WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayImvahonshya

Gakenke mu nzira zo guca imiturire mibi mu 2018

By IMVAHO NSHYA

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere Niyonsenga Aimé François avuga ko mu mwaka wa 2018 akarere kazaba gahagaze neza mu birebana no gutuza neza abaturage bako kuko gakomeje gushaka ibisubizo ku bakigaragaraho gutura mu manegeka ashobora kubateza akaga.

JPEG - 121 kb
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere mu karere ka Gakenke Niyonsenga Aimé François

Mu kiganiro Niyonsega yagiranye n'Imvaho Nshya, avuga ko ibikorwa byo gutuza neza abantu bisanzwe bibaho kandi bigikomeza bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bw'ako karere ka Gakenke.

Nkuko abigaragaza Niyonsenga atangaza ko mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2016/2017 yanganaga n'amafaranga 163 748 520 hiyongereyeho n'inkunga zitandukanye ako karere kagiye gaterwa n'abaterankunga, yose hamwe muri uwo mwaka kakoresheje angana 469225 4888.

Akomeza avuga ko akarere kari kateganyije kwimura abantu 1000 bagomba kuvanwa mu manegeka ariko kaza kurenza uwo muhigo kimura ingo zigera ku 1 341.

Usibye izo ngo zavanwe mu manegeka avuga ko hanimuwe izindi 1 885 bavanywe ahantu hatandukanye zibasha gutuzwa mu masite 324 aherereye mu karere ka Gakenke kandi bitanga isura nziza n'umutekano.

Niyonsenga kandi atangaza ko mu ngengo y'imari ya 2017/2018 igenewe amafaranga 163 748 520 hateganywa na none gutuza abandi bantu 1 000, kuri ubu hakaba hamaze gutuzwa ingo 131 zivuye mu manegeka na 602 zivuye ahatatanye zigatuzwa ku masite 324.

Niyonsenga avuga ko ibyo byose bigamije kunoza imiturire abantu bakavanwa ahantu hashobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo. Nubwo ariko hari ibyagiye bigerwaho kandi byishimiwe, atanga ikizere ko iyo gahunda izakomeza kugira ngo abatuye ahahanamye cyangwa amanegeka bakomeza kwimurirwa ahantu hameze neza kandi ibyo byose bituma n'ibikorwaremezo byoroha kubibagezaho bakabasha gutera imbere.

Akarere ka Gakenke ni kamwe muri 5 tugize Intara y'Amajyaruguru usanga igice kinini cyako kihariwe n'imisozi miremire ituma abenshi batura ahantu hashyira ubuzima mu bibazo.

SEZIBERA ANSELME

Nyamasheke: Abagera hafi kuri 80% bamaze gutuzwa mu midugudu

By IMVAHO NSHYA

Abaturage bo mu murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke bamaze gutera intambwe bitabira gutura ku midugudu kuko kugeza ubu abagera kuri 80% bamaze kuyituzwamo.

JPEG - 219.9 kb
Bamwe muri aba baturage batuye mu midugudu batangiye gukangurira bagenzi babo ibyiza byo gutura mu midugudu (Foto Bahuwiyongera S)

Ubuyobozi bw'umurenge buvuga ko abatujwe mu midugudu batangiye kwegerezwa ibikorwa remezo birimo amazi, imihanda n'amashanyarazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyato, Uwizeyimana Emmanuel, yavuze ko bamaze gukora ibishushanyo mbonera kuri buri site z'imiturire mu midugudu ihari, ahamaze gukatwa site 12 mu murenge wose, inyinshi abaturage bakaba bamaze kugenda bazituramo banabona itandukaniro rinini riri hagati y'aho bari batuye mbere bakiri mu manegeka, ubu mu midugudu umutekano wabo ucunzwe neza.

Gitifu avuga ko amazi, umuriro, imihanda n'ibindi bikorwa remezo bigenda bibageraho buhoro buhoro, bitandukanye n'igihe bari batuye mu manegeka, kuko byari bigoye ko kuri buri rugo rw'umuturage utuye atatanye n'undi hagezwa ibikorwa remezo bifasha abaturage kubaho neza, ariko mu mudugudu bikaba byoroha cyane.

Yagize ati “Abaturage bamaze kumva neza akamaro ko gutura ku mudugudu, kuko mu masite 12 yamaze gukorwa mu tugari 4 tugize uyu murenge, buri site yamaze gushyirwaho igishushanyo mbonera hanagaragazwa ibikorwa by'iterambere bigomba kwitabwaho kuri buri site ku bufatanye n'ikigo k'igihugu k'imiturire.

Buri gishushanyo mbonera kigaragaza aho abaturage bagomba gutura, aho buri gikorwa remezo kigomba kujya ku buryo nta kajagari kagomba kuzamo, tugasaba abatarabyitabira bagituye mu manegeka kugenda begera abandi mu midugudu, kugira ngo natwe nk'ubuyobozi bitworohereze mu mutekano n'izindi serivisi zisaba ko abantu bagomba kuba bari hamwe.”

Barihenda Assiel, umwe mu baturage baganiriye n'Imvaho Nshya, yavuze ko mbere batumvaga akamaro ko gutura ku midugudu ariko ubu bamaze kukumva bihagije kuko mbere hari ibyo batabonaga batangiye kubona ubu.

Bimwe muri ibyo harimo nk'amazi n'amashanyarazi, kuba bitakigorana gukorana inama n'ubuyobozi igihe bubakeneye, n'ibindi yishimira anashishikariza abatarajya guturana n'abandi mu midugudu.

Ati “Nta handi watubwira gutura hatari ku mudugudu cyangwa kuri santeri y'ubucuruzi kuko ku mudugudu usanga byoroshye kuducungira umutekano no kudukangurira gahunda ziduteza imbere.

N'icyo dushaka tukigeraho byihuse, twaba dukoresheje ibimina, amatsinda cyangwa amashyirahamwe n'amakoperative, tukumva n'abatarabyumva bakwiye kubyumva.''

Umurenge wa Cyato ugizwe n'utugari 4, ukaba ugikeneye imbaraga zikomatanije hagati y'abaturage n'ubuyobozi ngo urusheho gutera imbere kuko ibikorwa remezo biwurimo bikiri bike cyane, abaturage bakavuga ko hagikenewe byinshi byo gukorwa kugira ngo bagere ku iterambere bifuza.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

Handball: Shampiyona y'igihugu izatangira muri Gashyantare 2018

By IMVAHO NSHYA

Inama y'inteko rusange y'abanyamuryango b'ishyirahamwe ry'umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” bemeje ko shampiyona y'umwaka w'imikino wa 2018 mu kiciro cy'abagabo izatangira tariki 17 Gashyantare 2018.

JPEG - 360.8 kb
Aba ni abari bitabiriye inama y'inteko rusange ya FERWAHAND

Muri iyo nama yabaye ku wa Gatandatu tariki 6 Mutarama 2018 i Remera mu cyumba cy'inama ya Minisiteri ya Siporo n'Umuco “MINISPOC, hagaragajwe ibyagezweho mu myaka ine ishize ndetse hanatangazwa gahunda y'ibikorwa biteganyijwe mu mwaka wa 2018.

Uretse kuba hashyizwe ahagaragara itangira rya shampiyona y'abagabo, hanemejwe ko iy'abagore ba nyir' amakipe yo muri icyo kiciro bazicara hamwe na komisiyo tekinike y'iri shyirahamwe bemeze igihe igomba gutangiriraho.

Mu yindi myanzuro yo muri iyo nama ni uko hongereye umubare w'abanyamahanga bari bemewe kugaragara mu kibuga bagera kuri 3 muri 4 bava ku bakinnyi 2 bemewe mu kibuga muri babiri bajya ku rutonde rw'abo ikipe itanga muri FERWAHAND.

Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa FERWAHAND, Utabarutse Theogene, yakiriye abanyamuryango bashya ari bo Inkumburwa, ES Kirambo y'i Burera (Abakobwa), UR Nyagatare, GSOB Indatwa, GS Munyove (Rusizi, Gihundwe).

Abitabiriye inteko rusange bemeje ko amatora ya Komite nshya ya FERWAHAND azaba tariki 10 Werurwe 2018, ikaba izasimbura izaba icyuye igihe aho manda yayo izarangira tariki 15 Werurwe 2018.

Bityo bashyizeho komisiyo igizwe n'abantu batatu ari bo Twahirwa Jean Bosco (Perezida), Ndagijimana Dieudonné na Mudaharishema Sylvestre ndetse banemeza ko hazakorwa indi nama y'inteko rusange yo gutegura amatora no kwemeza amategeko yayo.

Nyuma y'iyi nama y'intego rusange, Perezida wa FERWAHAND yatangaje ko bagiye gusoza manda yabo hari byinshi bagezeho ariko hari n'imbogamizi bagiye bahura nazo. Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka hari gahunda y'amahugurwa y'abatoza agomba kubera mu Misiri aho bamaze kumvikana n'iki gihugu igisigaye ari utuntu duke aba batoza bakagenda.

Ku bijyanye n'abaterankunga, Utabarutse yagize ati “Nta bwo twavuga ngo barabuze burundu kuko umuntu ataraguhakanira ntabwo wavuga ko yakwimye inkunga” Yakomeke avuga ko bashyizemo abashinzwe gushaka abaterankunga kandi ko barimo gukora. Ati “Abaterankunga benshi twarabatse ntabaduhakaniye burundu n'abemeye batubwira ko byaba mu mwaka utaha”.

Utabarutse azongera yiyamamaze

Utabarutse Theogene ugiye gusoza manda ye ya mbere ayobora FERWAHAND atangaza ko azongera akiyamamaza. Ati “Ndumva ngifite ingufu, nziyamamaza. Abanyamuryango nibabyemera ibyo ntagezeho nzagerageza kubigeraho muri iyi manda ya kabiri”.

NKOMEJE GUILLAUME

Ikipe yose izajya muri CHAN 2018 izatahana nibura miliyoni 150

By IMVAHO NSHYA

Impuzashyirahamwe y'umupira w'amaguru “CAF” muri Afurika yamaze kugenera miliyoni 150 nk'igihembo cya nyuma ku ikipe izitabira irushanwa rya CHAN 2018.

JPEG - 278.6 kb
Ikipe y'u Rwanda n'ubwo yaviramo mu majonjora izatahana miliyoni 150 z'amafaranga y'u Rwanda

CHAN 2018 izatangira tariki 13 Mutarama 2013 i Casablanca yitabirwe n'amakipe 16 agabanyije mu matsinda ane. Itsinda A (Maroc, Mauritania, Guinea na Sudani), itsinda B (Cote d'Ivoire, Namibia, Zambia na uganda), itsinda C (Nigeria, u Rwanda, Guinea Equatoriale na Libya) naho itsinda D (Cameroun, Angola, Burkinafaso na Congo Brazzaville).

CAF itangaza ko nibura ikipe izaba iya nyuma mu itsinda izahabwa ibihumbi 175 by'amadolari y'Amerika ari yo ahwanye na miliyoni 150 z'amafaranga y'u Rwanda.

Ikipe izaba iya gatatu mu itsinda izahabwa ibihumbi 200 by'amadolari amakipe azagera muri ¼ azabona yose ibihumbi 300. Kugera muri ½ cya CHAN bizatanga amahirwe yo kubona ibihumbi 400, ikipe izatsindirwa ku mukino wa nyuma ibone ibihumbi 700 mu gihe izabona igikombe izanahabwa sheki ya miliyoni n'ibihumbi 250 by'amadolari.

Aya mafaranga yiyongereye nyuma y'uko CAF isinyanye amasezerano mashya na sosiyete y'Abafaransa icuruza peteroli ya Total yo gutera inkunga amarushanwa yose ya CAF mu gihe cy'imyaka 8 kuri miliyoni 915 z'amayero.

Ibi ntibikuraho ko ibihugu bibishaka byishyiriraho uduhimbazamusyi twabyo. Aha twafatira urugero kuri Maroc yamaze kwemerera buri mukinnyi ko nibarenga amatsinda buri wese azabona nibura ibihumbi 21 by'amadolari.

BIZIMANA ERIC

Usengimana Danny agiye kumara ibyumweru bitatu adakina

By IMVAHO NSHYA

Rutahizamu w'ikipe ya Singida United yo muri Tanzania n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Usengimana Danny yagize imvune ku kaboka k'iburyo ubwo ikipe ye ya Singida United yatsindaga ikipe ya Mlandege FC tariki 05 Mutarama 2018.

JPEG - 259.6 kb
Usengimana Danny nyuma yo kuvunika

Muri uyu mukino w'igikombe cya Mapinduzi Cup 2018, Singida United yatsinze ibitego 3 kuri 0 harimo igitego cyatsinzwe na Usengimana Danny ku munota wa 29. Nyuma yo gushyirwaho ikintu gifashe akaboko, abaganga b'ikipe ya Singida United batangaje ko Usengimana Danny azamara ibyumweru 3 hanze y'ikibuga.

Usengimana Danny akaba ataza kugaragara mu mukino Singida United iza gukina na Yanga Africans SC muri Mapinduzi Cup 2018 uyu munsi tariki 08 Mutarama 2018, akaba atazongera kugaragara muri iri rushanwa kugeza rirangiye. Uretse uyu mukino w'uyu munsi, Usengimana ntabwo azakina umukino wa shampiyona uzahuza Singida United na Simba SC, tariki 17 Mutarama 2018.

Usengimana Danny wabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya 2015-2016 ndetse na 2016-2017 akinira Police FC yo mu Rwanda yageze muri Singida United umwaka ushize wa 2017 aho yajyanye na Rusheshangoga Michel wakiniraga ikipe ya APR FC.

BUGINGO FIDELE

Perezida Kagame yatowe nk'Umunyafurika w'umwaka wa 2017

By IMVAHO NSHYA

Perezida Paul Kagame yatowe nk'Umunyafurika w'umwaka wa 2017 mu matora yakoreshejwe n'ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kitwa "African Leadership Magazine".

JPEG - 205.3 kb
Perezida Paul Kagame ni we watowe nk'Umunyafurika w'umwaka hashingiwe ku ruhare rwe mu guharanira guhindura umugabane w'Afurika

Ni amatora mpuzamahanga amaze iminsi akorerwa kuri interineti ku nshuro ya gatandatu abahize abandi batangazwa tariki ya 5 Mutarama 2018, aho Perezida Kagame yatoranyijwe nk'Umunyafurika wagize uruhare mu guteza imbere Afurika.

Ibigenderwaho mu kugena uwegukana uyu mwanya, harebwa Umunyafurika wagize uruhare muri gahunda n'ibikorwa byo guhanga imirimo, guteza imbere ubuzima, demokarasi, guteza imbere isura nziza y'Afurika mu ruhando mpuzamahanga.

Kagame akaba yegukanye igihembo gikuru muri ibyo bihembo, cy'Umunyafurika w'umwaka wa 2017.

Muri aya matora, abatora bagombaga guhitamo hagati y'abantu bakomeye muri Afurika kandi bafite ibikorwa byahinduye abaturage ku buryo bugaragara, ndetse umusaruro wabyo ukarenga Afurika ukagera ahandi ku isi. Uyu mwaka abo barimo Perezida wa Ghana Nana Addo Dankwa Akuffo Addo; Umushoramari Tony Elumelu wo mu gihugu cya Nigeria, Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania; Umuyobozi Mukuru wa Shanduka Group Cyril Ramaphosa (Akaba ari Visi Perezida w'igihugu cy'Afurika y'Epfo), Oladipo Jadesimi, umuyobozi w'ikigo LADOL cyo muri Nigeria na Perezida Paul Kagame ari we watoranyijwe n'abari hirya no hino ku isi.

Nyuma y'aya matora, umuyobozi w'Ikinyamakuru “African Leadership Magazine”, Ken Giami, yatangaje ko gutoranywa mu bantu barenga miliyari 1.2 ku mugabane bivuze ibintu byinshi. Yongeyeho ati “Abatoranyijwe barigaragaje no mu buryo bw'ibigwi mu bumuntu ku mugabane. Bose ni abakunzi b'Afurika, bitanga babikuye ku mutima rimwe na rimwe bitanyuze abandi ariko bose bagize impinduka kuri sosiyete, batuma Afurika iba ahantu habereye abayituye.”

Hatowe n'abandi bayobozi batandukanye kubera ibyo bakoze bitandukanye mu byiciro byabo, abagore b'umwaka ni bo Bethlehem Tilahum Alemu washinze SoleRebels na Suzan Mashibe wo muri Tanzania, umuyobozi wa Tanjet Aviation.

Umunyafurika w'umwaka wa 2017 mu guteza imbere uburezi yabaye Strive Masiyiwa wo muri Zimbabwe washinze Econet, Umunyafurika w'umwaka wa 2017 ukiri muto ni Joel Macharia, Umuyobozi Mukuru wa Abacus Kenya naho Umunyafurika w'umwaka wa 2017 mu bikorwa by'ubugiraneza yabaye Manu Chandaria wo muri Kenya, Umuyobozi Mukuru wa Comcraft Group.

Umunyafurika w'umwaka wa 2017 mu gutanga imirimo yabaye Kwame Nana Bediako, Perezida akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Petronia Ghana, Umunyafurika w'umwaka wa 2017 mu miyoborere ya politiki yabaye Marc Ravalomanana, uyu yahoze ari Perezida wa Madagascar kuva mu 2002 kugeza mu 2009.

Abandi mu myaka yahise batowe ku mwanya nk'uyu Perezida Kagame yajeho w'Umunyafurika w'umwaka barimo Dr. Mo Ibrahim watangije ibihembo by'imiyoborere byamwitiriwe mu 2010, Perezida wa Liberia (ucyuye igihe) Ellen Johnson Sirleaf mu 2011, na Atiku Abubakar wabaye Visi Perezida wa Nigeria mu 2012 n'abandi.

Biteganyijwe ko ibirori byo gushimira ababaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye bizabera i Johannesburg muri Afurika y'Epfo, tariki ya 28 Gashyantare 2018.

Iki kinyamakuru African Leadership Magazine gikorera mu Bwongereza, ni sosiyete yanditswe mu Bwongereza kuri No. 07435198. Gishyira imbere kugaragaza isura nziza y'Umugabane w'Afurika mu ruhando mpuzamahanga, kikabwira Abanyafurika amakuru nyayo y'Afurika, kandi kibakangurira kwishakira ibisubizo ku mbogamizi zose Afurika ihura nazo, kikaba gisomwa n'abantu barenga miliyoni.

MUTUNGIREHE SAMUEL

Gutunganya ibyanya byahariwe inganda bigeze kure-Munyeshyaka

By IMVAHO NSHYA

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Munyeshyaka Vincent yemeza ko ibyanya byahariwe inganda mu Rwanda imirimo yo kubitunganya igeze kure, bikaba ari amahirwe ku ishoramari mu nganda ku bantu babishoboye.

JPEG - 203.6 kb
Aha ni i Masoro mu Mujyi wa Kigali, mu gice cyahariwe inganda, izi zikaba zimwe mu zihubatse zamaze kuzura, izindi zirimo kubakwa, hasigaye gushyirwa serivise zirimo amacumbi n'amaresitora (Foto James R.)

Minisitiri Munyeshyaka Vincent mu rugendo rw'akazi yakoreye mu Ntara y'Iburasirazuba, yagarutse kuri gahunda ya Leta yo guteza imbere inganda haba mu migi ndetse no mu byaro. Yavuze aho imirimo yo gutegura ibyanya byahariwe inganda mu Rwanda igeze.

Yagize ati: “Dufite ibyanya 9 mu gihugu hose, dushyizemo Kigali ahagenewe inganda (i Masoro) hakiyongeraho ahandi hari mu turere 8. Ushatse kubizamurira icyarimwe nta bwo byakunda, ubu nababwira aho bigeze nko muri Kigali ho ibice by'ingenzi bibiri bimaze kurangira, igice k'inganda cyararangiye hari bake bacyubaka ariko abenshi barubatse, hazakurikiraho igice cyo gushyiramo za serivisi zindi zikenerwa zitari inganda tuvuge nk'amacumbi y'abakozi, amabanki na za resitora buriya nka Kigali yo turabona ko irangiye.”

Minisitiri Munyeshyaka akomeza avuga ko muri gahunda hazakurikizwaho ibindi byanya nabyo bikitabwaho ku buryo babisoza ibyangombwa nkenerwa byose bihari. Yagize ati: “Icyanya kizakurikiraho ni icya Bugesera, naho tumaze gutunganya ahangana na hegitari 100, ariko icyanya cyose gifite hegitari 330. Ubu abashoramari bose turimo kubaganisha i Bugesera.

Tuzakurikizaho Musanze, aha ho twanabonye abashoramari bo hanze baza bakayitwubakira bagashyiramo ibikorwa remezo byose biboneka noneho abantu bakagenda bajyamo. Musanze nirangira tuzakurikizaho za Rwamagana, noneho dukomeze n'ibindi byanya dufite za Huye, Rusizi za Nyabihu na Nyagatare n'ahandi hose dufite ibyanya ariko nta bwo twabiterurira icyarimwe ngo bikunde.”

Hari ibyanya byagiye bitunganywa neza ku buryo amazi n'amashanyarazi ndete n'imihanda byose byarangije kuhagera, ariko hari ahandi hakirimo ibibazo nko mu karere ka Rwamagana ho byose ntibirageramo nkuko byemezwa n'umuyobozi w'aka karere Mbonyumuvunyi Radjab.

Yagize ati: “Amakuru yimbitse twaganiriye na Minisitiri ni ibijyanye n'ibikorwaremezo bikwiye kujya muri iriya zone, amazi n'amashanyarazi nubwo amashanyarazi arimo ariko nta bwo umuyoboro munini ugera mu gice k'inganda uri ku muhanda gusa, amazi n'amashanyarazi byashyizwe mu by'ibanze bigomba kuhagera.”

Muri iki gice cyahariwe inganda cyo mu karere ka Rwamagana n'ubwo hari inganda ebyiri zatangiye gukora ariko ikibazo k'imihanda ntikirarangira neza, imihanda yarakozwe neza ariko iracyari ibitaka mu gihe hateganyijwe ko iyi mihanda izenguruka muri iki gice igomba kuba ari kaburimbo.

HAKIZIMANA YUSSUF

Cyunuzi: Umusaruro w'Umuceri wavuye kuri toni 600 muri 2006 ugeze kuri toni 3000

By IMVAHO NSHYA

Ubuyobozi bw'Intara y'Uburasirazuba buvuga ko kuva aho Leta itunganyirije igishanga cya Cyunuzi gihuriweho n'uturere twa Ngoma na Kirehe gikorerwamo ubuhinzi bw'Umuceri mu mwaka wa 2006, umusaruro wagiye wiyongera uva kuri toni 600 muri uwo mwaka, umwaka ushize wa 2017 ukaba wari ugeze kuri toni ibihumbi 3, ku gihembwe kimwe k'ihinga.

JPEG - 202.9 kb
Umusaruro w'Umuceri wavuye kuri toni 600 muri 2006 ugera kuri toni 3000 muri 2017 (Ifoto Manishimwe N)

Ni ibyatangajwe na Rugaju Alex, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'uturere mu Ntara y'Uburasirazuba ugaragaza ko ingamba za Leta y'u Rwanda zo gutunganya ibishanga birimo n'icya Cyunuzi zatanze umusaruro ufatika, kuko habayeho guca akajagari mu buhinzi, umusaruro w'umuceri ukiyongera ku bwinshi.

Yagize ati: “Kuva aho Leta itunganyije kiriya gishanga umusaruro wariyongeye uva kuri toni 600, ubu ugeze kuri toni 3000 ku gihembwe kimwe k'ihinga. Kandi habayeho guca akajagari kuko iki gishanga kitari cyatunganywa bamwe bahingagamo amateke, abandi ibijumba, abandi inyanya,… bakabivangavanga, ariko ubu ubuhinzi bwaranogejwe; hahingwamo umuceri kandi ugatanga umusaruro mwiza.”

Mu gishanga cya Cyunuzi cyatunganyijwe na Leta mu mwaka wa 2006, ubuso bwatunganyijwe ni hegitari 528, muri zo izikorerwaho ubuhinzi bw'umuceri ni hegitari 460, ahasigaye ni ahari ibikorwaremezo bya koperative ihinga uyu muceri n'ahatagera amazi ahagije hahingwa imbuto n'imboga.

Ubu iki gishanga cya Cyunuzi gihingwamo umuceri, Leta yagisaranganyije abaturage bibumbiye muri Koperative COOPRIKI, igizwe n'abahinzi b'Umuceri basaga ibuhumbi 3 bo mu turere twa Ngoma na Kirehe.

Ikigereranyo cy'umusaruro aba bahinzi bagezeho, ni toni 5.5 kuri hegitari, gusa ubuyobozi bw'iyi Koperative bwatangarije Imvaho Nshya ko ubu abahinzi ntangarugero bageze ku rwego rwo kweza toni ziri hagati 6 na 8 kuri hegitari imwe, ku gihembwe kimwe k'ihinga.

Maniraguha Patrick, Umuyobozi wa COOPRIKI yabwiye Imvaho Nshya ko abahinzi b'umuceri bashimira Leta y'u Rwanda yanogeje imikoreshereze y'iki gishanga, igaca akajagari kabagamo ko kuvangavanga ibihingwa.

Uyu muyobozi wahoze ari umuhinzi muri iyi Koperative kuva yashingwa, agaragaza ko mu mwaka wa 2006 iki gishanga gitunganywa umusaruro w'umuceri ku gihembwe kimwe wanganaga na toni 600.

Uko imyaka yagiye izamuka, abahinzi b'umuceri bagiye bashyira imbaraga mu kunoza ubu buhinzi aho kugeza mu mwaka wa 2014 umusaruro w'umuceri wari ugeze kuri toni 1 300 ku gihembwe, mu mwaka wa 2015, ugera kuri toni zisaga 1 700.

Ubuyobozi bwa Koperative y'abahinzi b'Umuceri mu gishanga cya Cyunuzi buvuga ko ingamba zo gukora ubuhinzi ku buryo bugezweho, gukoresha imbuto nziza n'inyongeramusaruro ikwiye, ari byo byatumye mu mwaka ushize wa 2017 umusaruro w'umuceri warageze kuri toni ibihumbi 3 ku gihembwe kimwe k'ihinga, kandi ngo bazaharanira ko umusaruro ujya imbere aho kugabanuka.

Maniraguha Patrick, Perezida wa COOPRIKI, avuga ko muri iki gihembwe k'ihinga cya 2018A, umusaruro w'umuceri bahinze ushobora kuzagabanuka bitewe nuko mu kwezi k'Ukuboza 2017 hari uduce twaguyemo urubura cyane muri zone za Kabirizi 1 na 2, Rwabutazi 1 na 2, kuri hagitari zisaga ku 100; muri ibyo bice umusaruro wari witezwe ukaba ushobora kuzagabanukaho 50%.

MANISHIMWE NOEL

Inganda zirasabwa gushyiraho uburyo bwo kumenyekanisha ibyo zikora

By IMVAHO NSHYA

Abashoramari bo mu rwego rw'inganda mu Rwanda basabwe gushyiraho uburyo buhamye bwo kugaragaza ibyo bakora bakanabyamamaza mu baguzi batandukanye (Marketing) kugira ngo babashe guhangana ku isoko ry'inganda, ibi babisabwe na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM) nyuma y'uko byagaragaye ko hari bamwe mu badashyiraho uburyo buhamye bwo gushaka amasoko bagahora bahanze amaso kuri Leta ngo ibafashe ibyo bakeneye byose.

JPEG - 213.3 kb
Munyeshyaka Vincent, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda

MINICOM ivuga ko byamaze kugaragara ko hari abanyenganda baza muri iryo shoramari hanyuma bakishingikiriza ku kuba Leta y'u Rwanda iba ari yo yabahaye amahirwe ikanabereka aho gukorera ndetse n'icyo gukora ibyo bigatuma benshi muri bo badashaka gukoresha imbaraga mu guhangana ku isoko.

Iyi minisiteri yabihereye ku ibagiro rya Rubavu kuri ubu ridatanga umusaruro ukwiye bitewe no kudashakisha amasoko ngo rigirane imikoranire n'aborozi aho ngo byagaragaye ko ba nyiri iryo bagiro bagifite imyumvire y'uko Leta ari yo izabakorera ikintu cyose biturutse ku kuba ari yo yabahaye inkunga n' ikibanza.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Munyeshyaka Vincent yagize ati “Ibagiro rya Rubavu barishyizeho hanyuma Leta ibemerera kubaha isoko, mu nyigo yari yakozwe hari harebwe ku matungo anyuzwa hariya ajyanwa ku isoko ndetse n'ava muri Kongo, ibyo byari byagaragaje ko hariya hantu hakenewe ibagiro koko. Abarishinzwe ni abashoramari Leta yafashije ariko mu mitekerereze yabo uba ubona buri gihe bashaka ko Leta ibafasha utuntu twose nyamara ririya ni ishoramari ribafitiye inyungu cyane.”

Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko uretse ubutamenya, ibagiro rya Rubavu ubundi ngo riri mu yafite isoko rinini kuko hari abaturage bari baratangiye imishinga yo kororera muri ako gace nko muri Gishwati na Nyabihu kubera ko babonaga ko amatungo yabo azaba yegereye ibagiro ariko biturutse ku myumvire ya ba nyiri iryo bagiro ndetse n'imicungire idahamye ibyo akaba ari byo bituma iryo bagiro ridatanga umusaruro ryari ryitezweho.

Akomeza agira ati “Inganda zose ziri mu Rwanda nubwo zaba zaratewe inkunga na Leta ariko rwose atari ukwikuraho inshingano, ba nyirazo ni bo bagomba kuzimenyekanisha no kuzishakira amasoko, baba bagomba kumenyekanisha ibyo bakora, ahubwo ubu ikidutungura usanga abantu badafite n'ibikorwa binini bifatika ari bo bazi kumenyekanisha ibyo bakora, abanyenganda rero nabo birabasaba kureba ukuntu bazajya bamamaza ibyo bakora cyane.”

Ibagiro rya Rubavu rifite ubushobozi bwo kuba babaga inka hagati ya 300 na 400 ku munsi. Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ivuga ko izakomeza gushyira n'imbaraga mu miyoborerwe y'inganda zo mu Rwanda kuko ngo na bamwe mu bayobozi badasobanukiwe bari mu biteza inganda kudatanga umusaruro ushimishije.

NIYONSENGA SCHADRACK

Amashuri mashya 14 y'imyuga iciriritse agiye kubakwa

By IMVAHO NSHYA

Amashuri y'imyuga iciriritse (VTCs) agera kuri 14 mashya agiye kubakwa muri uyu mwaka, akaba ari mu rwego rwo kuzamura ireme ry'uburezi mu mashuri y'imyuga mu turere hirya no hino no kuyongera kugira ngo arusheho kwegerezwa Abanyarwanda.

JPEG - 351.2 kb
Gasana Jerome, Umuyobozi mukuru wa WDA n'abafatanyabikorwa mu gikorwa cyo gutangiza imirimo y'ubwubatsi bw'amashuri y'imyuga

Nk'uko bisobanurwa na Gasana Jerome, Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'igihugu cy'ubumenyingiro (WDA), ngo amashuri mashya y'imyuga azubakwa mu turere twa Nyarugenge, Nyamasheke, Nyanza, Gakenke, Burera, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Kirehe na Nyagatare.

Ngo aya mashuri kandi agiye kubakwa azashyirwamo ibikoresho byagenewe imyuga bitewe n'amashami azaba ashyizwemo.

Ati “Kubaka aya mashuri muri utu turere, bizafasha guteza imbere ireme ry'uburezi mu mashuri y'imyuga kandi abanyeshuri bazaba begerejwe aya mashuri, bityo gahunda ya Leta yo kwihangira umurimo ku rubyiruko ikazagenda igera ku ntego.”

Gasana avuga ko aya mashuri mashya azubakwa mu byiciro 4, akazuzura atwaye ingengo y'imari ingana na miliyoni 81 z'amadolari y'Amerika, angana na miliyari 68 z'amafaranga y'u Rwanda.

Uyu muyobozi kandi avuga ko hari amashuri 4 azubakwamo santere (centre) yo kwimenyererezamo imyuga, akaba ari Nyarugenge, Rubavu, Nyagatare na Huye akanashyirwamo ibikoresho byabugenewe.

Ati “Icyifuzo ni uko buri VTC izajya ihugura abantu 400 buri mwaka, bivuze ko abagera ku 9 bazajya bahugurwa buri kwezi kandi bakazajya biga mu byiciro binyuranye.”

Amasomo azajya yigishwa muri za VTCs kandi ngo azajya agendera ku nteganyanyigisho nshya kugira ngo arusheho gufasha abayiga kugira ubumenyi buhagije bubafasha kwihangira imirimo.

Abantu benshi bifuzaga ko amashuri y'imyuga iciriritse yegerezwa abaturage kugira ngo nyuma y'indi mirimo bakora, babone ishuri hafi ryo kwigamo imyuga kugira ngo ibafashe gukomeza kwiteza imbere.

Birasa Emmanuel ni umwarimu , akaba atuye mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, avuga ko ayo mashuri agiye kubakwa azafasha abaturage benshi na we arimo, ngo kuko abantu bazajya bashaka umwanya wo kwiga imyuga iciriritse nyuma y'amasaha y'indi mirimo, bityo ubumenyi bahawe bukaza bwunganira imirimo basanzwe bakora bakiteza imbere.

Ati “Nk'ubu aya mashuri nazanwa hafi y'abaturage, nange nzajya mva ku kazi nge kwiga imyuga, buke nsubira mu kazi, nimugoroba nongere nge kwiga kugeza nsoje igihe cyagenewe ayo mahugurwa.”

Birasa avuga ko bizamufasha kujya akora imirimo yunganira ubwarimu nyuma y'amasaha y'akazi cyangwa mu biruhuko, bityo akazashobora gukemura ibibazo binyuranye akanongera umushahara muto umwarimu ahabwa.

Kankindi Devota na we ni umuturage ukora umurimo wo kudoda, avuga ko ubwo ayo mashuri azaba atangiye, na we ngo azajya kwiga ibijyanye n'amahoteli n'ubukerarugendo, bityo ngo ajye akora imirimo yose ndetse ngo bizagere n'ubwo aba umunyamideli.

Abaturage bishimiye aya mashuri kuko ngo ayari asanzwe ahanini ngo wasangaga ari ay'abikorera, akaba ahenze atajyanye n'ubushobozi bafite mu mufuka, bakaba bizera ko aya niyuzura ikiguzi cy'uburezi bwayo kitazaba gikanganye bakabasha kuyitabira.

Amashami azigwa muri za VTCs ku ikubitiro yiganjemo ubwubatsi, amahoteli n'ubukerarugendo, ingufu, ubuhinzi, gutunganya ibiribwa, gutunganya amabuye y'agaciro, ikoranabuhanga, ubugeni, filimi, imicungire y'amazi n'isuku.

Andi azashyirwamo ni ajyanye n'ubucuruzi, serivisi z'umutekano, ibijyanye n'ubwiza, kunonura imitsi na siporo.

Iyi gahunda yo kongera za VTCs mu turere izafasha urubyiruko kugira ubumenyi mu myuga no kwihangira imirimo, akaba ari imwe mu ntego za Leta y'u Rwanda yo guhanga umurimo no kwiteza imbere.

MUGISHA BENIGNE

Imvaho y'uyu munsi

By IMVAHO NSHYA

  • January 7th 2018 at 05:43

Uburasirazuba: Twifuza ko koperative zibona umusaruro uhagije-Munyeshyaka

By IMVAHO NSHYA

Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Munyeshyaka Vincent avuga ko hifuzwa ko koperative zinoza imikorere zikabona umusaruro uhagije utuma zigera ku iterambere rirambye.

PNG - 941.2 kb
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Munyeshyaka Vincent, asura inganda n'amakoperative hirya no hino mu gihugu ( Ifoto Manishimwe N)

Ni ubutumwa yatangiye mu Karere ka Ngoma, ubwo yaganiraga n'abahinzi b'Umuceri bo muri Koperative COOPRIKI Cyunuzi, ihuriweho n'abahinzi basaga ibihumbi 3 bo mu turere twa Ngoma na Kirehe, bahinga umuceri ku buso bungana na hegitari 460 mu gishanga cya Leta; bageze ku rwego rwo kweza umusaruro uri ku kigereranyo cya toni 5.5 kuri hegitari.

Yasuye iyi Koperative muri gahunda ye y'iminsi 2 yo gusura amakoperative n'inganda yatangiriye mu Karere ka Rwamagana, akomereza i Ngoma.

Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Munyeshyaka Vincent avuga impamvu z'uru rugendo rwe zigamije kureba ibibazo biri mu makoperative no mu nganda kugira ngo bihabwe umurongo, bikemuke; maze iterambere rirambye rigere ku baturage
Yagize ati “Twifuza kunoza imikorere y'amakoperative, akabona umusaruro uhagije, koperative zigatera imbere ariko mbere na mbere abagize ayo makoperative (abanyamuryango) babayeho neza, barimaze inzara.”

Akomeza avuga ko iyi Minisiteri ifite gahunda yo kuvugurura imikorere, politiki, itegeko n'inzego ziyobora amakoperative kugira ngo ibibazo byinshi bigaragara mu makoperative bikemuke maze intego za koperative zo guteza imbere abanyamuryango zigerweho, kandi ku buryo burambye.

Ati “Iterambere ryiza ni irirambye, nta bwo dushaka amakoperative agira iterambere rigaragara mu myaka ibiri, itatu ngo ejo ibe yasenyutse. Amakoperative akwiye kugira iterambere rirambye ku buryo wowe munyamuryango nusaza uzasiga umwana wawe, n'uwo azasiga; ntibazagire ikibazo.”

Muri iyi Koperative y'abahinzi b'Umuceri COOPRIKI Minisitiri Munyeshyaka yasuye ari kumwe n'Ubuyobozi bw'Intara y'Uburasirazuba n'inzego z'umutekano, igenzura riherutse kuyikorwamo kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 16 Ukuboza 2017 ryakozwe n'inzego zitandukanye zirimo n'ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda RCA, ryagaragaje ko harimo ibibazo byinshi birimo iby'imitangire y'amasoko itubahirije amategeko, imisoro igera kuri miliyoni 2 yanyerejwe, kudakurikiza amasezerano iyi Koperative ifitanye na rwiyemezamirimo ufite uruganda rubagurira rukanabatunganyiriza umusaruro, umusaruro ungana na toni 56 waburiwe irengero, n'ibibazo mu gusaranganya igishanga.

Abanyamuryango ba COOPRIKI bagaragarije Minisitiri Munyeshyaka bimwe mu bibazo bahura nabyo, bavuga ko bafite ikizere ko ubwo yaje kubumva hari ibigiye guhita bikemuka.

Musafiri Ildéphonse wo mu Murenge wa Rukira yagize ati “Abayobozi b'amazone yacu batuyoboraga nabi cyane, bakatuyoboza igitugu, bakatwambura imirima uko bishakiye, bakadutuka, ariko nibura ubu twizeye ko bigiye gukemuka.”

Minisitiri Munyeshyaka yijeje aba bahinzi b'umuceri ko ibibazo byari bisanzwe bizwi n'ibishya abanyamuryango ba COOPRIKI bamugaragarije byose bagiye gufatanya n'inzego bireba, bigakemuka; maze abanyamuryango bose bakagera ku iterambere.

Uru ruzinduko rw'iminsi 2 Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda yarutangiriye mu Ntara y'Uburasirazuba tariki ya 4 Mutarama 2018.

MANISHIMWE NOEL

Gatsibo: Uruganda rw'ibigori rwatwaye asaga miliyoni 400 rutegerejweho ibisubizo

By IMVAHO NSHYA

Uruganda ruzajya rutunganya umusaruro w'ibigori ku buryo bugezweho rwubatswe n'akarere ka Gatsibo rwatwaye amafaranga y'u Rwanda miliyoni 400, rutegerejweho kuba igisubizo ku iterambere ry'abaturage n'iry'akarere muri rusange.

JPEG - 168.4 kb
Uru ruganda ruzatunganya ifu y'ibigori ni igisubizo ku iterambere ry'akarere (Foto Hitimana S)

Igitekerezo cyo kubaka uru ruganda cyaje giturutse ku kuba Akarere ka Gatsibo keza ibigori byinshi, abahinzi bakabigurisha nta nyongeragaciro.

Manzi Theogene, umuyobozi wungirije w'Akarere ka Gatsibo ushinzwe iterambere ry'ubukungu, avuga ko ibi byatumaga abahinzi babona ifu itunganyije ari uko umusaruro wabo ubanje kuzenguruka kure ikanabahenda.

Uru ruganda ruzaba ruri ku rwego rugezweho mu gutunganya ifu y'ibigori, rwubatswe ku bufatanye bw'akarere n'abashoramari b'i Gatsibo.

Kugira ngo inyungu yarwo kandi izagere neza ku baturage, amakoperative y'abahinzi b'ibigori ni bamwe mu bahawemo imigabane.

Manzi avuga ko ibi bizatuma rutazabura umusaruro kuko ba nyirarwo ari bo bazaba banaruhingira.

Ati “Umuhinzi w'ibigori wabigize umwuga ni we nyiri uruganda. Ni ukuvuga ko ubu agiye kujya ategereza inyungu mu musaruro w'ibogori, ariko akanayitegereza mu ruganda uko rugenda rwunguka. Icya kabiri ni uko amasezerano azajya aba hagati y'abahinzi n'uruganda, rugomba kujya rufasha abahinzi kugera ku musaruro mwiza. Aha twavuga niba umuhinzi akeneye ifumbire rukamufasha kuyibona bakazishyurana ku musaruro.”

Abahinzi b'ibigori baganiriye n'Imvaho Nshya bavuga ko kubakwa k'uru ruganda ari uguha agaciro umurimo wabo.

Umwe muri bo ati “Kuba tugiye kujya duhinga tuvuga ngo turahingira uruganda nabyo hari icyo bihindura ku myumvire y'abahinzi. Tuzaharanira gutera imbere nkuko bagenzi bacu bahinga umuceri babigeraho. Ubuhinzi bwacu bugiye kuba ubwa Kinyamwuga, ube wahinga, umwana n'akenera amafaranga y'ishuri uruganda rukwishingire uyahabwe mu kigo k'imari.”

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard we asanga inyungu z'uru ruganda zikwiye kureberwa mu bintu byinshi.

Agira ati “Uruganda ruzagurira abahinzi ku giciro kiza bace ukubiri n'abamamyi. Uruganda ruzatanga akazi tube hari icyo dukoze no kuri wa muhigo wo kongera imirimo. Ikindi ni uko kuba akarere kacu kagaragaramo ubworozi, uru ruganda ruzifashishwa ku buryo ibisigazwa by'ibyavuye ku bigori hatunganywa ifu, byanakurwamo ibiryo by'amatungo. Uruganda ruzasora n'abarukoramo bazasora. Muri rusange uru ruganda ni inyungu ku muturage ni n'inyungu ku iterambere ry'akarere.”

Gahunda yo kongera inganda nto n'iziciriritse ni imwe mu zigaragara mu mihigo y'Akarere ka Gatsibo, aho kugeza ubu kagaragaza ko kamaze kugera kuzigera ku 9 ziganjemo izitunganya Kawa.

HITIMANA SERVAND

Amagare: Nkurunziza arifuza kwegukana umudali muri shampiyona y'Afurika

By IMVAHO NSHYA

Kuva tariki 13 kugeza 18 Gashyantare 2018 mu Rwanda hazabera shampiyona y'Afurika mu mukino wo gusiganwa ku magare “African Cycling Championship 2018”.

JPEG - 158.9 kb
Nkurunziza Yves ufite intego yo kwitwara neza muri shampiyona y'Afurika akegukana umudali

Nkuruniza Yves, umwe mu bakinnyi baserukira u Rwanda mu kiciro k'ingimbi “Juniors” yatangarije Imvaho Nshya ko afite intego yo guhesha ishema Igihugu akegukana umudali muri iyi mikino.

Nkurunziza Yves w'imyaka 17 y'amavuko ni we wegukanye Rwanda Cycling Cup 2017 mu kiciro k'ingimbi. Mu kiganiro kirambuye yagiranye n'Imvaho Nshya yagize byinshi atangaza ku buzima bwe, uko yinjiye mu mukino wo gusiganwa ku magare n'intego ze muri uyu mukino.

Nkurunziza ni muntu ki?

Amazina ye ni Nkurunziza Yves, yavukiye mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu muAmajyarugurungerazuba. Yavutse tariki 13 Mutarama 2000. Ni umwana wa 4 mu muryango w'abana 7 ba Nyakwigendera Rubayiza Sylvere na Mutagaramba Esperance .

Uko yinjiye mu mukino wo gusiganwa ku magare

Nkurunziza atangaza ko yari asanzwe azi igare kuko mu rugo iwabo bari barifite. Muri 2015 ni bwo uwitwa Uwamungu Innocent wari umukinnyi w'ikipe y'igihugu ubu akaba akora ibyo kunanura imitsi abakinnyi, yamubwiye ko ashobora gukina umukino wo gusiganwa ku magare kuko yabonaga ko akunda igare cyane.

Muri uyu mwaka, Nkurunziza Yves avuga ko ari bwo yagiye gukora igeregezwa mu kigo k'imyitozo i Musanze “Africa Rising Cycling Centre” nyuma bakamuha igare agatangira imyitozo.

Muri 2016 ni bwo yatangiye gukina umukino wo gusiganwa ku magare mu kiciro k'ingimbi mu ikipe ya Benediction Club y'i Rubavu. Muri uyu mwaka yakinnye Rwanda Cycling Cup 2016 gusa akajya aza ku mwanya wa 3 n'uwa 2 ariko ntiyabasha kwegukana umwanya wa mbere.

Umwaka wa 2017 wamubereye mwiza

Nkurunziza Yves atangaza ko muri uyu mwaka wa 2017 yitabiriye shampiyona y'igihugu yabaye muri Kamena aho yegukanye umwanya wa 3 mu gusiganwa mu muhanda “Road race” ndetse anaba uwa 2 mu gusiganwa n'igihe ku giti cye “Indivual Time trial”.

Nkurunziza yegukanye Rwanda Cycling Cup 2017 mu kiciro cy'ingimbi “Juniors” aho mu ntera 7 yabashije kwegukana intera 3 asoza afite amanota 162. Muri izi ntera yegukanye harimo iya Gicumbi-Nyanza, Musanze-Rwamagana ndetse n'intera ya Gatuna-Kigali ari na yo yasoje Rwanda Cycling Cup 2017 yabaye tariki 30 Ukuboza 2017.

JPEG - 252.2 kb
Nkurunziza Yves ubwo yahembwaga nk'uwegukanye Rwanda Cycling Cup 2017

Nkurunziza atangaza ko icyamufashije kwitwara neza ari imyitozo, kumvira abatoza be ndetse n'abakinnyi bamutanze mu mukino wo gusiganwa ku magare . Ati “Kapiteni wacu Byukusenge Patrick yambwiye ko mfite imbaraga nyinshi ariko ko nkwiye kujya nzicunga neza nkamenya uko nzikoresha kugeza nsoje isiganwa”.

Yakomeje avuga ko hari igihe yajyaga asiga abandi akagenda nyuma bakaza kumucaho bakamutsinda kuko yabaga yakoresheje imbaraga nyinshi akananirwa ataragera ku murongo. Ati “ Nyuma naje kubikosora nkajya menya uko ncunga imbaraga zanjye nkarinda ngera ku murongo”.

Atangaza ko nyuma yo kuba uwa mbere mu ngimbi mu mwaka wa 2017 yabonye ko gutsinda bishoboka. Ati “Kuba uwa mbere ni byiza bitera imbaraga kandi bigatuma igihe cyose wifuza kuba uwa mbere”.

Nkurunziza afite intego yo kwegukana umudali muri shampiyona y'Afurika

Muri uyu mwaka wa 2018, Nkurunziza Yves yatangarije Imvaho Nshya ko agomba gukora cyane kuko yifuza guhesha ishema igihugu akegukana umudali muri iri rushanwa rya mbere mpuzamahanga azaba yitabiriye. Ati “Ubu tugiye gutangira imyitozo twitegura shampiyona y'Afurika, iyo ufite ubushake ukabona ukwitaho nta kintu cyakubuza gutsinda no kwitwara neza”.

Yakomeje avuga ko atahita yemeza ko azaba uwa mbere ariko agomba kuza muri 3 ba mbere mu bahabwa imidali mu byiciro azakina.

Muri shampiyona y'Afurika, mu kiciro k'ingimbi “Juniors” bazakina nk'ikipe basiganwa n'igihe “Team Time Trial”, gusiganwa n'isaha umukinnyi ku giti ke “Individual Time Trial” ndetse no gusiganwa mu muhanda “ Road race”.

Hari abantu Nkurunziza ashimira
Nkurunziza Yves atangaza ko ashimira cyane Uwamungu Innocent uri mu bamukundishije uyu mukino ndetse akanamufasha. Arashimira kandi Sempoma Felix umutoza wungirije w'ikipe y'igihugu n'ikipe ya Benediction Club y'i Rubavu akaba ari na we uyiyobora.

Ashimira cyane uwitwa Munyaneza watozaga ikipe y'Akarere ka Nyabihu mu mupira w'amaguru “Light Stars” gusa akaba yaraje gupfa muri 2016. Ati “Ntabwo yari anzi ariko yaramfashije cyane ni yo mpamvu ntashobora kubyibagirwa”. Anashimira kandi abavandimwe be n'abandi bose bamuba hafi kugira ngo yitware neza muri uyu mukino wo gusiganwa ku magare.

Nkurunziza Yves mu buzima busanzwe iyo yasoje imyitozo afata akanya akaruhuka rimwe na rimwe akareba filime. Avuga ko mu ntego ze ari ukuzakora cyane akaba yakwegukana Tour du Rwanda ari na byo byamuhesha amahirwe yo kwitabira amarushanwa akomeye ndetse no kuba yabona ikipe hanze y'u Rwanda agakina nk'uwabigize umwuga.

Yagize ubumwa aha abana bakizamuka

Nkurunziza yatangaje ko abana bakizamuka bakwiye kumenya ko icya mbere mu mukino wo kunyonga igare ari ugukora imyitozo. Ati “Iyo witeguye neza ukirinda kunaniza umubiri no gufata ibiwangiza nta kabuza ubona umusaruro mwiza”. Akomeza avuga ko abakizamuka bakwiye gukunda uyu mukino kandi bagakora cyane kugira ngo batera intambwe.

BUGINGO FIDELE

Basketball: Mugabe atangaza ko kuzana abakinnyi babiri bashya byatanze umusaruro

By IMVAHO NSHYA

Patriots BBC ni imwe mu makipe yo muri shampiyona ya Basketball mu kiciro cy'abagabo yiyubatse muri uyu mwaka w'imikino wa 2017-2018. By'umwihariko yasinyishije abakinnyi babiri bashya ibakuye hanze y'igihugu aribo Kasongo Junior ukomoka muri RDC ndetse na Makiadi Michael ukomoka mu gihugu cya Kenya.

JPEG - 171.9 kb
Kasongo Junior, umwe mu bakinnyi babiri bashya b'ikipe ya Patriots BBC

Kapiteni w'ikipe ya Patriots BBC, Mugabe Aristide atangaza ko kongeramo abo bakinnyi we yemeza ko bari ku rwego rwiza, bakuru kandi bamenyereye amarushanwa byahinduye byinshi muri iyi kipe birimo n'ibijyanye n'imikinire.

Avuga ko by'umwihariko byakemuye ikibazo cy'ubwugarizi cyari muri Patriots BBC, kuri ubu bakaba bakina neza kandi bashyize hamwe. Ati “Navuga ko birimo kudufasha kubera ko urebye nk'imikinire uko twakinaga mbere twagiraga ikibazo kinini mu bwugarizi ariko noneho kuri ubu dukorera hamwe”.

Ku rundi ruhande, umutoza wa Patriots BBC, Henry Muinuka nawe yemeza ibivugwa na kapiteni we, akaba avuga ko Kasongo Junior na Makiadi Michael bafasha iyi kipe cyane mu bwugarizi. Gusa bikaba ahanini biterwa n'uburyo yahisemo kubakinisha bitewe n'uwo bakina.

Yagize ati “Abo bakinnyi, baradufasha cyane mu bijyanye no gufata imipira ikubise ku nkangara ikagaruka (Rebound) no kugira ubwugarizi bukomeye kuko twari dusanzwe tuhafite imbaraga nke ariko bikajyana n'uburyo twahisemo gukina bigendanye n'uwo dukina”.

Mu mikino ibiri ya shampiyona abo bakinnyi bombi bamaze gukina, bagize uruhare runini mu gufasha Patriots BBC kugera ku nsinzi. Mu mukino wa mbere, Patriots BBC yatsinze REG BBC iyirusha ku manota 75 kuri 60.

Muri uwo mukino, Makiadi Michael wageze muri Patriots BBC imukuye muri Power yo muri Uganda yatsinzemo amanota 15, aba uwa kabiri utsinze menshi inyuma ya Hagumintwari Steve winjije amanota 17.

Naho mu mukino wa kabiri bakinaga wabaye tariki 05 Mutarama 2018, Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 65 kuri 52. Aha Kasongo Junior wa Patriots BBC ari we watsinze amanota menshi (16), akurikirwa na mugenzi we Mugabe Aristide winjije 11, akaba anganya na Mbanze Brian ukinira APR BBC.

Ibi byatumye Patriots BBC irushaho kwegera ikipe ya REG BBC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona rw'agateganyo aho nyuma y'imikino 5 amakipe yombi anganya amanota 9 gusa REG BBC ikaba iyirusha ibitego izigamye.

NKOMEJE GUILLAUME

Jahmani Swanson ni we mukinnyi wa Basketball ufite ubugufi budasanzwe

By IMVAHO NSHYA

Ku myaka 32, Jahmani Swanson ni umukinnyi wa Basketball ufite uburebure bwa metero 1 na santimetero 35 (1,35). Uyu mugabo akina mu ikipe izwi ya «Harlem Globetrotters» akomoka mu Mujyi wa New York.

JPEG - 141.4 kb
Jahmani Swanson agera gato hejuru y'urukenyerero rw'abandi bakinnyi

Uyu mukinnyi bahaye akazina k'akabyiniriro ka "Hot Shot" amaze kuba ikirangirire, iyo ageze i Barclays Center de Brooklyn, usanga abantu bakoze umurongo bashaka kwifotozanya na we cyangwa bashaka ko abasinyira ibyo bita «autographe». Uyu mugabo ni we kirangirire mu bakinnyi bakinana kubera ingano ye n'uburyo akina mu bakinnyi barebare cyane. Abazi umukino wa Basketball bazi uburyo abakinnyi ba Basketball, muri Leta Zunze za Amerika bareshya kuko usanga hari benshi bafite uburebure burenga metero 2.

Uyu mukinnyi nk'uko bakunze kumwita utuzina tunyuranye mu mihanda y'iwabo nka"Mani Love", "Mani Fresh", "Lil Engine" cyangwa "The Athlete" akunze gushyira amashusho kuri You Tube agaragaza ubuhanga afite bwo kudunda umupira, guhangana n'abandi bakinnyi, gutsinda ibitego bitatu kandi mu mpande zose ahagazemo bituma binezeza abantu bagiye kureba umukino arimo gukina.

Kenyon Pickering wari wagiye kureba umukino ari kumwe n'abana be 2 yavuganye ibyishimo agira ati «Kugura umukinnyi nk'uriya ni ikintu kiza, byonyine ugendeye ku ndeshyo ye, bituma akurura abantu benshi ku kibuga agatuma amatike agurwa ari menshi».

Igurwa rya Jahmani Swanson, ufite uburebure buri hasi y ‘uwamubanjirije wamusumbyagaho santimetero 22 ni ikintu kiza ikipe ya Harlem Globetrotters yakoze cyo kugira umukinnyi wa Basketball mugufi mu ikipe, kuko byatumye iyi kipe ibasha gukurura abareba umukino bagera kuri miliyoni 2 mu mwaka bivuze ko abiyongereye bagera kuri 350 ku mukino barimo 230.

Ibibazo no gukemanga ku bushobozi bwa Jahmani ntabwo ari bishya. Uyu mukinnyi ahora ahanganye na byo. Jahmani mu ndoro ye yoroheje ndetse yaseka ukabona bishimishije agira ati «Ngomba kwerekana ibyo nshoboye buri munsi. Mu kibuga ngezemo cyose, muri buri Mujyi ngezemo abantu baba bampanze amaso, bamwe baraseka bibaza ngo kariya kantu gato ni kande ? Ese kashobora iki ? igihe nsinze igitego cya mbere cyangwa ngakora ikindi kintu kidasanzwe mu kibuga bose bahita bahinduka".

Jahmani Swanson avuka kuri nyina nawe ufite ubumuga bw'uburebure budashyitse na Se ufite uburebure buringaniye. Yatangiye kudunda umupira ubwo yigaga gutambuka (Kugenda). Ibi nyina Sabrina abimwibukiraho kuko ngo byari bikomeye kumutandukanya n'umupira we yakundaga kudunda asoma ibitabo ndetse akawujyana ku buriri nimugoroba amaze gusetsa abaturanyi.

Ku myaka 8 nyina yamwandikishije mu irushanwa rya mbere bamubwira ko bazamufata binyuranye n'abandi bana ariko nyina abasaba kumufata nk'abandi bana n'ubwo byamufashe gukora inshuro zirenze 10 kugira ngo abashe guhangana n'abandi bamusumbaho santimetero 40, afata umupira ndetse atsinda amanota mu gatebo (Panier) igenewe abana bo mu kigero barimo.

«Mama yadutoje kandi adufata nk'abantu bareshya nk'abandi. Ni gutya mbaho ubuzima bwanjye. Mu gihe ngenda mu muhanda, ndeshya na metero 2». Aya ni amagambo ya Jahmani ubwe.

Uyu mukinnyi n'ubwo adakina muri Shampiyona ya NBA, izwi muri Amerika, ntibimubuza kwigana umukinnyi w'ikitegerezo cye Michael Jordan wakinaga areshya na metero 1 na santimetero 98, aho usanga agiye gutsinda igitego agasohora akarimi. Nyina Sabrina nawe mugufi nk'umuhungu we agira ati «Ntabwo yagiye muri NBA, ariko ashimisha abantu ndetse agakangura isi yose ayereka ko umuntu ashobora gukora byose bishoboka mu gihe abishyizeho umutima na Roho ».

RUTAYISIRE EMILE

Amatungo atwawe nabi mbere yo kubagwa bigira ingaruka ku nyama

By IMVAHO NSHYA

Uburyo amatungo atwarwamo agiye kubagwa bigira ingaruka ku musaruro atanga nko ku nyama, kubera ko amatungo nayo arababara nk'uko bitangazwa na Dr. Denise Umugwaneza ushinzwe ubuzima rusange bw'amatungo mu Kigo k'Igihugu gishinzwe ubuhinzi n'Ubworozi, RAB.

PNG - 1 Mb
Uburyo nk'ubu bwo gutwaramo amatungo ntibwemewe, kuko uretse no kuba ababara bigira ingaruko ku musaruro atanga harimo n'inyama

Dr. Umugwaneza avuga ko uretse kwita ku matungo agaburirwa, aba mu kiraro kiza, avuzwa cyangwa se anakingirwa, ibirebana no kuyatwara na byo ari ibyo kwitonderwa kuko kuyatwara nabi biteza ingaruka ku musaruro atanga.

Yagize ati “Ingendo z'amatungo zikorwa kuva saa kumi n'ebyiri za mugitondo kugeza saa kumi n'ebyiri za nimugoroba. Ikindi, abantu bumve ko amatungo nayo ababara: uko uyatwara nabi agenda ababara rimwe na rimwe usanga byagize ingaruka ku musaruro atanga ndetse no ku bwiza bw'ibyayavuyemo cyane cyane nko ku nyama.”

Akomeza avuga uburyo amatungo agomba gutwarwa, ko igihe yamaze gupakirwa agomba gutwarwa ku isaso ritanyerera, hanyuma zigapakirwa (inka) ku buryo zitagenda zibyigana cyangwa ngo zigende zikandagirana.

Ku byerekeranye no kuzirika amatungo akagenda araramye ntibyemewe. Aha, Dr. Umugwaneza agira ati “Amategeko arabisobanura, nta bwo byemewe kugenda inka iziritse ugasanga bayiziritse amazuru ari hejuru, zikagenda zitaka, ziniha, zikagerayo zarembye. Ibyo bibangamiye cyane imibereho myiza y'amatungo.”

Amatungo ageze ku ibagiro adafashwe neza byangiza inyama atanga
Kugira ngo amatungo agezwe aho abagirwa hari ibintu bigomba kwitabwaho by'umwihariko, icya mbere ni ikijyanye n'aho amatungo apakururirwa.

Dr. Rukundo Jean Claude, ushinzwe ubugenzuzi bw'amatungo n'ibiyakomokaho mu kigo RAB agira ati “Niba fuso ije ikajya mu ibagiro runaka, inka nta bwo zigomba gusimbuka ngo zikubite hasi muri metero imwe cyangwa imwe n'igice, hagombye kuba ari ahantu hagutse hateganyijwe, amatungo ava muri fuso, nta bintu byo gusimbuka kugira ngo hatabaho impanuka.

Icya kabiri itungo iyo rigeze ku ibagiro rigomba kuruhuka, rigahabwa nibura amasaha 24 yo kuruhuka mbere y'uko ribagwa. Muri icyo gihe nta kindi itungo ryemerewe kurya usibye amazi gusa kugira ngo tugabanye ibiri mu gifu no mu mara kugira ngo bigabanyuke bitaza gutera ubwandu ku nyama igihe itungo ribagwa ariko amazi ni ngombwa hafi y'itungo rikayanywa igihe cyose riyashakiye.”

Ikiraro cyo ku ibagiro ngo kigomba kuba kimeze neza kuko inka iba igomba kugubwa neza mbere yo kubagwa. Bitabaye ibyo, Dr Rukundo avuga ko ingaruka ninini cyane ziba ku bwiza bw'inyama.

Mu kiraro aho inka yururukira hagombye kuba hashashe neza nta bintu bijombagura amatungo mu rwego rwo kuyarinda ihungabana no kuyakomeretsa.

Uburyo bwo gukubita itungo rikababazwa nabwo burabujijwe kuko gukubita itungo ukaribabaza ngo umworozi ntaba yangiza uruhu rwayo gusa ahubwo na none ngo aba azamura urwego rw'ihahamuka ku buryo butari ngombwa, hari imisemburo ikorwa mu mubiri iteza ingaruka ku bwiza bw'inyama.

Itungo kandi ngo mbere yo kubagwa rigomba guteshwa ubwenge, ribanza kunyuzwa mu nzira ntoya yegeranye. Iyo nzira ngo yagombye kuba ikoze ku buryo idafite imfuruka zifunganye, yagombye kuba ari inzira y'uruziga ku buryo itungo buri gihe riba rireba imbere aho ryerekeza ntirirebe gusa ngo ribone igikuta kirafunganye burundu ahubwo aho rigera ribe ryahabonye mbere. Iyo ngo bitameze gutyo itungo rigira ubwoba kuko riba ryibaza aho rigiye, iyo ritangiye kwibaza aho rigiye rigira ingaruka zo guhangayika, ubwoba bukiyongera muri icyo gihe.

Itungo kandi ngo rigomba guteshwa ubwenge kuko iyo ridateshejwe ubwenge ribona ibiri kubera mu ibagiro, iyo ribonye amaraso hirya no hino, rikabona andi matungo yamaze kubagwa hirya no hino ngo byanze bikunze muri kamere yaryo rihita ribona ko hari ikibazo, bikagira ingaruka ku nyama zaryo. Ni hamwe bijya bivugwa ko inyama zikomeye cyane, kimwe mu mpamvu zibitera ngo ni uko amatungo aba yahangayitse cyane mbere yo kubagwa.

Igihe byose bitubahirijwe ngo byanze bikunze ubwiza bw'inyama zavuye ku itungo ritafashwe neza buragabanuka cyane, inyama zikabiha.

MUKAGAHIZI ROSE

Amarerero yashyizwe mu burezi bw'imyaka 9 na 12 bizaca abata ishuri

By IMVAHO NSHYA

Gahunda y'amarerero (EDC) yashyizwe muri gahunda y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 na 12 mu rwego rwo kwegereza abana ibyiciro byose by'amashuri no gutoza abana kuva bakiri bato umuco wo kwiga, bitume abataga ishuri batongera kubaho nk'uko bitangazwa n'Ikigo k'Igihugu cy'Uburezi.

JPEG - 245.9 kb
Abana mu irerero bahahererwa indyo yuzuye, kandi bikabarinda kuba inzererezi igihe ababyeyi babo bagiye gushakisha, kuko baba bahurijwe hamwe, bakitabwaho, bakanakina (Foto Mukagahizi R.)

Nk'uko bitangazwa na Kageruka Benjamin, Umuyobozi wungirije mu Kigo k'Igihugu cy'Uburezi, REB, ushinzwe ibikorwaremezo by'amashuri n'ireme ry'uburezi, yavuze ko kuri ubu amarerero yashyizwe muri gahunda y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 na 12, akaba nayo agenda yubakwa kugira ngo abana bato bakomeze kwitabwaho mu buryo bunoze mu gihe ababyeyi bagiye mu mirimo.

Kageruka avuga ko guhuza uburezi n'amarerero bizatuma abana bakura bakunda kwiga, ku buryo abanyeshuri bata ishuri batazongera kubaho, bitewe n'uko baritojwe bakiri bato.

Ati “Ubundi kuba abana bata ishuri ahanini ni uko bataba barabishishikarijwe ari bato ngo barikunde, kandi ahanini bata ishuri birukira gukora imirimo ibahesha amafaranga cyane cyane mu gihe cy'umwero w'umuceri n'icyayi.”

Iyi gahunda y'amarerero, EDC, iteganya kwita ku mwana akiri mu nda, nk'uko Kageruka agira ati “Ubundi gahunda y'amarerero iteganya kwita ku mwana kuva akiri mu nda kugeza ku myaka 3 ari naho abavanwayo ajyanwa mu kiciro k'inshuke gitangira kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6, agakomeza mu kiciro cy'amashuri abanza.”

Avuga ko iyi gahunda isanzwe iri mu nshingano za Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yahujwe n'uburezi mu rwego rwo kugira ngo umwana atangire kwigishwa bimwe mu bikenewe akiri muto, nko kuvuga, kuganira, kuririmba, gukina, n'ibindi, bityo bimufashe kugira umuco wo kwiga akiri muto no gukunda kwiga.

Ati “Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango izakomeza inshingano zayo muri iyi gahunda, maze Minisiteri y'Uburezi nayo ishyireho ibikorwaremezo bituma iyi gahunda igenda neza, harimo kubaka aya marerero.”

Kageruka asaba ababyeyi kugira uruhare muri gahunda y'amarerero kimwe n'uburezi kugira ngo bibashe kugenda neza. Agaruka kuri komite z'ababyeyi (PTA) zafasha mu guteza imbere ireme ry'uburezi mu gihe zaba zikora neza.

Ati “Turasaba ubufatanye bw'ababyeyi binyuze muri komite zabo mu mashuri mu kugenzura ireme ry'uburezi mu mashuri, ari nayo gahunda tuzinjiramo vuba tubasaba kudufasha nk'abantu barerera mu mashuri.”

Yavuze ko ababyeyi bashobora kugenzura niba mudasobwa zahawe abana zikoreshwa cyangwa zikibitse mu bikarito, bityo bagasaba abarezi kuzikoresha icyo zatangiwe, kumenya niba abanyeshuri biga neza, amasaha yagenwe y'amasomo niba yubahirizwa, n'ibindi.

Ati “Mu gihe ababyeyi bagira uruhare muri aya marerero arimo kubakwa mu bigo by'amashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 na 12, bakanakurikirana ireme ry'uburezi mu mashuri binyuze muri komite zabo, byafasha kwihuta muri izo gahunda zose kandi byatanga umusaruro mwiza.”

Amarerero yatangiye kubakwa mu bigo by'amashuri yo muri gahunda y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 na 12 kugira ngo abayobozi bayo bajye bakurikirana kandi banagenzure izi gahunda Leta yashyizeho, bityo zikomeze kandi zitezwe imbere.

MUGISHA BENIGNE

Nyanza: Hateganyijwe ko abantu 600 bimurwa mu manegeka

By IMVAHO NSHYA

Muri gahunda yo kwimura abatuye mu manegeka, Akarere ka Nyanza gaherereye mu Ntara y'Amajyepfo karateganya kwimura abagera kuri 600 muri iyi ngengo y'imari y'umwaka wa 2017-2018.

PNG - 966.2 kb
Abakiri mu manegeka muri Nyanza barakangurirwa kwegera ahari ibikorwaremezo

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere, Kajyambere Patrick, avuga ko kwimura abantu batuye nabi mu manegeka ukabafasha gutura aheza bibafasha kwegera ibikorwaremezo birimo imihanda, amavuriro, amashuri, amazi meza n'amashanyarazi bikabageraho byihuse.

Nk'uko Kajyambere abitangariza Imvaho Nshya, avuga ko muri iyo gahunda yo kwimura abantu mu manegeka mu 2017/2018, Akarere ka Nyanza gateganya kwimura abagera kuri 600 bavanywe mu mirenge n'utugari birimo ibice biteye nabi kandi bituwe nabi kugeza ubu hakaba hamaze kwimurwa abagera kuri 446.

Akomeza asobanura ko uwimuwe atishoboye adasanganywe n'ikibanza aterwa inkunga y'ibyo basanze akeneye haba kumwubakira mu kibanza yaba afite hifashishijwe umuganda rusange w'abaturage, akaba yahabwa inzugi ndetse akanasakarirwa, kimwe n'uko aramutse adafite icyo kibanza ashobora kugihabwa mu kwa Leta. Avuga ko habaho n'abakenera kwimurwa ariko bafite ingurane, aho akarere kamufasha kumvikana n'uwo yifuza ko bagurana kimwe nk'uko hari n'ubyikorera byose.

Kajyambere kandi avuga ko mu kuvana abantu mu manegeka bijya bigaragaramo imbogamizi zishingiye ku bushobozi buke ndetse no ku myumvire.
Agira ati “Hari inzitizi duhura na zo rimwe na rimwe iyo tuvana abantu mu manegeka, cyane cyane iyo uwimurwa atishoboye, nta n'ikibanza afite ahandi bisaba kumufasha buri kimwe cyose bikatuviramo gutinda kubona ubwo bushobozi. Hari kandi n'ikibazo k'imyumvire y'abakiyumvamo gakondo, bakumva batuye begereye imirima yabo n'ubutaka ari ubwabo bikagorana kubibumvisha”.

Mu mwaka wa 2016/2017 uhwanye n'ingengo y'imari, ubuyobozi bw'ako karere ka Nyanza bwagize uruhare mu kwimura abagera kuri 259.

SEZIBERA ANSELME

Ingabo na Polisi barashimirwa ubufatanye bagaragaje mu kubaka amashuri

By IMVAHO NSHYA

Ku bufatanye bw'ingabo na Polisi, Minisiteri y'Uburezi irashimira izi nzego z'umutekano kuba zaratanze umusanzu wazo mu kubaka ibyumba by'amashuri bisimbura ibishaje cyane.

JPEG - 378 kb
Ingabo na Polisi bafashije mu gikorwa cyo kubaka amashuri yo gusimbura ashaje cyane

Nk'uko bitangazwa na Kageruka M. Benjamin, umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo k'igihugu cy'uburezi (REB), ushinzwe kubaka ibikorwaremezo n'iterambere ry'ireme ry'uburezi, yashimye inzego z'umutekano zirimo ingabo z'igihugu na Polisi ku musanzu wazo mu gushakira abana b'u Rwanda aho bigira.

Ati “Gahunda yo kubaka amashuri irashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw'inzego zinyuranye zirimo n'Ingabo z'igihugu na Polisi, dushimira cyane uruhare rwazo muri uyu murimo wo kubonera abana b'u Rwanda aho bigira.”

Avuga ko ingabo zafashije muri iki gikorwa muri gahunda ngarukamwaka y'icyumweru cyahariwe ibikorwa by'ingabo (Army Week), aho zubatse ibyumba by'amashuri 51, harimo 35 bisimbura ibishaje cyane n'ubwiherero 168.

Nk'uko bigaragara, ngo ibi byumba byafashije kubonera abana ibyumba byiza kandi bigezweho mu gihe hari abigiraga mu bishaje bishobora no kubateza ibibazo.

Polisi na yo yatanze umusanzu wayo muri gahunda yayo ngarukamwaka y'icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo (Police Week), nayo yatanze umusanzu mu kubakira abana amashuri.

Izi nzego zombi kandi zahawe inshingano mu migendekere myiza y'iki gikorwa kimwe n'izindi nzego za Leta.

Ingabo z'igihugu zahawe inshingano yo gufasha uturere gutwara ibikoresho by'ubwubatsi bakabigeza kuri za site zubakwaho, kugira uruhare mu gushaka ibikoresho by'ubwubatsi, byaba ibigurirwa ku rwego rw'igihugu, uturere n'imirenge no gutanga indi nkunga yose ishoboka kugira ngo iyi gahunda ibashe kugenda neza, kongeraho no kunganira Polisi y'Igihugu mu mutekano w'abantu n'ibintu ahakorerwa ibi bikorwa.

Kimwe n'Ingabo z'igihugu, Polisi y'igihugu nayo yahawe inshingano zo gufasha uturere mu kugeza ibikoresho by'ubwubatsi ku masite yubakwaho ibyumba by'amashuri, kubahiriza umutekano w'abantu n'ibintu ahakorerwa iyi mirimo no gutanga impuguke mu by'ubwubatsi n'ibikoresho byazo mu byiciro byose by'iyi gahunda.

Naho Urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa rwagize uruhare mu kubaka ibyumba by'amashuri muri gahunda yo gusimbuza ibishaje, aho rwahawe inshingano zo gukoresha abagororwa aho bishoboka mu bikorwa by'ubwubatsi bw'ibyumba by'amashuri n'ubwiherero, gufatanya n'uturere gukora inzugi, amadirisha n'intebe aho bishoboka, gufatanya n'uturere gushaka ibikoresho by'ibanze, nk'amabuye, umucanga n'amatafari.

MUGISHA BENIGNE

U Rwanda na Uganda baganiriye ku mubano – Mushikiwabo

By IMVAHO NSHYA

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba akaba n'umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Mushikiwabo Louise, yatangaje ko mu biganiro byahuje mugenzi we w'ububanyi n'amahanga wa Uganda Sam Kutesa na Perezida Paul Kagame baganiriye ku mubano w'ibihugu byombi, byibanze ku bufatanye hagati y'ibihugu byo mu karere n'ukwishyira hamwe kw'ibihugu.

JPEG - 195.3 kb
Louise Mushikiwabo, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba

Minisitiri Mushikiwabo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko Sam Kutesa muri ibyo biganiro yari azaniye Perezida Paul Kagame ubutumwa bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

Mu byo ibiganiro byabo byibanzeho harimo kwihuza kw'ibihugu byo mu karere no ku bijyanye n'uko umubano w'ibihugu byombi uhagaze, ifunga n'ishimuta rya hato na hato bikomeje gukorerwa Abanyarwanda muri Uganda.

Minisitiri Mushikiwabo Ati “Abo bayobozi bombi banaganiriye ku birebana no kwihuza kw'ibihugu byo mu karere no ku bijyanye n'uko umubano w'ibihugu byombi uhagaze hagarukwa ku ifungwa n'ishimutwa rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda bituma hatutumba umwuka mubi hagati y'impande zombie”.

Kandi ati "Ibi bituma imiryango myinshi yo mu Rwanda isaba ko Guverinoma ko yagira icyo ikora byihuse mu kurenganura ababo.” Ikindi yatangaje ni uko Perezida Kagame yashimangiye ko kugira ngo ubufatanye bunoge hagomba kugira igikorwa ku mpande zombi ku nyungu za buri gihugu.

TWAGIRA WILSON

Imvaho y'uyu munsi

By IMVAHO NSHYA

  • January 6th 2018 at 05:02

Sitting Volleyball: Shampiyona y'umwaka wa 2018 izakinwa mu buryo bushya

By IMVAHO NSHYA

Shampiyona y'igihugu y'umukino wa Volleyball y'abafite ubumuga “Sitting Volleyball” y'uyu mwaka wa 2018 mu kiciro cy'abagabo n'abagore izatangira tariki 13 Mutarama 2018, i Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru.

JPEG - 360 kb
Nsengiyumva Jean Marie ushinzwe Tekinike muri NPC-Rwanda

Muri Komite y'igihugu y'imikino y'abafite ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda”, ari nabo bategura iyo shampiyona baratangaza ko iy'uyu mwaka wa 2018 izakinwa mu buryo butandukanye n'ubwo bwari busanzwe.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n'Umuyobozi ushinzwe Tekinike muri NPC-Rwanda, Nsengiyumva Jean Marie yatangaje ko shampiyona y'uyu mwaka wa 2018 isanzwe ikinwa mu bice “League”, buri gice kizajya kiba kirimo amakipe angana.
Asobanura ko uburyo busanzwe bakinagamo iyo shampiyona byarimo ubusumbane aho mu bice bitandukanye wasangaga harimo amakipe y'uturere menshi ahandi harimo amakipe make bahitamo gufata umwanzuro wo kubihindura.

Yagize ati “Muri Sitting Volleyball uko dukina imikino y'igice (phase) kibanza n'icya kabiri, dukina mu bice “league”, ni ukuvuga ko ubundi byagenderaga ku buryo Intara zigabanyije, nk'i Kigali bakinaga ari amakipe 3 wajya mu Burasirazuba bagahura ari uturere 7, wajya mu Majyepfo ugasanga ni uturere 6, ugasanga harimo ubusumbane”.

Uyu muyobozi avuga ko kuri ubu bamaze gukora ubundi buryo bushya buzatuma ibice byose bizaba birimo amakipe y'uturere 6. Ati “Ubu rero twakoze ku buryo amakipe tuyaringaniza, dukora andi ma league mashyashya ku buryo numva yose azaba arimo uturere 6”.

Yongeraho ko ikindi kidasanzwe muri shampiyona y'uyu mwaka wa 2018, ni ubwinshi bw'ibibuga bishya birimo kugenda bizamo bituma guhangana kuba kwiza ndetse n'amakipe ashobora kwiyongera kuko hari amakipe y'uturere atari yagaragaye ubushize yiyongereyemo nka Nyanza na Nyagatare izagarukamo.
Mu mwaka wa 2017, ikipe ya Gisagara Sitting Volleyball ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona y'abagabo naho Gicumbi mu bagore aba ari yo ikegukana.

NKOMEJE GUILLAUME

PAC n'abahagarariye Guverinoma bize ku itegeko rigenga amasoko

By IMVAHO NSHYA

Abadepite bagize Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry'umutungo wa Leta, PAC, bunguranye ibitekerezo n'abahagarariye Guverinoma ku mushinga w'itegeko ngenga rigena amasoko ya Leta.

JPEG - 193.1 kb
Dr Uzziel Ndagijimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe igenamigambi

Ejo hashize ku wa gatanu tariki 5 Mutarama 2018, ni bwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yari kumwe n'umunyamategeko w'iyo Minisiteri n'Umuyobozi w'Ikigo k'Igihugu gishinzwe amasoko ya Leta Seminega Augustin, nk'abahagarariye Guverinoma bunguranye ibitekerezo ku mushinga w'itegeko rigena amasoko ya Leta.

Ku birebana n'umushinga w'iryo tegeko, abagize PAC n'intumwa za Guverinoma bemeranyijwe ku bijyanye na zimwe mu mpinduka za zimwe mu ngingo ziri mu itegeko ngenga rigena imitangire y'amasoko ya Leta, nk'aho igenamigambi ry'amasoko ya Leta ryajyana n'uko amafaranga azasohoka, kandi umubare munini w'ayo mafaranga agakoreshwa muri gahunda yo kubaka igikorwa aho gukoreshwa ku nyigo, cyane ko ngo 70% by'amafaranga hari aho basanze atakarira mu nzira zo gutanga isoko.

Abadepite bagize PAC ikuriwe na Depite Nkusi Juvenal bakoresheje ingero zitagira umubare berekana uburyo Leta yahombye za miliyari zitabarika mu mishinga imwe n'imwe n'amasoko yatanzwe na Leta ariko hakabura ubazwa uruhare muri ibyo bihombo.

Ingero nyinshi zirimo ibitaro bya Kirehe aho hari inyubako yubatswe itagira inzu ya mbere yo hasi (rez-de-chaussée) kandi ari igorofa (immeuble en étages), ibitaro bya Gatsibo bitari bifite igisenge, ibya Byumba mu mpitagihe kandi byuzura bidafite ahagenewe amashanyarazi, imihanda icagagurika n'inzu zubakirwa abatishoboye n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zitamara umwaka zidasenyutse, n'ibindi.

Abadepite basanga Umugenzuzi w'Imari ya Leta yarasanze bipfira mu nyigo zidakozwe neza, n'izindi mpamvu nk'uruhare ruke rw'abayobozi batererana umugenga w'ingengo y'imari.

TWAGIRA WILSON

MINEDUC irasaba ababyeyi n'abarezi gukura imbogamizi mu burezi

By IMVAHO NSHYA

Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugene yabwiye abarezi n'ababyeyi ko hakiri imbogamizi nyinshi zo gukurwaho kugira ngo igihugu giteze imbere ireme ry'uburezi, rigerweho uko igihugu kibyifuza. Izo mbogamizi zirimo abana bagita amashuri n'abasibira bageze mu gihe k'ibizamini bya Leta.

JPEG - 378.8 kb
Abaminisitiri batandukanye n'abandi bayobozi bari mu gikorwa cyo gutaha ibyumba byubatswe by'amashuri mu karere ka Nyarugenge (Foto James R)

Dr Mutimura Eugene yabitangaje ejo hashize, tariki ya 5 Mutarama 2018 ubwo Akarere ka Nyarugenge n'abafatanyabikorwa bako batahaga ibyumba 33 by'amashuri abanza n'ayisumbuye n'ubwiherero 36 ku bigo by'amashuri bya Kivugiza, Kabusunzu, Kimisagara n'ahandi byubatswe muri ako karere mu rwego rwo gukuraho imbogamizi zituma abana bashobora guta amashuri.

Minisitiri Mutimura yibukije ababyeyi, abarezi n'abafatanyabikorwa mu burezi ko ibyumba byonyine bidahagije kugira ngo biteze imbere ireme ry'uburezi mu gihugu, ahubwo hasabwa kwibuka no gukuraho izindi mbogamizi abana bagihura nazo bigatuma bata amashuri.

JPEG - 263.4 kb
Ibi ni bimwe mu byumba by'amashuri byuzuye mu Karere ka Nyarugenge, bikaba bizigirwamo kuva muri uku kwezi kwa Mutarama 2018 (Foto James R.)

Ati “Ubutumwa abana baduhaye basaba ko dukwiriye gufatanya nabo kugira ngo tubuze abana gusibira cyangwa guta amashuri. Icyo ni kimwe mu bibazo dufite mu gihugu, aho abana bata amashuri mu mwaka wa gatatu, uwa kane, uwa gatanu cyane cyane uwa gatandatu cyangwa bagasibira bamaze kuvuga ko bazakora ibizamini”.

Yasobanuye ko mu mwaka ushize 2017, abanyeshuri bagera kuri 3% mu bana hafi ibihumbi 21 biyandikishije kuzakora ibizamini bya Leta batabikoze. Ati “Bivuga ngo nta bwo twagera kuri politiki ifatika y'uko abana bose mu gihugu bakwiga ibyo bidashobotse”.

Minisitiri Mutimura yabwiye itangazamakuru ko ibyumba by'amashuri Akarere ka Nyarugenge kubatse biri mu bizatuma abana bagabanya ubucucike mu mashuri no kongera isuku.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge, Nzaramba Kayisime yavuze ko mu minsi 60 byari biteganyijwe ko bazubaka ibyumba 25 n'ubwiherero 36 ariko barengejeho bageza ku byumba 33 ku bufatanye n'abafatanyabikorwa, ingabo z'u Rwanda n'ababyeyi guhera mu kwezi k'Ukwakira kugeza tariki ya 25 Ukuboza 2017.

Umuyobozi w'ikigo cy'amashuri abanza cya Kimisagara Mukaneza Jeannine, avuga ko hubatswe ibyumba bine, ko bigiye gutuma icyo kigo kigarurira abanyeshuri barangizaga ikiciro rusange cy'amashuri yisumbuye kuri cyo bagakomereza mu bindi bigo mu kiciro cya kabiri.

Gahunda ya Leta ihari ni iyo kubaka no kuvugurura ibyumba by'amashuri birenga 3 600 kugira ngo abana babone aho bigira n'ubwiherero bwiza kandi bisanzuye bigatuma barangiza amashuri yose neza.

Ikiciro cy'uyu mwaka kiri ku musozo kigizwe n'ibyumba 922 birimo n'ibyo Akarere ka Nyarugenge gasoje bigomba kubakwa mu buryo budasanzwe (byihutishwa) mu tundi turere naho bikazuzura mbere y'itangira ry'abanyeshuri riteganyijwe tariki ya 22 Mutarama 2018.

MUTUNGIREHE SAMUEL

Abanyeshuri bose bazatangirira rimwe- Gasana

By IMVAHO NSHYA

Umuyobozi w'Ikigo k'igihugu cy'uburezi (REB), Gasana Janvier, aratangaza ko abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta n'abandi bo mu yindi myaka bazatangirira rimwe bose tariki ya 22 Mutarama 2018, nk'uko byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri.

JPEG - 296.1 kb
Gasana Janvier, Umuyobozi mukuru w'Ikigo k'igihugu cy'Uburezi, REB

Ibi uyu muyobozi abitangaje nyuma y'iminsi hari amakuru avuga ko abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta batazatangirira rimwe n'abandi, aho hari abavugaga ko itariki y'itangira ry'amashuri yatangajwe mu nama y'Abaminisitiri ireba gusa abanyeshuri biga mu yindi myaka, naho abo mu myaka ya kane n'iya mbere bakazatangira nyuma.

Gasana ati “Abanyeshuri bose bazatangirira rimwe, abatekereza ko ab'imyaka ya mbere n'iya kane bazatangira nyuma si byo, abanyeshuri bose bazatangira tariki ya 22 Mutarama 2018 nk'uko byemejwe n'Inama y'abaminisitiri.”

Avuga ko nta cyabuza ko abanyeshuri batangirira rimwe, kuko ngo n'abakoze ibizamini bya Leta bamaze gukosorwa, amanota yabo arahari, ngo igisigaye ni ugushyirwa ahagaragara na Minisiteri y'Uburezi.

Ati “Nta kibazo gihari cyatuma abanyeshuri batangira insigane, n'abakoze ibizamini bya Leta bamaze gukosorwa, amanota arahari, igisigaye ni ugutangazwa na Minisiteri y'Uburezi mu cyumweru gitaha.”

N'ubwo uyu muyobozi ateruye ngo atangaze itariki amanota azatangarizwa, cyane ko avuga ko atari inshingano ya REB ahubwo ari iya Minisiteri y'Uburezi, ariko yemeza ko icyumweru gitaha amanota azashyirwa ahagaragara, bityo abakoze ibizamini bya Leta bakabasha kumenya umusaruro wabo, bakanahabwa n'ibigo by'amashuri bazajya kwigamo.

Bamwe mu banyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bakaba bategereje amanota yabo, barishimira kumenya umusaruro wabo ariko abandi bafite ubwoba n'impungenge ko bashobora kuba baratsinzwe, ariko impande zombi zifuza ko yasohoka ngo bamenye aho baziga n'uko bitwaye muri ibyo bizamini.

Bagirishya Jean Claude yakoze ibizamini bisoza ikiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, avuga ko n'ubwo ibizamini byari bikomeye akaba atewe impungenge n'amanota azabona, yifuza ko yasohoka impungenge afite zikarangira cyangwa zikaba impamo.

Ati “Mu by'ukuri ibizamini bya Leta twakoze byari bikomeye, mfite impungenge ko amanota yanjye atari meza, ariko n'uko byamera kose, ndifuza ko amanota atangazwa kugira ngo menye uko mpagaze, bityo impungenge zanjye zishire cyangwa zibe impamo.”

Uwizeye Adrienne we yakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, we avuga ko afite amashyushyu yo kumenya amanota yagize mu bizamini, kuko yifuza kujya mu mashuri yisumbuye kandi akaba na we afitiye amatsiko amanota yabonye, gusa yemeza ko yabitsinze.

Ati “Iyaba amanota yatangazwaga uyu munsi, mfite amatsiko yo kuyamenya, sinzi ngo ni angahe, ariko icyo nizera cyo ni uko nakoze neza kandi ntekereza ko natsinze. Ndifuza kujya mu mashuri yisumbuye kandi ikizere mfite kiranyubaka.”

Ababyeyi nabo batangaza ko muri iki gihe baba bashishikajwe no gushakira abana ibikoresho by'ishuri, amafaranga y'ishuri n'amatike azabajyana ku mashuri n'ibindi bikenerwa mu ntangiriro z'igihembwe cya mbere.

Kabayiro Anastasie ni umubyeyi, avuga ko ahangayikishijwe no gutegura uko abana bazajya kwiga, abashakira ibikenewe byose, aho yemeza ko bitoroshye muri iki gihe cya nyuma y'iminsi mikuru isoza umwaka.

Ati “Ndagerageza gushakisha uko abana bazajya kwiga, ariko ntibyoroshye mu gihe nk'iki cya nyuma y'iminsi mikuru isoza umwaka, kuko usanga amafaranga umuntu yarayakoresheje mu kwizihiza iyo minsi mikuru, kandi na byo biba bikenewe.”

Kabayiro avuga ko byaba byiza itangira ry'amashuri ryongeye gushyirwa mu kwezi kwa kenda nk'uko byari bimeze, kuko gufatanya iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani kongeraho itangira ry'umwaka w'amashuri riba riri hafi aho bitorohera ababyeyi kubifatanya, cyane ko no kwizihiriza abana iyo minsi mikuru aba ari ngombwa.

MUGISHA BENIGNE

Gukoresha inyandiko y'abatabona bibafasha kwibona mu muryango -Kanimba

By IMVAHO NSHYA

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umuryango w'ubumwe bw'abatabona (RUB) Kanimba Donatille, atangaza ko kumenya gukoresha iyo nyandiko ya Brailles yifashishwa n'abafite ubwo bumuga, ari amahirwe yo kumenya amakuru kandi bagashobora kwibona mu muryango mugari.

JPEG - 240.9 kb
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RUB Kanimba Donatille

Ibyo yabitangaje ubwo RUB yizihizaga umunsi mpuzamahanga w'inyandiko z'abatabona tariki ya 04 Mutarama 2018, aho insanganyamatsiko yagiraga iti “Nta we tugomba gusiga inyuma kugira ngo dushobore kwigisha neza iyo nyandiko”.

Kanimba ati “Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'inyandiko z'abatabona, ni igihe kiza cyo kwishimira iyo nyandiko, kwiga kuyikoresha kuko ari byo bibohora abafite ubwo bumuga kandi bikabafasha kugera ku makuru bifuza”.

Nk'uko abigarukaho asobanura ko kwizihiza uwo munsi mu Rwanda by'umwihariko ari umwanya wo kwibutsa ibigikenewe kugira ngo abazikoresha bakomeze kugera ku makuru no guhabwa serivisi bakenera yaba mu ngendo, mu mabanki n'ahandi hirindwa imbogamizi bahura nazo.

Kanimba asaba Leta gukomeza gushishikariza abakiri bato kwiga gukoresha izo nyandiko, kuzongera ndetse hakongerwa na serivisi zizitanga.

Avuga ko iyo nyandiko y'abatabona izwi nka ‘Brailles' mu Rwanda ikoreshwa, kuko hari ibigo bibiri biyigisha bikanayikoresha harimo n'ik'ishuri ryisumbuye rya Gahini riherereye mu Ntara y'Iburasirazuba.

Atangaza ko n'abayigisha bahari kuko abatabona bize mu mashuri yisumbuye na za kaminuza bahasanga ubwo bumenyi ariko agasanga bagomba kuyihuguramo kuko izikoreshwa ubu ziri mu rurimi rw'icyongereza mu gihe zari zisanzwe mu gifaransa. Gusa akizeza ko no mu Kinyarwanda izajyamo nubwo bikigoye guhina amagambo yayo ngo umuntu ashobore kuyikoresha.

Asaba kandi abafite ubumuga bwo kutabona kugira ubushake bwo kwiga gukoresha iyo nyandiko no kuyisoma kuko bibafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Mu Rwanda ubu habarirwa abagera ku 57 213 bafite ubumuga bwo kutabona hatabariwemo abana bari munsi y'imyaka 4 y'amavuko nk'uko ibarura ry'abaturage rya 2012 ryabyerekanye, abagera 1% bakaba ari bo bazi gukoresha iyo nyandiko y'abatabona (Brailles).

SEZIBERA ANSELME

OMS yemeje urukingo rushya rw'indwara ya tifoyide

By IMVAHO NSHYA

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryemeje mu buryo bw'ibanze urukingo rw'indwara ya tifoyide (Typhoid) rwitwa ‘Bharat Biotech's Typbar- TCV®' rwitezweho kugira ubudahangarwa ku bana, ku ruhande rw'u Rwanda iyo ndwara isanzwe ivurwa igakira nubwo nta rukingo rutangwa.

JPEG - 303.7 kb
Mu Rwanda inkingo zitangwa ntizirimo urwa tifoyide kuko ari bake bayirwara kandi isanzwe ivurwa igakira

Uru rukingo rwakozwe n'Ikigo cy'Abahinde cya Bharat Biotech cyarushyize ahagaragara mu mpera z'Ukuboza 2017, rwemejwe na OSM tariki ya 3 Mutarama 2018.

Umuyobozi mukuru w'Ikigo Bharat Biotech, Dr. Krishna Ella yavuze ko urwo rukingo ari rwo rwa mbere rwemejwe kuzajya ruhabwa abana bafite imyaka kuva ku mezi atandatu no ku bantu bakuru rukaba rufite uburinzi bw'igihe kirekire mu mubiri w'umuntu ku ndwara y'umuriro ya tifoyide.

Kuba rwemejwe na OMS rushobora gutangira gukoreshwa n'amashami y'Umuryango w'Abibumbye nka UNICEF n'Ihuriro mpuzamahanga rigamije ikingira, Gavi n'Umuryango wo ku mugabane w'Amerika, The Pan-American Health Organisation (PAHO).

Ku ruhande rw'u Rwanda, Umuyobozi w'agateganyo ushinzwe gahunda y'igihugu y'ikingira mu kigo cy'Ubuzima (RBC) Sibomana Hassa, yabwiye Imvaho Nshya ko icyo OMS yakoze ari ukurwemeza ariko mu Rwanda hadatangwa urukingo rwa tifoyide gusa ivurwa igakira neza.

Ati “Kugira ngo dukingire hari ibintu byinshi tubanza kureba, bimwe muri byo tugomba kubanza tukareba ngo uburwayi bungana iki, ubwo niba iyo ndwara ya tifoyide yaba iri hejuru (mu bindi bihugu) ushobora gusanga mu by'ukuri atari yo yihutirwa ko twakingira mu Rwanda.

Wenda na rwo bazarurebaho nyuma ariko ubu nta bwo ruri mu zihutirwa kuko iyo turebye abantu barwaye “fievre typoide” mu by'ukuri nta bwo ari benshi cyane ugereranyije n'izindi ndwara zifata abana bato zirimo umusonga n'impiswi.”

Umuryango mpuzamahanga ugenzura iby'ubuzima (IHME) mu 2016 wabaruye abantu bagera kuri miliyoni 12 bagaragaweho ibimenyetso by'indwara ya tifoyide, muri bo abagera ku bihumbi 130 bahitanywe nayo.

Bimwe mu bimenyetso by'indwara ya tifoyide ni uguhinda umuriro, umunaniro, kubabara umutwe, kuribwa mu nda no kurwara impiswi cyangwa impatwe.

MUTUNGIREHE SAMUEL

New article No45533

By IMVAHO NSHYA

  • January 5th 2018 at 02:52

Bamwe mu bacuruza ibikoresho by'ubukorikori n'ubugeni bishimira ko hari aho bigejeje

By IMVAHO NSHYA

Abanyamuryango b'imwe muri Koperative icuruza ibikoze mu bugeni n'ubukorikori ikorera mu Murenge wa Rugunga mu karere ka Nyarugenge bishimira ko umwaka wa 2017 warangiye hari aho bigejeje, bafite umuhigo wo kurushaho kunoza ibyo bakora hagamijwe ko ibihangano byabo bihorana ubudasa ku masoko.

JPEG - 435.8 kb
Abacuruza ibikozwe mu bugeni n'ubukorikori bafite umuhigo wo kubinoza hagamijwe ko birushaho kubinjiriza(Photo Gatete J.B)

Muhoza Christine amaze imyaka 10 mu bucuruzi bw'ibikoze mu bugeni avuga ko yishimira akazi akora, ati ”Mu myaka 10 maze nkora mpanga nkanacuruza ibikoze mu bugeni hari aho tugeze n'umuryango wange abana bariga mfite inzu n'ubwo ifite ideni rya Banki ariko nishyura neza.”

Avuga ko biyemeje guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda binyuze mu gukora imyenda n'ibindi. Ati “Twiyemeje gufasha abantu kubona imyenda nyuma y'aho caguwa iciriwe, dukora imyenda ikoze mu matisi y'iwacu, twarabihagurukiye kugira ngo dufashe Leta abantu babone imyambaro, ibikorerwa iwacu birakunzwe cyane imirimbo yose y'abagore bakenera turayikora, by'akarusho twe tunakora mu byo abantu babonaga nk'umwanda ibyo birimo ibipande by'amatisi abatayeri baba bajugunye, tubikuramo imiteguro yo ku meza, amaherena, ibikomo, ibyo binagira uruhare mu isuku.”

Avuga ko mu bugeni bisaba gutekereza cyane, ati ”Mu bugeni duhanga buri munsi, nshobora kuryama nagira igitekerezo nkabyuka nkagishyira mu bikorwa, ibirere kera ntawabihaga agaciro ariko ubu dukoramo imiteguro yo ku meza, inkweto n'ibindi. Uyu mwaka wa 2018 turashaka kunoza umurimo ku buryo ku masoko tugumana ubudasa bwacu.”

Muhoza nk'umunyabugeni unacuruza ibibukozemo avuga ko umwihariko wabo unashingiye ku muco gakondo nyarwanda, ati ”Nkatwe agaseke kacu karakunzwe cyane, ndasaba abagore guhaguruka bagakora, kuko kuba mu rugo bituma umugabo akora wenyine nyamara burya gutekereza ni byo shingiro ryo kugira umurimo, abagore no mu ngo zabo bahanga akazi, ibi birere bashobora kubibyazamo umusaruro bari no mu ngo zabo .”

Uyu mugore rwiyemezamirimo akaba n'umunyabugeni wabigize umwuga avuga ko bafite umuhigo wo kujyanisha ibyo bakora n'inyubako zisa neza. Ati ”Dufite gahunda yo kubaka hano dukorera inzu zimukanwa zigezweho ibyo byadufasha ko mu 2018 dukora cyane tunakira n'abashyitsi bakomeye bava hanze cyane ko dusigaye tunabakira, dufite intego yo guharanira ko ku masoko tuba aba mbere.”

Nyakubyara Liliane na we acuruza ibikoze mu bugeni muri Koperative
y'abanyabugeni, ati ”Naje hano mu kwa gatanu umwaka ushize mvuye mu bundi bucuruzi Nyabugogo, hano ncuruza inkoko gakondo, uduseke, amapulato, imigongo ikoze mu mase n'ibindi, birakunzwe cyane, baba Abanyarwanda n'abanyamahanga barabikunda simbura amafaranga y'ishuri y'abana kimwe n'ubwisungane mu kwivuza.”

Avuga ko 2018 ari umwaka yizeyemo iterambere ryisumbuye, ati ”Nshingiye ku mbaraga nyinshi ngiye gushyiramo kurenza 2017, nizeye ko 2018 uzatubera mwiza cyane cyane nzita ku gushaka ibyiza abantu bishimiye ku buryo uzinjira hano atazabura icyo yifuza, mfite umuhigo wo guteza urugo imbere abana bakiga mu myaka 5 hari icyo nzaba maze kugeraho.”

Kimwe na mugenzi we yemeza ko abagore bashoboye, ati ”Abagore turashoboye nibahaguruke dukore umuryango wacu tuwuteze imbere, umudamu afite icyo yakora urugo rugatera imbere.”

Umutesi Parfaite na we ni rwiyemezamirimo ukorera muri iyo Koperative, ati ”Natangiye gukorera muri iyi Koperative mu 2005, yo yatangiye kera kuko yabonye ubuzima gatozi mu 1996, naje gusaba kuba umunyamuryango kuko n'umugabo wanjye yari arimo kandi nkabona bitunze umuryango, mbona imikorere yange ari myiza kuko hari byinshi dukora mu byo twajugunyaga nk'imifuniko ya Fanta, dukoramo amarido, imiteguro yo ku meza, ibirere dukoramo amarido henshi mu tubari bakoresha mu byukuri ni byiza kuko n'abadamu b'i Gitarama babituzanira biteje imbere.”

Avuga ko ibikoze mu bikoresho biboneka mu Rwanda bikunzwe cyane, ati ”Hari inkoko zitegurwaho imbuto zikundwa cyane, hari iterambere tugezeho, mfite inzu, imodoka, abana bariga, nabigize umwuga ni byiza cyane.”

Kimwe na bagenzi be asaba abandi bagore hirya no hino guhagurukira kwibumbira mu makoperative abyaza umusaruro ibiboneka mu Rwanda kuko byarushaho kubateza imbere. Ati ”Kuba muri Koperative ni nk'ubwisungane, iyo woherejwe mu imurikagurusha hanze nta bushobozi byaba tike y'indege n'ibindi Koperative irabigufasha, ugize ikibazo arafashwa, umwaka warangira hakarebwa ibyinjiye tugahabwa umunsi mukuru, uyu mwaka buri muntu nibura yahawe ibihumbi 200, ndashimira Leta ibyo idukorera kuko byaba amasoko n'umutekano dukoreramo ni yo tubikesha.”

Umuyobozi mukuru w'agateganyo w'Ikigo k'igihugu gishinzwe amakoperative, Nzakunda Joseph, avuga ko mu ntumbero bafite harimo guharanira ko amakoperative agira uruhare mu kongera ubukungu bw'u Rwanda, ati ”Turifuza ko amakoperative agira uruhare mu gufasha u Rwanda kuva mu bihugu bifite ubukungu buri hasi rukajya mu bihugu by'ubukungu buciriritse, uruhare rw'amakoperative ni runini cyane.”

Avuga ko muri iyo nzira bazakomeza gufasha amakoperative kwiyubaka binyuze mu kubagira inama, ati “Ubukorikori n'ubugeni ni bimwe mu byo Leta ishyize imbere, tuzakomeza kubagira inama haba mu micungire y'umutungo n'imiyoborere kimwe no mu mishinga ijyanye no kohereza ibyo bakora hanze hagamijwe ko bakomeza kugira uruhare mu mpinduka z'ubukungu bw'igihugu.”


GATETE JEAN BOSCO

Kirehe: Biyemeje gukura amaboko mu mifuka bakora akazi ko gucukura umucanga

By IMVAHO NSHYA

Urubyiruko rw'abasore bagera ku 10 bo mu Murenge wa Mahama, mu Kagari ka Mwoga mu Karere ka Kirehe bavuga ko bakuye amaboko mu mifuka, bagatangiza akazi ko gucukura umucanga no gupakira imodoka; bikaba biri kubateza imbere.

JPEG - 278.5 kb
Uru rubyiruko rwo mu Murenge wa Mahama ruvuga ko akazi rukora rukishimira kuko hari iterambere bamaze kugeraho ( Ifoto Manishimwe N)

Aba basore bagize Itsinda Duterimbere rimaze imyaka 5 ritangiye gukora akazi ko gupakira imodoka, zikura itaka n'umucanga mu birombe bya Bukora, mu murenge wa Nyamugali.

Icyo urubyiruko rugize iri tsinda ruhurizaho ni uko rwiyemeje gukura amaboko mu mifuka rugakora, ubu bakaba bageze ku iterambere ryiza kuko bakorera amafaranga buri munsi kandi ku buryo busa n'ubuhoraho nk'uko Kajyambere Jean Bosco umwe muri bo abisobanura.

Ati: “Dutunzwe n'aka kazi ko gucukura umucanga no gupakira imodoka ni byo dukora gusa, kandi biradufasha cyane, ku munsi nta bwo nshobora kubura amafaranga nibura ibihumbi 3 nkorera, kuko buri modoka imwe kuyipakira ni ibihumbi 2, kandi imodoka zirahahora ku munsi haza imodoka zitari munsi y'eshanu. Ibyo rero bituma nkora, nkizigama, kandi numva mfite akazi keza kuko narakamenyereye.”

Gakuru François wo mu Mudugudu wa Nyarusange avuga ko nibura ku kwezi yinjiza amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 70, ndetse akagaragaza ko aka kazi akora ko gupakira imodoka yamaze kugakuramo inka.

Ati “Nshobora no kuza hano, ngacyura ibihumbi 5 ku munsi. Nkange hano narahakoze nguramo inka y' ibihumbi 100, ubu ndayikama buri munsi, akarindwi (Litiro eshanu), tukanywa andi tukayagurisha, n'ayo dukomeza gukorera hano akanyunganira.”

Aba basore bahamagarira bagenzi babo, gukura amaboko mu mifuka, no mu bindi bidafite umumaro bagakora bakiteza imbere nk'uko bivugwa na Bajeneza Jean Claude na we ukora aka kazi ko gucukura no gupakira umucanga.

Ati “Haracyari urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, mu kunywa inzoga n'itabi, ariko twe nta bwo twabibonera umwanya. Twe twiyemeje gukora, kandi tubona bidufasha mu iterambere burya iyo uri umusore, ugatangira gutekereza kubaka, ukarongora; biba ari iterambere nta bwo wa wundi wibera mu biyobyabwenge by'inzoga n'urumogi yabasha gukora.”

Ubuyobozi buvuga ko gukora ari wo musingi w'iterambere rirambye kuko iterambere ritashoboka umuntu atakoze.

Muzungu Gerald Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe yagize ati “Nta kintu umuntu yageraho atakoze, kandi dushishikariza abatuye Akarere ka Kirehe kwitabira umurimo ariko kandi ntibirangirire aho; ahubwo bakamenya no gucunga neza inyungu bakura muri wa murimo bakora, bakazigama, bagatera imbere.”

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe kandi buvuga ko by'umwihariko urubyiruko rushishikarizwa gukura amaboko mu mifuka rugakora, kuko ari rwo mbaraga z'igihugu; ndetse hagiye hashyirwaho gahunda zihariye zo kuruhugura mu kwihangira imirimo no mu masomo atandukanye y'imyuga n'ubumenyingiro.

MANISHIMWE NOEL

Basketball: Shampiyona irakomeza ku munsi wa 9

By IMVAHO NSHYA

Uyu munsi
APR BBC - Patriots BBC (Amahoro-18h00)
Ejo, tariki 06-01-2018
Espoir BBC - Rusizi BBC (Amahoro-11h00)
UGB BBC-IPRC-South BBC (Amahoro-13h00)
Tariki 07-01-2018
UGB BBC- Rusizi BBC (Amahoro-09h00)
APR BBC- IPRC-South BBC (Amahoro-11h00)

Shampiyona y'igihugu y'umukino wa Basketball mu kiciro cy'abagabo y'uyu mwaka wa 2017-2018, irakomeza mu mpera z'iki cyumweru hakinwa imikino y'umunsi wa 9.
Uyu munsi ku wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2018, umukino uza kubimburira indi, APR BBC irakira Patriots BBC kuri Sitade Amahoro (18h00).

JPEG - 315.9 kb
Ikipe ya APR BBC irakira Patriots BBC mu mukino w'umunsi wa 9

Iyi APR BBC itari yagaragaye mu kibuga mu mikino y'umunsi wa 8 yabaye mu cyumweru gishize, ifite akazi katoroshye imbere ya Patriots BBC iheruka kwitwara neza itsinda REG BBC ku manota 75 kuri 60. APR BBC mu mukino uheruka yatsinze bigoranye Espoir BBC ku manota 62 kuri 57.

Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona ya 2016 irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo irusheho kwegera REG BBC iyiri imbere ho amanota 2 (9), ndetse biyongerere ikizere cyo kuba yatwara shampiyona y'uyu mwaka.

Mbere y'uko aya makipe ahura, APR BBC iri ku mwanya wa 6 n'amanota 5 mu mikino 3 imaze gukina naho Patriots BBC ni iya kabiri n'amanota 7 mu mikino itanu.

Ejo ku wa Gatandatu tariki 06 Mutarama 2018, Iyo mikino izakomeza, aho Espoir BBC izakira Rusizi BBC (11h00) ndetse UGB BBC izakire IPRC-South BBC (13h00), imikino izabera kuri Sitade Amahoro.

Ku cyumweru tariki 07 Mutarama 2018 kuri Sitade Amahoro, UGB BBC izakira Rusizi BBC (09h00) naho APR BBC yakire IPRC-South BBC (11h00).

Kugeza ubu REG BBC iyoboye shampiyona by'agateganyo n'amanota 9, ikurikiwe na Patriots BBC n'amanota 7, IPRC- Kigali BBC na Espoir BBC ziranganya amanota 6, hakaza IPRC-South BBC, APR BBC na UGB BBC zifite amanota 5 naho Rusizi BBC ikaba iya nyuma n'amanota 2.

NKOMEJE GUILLAUME

Hashize imyaka 126 hakinwe umukino wa mbere wa Basketball

By IMVAHO NSHYA

Hashize imyaka 126 hakinwe umukino wa mbere wa Basketball mu mateka. Uyu mukino wahimbwe n'umugabo ukomoka muri Canada wakoraga muri Kaminuza ya Massachussets muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Bitandukanye n'indi mikino, Basketball ni umukino uzwi neza itariki y'igihe watangiriye n'impamvu wahimbwe.

JPEG - 120.8 kb
Utwo dutebo turi imbere ye ni two bamanikaga bagateramo umupira mu ntangiriro y'umukino wa Basketball

Ubwo hari ikibazo cy'ubukonje bukabije cyarimo kuyogoza Amerika ya ruguru mu 1891, abanyeshuri ntabwo babonaga uburyo bwo kwitoreza hanze no gukina umupira w'amaguru w'Abanyamerika cyangwa ngo babashe gukina umukino Baseball, imikino yamamaye muri ako karere, James Naismith wigishaga Siporo muri Kaminuza ya Springfield ndetse akaba n'umuganga ( Docteur Professeur ) mu Ntara ya Massachussets, muri Amerika yasabwe gushaka icyo abanyeshuri bakina muri icyo gihe cy'ubukonje bagakinira mu nzu kugira ngo abakinnyi babone icyo bakora mu gihe bategereje ko ubukonje bushira.

Uyu mugabo yashyizeho umukino usaba gukoresha imbaraga no kumenya kuboneza, abakinnyi bahanahana umupira. James Naismith yashyize udutebo (Paniers) tubiri ahantu hareshya na metero 3 maze ashyiraho amategeko 13 ku buryo na n'ubu hari akigenderwaho mu mategeko agenga umukino wa Basketball.

Tariki ya 21 Ukuboza 1891, James Naismith yigishije abanyeshuri be uwo mukino mushya. Umukino wa mbere ukaba wararangiye ari inota 1-0. Uwashoboye gushyira umupira mu gatebo ni uwitwa William Chase wahise winjira mu mateka nk'umuntu wa mbere ku isi winjije inota mu gatebo.

Amategeko n'umukino byagiye bikomeza guhinduka mu bijyanye n'uburyo agatebo gakoze, inshundura, ikibaho kiri inyuma y'agatebo, umupira ukinwa n'uburyo bwo kudunda umupira gahoro gahoro bihinduka kugera aho umukino ukinwa muri ibi bihe.
Naismith yiboneye n'amaso ye izamuka rya siporo yahimbye kugeza n'ubwo yatumiwe mu mikino Olempiki yabereye Berlin mu 1936. Dr James Naismith yapfuye tariki ya 28 Ugushyingo 1939. Muri iki gihe Basketball ni umukino ukinwa cyane ku isi yose.

RUTAYISIRE EMILE

Amavubi akomeje imyitozo yitegura imikino ya CHAN 2018

By IMVAHO NSHYA

Ikipe y'u Rwanda “Amavubi” iri mu mujyi wa Sousse muri Tunizia aho yagiye mu mwiherero w'iminsi 10 yitegura imikino ya nyuma y'Afurika y'abakinnyi bakina imbere mu gihugu “CHAN2018” izabera muri Maroc kuva tariki 13 Mutarama kugeza 04 Gashyantare 2018.

JPEG - 239.2 kb
Abakinnyi b'Amavubi ubwo bari mu myitozo bitegura umukino wa Sudani

Iyi kipe y'u Rwanda yageze i Sousse tariki 02 Mutarama 2018, tariki 03 Mutarama 2018 batangira imyitozo. Nk'uko byari biteganyijwe, ikipe y'u Rwanda igomba gukina imikino 2 ya gicuti aho umukino wa mbere uzahuza ikipe y'u Rwanda na Sudani ejo tariki 06 Mutarama 2018 naho umukino wa kabiri ube tariki 10 Mutarama 2018 uhuze iyi kipe y'u Rwanda na Algeria. Uyu ariko uzabera mu mujyi wa Tunis.

Mbere y'uyu mukino wa kabiri ikipe y'u Rwanda, tariki 07 Mutarama 2018 izakina undi mukino wa gicuti n'ikipe ya Namibia nayo izakina imikino ya CHAN 2018 aho iri mu itsinda B.

Umutoza mukuru w'ikipe y'u Rwanda, Antoine Hey yatangaje ko abakinnyi be bameze neza ubu barimo gukora cyane kugira ngo bazitware neza. Kapiteni w'ikipe y'u Rwanda, Ndayishimiye Eric “Bakame” nawe yatangaje ko nta kibazo abakinnyi bose bameze neza. Ati “Twiteguye imikino ya giut, kandi tugomba gukora uko dushoboye tukitwara neza kuko ni yo shusho y' uko tuzaba duhagaze mu mikino ya nyuma ya CHAN 2018”.

Ndayishimiye yakomeje avuga ko bagomba kwitwara neza bakibagiza Abanyarwanda uko bitwaye muri CECAFA 2017 aho baviriyemo mu majonjora kuko nabo bitabashimishije.

Ikipe y'u Rwanda iri mu itsinda C hamwe na Nigeria, Libiya yegukanye CHAN 2014 na Equatorial Guinea. Ikipe y'u Rwanda izatangira ihura na Nigeria tariki 15 Mutarama 2018, umukino wa kabiri tariki 19 Mutarama 2018 u Rwanda rukine na na Equatorial Guinea naho umukino usoza amatsinda tariki 23 Mutarama 2018 ikine na Libiya.

BUGINGO FIDELE

Kaboneka yasabye Inzego z'ibanze kudaca amafaranga y'umurengera abashyingiranwa

By IMVAHO NSHYA

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC) Francis Kaboneka yasabye Inzego z'ibanze cyane cyane imirenge gukurikiza ibiteganywa n'itegeko mu gihe basezeranya abantu mu mategeko bakirinda kubaca amafaranga y'umurengera, mu gihe habayeho guhindura umunsi wo gusezeranaho kuko muri icyo gihe itegeko riteganya Frw 10 000, nyamara akaba avuga ko hari abayarenza.

JPEG - 293.5 kb
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Francis Kaboneka, arasaba Inzego z'ibanze gukurikiza amategeko mu guca amafaranga abasezerana imbere y'amategeko

Minisitiri Francis Kaboneka avuga ko iki ari ikibazo kimaze iminsi kigaragazwa n'abasaba serivise zo gusezeranywa ku rwego rw'Umurenge, by'umwihariko abashaka gushyingiranwa, ko bacibwa amahoro arenze ateganywa n'itegeko.

Itangazo rya MINALOC ryashyizweho umukono na Minisitiri Francis Kaboneka ryibutsa inzego zibishinzwe kuzirikana ibikubiye mu itegeko rigena gusezerana mu mategeko y'u Rwanda aho rivuga ko icyo gikorwa gikorerwa ku biro by'imirenge imbere y'abashinzwe irangamimerere ku wa Kane w'icyumweru, iryo tegeko rivuga kandi ko mu gihe habayeho impamvu zituma gusezerana bidakorwa kuri uwo munsi, ababishaka bacibwa amahoro angana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 10, hanyuma bagasezeranywa ku munsi bifuza nyuma y'uko njyanama y'umurenge yemeje iyo gahunda.

Minisitiri Kaboneka ati “maze kubona ko hari Imirenge isaba amafaranga arenga ateganywa n'iteka ryavuzwe haruguru abakeneye serivise yo gushyingiranwa, ndabasaba gutanga iyo serivisi mwubahiriza ibiteganywa n'amategeko”
Bamwe mu bayobozi mu karere ka Nyarugenge babwiye Imvaho Nshya ko iri tangazo rigamije kongera kubibutsa gukurikiza amategeko gusa banemeza ko n'ubusanzwe muri ako karere iryo kosa ritahagaragara.

JPEG - 243.4 kb
Abasezerana imbere y'amategeko ntibagomba gucibwa amafaranga y'umurengera

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Havuguziga Charles yagize ati “Twebwe hano muri Nyarugenge uwo muco ntawuhaba. Itegeko ubundi rivuga ko ku wa Kane ari umunsi wo gusezeranya ku buryo bwa rusange, aho biba hari abavuga ko wenda ari itike ibazana, abandi bati ni umunsi udasanzwe, utuntu nk'utwo ni two bitwaza ariko ubundi nta bwo byemewe.”

Naho Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge, Nzaramba Kayisime we yagize ati “Mu karere kacu abo bantu bacibwa amafaranga y'umurengera nta bahari, kugeza ubu nzi ko nta bihari. Twabikorera ubugenzuzi tukamenya niba hari aho biba ariko bibaye binahari byaba binyuranyije n'amategeko kandi nta bwo twakwemera ko byakomeza, haramutse hari aho biri icyo gihe ni ukubwira abayobozi b'imirenge ko ibyo bakora bitemewe kandi ko binyuranyije n'itegeko”.

Meya Kayisime yakomeje avuga ko nyuma y'itangazo rya MINALOC, ubu ikigiye gukurikiraho ari ukugenzura mu mirenge hose hakarebwa niba hari abayobozi baca amafaranga menshi abaturage bashaka gusezerana ndetse bakanibutsa abo bayobozi ko ibyo bitemewe n'amategeko.

Ingingo ya 15 y'iteka rya Perezida nimero 25/01 ryo ku wa 09 Nyakanga 2012 rishyiraho urutonde kandi rikagena ibipimo by'amahoro n'andi mafaranga yakwa n'Inzego z'ibanze, ivuga ko Inama njyanama y'urwego rw'ibanze rubifitiye ububasha igena umunsi wo gusezeranya abashaka gushyingiranwa. Iyo hari abashaka gusezerana ku munsi wundi utari uwagenwe n'Inama njyanama bishyura amahoro atarenze amafaranga y'u Rwanda 10 000.

NIYONSENGA SCHADRACK

Ibyumba by'amashuri 922 byubakwaga bigiye kurangira-REB

By IMVAHO NSHYA

Ibyumba by'amashuri byateganyijwe kubakwa no gusanwa mu rwego rwo gusimbura ibishaje mu mwaka wa 2017 ni 922 bikaba bizigirwamo kuva mu itangira ry'uyu mwaka w'amashuri bitwaye ingengo y'imari y'amafaranga y'u Rwanda 7 169 486 378.

JPEG - 212.6 kb
Bimwe mu byumba by'amashuri byubatswe byamaze kuzura, bizigirwamo mu itangira ry'amashuri uyu mwaka wa 2018

Nk'uko bisobanurwa na Kageruka M. Benjamin, umuyobozi wungirije mu Kigo k'Igihugu cy'Uburezi (REB) ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kubaka amashuri n'ireme ry'uburezi, avuga ko ibyumba bishaje cyane n'ibikenewe gusanwa bigomba kubakwa mu gihe k'imyaka 4, ariko buri mwaka hakaba hari umubare w'ibyumba ugomba kubakwa hashingiwe ku bushobozi Leta ifite.

Avuga ko ibyumba 922 byagombaga kubakwa mu ngengo y'imari y'umwaka ushize wa 2016-2017 bimaze kuzura hafi ya byose, ariko ngo n'ibitaruzura bikaba biri bugufi kuzura ku buryo hari ikizere ko abanyeshuri bazabyigiramo mu itangira ry'amashuri ritaha.

Ati “Muri iyi gahunda yo kubaka ibyumba by'amashuri bisimbura ibishaje n'ubundi twateganyije ko bigomba kuzura mbere y'uko umwaka w'amashuri wa 2018 utangira, kandi ni ko biri, ibimaze kuzura ni byo byinshi ibitaruzura nabyo bizakomeza gusozwa byigirwemo.”

Avuga ko hari imbogamizi zimwe na zimwe iki gikorwa cyahuye na zo, cyane cyane mu turere tw'imisozi miremire, aho byagaragaye ko hari aho ubutaka bwabaga butameze neza, bikaba ngombwa ko bashakisha ahandi bubaka.

Iki kibazo ngo cyagaragaye mu turere twa Rutsiro, Gakenke n'utundi, ariko naho igikorwa cyaratangiye ndetse kigeze kure.

Kageruka kandi yatangaje ko bimwe mu byumba by'amashuri byamaze kuzura bizatangira gutahwa ku mugaragaro, nk'ibyo mu Karere ka Nyarugenge, Gasabo na Rubavu ndetse n'ahandi.

Uretse ibyumba by'amashuri 922 byubatswe, ngo hanubatswe n'ubwiherero 1 344, ingengo y'imari yaturutse ku rwego rw'igihugu ni 2 405 337 058 z'amafaranga y'u Rwanda yaguzwemo sima, amabati n'imifuniko yayo, ferabeto, n'ibindi. Andi yakoreshejwe n'ingengo y'imari yagenwe kunganira uturere mu kugura ibikoresho bitagurirwa ku rwego rw'igihugu, akaba angana na 4 524 534 600 z'amafaranga y'u Rwanda.

N'ubwo ibimaze kuzura bikibarurwa ngo hamenyekane umubare, Kageruka avuga ko ari byo byinshi, ndetse ngo none ku wa Gatanu tariki ya 05 Mutarama 2018, ku ikubitiro Minisitiri w'Uburezi akaba yifatanya n'Akarere ka Nyarugenge gutaha ibyumba by'amashuri byuzuye mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, ushinzwe amashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye, Isaac Munyakazi azifatanya n'abaturage b'Akarere ka Rubavu gutaha ibyumba byuzuye muri aka karere.

Ibyumba bishaje byatangiye gusimbuzwa 2014. Kageruka ati “Kuva mu mwaka wa 2014 ni bwo Leta yatangije igikorwa cyo gusimbura ibyumba by'amashuri bishaje, bityo habarurwa ibyumba by'amashuri bikenewe gusimburwa bigera ku 6 746 n'ibikenewe gusanwa bigera ku 3 676.”

Avuga ko kuva icyo gihe ibyumba by'amashuri bimaze gusimburwa ari 2 723 n'ubwiherero 2 144.

Uyu muyobozi avuga ko ibi bikorwa ku bufatanye n'inzego zinyuranye zirimo ingabo muri gahunda ya zo yiswe ‘Army Week' aho zubatse ibyumba 51, harimo 35 bisimbura ibishaje n'ubwiherero 168.

Kageruka avuga ko ibi byumba bizubakwa ku bufatanye bwa Minisiteri y'Uburezi, Minisiteri y'Ingabo, iy'Ubutegetsi bw'Igihugu, iy'Imari n'Igenamigambi. Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Polisi y'igihugu, Uturere n'ibindi bigo bya Leta.

MUGISHA BENIGNE

Uburengerazuba: Barishimira umuhanda bahawe ukomeje kubateza imbere

By IMVAHO NSHYA

Abaturage batuye mu ntara y'Uburengarazuba barashimira Perezida Paul Kagame wabahaye umuhanda Rubavu-Rutsiro-Karongi wabakuye mu bwigunge ukaba ukomeje kubateza imbere muri byose.

JPEG - 232.3 kb
Umuhanda wa Kaburimbo wabakuye mu bwigunge(foto Iyaremye Y)

Bemeza ko mbere batarahabwa uyu muhanda bari baraheze mu bwigunge ariko kuva aho ukorewe ukaba nyabagendwa, abato n'abakuru barishimira iterambere umaze kubagezaho.

Nshimyumukiza Epimaque, umwe mu baturage batuye mu murenge wa Kivumu, Akarere ka Rutsiro ahanyura uyu muhanda, aganira n'Imvaho Nshya yavuze ko kuva kera yahoze afite inzozi zo kuzagura imodoka ariko ahereye ku igare, agahora afite ikibazo cy'aho azajya arinyuza mu muhanda ngo umuntu yashoboraga kuva Rubavu akagera iwabo atobokesheje amapine nk'inshuro 5 ariko ubu ntibikibaho ngo aremeza ko n'inzozi ze zizaba impamo.

Yagize ati “Kuri ubu turishimye twari twaragowe umuhanda dufite utari nyabagendwa na gato kubera wari mubi, ubuhahirane ntibwakorwaga neza, yewe n'abaturage bavuka inaha bari barimutse baragiye guteza imbere ahandi bimukiye ariko ubu baragarutse turi gufatanya ndizera ko ku bwange nzagura n'imodoka yo gutwara abantu ikinjiza amafaranga.”

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerance yishimira ko uyu muhanda watangiye kubafasha ndetse akemeza ko barimo baganira n'abaturage babasaba kuba bashora imari mu bintu bitandukanye byabafasha kuba bakwinjiza amafaranga bakesha urujya n'uruza rw'abantu bakora ingendo ndetse ko ari n'amahirwe akomeye ku ishoramari.

Agira ati “Turimo turiga uburyo twawubyaza umusaruro dushaka imishinga yahakorerwa igamije guteza imbere ubuhahirane n'ibindi bituma abaturage binjiza bagatera imbere n'igihugu muri rusange kandi dufite ikizere ko tuzabigeraho.”

Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Munyantwari Alphonse asaba abatuye iyi ntara kumenya ko ari amahirwe bahawe badakwiye gupfusha ubusa ahubwo bakabona umuhanda biga uburyo bwo kuwubyaza umusaruro.

Agira ati “Kubona umuhanda ni ikintu kimwe no kuwubyaza umusaruro nacyo ni ikindi, kaburimbo mu gace noneho ihuza intara yose ni amahirwe agomba guha umukoro inzego zose zikwiriye kuwubyaza umusaruro kwigira hamwe ibyo bakora bawifashisha, abashoramari ni umwanya wo kubareshya ngo baze bashore n'abaturage bawifashisha ngo ubateze imbere.”

Abaturage barishimira ko kuva Rubavu ujya Karongi bisigaye bitwara amasaha atari hejuru 2 n'igice mu gihe mbere bitari byoroshya.

IYAREMYE YVES

Ababitsa mu mabanki barasabwa kumenya imikorere ya konti zabo

By IMVAHO NSHYA

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda asaba abakiliya ba za banki kumenya imikorere ya konti zabo bakorohereza amabanki kubabaraho imyenda mu gihe batagikoresha izo konti bafunguje.

JPEG - 269.8 kb
Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa (Mutungirehe S.)

Yabigarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru, hasobanurwa aho amabwiriza ageze asaba amabanki guhagarika guca amafaranga abakiliya bayo ku makonti atagikoreshwa, bigakomeza kongera umwenda babereyemo izo banki.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yavuze ko igihe umuntu agiye agafunguza konti muri banki aba agiranye amasezerano n'iyo banki bityo ari akazi umukiliya aba abahaye kandi bagomba kugira uko bagakora.

Asaba abakiliya ba za banki kumenya uburyo bw'imikorere ya banki bahaye akazi ko kubabikira amafaranga ku nyungu za buri ruhande.

Ati “Abantu bakubikira amafaranga ni akazi baba babonye bafite na bo icyo baguca cyo kuba bakoze ako kazi. Ubundi amabwiriza avuga ko iyo utagikeneye gukoresha konti wagombye kuyifunga; ubundi barayihoreraga bikamara igihe kinini bikagera mu buryo bw'amabanki bwa CRB ugasanga umuntu afite imyenda.

Ariko no kuba abantu bafungura amakonti, ugafungura hano ejo ukigendera ntubwire banki ko wagiye, nabyo ntibyaba ari umuco mwiza, bitera imikorere mibi muri banki no mu mibare yo ku rwego rw'igihugu mu kumenya abantu bagana amabanki ni bangahe, amakonti ari muri mu mabanki ni angahe.”

Kagoyire Françoise, Umuyobozi ushinzwe amabanki muri Banki Nkuru y'u Rwanda, yasobanuye ko hakomeje gukorwa ubugenzuzi ku mabanki ataritabira gushyira mu bikorwa amabwiriza asaba guhagarika uko guca amafaranga abakiliya batagikoresha amakonti yabo.

Ati “Hari amabwiriza yasohotse mu 2016 atangira gushyirwa mu bikorwa, ndetse uyu mwaka 2017 ushira twagiye gukora igenzura ryimbitse mu mabanki kugira ngo turebe uko bishyirwa mu bikorwa uko twagiye tubandikira tubibibutsa, amabanki amwe yatangiye kubishyira mu bikorwa ariko hari bamwe usanga batarahise babishyira mu bikorwa ako kanya ariko banki zitabishyize mu bikorwa twarazandikiye, nk'izo twabonye.

Iyo konti yawe amafaranga yari ariho ashizeho nta bwo banki yongera kuguca ya mafaranga baguca buri kwezi, birahagarara; kugenzura ni uguhozaho tuzabikomeza.”

Bamwe mu bakunze kugaragaza ibibazo by'imyenda mu mabanki biturutse ku makonti asinziriye igihe kirekire barimo abanyeshuri barangiza muri kaminuza bakoreshaga amabanki mu kwakira buruse ya Leta, basoza amasomo ntibibuke icyo amabwiriza ya banki asobanura, nyuma y'igihe badakoresha izo konti bakajyamo umwenda za banki.

MUTUNGIREHE SAMUEL

Ikibazo k'ibyo gupfunyikamo kizakemurwa no gushaka abashoramari- Munyeshyaka

By IMVAHO NSHYA

Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda itangaza ko kuri ubu mu Rwanda hakiri ikibazo cyo kubona ibyo abantu bapfunyikamo ibintu bitandukanye (ambalaje), ni ikibazo iyi minisiteri ivuga ko kizakemurwa binyuze mu gushakisha abashoramari benshi bashora imari mu kuzana inganda zikora ibyo bikoresho.

JPEG - 283.2 kb
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Munyeshyaka Vincent (Foto; James R)

Ubwo yaganiraga n'abadepite bagize Komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Munyeshyaka Vincent yasobanuye ko urwego rw'inganda ndetse n'Abanyarwanda muri rusange babangamiwe no kutabona ibyo bapfunyikamo bihagije, ngo biterwa n'uko abanyenganda bo mu Rwanda kuri ubu batarashyira imbaraga mu gukora ibyo bikoresho.

Nyuma yo gusura inganda zitandukanye zikorera mu Rwanda, Abadepite basanze ikibazo cyo kutagira icyo zifungamo umusaruro w'ibyo zikora ari kimwe mu bibazo bitoroheye inganda nyinshi mu zikorera mu Rwanda.

U Rwanda nk'igihugu kirimo inganda zikora ibintu bitandukanye gifite umukoro wo kubona icyo gufunikamo umusaruro w'inganda, nyinshi mu nganda zo mu Rwanda ziracyatumiza ibyo gufunikamo hanze y'u Rwanda, ibintu bidahuye na gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kugabanya ibitumizwa hanze hakongerwa ibyoherezwa hanze.
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Munyeshyaka Vicent, yavuze ko hakomeje gushyirwa imbaraga nyinshi mu kongera inganda zikora ambalaje n'ibindi bifunikwamo hagamijwe kubungabunga ubuziranenge bw'umusaruro w'inganda.
Yagize ati “Inganda zikora ambalaje zigomba kwiyongera, izo dufite mu gihugu kuri ubu nta bwo zikora ibikenewe byose, hari ibyo tubona birimo gutera imbere cyane cyane bene izi ambalaje zikozwe mu makarito cyangwa impapuro ariko ambalaje z'amacupa, iz'ibirahure cyangwa pulasitiki byo bigaragara ko bikiri ikibazo cyane.”

Akomeza agira ati “Iki ni ikibazo rwose nka minisiteri twemera ko tugomba gukomeza gukurikirana ariko bikajyanirana n'uko dushaka inganda zibikorera hano mu gihugu mu rwego rwo kugabanya ibyo dutumiza hanze tunazamura ya gahunda y'ibikorerwa mu Rwanda.”

Minisitiri Munyeshyaka yanavuze ko byinshi mu bihugu bifite ibyo gupfunyikamo bihagije ari ibigishyigikiye ikoreshwa ry'amashashi, ibintu kuri ubu bifatwa nk'amateka mu Rwanda nyuma y'uko amashashi yagaragaye ko yangiza ibidukikije agahita acibwa ku butaka bw'u Rwanda, iki gihugu gishimirwa kuba cyarageze kuri uwo mugambi wo kubungabunga ibidukikije binyuze mu guca amashashi mu gihe bimwe mu bihugu byo ku isi bikigerageza gutera iyo ntambwe.

Kugeza ubu mu Rwanda hose habarurwa inganda 9 gusa zikora ibikoresho byo gupfunyikamo ibintu.

Kuba u Rwanda rushyigikiye cyane gahunda yo guteza imbere inganda nyamara rudafite ibyo gupfunyikamo ibikorwa n'inganda bihagije, ni imwe mu mbogamizi zishobora kubangamira ubuziranenge bw'ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda, ibi bikaba byanaba inzitizi ikomeye ku musaruro u Rwanda rwohereza mu mahanga.

NIYONSENGA SCHADRACK

Imvaho y'uyu munsi

By IMVAHO NSHYA

  • January 4th 2018 at 02:56
❌