WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterday.::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo - www.isange.com ::.

Amafoto y’amasaro y’urubura,(neige) agaragaza ubuhangange bw’Imana

By Adolphe Mitali
Amafoto y’amasaro y’urubura (neige)agaragaza ubuhangange bw’Imana. Uwitegereza  amafoto akurikira yafotowe n’uwitwa ,Alexey Kljatov ntabura gutangazwa n’ubuhangange bw’Imana bugaragarira no mu tuntu duto, nk’urubura.   MitaLI ADOLPHE.

Abakinnyi b’umupira w’amaguru 6 bahamya ko bakunda Yesu Kristo.

By Adolphe Mitali
Urutonde rw’abakinnyi b’umupira w’amaguru  batandatu bahamya ko bakunda Yesu Kristo. Amakipe y’ibihugu 32 yatangiye guhatanira igikombe cy’isi mu gihugu cya Rusiya.Muri abo bakinnyi, harimo batandatu bahamya ko bakunda Yesu,bakanabitangaza nta mususu. Muri uyu wandiko akaba aribo twifuje kubagezaho. Edison Cavani umukinnyi ukunzwe cyane mu ikipe Paris Saint Germain, ni umusore ukunze gutangaza kenshi akamaro Yesu […]

Musenyeri Birindabagabo yizeye ko 2018 izarangirana n’ibiyobyabwenge mu Rwanda

By Onesphore Dushimirimana
Musenyeri wa Diyosezi ya Gahini mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Birindabagabo Alexis, yatangaje ko akurikije ingamba zafatiwe ibiyobyabwenge, ngo uyu mwaka uzarangira byabaye amateka mu Rwanda. Yabitangaje kuri iki Cyumweru mu kiganiro Intambwe Iganje cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo amadini, Guverinoma, Polisi y’Igihugu, urubyiruko n’abandi. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko […]

Bizacyura iki ko Umunyamakuru Byishimo Espoir agarutse mu ruhando rw’ Abahanzi ba Gospel

By Ndacyayisenga Bienvenu
Uwahoze ari umuhanzi wa Gospel unzwi nka happy nyamara amazina  yahawe n’ ababyeyi akaba ari Byishimo Espoir  uyuyagarutse muri muzika nyuma yuko byagaragaraga ko yateye umugongo muzika yerekeza mu itangazamakuru kuri ubu ngo kuri we igihe kirageze kugirango isi yose imenye impano y’ Imana iri muri we. Ubwo yaganiraga na Isange.com yagize ati:” Ntayindi mpamvu […]

Korali Goshen y’i Musanze yishimiye impamba yakuye I Kigali izayiherekeza muri uru rugendo rw’ivugabutumwa

By Onesphore Dushimirimana
Korali Goshen ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru yakoreye igitaramo cy’amateka cyabereye i Kigali kuri Dove Hotel, ihafatira amashusho y’indirimbo yitegura kumurika mu gihe kitarambiranye. Korali Shalom kuva muri ADEPR Nyarugenge, umuhanzi Dominic Ashimwe hamwe n’Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda_ADEPR Rev. Karuranga Ephrem ari nawe wigishije ijambo ry’Imana. Ni […]

Kigali:Amatike y’igitaramo cyiswe SATURA IJURU Live Concert cy’umuhanzikazi Assumpta Muganwa yageze hanze

By Nicodeme Nzahoyankuye
Satura  Live Concert ni igitaramo cyateguwe n’umuhanzikazi Assumpta Muganwa .Imyiteguro y’iki gitaramo irarimbanije. Ni igitaramo cyatumiwemo abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Tonzi,Gahongayire Aline,Brian Blessed,na Arsene Tuyiringire bakunda kwita Tuyi.Kuri ubu amatike y’iki  gitaramo yageze hanze doreko ari kugurishwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali. Iki gitaramo giteganijwe kubera kuri […]

Imyambarire y’abanyeshuri.Dukome urusyo, dukome n’ingasire.

By Adolphe Mitali
Imwe mu myambarire y’abanyeshurikazi bo mu Rwanda. Mu ri iki gihe  biraca bigacika,(polemique) iby’imyambarire y’abanyeshuri  uko ivugwa mu itangazamakuru,  magingo aya niyo nkuru igezweho.Ikibazo kivugwa cyane ariko , nubwo havugwa n’imyambarire y’abanyeshuri b’abahungu, ahatungwa urutoki cyane ni ku myambarire y’abanyeshurikazi, bivugwa ko bambara imyenda idakwiye. Iyo umuntu rero  akurikiye ibitekerezo bitangwa n’abantu batandukanye kuri iki […]

Harabura iminsi igerwa ku mashyi ngo Korali Goshen y’i Musanze itaramire i Kigali mu gitaramo yatumiyemo Dominic Ashimwe na korali Shalom

By Onesphore Dushimirimana
Korali Goshen ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Musanze yateguye igitaramo cy’ivugabutumwa kizabera mu mujyi wa Kigali aho izaba iri kumwe na Dominic Ashimwe na korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge. Ni igitaramo bise ‘Imirimo y’Imana Live Concert’ kizaba tariki 10 Kamena 2018 kikabera ku Gisozi kuri Dove Hotel. Kwinjira ni ubuntu ku bantu […]

Buriza Espe uyobora Zoe Ministries yasutsweho amavuta na Bishop Fidele Masengo mu gusoza igiterane cyiswe 3 Days of Glory

By Nicodeme Nzahoyankuye
Ibi byakorewe mu giterane kimaze iminsi itatu kibera muri Kigali Serena Hotel cyiswe ‘ 3 Days of Glory’, kitabirwa n’abakozi b’Imana bo mu Rwanda barimo Bishop Fidele Masengo n’umukozi w’Imana Dr Lucy Natasha waturutse muri Kenya ndetse n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda. Mu gusoza iki giterane , Bishop Fidele Masengo yafashe umwanya asoma ijambo ry’Imana riri […]

Umugabo wavukanye umutwe ucuramye akomeje kubera benshi icyitegererezo.

By Adolphe Mitali
Umugabo wavukanye umutwe ucuramye, akomeje kubera benshi icyitegererezo.. Claudio Vieira Olivieira, umugabo w’imyaka 40 wavutse afite umutwe ucuramye akomeje kubera abandi urugero  kubw’ibikorwa amaze kugeraho bigaragaza ubutwari budasanzwe. Iminsi mike akimara kuvuka, abaganga basabye nyina wa Claudio Vieira kumureka akicwa n’inzara kuko bahamyaga ko n’ubundi atari kuzabaho.Mu by’ukuri koko uyu mugabo yari yavutse amaguru yarahinamiranye, […]

Kaminuza UTAB mu gikorwa cya 8 cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

By Adolphe Mitali
Dr Padiri Nyombayire, imbere ya Kaminuza ya UTAB “Murabizi ko iyi kaminuza itabagaho mbere ya 1994, yagiyeho muri Mutarama 2006, ariko kwibuka natwe twabigize ibyacu” Ayo ni amwe mu magambo yavuzwe n’umuyobozi wa Kaminuza ya UTAB,Nyakubahwa Dr Padiri Nyombayire;  mu gikorwa cyabaye kuwa gatandatu  tariki ya 02/06/2018, ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe […]

Igiterane cyatumiwemo Rev Lucy Natasha cyatangiranye imbaraga mu buhanuzi no mu kuramya Imana-AMAFOTO

By Nicodeme Nzahoyankuye
Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Kamena 2018 ni bwo igiterane ‘3 Days of Glory’ cyatangiye. Ni igiterane cyatumiwemo umuhanuzikazi Rev Lucy Natasha wo muri Kenya wageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa Kane. Iki giterane cyatangiranye imbaraga mu buhanuzi ndetse no mu kuramya Imana. ‘3 Days of Glory’ ni igiterane gitegurwa n’umuryango Zoe Family […]

Rev Dr Lucy Natasha watumiwe mu giterane ‘3 Days of Glory’ yageze mu Rwanda-AMAFOTO

By Nicodeme Nzahoyankuye
Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 31 Gicurasi 2018 ni bwoRev Dr Lucy Natasha yageze i Kigali aho yitabiriye igiterane 3 Days of Glory cyateguwe n’umuryango w’ivugabutumwa witwa Zoe Family Ministries. Rev Dr Lucy Natasha watumiwe muri iki giterane, ni umuyobozi mukuru w’umuryango ukorera muri Kenya witwa ’Prophetic latter glory Ministries International and interdenominational outreach […]

Abonye impamyabumenyi (Diplome) ye ya mbere afite imyaka 89.

By Adolphe Mitali
Ella Washington yambariye impamyabumenyi ye. Uyu tuvuga hano ni umukecuru Ella Washingtonwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), wabonye diploma ye ya mbere mu cyumweru gishize akaba kandi yiteguye gukomereza muri Kaminuza yitwa Liberty yo muri Leta ya Virginie. aho aziga ibyerekeranye n’amateka. Muri 2012 nibwo Washington yatangiye kwigira kure, ku mbuga nkoranyambaga , […]

Pasteri ati:”Yesu abaye ku isi muri iki gihe, yajya agendera mu ndege ye bwite(Jet prive)

By Adolphe Mitali
Pasteri Jesse Duplantis. Ibi byavuzwe na Pasteri Jesse Duplantis mu gihe yari imbere y’iteraniro  abwira abayoboke be ko Imana yamwemereye kumuha indege igura  miliyoni 54 z’amadolari, ariko ngo ikazakoresha abakristo be  mugutanga  ako kayabo k’amafaranga. Mu gusobanura iyo mvugo no kuyishyigikira Pasteri nibwo yongeyeho ko , nta gushidikanya, Yesu abaye akigenda ku isi muri iki […]

Umukristo wo muri Nijeriya yahisemo Bibiliya mu mwanya w’i Kolowani, bimuviramo gutwikwa n’abarwanyi b’abayisilamu.

By Adolphe Mitali
Umubyeyi n’umwana we batwitswe na Boko Haram. Iyi nkuru turayibwirwa na Pasteri David Olonade Segun wo mu gihugu cya Nijeriya, ubu ariko uherereye muri Leta Zunze Ubumwe  za  Amerika, akaba avuga urupfu Ise umubyara yapfuye  atwitswe n’abarwanyi b’abayisilamu ba Boko Haram, bamuhora kuba yaranze guhitamo I kolowani agahitamo Bibiliya. Nkuko Pasteri Segun abivuga , ubusanzwe […]

Ese ubuselibateri burakurambiye? Hari icyo wabikoraho…

By Adolphe Mitali
Waba urambiwe n’ubuselibateri? Dore icyo wakora. Hari itandukaniro hagati yo gukurikirana umugisha w’Imana no gutwarwa n’irari n’ikintu runaka.Kwiringira kuzubaka urugo ntabwo ari bibi, Adamu na Eva nabo bahindutse umubiri umwe , Imana niyo yashyizeho urushako kandi iracyafite umugambi wo gukomeza guhuza abagabo n’abagore ku ruhimbi basezerana. Nubwo bimeze bityo ariko, Abaselibateri (Ingaragu) benshi ntibishimiye ubwo […]

Dore uko ukwiye kwifata mu gihe umugore wawe (cyangwa umukobwa w’inshuti yawe) aguciye inyuma.

By Adolphe Mitali
Baguwe gitumo bari muri ka gakino. Aha ntawirirwa aburana! Ubushize twabagejejeho uburyo wamenya ko umukobwa w’inshuti yawe, cyangwa se umugore wawe yaguciye inyuma, tubagezaho ibimenyetso byagufasha kubivumbura. Uyu munsi turashaka kubagezaho icyo tubona ukwiriye gukora mu gihe wabonye ko uwo mukunzi wawe aguca inyuma. Ibi biranagufasha wowe utaracibwa inyuma na mugenzi wawe, kumenya uko wabyifatamo, […]

Wa mwarimukazi waryamanye n’umunyeshuri yigishaga w’imyaka 14, ubu ngo yakiriye agakiza.

By Adolphe Mitali
Debra Lafave mwarimukazi waryamanye n’umunyeshuri yigishaga, w’imyaka 14. Debra Lafave, imyaka 37, umwarimukazi wo muri leta ya Florida, waryamanaga n’umunyeshuri we w’imyaka 14,  ubu biravugwa ko yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza, magingo aya akaba yarahinduye imibereho, n’imyifatire , umukristokazi mwiza nkuko bihamywa n’abo babana ubu. Nkuko CBS News yari yabitangaje mu ikubitiro, uyu mwana w’umuhungu yari […]

Ibimenyetso 10 byerekana ko umugabo wawe aguca inyuma.

By Adolphe Mitali
Ibi bimenyetso 10 byerekana ko umugabo wawe aguca inyuma. Ubushize twababwiye ibimenyetso byagufasha kumenya ko umugore wawe cyangwa se inshuti yawe y’umukobwa , iguca inyuma. Uyu munsi tugiye kukwereka ibimenyetso byagufasha kumenya ko umugabo wawe aguca inyuma 1.Akoresha telephone kenshi (ariko atari wowe ayikoreshaho) Niba ubona ko mugenzi wawe atagikura telephone mu ntoki, buri kanya […]

Urutonde rw’ingeso 10 z’umugore zibangamira umubano mwiza w’abashakanye.

By Adolphe Mitali
1.Gushaka kwigarurira amarangamutima y’Umugabo wawe. (Kumuyobora, kumutegeka) Hari igihe umugore akina n’amarangamutima y’umugabo, akoresheje  kumutera kwicira urubanza,agakoresha amarira, kwanga kuvuga cyangwa amushyiraho ibikangisho. Hari itandukanyirizo hagati yo kuvuga ibintu ushaka guteza imbere umubano wanyu, no kubivuga  ushaka kwiyoborera uwo mubano (controle) Jya wereka umugabo wawe uko utekereza n’amarangamutima yawe , nta buryarya. ukoresheje amagambo, nta […]

Dore ingeso 10 umugore yanga ku mugabo.

By Adolphe Mitali
Ingeso 10 z’umugabo, umugore yanga. 1.Kutamwumva Abagabo  bakunda kugira umuco wo kwihutira gutanga igisubizo, ku kibazo umugore abagejejeho. Ntibafata umwanya wo kubanza kumva neza umugore, no kumwereka ko bamwumva. Byaba byiza, mugabo, uretse umugore akabanza akavuga, icyo akeneye kuvuga cyose ku kibazo afite, utihutiye kwerekana igisubizo wagira ngo ufite umufuka uba warabitsemo ibisubizo, bya huti […]

Dore ubwoko bw’abakobwa 9,umusore ukijijwe adakwiye gushakamo umugeni!

By Adolphe Mitali
Danger! Ubwoko 9  bw’abakobwa umusore ukijijwe  agomba kwirinda kurongora. Akenshi mu gihe umusore ateganya kurongora, hari igihe abona k’uwo arambagiza inenge, ariko akazicaho, yibwira  ko bizashira mu gihe bazaba babana. Ibyo byashoboka ariko hari n’igihe bitashoboka,  kugira ngo umuntu areke inenge yakuranye imyaka itari mike. Utwo dukosa ubona ku mukobwa urambagiza ukatwita duto, hari igihe […]

Umwana warezwe n’inzoka kuva akivuka.

By Adolphe Mitali
Yarezwe n’inzoka kuva akivuka. Umwana w’umuhungu w’imyaka 12 yatoraguwe  mu mashyamba yo mu gihugu cya Vietnam, aho yari atunzwe n’inzoka kuva akivuka. Abagabo bakora umurimo wo gutema ibiti (Bucherons), bo mu gihugu cya Vietnam baherutse gutoragura umwana w’umuhungu mu ishyamba ry’ahitwa I Jalawala, mu majyaruguru ya kiriya gihugu. Nkuko abaganga basuzumye uwo mwana babivuga, ngo […]

Bamenye ko bava inda imwe bamaranye imyaka 10, bafitanye n’umwana w’umukobwa.

By Adolphe Mitali
Umukobwa n’umuhungu bamenye ko bava inda imwe nyuma y’imyaka 10 babana, bafitanye n’umwana w’umukobwa. Adriana, imyaka 39, na Leandro, imyaka 36, ni umugabo n’umugore bo muri Brezil, bakaba bari babanye neza kugeza ubwo baje kumenya ko bava inda imwe, bamaze kumarana imyaka 10, bafitanye n’umwana w’umukobwa w’imyaka 6. Mu buzima bwabo Adriana, na Leandro ngo […]

Abahanzi barimo Aline, Diana Kamugisha, Ben na Chance n’amwe mu matsinda akomeye batumiwe mu giterane cya Zoe Famiy Ministries

By Nicodeme Nzahoyankuye
Aline Gahongayire, Diana Kamugisha, Ben na Chance, Billy Jakes, Guy Badibanga, Elyse Bigira, Barnabas n’amwe mu matsinda akomeye bazitabira igiterane cya Zoe Famiy Ministries cyiswe ‘3 Days of Glory’ kigiye kubera i Kigali. Ni igiterane cyateguwe n’umuryango w’ivugabutumwa witwa Zoe Family Ministries, kikaba cyaratumiwemo umukozi w’Imana Dr Lucy Natasha wo muri Kenya akaba umuyobozi mukuru […]

Atwite inda y’umuhungu we!

By Adolphe Mitali
Atwite inda y’umuhungu we. Uyu mubyeyi Betty Mbereko utwite inda y’umuhungu we Farar Mbereko bakomoka mu gihugu cya Zimbabwe, magingo aya bakaba bariyemeje no kurongorana biciye mu nzira z’amategeko Abaturage bo muri kariya karere aba bakundanyi badasanzwe batuyemo bavuga ko ikibatera ipfunwe cyane ngo nuko uwo mubyeyi n’umwana we bamaze imyaka 2 yose babana nk’umugore […]

Ishusho ya Yesu yagaragaye mu ibuye ry’agaciro.

By Adolphe Mitali
Yesu yabonekeye umugore wo muri Nijeriya, yigaragaza mu ibuye ry’agaciro. Abanyetorero bo mu idini rya gikristo bo mu karere ka Oyo mu mugi wa Ibadan mu gihugu cya Nijeriya baherutse gutangaza ko babonye ishusho ya Yesu igaragarira mu ibuye ry’agaciro Nkuko byatangajwe n’umwe mu bakoresha facebook, Victor Adedeji, umugore wo mu mugi wa Ibadan niwe […]

Uwahoze ari umu Imamu aragira ati”Kolowani ubwayo niyo yangize umukristo”

By Adolphe Mitali
Uwahoze ari umu Imamu aragira ati: Kolowani ubwayo yerekana ko Yesu arusha ububasha intumwa Mohamedi. Ibi byatangajwe na Yozefu wahoze ari Imamu  mu idini ya Islamu, nyuma yuko ahindutse akaba umukristo. Uti Kagire inkuru. Nyina yamutuye Allah ataravuka. Bijya gutangira ngo ivuka ry’uyu mugabo akiri uruhinja ryajemo ibibazo byinshi, kuko ngo nyina yari  afite ibibazo […]

Muri Mexique, hari umukecuru w’imyaka 70 utwite.

By Adolphe Mitali
Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru mailonline, umukecuru  Maria de La Luz  yatangaje ko ibizami byo kwa muganga byerekanye ko atwite inda y’amezi 6 y’akana k’agakobwa, uwo mwana akaba ari uwa munani. “Bambwiye ko ari akana k’agakobwa, dore, ushobora no kubona mu maso hako”uwo ni De Luz ubitangaza yerekana ayo mafoto yo kwa muganga, aho atuye mu mugi […]

Umugabo yatandukanye n’umugore nyuma y’iminota 15 babanye.

By Adolphe Mitali
Umugabo yatandukanye n’umugore nyuma y’iminota 15 babanye. Ibi byabereye mu mugi wa Dubayi, aho umusore wari ukimara gusezerana n’umugeni we, yatangaje ko batandukanye nyuma gusa y’iminota 15.babanye Uyu musore rero nkuko abitangaza ngo ubundi yari yarasabwe inkwano y’amadiramu -Amafaranga akoreshwa hariya- 100.000 , ni nk’amanyarwanda miliyoni 23 ariko akaba yari yemeranyijwe na Sebukwe ko abanza […]

Umupasteri yahaniwe kuba yarasomeye Bibiliya mu nzu iwe.

By Adolphe Mitali
Umu Pasteri yahaniwe kuba yarasomeye Bibiliya mu nzu iwe. Aho ni mu gihugu cya Turkamenistani, , aho umukristo wahoze ari umuyisilamu akaza no kuba umupasteri, yahaniwe kuba yarasanganywe Bibiliya iwe. Umupolisi wamufashe akaba avuga ko atari yemerewe gusanganwa Bibiliya hanze y’urusengero. Nkuko twabivuze uyu mugabo Akhmad wahoze ari umuyisilamu akomoka mu gihugu cya Turkimenistani, Muri […]

Ngi nihabe uburinganire bw’ibitsina ku bana bakoreshwa imibonano mpuzabitsina n’abapadiri.

By Adolphe Mitali
Marlene Schiappa. Ngo ni habe uburinganire bw’ibitsina mu bana bakoreshwa imibonano mpuzabitsina n’Abapadiri. Ku bwa Marlene Schiappa, Ministre ushinzwe iby’uburinganire bw’ibitsina mu Bufaransa, ngo hakwiye kuvaho isumbana ry’ibitsina rigaragara ku bana bakorerwa ibyamfura mbi basambanywa n’abapadiri, hakabaho uburinganire bw’umubare ku  bitsina ku bana bakorerwa ibyo. Nkuko imibare yaherutse kubigaragaza, ngo mu bana bakorerwa ihohoterwa rishingiye […]

Ibyaha 8 abakristo bafata bajenjetse.

By Adolphe Mitali
kunegurana ni kimwe mu byaha abakristo bagize umukino. Byaba byiza ufunze umunwa nk’uyu mugabo, mbere yo kuvuga.  Hariho ibyaha bimwe na bimwe Abakristo bihutira kwerekana ndetse no kwamagana cyane cyane iyo bibaye ku bandi.Hakaba kandi na bya byaha twumva atari ibyo kwihanganirwa, “bisitaza” ababibonye.Iyo ugenzuye uko Abakristo batari bake bafata icyaha, usanga ibyaha barabishyize mu […]

Umukuru w’abacungagereza yafunguye abapasteri bari bafunzwe, nyuma yuko Yesu amubonekeye; ahita anabatizwa.

By Adolphe Mitali
Umukuru w’abacunga yafunguye abapasteri bari bafunzwe, nyuma yuko Yesu amubonekeye,  ahita anabatizwa. Ni nk’ibyo mu gihe cy’intumwa. Mu Burasirazuba bwo Hagati, Abapasteri bigishaga Ijambo ry’Imana abizera bashya, muri rumwe mu nsengero zo mu bwihisho, baherutse gufatwa  na Polisi, bajyanwa muri Gereza yo mw’ibanga, aho bakomeje gukubitwa no kugirirwa ubugizi bwa nabi butandukanye. Ibyo byose ariko […]

Umugabo yabujije umugore we wari wafashwe ku ngufu, gukuramo inda.

By Adolphe Mitali
Jennifer Christie, umubyeyi ufite umugabo n’abana babiri, yagize ikibazo cyo gufatwa ku ngufu n’undi mugabo, mu gihe yari mu rugendo rwerekeranye n’iby’ubucuruzi. Nkuko Jennifer rero abitangamo ubuhamya, akimara kuva muri urwo rugendo, yahise ajya kwisuzumisha kwa muganga aho basanze atwite, ari bwo Jennifer abyumvikanyeho n’abaganga yafashe icyemezo cyuko iyo nda yakurwamo. Icyo cyemezo  ariko  cyari […]

Wakwiyegereza ute umuntu ukunda mu itorero ryawe?

By Adolphe Mitali
…Ni umukobwa mwiza kandi afite ishyaka ry’umurimo w’Imana, ni umuhungu w’igikundiro n’imico ye ituma umutima wawe utera…uribaza uti nabigira nte ngo niyegereze, mvugishe se umuntu nkunda mu itorero nsengeramo, ntawe ubibonye ngo abe yabifata nabi? Uri mu kuri kwibaza icyo kibazo. Harimo inyungu nyinshi, guhitamo uwo mwazabana mu itorero usengeramo. Muhuje imyizerere, n’amahame yo mu […]

Tumenye bumwe mu buryo impano yo kumenya ikorana n’iyo gukiza indwara.

By Adolphe Mitali
Joyce na Charles Sibthorpe. Muri uyu mwandiko nifuje kuvuga kuri imwe mu mpano ya Mwuka Wera, ikoreshwa mu materaniro, impano itavugwaho rumwe, kuko nkuko bizwi abantu bose ntibemera iby’impano zo gukiza indwara  gukora ibitangaza, ubuhanuzi , kuvuga mu ndimi zitamenyekana nkuko amatorero yemera ukubyarwa ubwa kabiri, abyemera. Muri uyu mwandiko rero ndavuga kuri bumwe mu […]

Urusengero rwa ADEPR ku Ibambiro rushobora kugirwa inzu y’amateka ya jenoside

By Nicodeme Nzahoyankuye
Urusengero rwa ADEPR ku Ibambiro ruherereye mu Kerere ka Nyanza, Umurenge wa Kibilizi rufite amateka yihariye ya jenoside kuko hiciwe abagore n’abana 447 n’umugabo umwe bari bahahungishirijwe ari benshi bizezwa ko bazabarinda  ntihagire ubakoraho nyamara harokotse mbarwa. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018,  ubwo hibukwaga ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi […]

Amafoto y’abangiza abana babakoresha imibonano mpuzabitsina, agiye kujya yerekanwa mu mazu yerekanirwamo filme, mbere yuko zicaho, murwego rwo gukumira ubusubira cyaha.

By Adolphe Mitali
Amafoto y’abangiza abana babakoresha imibonano mpuzabitsina agiye kujya yerekanwa mu mazu yerekanirwamo filme, mbere yuko izo filme zicaho.z Amasura y’abantu bakoze ibyaha byo kwangiza abana babakoresha imibonano mpuzabitsina, azajya yerekanwa mu mazu yose yerekanirwamo filme, mbere y’uko izo filime zicaho. Ibyo bikaba bikorerwa guhumuriza abantu baba bahangayikishijwe,na bamwe muri abo banyabyaha bashobora gusubira gukora ibyo […]
❌