WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — January 28th 2020Rwanda Paparazzi

Gen. Maj. Ndayishimiye niwe uzasimbura Perezida Nkurunziza niwe Ishyaka ryabo ryemeje:INKURU>>

By Uwineza Vanessa

General Major Everiste Ndayishimiye, ni undi mukandida umaze gutangazwa n’ishyaka rye ko azarihagararira mu matora yo mu kwezi kwa gatanu, yahise aza imbere mu bahabwa amahirwe.

Ni nyuma yo kwemezwa nk’umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ejo ku cyumweru, iri shyaka ryatsinze andi matora atatu aheruka y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi.

Aya mbere ya 2005 yakozwe n’inteko ishinga amategeko imitwe yombi. Aheruka ya 2015 iri shyaka ryayatsinze yitabiriwe ku kigero gito kandi abatavuga rumwe n’ubutegetsi banze kuyitabira.

Bwana Ndayishimiye wari umunyabanga mukuru w’iri shyaka kuva mu 2016, amaze gutangazwa yavuze amagambo yumvikanamo ko yiteguye gusimbura Perezida Nkurunziza.

Yavuze ko Bwana Nkurunziza ari we muyobozi wabo uhoraho, ko ari we Musa (Moses/ Moïse) wabo.

Ati: “Hamwe n’ubufasha bwanyu, niteguye guhangara intambara zose. Perezida Nkurunziza azahora ari umuyobozi wanjye mu bitekerezo”.

Ndayishimiye azatsinda amatora?

Imbere mu Burundi, CNL riyobowe na Agathon Rwasa, ni rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bigaragara ko rifite imbaraga mu baturage.

Ni umukeba udashidikanywaho wa CNDD-FDD mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa gatanu, nubwo kugeza ubu CNL itaratangaza umukandida wayo muri ayo matora.

CNL yakomeje kugaragaza ko CNDD-FDD ikora ibikorwa byo kubangamira ibikorwa byayo byo gucengeza amatwara yayo mu baturage mu ntumbero y’amatora ateganyijwe.

Mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2015, yitabiriwe ku kigero cya 30% y’abaturage, Bwana Nkurunziza yayatsinze ku majwi 69% akurikirwa na Agathon Rwasa wagize 18%.

Bwana Rwasa ariko yagize ayo majwi nubwo we -kimwe n’abandi benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi – yari yivaye mu matora ariko amazina ye akagumishwa ku mpapuro z’itora.

Johnson Shikwati umwarimu w’imiyoborere (governance) muri Kaminuza zo muri Kenya yabwiye BBC ko byaba bitunguranye cyane ishyaka CNDD-FDD ridatsinze amatora.

Bwana Shikwati ati: “Nibyo Agathon Rwasa ni umuntu nawe wahabwa amahirwe, sinshaka kuvuga uko amatora azagenda ariko ndareba uko ibintu bimeze ubu.

“Ariko n’iyo urebye uburyo kwemeza umukandida wa CNDD-FDD byari bitegerejwe, bikwereka uwari utegerejwe uwo ari we, agomba kuba ari we musimbura wa Perezida Nkurunziza”.

Mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize, Fidélité Nibigira w’ishyaka APDR niwe mukandida wa mbere watangajwe n’sihyaka rye mu matora yo mu kwa gatanu

Abandi bakandida bamaze gutangazwa n’amashyaka yabo kuyahagarira mu matora harimo Léonce Ngendakumana wa FRODEBU, Kassim Abdul wa UPD Zigamibanga, Keffa Nibizi wa Sahwanya FRODEBU Nyakuri na Fidélité Nibigira w’ishyaka APDR.

Kuri aba hiyongeraho abandi bakandida babiri bigenga; Francis Rohero n’umuvugabutumwa (pasteur) Dieudonné Nahimana,

Natisinda ntazaba igikoresho cya Nkurunziza?

Bwana Nkurunziza aherutse kuzamurwa mu nzego yitwa “umutegetsi w’ikierenga” n’”indongozi yo gukunda igihugu”. Mu 2018 ishyaka CNDD – FDD yamejwe nk’”umutegetsi waryo uhoraho”.

Ibi si amazina gusa, ni uguhabwa ijambo n’ubutegetsi mu buryo butaziguye igihe cyose, waba uri mu myanya ya politiki cyangwa utayirimo nk’uko Bwana Shikwati abivuga.

Ati: “Uhereye kuri ibi, biraboneka ko Perezida Nkurunziza akeneye kugumana ijambo n’igihe azaba atakiri ku butegetsi.

“Nubwo ariko ibintu bishobora guhinduka bitewe n’uwamusimbuye, turi kubibona muri DR Congo no muri Angola”.

Ejo amaze gutangazwa ko azahagararira CNDD-FDD, Bwana Ndayishimiye mu ijambo rye yabwiye abantu ko mu gihe we na Nkurunziza bari mu nyeshyamba bagiye bayoborana.

Ati: “Birashoboka ko mutari muzi ko nabaye komanda we, nawe yabaye komanda wanjye, twarabanye mu gihe umwe yabaga ayobora undi. Buri gihe numvaga inama ze”.

Bwana Ndayishimiye azwi nk’umutegetsi kandi umusirikare mukuru utavugwa mu bwicanyi n’ihohoterwa byakozwe na bamwe mu bategetsi mu 2015 ubwo ubutegetsi bwarwanyaga abigaragambya.

Azwi nk’umugabo utuje kandi udakunze kugaragara kenshi muri rubanda.

INKURU ya BBC

POSTED BY UWINEZA VANESSA KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

The post Gen. Maj. Ndayishimiye niwe uzasimbura Perezida Nkurunziza niwe Ishyaka ryabo ryemeje:INKURU>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

mu Rwanda Bamwe Baracyacigatira inkweto mu ntoki aho kuzambara mu birenge:AMAFOTO>.

By Uwineza Vanessa

Mu Karere ka Gakenke byari nk’ umuco kuva kera na kare aho abaturage benshi baryoherwaga no kugendesha ibirenge hasi batambaye inkweto kimwe n’abo mu bindi bice by’ igihugu.

Si ho honyine ariko kuko ahenshi abaturage baturuka mu byaro ariko byari bimeze mu myaka ishize.

Iyo wanyuraga mu muhanda Musanze- Kigali, ku munsi w’isoko wahuraga n’uruvuganzoka rw’abaturage bava cyangwa bagana ku isoko guhaha, bagenda nta nkweto bambaye mu birenge.

Iyo wababonaga wumvaga usuherewe, utuntu tukunyuramo utumva uburyo umuntu yagenda muri ubwo buryo atitaye ku kuba hari icyamujomba kikamukomeretsa cyangwa akaba yasitara.

Birashoboka ko kuva aho gahunda y’ imihigo itangiriye mu gihugu, abayobozi baba barakanguriye abaturage ububi bwabyo n’ inyungu zo kwambara inkweto kuko urebye ngo mu myaka icumi ishize, iyo unyuze muri ibyo bice ubona ibintu byarahindutse.

Ni mu gihe ubona ku muhanda wa kaburimbo abaturage bose baba bakubisemo inkweto z’ amabara atandukanye, bikurikije ubushake bwa buri wese izi bakunda kwita ( bodaboda).

Twamenye amakuru ko iyo bagusanze ku muhanda wa kaburimbo uyu unyurwamo n’ abaturage benshi mu modoka harimo n’ abayobozi, aba umuntu yakwita abasirimu, ko utazambaye ashobora gusubizwa inyuma iyo yaturutse ntabashe kugera mu bandi.

Birashoboka ko bene uwo muturage yatera ikibazo umuyobozi nka mudugudu cyangwa gitifu.

Uko niko mu cyahoze ari Nyarutovu babaga byifashe mu myaka mike ishize aho rwose kwambara inkweto byari nk’ umugani.

Mu gihe tuvuga ibyo, hari ibyo kwishimira muri urwo rwego kuko abaturage bumva, bakanashyira mu bikorwa inama bagirwa na leta.
Imyumvire yarahindutse, isuku ni yose kandi biracyaza.

Gusa hari bamwe muri bo kwambara inkweto bikigoye, aho bamwe bareba ku jisho ubuyobozi bakaza bazicigatiye mu ntoki, iyo mu tuyira tw’iwabo mu cyaro bateganya guhita bazambara mu gihe bahuye n’ abayobozi cyangwa iyo bagiye gukandagira kuri kaburimbo.

Iyo myumvire iracyasaba ubukangurambaga kugira ngo abaturage bumve ko kwambara inkweto atari umurimbo gusa cyangwa ijisho ry’ubuyobozi ko ahubwo ari n’ubuzima bwiza kuko bikurinda indwara zica mu birenge mu gihe wabikandagije mu gitaka cyangwa mu kime.

Nkumva nta kizananirana mu guhindura imyumvire y’abo baturage bake bagikomeye kuri uwo muco, cyane ko abenshi batangiye kwambara inkweto.

Gusa amakuru twamenye ni uko bamwe muri abo baturage bitwaza ubukene bakavuga ko inkweto ziri ku giciro cyo hejuru bityo bagasobanura ko kutazambara buri gihe ari ukuzizigama ngo zidasaza vuba ntibabone amafranga yo kugura izindi.

Cyakoze ntabwo twabashije kumenya niba kubera iyo myumvire itari myiza ku myambarire y’inkweto, haba hari abaturage barwaye amavunja muri ako karere.

Umuntu akaba yashimira ubuyobozi bwagize uruhare mu guhindura mu buryo bwiza imyumvire y’ abo baturage, abaturage banyumvise ku ikubitiro no gusaba abasigaye kujyana n’abandi mu cyerekezo cyiza cy’iterambere ry’ igihugu.

POSTED BY KABANGO DIO KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

The post mu Rwanda Bamwe Baracyacigatira inkweto mu ntoki aho kuzambara mu birenge:AMAFOTO>. appeared first on Rwanda Paparazzi.

Giporoso:Ku munsi wejo Umukobwa yapfiriye muri Lodge:INKURU

By Uwineza Vanessa

Umukobwa wari uzwi ku izina rya Karashika yasanzwe mu icumbi yari yakodesheje yapfuye mu gace ka Giporoso, i Remera mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali. Urupfu rw’uyu mukobwa rukaba rukiri amayobera.

Itangaza makuru ubwo ryahageraga ku icumbi (Lodge) uyu mukobwa yari acumbitsemo yanaje gupfiramo ahazwi nko muri korodori/ Giporoso, yahasanze imbaga y’abantu yari ihashungereye ndetse n’inzego z’umutekano zihari hamwe n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwakoraga akazi karwo ari narwo rwaje kuhakura uwo murambo.

Abenshi mu bari bamuzi bemeza ko bari bamuzi ku izina rya Karashika akaba ngo yakoraga uburaya muri aka gace.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

The post Giporoso:Ku munsi wejo Umukobwa yapfiriye muri Lodge:INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

Igihangange Kobe Bryant cyamamaye muri NBA yishwe n’indege:INKURU…

By Uwineza Vanessa

Inkuru y’akababario ituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iravuga urupfu rw’umunyabigwi , Kobe Bryant, wahoze ari umukinnyi w’umukino wa Basketball wabigize umwuga, wamamariye mu ikipe ya Los Angeles Lakers, bivugwa ko yaguye mu mpanuka ya kajugujugu yabaye kuri iki Cyumweru.

Icyamamare muri NBA, Kobe Bryant cyapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye muri Califormia nk’uko byatangajwe . Yari afite imyaka 41 y’amavuko.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika nka New York Times aravuga ko Bryant yari umwe mu itsinda ry’abantu batanu bari muri kajugujugu ye ku giti cye, yari mu misozi ya Calabasas ubwo yafatwaga n’inkongi bigatuma ihananuka mu kirere.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa yine ku isaha yo muri California mu gihe hari igihu ku dusozi twa Calabasas, iteza inkongi mu bihuru by’aho yaguye bituma n’ibikorwa by’ubutabazi bibangamirwa.

Nta muntu n’umwe warokotse iyi mpanuka nk’uko bitangazwa, mu gihe iperereza ku cyaba cyateje iyi mpanuka ryatangiye. Abayobozi bari mu iperereza bemeje ko abantu batanu bari muri kajugujugu bose bapfuye, ndetse umugore wa Bryant, Vanessa, atari ari muri iyo kajugujugu.

Bryant akaba yasigiye Vanessa abakobwa barimo Natalia, Bianca na Capri n’umwana w’umuhungu wavutse muri Kamena umwaka ushize wa 2019 gusa amakuru ya TMZ ataremezwa avuga ko mu baguye muri iyi mpanuka hashobora kuba harimo n’umwana we w’umukobwa ufite imyaka 13 y’amavuko, Gianna Maria Onore.

Uyu mugabo yamenyekaniye mu ikipe ya Los Angeles Lakers yakiniye imyaka 20, akaba umukinnyi wa mbere mwiza inshuro eshanu n’ibindi bigwi yagiye agira mbere y’uko asezera muri mu mukino wa basketball mu 2016.

Kobe Bryant yafatwaga nk’umwe mu bakinnyi b’ibihangange ba Basketball b’ibihe byose. Yatowe nk’umukinnyi urusha abandi agaciro kurusha abandi (MVP) mu 2008, atsindira imidari ibiri ya zahabu akinira ikipe ya Basketball y’abagabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2008 na 2012.

Bryant yapfuye nyuma y’amasaha make ashimiye mugenzi we w’icyamamare, LeBron James, wari umaze kumukura ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’abakinnyi bamaze gutsinda amanota menshi mu mateka ya shampiyona ya NBA.

Posted by emmy kuri Rwandapaparazzi.rw/

The post Igihangange Kobe Bryant cyamamaye muri NBA yishwe n’indege:INKURU… appeared first on Rwanda Paparazzi.

Udushya Nudukoryo twaranze weekend,Indaya zarafashwe ku byinshi na Police muri Japan n’ubushinwa,Uganda bimeze gute:AMAFOTO>>

By Uwineza Vanessa

MU BIHUGU BYO MURI AZAZIYA  UBU NABO BAHAGURUKIYE INDAYA ZITEGA ABAGABO KU MIHANDA IGIHUGU CYAJE KWISONGA NU BUYAPANI HAMWE N’UBUSHINWA HASHIZE IMINSI BITANGAJWE KO BAGIYE KURWANYA ABAKOBWA BIGIZE INDAYA BABARA BATEZE ABAGABO KU MIHANDA MYINSI YA BEIJING MURI CHAINA.

MURI JAPAN UMURWA MUKURU TOCYO NAHO IKI GIKORWA KIMAZE IMINSI GIKORWA CYANE N’UBURYO BASHAKA BWO GUCA INDAYA KUGIRANGO ZISHAKE IBINDI BAKORA BITARI UKWIRIRWA KU MUHANDA BATEGEREJE ABAGABO.

MURI UGANDA UMUNYEDINI UKOYE W’UMUSILAMU YAGUWE GITUMO ARIMO GUTERA AKABARIRO UMUGORE WA BANDI NDETSE MURUGO RWUMUGABO UYU MUGABO ASAZWE ARI HAJI WUZUYE AFITE NAKAZI GAKOMEYE AKORA MWIDINI YA ESILAMU MURI UGANDA.

UNDI MUKOBWA NAWE UKOMOKA MURI KENYA KUMUNSI WA 4 YASHIZE HANZE AMAFOTO YAMBAYE UBUSA AYASHIRA KUMBUGA ZA INTERNET BIMUVIRAMO GUTABWA MURI YOMBI KUBERA GUKWIRA KWIZA AMAFOTO YE ATAMBAYE.

UWITWA JOSEPH NAWE BAMUFASHE ARI MUBYUMBA ABANTU BASAMBANIRAMO MURI KENYA KANDI BIRAVUGWA KO NAWE  YARAMAZE IGIHE ASAMBANA N’UMUGORE UTARI UWE AYA MAKURU YATANGIYE GUKWIRAKWIZWA MU GIHUGU CYA KENYA KUWA 5                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                         

DORE ANDI MAFOTO ATANDUKANYE Y’UDUSHYA TWARANZE WEEKEND HIRYA NO HINO MURI EAST AFRICA>>>

POSTED BY KABANGO DIO HAMWE NA EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

The post Udushya Nudukoryo twaranze weekend,Indaya zarafashwe ku byinshi na Police muri Japan n’ubushinwa,Uganda bimeze gute:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

Ntabwo bikiri ibanga Rihana ari Murukundo na Drake nyuma yo gutandukana nu muherwe uzwi nka HASSAN JAMEEL:INKURU>>

By Uwineza Vanessa

Rihanna birakekwa ko nyuma yo kuva mu rukundo n’umuherwe Hassan Jameel,  yaba yasubiranye na Drake batacanaga uwaka mu mezi ashize. Ibi byagaragaye ubwo aba bombi bari kumwe mu mujyi wa Ney York bari mu byishimo bigaragarira amaso.

Robyn Rihanna Fenty uzwi kw’izina rya Rihanna yagaragaye ari kumwe na Drake. Muri weekend ishize nibwo hasohotse amakuru avuka ko Rihhana yagaragaye ari gukururana n’umu rapperi Drake ndetse bishimiranye bikomeye. Ibi byagaragaye nyuma y’iminsi mike hatangajwe inkuru y’uko Rihanna yatandukanye na Jameel bari bakundanye imyaka itatu.

Rihanna wamaze kugaragaza ko yakiriye itandukana rye n’umuherwe Jameel, amaze iminsi ari gukururana n’ibyamamare mu muziki bitandukanye. Mu cyumweru cyashize Rihanna yari yagaragaye nanone akururana bya hafi n’umu rapperi A$AP Rocky ubwo bari mu birori byitwa Yams Day Benefits byaberaga mu mujyi wa New York. Iby’aba bombi byaje kuvugwaho cyane byuririye ku umubano wabo mu mwaka wa 2013, ubwo Rihanna na A$AP basomanaga inyuma ya camera bari mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo.

Gusa ubu inkuru nshya nuko uyu mukobwa wagacishijeho n’icyamamare Chris Brow mu myaka ya 2008, ubu ari mu rukundo na Drake. Drake yakunze kugaragaza urukundo akunda Rihanna gusa bikarangirira aho kuko Rihanna atabyitagaho. Ibi byaje kurangira babwiranye nabi cyane kubera uyu mukobwa yari akiri mu rukundo na Chris Brown, bityo akabona Drake ababangamira.Ibi byatunguye abantu kuko Drake usanzwe akunda Rihanna, yatangarije The Shop ko Rihanna atakiba mu bitekerezo bye. Ese baba bajyiye kwiyunga ? Muri 2018 Drake yagize ati «Nkuko ubuzima buhindura isura bukanakwigisha amasomo yawe ubwawe, njye sinkiri muri ibyo bihe na Rihanna. Kandi ibi ni nkaho ari byo byiza » yongeyeho ati «Ku mpapuro bigaragara neza cyane kuvuga ngo Drake yatangiye kubana na Rihanna nk’umugore n’umugabo. Gusa nanjye nabayeho mbyifuza »

Nubwo ku ruhande rwa Rihanna cyangwa Drake nta n’umwe uragira icyo atangaza, ikigaragara nuko hagati y’aba bombi hazahoramo urukundo nk’uko Drake akunda kubivuga. Ikibigaragaza nuko batajya barekurana kabone nubwo barakaranya barongera bakiyunga.

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo ari kuganira n’umunyamakuru wa Rap Radar, Drake yatangaje ko nta rwango agifitanye na Rihanna. Yagize ati «Mugirira urukundo kandi rwinshi ikirenze kuri ibyo ndamwubaha», yongeyeho ati «Mutekerezaho nk’umuryango kurusha ikindi ibindi byose.»

POSTED BY UWINEZA VANESSA KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

The post Ntabwo bikiri ibanga Rihana ari Murukundo na Drake nyuma yo gutandukana nu muherwe uzwi nka HASSAN JAMEEL:INKURU>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

Umugore yakoreye ihohotera Umugabo Umukuru Igitsina Umugabo avuza induru umugore atabwa muri yombi!!! inkuru>>>

By Uwineza Vanessa

Polisi yo mu gace kitwa Kapiri Mposhi mu gihugu cya Zambia yataye muri yombi umugore w’imyaka 19 witwa Mulenga Chanda wakuruye igitsina cy’umugabo we John Mwale, w’imyaka 51, kugeza ubwo ataye ubwenge.

Uyu mugore yakoze aya mahano kuwa Kabiri w’iki cyumweru nyuma y’aho uyu mugabo bashakanye amusabye ko batera akabariro undi akabyanga amubwira ko atahahiye urugo,intambara irarota,uyu mugore yitabara amukurura igitsina kugeza ataye ubwenge kubera uburibwe.

Nkuko ibinyamakuru byo muri Zambia bibivuga,uyu mugabo yasabye uyu mugore we ko batera akabariro arabyanga,niko guhita amusumira atangira kumukubita,umugore yumvise inkoni zimurembeje ahita afata igitsina cye aragikurura mpaka umugabo ataye ubwenge.

Umugabo yahise ajyanwa igitaraganya ku bitaro by’akarere bya Kapiri Mposhi yataye ubwenge.Polisi yavuze ko aya mahano yabereye mu rugo rw’uyu muryango mu gace ka Kawama.

POSTED BY KAGABO DEO KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

The post Umugore yakoreye ihohotera Umugabo Umukuru Igitsina Umugabo avuza induru umugore atabwa muri yombi!!! inkuru>>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

Ibya Oda Paccy na Lick Lick namayobera!! Paccy yakuriye inzira ku murima abamuvugaho gushaka Gusubirana na Lick lick:INKURU>

By Uwineza Vanessa

Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop, Oda Paccy avuga ko abumva ko yarekeraho kuvugana na Producer Lick Lick, babyaranye umwana w’umukobwa, basubiza amerwe mu isaho n’ubwo ngo nta rukundo rukiri hagati yabo.

Ku mbuga nkoranyamabaga hamaze iminsi haciciakana amakuru y’abantu bavuga ku butumwa Paccy yahaye Lick Lick ku wa 1 Mutarama 2020. Benshi babifashe nko kuba ari ugushaka kongera kwigarurira umutima w’uyu mugabo wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aganira na KT Radio, Paccy yavuze ko nta kindi agamije kitari ukuvugana na Lick Lick ku buzima bw’umukobwa wabo, Linka Mbabazi. Yateye utwatsi iby’abamushinja gushaka kongera gukundana na Lick Lick. Avuga ko akora ibyo byose kugira ngo uwo mukobwa azakure afite urukundo rw’ababyeyi bombi.

Ati ” Nzakomeza kumwereka [Lick Lick] urukundo mu ruhame kandi nta kintu na kimwe cyabimbuza kuko dufite ikintu kiduhuza kandi kitazapfa kwibagirana. Ibyo ntibivuze ko nshaka ko dusubirana cyangwa ko twongeye gukundana nk’uko abantu babivuga.”

Paccy na Lick Lick bayabyaranye mu 2011 gusa nyuma baje kugirana umubano mubi. Hahimbwe n’indirimbo zitirirwa ko zirimo gucyurirana.

Aba bombi byagaragaye ko bagiye kuzajya bahuzwa n’ibiganiro ku mwana wabo gusa nyuma y’aho Lick Lick (Isaac Mbabazi) agiye kuba muri Amerika ndetse na byinshi mu bihangano birimo iby’abahanzi nka The Ben na Meddy abikorera muri icyo gihugu.

Oda Paccy ni umwe mu bahanzikazi bagaragaje ko bashoboye mu ruhando rwa muzika nyarwanda. Afite indirimbo nka Miss Independent, Touch my Body n’izindi zagiye zikundwa na benshi.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

The post Ibya Oda Paccy na Lick Lick namayobera!! Paccy yakuriye inzira ku murima abamuvugaho gushaka Gusubirana na Lick lick:INKURU> appeared first on Rwanda Paparazzi.

Amerika iravuga ko uwasimbuye Gen Soleimani nawe atazamara kabiri adapfuye:INKURU>>

By Uwineza Vanessa

Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko uwasimbuye Gen. Qasem Soleimani nawe yiriwe ataraye mu gihe yakomeza kugendera mu nzira nk’iz’uwo yasimbuye nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Asharq al-Awsat.

Umwuka mubi hagati ya Washington na Tehran warushijeho gufata intera kuva Amerika yakwivugana Gen Qasem Soleimani wari umwe mu bayobozi bakuru b’Ingabo za Iran mu gitero cya drone I Baghdad mu ntangiriro z’uku kwezi. Iran na yo yagerageje kwihimura irasa ku birindiro birimo ingabo za Amerika muri Irak ariko ntihagira umusirikare uhapfira.

Perezida Donald Trump yatanze amabwiriza yo kwicira Soleimani ku itariki 03 Mutarama, ku Kibuga cy’indege cy’I Baghdad avuga ko uyu mugabo wayoboraga umutwe kabuhariwe wa Quds yari arimo gutegura ibitero ku buzima bw’Abanyamerika.

Gen. Esmail Qaani, wari wungirije Soleimani akaba yarahise amusimbura ku buyobozi bwa Quds ashyizweho n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei.

Gen Qaani akaba aherutse gutangaza ko Amerika yishe Soleimani mu buryo bwa kigwari ariko k obo bazamuhorera kigabo.

Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Iran, Brian Hook, yabwiye ikinyamakuru Asharq al-Awsat ko “Esmail Qaani nakurikira inzira nk’iy’uwo yasimbuye yo kwica Abanyamerika azahura n’urwo Soleimani yahuye narwo”.

Muri icyo kiganiro yatangiye I Davos, mu Busuwisi, Hook yavuze ko Perezida Trump yari yabisobanuye neza ko igitero cyose ku Banyamerika cyangwa ku nyungu za Amerika kizakurikirwa n’icyemezo gikarishye.

Ati: “Ndatekereza ko ubutegetsi bwa Iran ubu bwumva ko badashobora gutera Amerika ngo babicike.”

Ubwo yamushyiragaho ngo asimbure Soleimani, Ayattolah Khamenei yasobanuye Qaani nk’umwe mu bayobozi b’ingabo bitwaye neza bagahabwa imidari mu Ntambara ya Iran na Irak kuva mu 1980 kugeza mu 1988.

Yongeyeho ko inshingano za Quds zizakomeza kumera uko zari zimeze ku buyobozi bwa Soleimani, asaba abagize uyu mutwe kumufasha gusohoza inshingano ze, amwifuriza amahirwe.

Uku kwezi dusoza kwa Mutarama kwabaye ikigeragezo gikomeye kuri Iran, aho habuze gato ngo ijye mu ntambara na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igakora ikosa ryo kurasa indege ya gisivili yo muri Ukraine abantu 176 bari barimo bose bagapfa.

Umwuka mubi hagati y’ibi bihugu ariko wari watangiye kugaragara mu Ukuboza nyuma y’ibisasu byarashwe ku birindiro bya Amerika muri Irak bigahitana umuturage wa Amerika.

Amerika yasubije igaba ibitero by’indege ku nyeshyamba zishyigikiwe na Iran zikorera muri Irak bihitana umwe mu bayobozi ba zo, bituma Ambasade ya Amerika I Baghdad igotwa ndetse yigarurirwa akanya gato n’abashyigikiye izo nyeshyamba.

The post Amerika iravuga ko uwasimbuye Gen Soleimani nawe atazamara kabiri adapfuye:INKURU>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

Pasiteri Yakundanye n’umukobwa , Agashyira hanze amafoto Yambaye ubusa agiye gufungwa:AMAFOTO>>

By Uwineza Vanessa

Pasiteri akaba n’umuhanzi Moïse Mbiye, umuyobozi w’itorero rya Cité Bethel riri mu murwa wa Kinshasa, watamajwe n’umukobwa bakundanye witwa Eliane Bafeno, ari gukurikiranwa n’urukiko nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo gufata ku ngufu.

Iki cyaha n’ibindi birimo gukangisha kwica, gukuzamo inda byose ashinjwa kubikorera Eliane Bafeno wigeze gushyira hanze amafoto y’igihe bari bakundanye, bombi bambaye ubusa, bigakekwa ko yabitewe n’ibyo yamukoreye bataratandukana, gusa uyu pasiteri yavuze ko ntaho ahuriye nabyo.

Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko iby’iki kirego byatangiye gukurikiranwa ku mugaragaro ejo tariki ya 21 Mutarama 2020, gusa ibiro by’ubushinjacyaha bwa La Gombe buvuga ko bwacyakiriye bwa mbere tariki ya 15 Mutarama, gikurikiranwa mu ibanga, nk’uko biteganywa n’amategeko.

Pasiteri Mbiye ari gukurikiranwa ariko hari amakuru aturuka kuri News.CD y’ejo tariki ya 21 avuga ko yamaze gufata indege, ajya i Londres mu Bwongereza, bikaba bishoboka ko ari iby’uru rubanza yahunze.

The post Pasiteri Yakundanye n’umukobwa , Agashyira hanze amafoto Yambaye ubusa agiye gufungwa:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

Yesterday — January 27th 2020Rwanda Paparazzi

NTIBISANZWE: Dr. Besigye urwanya Museveni yaciye agahigo ko kuba uwa mbere ku isi watawe muri yombi Icuro nyinshi:INKURU>>

By Uwineza Vanessa

Umunya-Uganda Col. Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ishyaka NRM rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere ku isi watawe muri yombi incuro nyinshi.

Ni nyuma yo kwinjira mu gitabo ‘Guiness des Records’ kijyamo abantu bakoze uduhigo twihariye kurusha abandi ku isi.

Muri 2016 ni bwo Dr. Kizza Besigye yinjiye muri iki gitabo, nyuma yo kuba umuntu wa mbere ku isi uzwi watawe muri yombi incuro nyinshi kurusha ababayeho. Ni nyuma y’uko uyu mugabo yari amaze gutabwa muri yombi incuro 15 zose mu mwaka umwe.

Besigye si igisambo, umwicanyi cyangwa undi munyabyaha ruharwa wese, gusa inyota yo gukura Museveni ku butegetsi amaranye igihe ni yo ituma atabwa muri yombi umusubirizo n’inzego z’umutekano muri Uganda.

Ku wa mbere w’iki cyumweru na bwo uyu mugabo yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda, ubwo yari mu gace ka Jinja hizihizwa isabukuru y’imyaka 15 ishyaka akuriye rimaze rishinzwe.

Nk’umuyobozi w’icyubahiro, Dr. Besigye yagombaga kugeza ijambo ku bari bitabiriye biriya birori, gusa ku masaha y’igicamunsi we n’abarwanashyaka be bisanga bagabweho igitero na Polisi ndetse n’ingabo za Uganda baje babaminjamo ibyuka biryana mu maso, Besigye ajyanwe mu buroko.

Iyi ni incuro irenga iya 50 uyu wahoze ari umutoni wa Perezida Museveni yari atawe muri yombi mu buzima bwe bwose. Izi ncuro zose Dr. Besigye yatawe muri yombi nta na rimwe yigeze akatirwa igifungo kubera ibyaha ashinjwa.

Ubusanzwe mu mateka y’isi hari abafunzwe kenshi kurusha Dr. Besigye nk’Umunyamerika, Henry Earl wafunzwe inshuro zigera ku 1500, gusa bo ntibigeze bandikwa mu gitabo cy’uduhigo (Guiness des Records) nk’uko byabaye kuri uyu munyapolitiki w’Umugande.

Colonel Dr. Kizza Besigye yabaye umutoni wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni igihe kirekire, dore ko yigeze kuba umuganga we wihariye. Yanabaye Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu cya Uganda, nyuma gato y’intambara ya NRA.

Magingo aya, akuriye ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, bakomeje gukora iyo bwabaga ngo bakure uyu mukambwe ku butegetsi yagezeho mu 1986.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

The post NTIBISANZWE: Dr. Besigye urwanya Museveni yaciye agahigo ko kuba uwa mbere ku isi watawe muri yombi Icuro nyinshi:INKURU>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

JAY POLLY YIHANANGIRIJE BAD RAMA UVUGA KUMWIRUKANA AMUHORA UBUSINZI

By Uwineza Vanessa

Jay Polly yatangaje ko nta Bad Rama yishe amasezerano bari bagiranye mbere y’uko ajya gukorana na we. Jay Polly ibi yabwiye abanyamakuru  bari barumvikanye gukoresha RWF 2.000.000 kuri buri ndirimbo maze we agashora ibihumbi 250.000 gusa.

Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly mu ibaruwa yandikiye The Mane, yavugaga ko muri iyi nzu hari ikibazo cy’ubumenyi buke bw’icunga n’ireberera ry’inyungu, (Management) rikennye kuri Aristide Gahunzire. Ubwo yavaga muri America akigera i Kanombe ku kibuga mpuzamahanga ni ho Bad Rama yabwiye itangazamakuru ko Jay Polly yamuhombeje ndetse akanamuhombera mu bikorwa bagiye bakorana.

Bad Rama yagize ati”Umuntu yishe amasezerano bwa mbere ava muri akimara kuva muri gereza, naraye ijoro ryose nicaye ansezeranya ariko umuntu umunsi wa mbere asohotse arasinda.” Uyu mugabo watanjyiranye na Jay Polly mu ntangiriro za 2019 akimara kuva muri gereza ho yari afungiye azira gukubita no gukomeretsa umugorewe Sharrif.

Gusa Jay Polly kuri uyu wa mbere ubwo yari kuri Televiziyo yo mu Rwanda, yavuze ko ibyo we arebana na byo ari amasezerano kandi ko Bad Rama na Aristide, ureberera ibikorwa bya The Mane muri rusange, ko bishe nkana amasezerano bari baragiranye batangira gukorana.

Yagize ati”Nk’indirimbo Umusaraba wa Joshua, yayishyuye RWF 250.000. Naravuze nti wenda nuko ari bwo tugitangira ariko yishe amasezerano.” Yakomeje agira ati “Indirimbo ya kabiri ntiyayishoutinze(ntiyayifatiye amashusho). Iya gatatu arambwira ngo ninkore indirimbo ibyinitse arko nayo ntiyayifatira amashusho”

Jay Polly avuga ko yagiye atungurwa n’uburyo Bad Rama yamusebeje mu banyamakuru kandi ko aatari byiza kuko na we afite byinshi amuziho. Mu kiganiro yatanze yakomeje avuga ko Bad Rama akwiye kubanza akagan inkiko mbere yo kuvuga ibyo yiboneye mu ’itangazamakuru.

Akomeza gira ati”Yari kuza akarambura amasezerano dufitanye akavuga ati Jay Polly yarajyiye yishe amategeko dore ngibi ibyo yagombaga kubahiriza yishe kandi agomba kubihanirwa. Nibaza ko Atari akwiye kuza mw’itangazamakuru mbere yo kujya mu rukiko kko mw’itangazamakuru siho baregera yagakwiye kujya mu rukiko akarega abantu ko bamwiciye amasezerano.”Jay Polly wavugaga ariko adasebya The Mane, yagaragaza ko impapuro ari zo z’ibanze hakarebwa ibyumvikanyweho kurusha gusebanya. Yakomeje avuga ko hari indirimbo bamwe mu bahanzi bo muri The Mane biyishyurira kandi ibyo ntibiba biri mu masezerano. Jay Polly akomeza avuga ko Bad Rama akimara kumva ibyo kuva muri The Mane kwa Jay, ko yamwandikiye amagambo mabi ataramushimishije. Yagize ati”Yaranyandikiye ambwira ngo izina ryanjye agiye kurisenya”.

Jay Polly yasoje avuga ko The Mane imurimo umwenda kandi yakagombye kuba yishyuza. Abajijwe icyo abivugaho yagize ati”Nakabaye mwishyuza kuko hari n’ama conerts (ibitaramo) menshi atanyishyuye, ariko naravuze nti umwaka 2020 uratangiye, reka ibibazo bipapare(birangire).” Abajijwe niba hari cyo agomba The Mane yavuze ko niba gihari bakwiye kujya mu nkiko.

Twabibutsa ko Jay Polly avuga ko yashyikirije ibaruwa ye isezera mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane tariki ya 13 Mutarama 2020, gusa The Mane yo ivuga ko yamwirukanye atigeze asezera. Jay Polly ni umuhanzi wa kabiri usezeye muri The Mane nyuma ya Safi Madiba.

Posted by emmy kuri Rwandapaparazzi.rw/tv

The post JAY POLLY YIHANANGIRIJE BAD RAMA UVUGA KUMWIRUKANA AMUHORA UBUSINZI appeared first on Rwanda Paparazzi.

Abantu bane bakekwaho ubujura bishwe barashwe Muri Rwamagana:INKURU>>

By Uwineza Vanessa

Amakuru agera kuri Bwiza.com ni uko abaturage bane bataramenyekana amazina, bishwe barashwe n’abasirikare b’u Rwanda bari mu bikorwa byo gucunga umutekano mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana mu rukerera rwo kuwa 20 Muratama uyu mwaka.

Umwe mu baturage batuye muri ako gace ibi byabereyemo yabwiye Bwiza.com ko aba baturage barashwe ubwo bitwikiraga ijoro bakajya kwiba mazutu (mazout) aho Abashinwa bari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi.

Avuga ko ubwo abasirikare bari bacunze umutekano w’ijoro, babafataga bashatse kubarwanya bikabaviramo kuraswa.

Aragira ati “ Abo bantu bane bararashwe mu rukerera rw’ejo. Abo bagabo bari abajura ba mazutu ku mushinwa ahari gukorerwa urugomero rw’amashanyarazi. Ubuyobozi bwari bwarabihanangirije. Twumvise ko bari baturutse mu bice bya Bicumbi muri Rwamagana.”

Undi muturage na we yatangarije Bwiza.com ko abarashwe bari mu bikorwa by’ubujura.

Ati “ Twumvise amakuru ko abo bajura bane barashwe. Ntituramenya amazina yabo gusa hari uwo nzi witwa Muberandinda w’umusaza utuye za Rugende aho bita mu Bihembe muri Nyakariro.”

Aba baturage bavuga ko abishwe bari bushyingurwe kuri uyu wa 21 Mutarama 2020.

Kuko iri raswa ry’aba bantu bane bivguwa ko ari abajura rijyanye n’Umutekano, Bwiza.com yabajije Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko iraswa ry’abo bantu bane ryabayeho, ariko ko barashwe n’igisirikare, bityo ko bitari mu nshingano ze.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango yatangarije Itangaza makuru ko ayo makuru atarayamenya. Twamusabye ko naramuka ayamenye, yayatugezaho, ni ubusabe yemeye.

Byinshi kuri iri raswa Bwiza.com iraza gukomeza kubikurikirana.

Humvikana amakuru hirya no hino avuga abafatiwe mu cyaha bagashaka kurwanya inzego z’umutekano. Ni ikibazo by’umwihariko polisi ikunze kugarukaho ivuga ko abaturage bakwiriye gukomeza kwirinda ibyaha.

Izi nzego z’umutekano kandi zikangurira aba bakekwaho ibyaha gukorana (cooperation) nazo kugira ngo hirindwe inkurikizi.

bwiza.com

POSTED BY KAGABO DEO KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

The post Abantu bane bakekwaho ubujura bishwe barashwe Muri Rwamagana:INKURU>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

❌