WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayImirasire.com

Ibi nibyo Rayon Sports yifuza ku bazajya bayitumira mu marushanwa

By Welcome Fred

Nyuma y'aho ikipe ya Rayon Sports yikuye mu mikino y'igikombe cy'intwari kubera ko FERWAFA yanze kwemera ubusabe bwayo bwo gukinisha abakinnyi bayo bashya batarabona ibyangombwa,yahise ishyira hanze ibaruwa y'amapaji 3 igaragaza ibyo ushaka kuyitumira agomba kubanza kwitaho mbere yo kuyoherereza urwandiko.

Ibi bisabwa Rayon Sports yabishyizeho kugira ngo izitabire irushanwa ryose ritarimo shampiyona, igikombe cy'amahoro, CECAFA, imikino nyafurika cyangwa indi mikino yemewe na FIFA,

  • January 24th 2020 at 08:17

Petersbakers barimo kwigisha abifuza kwiga gukora cake n'ibijyanye nazo! Iyandikishe imyanya itarashira

By Welcome Fred

Ibi byo kwihangira imirimo kandi bikunze kenshi gushimangirwa na Leta y'u Rwanda aho ishishikariza abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bakiga ibijyanye n'ubumenyingiro kuko ariwo musingi wo kwiteza imbere utarindiriye gusiragira usaba akazi.

Petersbakers bakora cakes mu ishusho wifuza

Ni muri urwo rwego Petersbakers babiboneye kure bahitamo kunganira leta y'u Rwanda kuzamura umubare w'abashaka kubyaza umusaruro impano zabo ashyiraho ishuri rizajya rifasha abarigana kwiga gukora cakes n'ibindi bijyana nazo.

Bimwe muri ibyo bigendera umujyo umwe na Cakes twavuga, imigati,Pizza,Burgers n'ibindi kandi akarusho n'uko iyo abanyeshuri bamaze kwiga bakurikiranwa bagafashwa uko banacunga neza ibyo bamaze kugeraho.

Ubu bumenyi Peters Bakers barimo gusangiza ababagana abutanze nyuma y'uko yari asanzwe ari inararibonye mu gukora Cakes zikunda gukoreshwa n'ibyamamare bitandukanye aho usanga nta handi bazigurira mu gihe bafite ibirori uretse Petersbakers.

Ni nyuma kandi y'uko akuye ubumenyi muri kaminuza mu bijyanye na Food Production bityo akaba yumva kubwihererana bitari byiza maze ahitamo gushinga ishuri maze buri wese akibonamo.

Zimwe muri Cakes abanyeshuri biga gukora harimo nka Vanilla cake, Chocolate cake, Lemon cake, Coconut cake, Mychoco cake n'izindi,akarusho kandi n'uko bamwe mu bazarangiza kwiga bashobora kuzahabwa akazi.

Kugeza ubu abanyeshuri batangiye kwiga mu ntangiro z'ukwezi gushize kwa Mutarama bageze kure amasomo ariko hakaba hatanzwe andi mahirwe y'abandi bazatangira mu kwezi gutaha kwa Gashyantare 2020.

Uburwo bwo kwiyandikisha buri mu buryo butandukanye

Ushobora kandi kwiyandikishiriza ku Biro bya Petersbakers biherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali hafi y'aho Ambasaderi wa Amerika atuye ku muhanda KG692,ushobora no kubikora kandi uhamagaye Petersbakers kuri telefone igendanwa; (250)786048392 cyangwa ukabandikira kuri iyi Email ikurikira; [email protected]

Tubibutse ko kwiyandikisha mu kiciro kizatangira amasomo muri Gashyantare byatangiye bikaba biteganyijwe ko bizarangira 07feb hanyuma gutangira kwiga ni 10 feb 2020 bigasozwa nyuma y'amezi atatu.

Kanda hano wiyandikishe

https://docs.google.com/forms/d/e/1FAIpQLSc1tjHi6pZ15OXchY5RD7q3sHCyA7hWAuG5xSdE8bbLB9FCAA/viewform

Dr Munyakazi yasabye abayobozi b'ibigo by'amashuri kutirukana abanyeshuri kuko batazanye amasuka

By Welcome Fred

Yabivuze mu kiganiro yagiranye n'abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abakora mu nzego zifite aho zihuriye n'Uburezi mu karere ka Huye, agaruka ku bibazo biri kuvugwa mu burezi muri iki gihe birimo ibyo kwaka abanyeshuri ibikoresho by'umurengera.

Yavuze ko bimwe muri ibi bikoresho bitumwa abana biba bitanafitanye isano n'imyigire ye nk'amasuka, imikoropesho, amafaranga y'ireme ry'uburezi n'amafaranga y'inyubako.

Yasabye ibigo bisubizayo abana batazanye biriya bikoresho, kubihagarika kuko bihonyora uburenganzira bwabo.

Yavuze ko niba ari n'ibikoresho biba bikenewe cyane koko, umwana adakwiye kubirenganiramo ahubwo ko akwiye kwemererwa gukurikirana amasomo ahubwo ababyeyi be akaba ari bo bashakisha ibyo bikoresho.

Yananenze komite z'ababyeyi zica ruhinganyuma bagenzi babo aho kugir ango zifate imyanzuro iri mu nyungu rusange ahubwo zikabogamira ku ruhande rw'ishuri

Ati “Babahaye inshingano zo kubareberera, kureba inyungu zabo gukorana n'ubuyobozi bw'ishuri kugira ngo ibyemezo bifatwa bibe ari ibyemezo bigiye kunganira ishuri mu kuturerera, ariko ntabwo mubikora.”

Dr Isaac Munyakazi avuga ko ibikorwa byose mu burezi biba bigamije imyigire myiza y'abana ariko ko ariya makosa yose agira ingaruka kuri bo mu gihe inzego zose zikwiye gukora ibyo zikora ariko zishyira inyungu imyigire y'abana.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri na bo bagaragaje impungenge zo kuba hari abana batinda kugera ku bigo by'amashuri bigatuma bitesa intego byihaye ndetse n'abana ntibabone umusaruro ushimishije kuko basanga bagenzi babo barabasize.

Umuvunyi mukuru, yanenze Abanyarwanda badatanga amakuru kuri ruswa

By Welcome Fred

Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane (Transparency International) watangaje raporo y'umwaka wa 2019, igaragaza ko 2/3 by'ibihugu bigize isi bitarimo gutera intambwe mu kurwanya ruswa.

Uyu muryango uvuga ko amanota 0 ahabwa igihugu cyamunzwe na ruswa, amanota 100 agahabwa igihugu gifite abaturage n'abakozi bagaragaza ibyo bakora n'uburyo bakoresheje umutungo, kandi bakirinda guhishira umuntu wese ushaka kwakira ruswa no gukoresha iby'abandi mu nyungu ze bwite.

Ibihugu bibiri byaje ku mwanya wa mbere ku isi muri iyi raporo ya 2019 bikaba ari Danmark na Nouvelle Zelande byabonye amanota 87, naho bibiri bya nyuma bikaba ari Sudani y'Epfo yabonye amanota 12 na Somaliya yahawe amanota 9.

U Rwanda rwahawe amanota 53, rukaba rwagumanye umwanya wa mbere mu karere ruherereyemo, ndetse n'uwa kane muri Afurika yose ugereranyije n'umwaka wa 2018, ariko rukaba rwaratakaje amanota atatu ku rwego rw'isi mu bihugu 180 byakoreweho ubushakashatsi.

Umuvunyi Mukuru w'u Rwanda, Anastase Murekezi wari mu bamurikiwe ubu bushakashatsi bwa Transparency International kuri uyu wa kane, yagize ati “ibi biradukangura kugira ngo tumenye ko ihiganwa turimo ku isi ari ihiganwa rikomeye cyane”

“Ibyo ukora bigomba kumenyekana, hari ibikorwa ku rwego rw'Igihugu, hari n'ibikorwa ku rwego rw'akarere”

“Abanyarwanda biyemeza gutanga amakuru kuri ruswa ni bake, nta n'ubwo bagera kuri 20%, icyo ni ikibazo kuko inzego zo gukumira no kurwanya ruswa zirakora cyane, ariko zikora zishingiye ku makuru zishaka kandi zihabwa”.

Umuvunyi Mukuru atunga agatoki inzego zirimo amasoko ya Leta, izishinzwe imyubakire cyane cyane aho abaturage ngo bubaka badakurikije amategeko ndetse no mu bijyanye no gushaka akazi.

Anastase Murekezi avuga ko mu myaka itanu ishize Leta yahombye cyangwa yibwe amafaranga arenga miliyari zirindwi kubera ruswa, ariko ko ibikorwa byo kuyaguruza bikomeje ngo byatumye haboneka amafaranga arenga miliyari eshatu.

Umuyobozi wa Transparency International, ishami ry'u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko u Rwanda rufite ubushake bwa politiki mu kurwanya ruswa, ariko ngo umusaruro ubuvamo ntuhwanye na bwo.

Ingabire yagize ati “Kuki ubushake buhari, twese tububona tunabwemeranyaho, ariko ntitubone umusaruro ungana na bwo? Birapfira he? Aho ni ho dukwiye gutinda”.

Raporo ya Transparency ya 2019 ikomeza igaragaza ko ibihugu byateye imbere nka Canada, u Bufaransa, u Bwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Budage n'u Buyapani, na byo birimo gutakaza amanota ndetse nta ntambwe n'imwe bigeraho mu kurwanya ruswa.

MINISANTE irasaba Abanyarwanda kwirinda kujya ahari Novel Coronavirus

By Welcome Fred

Iby'icyo cyorezo byasobanuwe na Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, ubwo yagiranaga ikiganiro n'abanyamakuru kuwa kane tariki 23 Mutarama 2020, aho yagarutse ku bukana bwacyo, uko cyandura n'uko cyakwirindwa hagamijwe gushaka uko cyakumirwa.

Iyo ndwara yo mu bwoko bw'ibicurane, yagaragaye mu Bushinwa mu Kuboza umwaka ushize, ikarangwa n'ibicurane, inkorora, gucika intege no kugira umuriro mwinshi, uyanduye igatangira kugaragara hagati y'ibyumweru bibiri na bitatu.

Minisitiri Gashumba yasabye Abanyarwanda kwirinda kujya ahari iyo ndwara kugira ngo batayikwirakwiza ikaba yanagera mu Rwanda.

Agira ati “Icyo dusaba Abanyarwanda ni ugukomeza kwirinda nk'uko babigenje mu kwirinda Ebola kandi byagenze neza, n'aha rero ingamba ni zimwe, ni ukwirida kujya ahari icyo cyorezo. Iyo ndwara yandurira mu mwuka mu gihe cyo guhumeka ndetse no mu myanda yo mu mazuru”.

Ati “Ubu twasabye abatwara abagenzi mu ndege ko bajya bareba abo batwaye niba ntawe urimo ufite ibicurane bikabije, ukorora cyane ndetse wipfuna buri kanya. Icyo gihe uwo muntu ahabwa akantu gapfuka umunwa kugira ngo niyitsamura hatagira udutonyanga tw'amacandwe tugwa ku wo bicaranye akaba yamwanduza niba arwaye”.

Kugeza ubu iyo ndwara nta handi iragaragara uretse mu Bushinwa, imibare ya vuba ikaba yerekanye ko imaze gufata abantu 296, muri bo bane ikaba imaze kubahitana.

Minisitiri Gashumba ariko yanahumurije Abanyarwanda abawira ko bitabujijwe kujya mu Bushinwa, kuko aho iyo ndwara iri harimo gukurikiranwa byihariye.

Ati “Kugeza ubu nta Munyarwanda uri ahari iriya ndwara, ntibibujijwe ko abantu bajya muri kiriya gihugu, cyane ko umujyi iyo ndwara irimo ucunzwe cyane, nta muntu uwusohokamo cyangwa ngo awinjiremo. Ugeze mu gihugu ukagaragaza ibimenyetso twavuze mbere, ihutire kwa muganga”.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (WHO), risaba abatuye isi muri rusange kwirinda icyo cyorezo bagira isuku, kuko kugeza ubu ngo nta buryo bwo kuvura iyo ndwara bwihariye buhari, gusa ngo harimo gukorwa ubushakashatsi bwatuma idakomeza gukwirakwira.

Icyo kiganiro cyanitabiriwe n'abakuriye urugaga rw'abikorera (PSF) ndetse n'abo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), kugira ngo babone ubutumwa bujyanye no kwirinda, baha abacuruzi bajya mu Bushinwa ndetse n'uko ba mukerarugenda baza mu Rwanda bakurikiranwa.

Ese wabuze urubyaro?uzi igituma umugabo n'umugore batinda kubyara cyangwa ntibabyare ? Dore icyo wakora

By Welcome Fred

Dore ibishobora gutuma umugore atinda kubyara cyangwa ntabyare

1.Kuba imiyoborantanga ye yarazibye

Ibingibi ngo ni nabyo bikunda kuboneka ku bagore benshi batabyara. Icyo gihe intangangore ntizibona aho zinyura, ndetse n'intangangabo zinjiye mu gitsina cy'umugore nazo ntizibone aho zinyura kugirango zihure n'intangangore bikore igi.

2. Anovulation

Iyi ni impamvu ya kabiri ituma umugore aba ingumba. Aha bikaba bishatse kuvuga ko intangangore ye idasohoka ngo ive mu gasabo iyo yakuze. Birumvikana niba itasohotse ntizigera ibasha guhura n'intangangabo.

3.Endométriose

Ahangaha hari uturemangingo dutuma agahu kaba mu mura, gakura igihe kurekurwa kw'intanga byegereje, hakaba hasa n'ahanepa kugirango umugore naramuka asamye igi rizabone aho ryicara.

Uturemangingo dutuma ibi bibaho rero, mu gihe cya endométriose, ngo utu turemangingo hari igihe tujya no ku gasabo k'intanga, cyangwa se tukajya ku muyoborantanga, noneho buri kwezi naho hakajya hakura nk'ahitegura kwakira umwana, kandi igihe cy'imihango naho bigasenyuka, gusa bikabura aho bisohokera bikitekera inyuma y'umura.

Ahangaha rero niho usanga ngo umugore ajya mu mihango akaribwa bidasanzwe, ndetse n'igihe akora imibonano mpuzabitsina ngo akaba yababara cyane kubera ko igitsina cy'umugabo iyo kinjiye hirya gisa n'igikoma ha handi hatekeye ya maraso noneho agasa n'utonekara.

Impamvu zishobora gutera ubugumba ku mugabo

1. Infection yangiza udusabo tw'intangangabo (amabya)

Iyi infection ikaba ituruka ku kuba umugabo yarigeze kurwara amashamba akiri umwana mutoya.
Iyi ikaba ari indwara ababyeyi baba bagomba kuvuza bwangu igihe bayibonye ku bana babo b'abahungu, kugirango bitazabaviramo iki kibazo kera.

Ndetse wabona yadutse, ukagerageza kurinda umuhungu wawe kwegerana n'abakiyirwaye kugirango itamufata kuko aribyo byaba byiza kurushaho. 10% by'abana b'abahungu barwaye amashamba rero, ngo bakaba bahinduka ingumba kuberayo.

2. Varicocèle

Ahangaha ni igihe imitsi iba ku dusabo tw'intanga tw'umugabo (amabya) iba yarabaye minini cyane, maze kubera amaraso menshi ahanyura hagashyuha, bityo ubushyuhe busabwa ngo intangangabo zikorwe bukarenga ntibishoboke.
Ubundi ubushyuhe zikorerwaho ni degre 34, ari nayo mpamvu amabya aba hanze y'umubiri, mu gihe mu mubiri w'umuntu utarwaye haba ubushyuhe butari munsi ya degre 37.

3. Ngo umugabo ashobora no kuba nta mbuto afite na mba

wenda kubera ko umubiri we udakora umusemburo witwa tyroïde, kuko ariwo ufasha mu ikorwa ry'intangangabo. Cyangwa se uturemangingo two mu mabya tukaba tudakora neza.

Impamvu zishobora gutera ubugumba ziturutse kuri bombi icyarimwe
Aha ni igihe umwe ku ruhande rwe apimwe agasanga ari muzima, hanyuma n'undi ku ruhande rwe nawe agapimwa agasanga ari muzima.

Nyamara bahurira hamwe mu rugo, ntibabyare! Ibi ngo byaba biterwa no kuba ururenda rw'umugore rutameze neza cyane, bigahura n'uko umugabo nawe afite intangangabo zitameze neza cyane. Niba ibi bihuriranye, abashakanye ntibabyara.
Ibindi bishobora gutera ubugumba ku bagabo

1.Azoospermie

Ni indwara yo kutagira intanga ngabo mu masohoro
Kutagira intangangabo zihagije cyangwa uburwayi bwazo bituma abagabo batabasha kubyara

2. Oligospermie

Umubare w'intanga ngabo uri munsi ya miliyoni 30/ml ;

3. Asthénospermie

Ni ukuba umugabo afite Intangangabo zidafite umuvuduko uhagije

4.Teratospermie

Umubare w'intanga ngabo zifite imiterere itari yo aba ari minini cyane
Iyo umugabo afite ibyo bimenyetso 3 bya nyuma icyarimwe, amahirwe ye yo kubyara aba ari macye cyane, n'ubwo rimwe na rimwe ashobora kubyara, ariko aba ari nk'impanuka.

Kugira ngo babyare n'uko baba bagomba kwegera abaganga bavura bakoresheje imiti y'inyunganiramirire gusa.

Iyo umugabo afite Azoospermie ntabwo aba ashobora kubyara mu buzima bwe.
Kugira ngo abashe kubyara ni ugushaka abaganga bamuvura bakoresheje imiti iri mu rwego rw'inyunganiramirire ikora mu kuvura abagabo batabyara.

Teratospermie, Oligospermie Asthénospermie izi ndwara eshatu ubuvuzi busanzwe ntiburabasha kuzivura. Cyakora ubuvuzi bwa gishinwa bukoresheje imiti yo mu rwego rwa food supplement niyo yonyine ivura ubu burwayi.

Imiti ikoreshwa itanga ibisubizo mu kongera umubare w'intanga, mu kongera ubwiza bw'intanga ndetse no kongera umuvuduko wazo.

  • January 22nd 2020 at 10:31

Hamwe na PetersBakers wabona Cakes zihariye wakoresha mu bukwe no mu bindi birori

By Welcome Fred

N'ubwo umubare w'abasirimu umaze kwiyongera,hari abashaka aho bakura ibikoresho bya gisirimu bakwifashisha muri ibyo birori ariko ntibahamenye ari nayo mpamvu twiyemeje kubagezaho aho mwakura izi serivisi.

Abakunze gukurikira imbuga nkoranyambaga nkoranyambaga za Petersbakers bakunze kubona Cakes z'akataraboneka zigaragaraho.Ni cakes zikozwe mu buryo butandukanye hakurikijwe uko uyishaka yifuza.

Izi cakes zizwiho kuba zifite icyanga, hejuru y'ibyo hakiyongeraho ko cakes bakora ziba zikungahaye ku ntungamubiri zinyuranye.Mu birori bitandukanye no mu bukwe hakoreshejwemo izi cakes bagenda bazivuga imyato.

Petersbakers bakora cake zitandukanye harimo; Vanilla cake, Chocolate cake, Lemon cake, Coconut cake, Mychoco cake n'izindi. Umwihariko wabo ni uko nta handi wasanga cake yitwa ‘My choco'. Iyi cake ntisanzwe kuko igizwe n'imboga n'imbuto zitandukanye, bityo ikaba ikungahaye ku ntungamubiri.

Afite uburambe mu kuzikora kuva muri 2008 ariko muri 2019 ni bwo yatangiye kubikora byeruye kugira ngo cake zijyanye n'igihe azigeze ku banyarwanda bose.

Uretse gukora Cakes,Petersbakers banatanga ubumenye ku bifuza kuzikora aho kuri ubu bigisha abanyeshuri batandukanye mu kunguka ubumenyi aho ababyifuza banyarukira aho bakorera ku Kacyiru mu karere ka Gasabo.

Ku banyeshuri batariyandikisha mwakwihutira kwiyandikisha ku cyicaro cy'iryo shuri ryavuzwe haruguru cyangwa mukanahamagara kuri tel:+250786048392.Wanasura urubuga rwa Instagram 'Petersbakers' ukibonera Cake zitagira uko zisa.

Inyandiko 800 zimaze koherezwa mu mahanga ngo hatabwe muri yombi abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

By Welcome Fred

Ibi ni ibivugwa n'umuryango mpuzamahanga w'ubushakashatsi kuri Jenoside (Réseau International Recherche et Génocide -RESIRG) ukorera mu Bubiligi, nyuma y'uko hari abakomeje kugaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside ku mugabane w'i Burayi.

Nyuma yo gusanga hari umubare muke w'inyandiko z'ubuhamya, ibitabo n'amakuru muri rusange kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango RESIRG wiyemeje gukora ubushakashatsi unakusanya amakuru ndetse n'ubuhamya ku bagizweho ingaruka na Jenoside.

Umuyobozi w'uyu muryango, Deogratias Mazina, avuga ko ubushakashatsi bakora buzaba igisubizo ku kibazo cy'amakuru make ahari i Burayi, kugira ngo banyomoze abagoreka amateka y'u Rwanda.

Agira ati “Hari Ababiligi, bamwe ni abarimu muri kaminuza bari bafitanye ubucuti na leta yakoze Jenoside, babikoresha nk'iturufu kugira ngo bagaragare, ngo bitwe ko ari impuguke kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uugero ni nk'uwitwa Philippe Regens ukunze gukoresha inama no kwandika ibitabo bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Akomeza avuga ko ubushakashatsi bakora no gukorana n'abanditsi batandukanye bubafasha mu kujya kunyomoza ibyo abo bapfobya bavuga, kuko hari igihe babura amakuru afatika yo kwifashisha muri ibyo biganiro.

Yanagarutse ku banyamakuru barimo Peter Vinderligen ukunze kuvugira abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Twasanze afitanye ubucuti bwihariye n'abantu bamwe na bamwe bakekwaho Jenoside kugira ngo abavugire agaragaze ko uruhare bagize rwari rufite ishingiro, ni yo mpamvu dukora ubushakashatsi bwo kunyomoza amakuru bafite no kumenyesha amahanga ukuri ku byabaye”.

Ibi biravugwa mu gihe Komisiyo y'Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), itangaza ko ubushinjacyaha bw'u Rwanda bumaze kohereza mu mahanga inyandiko 800 zo guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muryango kandi ukaba ugenda ushishikariza abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, gutinyuka bagatanga ubuhamya bw'ibyababayeho, kugira ngo bifashe mu kubika amakuru yo kwifashisha mu bikorwa bitandukanye birimo n'imanza.

I Huye abanyeshuri birukanwe

By Welcome Fred

Abo bana biganjemo abiga mu mwaka wa kabiri n'uwa gatanu w'ayisumbuye bahawe inyemezamanota zanditseho ko birukanwe burundu mu kigo ubwo hasozwaga umwaka w'amashuri wa 2019.

Umuyobozi w'iryo shuri, Byiringiro Dan, n'ubwo adasobanura neza ikosa abo bana bakoze, avuga ko Komite ishinzwe imyitwarire mu kigo yafashe umwanzuro wo kubirukana burundu kuko bagaragaje imyitwarire mibi cyane nkuko tubikesha IGIHE.

Ati “Twabirukanye kubera imyitwarire mibi; nonese umwana yagira amanota mabi mu gihembwe cya mbere, mu cya kabiri bikaba uko no mu cya gatatu bagakomeza kwitwara nabi ukabagira ute? Ni Komite ishinzwe imitwarire mu kigo yabafashe icyemezo cyo kubirukana.”

Mu ntangiriro z'umwaka w'amashuri wa 2020, bamwe muri abo banyeshuri birukanwe bagarutse ku ishuri bari kumwe n'ababyeyi babo baje gusaba imbabazi ariko bangirwa gukomeza kwiga.

Hari n'abavuga ko bagerageje kujya gushaka ishuri ku bindi bigo barangirwa kuko bafite indangamanota igaragaragaza ko birukanwe kubera imyitwarire mibi.

Umwe mu babyeyi ufite umwana wirukanwe yavuze ko byamutunguye kuko yabimenye ari uko umwaka w'amashuri wa 2020 utangiye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yavuze ko icyo kibazo ari kugikurikirana kugira ngo abo bana bashakirwe uko basubira mu ishuri.

Yavuze ko ubuyobozi bw'ishuri rya Butare Catholique bwakoze amakosa yo kwirukana abanyeshuri benshi icyarimwe kandi ubw'Akarere butabizi.

Ikindi ngo ni uko niba abo bana baragaragaje imyitwarire mibi mu buryo bukabije mu bihembwe bitandukanye hari hakwiye kubanza guhamagaza ababyeyi babo n'ubuyobozi bw'Akarere bakagirwa inama aho kwihutira kubirukana burundu.

Yanenze ababyeyi babonye abana babo birukanwe bakabiceceka ntibahite babimenyesha ubuyobozi ngo ikibazo gikurikiranwe.

Kankesha yavuze ko ibigo by'amashuri byirukana abanyeshuri biri mu bituma umubare w'abana bata amashuri wiyongera.

Yijeje ko bagiye gukora ibishoboka byose abo bana bagashakirwa andi mashuri bakajya kwiga ku buryo nta n'umwe uzata ishuri.

Muri iyi minsi abandi bana batangiye amashuri abo birukanywe bo bakunze kuzindukira ku ishuri no ku Biro by'Akarere ka Huye gusaba imbabazi no kwinginga ubuyobozi ngo bubashakire aho bajya kwiga.

Mu Ukwakira 2019 ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bwatangaje ko bufite abana 1 271 bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye bataye ishuri bituma umubare w'inzererezi mu Mujyi wa Huye wiyongera, bityo buri guhangana n'icyo kibazo harebwa uko basubizwa kwiga.

Bernard Makuza yahawe izindi nshingano

By Welcome Fred

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo Makuza yerekeje muri Comores ayoboye itsinda ry'indorerezi 40 z'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kugira ngo zikurikirane uburyo amatora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu azakorwa.

Ni amatora ateganyijwe ku wa 19 Mutarama 2020. Iki gihugu kiyoborwa na Azali Assoumani kuva mu 2016.

Kugira ngo Makuza atoranywe nk'ugomba kuyobora izi ndorerezi, byaturutse ku busabe bwa AU bishingiye na none ku buryo u Rwanda ruhagaze ku ruhando mpuzamahanga aho rukomeje kuba icyitegererezo mu ngeri zinyuranye.

Mu gutoranya ababa indorerezi za AU mu matora, harebwa mu ba Ambasaderi b'ibihugu muri AU bafite icyicaro muri Ethiopia, abakora mu miryango itegamiye kuri leta yaba irengera uburenganzira bwa muntu, mu Nteko Nyafurika Ishinga Amategeko na bamwe mu bayobozi bo muri Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe hanyuma bagashaka ushobora kubahagararira.

Avuga kuri izi nshingano Makuza yagize ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wampaye ubwo burenganzira, ngiye ku bw'igihugu ntabwo ari ku bwanjye, ntabwo ndi igitangaza ku buryo bajya kuntoranya ahubwo ni ukubera uko igihugu cyacu gihagaze.”

Amatora aheruka ku bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Comores yaherukaga mu 2015, manda yabo ni imyaka itanu. Inteko igizwe n'abadepite 33, mu matora aheruka abagore bari babiri. Ishyaka UPDC niryo ryari ryabonye imyanya myinshi (11).

U Rwanda ruvuga ko Abaturage nibaba batagihohoterwa muri Uganda bizatangazwa

By Welcome Fred

Ibi byatangajwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'ubutwererane, Dr. Vincent Biruta mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu.

Icyemezo cya Leta ya Uganda cyo kurekura abanyarwanda 9 yari ifunze mu buryo budakurikije amategeko no kubashyikiriza u Rwanda, cyakiriwe neza na Guverinoma y'u Rwanda.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyahuriranye n'iyi nkuru abasesenguzi bagaragaza nk'imbarutso ya paji nshya mu kuzahura umubano w'u Rwanda na Uganda, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko iyi ari intambwe ishobora no kugira ingaruka ku rujya n'uruza hagati y'ibihugu byombi, igihe Uganda yaba iteye izindi ntambwe mu iyubahirizwa ry'amasezerano ya Luanda.

U Rwanda kandi rusaba Uganda kuzibukira ibikorwa byo gufasha imitwe y'iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda irimo na RNC iyobowe na bamwe mu batorotse ubutabera bw'u Rwanda bagahungira mu gihugu cya Afurika y'Epfo.

Ni mu gihe igihugu cya Afurika Yepfo giheruka gutora itegeko ribuza impunzi ziba ku butaka bwacyo gukora ibikorwa bya politiki birimo n' ibigamije guhungabanya ibindi bihugu.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr. Vincent Biruta avuga ko iki cyemezo cyaguye neza Guverinoma y'u Rwanda.

Minisitiri Biruta yanahishuye uruhare rwa Leta y'u Burundi mu bitero byahungabanyije umutekano w'u Rwanda mu bihe no mu buryo bunyuranye, atera utwatsi ibirego by'icyo gihugu kuko ngo bigoreka ukuri.

Ku birebana n'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba u Rwanda rubereye umuyobozi muri iki gihe, Minisitiri Biruta yagaragaje ko inama y'abakuru b'ibihugu binyamuryango iteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Gashyantare, ari na bwo u Rwanda ruzasimburwa na Kenya ku buyobozi bw'uyu muryango

BARAHINDUKA,indirimbo ya Dr Scientific itanga ubutumwa ku bagabo bubatse

By Welcome Fred

Iyi ndirimbo ahanini yibanda ku kwigisha Abagabo gufataneza abagore bakuzuzishingano z'urugo no gukurikiza amahame agenga umuryango banirinda amakimbirane ya hato na hato.

Uyu mugabo ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Sibomana Jean Bosco, gusa mu muziki azwi nka Dr Scientific. Ni umuhanzi nyarwanda ukunze kuririmba mu njyana zitandukanye agamije gutambutsa ubutumwa bwe.

Akunze gukora indirimbo zirimo ubutumwa bwigisha umuryango mugari urukundo,ubumwe n'ubwiyunge ,gushishikariza abanyarwanda kwitabira gahunda za leta n'ibindi bitandukanye.

ushaka gukurikira ibikorwa bye wamusanga ku rukuta rwe rwa facebook (Sibomana Jean Bosco) kuri instagram (Dr Scientific). Ndetse izi ndirimbo ze ziri kuri Album ye wazisanga kuri Channel ya you tube yitwa Direction music.

Dr Scientific ashyize iyi ndirimbo hanze nyuma y'uko mu minsi ishize aherutse gushyira hanze indirimbo yise Birashyusha mu rwego rwo kwifuriza abanyarwanda Noheli Nziza Ndetse n'umwaka mushya wa 2020

  • January 9th 2020 at 07:24

Trump avuga ko abantu bagiye kubona ubukana bwa Amerika

By Welcome Fred

Ibi Perezida Trump yabitangaje kuri uyubwa gatatu ubwo yagezaga ijambo ku Banyamerika, asobanura ikigiye gukorwa nyuma y,'ibisasu byatewe na Iran ku birindiro bya Amerika biri muri Iraq.

Trump ati"Amerika yashoye asaga tiriyali 2 z'Amadorali ya Amerika mu kubaka igisirikare, gusa ntabwo tuzakoresha izi mbaraga kuko dushaka amahoro. Gusa ni biba ngombwa imbaraga zizifashishwa."

Akomeza agira ati "Abavuga ko Amerika ikurikiye peteroli mu Burasirazuba bwo hagati baribeshya kuko Amerika irayifite kandi ihagije"

perezida Donald Trump yasabye ibihugu nk'Ubudage, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubushinwa,...guhuriza hamwe imbaraga bagaharanira icyazana amahoro mu karere k'Uburasirazuba bwo hagati

Iran yarashe ibi bisasu ku Banyamerika mu kwihimura no kwerekana ko biteguye guhorera urupfu rw'umujenerali wabo uheruka kuraswa na Amerika.

Ubwo umurambo wa Gen. Qasim Soleiman watemberezwaga muri Iran mbere yo gushyingurwa, abayobozi b'iki gihugu bavuze ko urupfu rwa jenerali wabo bafataga nk'intwari batarureka gutyo ko bagiye gushaka uburyo bwo kwihorera.

Igitero cya Amerika cyagabwe n'indege itagira umuderevu (Drone) kigahitana Suleimani ni urugero rukomeye rw'ubushyamirane hagati y'ibihugu byombi.

Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihita zifatira ibindi bihano Irani mu rwego rw'ubukungu bizagumaho kugeza igihe Irani ihinduriye imyitwarire yayo.

Perezida Trump yari yatanze impuruza ko azagaba ibitero bya gisirikare kuri Irani niramuka yibasiye ibirindiro byayo cyangwa abaturage, ariko kuri iyi nshuro yanze kubigaba.

  • January 9th 2020 at 05:32

UR iremeza ko igiye gutanga impamyabumenyi ku batinze kuzibona

By Welcome Fred

Ibi bije nyuma y'uko abarangije muri Kaminuza y'u Rwanda bavugaga ko batinze kubona impamyabumenyi zabo bikaba byanatumaga batabona akazi mu bigo bitandukanye cyane cyane ibya leta kuko batakwemerera gukora ibizamini nta mpamyabumenyi ufite.

Kaminuza y'u Rwanda mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, yavuze ko impamyabumenyi z'abasoje kwiga muri Kamunuza y'u Rwanda mu byiciro bitandukanye bazatangira kuzibona mu mpera z'uku kwezi.

UR kandi ikomeza ivuga ko mu gihe abasoje Kaminuza bategereje impamyabumenyi, batagomba kubura amahirwe yo gushaka akazi kuko iyi kaminuza yavuganye na Minisiteri y'abakozi (MIFOTRA) ko bakorohereza abarangije kaminuza bazana ibyemeza ko barangije kaminuza (To Whom).

Mu gukemura ikibazo cyo gutinda kw'impamyabumenyi ku basoje Kaminuza y'u Rwanda, ku bari kwiga muri uyu mwaka, ngo umunsi bazakoreraho ibirori byo gusoza amashuri (Graduation Ceremony) ni nabwo bazahabwa impamyabumenyi zabo. Ngo byakerezwaga n'uko zakorerwaga i Burayi.

Kaminuza y'u Rwanda yanavuze ko impamyabumenyi ziri gukorerwa mu Rwanda. Kuba ari ubwa mbere zitangiye gukorerwa mu Rwanda birasaba imbaraga nyinshi n'ubwitonzi kugira ngo hakorwe impamyabushobozi zizewe kandi zijyanye n'igihe.

Abasoje kaminuza umwaka ushize (abakoze ibirori byo gusoza kaminuza 08 Ugushyingo 2019) barasabwa kugera kuri UR bagahabwa ibibafasha guhatana ku isoko ry'umurimo mu gihe impamyabumenyi zitaraboneka.

Mu 2019 harangije abanyeshuri 9 382 mu byiciro bitandukanye; barimo abagore 2 488 n'abagabo 5 894 bose bategereje Impamyabumenyi zabo.

  • January 9th 2020 at 05:19

Umusirikare wa FARDC yatorotse ajya mu nyeshyamba

By Welcome Fred

Yagize iti “FARDC iremeza itoroka rya Colonel Michel Rukunda, umuyobozi wungirije w'ingabo mu gace ka Walikale, wagiye mu nyeshyamba akagirwa umuyobozi w'umutwe witwaje intwaro uzwi nka “Ngumino”. Rukunda ubu arafatwa nk'umwanzi wa RDC.”

Uyu mutwe wa Ngumino ukorera mu bice bya Uvira na Fizi, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo ndetse biravugwa ko ufitanye imikoranire yihariye na P5 ya Kayumba Nyamwasa.

Uyu mutwe wa Ngumino wagarutsweho cyane muri Raporo y'Impuguke z'umuryango w'abibumbye mu mpera za 2018 no mu buhamya bw'abari abarwanyi ba P5 iyoborwa na Kayumba Nyamwasa bafungiwe mu Rwanda,ko bafitanye umubano wihariye.

  • January 9th 2020 at 05:03
❌