WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayDove Magazine

Safi agiye kurongora uwo bamaze igihe babana munzu

By CHIEF EDITOR

Niyibikora Safi uririmba muri Urban Boyz agiye kurushingana n’umukunzi we mushya witwa Niyonizera Judith bamaze igihe babana mu nzu, gusaba no gukwa byashyizwe ku itariki ya 1 Ukwakira 2017.

Safi Madiba agiye kurongora Niyonizera Judith nyuma y’ukwezi kumwe gusa atandukanye na Umutesi Parfine [bari bamaranye imyaka ibiri n’imisago].

IGIHE ifite amakuru yizewe ahamya ko Safi Madiba yamaze kwereka ababyeyi be Niyonizera Judith ndetse bageze kure imyiteguro y’ubukwe ndetse urupapuro rw’ubutumire rugaragaza ko umuhango wo gutanga inkwano uzabera i Rebero mu Karere ka Kicukiro.

Inshuti ya hafi iri gufasha Safi Madiba mu myiteguro y’ubukwe yabwiye IGIHE ko aba bombi bifuje gutegura gahunda zabo mu ibanga by’umwihariko birinze icyatuma itangazamakuru rivumbura ko bari gupanga ubukwe ari nayo mpamvu kuri invitation hashyizweho nomero za telefone z’umukobwa gusa iz’umusore zirahindurwa.

Yagize ati “Ubukwe bugeze kure ahubwo ntunguwe n’uko ari wowe utari ubizi, byararangiye gahunda zose ubu ziri ku murongo, hasigaye iby’inkwano no gusezerana.”

Niyonizera Judith na Safi bazasezerana imbere y’amategeko ku munsi bazakoreraho umuhango wo gusaba no gutanga inkwano gusa Safi ntaragira icyo avuga kuri aya makuru.

Uyu mukobwa ngo abana na Safi mu nzu aho acumbitse ku Kimironko ndetse niho abageni bazaba mu minsi ya mbere y’ubukwe bahite bategura kwerekeza muri Canada.

Niyonizera Judith ugiye kurushingana na Safi Madiba ngo yatandukanye n’umugabo w’umuzungu babanaga muri Canada ndetse inshuti ye ya hafi ihamya ko mu ‘byashituye Safi bagahita bapanga ubukwe ari amafaranga afite yakuye muri gatanya n’umugabo wa mbere’.

Muri Kanama 2017 Safi Madiba yatandukanye na Parfine na we uvugwaho kugira amafaranga menshi, icyo gihe yabwiye IGIHE ko mu byatumye batandukana ku isonga haza intera ndende yabaga hagati yabo bigatuma urukundo rusinzira.

Yagize ati “Ntabwo ari ikintu kimwe cyadutandukanyije ariko ibyanjye na Parfine byararangiye, ntabwo byashobotse ko dukomezanya. Ndumva hashize amezi abiri dutandukanye, ndi njyenyine. Icyadutandukanyije rero si kimwe, icya mbere ni uko twabaga mu bihugu bitandukanye aba mu Busuwisi nkaba mu Rwanda, kubonana byaratugoraga, kuba kure ye ntibyanyoroheraga na we ni uko.”

Safi na Niyonizera bagiye kurushinga bidatinze

Mu mezi yabanjirije gutandukana kwa Safi na Parfine, uyu muhanzi yari yavuze ko bateganya kurushingana mu gihe kidatinze, ubukwe ntibwatashye ahubwo hahise hasohoka inkuru yo gutandukana kwabo.

Safi yakundanye n’abakobwa batandukanye barimo Knowless banabanye mu nzu igihe kirenga amezi atandatu, nyuma yakundanye n’undi mukobwa witwa Fabiola [banagiranye amahari bapfa imodoka], ikibazo cye na Fabiola gikemutse yahise akundana na Parfine none na we barashwanye ubu agiye kurushingana n’undi mukobwa.

Invitation y’ubukwe bwa Safi na Niyonizera yamaze kugera hanze

Niyonizera yari asanzwe aba muri Calgary mu Mujyi wa Alberta muri Canada

Safi Madiba yakundanye n’abakobwa batandukanye barimo Knowless, Fabiola, Parfine n’abandi

Uyu mukobwa ngo amaze igihe abana mu nzu na Safi

Niyonizera, umukunzi mushya wa Safi Madiba

Safi Madiba yari amaze ukwezi kumwe atandukanye na Parfine

SRC: IGIHE

The post Safi agiye kurongora uwo bamaze igihe babana munzu appeared first on DOVE MAGAZINE.

Sheebah asesekaye mu Rwanda

By CHIEF EDITOR

Sheebah Karungi umuririmbyi uri mu bakunzwe cyane muri Uganda yageze mu Mujyi wa Kigali aho agomba gukorera igitaramo afatanyije na Runtown wo muri Nigeria.

Sheebah na Runtown ni bo bahanzi b’imena bazasusurutsa abazitabira igitaramo cyiswe Kigali Runtown Experience kizabera mu Mujyi wa Kigali kuwa 23 Nzeri 2017.

Uyu muhanzi ni umwe mu bakobwa bakunzwe kandi bahenze muri Uganda. Sheebah yakoranye indirimbo na Kitoko Bibarwa bise ‘I Am In Love’ ndetse hari n’iyo aherutse gukorana na The Ben nayo iri gucurangwa cyane mu Rwanda.

Yageze i Kigali ahagana saa kumi z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2017. Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko anejejwe no kuza mu Rwanda gutaramana n’abakunda ibihangano bye, kuri iyi nshuro ngo “bizaba ari byiza kurusha indi minsi.”

Runtown na we aragera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Nzeri 2017. Hashize iminsi Runtown atangaje ku mbuga nkoranyambaga akoresha amakuru y’iki gitaramo yemeza ko afite ibyishimo bidasanzwe kuba agiye kuza gutaramira mu Rwanda.

Sheebah Karungi w’imyaka 30 yaherukaga mu Rwanda mu mpera za 2016, icyo gihe yitabiriye igitaramo cya Summer Beach Fest cyabereye mu Mujyi wa Rubavu.

Uyu mukobwa ni umuhanzi ukomeye muri Uganda, afite indirimbo zakunzwe cyane mu ndirimbo “Malidadi “, “Go Down Low ft Pallaso”, “Otubatisa ft Irene Ntale” n’izindi. Azwi cyane mu itsinda rya Obsession.

Mu myaka irindwi ishize yakoze indirimbo zitabarika zakunzwe zirimo iyitwa “Farmer”, “Mwekumwe” na “Twekumwe”. Yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Karere nka Jua Kali wo muri Kenya.

Abakobwa baje kwakira Sheebah i Kanombe bari bitwaje ibyapa birimo ibyerekana ko biteguye igitaramo cye

I Kanombe yakiriwe na bake mu nhuti ze baba mu Rwanda

Sheebah afite igishushanyo giteye nk’ikinyugunyugu ku kuguru

Sheebah azaririmbana na Runtown muri iki gitaramo

Akigera i Kanombe yabanje kubwira abafana be ko ahageze

Sheebah asesekaye mu Rwanda

Amafoto: Niyonzima Moses

SRC: IGIHE

The post Sheebah asesekaye mu Rwanda appeared first on DOVE MAGAZINE.

Gabon : Minisitiri yegujwe mu cyumweru yahawemo umwanya

By CHIEF EDITOR

Muri Gabon, Madamu Irène Patricia Boussamba wari wagizwe Minisitiri ushinzwe Ingengo y’imari na konte za Leta, yegujwe kuri uwo mwanya hashize icyumweru kimwe gusa awuhawe. Yakuwe muri Guverinoma nshya atari yatangira akazi kubera ko yagaragaye ku rutonde rw’abari abakozi bavugwaho ruswa no kunyereza umutungo wa rubanda.

Madamu Boussamba wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Minisitiri w’Ingengo y’imari ucyuye igihe, nkuko bitangazwa na Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa(RFI), ngo yandaritswe cyane cyane n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye zo muri Gabon, zanditse zinenga uburyo umuntu wamunzwe na ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu yongeye kugirirwa icyizere akagirwa Minisitiri muri Guverinoma nshya.

Ati «Iyo nkuru ikimara gucicikana mu bitangazamakuru binyuranye, byabaye ngombwa ko asabwa na Minisitiri w’intebe Emmanuel Issoze-Ngondet kwegura anahita atabwa muri yombi arafungwa kugira ngo hakorwe iperereza ku bimuvugwaho atarasibanganya ibimenyetso ». Ibitangazamakuru bimwe byemeza ko Patricia Boussamba yegujwe ku rubuga rwa Facebook ngo hakirimo haza ubutumwa bw’abamushimiraga umwanya wa Minisitiri yahawe, banamwifuriza imirimo mishya myiza.

RFI itangaza ko amakuru y’ibanze ku bivugwa kuri uwo mu minisitiri wegujwe muri Guverinoma nshya ya Gabon ataranatangira akazi, avuga ko icyo Minisitiri Irène akekwaho ngo ari uguha amasoko ya Leta umuherwe w’Umutaliya bitanyuze mu mucyo, umuherwe uzwi ku izina rya Guido Santullo. Ati «Iyi nkuru ibitangazamakuru byo muri Gabon bivuga ko ari uburyo bukabije bwo kunyereza umutungo w’igihugu ku nyungu ze bwite, biravugwamo n’abandi bantu benshi bakoraga muri Leta baba barahawe buri wese akayabo k’amafaranga atari yamenyekana neza».

Umwe mu bari muri Guverinoma nshya ya Libreville yatangarije RFI ko ngo Patricia Boussamba ashobora kuba yarahawe indonge nyinshi akiri Umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’ingengo y’imari, ari na zo zatumye atanga amasoko ya Leta mu buryo budakurikije amategeko.

Ati «Hari Urwego rw’igihugu rushinzwe ubushakashatsi rwari rwaratangiye banabugeze kure, mu gihe ibyavuye bitarashyirwa ahagaragara aba ahawe uwo mwanya ukomeye muri Guverinoma». Icyemezo cyo kweguza uwo mugore no kumufunga ngo cyafashwe mu rwego rwo kugaragariza rubanda ko ubutegetsi bushya bwa Gabon butajenjetse mu gucunga ibyabo.

Abasesenguzi ba politiki ya Gabon nkuko biherutse gutangazwa n’Ikinyamakuru Jeune Afrique ni uko, ngo kuva Ali Bongo yongeye gutorerwa kuba Perezida w’iki gihugu ku wa 27 Kanama 2016 havutse imvururu zikomeye ndetse n’abaturage bigaragambyaga bo ku ruhande rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi baricwa. Ati «Kugeza magingo aya abatavuga rumwe na Guverinoma barangajwe imbere n’umunyapolitki Jean Ping ntibanyuzwe n’ubutegetsi kabone n’ubwo Perezida Ali Bongo yabagaragarije ubushake bwo gukemura ikibazo bafitanye binyuze mu nzira y’ibiganiro».

Jean Ping watsinzwe amatora ya Perezida yahatanagamo na Bongo, yanze ibyatangajwe na komisiyo yigenga y’amatora ya Gabon, ahubwo bayirega kwiba amajwi muri ayo matora yo muri 2016.

KAYIRA ETIENNESRC: IGIHE

The post Gabon : Minisitiri yegujwe mu cyumweru yahawemo umwanya appeared first on DOVE MAGAZINE.

Royal TV yahagaritswe burundu

By CHIEF EDITOR

Royal TV yari imaze igihe ikorera mu Rwanda, igihe guhagarika ibikorwa kubera ikibazo cy’amikoro cyibasiye iki kigo.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Nzeri 2017, habaye inama y’abakozi bose bakamenyeshwa ko televiziyo igiye gufungwa hagasigara radiyo.

Bivugwa ko abakozi bamenyeshejwe ko hari ikibazo cy’amikoro kitatuma iki kigo cy’Abanyakenya gikomeza gukora ubucuruzi nkuko byari bisanzwe. Kubera iyo mpamvu, ngo ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo guhagarika ibikorwa bya televiziyo hagasigara radio.

Amakuru avuga ko Royal TV yari imaze igihe kinini isohora amafaranga menshi ariko itinjiza bitewe n’uko nta bashinzwe kuyishakira amasoko ‘bakomeye’ bari bahari.

Iki kigo ngo cyari cyaragiranye amasezerano n’ikompanyi yigenga ishinzwe gushaka amasoko. Imikorere yayo ngo yatumaga hari amasoko ajya ku zindi televiziyo kuko yo yacaga amafaranga menshi abantu badashobora kubona.

Uwahaye amakuru IGIHE yagize ati “Ni abantu bazana isoko na bo bamaze gukuramo ayabo. Ugasanga itangazo risomwa ahandi ku bihumbi nk’icumi, kuri Royal ho ni muri 30 na 40.”

Ikindi ni uko iki kigo ngo cyakoreshaga amafaranga menshi mu bijyanye n’imishahara. Ngo hari abakozi bamwe bahembwa amafaranga arenga ibihumbi 800 kandi wareba umusaruro wabo ukawubura burundu.

Kugeza ubu, kuri iyi televiziyo hari kugaragaraho filimi n’imiziki gusa, mu gihe ibiganiro byahise bihagarikwa burundu. Abari mu nama ntibigeze batangarizwa igihe izavira ku murongo burundu.

Hagati aho, abakozi bose babuze akazi babwiwe ko haza gukurikizwa ibiri mu masezerano yabo ajyanye n’akazi. Abenshi muri bo bari barasinyishijwe amasezerano y’imyaka ibiri ndetse bahabwa n’ubwishingizi bw’indwara bwa Britam bubarihira 100%.

Umwe mu bahagaritswe yagize ati “Twari dufite amasezerano y’imyaka ibiri. Tuzahembwa kugeza umwaka umwe urangiye kandi ibyo baduhaga byose bazakomeza kubiduha.”

Umwaka ushize nabwo iki kigo cyahagaritse abanyamakuru, abatekinisiye n’abashinzwe gufata amashusho yifashishwa kuri televiziyo bazwi nk’aba-Cameraman; bose hamwe bagera kuri 25 ku mpamvu ziswe ‘ubukungu butifashe neza mu kigo’.

Mbere yaho gato hari hahagaritswe abari abakorerabushake n’abandi banyeshuri bimenyerezaga umwuga w’itangazamakuru bahabwa imperekeza y’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda nubwo bari basanzwe bakora badahembwa.

Royal TV yatangiye gukora nyuma y’uko umushoramari Simon Gisharu usanzwe ari nyiri Kaminuza ya Mount Kenya aguze Lemigo TV, abari abakozi kuri iyi televiziyo bahise bimuka bajya mu mikorere mishya.

Royal TV ubwo yatangiraga muri Gashyantare 2016 yari ifite abakozi bari hagati ya 45 na 50, barimo abanyamakuru, abakora kuri tekiniki n’abafata amashusho.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Royal TV ntibyadukundira.

Abakozi ba Royal TV ubwo kuwa 20 Gashyantare 2016 iyi Televiziyo yatangizaga ibikorwa byayo ku mugaragaro mu birori byabereye kuri Petit Stade i Remera

Dr Simon Gicharu washinze Mount Kenya University ni nawe washoye imari muri Royal TV yahoze ari Lemigo TV

SRC: IGIHE

The post Royal TV yahagaritswe burundu appeared first on DOVE MAGAZINE.

Ntabwo nigeze ndwanirira kuba Perezida, byarangwiririye-Kagame

By CHIEF EDITOR

Perezida Kagame yuvuze ko mu rugamba rwo kubohora igihugu atarwanaga kugira ngo agere ku butegetsi ahubwo ko ngo yariho aharanira uburenganzira yari yarambuwe nk’umwenegihugu.

Ibyo yabivugiye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika uyu munsi ku wa 20 Nzeli 2017, mu kiganiro yatanze kibanze ku bubanyi n’amahanga.

Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yakomoje ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 umuryango mpuzamahanga urebera, akaba yerekanye ko Jenoside yatijwe umurindi n’ubutegetsi bwariho aho amabwiriza ku bwicanyi yatangwaga binyuze kuri radiyo.

Mu gusobanura impamvu yahisemo kuyoboka iy’ishyamba mu rugamba rwo kubohora igihugu, Perezida Kagame yavuze ko yari agambiriye kwisubiza uburenganzira yari yarambuwe nk’Umunyarwanda utari ufite imiziro imbere y’amategeko.

Perezida Kagame yashimangiye ko muri urwo rugamba atari yimirije imbere kuba perezida ahubwo ko ngo byaje kumugwirira, ati “Ntabwo nigeze ndwanira kuba Perezida w’Igihugu cyanjye; byarangwiririye, nariho ndwanirira uburenganzira nambuwe.

Perezida Kagame yabwiye kandi abari bakurikiye ikiganiro yatanze ko nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse n’abayigizemo uruhare bihuje bomorana ibikomere ku buryo ngo ubwiyunge bwagezweho birenze ibyari byitezwe.

Manda ya Gatatu…

Perezida Kagame yavuze ko yari yiteguye gusoza ubuyobozi nk’uko byagenwaga n’Itegeko Nshinga ariko ngo abaturage bamusaba gukomeza kubayobora.

Ati “Nari niteguye gusoza [manda], mu buryo ntateganyaga habayeho ubukangurambaga maze miliyoni enye bajya mu Nteko Ishinga Amategeko basaba ko itegeko nshinga rivugururwa atari ryose, ahubwo by’umwihariko ku ngingo ya manda ya gatatu.”

Yakomeje agira ati “Ku bashobora kubihuza n’amateka y’u Rwanda barumva impamvu, mu bindi bihugu ibi bishobora kutabaho. Byose bigaruka ku ngingo yihariye y’amateka yacu, hashize imyaka 23 twubaka bundi bushya igihugu cyacu.”

Ku birebana no kuba aherutse gutsinda amatora n’amajwi 98% yasobanuye ko nawe yabonye biba, Perezida Kagame yasoje ikiganiro yatanze ashimangira ko icyo yimirije imbere ari ugukorera Abanyarwanda mu buryo bwiza bubabereye.

SRC: IZUBA RIRASHE

The post Ntabwo nigeze ndwanirira kuba Perezida, byarangwiririye-Kagame appeared first on DOVE MAGAZINE.

Princess Priscillah yatangiye gusohora indirimbo zitegura urugendo rwe mu Rwanda

By CHIEF EDITOR

Umuratwa Priscillah uzwi mu buhanzi nka Princess Priscillah yongeye gukora mu nganzo nyuma y’igihe acecetse asohora indirimbo nshya izakurikirwa n’izindi zigize album yifuza kumurikira mu bihugu bitandukanye akazasoreza urugendo mu Rwanda.

Uyu muririmbyi umaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaherukaga gusohora indirimbo yitwa ‘Wabaga he’ yahuriyemo na mugenzi we Emmy na we utuye mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas. Priscillah yanakunzwe mu ndirimbo zirimo ’Ntacyadutanya’, ’Mbabarira’, ’Bagupfusha ubusa’ n’izindi.

Uyu muhanzikazi yabwiye IGIHE ko afite gahunda ndende ndetse amaze igihe ari kunoza umushinga wa album yakoze. Yashimangiye ko yarangiye mu buryo bw’amajwi ubu akaba agiye gutangira kugenda asohora zimwe mu ndirimbo ziyigize. Yahereye ku yo yise ’Biremewe’.

Yagize ati “Iyi niyo ndirimbo ya mbere iriho, ikaba izakurikirwa n’indi bidatinze ku buryo abakunzi b’umuziki wanjye bashonje bahishiwe ibyiza kandi byinshi.” Yongeyeho ati “Ni indirimbo irimo ubutumwa bw’uko buri wese afite uburenganzira bwo gukunda uwo ashaka, atitaye ku bintu bitandukanye bitandukanya abantu bakundanye nk’amadini, uruhu rw’umuntu, ubukungu n’ibindi bitandukanye bituma abantu bamwe bivanga mu mibanire y’abandi.”

Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko ari indirimbo ikubiyemo ’amagambo abantu bakoresha bahumuriza abakunzi babo bahuye n’ibigeragezo nk’ibyo’.

’Biremewe’ ya Princess Priscillah ni imwe mu zigize album avuga ko yifuza kuzamurikira mu bihugu byo ku migabane itandukanye urugendo akarusoreza mu Rwanda.

Yagize ati “Album yo nzayimurika mu minsi iri imbere, ku buryo abafana banjye bazabona indirimbo zose ziyigize nkabamenyesha n’uko bazabasha kuyibona bakaba banayigura.”

Princess Priscillah afite icyifuzo cyo gutaramira mu Rwanda

Hashize iminsi abahanzi batandukanye bubatse izina mu Rwanda mu bihe bishize bagarutse ku ivuko ndetse bakahakorera ibitaramo bikomeye na n’ubu bigikomeje. Uwavuga ko umwaka wa 2017 mu myidagaduro n’ibitaramo wihariwe na The Ben na Meddy ntiyaba abeshye.

Uyu muhanzi amaze imyaka ine yerekeje muri Amerika

Princess Priscillah umaze imyaka ine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na we avuga ko afite icyifuzo gikomeye cyo kugaruka mu Rwanda gutaramana n’abafana bamukumbuye ibyo akazabihuza no kubereka ibikorwa bishya birimo n’iyo album yarangije gufatira amajwi y’indirimbo ziyigize.

Yagize ati “Kuza mu Rwanda ni icyifuzo gikomeye mfite ku mutima, kandi mbifite muri gahunda nzagaruka gutaramana n’Abanyarwanda nje no mu bikorwa byo kumurika album no kuyikwirakwiza mu rugo (mu Rwanda) ikagera ku bantu bose mu buryo bworoshye. Ndifuza gukora ibitaramo bitandukanye hirya no hino ku migabane itandukanye bikarangirira mu Rwanda mu rugo.”

Priscillah avuga ko icyifuzo cyo gutaramira mu Rwanda yifuza kugisohoza mu bihe bya vuba nk’ibiri ku isonga mu mishinga ateganya, ibyo bikazabanzirizwa no kumenyekanisha umushinga wa album, izina ryayo ndetse n’indirimbo zizayisohokaho.

Princess Priscillah yerekeje muri Amerika muri Nyakanga 2013 akaba yaragiye kuhakomereza amasomo ya Kaminuza. Narangiza amasomo ye yihaye intego yo kuzahita agaruka mu Rwanda gushyira mu ngiro ubumenyi ari guhaha mu mahanga no gukomereza umuziki ku ivuko.

Priscillah avuga ko yamaze kunoza umushinga wa album nshya, igisigaye ni ukuyimurika

Princess Priscillah
Priscillah avuga ko afite icyifuzo ku mutima cyo kuzataramira mu Rwanda ahamurikira na album ye nshya

SRC: IGIHE

The post Princess Priscillah yatangiye gusohora indirimbo zitegura urugendo rwe mu Rwanda appeared first on DOVE MAGAZINE.

Ingabire Habiba yemejwe mu bazitabira Miss Supranational, bamwe bahise bamwibasira

By CHIEF EDITOR

Nyuma ya Akiwacu Colombe wahagarariye u Rwanda mu mwaka wa 2016, Ingabire Habiba ni we uzahatanira iri kamba mu marushanwa Mpuzamahanga ya Miss Supranational umwaka wa 2017.

Ubuyobozi butegura Miss Supranational bwemeje Ingabire Habiba w’imyaka 20 y’amavuko ko ari we uzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa azabera muri Pologne.

Ingabire Habiba yari yatowe na Uwamahoro Yvonne wahagarariye u Rwanda bwa mbere muri Miss Supranational, uyu ni na we uhitamo umukobwa uzaserukira igihugu hanyuma akemezwa n’abategura iri rushanwa.

Ku rubuga rwa Miss Supranational ndetse no ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa, abaritegura bongereye Habiba ku rutonde rw’abakobwa bemerewe kuzahatana uyu mwaka. Ku nshuro ya munani irushanwa rigiye kuba rizitabirwa n’abakobwa 80 bo mu bihugu bitandukanye.

Ingabire Habiba amaze kwakira ibaruwa imwemerera mu buryo busesuye ko azaserukira u Rwanda yahise yandika kuri Instagram ko ashimishijwe by’ikirenga n’itike yahawe.

Mu gusoza ubutumwa bwe, ikaramu ya Habiba ishobora kuba yanyereye yandika ati ‘mfite amashyushyu yo kuzajya muri Porand[aho kwandika Poland]’. Ibi byatumye bamwe bamuha urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga ndetse hari n’abatangiye gushidikanya ku bumenyi afite.

Yaherukaga kuvugwa kubera ibitutsi yatutse umukemurampaka

Ingabire Habiba nta kamba rya Nyampinga yigeze yambikwa mu byiciro bizwi gusa mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 yari mu bakobwa 16 biyamamarije guhagararira Umujyi wa Kigali ntiyabona amahirwe.

Ku itariki 28 Mutarama 2017 Ingabire Habiba yahatanye na bagenzi be bari mu marushanwa yo gushaka itike yo kwinjira muri batanu bagombaga guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda ku rwego rw’igihugu.

Nyuma Habiba yaje kubura amahirwe yo gukomeza bamukuriramo mu majonjora ibintu byaje kumutera kwibasira Rwabigwi Gilbert wari mu kanama nkemurampaka akaba yari yamuhaye ‘No’ maze aramutuka aramwandagaza.

Ibitutsi Habibah yatutse Rwabigwi yabinyujije ku rukuta rwa Instagram aho yamushinjaga kumubuza amahirwe yo gukomeza amarushanwa ubwo yamuhaga ‘No’ mu gihe bagenzi be [Mariya Yohani na Mike Karangwa] bari bamuhaye ‘Yes’ kandi byagaragaraga ko yari afite ubwiza bwakagombye guhita bumutambutsa.

Habiba amaze gucururuka no kwisuzuma akabona ko yarengereye, yaciye bugufi asaba imbabazi Rwabigwi impagarara yari yateje ziherera aho. Ubu agiye gutangira urugendo rushya nka Nyampinga uzaserukira igihugu muri Miss Supranational aho agomba kuzakora ibishoboka agatahana ikamba.

Umuhindekazi witwa Srinidhi Shetty ni we wegukanye Miss Supranational 2016 mu birori byabaye kuwa 2 Ukuboza 2016 kuri Spa Resort mu Mujyi wa Krynica- Zdroj.

SRC: IGIHE

The post Ingabire Habiba yemejwe mu bazitabira Miss Supranational, bamwe bahise bamwibasira appeared first on DOVE MAGAZINE.

Icyatumye Seyi Shay atumirwa i Kigali

By CHIEF EDITOR

Lubega Remmygious utegura ibirori bya Kigali Jazz Junction yatangarije Imvaho Nshya ko impamvu yatumiye Deborah Oluwaseyi Joshua uzwi nka Seyi Shay, umuhanzikazi wo muri Nigeria ari uko ashoboye umuziki ngo kandi ni mu rwego rwo kwagura imikorere y’icyo gikorwa.

Ugutangirana na Seyi Shay, Lubega yavuze ko ari we muhanzikazi bifuje gutangiriraho mu bo mu bihugu bitari ibyo mu muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba ngo ariko nyuma hazagenda hatumirwa n’abandi.

Yagize ati “Twabonye ko dukwiye kwagura imikorere yacu twemeza ko dukwiye gutangirira kuri Seyi Shay kandi azaririmbira abantu mu buryo bw’inyumva nkumve indirimbo ze zanditse kandi zihimbye mu buryo bunononsoye”.

Ku bwe kandi avuga ko umuhanzikazi Seyi Shay amwibutsa nyakwigendera Brenda Fassie kubera ubuhanga bwe.

Kubera ukuntu aririmba ngo bamwe bamufata nk’umuhanzikazi w’Umunyamerika ngo kandi yizeye ko hari abakunda umuziki we mu Rwanda.

Mu minsi yatambutse hari hacaracanye amakuru avuga ko bashakaga gutumira Fally Ipupa ukomoka muri Repebulika iharanira Demokarasi ya Kongo ngo ariko hari ibiri ngombwa bakirimo kwegeranya kugira ngo na we azatumirwe.

Seyi Shay azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Right now”, “Yolo yolo” n’izindi.

Igitaramo azaririmbamo kizaba ku ya 29 Nzeri 2017 muri Kigali Serena Hotel kizaba kirimo kandi abandi bahanzi nka Charly na Nina n’abandi

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS
SRC: IMVAHO NSHYA

The post Icyatumye Seyi Shay atumirwa i Kigali appeared first on DOVE MAGAZINE.

Rayon Sports itsinze APR FC yegukana igikombe cy’Agaciro

By CHIEF EDITOR

Igitego rukimbi cyabonetse mu mukino wa Rayon Sports na APR FC gitsinzwe na Rutanga Eric cyahesheje iyo kipe yambara ubururu n’umweru igikombe cy’Agaciro Development Fund.

Wari umukino uba gake mu mwaka dore ko uhuza amakipe y’amakeba, ariko ukaba wari urimo na byinshi biwukomeza birimo kuba Rayon Sports ikinamo abakinnyi benshi baturutse muri APR FC, bikiyongeraho igitutu abafana bari batangiye gushyira kuri Karekezi Olivier.

Watangiye amakipe yombi asa n’acungacungana ku jisho nk’ibisanzwe mu mikino ijya ihuza aya makipe yombi, ariko Rayon Sports igakunda kurusha APR FC gusatira, byaje no kuyiviramo gutsinda igitego mu gice cya mbere ariko Umusifuzi wok u ruhande azamura igitambaro avuga ko Bimenyimana Caleb Bonfils agitsinze yaraririye.

Igice cya mbere cyaje kurangira ari 0-0, maze igice cya kabiri kigitangira, Umutoza Jimmy Mulisa akuramo Twizeyimana Martib Fabrice yinjiza Sinamenye Cyprien ngo yongere umubare w’abasatira, ariko na byo ntibyagize byinshi bihindura.

Umukino uko iminota yarushagaho kwicuma ni ko warushagaho kuba uw’ishiraniro, ariko byaje guhinduka ku munota wa 62 ubwo Umusifuzi Uwikunda Samuel yerekaga ikarita y’umutuku Muhadjiri Hakizimana, wari ukoze ikosa ryo gutera umupira kandi Bakame akiwufite mu ntoki.

Iyo karita y’Umutuku yatumye APR FC irushaho kujya ku gitutu n’ubwo yari icyizeye gutwara igikombe bitewe n’uko kunganya uwo mukino byari guhita biyiha amanota 7 ikaba irusha inota rimwe AS Kigali mu gihe Rayon Sports yo yari kugira amanota 4.

Icyakora ngo arimo gishegesha ntavura, ibintu byabaye ibindi ku munota wa 84, ubwo ikosa Rugwiro Herve yakoreye Nahimana Shassirrikavamo Coup Franc, Eric Rutanga agahita ayibyaza igitego, cyaje kuba ari na cyo rukumbi kiboneka muri uwo mukino bituma Rayon Sports yegukana instinzi y’igitego 1-0, biyihesha amanota 6 bikayicaza ku ntebe imwe na APR FC ndetse na AS Kigali.

Amategeko agenga irushanwa ry’Agaciro Development Fund avuga ko mu gihe amakipe arenze abiri anganyije amanota, hakorwa tombola hakamenyekana iyegukana igikombe, ari na byo byabaye, maze amahirwe asekera Rayon Sports biciye kuri kapiteni wayo Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wayitomboreye.

SRC: RUHAGO YACU

The post Rayon Sports itsinze APR FC yegukana igikombe cy’Agaciro appeared first on DOVE MAGAZINE.

Rusizi: Umukecuru w’imyaka 72 yishwe akubiswe umuhini

By CHIEF EDITOR

Umusore w’imyaka 29 ukomoka mu Murenge wa Mururu akurikiranyweho kwica Nyirasanzira Donathile uri mu kigero cya 72 amukubise umuhini w’isuka.

Ahagana saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2017, nibwo uyu mukecuru yiciwe mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Tara ho mu murenge wa Mururu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Iyakaremye Jean Pierre, yemereye umunyamakuru wa IGIHE ko byabaye mu rukerera.

Yagize ati “Hari umukecuru waraye wishwe saa saba z’ijoro. Umusore wamwishe yaje asunika urugi umukecuru arabyuka afata umuhini w’isuka asa n’urwana na we kugira ngo amusubize hanze undi arawumunyaga arinjira. Yahise amukurura amugeza hanze ahita amukubita icyo kibando mu mutwe arapfa.”

Yakomeje agira ati “Aho yamukubitiye ikibando mu mutwe, hari n’ibuye twahasanze, naryo yarifashe ararimukubita, aramuterura amujyana hepfo yo mu rugo mu ishyamba.”

Umwuzukuru wa nyakwigendera ni we wabyutse aratabaza ariko abantu bahagera Nyirasanzira yitabye Imana, bagenda bakurikira aho amaraso yasigaye basanga yaguye mu ishyamba, uwamwishe baramubura.

Uyu musore bivugwa ko asanganywe ikibazo cyo mu mutwe ndetse akunda gufata ku ngufu ab’igitsina gore no kubirukaho, bikekwa ko ari mu bagize uruhare muri uru rupfu yafatiwe ku Rusizi rwa Kabiri, ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu gihe iperereza rigikomeje.

Umurambo w’uyu mukecuru wajyanywe ku bitaro bya Gihundwe gusuzumwa.

SRC: IGIHE

The post Rusizi: Umukecuru w’imyaka 72 yishwe akubiswe umuhini appeared first on DOVE MAGAZINE.

❌