WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — November 16th 2018Kigali Today

Kwa Rwahama: Uko uwahoze ari umusirikare yamamaye #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 206.1 kb
Rwahama witiriwe aka gace ni umusirikare wavuye ku rugerero

“Kwa Rwahama” aho bisi zihagarara, hahawe iryo zina biturutse kuri nyiri iyo nyubako yazamuwe ku muhanda Kimironko na Ku Gicumbi cy' Intwari. Iyo nyubako ni iya Coloneri (Rtd) Jackson Rwahama.

Ushobora kwibaza impamvu y'iri zina kuko, muri gahunda ya leta imihanda ntago ijya yitirirwa amazina y' abantu ku giti cyabo, ahubwo usanga yitirirwa amazina agendanye n'icyerekezo cy'igihugu, nk' umuhanda Ubumwe, African Union Boulevard, n'andi menshi.

Yewe na Rwahama w'imyaka 68 y'amavuko ubwe, ntazi uburyo izina rye ryabaye ikirango.

N' ubwo bimeze bityo ariko, Kigali Today yahuriye na Rwahama ku nyubako ye muri uku kwezi, igira inyota yo kumenya ubuzima bwe n'amateka y'iyo nyubako, impamvu zateye abantu kumwitirira aho bisi zahagarara n'imihanda yegeranye no Kwa Rwahama.

Uburyo inyubako yubatswe ubwabyo ni inkuru idasanzwe.
Mu 1995, amezi make nyuma yo kugira uruhare mu guhagarika Jenoside, Rwahama yabonye isambu, arayisiza kugira ngo yubake inzu, niyo nzu ya mbere y'amabuye yari igiye kubakwa muri ako gace.

Uwo mushinga wari uremereye mu gihe icyo gihe amabanki nta mafaranga yari afite, yewe n'igihugu cyari gifite ingengo y'imari iri munsi ya miliyari 100.
Cyari igihe cy'ubukene bukabije kugeza ubwo leta itashoboraga guha abakozi imishahara ahubwo ikabaha ibiryo.

Rwahama wanabaye umuyobozi w'urwego rwa gisirikare rushinzwe imyitwarire (Military Police) ati “Uburyo nubatse iyi nzu ikinamico ikomeye.

“Akazi kanjye kanyemereraga kwirirwa nzenguruka umujyi. Aho nabonaga amatafari; amabuye n'imicanga byandagaye, narabitoraga ndetse bwari n'uburyo bwo gusukura umujyi.”

JPEG - 255.9 kb
Aho atunga urutoki niho hamamaye ku izina ryo kwa Rwahama, hari icyapa cya bisi zitwara abagenzi

Rwahama yibuka inzira yanyuzemo yubaka iyi nzu nk'aho byabaye ejo.

Ati “Rwari urugendo rurerure. Gusa amaherezo byarangiye inzu yuzuye mu 1997. Muri icyo aha hose hari ishyamba. Iki nicyo gikorwa cy'ubucuruzi cya mbere cyari kigeze aha” ibi yabivuze atembereza abanyamakuru ba Kigali Today iyo inyubako.

Iyo umusanze mu biro bye biri mu nyubako, Rwahama akwakirana urugwiro. Nta gushidikanya, amagambo ye yose aba ashingiye ku kazi.

Uyu mugabo w'imyaka 68 ati “Ubucuruzi ni igice cy'ubuzima bwanjye ariko nshimishwa cyane n'ubwubatsi.”

Ubwo Kigali Today yabazaga Rwahama impamvu aho bisi zihagarara ndetse n'ahandi byegeranye hamwitirirwa, yaretse cyane.

Ati “Birambangamira.” “Ibaze kuba abantu bafata ahantu rusange n'umuhanda wa kaburimbo bakabikwitirira, birandemerera. Mushobora kugenda mukabaza abantu impamvu banyitirira ibyo bintu byose.”

Kuri ubu, Kwa Rwahama habaye agace k'ubucuruzi, by'umwihariko ni iwabo w'amaduka acuruza ibifatika (hardware).

Gusa ku kigero runaka, Rwahama yemera ko yabaye inkingi ya mwamba muri ako gace.

Inyubako ye, ikorerwamo ibikorwa by'ubucuruzi bitandukanye birimo ibigo biranguza ibinyobwa, insengero, ibigo bitwara abantu n'ibintu, ububiko (Stocks), n'ibindi.
Burya umusirikare ahora ari umusirikare

Rwahama ntazwi gusa kubera ahahagarara bisi gusa, ahubwo izina rye ryandittse mu ntwari zagize uruhare uruhare mu ntambara yo kubohora igihugu, yahaye ubwigenge bwuzuye u Rwanda muri Nyakanga 1994.

Muri za 1960, nibwo Rwahama wari muto yahunze igihugu kubera amacakubiri n'urwango byari mu Rwanda, bituma ibihumbi by'Abatutsi bari mu kaga bahunga.
Yahungiye mu baturanyi muri Uganda, aho yize uburezi ndetse abona impamyabumenyi y'ikirenga mu burezi. Nyamara ariko umwuga wo kuba umwarimu warakendereye.

Ati “Naretse iby'uburezi nyoboka igisirikare. Ninjiye mu gisirikare cya Uganda muri za 1970.”

Nk'uwabaye umusirikare kugeza muri za 2000, Col. Rwahama aracyatanga serivisi z'umutekano, gusa kuri ubu azitanga ku bantu ku giti cyabo.
Afite ikigo cy'abacunga umutekano kitwa Royal Security Consult. Iki kigo gikorera muri Kigali.

Iki kigo cyatangiye muri 2013, gicunga umutekano w'ibigo, imiryango n'abantu ku giti cyabo mu ngo bagirana amasezerano n'ikigo.
Iyo Rwahama atari ku kazi, gusoma ibitabo no kogera iwe nibyo bimutwarira umwanya w'ikiruhuko.

Gukunda koga kwe bifite amateka

JPEG - 11.4 Mb
Rwahama mu biro bye

Col. Rwahama wavukiye mu karere ka Gicumbi mu ntara y'Amajyaruguru, yize muri Seminari Nto ya Mutagatifu Dominiko Saviyo yo ku Rwesero.

Iri shuri rimaze imyaka 62, riherereye ku nkombe z'ikiyaga cya Muhazi mu murenge wa Bukure. Kuba ishuri rituranye n'ikiyaga byateye Rwahama gukunda koga akiri muto.

Ati “Igice cy'inyongera ku masomo yacu, harimo no koga. Nize koga mu gihe nari ku ishuri.”

Ku byerekeranye no gusoma, Rwahama agura ibitabo ndetse anafite isomero iwe mu rugo.

Ati “Mfite isomero iwanjye mu rugo no ku kazi mu biro byanjye. Nkura amakuru mesnhi mu bitabo no kuri murandasi (internet).

Igitabo akunda cyane ni ikitwa “Things Fall Apart” cy'umwanditsi Chinua Achebe.
Chinua Achebe yari umwanditsi w'Umunyanijeriya w'ibitabo mbarankuru, imivugo ndetse akaba n'umwarimu muri Kaminuza. Igitabo mbarankuru cye cya mbere ni Things Fall Apart, ugenekereje mu Kinyarwanda ni “Ibintu byadogereye.”

Iki nicyo gitabo gifatwa nk'igihambaye muri byinshi yanditse, ndetse ni nacyo gitabo cyasomwe cyane mu bitabo by'ubuvanganzo nyafurika bugezweho. Iyi niyo mpamvu Rwahama nawe yagisomye.

JPEG - 208.4 kb
Rwahama aganira n'umunyamakuru wa Kigali Today ku bijyanye n'ubuzima bwe

Rwahama ni umugabo wubatse ufite n'abana, gusa umwe mu bana be yitabye Imana umwaka ushize nyuma yo kurangiza amasomo muri Leta zunze za Amerika.
Rwahama ni umugabo ugendera ku mahame cyane, buri munsi abyuka saa 5:00 z'igitondo akajya muri pisine koga.

Nyuma y'imyitozo yo koga, afata ibyo kurya bya mu gitondo mbere y'uko yerekeza ku kazi guhera saa 7:30 kugeza saa 6:00 z'umugoroba asubiye mu rugo.
Rwahama ntakunda ku ibiryo bibonetse byose.

Ati “Nkunda kurya ibiryo bifite intungamubiri ari bicye. Kurya ibiryo byinshi kuri iyi myaka yanjye ni bibi ku buzima.”

Rwahama, afite ubutumwa bumwe bworoshye aha urubyiruko: “Mukore cyane mubone ubuzima bwiza. Mwirinde kwishora mu biyobyabwenge.”


Mugheni Fabrice na Sarpong bafashije Rayon Sports kwandagaza Gitikinyoni-AMAFOTO #Rwanda via @kigalitoday

By Sports

Wari umukino wari wateguwe mu gufasha amakipe yombi kwitegura imikino afite minsi iri imbere.

Rayon Sports iritegura Shampiona izakomeza mu minsi iri imbere, ndetse n'umukino wo kurwanya ruswa uzaba tariki 23/11/2018, mu gihe Gitikinyoni yitegura Shampiona y'icyiciro cya kabiri izatangira mu kwezi gutaha.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Mugheni Fabrice watsinze ibitego 3, Michael Sarpong nawe watsinze ibitego bitatu, Nova Bayama atsinda kimwe, ndetse na Iradukunda Eric Radu watsinze igitego cya mbere.

Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino


  • November 16th 2018 at 13:42

Muhire Kevin wa Rayon Sports yageretswe Milioni 45 ngo yerekeze mu Misiri #Rwanda via @kigalitoday

By Sports

Ikipe ya Misr Lel Makasa ya kane muri Shampiona y'icyiciro cya mbere mu Misiri (Egypt), yandikiye Rayon Sports iyimenyesha ko yifuza Muhire Kevin ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports.

Muhire Kevin yatoranijwe nk'umukinnyi w'umwaka wa Rayon Sports
Muhire Kevin yatoranijwe nk'umukinnyi w'umwaka wa Rayon Sports

Nk'uko twabitangarijwe na Muhirwa Freddy Visi-Perezida wa Rayon Sports, yadutangarije ko ubwo butumire babubonye kandi biteguye kureka uyu mukinnyi akajya kugerageza amahirwe.

"Iyi kipe yaratwandikiye kandi twamaze no kuyisubiza, Muhire Kevin azajya gukora igeragezwa tariki 20/11/2018, akazakora igeragezwa ry'ukwezi kumwe"

Iyi kipe ya Misr Lel Makasa ihagaze neza muri Shampiona y'uyu mwaka, ngo yiteguye gutanga Ibihumbi 50 by'amadollars kuri uyu mukinnyi, ahwanye na 44,131,630 Frws(Hafi Milioni 45 z'amafaranga y'u Rwanda)


Abakora mu byo gutunganya amajwi n'amashusho bazahurira i Kigali mu nama ikomeye #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 11.5 kb
Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira inama y'abakora mu bijyanye n'amashusho n'amajwi

Abazahurira muri iyi nama yiswe “Kigali Audiovisual Forum”, ni abakora mu bijyanye no gutunganya amajwi n'amashusho, bazaba baganira ku bijyanye no guteza imbere no kugera ku mahirwe agaragara muri uyu mwuga.

Izitabirwa kuva ku banyeshuri biga ibijyanye no gutunganya amashusho n'amajwi kugeza ku baterankunga baturutse hirya no hino ku isi. Hakazanigirwa uko hakwifashishwa ikoranabuhanga mu kubara inkuru z'umwimerere wa Afurika.

Abazitabira iyi nama kandi bakazanahugurwa k'uko bagurisha ibitekerezo byabo kugira ngo babashe kubona amafaranga yo gukora imishinga bateganya (Pitching).

Clare Akamanzi, umuyobozi mukuru w'Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), yavuze ko urwego ayobora rwateguye iyi nama mu rwego rwo gufasha guhindura isura itari nziza ikunzwe kwitirirwa Afurika.

Agira ati “Iyo sura ikunze guhabwa Afurika yadindije ishoramari ryinshi ryashoboraga kuza ku mugabane wa Afurika. Abakora mu byo gutunganya amajwi n'amashusho muri Afurika bafite impano. Iyi nama ni amahirwe yo kwiga uko abandi babizobereyemo ku isi bakora.”

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa RDB ndetse n'abandi bafatanyabikorwa bayo barimo ikigo gishinzwe gushakira amasoko u Rwanda “Rwanda Convention Bureau”, Ikigega cy'Abadage gishinzwe iterambere (GIZ), Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU), Umuryango w'Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Urwego rushinzwe iserukiramuco ry'u Burayi “European Film Festival”, Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda, ikigo CISAC, Ishyirahamwe mpuzamahanga ry'abakora “AFCI”, ikigo Pavillon Afriques ndetse na sosiyete ya RwandAir.

Ambassaderi wa EU mu Rwanda Nicola Bellomo, yavuze ko yishimiye kuba uyu muryango ugiye gufatanya na RDB mu gutegura iyo nama mu Rwanda.

Ati “Ubufatanye bwacu mu gutegura ibi bikorwa bibiri, bitanga umwanya w'ibiganiro bigamije kureba uruhare rwo guteza imbere umuco ndetse no kureba icyo Afurika n'u Burayi biramutse bifatanyije byageraho.”

Yasobanuraga ko mu gihe iyo nama izaba iba hanateguwe iserukiramuco rya sinema rizabera mu turere twa Muhanga na Rubavu.

Bamwe mu bategerejwe kwitabira iyi nama bazanatanga ibiganiro, harimo Clare Akamanzi, Giorgio Ficarelli ushinzwe umuco muri EU, Matthijs Wouter Knol, umuyobozi w'iserukiramuco rizwi nka Berlinale, Philipp Hoffmann, washinze akaba anayobora ikigo cya Rushlake Media ndetse na Sarika Lakhani, uyobora ikigo cya One Fine Day Films.


  • November 16th 2018 at 09:42

'FLN yararotaga' - IGP Munyuza #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 93.5 kb
Ubuyobozi bwa Polisi bwamenyesheje Itangazamakuru ko bwafashe ingamba zikomeye zo gucunga umutekano muri izi mpera z'umwaka

Ibi IGP Munyuza yabitangaje mu kiganiro cya buri gihembwe cyabaye kuri uyu wa gatanu, kigamije ubufatanye bwa Polisi n'Itangazamakuru mu gucunga umutekano.

Mu mezi y'impeshyi y'uyu mwaka wa 2018, abiyita Forces de Libération Nationale(FLN) bavugaga ko bari mu ishyamba rya Nyungwe, ndetse bakaba baravuzwe i Nyabimata mu karere ka Nyaruguru.

IGP Munyuza agira ati "Aho bari turahazi, ariko biriya bavugaga ni intambara y'amagambo ku mbuga nkoranyambaga, hanyuma utabizi akaba yakeka ko ibintu byacitse".

"Ntawatekereza guhungabanya umutekano w'Igihugu cyacu ngo abigereho, umuntu ntiwamubuza kurota, nibakomeze barote cyangwa babireke".

Polisi y'Igihugu yamenyeshaga Itangazamakuru n'abaturage ko yafashe ingamba zikomeye zo gucunga umutekano muri izi mpera z'umwaka, ndetse ko yatangiye icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda.

JPEG - 69.7 kb
Buri gihembwe Polisi igirana ibiganiro n'Abanyamakuru, byo kumenyekanisha uko umutekano wifashe

Ku rundi ruhande, Umuyobozi w'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura (RMC), Cléophas Barore asaba Polisi kudohorera abanyamakuru mu gihe baba bakoze ibyo itishimirwa, cyane cyane nk'iyo bafashe amajwi n'amafoto y'abapolisi bari mu kazi.

Ati "Iyo umunyamakuru ahaye Polisi akazi katari ngombwa, Polisi ikenera kumucumbikira kandi amacumbi yayo tuyaziranyeho".

Barore avuga ko atagira abanyamakuru bose abere, kuko ngo hari abafatirwa mu makosa bakerekana ibikangisho birimo amakarita y'akazi.

Polisi y'Igihugu nayo yemera ko hari abapolisi bayitukisha, hamwe na hamwe bakaba batubahiriza amabwiriza y'akazi.

Ubuyobozi bwa Polisi bukomeza buburira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, kutitwara nabi mu minsi mikuru, ndetse ko muri ibi bihe b'ibiruhuko bagomba kurinda abana ibisindisha.


Qatar: Perezida Kagame yatemberejwe ikibuga cy'indege Mpuzamahanga kitiriwe Hamad #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 146.4 kb
Perezida Kagame atemberezwa mu Kibuga cy'indege cya Qatar

Urwo ruzinduko rwa Perezida Kagame, rwari rugamije kwimakaza umubano ushingiye ku bufatanye n'ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi.

Muri urwo rwego rw'ubufatanye n'ubuhahirane, u Rwanda na Qatar basinyanye amasezerano ku by' ingendo z'indege, ubutwererane n'ubuhahirane, kurengera ishoramari, ndetse n'amasezerano y'ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi ndetse na tekinike.


Gushyira kaburimbo mu muhanda Huye-Nyaruguru bikomeje gutinzwa n'iki? #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 80.6 kb
Mu gihe abatuye Nyaruguru amaso yaheze mu kirere, muri Gisagara ho barabyinira ku rukoma kuko izo kamyo zatangiye gukora umuhanda waho

Ubwo yaganiraga n'abanyamakuru ku itariki 11 Nyakanga 2018, umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, yababwiye ko imashini ziwukora zizaba zageze mu muhanda ku itariki 1 Kanama 2018. Icyo gihe abantu bategereje kubona izo mashini baraheba.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, ubwo yagendereraga Akarere ka Nyaruguru ku itariki 4 Kanama agamije kureba uko imihanda yaho yifashe, we yatangaje ko imashini ziwutunganya zizatangira muri Nzeri 2018.

Yagize ati “Urebye abagomba kuwukora bo batangiye imirimo. Ariko muri Nzeri ni bwo tuzatangiza imirimo yo kuwukora ku mugaragaro.”

Icyo gihe abakunze kujya i Nyaruguru bategereje ko babona izo mashini ngo nibura batangire kwizera ko amatike asigaye yariyongereye yaba agiye kugabanuka, amaso na none ahera mu Kirere.

Habitegeko avuga ko impamvu igihe Minisitiri Uwihanganye yari yatangaje ko imirimo yo kubaka uwo muhanda izatangirira kitubahirijwe, ari ukubera ko ubu bagihugiye mu kwishyura imitungo abaturage iri ahazanyuzwa umuhanda.

Ati “Ubu turi kureba neza imitungo y'abaturage, kugira ngo hatazagira uzabigiriramo ikibazo, hanyuma umushinga tuwutangire.”

Habitegeko yabitangaje ku itariki 14 Ugushyingo 2018, aho yizeje ko kuriha abaturage bigana ku musozo, ku buryo nta gihindutse mu kwezi k'Ukuboza uwo muhanda noneho watangira gutunganywa.

Byari biteganijwe ko umuhanda uzashyirwamo kaburimbo ari uturuka i Huye, ukanyura i Kibeho n'i Ndago ku biro by'akarere ugatunguka ku muhanda wa kaburimbo uturuka i Huye ugana ku Kanyaru. Kandi hari n'uwari guturuka i Ndago ukagarukira ku Munini.


  • November 16th 2018 at 07:22

Buri segonda ku isi hapfa umwana wavutse atarageza igihe #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 79.6 kb
Abana bavuka batuzuje iminsi bakenera kwitabwaho mu buryo bwihariye

Inzobere mu by'ubuzima bw'impinja zigaragaza ko impamvu nyamukuru ituma umubyeyi abyara umwana utujuje amezi icyenda bikomeje gutera urujijo.

Gusa abaganga bavuga ko bagenekereje hari impamvu nyinshi babona zishobora gutera umubyeyi kubyara umwana utagejeje igihe, zirimo kunywa inzoga nyinshi, guhangayika k'umubyeyi utwite, cyangwa kubyara indahekana.

Dore izindi mpamvu zatuma umubeyeyi abyara umwana utagejeje igihe

Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda Dusabe Ruth avuga ko hari ibyago byo kubyara umwana utagejeje igihe, iyo umubyeyi atwite umwana urenze umwe, cyangwa akora akazi kavunanye.

Abaganga kandi bagaragaza ko hari n'impamvu zishobora guturuka ku mubyeyi, rizimo nko kuba umubyeyi arwaye indwara zifata mu myanya ndangagitsina, indwara nka Diabete n'umubyibuho ukabije, malaliya, indyo ituzuye ku mubyeyi no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ababyeyi babyara bataragira imyaka 18 na bo ngo bafite ibyago byinshi byo kubyara abana batagejeje igihe, bitewe n'imiterere y'umwana mu nda, ndetse n'imiterere ya nyina aho umwana ashobora kuba afite ubumuga bigatuma adashobora kumara amezi icyenda.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 46,7% by'imfu z'abana b'impinja ari iz'abana bavuka batagejeje igihe. Muri bo 28, 31% bapfa kubera kuvuka bahumeka nabi naho 8% bapfa bazize ubundi burwayi.

U Rwanda rukaba ruza ku mwanya wa 28 ku isi mu kugira umubare munini w'abana bavuka batagejeje iminsi bapfa bataramara ukwezi kumwe.

Icyakora ngo abana bavuka batujuje amezi icyenda bose ntibapfa bitewe n'uko bitaweho cyangwa ibibazo baba yavukanye bikaba bishobora kuvurwa.

Umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda witwa Muhayimana Alice agira ati “Bimwe muri ibyo bibazo ni nko kunanirwa konka, guhinduka umuhondo, gupfa amaso n'amatwi ndetse no kugira ibibazo bituma bene abo bana batamenya ubwenge”.

Inzobere zigaragaza ko umwana wavutse igihe kitageze ari umwana uri hagati y'ukwezi kwa gatanu kugeza ku kwezi kwa munani akiri mu nda ya nyina, bene uwo mwana ngo aba ataruzuza ingingo zose zigize umuntu ku buryo bigorana ngo zikurire hanze ya nyina.

Ni ukubera iki hari abavuka badashyitse ariko bakabaho?

Umwe mu baturage bo mu Ntara y'Amajyaruguru ufite umugore umaze iminsi mike abyaye umwana utagejeje igihe ariko akaba ari kwitabwaho n'abaganga kandi yaravukanye ibiro 2.9, yibaza icyaba cyarabiteye.

Muganga Ruth avuga ko uko umwana agenda azamura ibiro mu akiri mu nda, ngo ni ko agira amahirwe yo kuvuka ari muzima kandi akabaho.

Ikindi kandi ngo umwana ufite ibyumweru biri hejuru ya 36 ngo na we akunze kugira amahirwe yo kubaho kuko aba yegereje igihe gisanzwe cyo kuvuka, kandi ngo ibiro bye biba byiyongereye ugereranije n'abari munsi y'ibyumweru 35.

Icyakora ngo abana bavutse batagejeje igihe bakunze guhitanwa n'ubukonje budasanzwe baba bagiyemo kandi hari ingingo zabo zitarakomera, urusaku rwinshi na rwo ngo rushobora kubahitana.

Ingamba zafatwa ngo harwanywe imfu z'abana bavuka batagejeje igihe

Muganga akaba n'umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda avuga ko bikwiye kumvikana ko umwana wese utujuje ibiro 2.5kg atari ko aba atuzuye, icyakora ngo aba agomba kwitabwaho kuko aba afite ibiro biri hasi.

Umwalimu Muhayimana Alice wigisha muri Kaminuza y'u Rwanda no mu ishuri ry'abaforomo avuga ko buri mubyeyi akwiye kujya yipimisha igihe atwite, kugira ngo yitabweho igihe umwana atwite afite ibibazo.

Agira ati, “Iyo umubyeyi agiye kwipimisha abaganga bashobora kubona hakiri kare ibibazo umubyeyi afite cyangwa umwana bityo bakamuvura hakiri kare”.

Muhayimana kandi avuga ko ababana n'umubyeyi utwite bagomba kumurinda guhangayika, imirimo ivunanye kandi mu gihe cyose agize ikibazo akihutira kujya kwa muganga.

Mwalimu Dusabe Ruth we agaragaza ko umugabo afite uruhare rwo kurinda umugore we indwara ziterwa n'imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko izo ndwara ari zimwe mu zituma umugore akuramo inda cyangwa akaba yabyara umwana utagejeje igihe cyo kuvuka.

Kugira ngo umubare w'abana bapfa kuko bavutse batagejeje igihe ugabanuke, hashyizweho umunsi mpuzamahanaga wo kubitaho, haganirwa ku nsanganyamatsiko zitandukanye, kugira ngo ababyeyi barusheho gukangurirwa kwita ku bana baba bavutse batagejeje igihe.

Uyu mwaka umunsi mpuzamahanga w'abana bavutse batagejeje igihe ukaba wizihizwa kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2018


Hifujwe ko serivisi zo kuboneza urubyaro zanozwa kurushaho #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 182.3 kb
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi

Icyo ni kimwe mu byifuzo byavuye mu nama imaze iminsi ibera i Kigali, kikaba cyagaragarijwe mu muhango wo kuyisoza wabaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Ugushyingo 2018, aho abatanze ibiganiro bose basabye ko hakongerwa imbaraga mu gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro ku isi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, yavuze ko abitabiriye iyo nama biyemeje kongerera abaturage ubumenyi ku bijyanye no kuboneza urubyaro.

Yagize ati “Mu byo twagarutseho muri iyi nama ni ukongera imbaraga mu kuzamura ubumenyi bw'abantu binyuze mu mashuri, mu binyamakuru, mu mavuriro, mu bigo by'urubyiruko n'ahandi. Igikomeye ariko ni ukureba ko serivisi zitangwa neza, hakongerwamo ingufu mu bihugu, bityo uyikeneye akayibona kandi imunogeye”.

Ikindi cyagarutsweho ni uko ibiganiro ku buzima bw'imyororokere bigenerwa abana byakongerwa kuko ari bo mu gihe kiri imbere bazaba bakuru bityo ntihazagire ibibatungura nk'uko Minisitiri Ndimubanzi yabivuze.

Ati “Ntitwavuga ngo abana baboneze urubyaro, ariko ni ngombwa kubigisha ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, tukamenya ngo byatangira ryari kugira ngo bigire umumaro. Ibyo bizanatuma bimenya ndetse banamenye guteganya imiryango bifuza”.

Minisitiri w'Ubuzima w'igihugu cya Burukina Faso, Prof Nicolas Meda, yavuze ko iyo nama yari ikenewe kuko itumye ibihugu bikanguka kurushaho.

Ati “Iyi nama itumye ibihugu byinshi n'icyanjye kirimo byiyemeza kongera ingufu muri gahunda zo kuboneza urubyaro, bityo muri 2020 tube twakubye kabiri ibyo tugezeho ubu. Twahakuye inama nziza n'imfashanyigisho zizadufasha, ku buryo nk'iwacu tuzava kuri 30% tukagera kuri 60% bidatinze”.

JPEG - 523.4 kb
Abitabiriye iyi nama biyemeje kongera ubuvugizi kuri iki kibazo

Pasitoro Francis Osire wo muri Uganda, ahamya ko kuboneza urubyaro bifite akamaro kuko bituma abantu babaho neza, gusa we ntiyemera ikoreshwa ry'imiti ya kizungu nk'abandi banyamadini benshi, agatsimbarara ku buryo bwa kamere kuko ubundi buryo bwose abufata nko gukora icyaha.

Muri iyo nama habonetse abaterankunga batandukanye, bemeye kuzatanga amafaranga azafasha muri gahunda zo kuboneza urubyaro mu bihugu bikennye.

Aha Ubwongereza bwemeye kuzatanga miliyoni 260 z'Amadolari ya Amerika azafasha imiryango miliyoni 6 kugera ku buryo bwiza bwo kuboneza urubyaro na ho Canada ikazatanga miliyoni 78.8 z'Amadolari ya Amerika.

Iyo nama yitabiriwe n'abantu basaga 3500 baturutse hirya no hino ku isi, bakaba basangiye ubunararibonye muri gahunda zo kuboneza urubyaro, aho ngo bigiye byinshi ku bajyanama b'ubuzima bo mu Rwanda.


U Rwanda na Qatar basinyanye amasezerano y'ishoramari n'ingendo zo mu kirere #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 47.1 kb
Amwe muri aya masezerano yashyizweho umukono na Clare Akamanzi uyobora RDB

Amasezerano atatu yasinywe, yakurikiranywe na Perezida Paul Kagame na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thami.

Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw'akazi rw' iminsi ibiri muri Qatar, yakiriwe na Sheikh Tamim mu ngoro ya Amiri Diwan iri i Doha.

Nk' uko itangazo ryashyizwe hanze n' ibiro bya Perezida w' u Rwanda ribivuga, abayobozi bombi bagiranye ibiganiro birambuye byibanze ku guteza imbere inzego z' ubukungu ndetse n' ubutwererane hagati y' ibihugu byombi. Ibyo biganiro bikaba byabaye mbere y' uko bakurikirana isinywa ry'amasezerano ku mpande zombi.

Mu rwego ry'ubucuruzi bushingiye ku buhinzi, yasinywe amasezerano yo gushora imari mu guteza imbere Gabiro Agro-processing Farm, ayo masezerano yashyizweho umukono ku ruhande rw'u Rwanda na Madamu Clare Akamanzi uyobora urwego rw' igihugu rw' iterambere (RDB) ndetse na Mohamed Badr Hashem Al-Sada uyobora Hassad Foods ku ruhande rwa Qatar.

Mu nama Nyafurika yo kwita ku bidukikije (Africa Green Revolution Forum) yabereye i Kigali muri Nzeri 2018, RDB yashishikarije abashoramari mu gushora imari mu mishanga itanu y' ubuhinzi harimo n'uw'icyanya cy'ubuhinzi n' ubworozi cya Gabiro kingana na hegitari ibihumbi 15,600.

JPEG - 185.4 kb
Perezida Kagame mu ruzinduko rw'akazi muri Quatar

Hassad Foods ni ikigo cya mbere muri Qatar gishora imari mu biribwa ndetse no mu buhinzi. Cyatangiye gukora mu 2008, kikaba kigengwa n' ikigo cy' ishoramari cya Qatar (Qatar Investment Authority).

Kuva gitangiye, icyo kigo cyahanze uburyo bw'ishoramari bwibanda ahanini ku kwihaza mu biribwa muri Qatar ndetse n'agace iherereyemo.

Hassad Foods kandi yaguriye ishoramari mu bihugu nka Australia na Oman ndetse ikaba igiye gushora imari no mu bindi bice birimo n'u Rwanda.

Hagati aho kandi, Perezida Kagame yasuye n'ikigo Qatar Foundation giteza imbere uburezi, siyansi n'iterambere rusange, aho yatemberejwe mu isomero ry'igihugu cya Qatar (Qatar National Library), ndetse n'izindi nyubako z' icyo kigo.

Sheikh Tamim yakiriye ku meza Perezida Kagame, nk' ikimenyetso cy'icyubahiro cy' uruzinduko yagiriye muri Qatar.


Reba umuzungu uhamiriza zigata izazo #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Earlier during the “Planet Kigali” performance at @KigaliLibrary ...

Caption this! pic.twitter.com/MHwBNifwrW

— Makeda M (@Contact_Makeda) November 15, 2018

Si ukubyina Kinyarwanda abazungu bahagurukiye gusa, ahubwo no kuririmba mu Kinyarwanda barabikora cyane bigatunguira benshi.

Uyu araririmba "Yantumye" ya King James

Ni ukuri kw'Imana u #Rwanda n'#Ikinyarwanda biraryoshye #RwoT pic.twitter.com/F0bPOc0KTB

— Rutindukanamurego (@rutindukanamure) November 16, 2018


Geoffrey KONDOGBIA yavunikiye mu myitozo ya nyuma ya Centrafurika i Kigali-AMAFOTO #Rwanda via @kigalitoday

By Sports

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ni bwo ikipe ya Centrafurika yakoze imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mbere y'uko igomba kwerekeza i Huye aho izakorera imyitozo ya nyuma, naho ku Cyumweru ikazakina n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi.

JPEG - 314.2 kb
Geoffrey KONDOGBIA yasohotse mu kibuga ahambiriye

Muri iyi myitozo, Kapiteni w'iyi kipe ari nawe uhanzwe amaso muri uyu mukino, Geoffrey Kondogbia yavunikiye mu myitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, gusa ubu abaganga ntibaremeza niba atazakina uyu mukino.

JPEG - 351.8 kb
Geoffrey KONDOGBIA bivugwa ko yaje afite imvune yatumaga akina hari aho ahambiriye

Amakuru dukesha bamwe mu baje bayoboye iyi kipe, ni uko ikipe ya Valence asanzwe akinamo yari yanze kumurekura ngo aze mu Rwanda, ibi bikaba byaratumye ahabwa umuganga we wihariye baturukanye muri Espagne, ibi bikaba byanatumaga abayoboye iyi kipe batifuza ko hari uwafata ifoto igaragaza uyu mukinnyi ko yavunitse.

Andi mafoto y'imyitozo ya Centrafurika kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo


Umutoza wa Rayon Sports Robertinho mu nzira igana muri Gormahia #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 43.5 kb
Umutoza wa Rayon Sports Robertinho mu nzira igana muri Gormahia

Robertinho utarongererwa amasezerano n'ikipe ya Rayon Sports kuko ayo yari afite azarangirana n'ukwezi k'Ukuboza 2018, akomeje ibiganiro n'ikipe ya Gormahia yifuza ko aza gusimbura umutoza Dyran Kerr wari usanzwe ayitoza weguye kuri uyu wa kane tariki ya 15 Ugushyingo 2018.

Robertinho yagize ati” twatangiye ibiganiro n'ikipe ya Rayon Sports ngo barebe ko bampa amasezerano mashya, hashize n'iminsi ibiri nganiriye n'umuyobozi w'ikipe ya Gormahia , nzi neza ko hashize igihe kirekire banyifuza kuko barimo gutegura Champions league, baranyegereye ,gusa ubu ntabwo ndafata icyemezo niba nshobora kugenda , nabonye n'ubutumire bw'amakipe menshi yo muri Algeriya tuzareba.

Robertinho yavuze ko icyemezo cyo kuguma muri Rayon Sports cyangwa kuyisohokamo azagifata ari mu kiruhuko mu gihugu cya Brazil.

Yagize ati” ni ngombwa ko nicarana n'umuryango wanjye ngatekereza neza , ngafata icyemezo , mu kwezi k'Ukuboza nzafata iminsi 7 njye muri Brazil ndebe ko nashyira ibintu ku murongo ndi kumwe n'umuryango wanjye tuzareba.

Yakomeje avuga ko ikipe ya Gormahia yanamusabye ko yajya muri Kenya kugira ngo baganire imbonankubone ariko akababwira ko ubu nta mwanya arabona kuko arimo gutegura imikino ya shampiyona n'ikipe ye ya Rayon sports.

Akomeza avuga ko yubaha ikipe ya Rayon Sports kuko ari yo yamufunguriye imiryango nyuma yo kuyigeramo akitwara neza bityo atifuza kuba yagenda ariko yongeraho ko agomba no gutekereza nk'umunyamwuga kuri ejo hazaza he n'umuryango we, bityo ibiganiro bigenze neza ahandi atabura kugenda.

Umutoza Robertinho mu mezi 5 yari amaze muri Rayon Sports yayifashije kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro aho yatsindiwe na Mukura kuri penaliti, yanayifashije kugera muri ¼ cy'imikino ya CAF Confederation cup ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika.


Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Bwongereza nayo igiye kujya ikoresha imisifurire y'amashusho (VAR) #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 76.1 kb
Umusifuzi azajya yiyambaza amashusho kugira ngo amenye koko ko icyo asifuye gifite ishingiro

Kuri uyu wa kane tariki 15 Ugushyingo, nibwo inama yahuje amakipe 20 yo muri iyi shampiyona yatoye umwanzuro wo gukoresha VAR, ndetse hahita hanasohorwa itangazo rivuga ko shampiyona y'umwaka utaha 2019-2020, ubu buryo buzatangira kwifashishwa.

Uburyo bw'imisifurire hifashishijwe amashusho bwatangiye gukoreshwa muri shampiyona ya Espagne (La Liga), ndetse no mu mikino y'igikombe cy'isi cy'uyu mwaka cyabereye mu Rusiya.

N'ubwo ubu buryo amakipe yo mu Bwongereza yari yabanje kwanga kubukoresha kubera impamvu zirimo iyo gutinza umukino no kubishya umupira, kuri ubu aya makipe yatangaje ko mu rwego rwo kuzamura imisifurire no guca impaka ku makipe ahura hakabamo abavuga ko umusifuzi yabogamye, ngo VAR igiye kwitabazwa.

Ubu buryo bukaba buzajya bwifashishwa mu kwemeza ibitego; mu kwemeza penaliti; mu kwemeza ikarita itukura y'ako kanya bitewe n'igikorwa kibaheyeho; ndetse no mu kwemeza umukinnyi ukoze ikosa kuko hari ubwo umukinnyi ahanwa nyamara atari we ukoze ikosa.

JPEG - 82 kb
Kwifashisha amashusho mu misifurire bizajya bigabanya ubwumvikane buke mu kibuga

Nk'uko itangazo riri ku rubuga rwa Premier League ribivuga, ngo mu gihe hagitegerejwe ko Inama nkuru y'Ishyirahamwe mpuzamahanga rya ruhago ndetse FIFA bemeza ikoreshwa rya VAR muri Premier League, hagiye gutangira igeregezwa aho ubu buryo buzajya bukoreshwa mu marushanwa yandi nka FA, Carabao Cup n'indi mikino.

Gusa ariko ngo ntago bizaba ari uburyo bw'ako kanya (live) ku buryo umukino wahagarikwa cyangwa ngo umusifuzi afate icyemezo agendeye ku mashusho.

JPEG - 87.5 kb
Ubu buryo bwo kwifashisha amashusho, buzajya bunafasha mu kwemeza ibitego

Rusizi: Ntiborohewe no kwiyandikishaho abana bavanye mu bigo birera impfubyi #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 130.1 kb
Ababyeyi barera abana bakuye mu bigo byimfubyi barifuza ko babandikwaho burundu kugira ngo bazabazungure kimwe n'abandi

Bemeza ko bica mu nzira nyinshi, bagasanga abo bana bashobora kubirenganiramo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Aba babyeyi bagereranywa n'abasamaliya beza, bagiye bafata abo bana babakuye mu bigo birera impfubyi bakabazana kubarerana n'ababo.

Nsabimana Bernard avuga ko kugeza ubu hakiri ikintu kimeze nk'igikuta kigonga ushatse kumwiyandikishaho ngo abe uwe burundu byemewe n'amategeko.

Agira ati “Kugira ngo babatwandikeho ntabwo byoroshye bigomba kubanza kunyura mu nkiko. Kugeza uyu munsi iki gikorwa cyo kujya mu nkiko ntikirakorwa kandi uyu ni umwaka wa cyenda njyewe mufite.”

Nyirangerimana Suzana we avuga ko ingaruka bavuga bifite kuri abo bana ni nko kubona ubwisungane mu buvuzi no kuba bashobora kuzagira ibibazo bijyanye n'izungura mu gihe aba babyeyi baba batakiriho.

Ati “Nshaka ko bamunyandikaho nawe ikinjira muri RAMA akivuza neza atanduhije ngo mufatire mituweri kandi Mfite RAMA, bakanamushyira mu irangamimerere hakiri kare ku buryo atazagira ikibazo ntakiriho kandi naramaze kwiyemeza ko ari uwajye.”

Birinda Sylver ukora mu muryango Hope and Homes for children uharanira ko abana barererwa mu miryango, asaba leta kugira icyo ukora kuri iki kibazo ngo aba bana barenganurwe.

Ati “Nibyo twongeye kwibutsa abayobozi babafashe rwose. Ibyo umurenge ukora ubikore, niba natwe hari ibyo batubaza tubikore ariko dufatanye kugira ngo dufashe aba bana.”

Niyibizi jean de Dieu, umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere mu Karere ka Rusizi, avuga ko nta cyumweru kiri bushire iki kibazo kidashyizweho akadomo muri aka karere.

Ati “Ubu rero tugiye kubiha imbaraga abana barahari, ababyeyi barahari yewe n'ibyangombwa bigaragaza ko uwo mubyeyi yakiriye umwana birahari nkaba numva ari ibintu tugiye gukora mu cyumweru kimwe biraba birangiye.”

Muri 2013 ni bwo hatangiye gahunda ya “Tubarere mu muryango”, kugeza ubu ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi buvuga ko nta mwana ukiri mu kigo cy'impfubyi muri aka karere.


Ibihingwa bihumura, isoko itazwi y'ubukungu n'ubuzima bwiza #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 61.6 kb
Igihingwa cya Geranium, kimwe mu bishobora kwinjiriza u Rwanda agatubutse

Abazobereye mu bucuruzi bw'ibikomoka kuri ibi bimera bavuga ko bifite agaciro gakubye inshuro nyinshi aka kawa n'icyayi, kandi bikaba byirukana udusimba turimo imibu itera malaria.

Ni mu gihe ikigo cyitwa ‘Ikirezi Natural Products' gihinga kikanatunganya amavuta, imiti n'imibavu mu bihingwa bihumura, kivuga ko cyabuze umusaruro wahaza inganda gifite.

Ibyo bihingwa bitanga impumuro birimo ibyitwa pacuri, geranium, inturusu, umucyayicyayi, teyi (rumari), rosemary, moringa, nyiramunukanabi, umuravumba n'ibindi.

Umuyobozi wa Ikirezi, Dr Nicholas Hitimana avuga ko Abanyarwanda baramutse bitabiriye guhinga ibi bimera, byakura benshi mu bukene kandi bikabarinda indwara cyane cyane malaria.

Avuga ko abaturage bamugemurira geranium abishyura 100Frw kuri buri kiro kimwe, abamuha pacuri akabishyura 500Frw ku kiro.

I Gahara mu karere ka Kirehe, abakorana n'urwo ruganda ngo barubatse amazu bikura mu bukene.

Dr Hitimana agira ati ”Turagira ngo abahinzi batugana babe benshi cyane kuko nta kibazo cy'isoko twigeze tugira, ryaba irya geranium, pacuri, rosemary, inturusu… icyo twahereyeho dushaka ni isoko tugurishamo umusaruro wacu.”

Uruganda “Ikirezi Natural Prodaucts” ruvuga ko rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zirenga 20 z'amababi ya geranium ku munsi, ariko ngo biracyagoranye ko rubona na toni imwe.

Umuyobozi warwo akomeza agira ati ”Uruganda runini twabaye nk'abaruretse dushyiraho akandi gato iruhande rwarwo gakora toni imwe ya geranium n'iy'inturusu, kandi nako ntikarabona umusaruro uhagije”.

Abashaka akazi bahamagarirwa kwinjira mu buhinzi, ubucuruzi no gutunganya ibimera bivamo imibavu. Basabwa guhera kuri za pepiniyeri, guhinga, gukamuramo amavuta, kuyajyana ku masoko, kuyacuruza no kuyakoresha.

Dr Hitimana avuga ko mu myaka ibiri iri imbere ishoramari mu bihingwa bivamo imibavu rishobora kuzaba rifite igishoro cy'amafaranga miliyari 12Frw ku mwaka.

N'ubwo toni imwe y'amababi ya geranium ivamo amavuta atarenze ibiro bitatu, ntibibuza ko iyo bayagejeje muri Amerika cyangwa i Burayi ikiro kimwe kigurwa amadolari 250.

Ibi ni ibisobanurwa na Munyaneza Jean Marie Vianney, Umuyobozi muri NAEB ushinzwe Ishami riteza imbere ibihingwa bishya bishobora koherezwa mu mahanga.

Ni amafaranga y'u Rwanda arenze 221,000Frw, kandi ko mu gihe umuntu atabonye uko ajyana umusaruro we muri Amerika, i Burayi cyangwa muri Aziya, ngo ashobora kuwugurishiriza mu gihugu imbere agahabwa amadolari 150 ku kiro kimwe cy'amavuta ya geranium.

Munyaneza avuga ko umuntu wakoze ibisabwa byose birimo ubuhinzi bw'umwimerere no gushaka icyemezo cy'ubuziranenge, hegitare imwe yamuviramo ibiro birenga 500 by'amavuta ya geranium buri mwaka.

Uwakora imibare y'amafaranga ashobora kuva muri hegitare imwe ya geranium yagurishirije hanze y'igihugu, abona ko yavamo arenze miliyoni 110Frw ku mwaka, cyangwa ibihumbi 300Frw buri munsi.

NAEB ivuga ko kugeza ubu abahinzi b'ibihingwa bihumura batarenga 450 mu gihugu hose, bakaba badashobora gutanga umusaruro uhaza isoko mu Rwanda no mu mahanga.

Icyerezo cyatanzwe n'iki kigo ni uko mu myaka itandatu iri imbere, imibavu ikorerwa mu Rwanda izaba yungukira Leta miliyoni zibarirwa hagati ya zirindwi na 10 z'amadolari ku mwaka, ivuye ku bihumbi 500Frw yinjiza kugeza ubu.

Iki kigo gikomeza kigaragaza ko hegitare 500 zonyine zihinzweho ibihingwa bivamo imibavu, zihagije kugira ngo aya mafaranga abashe kuboneka.

Abakozi ba NAEB hamwe n'impuguke mu bihingwa bivamo umubavu, bagaragaza ko aho ibyo bimera biri, ahatewe umubavu wabyo cyangwa kwisiga amavuta n'isabune bibikomokaho, ngo byirukana udusimba tw'inigwahabiri turimo imibu.


Yesterday — November 15th 2018Kigali Today

Kiyovu Ihawe akayabo yemerera Mugheni Fabrice gusinyira Rayon Sports. #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 59.5 kb
Mugheni Fabrice yegukanywe burundu na Rayon Sport

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane taliki ya 15 ugushyingo 2018 Umukinnyi Kakule Mugheni Fabrice usanzwe ukina hagati mu kibuga yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y'imyaka 2 nyuma y'ubwumvikane bw'amakipe yombi aguzwe Miliyoni 13 FRW.

Miliyoni 10 zahawe ikipe ya Kiyovu Sports kuko yagaragaje ko yari akigengwa n'amasezerano naho Miliyoni 3 zihabwa uyu mukinnyi ku giti cye.

Nyuma yo gusinya amasezerano y'imyaka ibiri Kakule Mugheni Fabrice mu masezerano yasinye yasabye Rayon Sports ko yamworohereza mu gihe cyose yaba abonye ikipe Hanze y'igihugu.

Kakule Mugheni Fabrice yari yerekeje mu ikipe ya Rayon Sports yahoze anakinira mbere yo kujya muri Kiyovu ariko Kiyovu Sports ijyana ikirego muri Ferwafa ko yari akiri umukinnyi wabo wari ukigengwa n'amasezerano.

Nubwo Kakule Mugheni Fabrice yavugaga ko bari bamaze amezi atatu batamuhemba bityo itegeko rishya rya FIFA rivuga ko umukinnyi umaze aya mezi adahembwa ashobora kuva mu ikipe , we ntiyashoboye kwerekana ibimenyetso bigaragaza koko ko yari amaze aya mezi atabona umushahara.

Kakule Mugheni Fabrice utegerejweho n'abafana ba Rayon Sports kuzasimbura Kwizera Pierrot wavuye muri Rayon Sports ni umwe mu bakinnyi bo hagati beza bakina muri Shampiyona y'URwanda aho ari umwe mu bigaragaje cyane mu mwaka ushize w'imikino ubwo yakiniraga Kiyovu Sports yari anabereye captain.


Perezida Kagame yatemberejwe aho Qatar Foundation iteza imbere uburezi ikorera #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 82 kb
Perezida Kagame yeretswe aho umuryango Qatar Foundation ukorera anasobanurirwa ibyo ukora

Uyu muryango utegamiye kuri Leta, Leta ya Qatar iwufatanyije n'umuherwe na we ukomoka mu muryango wa cyami Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, wawushinze afatanyije n'umugore we Moza bint Nasser.

Qatar Foundation washinzwe mu 1995 ariko ubu umaze kuba umwe mu miryango ikomeye ku isi iteza imbere uburezi kuri bose.

Perezida Kagame yageze muri iki gihugu kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018, agiye mu ruzinduko rw'iminsi ibiri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Ugushyingo kandi yanahuye na Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, Umwami wa Qatar, aho bagiranye ibiganiro ku bufatanye hagati y'ibihugu byombi no kwagura ishoramari.

JPEG - 87.2 kb
Qatar Foundation ukorera ku buso bunini cyane
JPEG - 147.8 kb
Yeretswe bimwe mu bikorwa bya Qatar Foundation
JPEG - 98.1 kb
Mu gitondo yari yahuye n'umwami wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Than, aho bagiranye ibiganiro bigamije imikoranire myiza y'ibihugu byombi
JPEG - 68.2 kb
Aha yari akigera ku ngoro y'umwami wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Than

Akarere ka Rulindo kakuye abakozi bako ku biryo #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Ni nyuma y'uko ubuyobozi bw'aka karere bukoze igenzura ku micungire y'abakozi, bugasanga bamwe mu bakozi bakunze kuzana Imigati, capati, amandazi n'ibindi biribwa bakabirira mu kazi.

Byasohotse mu itangazo ryashyizweho umukono n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'aka Karere, Muhanguzi Godfrey, ryasohotse kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2018.

Iri tangazo ryagenewe n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge yose y'aka karere, ryabamenyesheje ko uzarenga kuri ayo mabwiriza yo kureka kurira mu biro, bizafatwa nk'ikosa mu kazi.

Riranasaba kandi abayobora amashami mu karere ndetse n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge kujya bagenzura ko ntawe urenga kuri ayo mabwiriza

JPEG - 49.9 kb
Itangazo ryashyizweho umukono n'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Rulindo

Miss Iradukunda Liliane na bagenzi be batemberejwe muri parike ya Sanya #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 143.3 kb
Byari uburyohe batembere muri Parike ya sanya

Ku isaha ya saa tatu za mugitondo, nibwo aba bakobwa b'uburanga binjiye muri iyi pariki izihwiho ishyamba rihoramo imvura.

Yalong Bay Tropical Paradise Forest Park, irimo inyamaswa z'inyamabere zirenga 50, inyamaswa zitaruka n'ibikururanda ndetse n'amoko 100 y'inyoni.
Iri shyamba kandi rifite ubwihariko wo kugira amoko yihariye y'ibinyugunyugu utasanga ahandi ku isi.

Iradukunda na bagenzi be batemberejwe iri shyamba ndetse banyuzwa no ku kiraro kinini kiri hejuru muri iyi pariki aho uba ureba ibinyabuzima biririmo ndetse ugahumeka n'umwuka mwiza uturuka mu biti by'ishyamba rya Yalong.

JPEG - 302.8 kb
Miss iradukanda yamaze kumenyerana na bagenzi be

Mu butumwa bwo mu rurimi rw'icyongereza yanyujije kuri Instagram, Miss Iradukunda Liliane yagize ati “Ubu turi gutembera Sanya.”

Iri rushanwa rya Miss World 2018, ryatangiye tariki ya 08 Ugushyingo rikaba rizasozwa tariki 08 Ukuboza.

Ibirori byo gutoranya umukobwa uhiga abandi mu buranga ku isi, bizabera mu mujyi wa Sanya muri hoteli y'imyidagaduro ya Mangrove Tree Resort, aba bakobwa bacumbikiwemo.


Masaka: Icyambu kidakora ku mazi cyari gitegerejwe na benshi kiratangira muri Mutarama #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 226.7 kb
Igice cya mbere cy'icyambu cya Masaka cyaruzuye, kikazatangira gukora mu ntangiriro z'umwaka utaha

Icyo cyambu ni cyo cya mbere sosiyete y'ubwikorezi bwo mu nyanja "Dubai Portland World" izaba yubatse ku isi ndetse kikaba icya mbere cyubatswe mu gice cy'Uburasirazuba bwa Afurika.

Umuyobozi wa Dubai Port World, Sumeet Bhardwaj, yabwiye Kigali Today ko imyiteguro yo kwakira ibicuruzwa bya mbere igeze kure.

Agira ati “Twatangiye gukora ariko gufungura icyambu ku mugaragaro biteganijwe mu ntangiriro z'umwaka utaha nko muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2019.”

Icyambu cya Masaka cyatwaye arenga miliyari 71Frw, kikazagira uruhare mu kugabanya ibiciro by'ubwikorezi ndetse n'igihe ibicuruzwa byamaraga mu nzira. Ibicuruzwa byinjira mu Rwanda byose byanyuzwaga ku cyambu cya Mombasa muri Kenya n'icya Dar-es-Salam muri Tanzania.

Ubuyobozi bwa Dubai Port World bwasohoye itangazo rivuga ko nubwo u Rwanda rudakora ku nyanja,icyo cyambu kizarufasha kuba igihangange mu bucuruzi bwo muri Afurika, kuko ibicuruzwa byinshi bizajya binyuzwa mu Rwanda kugira ngo bigezwe mu bihugu bigomba kujyanwamo.

Itangazo basohoye rigira riti “Dufite igitekerezo cyo gukoresha Kigali nk'izingiro ry'ubucuruzi bukorerwa muri Afurika, kuko urebye u Rwanda ni igihugu gikikijwe n'ibindi bihugu bidakora ku nyanja nka Zambia, Burundi ndetse n'Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.”

Icyambu cya Masaka kizafasha kandi abacuruzi bo mu Rwanda kugeza ibicuruzwa byabo ku isoko mpuzamahanga, bityo byongere agaciro k'ibyo bakora.

Ubusanzwe gukura kontineri imwe y'ibicuruzwa ku cyambu cya Shanghai mu Businwa bitwara hagati y'ibihumbi 440Frw ndetse n'Ibihumbi 880Frw, mu gihe gukura iyo kontineri ku cyambu cya Mombasa uyizana i Kigali bihita byikuba inshuro nyinshi kuko bitwara hagati ya miliyoni 2,6Frw na miliyoni 3,5Frw.

Igice cya mbere cy'icyo cyambu kigiye gufungurwa, gifite ubushobozi bwo kwakira kontineri ibihumbi 50, kandi kikaba kizashobora kwakira kontineri zigera ku bihumbi 640 ku mwaka.


  • November 15th 2018 at 08:09

Inzira za Tour du Rwanda 2019 zatangajwe, izitabirwa n'ikipe ikina Tour de France #Rwanda via @kigalitoday

By Sports

Kuri uyu wa Kane ni bwo hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2019, isiganwa rizenguruka u Rwanda rizaba rifite umwihariko wo kuba rizaba riri ku gipimo cya 2.1, rivuye kuri 2.2 ku bipimo mpuzamahanga, aho rizaba rigiye ku rwego rwisumbuyeho.

JPEG - 203.2 kb
Inzira nk'iyi izongera kugaragara muri Tour du Rwanda 2019

Ni isiganwa rizatangira tariki 24/02/2019, rikazasozwa tariki 03/03/2019, aho abasiganwa bazaba bakoze intera ya Kilometero 959,1, mu gihe cy'iminsi umunani iri siganwa rizamara rizenguruka u Rwanda.

JPEG - 259.1 kb
Tour du Rwanda inyura ahantu henshi hari ibyiza nyaburanga

Hari ibidasanzwe muri Tour du Rwanda 2019

Astana Pro Team ikina Tour de France izitabira: iyi ni ikipe izwi ku ruhando mpuzamahanga mu marushanwa akomeye nka Tour de France, La Vuelta na Giro d'Italia, ikaba yaranyuzemo abakinnyi bazwi nka Alberto Contador, Vicenzo Nibali n'abandi

Inzira ndende mu mateka ya Tour du Rwanda 2019: Mu mateka ya Tour du Rwanda inzira ndende yabayeho yari Huye-Musanze ya Kilometero 195,3 km muri uyu mwaka, ubu muri Tour du Rwanda itaha inzira ndende izaba ari Huye-Rubavu ya Kilomtero 213,1.

Ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda, abasiganwa bazahagurukira kuri Stade Amahoro berekeza Rwamagana bagaruke i Kigali aho bazasoreza Kicukiro.

Kwa Mutwe bazahaterera inshuro eshatu: Ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda, abasiganwa bazahaguruka i Kanombe bakazazenguruka ibice bitandukanye bya Kigali, aho bazasoza bamaze kuzamuka kwa Mutwe inshuro eshatu

JPEG - 196.4 kb
Mugisha Samuel niwe wegukanye Tour du Rwanda 2018

Izi nizo nzira za Tour du Rwanda 2018

Agace ka mbere, Tariki 24/02/2019: Kigali-Kigali 112,5 kms
Agace ka kabiri, Tariki 25/02/2019:Kigali-Huye 120,3 kms
Agace ka gatatu, Tariki 26/02/2019:Huye-Rubavu 213,1 kms
Agace ka kane, Tariki 27/02/2019:Rubavu-Karongi 103 kms
Agace ka gatanu, Tariki 28/02/2019:Karongi-Musanze 138,7 kms
Agace ka gatandatu, Tariki 01/03/2019:Musanze-Nyamata 120,5 kms
Agace ka karindwi, Tariki 02/03/2019:Nyamata-Kigali 84,2 kms
Agace ka munani, Tariki 03/03/2019:Kigali-Kigali 66,8 kms

Amakipe azakina Tour du Rwanda 2019

Amakipe akina amasiganwa mpuzamhanga (World Tour)

Astana Pro Team

Amakipe yabigize umwuga akina amarushanwa mpuzamahanga

Direct Energie
Delko Marseille Provence KTM
Team Novo Nordisk

Amakipe akina amarushanwa yo ku mugabane wayo

Benediction Continental Team
Pro Touch Team
Nice Ethiopia Pro Team
Bai Sicasal Petro de Luanda
Interpro Stardalli Cycling
Dimension Data for Qhubeka

Amakipe y'ibihugu

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda
Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa y'abatarengeje imyaka 23
Ikipe y'igihugu ya Algerie
Ikipe y'igihugu ya Cameroun
Ikipe y'igihugu ya Kenya
Ikipe y'igihugu ya Eritrea


Kacyiru hatoraguwe umurambo w'uruhinja rwajugunywe mu mazi #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 96.9 kb
Uruhinja rwatoraguwe muri aya mazi aho hari amasazi

Iradukunda Patrick, uyobora Umudugudu wa Kamutwa icyo gishanga giherereyemo yabwiye Kigali Today ko ababonye umurambo w'urwo ruhinja, babonye ureremba mu mazi nka saa tatu z'amanywa, bahita bamumenyesha, nawe yiyambaza Polisi y'igihugu kugira ngo ibashe gukura uwo murambo aho wajugunywe.

Yagize ati" Uru ruhinja bigaragara ko rumaze igihe rujugunywe, tukaba dukeka ko rwaba rwarajugunywe muri uyu mugezi n'abantu b'i Gikondo kuko niho uyu mugezi uturuka."

"Abarubonye rureremba mu mazi bamenyesheje nanjye mpita niyambaza Polisi y'igihugu ubu igiye kuhagera barukuremo"

JPEG - 151.3 kb
Abantu bari bahuruye ari benshi bababajwe n'ibyo urwo ruhinja rwakorewe

Uwo muyobozi yanaboneyeho kwihanangiriza cyane cyane abana b'abakobwa biyandarika bikabaviramo gutwara inda zitateguwe, bigatuma bafata imyanzuro igayitse nk'iyo yo kwica abaziranenge.


Nyagahene washinze Radio 10 yasahuriwe i Shyanga ariko ubu ari mu baherwe u Rwanda rufite #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 188.6 kb
Nyagahene Eugene umwe mu baherwe u Rwanda rufite

Ubwo yari impunzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu 1991 ingabo za Mobutu zasahuye ubucuruzi bw'imodoka yakoraga bimutera umujinya wo kureka gucuruza ibintu bifatika (Hardware), atangira gucuruza ibidafatika bidashobora gusahurwa (Software). Ngo ntawasahura murandasi (Internet), itangazamakuru ndetse n'itumanaho.

Kuza mu Rwanda avuye i Burundi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo ntizari impamvu z'ubucuruzi cyangwa se gushaka inyungu mu ishoramari, ahubwo byari byatewe n'uko yumvaga muri we agomba kugira igihugu, nyuma y'igihe kinini ari impunzi.

JPEG - 117.2 kb
Gusahurirwa mu buhunzi ntibyamuciye intege

Gutangiza igitangazamakuru kigenga Radio 10, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi byari bigoye cyane, byasabaga gusobanurira buri muyobozi iby'icyo gitangazamakuru.

Gusa na none ngo gushora amafaranga mu itangazamakuru icyo gihe byari nko guhinga muri Sahara (Mu butayu), kuko yashoraga ariko ntagire icyo yinjiza.

Mu Kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today yatanze inama zo kutiheba mu buzima, ashingiye ku kuba, nyuma yo gusahurirwa muri Congo, yarahavuye afite Amadorari 2000 gusa mu mufuka, akabasha kuyakoresha imishinga yamufashije kugera ku butunzi afite ubu.

JPEG - 118.3 kb
Kugira Igihugu biri mu bimunezeza

Irebere ikiganiro kirambuye Nyagahene yagiranye na Kigali Today


Nyagahene yasahuriwe i Shyanga ariko ubu ari mu baherwe u Rwanda rufite #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 188.6 kb
Nyagahene Eugene umwe mu baherwe u Rwanda rufite

Ubwo yari impunzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu 1991 ingabo za Mobutu zasahuye ubucuruzi bw'imodoka yakoraga bimutera umujinya wo kureka gucuruza ibintu bifatika (Hardware), atangira gucuruza ibidafatika bidashobora gusahurwa (Software). Ngo ntawasahura murandasi (Internet), itangazamakuru ndetse n'itumanaho.

Kuza mu Rwanda avuye i Burundi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo ntizari impamvu z'ubucuruzi cyangwa se gushaka inyungu mu ishoramari, ahubwo byari byatewe n'uko yumvaga muri we agomba kugira igihugu, nyuma y'igihe kinini ari impunzi.

Gutangiza igitangazamakuru kigenga Radio 10, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi byari bigoye cyane, byasabaga gusobanurira buri muyobozi iby'icyo gitangazamakuru.

Gusa na none ngo gushora amafaranga mu itangazamakuru icyo gihe byari nko guhinga muri Sahara (Mu butayu), kuko yashoraga ariko ntagire icyo yinjiza.

Mu Kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today yatanze inama zo kutiheba mu buzima, ashingiye ku kuba, nyuma yo gusahurirwa muri Congo, yarahavuye afite Amadorari 2000 gusa mu mufuka, akabasha kuyakoresha imishinga yamufashije kugera ku butunzi afite ubu.

Irebere ikiganiro kirambuye Nyagahene yagiranye na Kigali Today


APR FC yasabye ko umukino wayo na Rayon Sports wimurwa #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 1.9 Mb
APR FC na Rayon Sports ni umukino ukurikirwa cyane mu Rwanda kurusha iyindi yose

Amakuru agera kuri Kigali Today ni uko APR FC yasabye ko uwo mukino wimurwa kubera impamvu zo kwitegura undi mukino wa CAF Champions League izahuriramo na Club Africain yo muri Tunisia.

JPEG - 271.1 kb
Mu mukino aya makipe aheruka gukina, Rayon Sports yayitsindiye ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Agaciro

APR FC yifuza ko itariki y'uyu mukino w'igikombe cyo kurwanya ruswa yahinduka ikigizwa inyuma, kubera ko hari impungenge ko yashoboraga kuvunikisha abakinnyi bayo muri uwo mukino yagombaga guhuriramo na Rayon Sports itarakina umukino wa CAF Champions League.

APR FC yari kuzakina na Rayon Sports ku itariki 23 Ugushyingo 2018, ikongera igakina na Club Africain muri Champions league nyuma y'iminsi ine gusa, kugeza ubu Ferwafa n'Urwego rw'Umuvunyi ntibaratangaza igihe uyu mukino uzabera.

Biravugwa ko n'umukino wa Shampiyona iyo kipe yari kuzakina n'ikipe ya Mukura tariki 1 Ukuboza 2018, ushobora gusubikwa mu rwego rwo gutegura neza umukino wo kwishyura APR FC izahuriramo na Club Africain.

Umukino ubanza muri CAF Champions League uzabera kuri Stade ya Kigali Nyamirambo ku itariki 27 Ugushyingo 2018. Naho uwo kwishyura ubere kuri Stade Olympique de Radès yo mu Mujyi wa Tunis ku itariki 4 Ukuboza 2018.


  • November 15th 2018 at 02:55

Amwe mu mafoto yaranze umukino wahuje AMAVUBI na CONGO #Rwanda via @kigalitoday

By Sports

Wari umukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 23 kizaba umwaka utaha, aho u Rwanda na Congo zaguye miswi zikanganya ubusa ku busa.

Mu mafoto ni uku umukino wari wifashe

JPEG - 352.1 kb
Ikipe y'u Rwanda yabanje mu kibuga
JPEG - 338.5 kb
Ikipe ya DR Congo yabanje mu kibuga
JPEG - 229.9 kb
Nshuti Innocent ukinira Stade Tunisien agerageza gucenga Tshibuabua Tresor ukina muri FC Lupopo
JPEG - 287 kb
Manishimwe Djabel n'abakinnyi ba Congo b'ibigango
JPEG - 236.1 kb
Nshuti Dominique Savio ahanganye na DieuMerci Mukoko ukinira Daring Club Motema Pembe
Abafabna b'u Rwanda bamanika amabendera
Abafabna b'u Rwanda bamanika amabendera
Umufana wa Congo we ni uku yahisemo gutwara ibendera
Umufana wa Congo we ni uku yahisemo gutwara ibendera
Abafana berekeza ku kibuga
Abafana berekeza ku kibuga


  • November 15th 2018 at 02:15

Radiyo z'abaturage zigira uruhare mu miyoborere n'imitangire ya serivisi #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 9.5 kb
Mu Rwanda usanga buri rugo rubamo radiyo imwe byibura

Ihuriro ry'amaradiyo y'abaturage ryabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018, ubwo hizihizwaga umunsi w'amaradiyo y'abaturage mu Rwanda.

Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti ”Uruhare rw'amaradio y'abaturage mu kunoza imitangire ya serivisi”.

Ihuriro ry'amaradiyo y'abaturage mu Rwanda rigizwe na Radio Huguka, Radio Izuba, Radio Isangano na Radio Ishingiro.

Iri huriro rivuga ko amaradiyo y'abaturage yagize uruhare mu miyoborere n'iterambere ry'abaturage bayegereye, kuko igihe cyose iyo bakeneye kwegera radiyo bayisanga hafi yabo.

Murayire Protais uriyobora avuga ko ayo maradiyo aba akorwaho n'abantu bakomoka mu gace kegereye aho akorera, bigatuma abaturage barushaho kuyibonamo.

Asaba abaturage kurushaho kwibona muri ayo maradio, ntibumve ko radiyo ari imfashanyo basabiriza ko ahubwo ari iyabo.

Agira ati ”Abaturage bakwiye kumva ko ari radiyo zabo bakisanzura bagatanga amakuru, agamije kububaka, barebe ahakiri intege nke. Ntibumve ko radiyo ari ikintu bajya gusabiriza ahubwo bumve ko ari izabo kuko ni nako zitwa”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu Ingabire Assoumpta, na we yemeza ko amaradiyo y'abaturage agira uruhare rugaragara mu miyoborere kuko kuba yegereye abaturage bituma batanga amakuru ku buryo bworoshye.

Ati “Twishimira imikorere ya radiyo zegereye abaturage, nibo begereye abaturage, kandi hari n'amakuru natwe nk'abayobozi dukura muri izo radiyo kuko nyine ni zo zigereye abaturage”.

Abaturage batuye mu bice bibarizwamo radiyo z'abaturage bavuga ko zabatinyuye gutanga amakuru, bakanatinyuka itangazamakuru muri rusange, kuko mbere ngo batinyaga no kwegera abanyamakuru.

Kabandana Maximilien, umuturage wo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara yabwiye Kigali Today ati ”Ubu abanyamakuru baradusura tukaganira tugakoranaho kandi kera kwegera umunyamakuru wumvaga ari igitangaza”.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w'amaradio y'abaturage kandi, hanahembwe abanyamakuru bakorera ayo maradio babaye indashyikirwa mu gukora inkuru zicukumbuye ku mitangire ya serivisi, zasize zikoreye ubuvugizi abaturage bo mu duce izo radiyo zikoreramo.


Nyamasheke: Kutagishwa inama ku bibakorerwa byatumaga babyita ibya Leta ntibabyiteho #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 144.8 kb
Abaturage bemeza ko ibintu byahindutse kuva aho basigaye bagishwa inama ku byo akarere kagomba kwibandaho

Nsengumuremyi Gallican avuga ko byahinduye imyumvire yo kumva ko ari ibya leta bo bitabareba. Bavuga ko babonaga ibintu bibituye hejuru, nta ruhare na mba babigizemo.

Agira ati “Kudutekerereza ibizadukorerwa ntabwo twabihaga agaciro twabonaga ari nk'ibintu bituguye hejuru cyane cyane ko byazaga atari byo byihutirwa kurenza ibyo abaturage bifuzaga.”

Abo baturage bashima ko basigaye bagishwa inama y'ibyo baba bagiye gukorerwa na bo bakabigiramo uruhare. Bakavuga ko babona ibyo ari byo bizihutisha iterambere ry'ako karere kugeza ubu kabarirwa mu dufite umubare munini w'abaturage bakennye.

Hakizimana Anselme ati “Ubu barakora ibintu babanje kutugisha inama nk'abaturage tukabitangaho n'ibitekerezo mpise ntekereza ko hari aho igihugu kiva naho kigana abana bacu bazakurira ahantu heza.”

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Kamali Aimee Fabien, avuga ko bageragezaga kumenyesha abaturage ibibakorerwa ariko bigakorwa gake ari yo mpamvu ubu bahisemo no gukoresha imbuga nkoranyambaga zose ndetse n'itangazamakuru cyane.

Ati “Umwaka ushize byarakozwe ariko ntibyakozwe neza cyane nk'uko uyu mwaka twabikoze, amatangazo yanyuze mu nsengero, kuri Radio, za WhatsApp, ku buryo hirya no hino batanga ibitekerezo kugira ngo bidufashe gukora igenamigambi rinoze.”

Si ubwa mbere abaturage bagaragaza ko gukorerwa ibintu bo batagizemo uruhare bibagiraho ingaruka mbi, aho usanga babahaye ikintu runaka nyamara atari cyo bakeneye cyane cyane mu bikorwa remezo.


Kwigisha abato kuboneza urubyaro si ukubagabiza ubusambanyi - Imbuto Foundation #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 109.5 kb
Bamwe mu bakozi b'umuryango Imbuto Foundation yagize uruhare mu gutegura iyi nama

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018, ubwo uyo muryango wagezaga ku bitabiriye inama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro ibera i Kigali, ibyo ukora mu rwego rwo gufasha urubyiruko kumenya ibijyanye no kuboneza urubyaro n'uko babona serivisi kuri byo.

Félix Hagenimana, umukozi wa Imbuto Foundation ushinzwe ikurikiranabikorwa n'ubushakashatsi, avuga ko ari ngombwa kwigisha abana ibyo kuboneza urubyaro.

Agira ati “Ni ngombwa kwigisha umwana muto cyane cyane abakobwa ibijyanye no kuboneza urubyaro kuko nutabimwigisha ari bwo bazamushuka bakamutera inda itateguwe bitewe no kutagira amakuru, akaba yanahandurira na SIDA. Agomba rero kumenya icyamufasha kwikingira n'aho yagikura”.

Arongera ati “Icyo twabonye ni uko hari ababyeyi bamwe batemerera abana ko bagana ahatangirwa serivisi z'ubuzima bw'imyororokere kuko bavuga ko bagiye kuba abasambanyi. Iyo myumvire rero ikwiye guhinduka, ababyeyi ubwabo bakajya bigisha abana iby'ubuzima bw'imyororokere bakiri bato”.

Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko mu Rwanda mu bakobwa bari hagati y'imyaka 15 na 19, 2% muri bo bakoresha bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro.

Imbuto Foundation kandi ngo yatangije umushinga wo gufasha abana babyaye imburagihe kugira ngo basubire mu buzima busanzwe.

Aha ngo bafashwa kwiyakira, ababishoboye bagasubizwa mu ishuri, abandi bagafashwa gutangira gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu bahereye ku kwizigamira, ibyo bikorwa ngo bikaba bimaze kugera ku bana 175 bo muri Rubavu nyuma y'umwaka umushinga utangiye.

Thérèse Karugwiza, ushinzwe uburinganire, urubyiruko n'uburenganzira bwa muntu muri UNFPA, avuga ko abana biga ubuzima bw'imyororokere mu mashuri ariko ko bidahagije.

Ati “Ibyo biga mu mashuri ni mu magambo, bakeneye kujya kwa muganga bakerekwa ibihari n'uko bikoreshwa. Nk'abana kuva ku myaka 12 bose barabikeneye, kuko mu ishuri abarimu batemerewe kubereka uko agakingirizo gakoreshwa kandi ari ko kabarinda inda zitateguwe, SIDA, n'izindi ndwara”.

Arongera ati “Muri gahunda dufite zo kureba uko icyo kibazo gihagaze, ababyeyi twasanze ari bo bafite ubumenyi buke ku buzima bw'imyororokere kuko abana babukura mu ishuri, muri bagenzi babo, kuri Internet n'ahandi. Ababyeyi rero na bo bakeneye guhugurwa, bakamenya ibyo bagomba kuganiriza abana hakurikijwe imyaka yabo”.

Biteganyijwe ko iyo nama mpuzamahanga ku bijyanye no kuboneza urubyaro yari imaze iminsi ibera i Kigali, isoza imirimo yayo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2018.


Before yesterdayKigali Today

Perezida Kagame yageze muri Qatar mu ruzinduko rw'akazi #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 146.4 kb
Perezida Kagame ari i Doha mu gihugu cya Qatar

Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko azahura na Sheikh Tamim Bin Hamad Al Than, Umwami wa Qatar, aho bazagirana ibiganiro biganisha ku bufatanye hagati y'ibihugu byombi.


Amavubi atarengeje 23 aguye miswi na RDC #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 198.9 kb
Amavubi yabanje mu kibuga

Mu gice cya mbere cy'umukino ikipe ya Congo ni yo yabonye amahirwe menshi yo kubona igitego, aho yarushaga Amavubi guhererekanya imipira mu kibuga hagati.

Igice cya mbere cy'umukino cyaje kurangira amakipe yombi nta n'imwe ibashije kureba mu izamu ry'indi.

Igice cya kabiri Amavubi yatangiye bigaragara ko umutoza Jimmy Mulisa yamaze gusoma umukino wa Congo, kuko Amavubi yagerageje gusatira Congo, ariko amahirwe y'igitego akaba make.

Umukino ujya gusoza Congo yasatiriye cyane Amavubi ariko umuzamu wayo ababera ibamba umukino urangira ari ubusa ku busa.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

U Rwanda: Ntwari Fiacre, Mutsinzi Ange, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Ahoyikuye Jean Paul, Itangishaka Blaise, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Nshuti Dominique Savio, Byiringiro Lague, Nshuti Innocent.

DR Congo: Jackson Lunanga, Herve Beya, Zola Arsene, Jonathan Ifaso Ifunga, Peter Mutumosi Zulu, Nelson Felix Balongo Lissondja, Dieumerci Mukoko Amale, Glody Likonza, Tshibuabua Tresor, Jackson Muleka, Kayembe Edo


Ishyirwa mu bikorwa ry'ibyifuzo by'abaturage ntirizagirwa ubwiru- Prof Shyaka #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 186.8 kb
Ministiri Prof Shyaka Anastase yakiriye ibyifuzo by'abaturage b'umurenge wa Bukure mu karere ka Gacumbi, bikaba bizashyirwa mu mihigo y'umwaka wa 2019/2020

Ku wa kabiri tariki 13 Ugushyingo 2018, imidugudu yose mu Rwanda yahurije hamwe abaturage bayigize, bakaba baratanze ibyifuzo bizashyirwa mu igenamigambi rya Leta ryo mu mwaka wa 2019/2020.

Ministiri Prof Shyaka yakiriye ibyifuzo by'abatuye umurenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi, aho basabye ivuriro, amashuri, amarerero y'abana, aho abagore bakwigira imyuga.

Hari n'abasabye amashanyarazi n'imihanda irimo uwa kaburimbo uhuza umurenge wa Bukure n'uwa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, ndetse no gutunganya inkengero z'ikiyaga cya Muhazi kugira ngo hakorerwe imirimo inyuranye y'iterambere.

Uwitwa Hategekimana agira ati:”Duturiye Muhazi, Muhazi ni ikirezi, dukeneye igishushanyombonera kugira ngo hatunganywe, ba mukerarugendo batangire kutugana”.

Akomeza agira ati:“Hari ikibazo cy'uko urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, uburangare n'uburaya, biraterwa n'uko nta mikino rugira, twagiraga ikipe zikina basket, athletisme ndetse n'abasore beza bazi koga, dukeneye imikino”.

Ministiri Prof Shyaka Anastase wagiye i Gicumbi ari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Imari n'Igenamigambi, Dr Uwera Claudine, bombi bizeza ko gutunganya ahegereye Muhazi bigomba gukorwa vuba.

Prof Shyaka akomeza abaza abaturage ati:”Ese ibyo mwari mwifuje byashyizwe mu bikorwa hari uwabibabwiye? Turagira ngo bajye bababwira”.

Avuga ko mu byifuzo 16 byari byatanzwe n'abanya Bukure mu mwaka ushize, ibyashyizwe mu bikorwa byabaye birindwi.

Ministiri Prof Shyaka avuga ko mu “bitekerezo bingana n'ibihumbi byatanzwe n'abaturage mu gihugu hose, hazatoranywamo ibijyanwa muri Ministeri y'Imari n'Igenamigambi”, akaba ari byo Leta izatangaho ingengo y'imari.

Akomeza asaba abaturage kugaragaza uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta, cyane cyane ibisaba imirimo y'amaboko.

Ministiri Prof Shyaka yanasabye abaturage bishoboye gufasha bagenzi babo bakennye, ariko ko abantu bafashwa nabo ngo badakwiriye kwifuza guhora bahabwa.


Urubyiruko rwifuza ko rutahezwa kuri serivisi zo kuboneza urubyaro #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 165.8 kb
Bmawe mu batanze ibiganiro

Urwo rubyiruko ruri mu nama mpuzamahanga ibera i Kigali ku kuboneza urubyaro (ICFP 2018), rwabitangaje kuri uyu wa Gatatu taliki 14 Ugushyingo 2018, ubwo rwari mu kiganiro ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, bakanagaragaza ko akenshi bitaborohera iyo bifuje kuboneza urubyaro.

Murinzi Alexandre, umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda, avuga ko ari byiza ko urubyiruko rworoherezwa kuboneza urubyaro kuko ngo birurinda ingaruka nyinshi mbi zarubaho.

Agira ati “Icya mbere ni uko urubyiruko rwakwigishwa bihagije iby'ubuzima bw'imyororokere, ariko n'urukeneye kuboneza urubyaro rukoroherezwa. Muri iyo gahunda habamo gukoresha imiti ya kizungu ariko hari n'agakingirizo, ni ngombwa ko urubyiruko rukabona byoroshye, rukanamenya no kugakoresha neza”.

Arongera ati “Kudaha serivisi zo kuboneza urubyaro urubyiruko ni ukuruhemukira kuko ni hahandi ntiruzareka gukora imibonano mpuzabitsina. Ni ngombwa rero ko ruhabwa ibikenewe byose byarurinda gutera cyangwa guterwa inda zitateganyijwe no kuba rwahandurira indwara zitandukanye”.

Tanaka Chilombo wo muri Zambia, ahamya ko kubona agakingirizo bitamworohera kuko n'aho bugurishirizwa ngo haba ari mw'ibanga.

Ati “Ntinya ko hagira umbona nagiye kugura agakingirizo. Kuki tutacuruzwa ahantu hose nk'uko bacuruza bombo cyangwa ibisuguti, turi benshi duhuriye kuri icyo kibazo. Twifuza ko twakoroherezwa kutubona kimwe n'ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro bityo twirinde inda zitateganyijwe”.

Noela Izere we avuga ko akenshi urubyiruko ruzitirwa n'amategeko cyangwa umuco w'ibihugu bimwe na bimwe ku bijyanye no kuboneza urubyaro.

Ati “Hari ibihugu bitemerera urubyiruko rutarageza ku myaka 18 kuboneza urubyaro cyangwa ugasanga ngo rusabwa kubyemererwa n'ababyeyi. Iyo ni inzitizi ikomeye, kimwe n'abazitirwa n'imyemerere ikivuga ngo abantu babyare buzuze isi, iyo myumvire na yo ni ikibazo, ni ngombwa ko ihinduka”.

Ubwo Madame Jeannette Kagame yitabiraga ikiganiro cy'urubyiruko rwaje muri iyo nama, yavuze ko hakiri benshi muri rwo badafite amakuru ajyanye no kuboneza urubyaro, ngo ari yo mpamvu umuryango Imbuto Foundation ngo uzafasha guteza imbere ibiganiro hagati y'abayeyi n'abana, bikazabafasha guhangana n'ikibazo cy'inda zitateguwe.

Afurika ngo igizwe ahanini n'urubyiruko rugera kuri miliyoni 406 n'abana bari hagati y'imyaka 0-14 bagera kuri miliyoni 486, ngo muri 2050 abatuye uyo mugabane bakazaba bageze kuri miliyari 2.24 ari yo mpamvu kuboneza urubyaro byakagombye guhabwa umwanya ukwiye.


  • November 14th 2018 at 08:25

Igikomangoma Sarah Zeid yababajwe nuko imibereho mibi y'impunzi idahinduka #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 217.6 kb
Igikomangoma Sarah Zeid mu Nkambi ya Gihembe

Iyo nkambi icumbikiye impunzi z'Abanye-Congo zirenga ibihumbi 13,300. Izo mpunzi zimaze imyaka irenga 20 ziba muri iyo nkambi.

Sarah Zeid yagiranye ibiganiro n'abagore b'impunzi baba muri iyo nkambi, aho baganiriye ku bibazo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Yiboneye kandi ibibazo birimo iby'ubuzima, imirire, amacumbi atameze neza, ibura ry'ingufu z'umuriro w'amashanyarazi riteye inkeke ku mutekano, cyane cyane uw' abari n'abategarugori.

Iyo yari inshuro ya kabiri Sarah asura inkambi ya Gihembe kuko yahaherukaga mu 2016.

Yagize ati “Mu gihe nasuraga inkambi ya Gihembe na Mahama mu myaka ibiri ishize, nabonye ingorane ndetse n'ibyari bikeneye ubuvugizi kugira ngo umutekano n'imibereho y'impunzi byari byifashe nabi bibe bikemuke. Nababajwe cyane no kubona ko imibereho y'impunzi i Gihembe itigeze ihinduka ahubwo yabaye mibi.”

Mu biganiro byo mu matsinda, yabonye ko ikibazo cyagarutsweho na benshi ari icy'ubuzima n'imirire, ibura ry'amatara atanga urumuri mu nkambi, ibura ry'ibicanwa byifashishwa mu guteka, ibura ry'imirimo ndetse n'ubwinyagamburiro bw'abana.

Sarah yasuye inzu yita ku babyeyi ndetse n'imirire mu nkambi ya Gihembe, aho yahuye n'abakozi bita ku buzima, abagore batwite n'ababyeyi bafite impinja.

Bwana Ahmed Baba Fall, uhagarariye ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yagize ati “Impamvu nyamukuru yo kuba ubuzima mu nkambi bukomeje gusharira, ni ibura ry' amikoro ndetse n'inkunga. Ibikenerwa n'imbogamizi biriyongera mu gihe amikoro yo ayoyoka.”

Sarah Zeid yashimiye leta y'u Rwanda kuba yarakiriye impunzi, kugira ubufatanye bwa na UNHCR ndetse no kuba idahwema gufasha impunzi zirenga ibihumbi 150 ziri mu gihugu hose.


Nyanza: Abaturage bongeye kugaragaza ko bifuza kugerwaho n'amazi n'amashanyarazi #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 256.6 kb
Abaturage basabye ubuyobozi bw'Akarere kuzirikana ikibazo cy'amazi meza n'amashanyarazi mu igenamigambi rya 2018-2019

Abaturage bavuga ko hari bimwe mu bice by'ako karere byatangiye kubona ayo mazi n'amashanyarazi ariko biracyari rugero ruto ugereranije n'akenewe, bakifuza ko mu bikorwa remezo byazitabwaho, n'abasigaye bazibukwa kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.

Umuyobozi w'Umudugudu wa Nyankunamirwa mu Kagari ka Kiruri mu Murenge wa Mukingo, agaragaza ko ikibazo cy'amazi gikomeje kubabera imbogamizi mu iterambere.

Agira ati “Turenga imidugudu itatu tujya gushaka amazi meza, nk'iyo utumye umwana kujya kuvoma aho hantu kure, bituma akererwa kujya kwiga bigatuma atsindwa”.

Umuyobozi w'Umudugudu wa Nyabishinge we avuga ko amashanyarazi ari ikibazo gikomereye abaturage mu Karere ka Nyanza, kuko ngo akomeje kudindiza iterambere ku bo atarageraho.

Ati “Ikibazo cy'amashanyarazi kirahangayikishije ni yo mpamvu mu bintu dusaba aza ku mwanya wa mbere, abana bacu ntibiga nijoro, ntawe ukora akarimo iyo bwije, iterambere ntaryo kandi hari n'imidugudu yubatse neza itarabona amashanyarazi.”

JPEG - 236.3 kb
Abaturage batora ibitekerezo bitatu bizava ku rwego rw'Akagari bikazatoranywa mu bikorwa byinshi akarere kazakora

Abaturage kandi bagaragaza ko hari umwihariko w'abana babo barangiza amashuri yisumbuye bakabura ubushobozi bwo gukomeza kaminuza, bakicara iwabo, bakifuza ko bubakiwe ibigo by'amashuri y'imyuga byatuma abana biga bakihangira imirimo.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza bugaragaza ko nyuma yo gutanga ibitekerezo mu Midugugu yose,hakurikiraho gusesengura ibyihutirwa kurusha ibindi muri buri kagari, bikoherezwa ku Mirenge, nabwo buri murenge ukagaragaza nibura ibyihutirwa icyenda bigomba kuzamuka ku rwego rw'Akarere. Bivuze ko hari ibitekerezo byatanzwe bitazashyirwa mu igenamigambi kandi abaturage bari babikeneye.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko nta mpungenge bikwiye gutera, kuko ibikorwaremezo by'amazi n'amashanyarazi bikunze gusangirwa n'imidugudu cyangwa utugari turenze umwe bityo, ko kuba byifuzwa hose bizagera hose uko ubushobozi bw'igihugu buzaba bungana.

Ati “Amashanyarazi n'amazi ashobora gusabwa n'imidugudu yose, ariko ntagere hose bitewe n'ubushobozi, gusa turizera ko azagera henshi kuko ashobora no gufata utugari n'imirenge irenze umwe kandi yasabwe hamwe”.

Ubuyobozi kandi buvuga ko buzashyira imbaraga mu gusobanurira abaturage ibikorwa byemejwe n'ibitazakorwa, aho kugira ngo bahere mu gihirahiro bategereje ko bizaza bagaheba.


Rubavu: Abitabiriye umukino w'Amavubi na Congo barapimwa Ebola #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
JPEG - 79.7 kb
Abafana barimo gupimwa Ebola

Ni mu gihe abafana benshi bitabiriye uyu mukino baturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo baje gushyigikira ikipe yabo, hakaba hari gukumirwa ko hagira ugeza iki cyorezo mu Rwanda.

Amavubi na RDC kuri uyu wa Gatatu saaa 15h30, nibwo uyu mukino ubanza wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 23 utangira.

Umukino wo kwishyura uteganijwe kuzabera i Kinshasa tariki 20/11/2018, aho izatsinda izahura n'ikipe ya MAROC

JPEG - 73.3 kb
Abafana ba Congo bamaze kugera muri Stade ya Rubavu ari benshi

JPEG - 103 kb
Abafana b'Amavubi batangiye gucinya akadiho
JPEG - 89.1 kb
Amavubi arimo kwishyushya

#Ebola testing before the Match between #Amavubi vs #RDC, at #Rubavu. They are fighting for the qualification in CAN under 23. pic.twitter.com/0hHComMcYf

— Rutindukanamurego (@rutindukanamure) November 14, 2018


❌