WebRwanda.com

πŸ”’
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today β€” April 19th 2019IGIHE.com

Imirambo y'abari mu bwato bwarohamye mu Kivu muri RDC yatangiye kuboneka i Rubavu

By Mukwaya Olivier

Imirambo 11 y'abaguye mu mpanuka y'ubwato buheruka kurohama mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yabonetse ku ruhande rw'u Rwanda mu Karere ka Rubavu ndetse igikorwa cyo gushakisha indi kirakomeje.

- U Rwanda /

Huye: Abakirisitu Gatolika babambye uwakinnye ari Yezu mu nzira y'Umusaraba (Amafoto)

By Prudence Kwizera

Imbaga y'Abakirisitu Gatolika bo mu Karere ka Huye bakoze inzira y'umusaraba yo ku wa Gatanu Mutagatifu bazenguruka Umujyi wa Huye, bigana urugendo rwa Yezu Kristu ubwo yari amaze gutangwa na Pilato ngo bambwe.

- Iyobokamana /

Nigeria: Amb. Kamanzi yeretse urubyiruko impamvu rukwiye kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside

By Evariste Nsengimana

Ambasaderi w'u Rwanda muri Nigeria, Stanislas Kamanzi, yasabye urubyiruko kwirinda amacakubiri n'urwango kugira ngo ahazaza h'u Rwanda n'Isi muri rusange hazabe ahazira ingengabitekerezo ya Jenoside.

- Amakuru /

Inzoka zatumye Perezida wa Liberia yimuka mu biro bye

By IGIHE

Inzoka zagaragaye mu biro bya Perezida George Weah wa Liberia, zatumye ava mu biro bye kugira ngo habanze hatunganywe, ajya gukomereza imirimo mu rugo rwe.

- Muri Afurika /

Perezida Kagame na madamu bakiriye itsinda ry'abagize Inteko Ishinga amategeko ya Amerika (Amafoto)

By Rabbi Malo Umucunguzi

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatanu yakiriye muri Village Urugwiro, itsinda ry'abagize inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w'ibihugu byombi.

- U Rwanda / ,

Umujyanama mushya wa Mwiseneza Josiane yamaganye ababibye amacakubiri bitwaje izina rye

By Muvunyi Arsène

Mwisenza Josiane watowe nk'umukobwa ukunzwe [Miss Popularity] mu irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda w'uyu mwaka, yerekanye umujyanama ugiye kumufasha gushyira mu bikorwa imishinga ye, anakomoza ku macakubiri yagarutsweho ubwo yahatanaga muri Miss Rwanda 2019.

- Imyidagaduro /

Islamic State yigambye igitero cy'iterabwoba muri RDC

By HABIMANA James

Abantu batatu barimo abasirikare babiri ba leta baguye mu kurasana hafi y'Umujyi wa Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutwe w'iterabwoba wa ISIS ukaba watangaje ko ariwo uri inyuma y'iki gitero.

- Muri Afurika /

Uwa Gatanu Mutagatifu: Imbaga y'abakiristu Gatolika bitabiriye Inzira y'Umusaraba (Amafoto)

By Akayezu Jean de Dieu

Abakirisitu by'umwihariko abasengera muri Kiliziya Gatolika, bemera ko ku musaraba ariho Yezu yatangiye icyiru cy'ibyaha agatsinda Shitani yari yarigaruriye abantu.

- Iyobokamana /

Cristiano Ronaldo ashobora kuva muri Juventus

By Akayezu Jean de Dieu

Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo, ashobora kuva muri iyi kipe iri mu zikomeye mu Butaliyani nyuma yo gusezererwa n'ikipe ya Ajax mu mikino ya ΒΌ cya UEFA Champions League.

- Football /

Ibitazasibangana mu mateka y'imikino 89 imaze guhuza Rayon Sports na APR FC

By Eric Tony Ukurikiyimfura

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2019, hateganyijwe umukino w'amateka hagati y'abakeba bo mu rw'imisozi 1000 uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC, ukabera kuri Stade Amahoro i Remera saa 15:30.

- Football /

Burera: Baheruka amazi meza ubwo Perezida Kagame yari yabasuye

By N.Kubwimana Janvière

Abaturage bo mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Butaro mu Akarere ka Burera, bavuga ko baheruka kuvoma amazi meza ubwo Perezida Kagame yabasuraga, bakaba nayo barayahawe nyuma yo kumara imyaka itatu bavoma amazi y'ibishanga.

- U Rwanda /

Uko u Rwanda rwemerewe kujya mu irushanwa rya East Africa's Got Talent ku bwa burembe

By Muvunyi Arsène

Umuyobozi w'Irushanwa rya East Africa Got Talent Lee Ndayisaba, yavuze uburyo yarwanye intambara kugira ngo abanyarwanda bemererwe kurijyamo.

- Imyidagaduro /

Ibyo wamenya ku migenzo ikorwa mu bihugu bimwe ku wa gatanu mutagatifu

By Evariste Nsengimana

Icyumweru gitagatifu cyangwa iminsi ibanziraza Pasika, abakirisitu hirya no hino ku Isi bayifata nk'idasanzwe, ndetse imwe bakayikoraho imigenzo yihariye ishushanya inzira y'umusaraba Yezu yanyujijwemo mbere y'uko abambwa.

- Mu Mahanga /

Umukinnyi wa Arsenal wavuye mu kibuga akajya mu bwiherero yatangaje benshi

By Eric Tony Ukurikiyimfura

Mu mukino wa ΒΌ cya Europa League waraye uhuje Arsenal na Napoli mu Butaliyani, myugariro w'iyi kipe yo mu Bwongereza, Nacho Monreal, yavuye mu kibuga hagati mu mukino ajya gukoresha ubwiherero, ibintu byavugishije abafana batari bake.

- Football /

Papa Francis yogeje imfungwa ibirenge azigisha kwicisha bugufi

By Ferdinand Maniraguha

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yogeje anasoma ibirenge by'imfungwa 12 azisaba kujya zicisha bugufi.

- Mu Mahanga /

Nyaruguru: Abayobozi babiri bafungiwe kunyereza amafaranga y'abahinzi b'icyayi

By Emma-Marie Umurerwa

Ushinzwe gucunga umutungo hamwe n'umuyobozi wa koperative y'abahinzi b'icyayi ba Nyaruguru, Cootenya, bari mu maboko y'Ubugenzacyaha bacyekwaho kunyereza miliyoni hafi zirindwi z'amafaranga y'abanyamuryango.

- U Rwanda /

Komiseri muri IBUKA yavuze uko u Rwanda rworetswe n'abayobozi β€˜bagufi mu bwenge'

By Ishimwe Israel

Abakozi n'abayobozi ba Banki y'Ubucuruzi ya KCB Rwanda ku wa 18 Mata 2019, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, banunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 12 ziharuhukiye.

- U Rwanda /

Dr Bizimana yasabye urubyiruko guhangana na bake bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

By Hakizimana Jean Paul

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo Kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside igenda icyendera mu banyarwanda asaba urubyiruko kwigira ku mateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside.

- U Rwanda /

Telefoni za TECNO Spark 3 na Spark 3 Pro zagejejwe ku isoko ry'u Rwanda (Amafoto)

By Ishimwe Israel

Ikigo gikora kikanacuruza telefoni zigezweho, TECNO Mobile, cyamuritse inshya zo mu bwoko bwa TECNO Spark 3 na Spark 3 Pro zikoranye ikoranabuhanga rihambaye mu gufata amashusho.

- Mobayilo /

Gasabo: Umugabo yiciye umugore we kwa sebukwe amuteye icyuma mu mutima

By Emma-Marie Umurerwa

Nizeyimana Aloys utuye mu Mudugudu wa Ruseno mu Kagari ka Mukuyu mu Murenge wa Ndera, yasanze umugore we Niyomukiza Naomi, iwabo (kwa sebukwe) aho yari yamuhungiye, amutera icyuma mu mutima arapfa.

- U Rwanda /

Uganda yahawe inkwenene ku mugambi mushya wo guhindanya isura ya RDF

By IGIHE

Igitangazamakuru gikorera kuri Internet, Chimpreports, kimwe mu bikoreshwa cyane nk'umunwa w'ubutegetsi bwa Museveni, mu mugambi wo guhindanya u Rwanda, kuri ubu cyibasiye igisirikare cyarwo RDF, kizisebya ko abasirikare barimo kwambuka bajya muri Uganda gushaka ibyo kurya no kunywa.

- U Rwanda / ,

Abanyarwanda babiri birakekwa ko baba barashimutiwe muri Uganda

By IGIHE

Abanyarwanda babiri barimo Sendegeya ThΓ©ogene na Magezi Emmanuel birakekwa ko baba barashimutiwe muri Uganda kuko guhera umwaka ushize ntawe uzi irengero ryabo.

- U Rwanda /

"Left To Tell", igitabo cya Ilibagiza cyatangiye gukinwamo filime

By Muvunyi Arsène

Igitabo cya Ilibagiza ImmaculΓ©e yise β€˜Left To Tell Discovering God Amidst The Rwandan Holocaust' kirimo ubuhamya bw'uko yarokotse Jenoside n'uko yatanze imbabazi kiri gukinwaho filimi igishingiyeho.

- Sinema /

Agahimbazamusyi ku bakinnyi ba Rayon Sports gakomeje kuzamurwa mbere yo guhura na APR FC

By Ntare Julius

Abakinnyi ba Rayon Sports bakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, bemereye abayobozi n'abafana ko biteguye gutsinda mukeba APR FC bakongera kubaha ibyishimo badaheruka.

- Football /

Agahimbazamusyi ku bakinnyi ba Rayon Sports gakomeje kuzamurwa mbere yo guhura na APR FC

By Ntare Julius

Agahimbazamusyi ku bakinnyi ba Rayon Sports gakomeje kuzamurwa mbere yo guhura na APR FC
Abakinnyi ba Rayon Sports bakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, bemereye abayobozi n'abafana ko biteguye gutsinda mukeba APR FC bakongera kubaha ibyishimo badaheruka.
Nyuma y'imyitozo abayobozi bakoranye inama n'abakinnyi hagati mu kibuga cy'imyitozo cya Nzove maze buri umwe ku giti cye abahigira agahimbazamusyi agomba kubaha nibaramuka batsinze APR FC kuri uyu wa Gatandatu (...)

- Football /

Ibitekerezo by'abakiri bato mu guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside

By HABIMANA James

Imibare y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, yagarageje ko mu Cyumweru cy'Icyunamo cyanatangirijwemo iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, hakiriwe ibirego 72 by'abantu bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside, hatabwa muri yombi abagera kuri 69.

- U Rwanda /

Abagore bahirimbanira uburenganzira bwabo: Ese ubu iherezo ni iri?

By Uwanyiligira DeLucco Claudine

Tariki ya 22 Werurwe 2019, ikirere cya Washington DC, cyari gikonje cyane ariko ntibyambujije kwishimira ubutumire bw'Ikigo gishinzwe Amahoro muri Amerika (USIP) bwo kwitabira inama y'abayoboye imiryango ihirimbanira uburenganzira bw'abagore mu mahoro.

- Izo mwatwandikiye /

Imodoka ya Rayon Sports yagaruwe mu muhanda igeze mu Nzove yakiranywa amashyi n'impundu (Amafoto)

By Ntare Julius

Ku wa 28 Werurwe nibwo imodoka ya Rayon Sports yapfiriye ku muhanda wa Kigali-Huye ubwo abayobozi b'iyi kipe bari bagiye kuyimurikira abafana i Nyanza.

- Football /

Impano zitangaje muri Rap z'abasore bahuriye muri Green Ferry Music

By Uwiduhaye Theos

Hip Hop ntiyigeze izima, niyo ntero y'abasore bagize inzu ifasha abahanzi ya Green Ferry Music bamaze kwigwizaho benshi mu rubyiruko kubera ibihangano bakora bikabanyura.

- Imyidagaduro / ,

Arsenal na Chelsea zabonye itike ya Β½ cya Europa League (Amafoto)

By Eric Tony Ukurikiyimfura

Arsenal yaraye itsindiye Napoli iwayo igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa ΒΌ cya Europa League, ibona itike yo gukomeza muri Β½ aho izahura na Valencia yo muri Espagne. Chelsea na yo yakomeje imaze gutsinda Slavia Prague ibitego 4-3 mu mukino wo kwishyura.

- Football /

U Rwanda rwungutse ikigo gikora ubwoko burenga 300 bw'insimburangingo n'inyunganirangingo

By Akayezu Jean de Dieu

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Nyemazi Jean Pierre, yatangaje ko imbaraga leta y'u Rwanda ikoresha mu kwita byiciro by'abaturage barimo abafite ubumuga zitazigera zicogora.

- U Rwanda /

Tariki ya 19 Mata

By IGIHE

Tariki ya 19 Mata ni umunsi wa 109 mu minsi y'umwaka, hasigaye iminsi igera kuri 256 kugira ngo umwaka ugere ku musozo.

- Mu Mateka /
Yesterday β€” April 18th 2019IGIHE.com

Rayon Sports yakoze imyitozo yitegura APR FC mu mukino utoroshye (Amafoto)

By Ntare Julius

Ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ku kibuga cy'uruganda rwa Skol mu Nzove, mu myiteguro y'umukino uzayihuza na APR FC ku wa Gatandatu.

- Football /

Raporo ya Mueller yanzuye ko u Burusiya nta ruhare bwagize mu itorwa rya Perezida Trump

By IGIHE

Iperereza ryari rimaze hafi imyaka ibiri rikorwa n'umunyamategeko wihariye, Robert Mueller, ryashyizwe ahabona rihamya ko u Burusiya butivanze mu itorwa rya Perezida Donald Trump.

- Mu Mahanga /

U Buholandi: Abiga muri Kaminuza ya Van Hall Larenstein basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi

By Karirima A. Ngarambe

Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, yasobanuriye abiga muri muri Kaminuza ya Van Hall Larenstein uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, igashyirwa mu bikorwa hagendewe ku macakubiri yabibwe igihe kirekire.

- Diaspora /

Musanze: Impungenge ku mibiri y'abazize Jenoside ishobora kwangirika kubera amazi yinjiye mu rwibutso

By N.Kubwimana Janvière

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'abafite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi, bafite impungenge ko imibiri yabo izangirika nyuma y'uko urwo rwibutso rwasenyutse rukinjiramo amazi menshi n'urwondo, rugasanwa bitavanywemo.

- U Rwanda /

Kayonza: BPR yifatanyije n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inabagenera inkunga (Amafoto)

By Emma-Marie Umurerwa

Abayobozi n'abakozi ba Banki y'Abaturage y'u Rwanda (BPR part of Atlas Mara), bifatanyije n'abaturage b'akarere ka Kayonza mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no gushyingura imibiri 65 y'abazize Jenoside.

- U Rwanda /
❌