WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayIBYAMAMARE.com

Aline Gahongayire n’uwahoze ari umugabo we batandukanye mu mategeko, batunguye benshi

By stone

Umuririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yatunguye benshi mu bamukurikirana kumbuga nkoranyambaga, ubwo yandikaga amagambo yifuriza isabukuru nziza uwahoze ari umugabo we, Gahima Gabriel batandukanye mu mategeko.

Aline na Gahina basezeranye kubana akaramata bidaciye kabiri baka gatanya

Aline na Gahima basezeranye kubana akaramata muri 2013, bidateye kabiri nyuma y’imyaka 4 basaba gatanya, amategeko arabatandukanya.

Icyatunguye benshi, kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018 Aline Gahongayire, yanditse ubutumwa bwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, Gahima wahoze ari umugabo we.

Aline yagize ati “Isabukuru nziza Papa Ineza, Imana iguhe umugisha”

Aline yazirikanye uwahoze ari umugabo we

Uwahoze ari umugabo we Gahima nawe ntiyatinze gusubiza uwahoze ari umugore we, mu magambo make maze nawe agira ati “Urakoze cyane”

Aya magambo yanditswe na Aline Gahongayire yatunguye benshi mu bamukurikirana kurubuga rwa insatagram, kuko abenshi bibwiraga ko iyo umuntu atandukanye nundi ntaho baba bagihuriye, mu bakurikirana uyu mugore abenshi bamushimiye bavugako ari umunyamutima kuba akizirikana uwahoze ari umugabo we.

Aline Gahongayire na Gahima Gabriel basezeranye kubana akaramata ku wa 20 Ukuboza 2013 icyo gihe bakoze ubukwe bw’agatangaza bwanahuruje imbaga kuko uyu mukobwa yari icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, gusa aba bombi umubano wabo ntiwaje kuramba kuko batandukanye bamaranye imyaka igera kuri ine, gatanya bayihawe  mu Ugushyingo 2017.

Aline na Gahima batandukanye barabyaranye umwana umwe, bise Gahima Ineza Glovin, wavutse agahita yitaba Imana tariki 06 Nzeri 2014, ashyingurwa tariki 07 Nzeri 2014.

Ubwo biteguraga kubana umunezero wari wose!

 

Ibiyobyabwenge Byugarije U Rwanda Byongeye Guhagurukirwa Mu Karere Ka Rubavu

By KWIZERA Ellyman

Ku Bufatanye n’Umuryango w’aba Guide ndetse na Polisi y’igihugu batangije gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu Karere ka Rubavu hakoreshejwe uburyo bwo gusura umuryango kuwundi ngo bamenye uko babayeho, nyuma yaho bigaragariye ko bamwe mu babyeyi nabo bijanditse mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge mu Gihugu.

Angelique Boneza, Komiseri ushinzwe abagide bakuru mu Rwanda avuga ko ibiyobyabwenge ari ikibazo cyugarije umuryango nyarwanda, kuko ngo  gihera mu rubyiruko rukononekara kandi arirwo mbaraga z’ejo z’igihugu,ni mu magambo ye agira Ati” Ubu turimo kugenda kuri buri rugo dufatanije,na community policing, abayobozi b’inzego z’ibanze urugo bazi rwabaswe n’ibiyobyabwenge turabafasha, tukabaganiriza tukabakurikirana ,kandi ubu ubona ko aho byakozwe hagiye haba impinduka nkaho ababyeyi bava mu bucuruzi bwabyo bagashaka ibindi bakora.

Ikindi kandi ngo ku birebana no kuba barahisemo uturere twegereye imipaka y’igihugu, ngo ni uko ariho hari amayira byinjirizwamo bivuye mu bihugu by’Abituranyi,Angelique Akomeza agira ati ’’ Twibanda ku uturere turi ku mipaka duhana imbibi n’bindi bihugu kuko niho usanga hagenda haba inzira ituma ibiyobyabwenge byinjira bigakwirakwira mu gihugu.

Umuvugizi wa police y’igihugu mu Ntara y’Uburengerazuba,CIP Gasasira Innocent avuga ko ikoreshWa n’icuruzWa ry’ibiyobyabwenge rigenda rigabanuka kubera ubufatanye n’abaturage, aho bagenda batungira agatoki inzego zibishinzwe bikagenda bifatwa, Uyu mushinga w’umuryango w’aba GUIDE uzakorera mu turere 9 dukora ku mipaka y’igihugu yose ndetse n’Akarere Ka Kicukiro ko mu mujyi wa Kigali.

Ese Ni Iki Batekereza cyangwa Bateganya Gukora Nyuma Yo Guhabwa Impamyabumenyi Zabo Zisoza Amasomo y’Icyiciro Cya Kaminuza?[Inkuru Irambuye}

By KWIZERA Ellyman

Muri uku kwezi gushize kwa cumu nibwo amashuri ya kaminuza atandukanye yaba aya Leta ndetse n’ayigenga {Private} yagiraga imihango yo guha abanyeshuri impamyabumeza zigaragaza ko bashoje amasomo yabo neza mu gihe bamaze bakurikira aya masomo.

Akenshi iyo habayeho imihango{ibirori] Nk’iyi ifatwa nk’ibyishimo bikomeye benshi baba bagize mu buzima bwabo cyane ko aba ari n’umuhigo utoreshye besheje,gusa ntago biba bihagije ko bashora guhita baterera agati mu ryinyo ngo bicare bavuga ko bakoze amateka ahubwo kiba kibaye igihe kiza cyo guhuza ubumenyi bazanye ndetse n’imbaraga z’amaboko yabo kugirango bagire imishinga itandukanye bakora yabateza imbere ndetse ikanafasha ababyeyi babo batabonye amahirwe yo kwiga ariko bagakora ibishoboka kugirango nibura abana babo babasha bo kwiga.

Ni muri urwo rwego twagerageje kuganira na benshi kugirango tumenye ibyo batekereza nyuma yo gusoza amasomo yabo muri kaminuza,Ni benshi twaganiriye barimo abanyeshuri basoreje amasomo yabo muri kaminuza UR-CE{University Of Rwanda College Of Education} maze benshi batubwira ko n’ubusanzwe bari bafite inzozi ku murimo itandukanye irimo Ubucuruzi,Ubuvuzi,Uburezi,Ikoranabuhanga n’indi myinshi ndetse bemeza ko babona icyi aricyo gihe nyacyo lcyo gushyira mu bikorwa iyi mishinga bifashishije n’imbaraga za leta y’URwanda idahwema gufasha Abaturarwanda umunsi ku wundi.

Uyu Yitwa Joshua Matare Yamenyekanye cyane mu mwuga w’itangazamakuru cyane cyane kuri Radio Salus ikorera ibutare ndetse akaba ari naho yasoreje amasomo ye muri kaminuza nkuru y’URwanda UR,ishami ry’ibutare,yadutangarije byinshi ateganya harimo imishinga itandukanye irimo no gukomeza itangazamakuru ndetse n’indi itandukanye agomba gufatanya n’urubyiruko rwo mu kigero cye ariko rufite umuhate wo gukora nkuwo afite.

Betisaida Mu Bigo Nderabuzima Bishyirwa Ku Isonga Mu Kugira Serivisi Zikemangwa[Inkuru Irambuye}

By KWIZERA Ellyman

Ni kenshi hagiye humvikana bimwe mu bigo nderabuzima ndetse n’Ibitaro bitandukanye mu gihugu byavugwagaho service mbi zahabwaga abarwayi baganaga ibi bigo n’Amavuriro.

Bamwe Mu Barwayi Bagaragara Hano Bananiwe Cyane Ndetse Bamwe Basinzira.
Bamwe Mu Barwayi Bagaragara Hano Bananiwe Cyane Ndetse Bamwe Basinzira.

Betisaida ni ikigo nderabuzima kibarizwa mu karere ka Kicukiro,Umuurenge wa Niboye ndetse ni kimwe mu bigo nderabuzima bimaze imyaka itari mike kuko usanga ari ivuriro rikunzwe n’abatari bake kubw’Ubuvuzi buteye imbere nkuko nkuko byemezwa na benshi gusa nubwo rishimwwa na benshi hari nabandi bahabonera service zidahwitse ndetse zibateraagahinda gakomeye!!!

Mu kiganiro twagiranye na bamwe mu baturage batuye akarere ka Kicukiro,batuganirije byinshi bitandukanye aho batubwiye ibyo bishimira mu buzima bwabo akarere kamaze kubagezaho gusa banatubwira byinshi banenga mu buvuzi bahabwa aho benshi batunze agatoki Ivuriro rizwi nka “Betisaida” bivugwa ko ryaba rirangarana abarwayi,Uyu muturage utarashatse ko dutangaza izina rye ku bw’impamvu z’umutekano we yatubwiye ko iri vuriro ribaha ubuvuzi bwiza ariko kugirango uzahabwe ubwo buvuze bikagorana kuko usanga abaganga baho badakunze kwakira abarwaye byihuse kuko akenshi ngo usanga banahugiye muri gahunda zabo bwite zirimo enterineti,kuganira n’ibindi nyamara bo bakabyita ko ari “Pause”barimo ariko amasaha yayo wareba ugasanga ataragera.

Undi muturage twaganiriye anavuye kuri iri vuriro yagize ati”mu byukuri urabona ko naje saa moya ariko urabona ko mpavuye ninjoro kuko ntabashije kwitabwaho cyane cyane aho batangira ibizamini[Laboratory}kuko hashize nk’amasaha abiri nta muganga tuhabona kandi batwohereje batubwira ko ahari ibi bituma natwe dukererwa indi mirimo twakabaye dukora mu mago yacu,turabasabye niba batwumva bahindureho ku mikorere pe kuko byadufasha.

Bishop Rugagi arahangayitse cyane kubera abakristu bamutereranye ntibishure ubukode bw’aho basengera

By stone

Bishop Innocent Rugagi umuyobozi w’amatorero ya Redeemed Gospel Church aratangaza ko ahangayitse cyane kubera abakristu ayobora bakomeje kumutererana ntibamufashe kwishyura ubukode bw’aho basigaye bakorera amateraniro mucyumba bakodesha cya Serena Hotel

Ibi Bishop Innocent Rugagi yabitangaje ku Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018 imbere y’imbaga y’abayoboke b’itorero rye mu materaniro yabereye muri Serena hotel aho iri torero rikodesha nyuma yo gufungirwa urusengero rutari rwujuje ibisabwa.

Bishop Innocent Rugagi

Bishop Rugagi yagaragaje ko yamaze kubona ibyangombwa byo gukorera ibwirizabutumwa mu bihugu by’i Burayi yari amaze igihe arindiriye ahushurira abayoboke ko isaha ku isaha ashobora kurira indege akigira i Burayi mu gihe gukorera ibwirizabutumwa mu Rwanda byaba bikomeje kumugora.

Yagize ati: “Narindiriye ibyangombwa by’itorero kugirango twemererwe gukorera i Burayi none namaze kubibona,.….ubu noneho ni ukuvuga ngo bidakunze hano nzurira indege njye ahandi.”

Bishop Rugagi yagaragaje ko gukorera muri Serena Hotel bikomeje kumubera umuzigo uremereye kugeza n’aho atangiye gushidikanya ku rukundo abayoboke b’itorero rye badakunda umurimo w’Imana.

Muri aya materaniro Bishop Rugagi yabajije abayoboke b’itorero rye ati: “Ni ba nde bakunda umurimo w’Imana hano mu Rwanda? (benshi bamanitse amaboko bahamya ko bakunda umurimo w’Imana).

Rugagi yahise ababaza ikindi kibazo kigaragaza ko ashidikanya ku rukundo bakunda umurimo w’Imana ati: “Ni byo koko murakomeje? Mwaba mukunda uyu murimo koko tukabura n’amafaranga yo kwishyura hano (muri hotel)? Mwaba mukunda uyu murimo, pasiteri akampamagara ndi gukorera umurimo hanze akambwira ko amafaranga atuzuye nkayohereza?”

Bishop Rugagi yavuze ko ikiruta ari uko yaguma mu mahanga akajya akorerayo amafaranga yarangiza akayohereza mu Rwanda kuko n’ubundi ngo utwo akorerayo aratwohereza.

Ati: “Nyohereza ndi hanze, n’ubundi se uwagumayo nkakomeza nkayaboherereza? None utwo nkorera ko ntuboherereza n’ubundi nakomeje nkadukorera hariya nkakomeza nkaboherereza ko bajya bambwira ngo ndya amaturo yanyu?”

Mu minsi ishize Bishop Rugagi yari yatangaje ko itorero rye rigiye kwimukira Kimironko ndetse banasengeyeyo inshuro imwe, gusa yagaragaje ko ubuyobozi bwa Leta hari ibyo bwasanze bitaruzura none ubu basubiye gusengera muri Serena.

Yagize ati: “Nibikunda tuzajyayo kuko ntabwo turi hejuru y’amategeko, nibidakunda turaguma hano.”

Redeemed Gospel Church ya Rugagi imaze amezi atari make isengera muri Serena ariko Rugagi yagaragaje ko kwishyura ikiguzi cyo gusengerayo bigenda bibera abakirisito umuzigo uremereye, ari na cyo gishobora gutuma yigira i Burayi akajya aboherereza ayo akorerayo.

Amafoto 20 agaragaza ubwiza n’uburanga bw’umukobwa Diamond yasimbuje Zari

By stone

Diamond na Zari baratandukanye!……inkuru y’urukundo rw’ib’ibyamamare isa niyamaze kuva mu matwi ya benshi mu bakurikirana iby’imyidagaduro gusa nubwo batandukanye bafitanye abana babiri, Diamond ntajya yiburira inkumi ahorana nazo.

Uyu mukobwa arazwi cyane muri Kenya

Diamond utajya wiburira ku nkumi, kuri ubu arikuvugwa murukundo n’umukobwa bivugwako afite inkomoko mu Rwanda, aba bombi ngo bakaba baragaragaye bafatanye agatoki ku kandi mugitaramo gikomeye Diamond yakoreye ahitwa Mtwara muri Tanzania

Biravugwako Diamond ari mu munyenga w’urukundo n’uyu mukobwa witwa Tanasha Donna.

Tanasha Donna w’imyaka 25 y’amavuko ubusanzwe aba mugihugu cya Kenya ni umunyamideri ndetse abahanzi bakunze kumwifashisha mu mashusho y’indirimbo iyo aheruka kugaragaramo ni iya Alikiba yise “Nagharamia”

Uyu mukobwa nubwo aba muri Kenya, Se ni umutaliyani naho Nyina akaba umunyaKenya kazi bivugwa ariko ako afite n’inkomoko mu Rwanda.

Tanasha Donna nawe ni umwe mubazwi cyane mu myidagaduro ya Kenya kuko ari n’umunyamakuru kuri NRG Radio, uyu mukobwa akaba ari nawe wakiriye mu kiganiro umuhanzi Rick Ross ubwo aheruka muri Kenya.

Nubwo Tanasha Donna na Diamond barikuvugwa murukundo aba bose ntacyo barabitangazaho, ibi ni ibivugwa mubinyamakuru no kumbugankoranyambaga muri Tanzania na Kenya.

Diamond yagiye avugwa mu nkundo n’abakobwa banyuranye, harimo Wema Sepetu, Hamisa Mobeto babyaranye umwana w’umuhungu ndetse na Zari babanaga mu nzu nk’umugore n’umugabo bakaza gutandukana uyu mwaka ku munsi w’abakundana, batandukanye bafitanye abana babiri harimo umuhungu n’umukobwa.

Umupolisi yarasiye umugore we murukiko ahita apfa

By stone

Umupolisi wo muri Africa y’epfo kuri uyu wa Mbere yabonye urukiko rutanze ikiruhuko ngo abantu bari baje kumva urubanza rwa gatanya hagati ye n’umugore we banywe icyayi, afata imbunda nto yari yinjije mu rukiko abarinzi batabizi, arasa umugore we na musaze we bari bicaranye bombi barapfa. Byabereye mu mugi wa Durbin aho ruriya rukiko ruherereye.

Colonel Thembeka Mbele uvugira Police y’Africa y’epfo yamereye AFP ko byabaye.

Ati: “Hari nka saa tanu( 11h00 AM) umugabo wari mu rubanza n’umugore we amurasana na musaza we bombi barapfa.”

Uriya mupolisi arangije kubarasa nawe yarirashe ariko ntiyapfa.

Mbele avuga ko uriya mupolisi yakoze biriya atari mu kazi kuko yari yaje kuburana  gatanya n’umugore we yambaye imyenda y’abasivili.

Iburanisha ryahise rihagarikwa, abantu barataha, uriya mupolisi ajyanwa kwa muganga

Amategeko y’Africa y’epfo ntiyemerera umupolisi cyangwa undi mukozi ushinzwe umutekano kwinjiza intwaro mu rukiko atari mu kazi.

Umukinnyi wa Police FC yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana ataye umugore we

By stone

Munezero Fiston usanzwe ari myugariro w’ikipe ya Polisi FC ari mu maboko y’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ashinjwa gusambanya umwana akanamutera inda.

Munezero Fiston amaze imyaka ibiri akinira Police FC yajemo avuye muri Rayon Sports.

Amakuru yitabwa muri yombi ry’uyu mukinnyi yemejwe na Mbabazi Modeste Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, avuga ko Fiston akurikiranyweho gusambanya umwana akanamutera inda ubu akaba yaranabyaye.

Yagize ati “Akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana. Ubu afite imyaka 19 n’umwana w’umwaka n’amezi atatu, kuko yasamye afite 17.”

Mu kwezi kwa Nyakanga 2017, uyu mukinnyi yasezeranye byemewe n’amategeko n’umugore we Munezero Tabita Falida bari bamaze imyaka irindwi babana ndetse bari bafitanye umwana bitegura uwa kabiri.

Umuntu wese usambanyije umwana utarageza imyaka 14 ahanishwa igihano cya burundu. Iyo umwana wasambanyijwe ari hagati y’imyaka 14 na 18, uwakoze icyo cyaha ahanishwa gufungwa imyaka iri hagati ya 25 na 30.

Fiston yari asanzwe afite umugore w’isezerano.

 

 

Iradukunda Liliane yishimiye guhura na Manushi Chhillar Miss World 2017 bari guhatanira gusimbura (Amafoto)

By stone

Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda mu irushanwa riruta ayandi yose y’ubwiza ku Isi “Miss World 2018” yishimiye kubonana n’umukobwa uheruka kwambikwa irikamba mu 2017 ukomoka mu Buhinde, Manushi Chhillar.

Iradukunda Liliane na Manushi Chhillar Miss World 2017.

Kuri iki Cyumweru kuya 25 Ugushyingo 2018 nibwo Iradukunda Liliane na bagenzi be bariguhatana basuye agace k’ibirunga muri Haikou kazwi nka “Haikou Volcanic Cluster National Geopark” gaherereye ku Kirwa cya Hainan ndetse n’ibindi bice bitandukanye by’iki kirwa kiri mu majyepfo y’Ubushinwa.

Kugirango aba bakobwa basobanurirwe neza amateka y’aha hantu hari muhasurwa cyane mu Bushinwa, babagabanyije mu matsinda maze Liliane yisanga mu itsinda rimwe na Manushi Chhillar ufite ikamba rya Nyampinga w’Isi 2017 akaba ari nawe bari guhatanira gusimbura.

Nubwo baje guhura n’imvura ikabanyagira, Liliane yavuze ko kuri we byari umunsi udasanzwe w’umunezero.

Nyuma yo gutemberezwa no gukorerwa ibirori byo kubakira aha hantu mu buryo gakondo, Iradukunda Liliane yaje kwegera Nyampinga w’Isi 2017 Manushi Chhillar maze bafata ifoto y’urwibutso.

Liliane n’uwo ari guhatanira gusimbura bafashe ifoto y’urwibutso.

Manushi Chhillar ufite ikamba rya Nyampinga w’Isi 2017 atumirwa kwifatanya n’abakobwa bariguhatanira kuzamusimbura mu bikorwa bimwe na bimwe.

 

 

Ivan Heritier

Muri Ghana umuntu ashyingurwa hagendewe kubyifuzo by’inzozi ze

By stone

Abaturage ba Ghana banyurwa no kubaza amasanduku agaragaza ubuzima bwa ba nyakwigendera, inzozi z’ibyo bifuzaga kuzageraho ndetse n’ibyo bakundaga.

Abo mu miryango ya ba nyakwigendera bemeza ko abapfuye bakwiye gusezerwaho mu buryo bwiza cyane bushoboka, aho usanga imihango yo gushyingura yitabwaho cyane.

Hari abashyingurwa mugisa n’urusenda

Abanyamakuru Fellipe Abreu na Henrique Hedler basuye amabarizo ya Kane Kwei mu murwa mukuru Accra no mu mujyi wa Kumasi mu majyepfo y’igihugu, baganira n’abakozi bo muri ayo mabarizo babaza amasanduku agendanye n’ibyo abo mu miryango ya ba nyakwigendera bifuza nk’uko bbc ibitangaza.

Ayo mabarizo yitiriwe Seth Kane Kwei, bamwe bavuga ko ari we wa mbere watangije kubaza amasanduku muri ubwo buryo muri Ghana.

Mu gihe Ghana ari kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bihinga cacao – ikorwamo shokola (chocolat), imiryango ituye mu bice by’icyaro ikusanya ndetse ikizigamira amafaranga aba yavuye muri ubwo buhinzi, mu gushyingura ababo mu masanduku akoze mu ishusho ya cacao.

Amasanduku akoze gutyo ashobora kugurwa amadolari arenga 1000 y’Amerika – amafaranga menshi ku bahinzi, benshi usanga bakorera ari munsi y’amadolari 3 y’Amerika ku munsi.

Muri rusange, iforoma y’isanduku iterwa n’icyo uwapfuye yakoraga cyangwa icyiciro cy’ubuzima yabarizwagamo.

Ukuriye ayo mabarizo ndetse akaba amaze imyaka irenga 50 mu bubaji Eric Adjetey yagize ati, “Ni yo mpamvu urusenda ruba rufite igisobanuro kirenze kure ubuzima bw’umuhinzi”.

Ibara ry’umutuku no gukarata k’urusenda bigaragaza uko nyakwigendera yari ateye muri kamere ye. “Yari umuntu ushyushye kandi uhindagurika, umuntu udashobora gukinisha”.

Amasanduku afite iforoma y’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz nayo arogeye muri Ghana. Nk’iyi igaragara muri iyi foto (Logo y’inkuru), ni iy’umugabo wari umukire wari utunze imodoka yo muri ubu bwoko ikorerwa mu Budage, kandi imva ye igomba gucukurwa mu buryo iyo sanduku-modoka iyikwiramo.

Steve Ansah, wabaje iyo sanduku, agira ati: “Iyi ni imwe mu masanduku akunze gukoreshwa cyane. Igaragaza ukuntu nyakwigendera yari umuntu ukize”.

Iyi nayo ni isanduku

Benshi bita ayo masanduku amasanduku y’inzozi, ariko hano muri Ghana bayita Abeduu Adekai, bishatse kuvuga “amasanduku y’imigani”.

Impamvu nuko aba afite igisobanuro kindi cyihariye bitewe n’iforoma yayo.

Indege nazo ziri mu maforoma akunze gukoreshwa. Aho iba Igaragaza ukuntu yashoboye kugera neza mu bundi buzima bwa nyuma y’ubu buzima bwo ku isi.

Rimwe na rimwe, abaturanyi batwerera imiryango ya ba nyakwigendera mu kuriha ikiguzi cy’isanduku.

Mu myaka ya vuba ishize, uburyo bwo gukodesha amazu byarasakaye muri Ghanaaho nk’umugabo upfuye ariko yari asanzwe akodesha amacumbi agomba gushyingurwa mu isanduka imeze nk’inzu.

Adjetey yagize ati:“Muri rusange, ni inshingano z’abo mu miryango yagize ibyago kugura isanduku yo gushyinguramo uwapfuye. Ariko ni nabo bishyura ibikoreshwa mu muhango wo gushyingura, birimo nko kugura ibiribwa n’ibinyobwa, ndetse n’imyenda y’uwapfuye”.

“Ni umuhango uba guhera ku wa kane kugera ku wa mbere. Ku wa kane, umuryango uhabwa isanduku; ku wa gatanu umurambo ukurwa mu buruhukiro; ku wa gatandatu haba umuhango wo gushyingura, mu gihe ku cyumweru abantu bajya mu rusengero”.

“Ku wa mbere, abagize umuryango babara amafaranga yakoreshejwe n’ayatanzwe nk’inkunga”.

Ababaji babaza isanduku, bakayisena bitegura kuyisiga irangi, ubwo iyi nkuru yakorwaga hari isanduka yari ikozwe mu iforomo y’indangururamajwi yari igiye guhambwamo umuhanzi.

Mu myaka ya vuba ishize, abandi babaji batangiye kubaza amasanduku ajyanye n’isoko ryayo rikomeje kwiyongera muri Ghana.

Ababaji bo muri Ghana akenshi bakoresha ibi bikoresho bikoreshejwe intoki basena ibiti babaza, ari nako babiha iforoma y’isanduku baherewe isoko.

u

Perezida Kagame yasabye Minisiteri y’ubuzima na Polisi gufata ingamba bwangu ku byokwitukuza

By stone

Perezida Kagame yasabye Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu kugira icyo zikora bwangu mu gukumira amavuta yangiza uruhu benshi bakunze gukoresha bitukuza (mukorogo) kuko agira ingaruka mbi ku buzima.

Perezida Kagame arasaba Polisi na Minisante gufata ingamba ku kibazo cyo kwitukuza.

Kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018, mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri twitter yunze mu ry’abamagana ayo mavuta, nawe yemeza ko kwitukuza biri mu bintu bya mbere by’ibanze byangiza ubuzima anasaba inzego zibishinzwe kubihagurukira byihuse.

Yagize ati “(Kwitukuza) biri mu bifite ingaruka mbi ku buzima. Kimwe no gukoresha indi miti cyangwa amavuta bitemewe. Minisiteri y’ubuzima na Polisi y’igihugu bikwiye kubikurikirana byihuse.”

Ibi umukuru w’igihugu yabitangaje nyuma yaho umwe mu bakoresha urubuga rwa twitter witwa Fiona Kamikazi yanditse ubutumwa atabaza Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge na Minisante, asaba ko bagira icyo bakora kuri iki kibazo kuko gikomeje gufata intera ikomeye.

Uyu muturage witwa Fiona Kamikazi yanditse agira ati “Ndatekereza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge na Minisiteri y’Ubuzima bikwiye gutangira ubukangurambaga bukumira kwitukuza, ubukangurambaga bukomeye kuko biri gufata indi ntera.”

Mu Rwanda amavuta yo kwisiga yemewe gucuruzwa ni atarengeje hydroquinone iri ku kigero cya 0,07%, mu gihe aya atukuza umubiri hari n’aba afite hydroquinone iri ku kigero cya 2%.

 

 

Ivan Heritier

Mukura VS yongeye gusohokera igihugu nyuma y’imyaka 17, umutoza yijeje kuzatungurana

By stone

Mukura Victory Sports yaherukaga gusohokera igihugu mu mikino Nyafurika mu mwaka wa 2001. Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ugushyingo 2018 nibwo yahagurutse i Kigali yerekeza muri Afrika y’Epfo aho izacakirana na Free State Stars mu mukino ubanza wa Total CAF Confederation Cup 2018-2019.

Mukura Victory Sports yijeje kuzatungurana nyuma y’imyaka 17 idasohoka.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ku ya 24 Ugushyingo nibwo ikipe ya Mukura VS yakoreye imyitozo yanyuma kuri stade Amahoro mbere yuko ihaguruka i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yerekeza muri Africa y’Epfo.

Nubwo hari hashize igihe kinini iyi kipe itabasha kwitabira imikino nyafurika ndetse na benshi mu bakinnyi bayo bakaba bdafite inariribonye mu mikino nk’iyi, umutoza wayo mukuru Haringingo Francis yemeza ko ari abo kwitegwa kuko bazatungurana.

Yagize Ati “Twagize imyiteguro myiza kandi mu mupira byose birashoboka. Abakinnyi banjye badafite inararibonye bagiye kurira indege ku nshuro ya mbere, nabateguye mu mutwe kandi ubu biteguye gukina imikino ikomeye iri ku gitutu cyo hejuru. Ikipe tuzahangana itwitege kuko dushobora kuzayitungura.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko we n’abakinnyi be bize Free State Stars bagiye gukina nayo, basanga ari ikipe y’abakinnyi b’ibigango batsinda ibitego by’imipira miremire, bashaka uko bazugarira ntibinjizwe igitego hanze.

Cyiza Hussein kapiteni wa Mukura VS nawe avuga ko we na bagenzi be bagiye muri Africa y’Epfo kuzana amanota atatu. Ati “Tumaze iminsi twitegura neza ntabwo tugiye muri Africa y’Epfo gusa kureba amatara, tugiye kuzana amanota atatu.”

Mukura Victory Sport igiye gusohokera u Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2018. Uyu mukino ubanza muri CAF Confederation Cup uzayihuza na Free State Stars uteganyijwe kuwa Gatatu kuya 28 Ugushyingo 2018, uwo kwishyura ukazabera i Huye tariki 05 Ukuboza 2018.

Ku rutonde rw’abakinnyi Mukura yahagurukanye i Kigali ntiharimo rutahizamo wayo Mutebi Rachid bivugwa ko yavuye mu mwiherero w’ikipe tariki 17 Ugushyingo 2018 akagenda adasabye uruhushya.

Abakinnyi bijeje umutoza kuzitwara neza muri Africa y’Epfo.
Umutoza wa Mukura VS wambaye ikote ry’umukara hagati n’abandi bayobozi batandukanye ku myitozo ya nyuma muri stade Amahoro.
Akanyamuneza kari kose kuri aba bakinnyi barimo n’abagiye kwurira indege ku nshuro ya mbere.

 

 

Ivan Heritier

Udushya n’ibyaranze ubukwe bwa Humble Jizzo bwabereye i Rubavu (Amafoto)

By stone

Umuhanzi Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo yasabye anakwa umukunzi we ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amy Blauman mu birori byabanjirije guhamya isezerano ry’urukundo rwabo imbere y’Imana.

Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2018, nibwo Humble Jizzo yasabye anakwa umukunzi we, Amy Blauman mu birori byabereye ahitwa Hakuna Matata Lodge and Restaurant ari naho imiryango yombi imaze iminsi.

Humble Jizzo n’umugore we w’umunyamerikakazi

Humble Jizzo yasohotse agaragiwe na Mighty Popo uyobora ishuri rya muzika riri i Muhanga, Nizzo baririmbana, Riderman w’inshuti ye ya hafi na murumuna we uzwi ku izina rya Famous.

Yasabiwe n’abasaza b’inzobere mu misango y’ubukwe banyuzagamo bagatera urwenya rwa Kinyarwanda rumenyerewe muri ibi birori.

Humble Jizzo na Blauman bagiye kumara imyaka ine bakundana. Urukundo rwabo rwatangiye gututumba ubwo bahuriraga muri Nigeria Urban Boyz yitabiriye iserukiramuco rya Gidi Culture mu 2015.

Humble Jizzo, 7umugore we na Se w’umukobwa

Tariki 14 Gashyantare 2017, ku munsi w’abakundana, Humble yatunguye Blauman amwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazabana akaramata, undi ntiyazuyaza arabyemera.

Urukundo rwabo rwakomeje kwiyongera kugeza aho mu Ukuboza uwo mwaka uyu muhanzi yafashe umwanzuro wo kujyana n’uyu munyamerikakazi kumwereka abavandimwe n’inshuti n’imiryango ku ivuko rye mu Karere ka Nyagatare.

Ubu bafitanye umwana w’umukobwa witwa Ariela Manzi wavukiye mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington, ku wa 23 Mutarama 2018.

Umugore wa Humble Jizzo asohowe na Musaza we aje kumutanga

 

Bakame wirukanwe muri Rayon Sports yasinye muri AFC Leopards (Amafoto)

By stone

Ndayishimiye Eric Bakame, wari umuzamu akaba na kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports nyuma akaza kwirukanwa, kuri ubu yasinye mu ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya ahita anerekanwa nk’umukinnyi wayo mushya.

Bakame shyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri AFC Leopards.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ugushyingo 2018 nibwo Bakame yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya AFC Leopards.

Bakame ufite ubu nararibonye mu izamu, AFC Leopards izajya imuhemba ibihumbi 3500 by’amadorali arenga miliyoni eshatu mu mafaranga y’u Rwanda buri kwezi. Akaba aje muri iyi kipe asimbuye uwari umunyezamu wayo wambere ariwe Ezekiel Owade ugiye kwerekeza muri Sofapaka FC.

Iyi ikaba ibaye ikipe ya gatandatu Bakame agiye gukinira nyuma yo kunyura mu yandi nka Renaissance FC, AS Kigali, ATRACO FC, APR FC na Rayon Sports.

Yahise anerekanwa nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe.

 

 

Impamvu inzira z’abanyamaguru zatangiye gushyirwamo ibara ry’umutuku

By stone

Minisiteri y’ibikorwaremezo yasobanuye ko gusibura inzira abanyamaguru bambukiramo umuhanda hakoreshejwe irange ry’umutuku n’umweru ari ukubaha agaciro kandi bikazafasha kugabanya impanuka zibera ahagenewe kwambukira abanyamaguru kuko ayo marangi agaragarira neza buri wese ukoresha umuhanda.

Ibi byatangajwe kuri uyu 22 Ugushyingo 2018 ku munsi wa gatanu w’icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda, ubwo hirya no hino mu gihugu hatangizwaga igikorwa cyo gusibura ibimenyetso bigaragaza aho abanyamaguru bemerewe kwambukira umuhanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Uwihanganye Jean de Dieu ubwo yafunguranga ku mugaragaro iki gikorwa, yavuze ko amarangi atukura agaragarira buri wese ukoresha umuhanda kandi akamenya ko agomba kwitonda.

Imihanda twubaka si iy’ibinyamiziga gusa, ni iya buri wese kandi akamenya ko agomba kuyigendanamo ubwitonzi kugirango atagira uwo abangamira. – Uwihanganye Jean de Dieu

Yasobanuye ko impamvu bahisemo gusiga amarangi y’umutuku aho abanyamaguru bambukira umuhanda, ari uko atuma hagaragarira neza abakoresha umuhanda bose ku buryo bizagabanya impanuka z’abahagongerwa.

Ibara ry’umutuku risobanura ikintu cyo kwitondera kandi kibi (danger). Turi gukangurira abamotari cyane cyane ko gukoresha umuvuduko muri izo nzira bishyira mu kaga ubuzima bw’undi muntu …uzaba ushaka kumena amaraso y’undi muntu. – Uwihanganye Jean de Dieu

Inzira z’ abanyamaguru nshya zashyizweho utwuma (beacons ) ku ruhande twereka abanyamaguru aho kwinjirira no gusohokera mu muhanda.

Turasaba abanyamaguru gukoresha inzira zabugenewe mu gihe bambuka umuhanda kuko mu itegeko rishya rigenga ibinyabiziga , hari ibihano bizajya bigenerwa umunyamaguru igihe yaba ariwe wateje impanuka – Uwihanganye Jean de Dieu

Imihanda yubakirwa buri wese: Abanyamaguru, abatwara ibinyabiziga n’ibinyamitende. Buri wese akwiriye kubaha ibimenyetso bikoreshwa mu muhanda. Buri wese azajya ahanirwa kutita ku bimenyetso asabwa kubahiriza.

Uwihanganye Jean de Dieu yakomeje avuga ko guhindura ibara ry’inzira y’abanyamaguru bizakomeza gukorwa ku mihanda yo mu gihugu cyose.

Umunyana Shanitah na bagenzi be bahatanye muri Miss University Africa bakoze umuganda mu mujyi wa Owerri (Amafoto)

By stone

Miss Umunyana Shanith waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa 2018 na bagenzi be bahatanye, bakoze umuganda mu mihanda yo mu mujyi wa Owerri uri muri Leta ya Imo iri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria ari naho hari kubera aya marushanwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Shanitah na bagenzi be baturutse mu bihugu 45 byo muri Africa, basukuye inkengero z’imihanda ya Owerri ndetse banakora ubukangurambaga bwo kwibutsa abaturage ko bakwiye kwita ku isuku n’umutekano muri iyi Leta ya Imo.

Ibi bije bikurikira ibirori baherutse gukorerwa na Guverineri wa Imo byo kubaha ikaze muri Leta ayoboye.

Aba bakobwa bari mu mwiherero muri Imo kuva kuwa 16 Ugushyingo 2018 bakazawusoza kuwa 30 Ugushyingo ari nabwo hazaba ibirori byo gutora uwahise abandi uzegukana iri kamba.

Uwegukanye ikamba ahembwa ibihumbi bitanu by’Amadorali, imodoka, akanagirwa Ambasaderi wa Kaminuza zo ku mugabane w’ Afurika.

 

 

Ivan Heritier

Rose Muhango amadayimoni yamusajije ubuzima bwe buri kaga

By stone

Amashusho yagaragaje umuhanzikazi Rose Muhando wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana mu myaka ya shize akorerwa umuhango wo kwirukanwamo amadayimoni yari yaramuzengereje ndetse yaranamutwitse umubiri akomeje kubabaza abakunzi be n’abakunda ibihangano bye.

Mu mwaka ushize wa 2017, umuhanzikazi Rose Muhanda yatawe muri yombi ashinjwa kwica amasezerano yari yaragiranye n’urusengero rumwe muri Tanzania.

Rose Muhando ubuzima bwe buri kaga

Muri uwo mwaka kandi yanatawe muri yombi ashinjwa gukuramo inda ndetse nyuma aza kongera gufatwa ashinjwa kunywa ibiyobyabwenge bitandukanye.

Uyu muhanzikazi wamenyekanye muri Afurika yose kuri ubu ubuzima bwe bigaragara ko buri mu kaga kuko umubiri we warangiritse bikomeye ndetse n’ubutunzi bwamushizeho, ubu ni umukene kandi nyamara yahoze atunze byinshi.

Yagaragaye mu mashusho afite igipfuko ku kuboko. Kuri ubu amaguru ye ariho inkovu nyinshi ndetse n’isura ye yarangiritse ku buryo bukomeye. Byose biravugwa ko ari ingaruka z’ibyo amadayimoni yamwaritsemo amukoresha.

Kuri ubu ikiri kuvugwa cyane ni amashusho yakwirakwijwe agaragaza Rose Muhando ari mu rusengero arimo gusengerwa n’umupasiteri witwa Nganga  avuga ko arimo kumukorera umuhango wo kumwirukanamo amadayimo yari yaramwaritsemo (ibyo benshi bazi nka deliverance).

Rose Muhando ntabwe akimeze nkawawundi mwamenye

Nkuko bigaragara mu mashusho, Pastor Nganga yahamagaye Rose Muhando ari mu iteraniro amusaba kuza imbere ku ruhimbi akamusengera akamukorera deliverance.

Rose Muhando yahise ajya imbere, maze igikorwa cyo kumubohora kiratangira.

Pastor Nganga yarwanye intambara itoroshye yo kumukuramo ayo madayimoni mu mwanya muremure ari na ko ayavugisha akavugira muri Rose Muhando.

Amajwi bivugwa ko ari ay’abadayimoni yavugiraga muri Rose Muhanda yavugaga ko yamwibasiye ari 10 agamije kuzimya impano ye yo kuririmbira Imana yarangiza akamwica.

Byendagusetsa 5 zagufasha kwirirwana akanyamuneza umunsi wose

By stone

1. Umusaza yahuye n’incuti ze bari bamaze igihe batabonana, ziramubaza ziti “ubu se usigaye ukora iki ?” Arabasubiza ati “Ubu nabaye umushakashatsi, kuva cya gihe nkishakashaka, ariko sindabona amarinete yanjye”.

2. Umubyeyi yabajije umwana we David impamvu ataramuzanira indangamanota ye, umwana aramusubiza ati “Nayitije Pawulo”. Se aramubaza ati “ Kubera iki ? David ati “yashakaga gutera ubwoba se, ko yagize amanota meza”.

3. Umugabo yagiye kwivuza amatwi abwira muganga ati “Ndumva ariko sinsobanukirwa.” Muganga araseka cyane ati “Nta kundi ni ukwihangana, impamvu ni uko wavukanye amatwi y’inka”

4. Umugabo yasuye abantu bamaze iminsi bakoze ubukwe arababaza ati “se bwari bumeze bute? Na bo bati: Ntibaratuzanira amafoto”.

5. Umugabo yakubise undi urushyi maze ajya kumurega bageze aho baburaniraga barababaza bati “Byagenze bite? Ni uko wa mugabo ava hasi akubita mugenzi we urundi rushyi ati “byagenze bitya.”

Humble Jizzo yatembereje ibice bitatse u Rwanda, abo mu muryango w’umugore we batashye ubukwe(Amafoto)

By stone

Abagize umuryango  wa Amy Blauman umunyamerikakazi ugiye gushyingiranwa byemewe n’amategeko n’umunyamuziki Manzi James [Humble Jizzo], abo mu muryango w’uyu mugore bamaze kugera mu Rwanda aho baje mu bukwe bw’umukobwa wabo.

Nyuma yuko abo kwa Sebukwe wa Humble Jizzo bose bamaze kugera mu Rwanda, bagiye gutemberezwa bimwe mu bice nyaburanga bitatse u Rwanda harimo Parike y’akagera n’inyubako zishashagirana zubatse mu mujyi wa Kigali.

Humble n’umugore we w’umunyamerika kazi batembereje umuryango wabo muri parike y’Akagera

Manzi James uzwi nka Humble Jizzo abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yashyizeho amafoto mesnhi ari gutembereza umuryango w’umugore we muri parike y’akagera aho bagiye kwirebera urusobe rw’ibinyabuzima  biyigize harimo inyamaswa ndetse n’ibiyaga.

Muri ayo mafoto harimo ifoto Humble Jizzo arikumwe  n’umufasha we we bari gufata amafoto ya zimwe mu nyamaswa zigize iyo parike harimo udusumabashyamba ndetse n’imparage ayandi harimo aho ari kumwe na sebukwe amwereka anamusobanurira ibigize iyo parike.

Ni ubwambere aba bo mu muryango w’umugore wa Humble Jizzo bageze mu Rwanda ndetse nicyo gihugu cyo muri Afurika bakandagiyemo bwambere.

Humble Jizzo yavuze ko yatembereje uyu muryango ibice bimwe na bimwe bigize u Rwanda, harimo kubatembereza munyubako z’akataraboneka zo mu mujyi wa Kigali.

Humble yahamije ko babyishimiye cyane ngo bagatangazwa n’isuku babonye mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Humble Jizzo n’umugore we, Amy Blauman, bafite ubukwe buzabera mu Mujyi wa Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ugushyingo 2018.

Humble niwe wafataga amafoto y’urwibutso

Humble Jizzo na Amy Blauman bagiye kubana nyuma y’imyaka ine bakundana, Aba bombi bafitanye umwana w’umukobwa bibarutse mu ntangiriro z’uyu mwaka, tariki ya 23 Gashyantare 2018.

 

Abifuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 batangiye kwiyandikisha

By stone

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ugushyingo 2018 nibwo abakobwa bifuza guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019 bafunguriwe uburyo bwo kwiyandikisha ndetse banashyirirwaho ibisabwa kugirango uzemererwe guhatana.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda, bwasohoye itangazo ryagaragazaga ko bageze kure imyiteguro y’urugendo rwo gushakisha uzasimbura Iradukunda Liliane.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo kwiyandikisha byatangiye ku bakobwa bose bifuza kuzahatanira iri kamba ariko bujuje ibisabwa.

Irushanwa rya Miss Rwanda rigiye kuba ku nshuro yaryo ya cyenda, uzambikwa ikamba azatoranywa hashingiwe ku bintu bitatu byingenzi aribyo Ubwiza, Ubwenge n’Umuco.

Kubifuza guhatana bose basabwa kuba bujuje ibintu bikurikira:

-Kuba ari umunyarwandakazi

-Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24

-Kuba yararangije amashuri yisumbuye

-Kuba azi kuvuga neza Ikinyarwanda nurundi rurimi hagati y’Icyongereza n’Igifaransa

-Kuba afite uburebure guhera kuri 1,70 m

-Kuba umubiri we ufite BMI iri hagati ya 18.5 na 24.9

-Kuba atarigeze abyara

-Kuba yiteguye kuguma mu Rwanda byibuze mu gihe cy’umwaka nyuma yo gutorwa nka Nyampinga

-Ntagomba gushyingirwa cyangwa gushinga urugo mu gihe akiri Nyampinga

-Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda ahantu hose n’igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa;

-Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amahame yose n’amabwiriza agenga ba Nyampinga.

Kwiyandikisha bikaba bikorerwa ku rubuga rwa Miss Rwanda arirwo http://missrwanda.rw/registration/

Biteganyijwe ko Miss Rwanda 2019 azamenyakana mu birori bizaba mu mpera za Mutarama 2019.

Abahatanira kuzasimbura Iradukunda Liliane batangiye kwiyandikisha.

 

 

Ivan Heritier

Minisiteri y’umuco na Siporo yahakaniye Mukura na APR FC kunkunga bari basabye

By stone

Minisiteri ya siporo n’umuco (MINISPOC) yahakaniye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) ku nkunga ryari ryasabiye Mukura VS na APR FC ngo zibashe guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga yo ku rwego rwa Afurika.

Ibaruwa yo kuwa 20 Ugushyingo 2018 ni yo igaragaza igisubizo iyi Minisiteri yahaye FERWAFA ku busabe yari yayigejejeho mu ibaruwa yo kuwa 15 Ugushyingo 2018.

Iyo baruwa yashyizweho Umukono n’Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC, John Ntigengwa ivuga ko nta nkunga izaterwa ayo makipe yombi kugirango yitabire amarushanwa mpuzamahanga, ikaba ishimangira iyo FERWAFA yari yarandikiwe kuwa 22 Ukuboza 2017.

Mukura VS igomba guhagararira u Rwanda mu mikino y’irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (Total CAF Confederation Cup) mu gihe APR FC yo igomba guseruka mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League).

Mukura VS izatangira ikina na Free State Stars yo muri Afurika y’epfo mu cyumweru gitaha kuwa 27/28 Ugushyingo 2018, mu gihe kuri ayo matariki APR FC izaba ikina na Club Africain yo muri Tunisia.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ikizakurikiraho mu gihe iyo nkunga yaba itabonetse, gusa hari harakunze guhwihwiswa ko Mukura VS ari yo ishobora kugorwa cyangwa ikaba yanabura amikoro atuma yitabira iryo rushanwa.

Umwe mubagize itsinda rya Sauti Sol yakoze ubukwe (Amafoto)

By stone

Polycarp Otieno, umwe mu basore bane bagize itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, uyu musore yakoze ubukwe n’umukobwa ufite inkomoko mugihugu cy’u Burundi.

Polycarp Otieno yakoze ubukwe bwatashye n’inshuti ze gusa

Ubukwe bw’uyu muririmbyi,  Polycarp Otieno bwagizwe ibanga cyane kuko bwatashywe n’isnhuti ze za hafi, uwabukandagiyemo wese yabaga afite ubutumire bw’umwihariko.

Kugirango bimenyekane ko uyu musore wo mu itsinda rya Sauti Sol yakoze ubukwe, ni amafoto yashyize kurukuta rwe rwa instagram maze yandikaho amagambo avugako afite umunezero kuba agiye kubana byemewe n’amategeko n’umukunzi we yihebeye.

Muri ubu bukwe, Polycarp Otieno  yari agaragiwe na bagenzi be bagize itsinda rya Sauti Sol, harimo Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano na Savara Mudigi bose batangiranye umurimo wokuririmba muri 2005.

Polycarp Otieno yari agaragiwe n’abasore b’inshuti ze bagize itsinda rya Sauti Sol

Muri Kanama uyu mwaka nibwo Polycarp Otieno, yagiye gusaba no gukwa Lady Mandy mugihugu cy’i Burundi

Uyu mukobwa Lady Mandy ubusanzwe nawe akaba ari mu bazwi mugihugu cya Kenya kuko ari naho asanzwe aba, ubusanzwe ni umunyamideli ufite iduka ryambika ibyamamare muri iki gihugu.

 

Muhanga : Abagore babiri bamaze amezi 8 bafunzwe nabagenzi babo babaziza ko badahuje imyemerere

By stone

Bamwe mu bafite imyemerere ya gikristo mu Karere ka Muhanga bafashe abagore babiri barabafunga kuva mukwa kane uyu mwaka ngo kuko banyuranyije n’Imyemerere ya bagenzi babo bari kumwe kandi babatanya.

Ni mu Mudugudu wa Gasaka, Akagari ka Tyazo mu Murenge wa Muhanga hafungiye abagore babiri mu nzu bigaragara ko isanzwe inatuwemo.

Ubu bamaze hafi amezi 8 bafunze ngo kuko bari batangiye kuvangira imyemerere ya bagenzi babo bari kumwe.

Bamaze amezi 8 bafungiwe muri iyi nzu

Ni itsinda ry’abaturage rimaze imyaka 8 ryivanye mu bayoboke ba ADEPR Paruwasi ya Nyabisindu ngo kuko basenga mu buryo bunyuranyije n’amahame umuhanuzi witwa Kinyamarura Mariam yasize aha Nyabisindu.

Bamaze kuiya ukwabo nabo bacitsemo kabiri batangira kugirana amakimbirane.

Aho benshi baba bari

Ni abaturage badafite indangamuntu zigezweho ngo kuko zirimo ikoranabuhanga, ntibafata ubwisungane mu kwivuza kuko batajya kwa muganga, ntibanitabira izindi gahunda zinyuranye zigamije imibereho myiza.

Kinyana Naomi na Nyiramucyo Priscilla barafunze kuva muri Mata uyu mwaka. Barababaye ariko basa n’ababyakiriye ngo kuko bazira izina ry’Imana. Ni abagore basanzwe bafite nabo imiryango yabo hano hafi.

Nyiramucyo twaganiriye nawe mu kadirishya n’abandi bacye bamusura bavuganiramo aho afungiye mu cyumba cy’inzu.

Avuga ko we na mugenzi we Kinyana nta kosa bakoze ryatuma bafungwa ahubwo ko babahora izina ry’Imana ndetse ngo bazemera bakanahasiga ubuzima aho guhindura imyemerere.

Ati:” Niba kudufunga aribyo bahisemo turabyakiriye ntacyo twarenzaho

Aha bafungiye bavuga ko ababafunze batabemerera gusurwa, bakabagaburira babibutse ntibemererwa kujya ku musarani babikorera mu tudobo.

Uwitwa Nyirabidahirika Ressa ni umwe mu bafunze aba bagore, yemereye Umunyamakuru wacu ko babafunze kuko ngo babateshaga umutwe baza mu materaniro yabo kandi batagihuje imyemerere bigatuma bacikamo ibice.

Abajijwe impamvu batabareze mu bugenzacyaha avuga ko batari kubikora kuko ari abakristo.

Ati ”Twabonye ko ari ngombwa kubifungira twenyine tutiriwe tubatanga mu nzego zishinzwe Umutekano kuko ababikora ari abatemera Imana’

Bamwe mu baturage ba hano bashinja abafunze aba bagore ubujiji, gushaka imitungo biciye mu myemerere no gufatirana abari mu bujiji bakabigeraho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga Ntezirembo Jean Claude avuga ko nta makuru bari bafite arebana n’ifungwa ry’aba baturage cyakora ngo aho bayamenyeye bafashe umwanzuro wo kubafungura kandi avuga ko bagiye gusuzuma ibibazo by’impande zombi.

Yagize ati ”Ntabwo tugiye gukemura ikibazo cy’imyemere icyo tubasaba ni ukutabangamirana, gusa ayo makosa nakomeza tuzashyira mu bikorwa icyo amategeko avuga.”

Itegeko ryemerera gusa inzego zibifitiye ububasha gufungira ahabugenewe abakekwa cyangwa abahamwe n’ibyaha iyo byemejwe n’Inkiko.

Amakimbirane avugwa mu madini n’amatorero ishingiro ryayo ryagiye rivugwa akenshi ni ugushaka imitungo mu bayoboke baba bamaramaje kwemera ibyo babwirwa n’ababayobora muri uko kwemera.

Src:Umuseke

Hello world!

By izzo

Welcome to WordPress. This is your first post. Edit or delete it, then start writing!

Buravan akoze amateka aba umunyarwanda wa mbere wegukanye igihembo cya Prix Découvertes

By admin

Yvan Buravan umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki wo mu Rwanda, akoze amateka yegukana igihembo cya Prix Decouvertes 2018 gitangwa na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).

Ubwo batangazaga uweguaknye iki gihembo.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Ugushyingo 2018 nibwo Yvan Buravan yatangajwe nk’umuhanzi watsindiye igihembo cya Prix Decouvertes 2018 mu muhango watambutswaga imbona nkubona (live) ku rubuga rwa Facebook Prix Decouvertes RFI 2018.

Ubwo Buravan aheruka kujya gukorera ibitaramo i Burayi nibwo yiyandikishije muri aya marushanwa, atanga ibisobanuro birambuye kuri we nk’umunyamuziki nyuma azagutoranywa mu icumi ba mbere none yaryegukanye.

Yari ahatanye n’abarimo; Umunya-Guinée witwa Azaya, Barakina wo muri Niger, Iyenga wo muri RDC , OMG wo muri Sénégal, Umunya-Cameroun witwa Gasha, Ozane wo muri Togo, Biz Ice wo muri Congo Brazaville, Maabo ukomoka muri Sénégal na Geraldo wo muri Haïti.

Mu ndirimbo enye Buravan yatanze nzagombaga kwumvwa n’akanama nkemurampaka harimo ‘Malaika’, ‘Oya’, ‘Just a Dance’ ndetse na ‘Garagaza’ ari nayo bahisemo. Biteganyijwe Buravana azajya i Paris mu Bufaransa gushyikirizwa iki gihembo yatsindiye.

Iri rushanwa rihuza abahanzi b’abahanga mu muziki baturuka mu bihugu bitandukanye muri Afurika no hanze yayo.

Ubaye uwa mbere ahabwa igihembo cy’amayero ibihumbi icumi (10,000 euros) asaga Miliyoni icyenda mu mafaranga y’u Rwanda, gutegurirwa ibitaramo bizenguruka Africa na kimwe gikomeye ategurirwa i Paris mu Bufaransa.

Yvan Buravan yegukanye Prix Decouvertes mu gihe arimo no gutegura igitaramo gikomeye cyo kumuriak album ye ya mbere.

Iki cyumba nicyo abagize akana nkemurampaka muri iri rushanwa bakoreragamo.

 

 

Ivan Heritier

The post Buravan akoze amateka aba umunyarwanda wa mbere wegukanye igihembo cya Prix Découvertes appeared first on IBYAMAMARE.com.

Mugheni Fabrice wari waramaze gusinyira Rayon Sports yasubijwe muri Kiyovu kungufu ndetse ntamushara agomba guhabwa

By admin

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA ryamaze gutangaza ko abakinnyi babiri bari bivumbuye kuri Kiyovu Sports aribo Kakhule Mugheni Fabrice wari werekeje muri Rayon Sports na mugenzi we Nizeyimana Jean Claude uzwi nka Rutsiro wavuye muri Kiyovu akiyifitiye amasezerano,bagomba kuyisubiramo ndetse bakorewe ibyangombwa bya Kiyovu Sports.

Kakule Mugheni Fabrice yategetswe gusubira muri Kiyovu kungufu

FERWAFA yavuze ko Kakule Mugheni Fabrice  agomba gusubira muri Kiyovu Sports bakayikinira kuko ari abakinnyi bayo bemewe n’amategeko kuko bayifitiye amasezerano ndetse nta mushahara bagomba guhabwa mu mezi bamaze badakina.

Fabrice Mugheni wari waramaze gusinyira Rayon Sports imbanzirizamasezerano y’imyaka 2,yategetswe gusubira muri Kiyovu Sports aherutse gusuzugura cyane ndetse ayisebya mu binyamakuru ayishinja ko yamwambuye umushahara w’amezi 2.

Mugheni warakajwe n’uko Kiyovu Sports itamurekuye ngo yerekeze muri Simba SC,yavuze ko iyi kipe yabereye kapiteni umwaka ushize itazigera itera imbere igifite perezida wayo Kayumba Jean Pierre ndetse atazongera kuyikinira ukundi.

Kakule Mugheni Fabrice yagaragaye ku mwitozo ya Kiyovu yambaye umwambaro wa Rayon kandi bivugwa ko agikinira Kiyovu, ibi nabyo byatege impaka

Benshi bategereje ikiza gukurikiraho,kuko Mugheni yari amaze iminsi akorera imyitozo muri Rayon Sports, nayo yiteguraga kumukoresha nyuma yo kumenya umwanzuro wa FERWAFA.

Kakule Mugheni Fabrice muri Kiyovu

The post Mugheni Fabrice wari waramaze gusinyira Rayon Sports yasubijwe muri Kiyovu kungufu ndetse ntamushara agomba guhabwa appeared first on IBYAMAMARE.com.

Mbabazi Donah niwe watowe nk’umunyamakuru w’umwaka mu bihembo bya Rwanda Development Journalism Awards

By admin

Mbabazi Donah umunyamakuru wandika kuri The New Times niwe wegukanye igihembo cy’umunyamakuru wahize abandi bose mu Rwanda muri uyu mwaka, bikiyongera ku bindi bihembo bibiri yegukanye mu bitangwa n’urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB), byiswe Rwanda Development Journalism Awards 2018.

Dr Usta Kaitesi umuyobozi w’agateganyo wa RGB ashyikiriza Mbabazi Donah igihembo cy’umunyamakuru w’umwaka.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ugushyingo 2018 nibwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi Nyafurika w’itangazamakuru.

Nyuma y’ibiganiro bitandukanye byatanzwe kuri uyu munsi habaye n’ibirori byo guhemba abanyamakuru n’ibitangazamakuru byahize ibindi muri uyu mwaka.

Mbabazi Donah usanzwe yandika ku kinyamakuru The New Times niwe wahize abandi boseyegukana igihembo cy’umunyamakuru w’umwaka. Uyu mukobwa kandi yanegukanye igihembo cy’uwatangaje inkuru nziza ishishikariza abantu gutanga serivisi nziza n’icyinkuru irengera ubrenganzira bw’abagore n’abana byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 2,800,000Frw.

Mu bindi bihembo byatanzwe, Evelyne Umurerwa wa RBA,yabaye umunyamakuru w’umugore wahize abandi muri 2018, Nshimyumukiza Janvier yegukana icy’inkuru icukumbuye kurusha izindi mu kinyamakuru Izuba Rirashe naho Fidele Bugingo w’Imvaho Nshya aba umunyamakuru w’imikino wahize abandi.

Reba uturonde rw’abegukanye ibihembo bose:

Feature, documentary/ Magazine: TV: Didier Ndicunguye RBA RC Rusizi

Popular TV Talk show: Ntugasaze Muzehe Quiz (TV One)

Business, Finance and Economics: Marie-Anne Dushimimana (The New Times)

Investigative Journalism award: Janvier Nhimiyumukiza (Izuba Rirashe)

News reporting award: Latifah Akimana (RBA)

Photographer of the Year: Plaisir Muzogeye (Kigali Today)

The best TV drama: Seburikoko (Afrifame)

Best Radio Drama: Ikinamico of Radio Rwanda

Best radio news anchor: Xavera Nyirarukundo and Jean Daniel Sindayigaya (RBA)

Service Deleivery Reporting Award: Latifah Akimana (RBA)

Scoop of the Year: Constantin Tuyishimire (TV One)

Sports Journalist of the Year: Fidele Bugingo (Imvaho Nshya)

Talk show of the year: Uruhare rw’ Itangazamakuru (Isango Star)

Video Journalism Award: Fidele Sindayigaya (TV One)

Media Sector Development Award: Kellya Uwiragiye (Media for Deaf Rwanda)

Community Radio of the Year: Radio Huguka

Most Popular Radio: Radio Rwanda

Most Popular Online Publication: Igihe.com

Most popular TV Station: Rwanda Television

Best Radio Talk Show: 10 Sports (Radio 10)

Unity and Reconciliation Reporting Award: Prudence Kwizera (Igihe.com), runner-up: Eric Muvara (KT Radio).

Gender and Children Rights Reporting Award: Winner: Donah Mbabazi (The New Times), runner-up: Fidele Twiringiyimana (TV One)

Anti-Corruption Reporting Award: Paluku Rene Pedro TV1, Runner-up: Donah Mbabazi

Rwanda Green Growth Reporting Award: Alfred Ntakirutimana, first runner-up: Michel Nkurunziza & Frederic Byumvuhore, second runner-up: Alexia Bizumuremyi (Rwanda Inspirer)

ICT and Telecommunication Reporting Winner: Steven Muvunyi CNBC AFRICA

Health Reporting Award: Lydia Atieno (The New Times)

Grassroots Reporting Award: Winner: Kelly Rwamapera (The New Times), runner-up: Jean Paul Turatsinze (RBA)

Ikinyarwanda Kinoze Award: Prudence Kwizera (Igihe.com), runner-up: Jean Claude Ndayishimiye (Igihe.com)

Culture promotion Award: Winner: Maniraguha Ferdinand (Igihe.com)

Best TV news anchor: Bienvenue Redemptus (RBA)

Best Female Journalist of the year: Evelyne Umurerwa (RBA)

Journalist of the year: Donah Mbabazi (The New Times)

Donah mu byishimo n’igihembo cy’umunyamakuru wahize abandi mu 2018.

 

 

Ivan Heritier

The post Mbabazi Donah niwe watowe nk’umunyamakuru w’umwaka mu bihembo bya Rwanda Development Journalism Awards appeared first on IBYAMAMARE.com.

Ibi byo turabyita iki! i Kigali hateguwe igitaramo cyo gusambaniramo

By admin

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hari kwamamazwa igitaramo giteganyijwe kubera mu mujyi wa Kigali cyatunguye kinatangaza benshi kuko kizahuza abashaka gusambana. Umugabo uzajya yinjira muri iki gitaramo azajya ahabwa n’umukobwa basambana.

Urupapuro rwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga rwamamaza iki gitaramo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwa ifoto yamamaza iki gitaramo cyiswe ‘Pussy Party’.

Iki gitaramo kiri gutegurwa mu ibanga rikomeye kuburyo bigoye no kumenya abari kugitegura n’agace kizaberamo mu mujyi wa Kigali.

Amakuru agera ku Ibyamamare.com nuko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yatangiye kugurishwa rwihishwa ndetse ngo uzajya agura itike niwe uzajya abwirwa aho kizabera. Kikaba giteganyijwe kuba kuwa Gatanu tariki ya 16 Ugushyingo 2018.

Kwinjira bikaba ari ukwishyura 30,000Frw mu myanya isanzwe na 50,000Frw mu myanya y’icyubahiro ukanahabwa umukobwa wo gusambana nawe.

Aha wakwibaza nimba nabyo twabyitirira iterambere kuko ariryo risigaye ryitirirwa amabi yose! gukunda ubusambanyi cyangwa ni shitani mu bantu?!

Ibitaramo nk’ibi bihabanye n’umuco w’Abanyarwanda ijana ku ijana kuko ari ibikorwa by’urukozasoni bidafite icyo byakwongera ku iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Twirengagije n’umuco, ubusanzwe mu mategeko ahana y’u Rwada harimo ingingo zihana umuntu wese ukorera imibonano mpuzabitsina mu ruhame cyangwa ku karubanda, ibi bikaba ari bimwe mu byashingirwaho hasabwa inzego zibifitiye ububasha gukumira iki gitaramo mbere yuko kiba.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo nayo ari kugurishwa rwihishwa.

 

 

The post Ibi byo turabyita iki! i Kigali hateguwe igitaramo cyo gusambaniramo appeared first on IBYAMAMARE.com.

Emmy Yashyize Hanze Indiribo Ye Nshya Yise “Body To Body” Yanasohokanye n’Amashusho Yayo,Yirebe Hano,

By Ellyman Kwizera

Nyuma yuko abonye ko bagenzi be barimo The Ben,Meddy barimo gukora  cyane umunsi ku wundi Umuhanzi Nyarwanda ubarirwa mu ba diaspora uzwi nka Emmy yamaze nawe gushyira hanze indirimbo ye nshya ndetse anagira byinshi yizeza abakunzi be bose aho baherereye hose.

Emmy ukorera umuziki muri leta zunze ubumwe z’America ubu afite indirimbo nshya iri hanze,indirimbo yise “Body to Body” cyangwa se bisobanura umubiri ku mubiri mu rurimi rw’iwacu,uyu muhanzi kanzi yashimiye cyane benshi mu bamufasha mu bikorwa bye by’umuziki we barimo producer lick lick ndetse n’umusore witwa Ganza usanzwe azwi nk’umubyinnyi hano mu Rwanda.

Iyi ndirimbo nshya ya Emmy twababwira ko yanasohokanye n’Amashusho yayo meza,amashusho yafashwe akanatunganywa na Giggz umusore  ubu usigaye anafite umwihariko wo gukora amashusho ukomoka muri kenya gusa ukorera nawe muri Leta zunze ubumwe z’America naho Amajwi akorwa na Lick lick usanzwe unakorera uyu musore.

Emmy akimara gushyira hanze iyi ndirimbo ye nshya yatangaje ko yahinduye byinshi muri career ye kuko ngo atozongera gutinda gushyira hanze indirimbo nkuko byari bisanzwe ubwo yamaraga igihe kinini adafite ibihangano bishya kubw’uko yabaga anahugiye mu zindi gahunda z’ubuzima busanzwe ushobora gushaka iyi ndirimbo nshya ya Emmy hirya no hino ku mbugankoranyambaga yise “Body to Body”.

Kanda Hano Ubashe Kureba Iyi Ndirimbo “Body To Body” Ya Emmy.

ELLYMAN_Kwizera.

The post Emmy Yashyize Hanze Indiribo Ye Nshya Yise “Body To Body” Yanasohokanye n’Amashusho Yayo,Yirebe Hano, appeared first on IBYAMAMARE.com.

Ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa batandukanye Itorero Inganzo Ngari Ryongeye gutegura Igitaramo cyiswe”URWAMAZIMPAKA” Hagamijwe kwimakaza Umuco.

By Ellyman Kwizera

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 09.11.2018 ahazwi nka Camp Kigali{KCEV}Mw’ihema rinini guhera i saa kumi n’imwe{05:00pm}hazabera igitaramo cyigamje gusigasira no kwimakaza umuco cyiswe “URWAMAZIMPAKA CULTURE EVENT”.

Iki gitaramo cyateguwe n’itorero rizwi nk’Inganzo Ngali inasanzwe itegura ibitaramo nk’ibi n’amaserukiramuco yo gusigasira umuco nyarwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo, Konka group,Alpha Entertainment,Simba Supermarket,Amako Paints,Bralirwa group,Csk{Circle sportif de kigali ndetse na Camellia tea & restourant.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi 15,000frw ahazwi nko muri VIP,ibihumbi bitanu 5,000frw ahasanzwe ndetse n’ibihumbi 250,000frw kubazicara ku meza imwe ari umunani{8}abagiye bakunda kwitabira ibitaramo nk’ibi by’umuco bazi ko biba binejeje cyane kuko haba harimo imbyino n’indirimbo zitandukanye za agakondo ndetse n’inkera nyarwanda igezwa kubasanzwe bitabira ibi bitaramo, Itorero inganzo Ngari ryashinze imizi mu mbyino n’indirimbo gakondo mu mwaka wa 2016 kugeza magingo aya.

Iri torero rigizwe n’abanyamuryango basaga 100 rizwi kuba rimaze kwamamara no mu mahanga mu bihugu bitandukanye birimo Espagne,Africa yepfo,Gabon,Turikiya uburusiya n’ahandi henshi abazitabira iki gitaramo bashobora no kuzabona imwe mu mikino itandukanye igaragaza amwe mu mateka akomeye yaranzwe ubwami bw’uRwanda.

 

ELLYMAN_Kwizera.

The post Ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa batandukanye Itorero Inganzo Ngari Ryongeye gutegura Igitaramo cyiswe”URWAMAZIMPAKA” Hagamijwe kwimakaza Umuco. appeared first on IBYAMAMARE.com.

Kamichi yerekanye umwana w’umukobwa amaze amezi atatu yibarutse

By admin

Umuhanzi w’umunyarwanda, Bagabo Adolphe uzwi nka Kamichi yerekanye bwambere umwana we w’umukobwa amaze amezi atatu yibarutse.

Kamichi n’umugore we berekanye umwana wabo bwambere

Kamichi usanzwe abarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko yibarutse taliki 18 Nzeri 2018.

Uyu mwana Kamichi agaragaje isura ye bwa mbere yamwise Karla Karabo Bagabo.

Kamichi utaragije byinshi atangaza kumuryango we mushya, yasezeranye mu mategeko ya leta zunze ubumwe za Amerika n’umukunzi we ku wa 8 Kamena 2018 bemeranya kubana akarama hashize igihe gito nibwo bahise bibaruka imfura yabo ntibigeze bifuza kugaragaza isura ye icyo gihe.

Uyu muhanzi abinyujije kurukuta rwe rwa facebook yasangije abamukurikira amafoto y’imfura ye maze yandikaho amagambo agira ati “Ubu niwe zingiro ry’isi yacu.”

Umugore wa Kamichi

Kamichi ni umwe mubahanzi Nyarwanda bavuye mu Rwanda bakunzwe munjyana ya Afrobeat, yerekeje muri Amerika muri Mata 2014, ntiyakomeje gukora umuziki nkuko byari bisanzwe, muri uyu mwaka wa 2018 nibwo yongeye gukora indirimbo yise Karabo iri muzikunzwe hano mu Rwanda.

The post Kamichi yerekanye umwana w’umukobwa amaze amezi atatu yibarutse appeared first on IBYAMAMARE.com.

Abagenzi bigaragambije babuza indege guhaguruka kubera umunuko w’urubuto

By admin

Indege yo muri Indonesia yari yabaye ibujijwe guhaguruka nyuma yaho abagenzi binubiye umunuko ukabije utewe n’imbuto za durian wari uri mu gice abagenzi bicaramo.

Hasanzwe toni zirenga ebyiri z’uru rubuto rwa durian, rufatwa nk’urwa mbere runuka cyane ku isi, ziri mu gice cyagenewe kubika imizigo y’abagenzi muri iyi ndege ya kompanyi Sriwijaya Air, yerekezaga mu murwa mukuru Jakarta ivuye i Bengkulu.

imbuto za durian

Abagenzi basabye ko izo mbuto zikurwa mu ndege, bamwe ndetse benda kurwana n’abakozi bo mu ndege.

Kera kabaye, iyi kompanyi y’indege yavuye ku izima yemera gukura imifuka y’izo mbuto muri iyo ndege.

Nuko indege ibona guhaguruka mu masaha ya saa tanu n’iminota 40 z’amanywa ku isaha yo muri Indonesia, icyerereweho isaha imwe ku gihe ubundi yagombaga guhagurukiraho.

Kompanyi y’indege ya Sriwajiya Air nyuma yavuze ko nta tegeko yishe mu kuba yashakaga gutwara izo mbuto zinuka muri iyo ndege.

Mu itangazo ryasohowe na Retri Maya, umuyobozi mukuru ushinzwe itangazamakuru muri iyo kompanyi, yagize ati:

“Nta tegeko ribuza gutwara imbuto za durian mu ndege igihe cyose zapfunyitswe neza bijyanye n’amabwiriza yo kugenda mu ndege…Indege nyinshi zirabikora [zitwara izi mbuto]”.

Uru rubuto rufite amahwa rwa durian ruraribwa cyane henshi ku mugabane w’Aziya, ariko ntiruvugwaho rumwe – hari abarukunda, hakaba n’abarwanga.

Umunuko ukaze warwo utuma mu bihugu bimwe na bimwe rutemererwa gupakirwa ngo rujyane n’abantu mu buryo bwo gutwara abantu n’ibintu, ndetse rukaba rubujijwe muri za hoteli no mu ndege.

Amir Zidane ukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, akaba na we yari umugenzi muri iyo ndege, yatangaje videwo igaragaza uburyo imifuka y’izo mbuto yakuwe muri iyo ndege ku wa mbere.

Anies Wardhana, umukuru w’ikibuga cy’indege cya Bengkulu, yahamirije igitangazamakuru Detik cyo muri icyo gihugu ko koko icyo kibazo cyabayeho.

Bwana Wardhana yavuze ko mu ndege harimo ibiro birenga 2025 by’izo mbuto, avuga ko mu bihe biri imbere iki kibuga cy’indege kigiye “kugenzura” ibipakirwa mu ndege ku buryo “bitabangamira abagenzi”.

The post Abagenzi bigaragambije babuza indege guhaguruka kubera umunuko w’urubuto appeared first on IBYAMAMARE.com.

Reba amafoto atangaje utapfa gusobanukirwa ibyo aribyo, utabanje witegereza neza

By admin

Aya ni amwe mu mafoto yagiye atangaza abantu benshi bitewe n’imitere yayo, ni amafoto yagiwe afatirwa ahantu hatandukanye agaragaramo n’abantu batandukanye.

Witegereje aya mafoto ushobora guhita utekereza ibindi, biragusaba kubanza gushishoza kugirango usobanukirwe neza.

The post Reba amafoto atangaje utapfa gusobanukirwa ibyo aribyo, utabanje witegereza neza appeared first on IBYAMAMARE.com.

Ingingo 8 zagufasha kumenya neza niba umukunzi wawe asigaye aguca inyuma

By admin

Burya kenshi murukundo bijya bibaho ko ibintu bigera aho bitari kugenda neza gusa aha si no murukundo kuko no mubuzima busanzwe ntago ibintu byose bihora bigenda neza uko twebwe tubyifuza. Aha rero hari ubwo waba ufite umukunzi gusa ukujya ubona hari byinshi byahindutse ku mibanire yanyu cyangwa se wowe ukaba umukeka amababa uvuga ko ashobora kuba aguca inyuma ariko nta gihamya ufite.

Aha mu gukora ubu bushakashatsi twifashishije imbuga zitandukanye ndetse n’inama z’abagenda batwandikira ubundi tubasha kugutegurira ingingo 8 z’uburyo ushobora kumenya niba umukunzi wawe asigaye aguca inyuma.

  1. Atinda kuva kukazi

Aha biragoye cyane wenda nk’abantu babana kuko burya umugabo murugo aba ashobora gutaha igihe ashakiye ariko nanone birashoboka ko wenda yaba arimo gukora akazi kabimusaba, cyangwa se afite akazi kenshi, gusa ntiyabura kubikubwira nk’umukunzi. Nyamara hagati aho na bwo ni ukwitonda ukabanza kumenya niba icyo gihe aba atagiye gusangira n’undi muntu, cyangwa se yasigaye ku kazi ari kumwe n’inshoreke. Ntugafate imyanzuro yihuse ahubwo mwereke ko nawe ubabajwe n’uko asigaye akora cyane mu buryo bwo kumenya niba koko ugusaba imbabazi kwe guhamye.

  1. Igihe cyo gusangira nawe ibyishimo kiragabanuka

Kumvikana, gukorera no kumvumburira ibintu hamwe ni kimwe mu Bizana umunezero mu muryango. Ntibyaba bisanzwe rero nk’igihe muba mwaramenyereye gukorera hamwe maze noneho wajya kumubona ugasanga wenda ari nko gukora ibintu wowe utari usanzwe uzi. Niba bigenze bityo icyakorwa ni ukumuganiriza akakubwira aho ibyo bishya yakoze yaba yabikuye cyangwa uburyo yaba yabitekereje mu buryo bwo kumenya niba nta wundi babipangiye hamwe.

3.Agerageza kwiryoshya imbere yawe

Ntawe utashimishwa n’uko umugabo we arimo kwiyitaho, ariko wakwibaza uti ubwo bwiza bumuganisha he? Mu mubano urambye nta wakagombye kwiyitaho cyane ngo yibagirwe undi n’ubwo bose bitagaragara kimwe. Ariko niba umugabo wawe atangiye kujya yigurira imyenda wowe utabizi cyangwa se akajya akunda sport bidasanzwe hamwe n’amavuta amukesha hari igihe aba ashaka gukurura undi muntu utari wowe. Ni ukwitonda.

4.Kuvugira kuri Telephone yihishe

Mu bisanzwe, mugenzi wawe iyo yitaba Telephone aba agomba kuba iruhande rwawe kandi nta rwikekwe afite kuko wenda aba apanga n’abandi ibyubaka cyangwa se izindi gahunda zisanzwe. Ariko niba umaze kubona ko buri gihe akwihunza kugira ngo yitabe buri gihe bamuhamagaye uba ugomba gutangira kwitonda kuko ngo burya haba hari icyihishe inyuma.

5.Aguhereza impano zo guhosha uburakari

Akenshi umuntu uri mumakosa arigaragaza bityo rero igihe warakariye umukunzi wawe umuhora ikosa runaka yakoze aho kugirango agusabe imbabazi ahubwo akaguha ibintu murwego rwo kugirango akoroshye jya witondere impano ziba zisa n’aho zigutunguye cyangwa se zitagira impamvu mu gihe ukeka umugabo wawe amababa. Wenda hari nk’igihe ashobora kubona akantu kagushimishije agahita agutekereza ariko hari n’igihe aba abikoze mu kwiyerurutsa.

  1. Yanga kuvuga amagambo menshi

Akenshi wenda uretse ko bidakunze kubaho ku bakobwa ariko ubusanzwe Iyo umugabo arimo kubeshya yirinda gusobanura byinshi. Hari igihe akubwira iyo yahoze ariko akanga kukubwira abo bari kumwe, abo haganiraga muri iryo joro, cyangwa se gusobanura impamvu yatinze gutaha, icyo gihe haba hari agakino arimo kugukinisha wowe utapfa gusobanukirwa ahubwo uba ugomba gukora ubushakashatsi witonze.

7.Ntabwo aba agikora imishinga ibafitiye inyungu mwembi

Kuba arimo kwanga gushakisha n’ingufu icyatunga urugo rwe na byo bigomba kwitonderwa kuko niba umugabo wawe atacyiyitaho no gupanga nk’ibisanzwe aba arimo nko gupanga kujya mu kiruhuko, ashaka kwimuka se cyangwa indi mishinga ikakaye, na none se ari gupanga kujya mu kirori. Ibi uba ugomba kubimubaza ukamenya impamvu irimo kumutera kutita ku rugo nk’ubusanzwe iyo ari wa mugabo ufite ibyo arimo bifitiye urugo inyungu arabikubwira.

  1. Ntago aba akigaragaza amarangamutima ye imbere yawe

Burya iyo abantu bakundana biba byiza iyo basangiye ibyishimo ndetse n’umubabaro waza mukawusangira. Rero iyo ubona umugabo wawe atagikozwa ibijyanye n’amarangamutima abagomba mu rugo haba hari ikibyihishe inyuma. Ikindi wenda aha kubantu baba bakundana urukundo rutabemerera kuba muri kumwe ngo ubashe kubona ayo maranga mutima burya n’uburyo muvugana kuri telephone bishobora guhinduka nawe ukaba wabibona.

 

MUHIMPUNDU Chantal

The post Ingingo 8 zagufasha kumenya neza niba umukunzi wawe asigaye aguca inyuma appeared first on IBYAMAMARE.com.

Abanyeshuri b’Abanyarwanda bajyanywe na Huawei gutyaza ubwenge mu Bushinwa bishimiye andi mahirwe bahawe yo kwiga imico n’ururimi by’iki gihugu

By admin

Abanyeshuri 8 biga ikoranabuhanga muri Kaminuza zitandukanye mu Rwanda batsinze irushanwa ryiswe “Seeds for the Future” ryateguwe na Sosiyete ya Huawei, bagahembwa kujya gutyariza ubwenge mu byikoranabuhanga mu Bushinwa, bishimiye andi mahirwe baherewe yo arimo kwiga ururimi n’imico by’iki gihugu kiri mu byambere ku Isi.

Aba banyeshuri bishimiye kwigishwa imico n’ururimi by’Abashinwa ngo kuko bisabafasha ku isoko ry’umurimo nibagaruka mu Rwanda.

Aba banyeshuri 8 aribo: Ndayambaje Pascal, Tuyishimire Samuel, Ayinyeretse Peace , Uwacu Liliane biga muri Kaminuza y’u Rwanda. Nshogoza Rene Christian wiga muri UTB, Ganza Mick, Uwicyea Marie Paul Astride biga muri Kaminuza ya ULK ndetse na Mbonimana Consolee wo muri INES-Ruhengeri, nibo batoranyijwe mu bandi 52 bari batsinze iri rushanwa ritegurwa na sosiyete ya Huawei.

Bahagurutse mu Rwanda kuwa 18 Ukwakira bagiye gukarishya ubumenyi bwabo mu ikoranabuhanga mu Bushinwa.

Mbere yuko batangira kwigishwa ibyikoranabuhanga ari nabyo byabajyanye, bahawe amahirwe yo kubanza kwigishwa ibyibanze mu muco n’ururimi by’Abashinwa.

Aba banyeshuri bemeza ko ari amahirwe adasanzwe kuri bo kuko nibagaruka no mu Rwanda bizabera ikiraro kw’isoko ry’umurimo kibahuza n’abashoramari batandukanye b’Abashinwa mu buryo bworoshye.

Umwarimu muri Kaminuza ya Beijing Culture ari naho aba banyeshuri bari kwigira, yashimye cyane imyitwarire yabo avuga ko bagaragaza ubushake bwo kumenya urundi rurimi rwiyongera kuzo basanzwe bazi ndetse ko n’uburyo yababonye bazakomeza kwiga igishinwa nubwo bazaba batari mu Bushinwa.

Uretse kwiga aba banyeshuri kandi batemberezwa ibice bitandukanye bibumbatiye amateka y’Ubushinwa harimo nk’urukuta rukomeye rw’ubutswe mu myaka 2000 ishize (Great Wall in Beijing) rusurwa n’abamukerarugendo barenga 80,000 ku munsi n’ahandi hatandukanye.

Biteganyijwe ko kuwa gatanu w’iki cyumweru aribwo aba banyeshuri bzerekeza mu mujyi wa Shenzen ari naho bazigira mbyimbitse ibijyanye n’ikoranabuhanga  rya internet ya 5G n’andi masomo ahambaye.

Iyi gahunda y’amarushanwa yiswe “Seeds for the Future” ategurwa na sosiyete ya Huawei yatumye aba banyeshuri babona aya mahirwe, ikorera mu bihugu 96 ku Isi igahuza abanyeshuri basaga 30,000.

Batemberezwa ibice bitandukanye by’Ubushinwa.

 

 

Ivan Heritier

The post Abanyeshuri b’Abanyarwanda bajyanywe na Huawei gutyaza ubwenge mu Bushinwa bishimiye andi mahirwe bahawe yo kwiga imico n’ururimi by’iki gihugu appeared first on IBYAMAMARE.com.

Miss Iradukunda Liliane ngo afite icyizere cyo kwegukana Miss World, yahawe n’ibendera ry’igihugu azitwaza

By admin

Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane ugomba guserukira u Rwanda mu marushanwa ya Miss World 2018, yahawe ibendera ry’igihugu agomba kuzitwaza anizeza Abanyarwanda ko iri rushanwa rizataha mu rugo.

Minisitiri w’umuco na siporo ashyikiriza Miss Iradukunda Liliane ibendera ry’igihugu azitwaza mu irushanwa rya Miss World 2018.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ugushyingo 2018 nibwo biteganyijwe ko Miss Iradukunda Liliane azahaguruka i Kigali yerekeza mu Bushinwa ahazabera irushanwa rya Miss World 2018.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Miss Iradukunda Liliane yashyikirijwe ibendera ry’igihugu na Minisitiri wa siporo n’umuco, Nyirasafari Espérance, anaganira n’itangazamakuru yizeza kuzitwara neza.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko yabwiye itangazamakuru ko afite ikizere cyo kwegukana iri rushanwa rya mbere ku isi ry’ubwiza rizaba riba ku nshuro yaryo ya 68, avuga ko nubwo abo azaba ahatanye nabo bakomeye nawe ntiyoroshye.

Ngo kuba yarabaye Miss Rwanda akiri muto byerekana ko ashoboye kandi n’imishinga yakoze nyuma yo gutorwa ihamya ko yahatana mu irushanwa iryo ariryo ryose kandi akaba yaritsinda.

Yagize ati: “Kuba naratangiye kugira inshingano zijyanye no kuba Miss nkiri muto byerekana ko hari icyo nshoboye kandi nakora kikazana impinduka nziza mu bantu.

Miss World 2018 izabera mu mujyi wa Sanya mu Bushinwa kuva ku itariki ya 9 Ugushyingo kugeza kuya 8 Ukuboza 2018 ari nabwo hazamenyakana uwegukana ikamba, izaba yitabiriwe n’abakobwa basaga 122.

Miss Iradukunda Liliane niwe mukobwa wa gatatu ugiye guserukira u Rwanda muri iri marushanwa nyuma ya Mutesi Jolly waryitabiriye muri 2016 na Iradukunda Elsa wa 2017 batashoboye kwegukana ikamba na rimwe cyangwa ngo baze mu myanya y’imbere.

Miss Rwanda, Iradukukunda Liliane na Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru.

 

 

Ivan Heritier

The post Miss Iradukunda Liliane ngo afite icyizere cyo kwegukana Miss World, yahawe n’ibendera ry’igihugu azitwaza appeared first on IBYAMAMARE.com.

Abageni bakoze impanuka bavuye gukora ubukwe, bapfa batageze murugo rwabo rushya

By admin

Umugore n’umugabo we bari bakimara gukora ubukwe bapfiriye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu ubwo bavaga mu muhango w’ubukwe bwabo ku wa gatandatu nijoro.

Will Byler na Bailee Ackerman Byler bombi bigaga kuri Kaminuza ya Sam Houston State University.

Abageni bapfuye bavuye mihango yabo y’ubukwe

Iyo mpanuka y’indege yabereye hafi y’ahitwa Uvalde, nko kuri kilometero 135 mu burengerazuba bwa San Antonio.

Ku mbuga nkoranyambaga, abari batashye ubwo bukwe batangaje ubutumwa bwo kwihanganisha abasigaye bo mu miryango ya ba nyakwigendera.

Umwe mu nshuti zabo zo kuri Facebook, yanditse ati:“Ndashavuye bitavugwa!”

Yongeyeho ko n’umupilote wari utwaye iyo ndege na we yapfiriye muri iyo mpanuka.

Ukuriye ishyirahamwe ry’abanyeshuri bo kuri kaminuza bigagaho, yasohoye itangazo kuri Facebook avuga ko ba nyakwigendera “bazahora bibukirwa ku mitima yabo yuje ubwuzu no kugira ishyaka kwabo”.

Impera ya {socialnetworck} ubutumwa bwa The Houstonian

Indi nshuti yabo nayo yanditse ubutumwa kuri Instagram igira iti:

“Mfite amahoro kubera ko muvuye kuri iyi si mwuzuye ibyishimo n’urukundo. Mbega ukuntu ari byiza ukuntu mugiye gukora ukwezi kwa buki muri kumwe na Yezu”.

aba bageni baguye mu mpanuka y’indege

Yongeyeho ati:”Ndishimye cyane kuba narashoboye kuba hamwe namwe mwese muri iyi minsi ya nyuma. Imitima yacu irakomeretse kuri ubu, ariko tuzi ko iri atari ryo herezo“.

Bombi bari bamaze isaha imwe irenga gato basezeranye ubwo kajugujugu barimo yakoreraga impanuka mu rwuri rw’umuryango wa Byler ruri mu majyepfo ya Texas.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cy’abanyeshuri cyitwa the Houstonian, Will Byler yigaga mu ishami ry’ubuhinzi.

Bailee Ackerman Byler we yigaga iyamamaza-buhinzi.

Bombi bari bari mu mwaka wabo wa nyuma kuri iyo kaminuza.

Nkuko byatangajwe n’urwego rw’igihugu ry’umutekano mu bwikorezi, indege barimo yakoze impanuka ni iyo mu bwoko bwa Bell 206B.

Ibyasigaye by’iyo ndege byatoraguwe mu gitondo cyo ku cyumweru aho habereye impanuka. Polisi ikorera muri ako gace yavuze ko hapfuye abantu benshi, ariko ntiyatangaza amazina yabo.

Kompanyi ikora ibyo gutegura ubukwe, ku wa mbere yasohoye itangazo ivuga ko yifatanyije “n’uyu muryango muri ibi byago”.

Ku rubuga rwa Instagram, iyi kompanyi yatangaje ifoto y’ubukwe bwa banyakwigendera.

Gerald Green Lawrence, wari utwaye iyo kajugujugu, na we yatangajwe ko ari umwe mu bapfuye.

Umukobwa we yabwiye igitangazamakuru ABC ko yari yarabaye mu gisirikare cy’Amerika afite ipeti rya kapiteni ndetse akaba yaranarwanye mu ntambara ya Vietnam.

 

The post Abageni bakoze impanuka bavuye gukora ubukwe, bapfa batageze murugo rwabo rushya appeared first on IBYAMAMARE.com.

Hafunguwe hoteli ya mbere ku Isi yubatse munsi y’amazi ihabwa izina ry’Ikinyarwanda (Amafoto)

By admin

Mu gihugu cya Maldives giherereye mu majyepfo ya Asia mu Nyanja y’Ubuhinde, hafunguwe hoteli ya mbere ku Isi yubatse munsi y’amazi, ihabwa izina ry’Ikinyarwanda ‘Muraka’.

Muraka hotel ya mbere ku Isi yubatse munsi y’amazi.

Iyi hotel y’amagorofa abiri, yubatse muri metero 4.99872 munsi y’inyanja y’u Buhinde. Ifite icyumba cyo kuraramo, aho kuba, ubwogero, icyumba cy’imyitozo ngororamubiri n’ahateguriwe abantu bashaka kuganira bitegeye ubwiza bw’inyanja.

‘Muraka’ ishobora kwakira abantu icyenda, ikaba yarubatswe n’asaga miliyoni 15 z’amadorali. Ni ahantu haryoheye gusohokera ku bakunda gutembera.

Uwahasohokeye aba yisanishije n’ibinyabuzima biba mu mazi kuko iyi hoteli igizwe n’ibirahuri uba ureba ibindi binyabuzima bitandukanye byo mu mazi.

Ibice biyigize byateranyirijwe ku butaka bwa Singapore, bijyanwa muri Maldives mu bwato bwihariye. Yashyizwe mu mazi, ishyigikizwa ibyuma bikomeye bituma itanyeganyega mu gihe cy’umuraba.

Kurara muri ‘Muraka’ byibura ijoro rimwe ntibyakwigonderwa na buri wese kuko ari ukwishyura ibihumbi 50 by’amadorali (50.000$) asaga miliyoni 43 mu manyarwanda harimo n’amafunguro.

Mushobora gukorera inama muri iyi hotel muri kureba n’ibindi binyabuzima biba mu mazi.

Aho gufatira amafunguro.

Aho abari muri hoteli bashobora kotera akazuba ku gice gitunguka hejuru.

Ishusho igaragaza ikirwa cya Rangali muri Maldives aho iyi hoteli iherereye

 

 

The post Hafunguwe hoteli ya mbere ku Isi yubatse munsi y’amazi ihabwa izina ry’Ikinyarwanda (Amafoto) appeared first on IBYAMAMARE.com.

Indirimbo ya Meddy na Diamond ishobora gukora amateka muri muzika nyarwanda

By admin

Ngabo Medard, wamenyekanye nka Meddy, uyu musore w’umunyarwanda usanzwe aba muri Amerika, kuri ubu ari kubarizwa mugihugu cya Tanzania aho yatangaje ko agiye gukorerayo imishinga itandukanye harimo no gukorana n’abahanzi baho.

Meddy ubwo yageraga muri Tanzania yakiriwe na RJ The Dj um dj wa Diamond akaba n’umuvandimwe bavukana kuri Nyina

Mukiganiro Meddy yagiranye na Wasafi TV, televiziyo ya Diamond Platnumz, Meddy yavuze ko ari muri Tanzania muri gahunda yo gukorana indirimbo n’abahanzi baho batandukanye ndetse no kumurikira abafana be bo muri iki gihugu indirimbo ze.

Kuri uyu wa Mbere hasakajwe amashusho yerekana Diamond ari kumwe na Meddy muri studio, amajwi bayafunze ku buryo utakumva ibyo bavugaga, bikaba bivugwa ko bari gukorana indirimbo, Nubwo we kugiti cye yirinze gutangaza niba koko ari gukorana indirimbo n’icyamamare Diamond Platnumz.

Meddy yagiye muri Tanzania agiye kureba imikorere ya lebel ya Diamond yise “Wasafi” uyu muhanzi yavuzeko yagiranye ibiganiro n’abahanzi bakorera muri iyi Studio kuko ngo abona hari icyo bamufasha mu iterambere rye rya muzika ndetse Meddy ahamyako yakiriwe neza ndetse agasanga hari n’abatanzaniya benshi bakunda ibihangano bye.

Meddy ni umwe mubahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, uyu musore amaze kwigaragaza cyane no mubice bitandukanye bya East African, aherutse gukorera igitaramo muri Kenya.

Taliki ya 29 Ukuboza 2018 ategerejwe i Bujumbura aho azava aza mu Rwanda gutaramira abakunzi be mu gitaramo cya East African Party giteganyijwe taliki ya 1 Mutarama 2019

The post Indirimbo ya Meddy na Diamond ishobora gukora amateka muri muzika nyarwanda appeared first on IBYAMAMARE.com.

Ikipe ya Rayon Sports yaguze imodoka ya Miliyoni 100 abakinnyi bazajya bagendamo bagiye mu mikino no mu myitozo(Amafoto)

By admin

Ikipe ya Rayon Sports yaguze imodoka ihagaze akayabo ka Millioni Ijana z’amanyarwanda, ni imodoka iri mubwoko bwa Foton, iri mu modoka nini zitwara abantu benshi, iyi modoka iakazajya ifasha iyi kipe mungendo zayo za buri munsi harimo nk’igihe bagiye gukina cyangwa gukora imyitozo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ugushyingo 2018 nibwo abayobozi banyuranye ba Rayon Sports bayobowe na Perezida wayo Paul Muvunyi bagiye kureba iyi modoka, barayisuzuma ngo barebe imikorere yayo. Yakuwe mu Gatsata ahakorera Akagera Motors , bayizamura umusozi wa Shyorongi, igarurwa mu Mujyi wa Kigali bumva ko imeze neza.

Imodoka nshya ikipe ya Rayon Sports yahashye, izajya itwara abakinnyi bayo

Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports yatangaje ko iyi modoka ubusanzwe Akagera Motors yayishakagamo miliyoni 108 FRW ariko baza kwemeranya kuyishyura agera kuri Miliyoni 100 FRW azishyurwa mu mwaka umwe.

Kompanyi zinyuranye za Rayon Sports nizo zizagira uruhare runini mu gutanga amafaranga menshi azagurwa iyi modoka binyuze mu byapa biyamamazaho bizajya bishyirwaho.

Kompanyi ya Radiant Insuranze Company yo yahise itanga miliyoni 34 FRW naho Rayon Sports yo yahise itanga Miliyoni 16 FRW bivuga ko ku ikubitiro Rayon Sports izaba yishyuye icya kabiri cy’amafaranga azagura iyi modoka yo mu bwoko bwa Foton. Andi asigaye azishyurwa n’abafatanyabikorwa ba Rayon Sports barimo Skol , Bonanza Ltd na Airtel. Kompanyi izajya ifata umwanya munini wo kuyamamazaho izajya itanga menshi. Biteganyijwe ko buri kwezi kwamamaza kuri iyi modoka bizajya byinjiriza Rayon Sports Miliyoni 5 FRW.

Umutoza wa Rayon Sports Robertinho agaragaza ibyishimo atewe n’iyi modoka

Paul Muvunyi yavuze ko bayisuzumye, hakaba hasigaye kujya kuyishyura. Izajya ikoreshwa Rayon Sports yagiye mu myitozo ndetse no mu mikino inyuranye. Ijyamo abantu 52.

Tariki 22 Ukwakira 2017, ubwo Muvunyi Paul yongeraga gutorerwa kuyobora Rayon Sports yari yemeye ko agomba kuyigurira imodoka igezweho. Icyo gihe yavuze ko ngo yifuza kuyisubiza izina yahoranye rya ‘Mpatsamakipe’.

Byari ibyishimo ku bayobozi ba Rayon Sports bayobowe na Paul Muvunyi

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko kugura iyi modoka bibafashije kugusezera kugukodesha izindi modoka zabahendaga kuko nibura Rayon Sports yatangaga miliyoni 3 FRW buri kwezi yo gukodesha imodoka.

The post Ikipe ya Rayon Sports yaguze imodoka ya Miliyoni 100 abakinnyi bazajya bagendamo bagiye mu mikino no mu myitozo(Amafoto) appeared first on IBYAMAMARE.com.

❌