WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — April 19th 2019bwiza

RDC: Moise Katumbi yakuriweho igifungo yari yarakatiwe

By Tuyizere JD

Urukiko rwo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, rwagize umwere Moise Katumbi, rumuvaniraho n’igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe mu 2016. Ni mu itangazo ryashyizwe mu ruhame kuri uyu wa 19 Mata. Ubundi, ku wa 17 ni bwo uru rukiko rwafashe umwanzuro wo kubohora Katumbi wahoze ari umuyobozi w’intara ya Katanga...

The post RDC: Moise Katumbi yakuriweho igifungo yari yarakatiwe appeared first on bwiza.com.

Liberia: Inzoka zimuye Umukuru w’Igihugu mu biro.

By Tuyizere JD

Perezida wa Liberia, George Weah ubu ari gukorera akazi ke mu rugo nyuma yo gusanga inzoka ebyiri mu nyubako irimo ibiro yakoreragamo. Amakuru aravuga ko ku wa gatatu w’iki cyumweru ari bwo inzoka ebyiri z’umukara zaturutse mu mwobo uri aho bakirira abantu. Umunyamabanga wungirije ushinzwe itangazamakuru, Smith Toby yabwiye ibiro...

The post Liberia: Inzoka zimuye Umukuru w’Igihugu mu biro. appeared first on bwiza.com.

Uganda ivuga ko hari ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwayo

By Masengesho Fred

Igitangazamakuru gikorera kuri interineti cyo muri Uganda, Chimpreports gitangaza ko Ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Uganda mu Karere ka Kisoro. Mu nkuru yacyo yo kuwa 18 Mata ifite umutwe ugira uti “ Tension flares as  Rwandan soldiers cross into Uganda” ugenekereje mu Kinyarwanda ari byo kuvuga ngo “Igikuba...

The post Uganda ivuga ko hari ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwayo appeared first on bwiza.com.

Uganda: Ukekwaho gushimuta umukerarugendo w’Umunyamerika yagejejwe mu rukiko

By Tuyizere JD

Byaruhanga Onesmus w’imyaka 43, uzwi ku izina rya Kaliisa, ku wa 18 Mata yagejejwe mu rukiko ashinjwa ibyaha bitatu n’igipolisi cya Leta ya Uganda.Ibyo byaha akurikiranyweho ni ubujura n’ibindi byaha bibiri bijyanye no kushimuta agamije gusaba amafaranga y’ingurane. Byaruhanga akekwaho kugira uruhare mu ishimutwa ry’umukerarugendo w’Umunyamerika ,Endicott n’umushoferi we Mirenge...

The post Uganda: Ukekwaho gushimuta umukerarugendo w’Umunyamerika yagejejwe mu rukiko appeared first on bwiza.com.

Opinion : Amaraso y’Abatutsi ntakwiye kuba ayo gushakisha icyubahiro cyangwa ikuzo mu bantu- Ubutumwa ku muryango w’Abasilamu

By Mecky Merchiore Kayiranga

Taliki ya 14 Mata 2019, Akarere ka Rwamagana n’Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda bifatanije n’abandi banyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Uwo muhango wabereye i Mabare aho bumvise ubuhamya bw’Abasilamu baho bayobowe na Imamu Rashidi Bagabo, maze bose bashima imyitwarire yabo mu...

The post Opinion : Amaraso y’Abatutsi ntakwiye kuba ayo gushakisha icyubahiro cyangwa ikuzo mu bantu- Ubutumwa ku muryango w’Abasilamu appeared first on bwiza.com.

Nyamasheke: Itorero Méthodiste Libre riragaya abari abayoboke baryo bijanditse muri Jenoside

By sylvestre bahuwiyongera

Ubuyobozi bwa conference ya Kibogora mu itorero Méthodiste Libre mu Rwanda buragaya abari abayoboke b’iri torero bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni bimwe mu byatangajwe n’umubwirizwa  wa Conference ya Kibogora muri iri torero,Rév. Psiteri Mushimiyimana Siméon, ubwo abakristo baryo bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi,  harimo abari...

The post Nyamasheke: Itorero Méthodiste Libre riragaya abari abayoboke baryo bijanditse muri Jenoside appeared first on bwiza.com.

Museveni yemerewe kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida igihe cyose azaba akiriho

By Itangishatse Theoneste

Urukiko rw’ikirenga rwa Uganda rwashyigikiye icyemezo cy’urukiko rw’itegekonshinga cyo gukuraho ikigero cy’imyaka 75 y’amavuko nk’imyaka ntarengwa umuntu aba atacyemerewe kwiyamamariza kuba perezida. Bivuze ko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ufite imyaka 74 y’amavuko, ashobora kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2021. Ku wa Kane tariki ya 18...

The post Museveni yemerewe kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida igihe cyose azaba akiriho appeared first on bwiza.com.

Amerika yohereje intumwa muri Sudan

By Tuyizere JD

Leta z’unze ubumwe z’Amerika zohereje intumwa muri Sudan ku wa 18 Mata.2019. Ni intumwa zigamije gufasha mu ishyirwaho ry’ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi nyuma y’uko uwari perezida ahiritswe ku butegensi. Uwungirije umunyamabanya wa leta, ushinzwe Afurika y’Iburasira zuba, Makila James azagera I Khartoum muri Sudan muri izi mpera z’icyumweru. Umuvugizi wa...

The post Amerika yohereje intumwa muri Sudan appeared first on bwiza.com.

Abanyarwanda babiri baburiwe irengero muri Uganda

By Masengesho Fred

Abanyarwanda babiri  Sendegeya Théogene na Magezi Emmanuel biravugwa ko baburiwe irengero kuva mu mwaka ushize. Abo mu miryango yabo bavuga ko abo bagabo babuze nyuma yo gufatwa n’abasirikare ba Uganda ku birindiro by’ingabo z’icyo gihugu i Mbarara umwaka ushize. Imiryango ya Sendegeya na Magezi ifite impungenge ku buzima bw’abantu babo...

The post Abanyarwanda babiri baburiwe irengero muri Uganda appeared first on bwiza.com.

Mukontorore ibitsina byanyu- Musenyeri Ntagali abwira abakirisitu

By Masengesho Fred

Umuyobozi w’Itorero ry’Abaporotesitanti muri Uganda, Mgr Stanley Ntagali yanenze ababyeyi bafata abana ku ngufu ndetse n’ababyarana n’abo batashakanye, abasaba kugenzura irari ry’ibitsina byabo. Ibi  uyu mushumba yabitangaje ubwo yatangaga ubutumwa bwa pasika ku bakirisitu mu kiganiro n’itangazamakuru i Namirembe. Ati “ Babyeyi, mushobora kugenzura irari ry’ibitsina byanyu mukareka gufata ku...

The post Mukontorore ibitsina byanyu- Musenyeri Ntagali abwira abakirisitu appeared first on bwiza.com.

Inyeshyamba zikomoka muri Uganda zishe abasirikare babiri ba Congo

By Itangishatse Theoneste

Abasirikare babiri ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bapfiriye mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda. Aba basirikare bapfiriye mu mirwano yabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru mu gace ka Bovata/ Watalinga, muri Teritwari ya Beni, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Sosiyeti Sivile muri aka gace itangaza ko hakomerekejwe...

The post Inyeshyamba zikomoka muri Uganda zishe abasirikare babiri ba Congo appeared first on bwiza.com.

Mali: Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye beguye

By Tuyizere JD

Nyuma y’ubwicanyi bwakorewe ubwoko bw’Abafulani 160 bo muri Mali, Minisitiri Soumeylou Boubeye Maiga na Guverinoma ye yose beguye. Iyi guverinoma irashinjwa ko itashoboye gushakira umuti iki kibazo cy’ubwicanyi, harimo no gushaka ababukoze ngo bajyanwe mu butabera. Byatumye ku wa gatatu inteko ishingamategeko ihaguruka, itegura amatora y’ikizere. Amatora y’ikizere guverinoma ifitiwe...

The post Mali: Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye beguye appeared first on bwiza.com.

Nyaruguru: Imibiri 333 y’abazize jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

By Nsengiyumva Denis

Imibiri 333 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi Kuwa Gatatu itariki 17 Mata 219, yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Munini mu Murenge wa  Munini, Akarere ka Nyaruguru. Urwibutso rwa Jenoside rwa Munini rushyinguyemo imibiri isaga 13000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Imibiri yashyinguwe irimo 285 yabonetse mu Murenge wa Busanze...

The post Nyaruguru: Imibiri 333 y’abazize jenoside yashyinguwe mu cyubahiro appeared first on bwiza.com.

Uvira: FARDC iravuga ko yataye muri yombi inyeshyamba ya RED-Tabara

By Nsengiyumva Denis

Inyeshyamba y’Umurundi yo mu mutwe wa RED-Tabara yatawe muri yombi n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), aho bivugwa ko yafashwe n’ingabo zo muri regiment ya 3303 ikorera Kigoma, muri Teritwari ya Uvira, ho muri Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko byatangajwe na FARDC, ngo iyi nyeshyamba ya RED-Tabara kuwa gatatu ushize yagiye gushaka...

The post Uvira: FARDC iravuga ko yataye muri yombi inyeshyamba ya RED-Tabara appeared first on bwiza.com.

Afurika y’Epfo: Dosiye y’iyicwa rya Col Karegeya yasubijwe mu bushinjacyaha ngo bufate umwanzuro

By Nsengiyumva Denis

Umucamanza wo mu rukiko rw’ibanze rwa Randburg muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa Kane, itariki 18 Mata yasubije mu bushinjacyaha idosiye y’urubanza ku iyicwa rya Col Patrick Karegeya, aho bugomba gufata icyemezo cyo gukurikirana abashinjwa kurigiramo uruhare cyangwa bukabireka. Muri Mutarama 2019, umucamanza yari yasabye ushinzwe iperereza kugaragaza ibyo yakoze...

The post Afurika y’Epfo: Dosiye y’iyicwa rya Col Karegeya yasubijwe mu bushinjacyaha ngo bufate umwanzuro appeared first on bwiza.com.

Sudani: Abavandimwe babiri ba Omar Al-Bashir batawe muri yombi

By Nsengiyumva Denis

Abavandimwe babiri ba Omar Al-Bashir wari Perezida wa Sudani batawe muri yombi nk’uko byatangajwe na Leta y’agateganyo y’iki gihugu. Umuvugizi w’igisirikare, Gen Shams Eddin Kabashi yatangarije Ibiro Ntaramakuru bya Sudani, SUNA, ko Abdullah na Abbas al-Bashir batawe muri yombi mu mu rwego rw’ urugamba rwo kurandurana n’imizi ibyaranze ubutegetsi bwa...

The post Sudani: Abavandimwe babiri ba Omar Al-Bashir batawe muri yombi appeared first on bwiza.com.

Uganda: Perezida Museveni yemerewe bidasubirwaho kuzahatanira manda ya 6

By Nsengiyumva Denis

Kuri uyu wa Kane, itariki 18 Mata muri Uganda Urukiko rw’Ikirenga rwemeje itegeko ryemerera umuntu ugejeje ku myaka 75 y’amavuko cyangwa uyirengeje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Bisobanuye ko mu 2021 Perezida Museveni yemerewe kuzahatanira manda ya gatandatu. Ni nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko yaritoye mu Ukuboza mu 2017, Urukiko rushinzwe...

The post Uganda: Perezida Museveni yemerewe bidasubirwaho kuzahatanira manda ya 6 appeared first on bwiza.com.

Yesterday — April 18th 2019bwiza

Rubavu: Yatawe muri yombi nyuma yo gucuranga indirimbo zibiba urwango n’amacakubiri.

By Tuyizere JD

Umuturage witwa Nyabyenda Jean Marie Vianney, utuye mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu, yatawe muri yombi nyuma yo gucurangira mu kabari indirimbo za Bikindi zuje urwango n’amacakubiri. Kigali Today dukesha iyi nkuru iravuga ko Nyabyenda yagiye mu kabari, atangira gucurangira kuri telephone izi ndirimbo. Uretse no kuba izi...

The post Rubavu: Yatawe muri yombi nyuma yo gucuranga indirimbo zibiba urwango n’amacakubiri. appeared first on bwiza.com.

Afurika y’Epfo: Dosiye ijyanye n’urupfu rwa Patrick Karegeya yasubukuwe

By Tuyizere JD

Umucamanza muri Afurika y’Epfo yohereje mu rukiko rukuru rw’igihugu dosiye y’iyicwa ry’uwahoze ari umukuru w’urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda kuri uyu wa 18 Mata 2019. Patrick Karegeya yari afiye imyaka 53 igihe basangaga yanigiwe muri Hoteli imwe yo muri Afurika y’Epfo, mu mugi wa Johannesburg. Yari yarahunze igihugu mu 2007....

The post Afurika y’Epfo: Dosiye ijyanye n’urupfu rwa Patrick Karegeya yasubukuwe appeared first on bwiza.com.

Indirimbo “Dusohoze ikivi” yahurijwemo abahanzi The Ben, Masamba, Tonzi, Aaron Nitunga ibumbatiye ubutumwa

By Masengesho Fred

Abahanzi batandukanye barimo The Ben, Masamba Intore, Tonzi, Aaron Nitunga n’abandi batandukanye bahuriye mu ndirimbo yitwa ‘Dusohoze ikivi’yibanda ku gukangurira abantu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, gukunda igihugu, guhumuriza abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi n’ubundi butumwa butandukanye. Umwanditsi w’iyi ndirimbo, Merchiore Mecky Kayiranga avuga ko igitekerezo cyavuye ku wundi muntu ariko iyi...

The post Indirimbo “Dusohoze ikivi” yahurijwemo abahanzi The Ben, Masamba, Tonzi, Aaron Nitunga ibumbatiye ubutumwa appeared first on bwiza.com.

Champions League: Ibigwi by’amakipe yakomereje muri ½ cy’irushanwa 2018/2019

By Tuyizere JD

Ku wa gatatu, tariki ya 17 Mata, ni bwo Liverpool na Tottenham Hotspurs zujuje umubare w’amakipe ane agomba gukina icyiciro cya ½ cy’irushanwa rya UEFA Champions League, asanzemo FC Barcelona na Ajax Amsterdam zakatishije itike ku wa 16. Aya makipe uko ari ane afite ibikombe by’iri rushanwa 14 muri rusange...

The post Champions League: Ibigwi by’amakipe yakomereje muri ½ cy’irushanwa 2018/2019 appeared first on bwiza.com.

Koreya ya Ruguru yakoze ikindi gisasu cya kirimbuzi

By Itangishatse Theoneste

Koreya ya Ruguru ivuga ko yagerageje intwaro nshya ifite umutwe uriho igisasu gikomeye, igerageza rya mbere kuva haba ibiganiro hagati ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, muri uyu mwaka. Igitangazamakuru cya leta ya Koreya ya Ruguru nta...

The post Koreya ya Ruguru yakoze ikindi gisasu cya kirimbuzi appeared first on bwiza.com.

Nyarugenge: Abamotari bahuguwe biyemeje gukebura bagenzi babo barangwa n’imikorere idahwitse

By Itangishatse Theoneste

Polisi y’igihugu ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo barimo na Federasiyo y’Abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMU) bahuguye abamotari 500 bo mu Karere ka Nyarugenge. Abahuguwe bavuga ko bagiye gukubita agashyi bagenzi babo bica amategeko y’umuhanda nkana, abakoresha ibiyobyabwenge ndetse n’abagaragaraho umwanda. Ni amahugurwa yabereye mu Kigo cy’urubyiruko (Maison de Jeunes/ Kimisagara) kuri uyu wa Kane tariki ya 18...

The post Nyarugenge: Abamotari bahuguwe biyemeje gukebura bagenzi babo barangwa n’imikorere idahwitse appeared first on bwiza.com.

France: Abatubuzi barimo kugerageza kwiba imfashanyo irimo gutanwa ngo Kiliziya iherutse gusha yubakwe.

By Tuyizere JD

Ikigo gishizwe kubungabunga umurage n’umuco mu Bufaransa, kuri uyu wa 18 Mata, cyaburiye abifuza gufasha ko hari abarimokwitwaza Kiliziya iherutse gusha ‘’Notre Dame De Paris “ bakajijisha abarimo gutanga inkunga, bakayitanga bazi ko barimo gufasha kugira ngo iyo Kiliziya yongere kubakwa.  Icyo kigo gishizwe gucunga umuragen’umuco, French Heritage Foundation,cyavuze ko...

The post France: Abatubuzi barimo kugerageza kwiba imfashanyo irimo gutanwa ngo Kiliziya iherutse gusha yubakwe. appeared first on bwiza.com.

Ifoto ya Yezu yagaragaye ubwo inyubako Notre Dame de Paris yashyaga

By Masengesho Fred

Umugore witwa  Lesley Lowan yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze ifoto isa n’iya Yezu yafashe ubwo inyubako ya Notre Dame de Paris yashyaga. Uyu mugore yahise ashyira iyi foto ku rukuta rwe rwa Facebook mu rwego kugira ngo asangize abandi iby’iyi foto yabonye. Yagize ati “ Ahari ubwonko...

The post Ifoto ya Yezu yagaragaye ubwo inyubako Notre Dame de Paris yashyaga appeared first on bwiza.com.

Kirehe: Ubuharike, kimwe mu bikomeje guteza amakimbirane mu ngo

By Itangishatse Theoneste

Abagore n’abagabo bo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, bitana bamwana ku waba nyirabayazana w’amakimbirane mu ngo kandi abenshi biyemerera ko babana batarasezeranye. Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bwemera ko umurenge wa Gahara hari ikibazo cy’amakimbirane mu miryango bukavuga ko ahanini iterwa n’ubuharike. Tubisabimana Noheli utuye mu murenge wa...

The post Kirehe: Ubuharike, kimwe mu bikomeje guteza amakimbirane mu ngo appeared first on bwiza.com.

Zari yiteguye kurongorwa vuba n’umugabo wa Gatatu

By Itangishatse Theoneste

Umuherwekazi Zari Hassan nyuma yo gutandukana n’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, atangaza ko ubu yitegura gushyingiranwa n’undi musore mu minsi mike iri imbere, ubukwe bukazakorwa mu ibanga. Video yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari avuga ko muri ubwo bukwe bwe ateganya kuzatumira inshuti ze za hafi ndetse na...

The post Zari yiteguye kurongorwa vuba n’umugabo wa Gatatu appeared first on bwiza.com.

Nta mpamvu yo kujya gushaka serivisi muri Uganda- Gen. Nyamvumba

By Masengesho Fred

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Nyamvumba yabwiye abaturiye imipaka na Uganda ko  badakwiye kujya kujya kwaka serivisi muri Uganda mu gihe bakomeje kuzegerezwa n’igihugu cyazo. Igisirikare cy’u Rwanda kuva mu ntangiro z’iki cyumweru kiri gutanga serivisi z’ubuvuzi mu Karere ka Burera kegereye igihugu cya Uganda. Kuri ubu nk’uko The Chronicles...

The post Nta mpamvu yo kujya gushaka serivisi muri Uganda- Gen. Nyamvumba appeared first on bwiza.com.

Tanzania: Abasirikare barinze inkambi y’Abarundi nk’abiteguye urugamba

By Itangishatse Theoneste

Impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Nduta zitangaza ko zihangayitse nyuma yo kubona abasirikare ba Leta barinze iyi nkambi bafite intwaro zikomeye, ibintu bavuga ko bitari bisanzwe. Izi mpunzi zivuga ko abo basirikare ba Leta bameze nk’abiteguye urugamba. Ibi bikaba bibaye mu gihe hashize iminsi havugwa ko mu mashyamba ari...

The post Tanzania: Abasirikare barinze inkambi y’Abarundi nk’abiteguye urugamba appeared first on bwiza.com.

Hitezwe umwanzuro w’urukiko ku rubanza rw’abacyekwaho kwica Col. Karegeya

By Masengesho Fred

Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa 18 Mata ruratangaza umwanzuro warwo ku rubanza rw’abantu bacyekwaho kwica Col. Patrick Karegeya, wari Umuyobozi w’Iperereza ryo hanze y’igihugu cy’u Rwanda. Avuga ku cyo uyu mwanzuro usobanuye ku muryango we, Umugore wa Karegeya ari we Leah Karegeya yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi...

The post Hitezwe umwanzuro w’urukiko ku rubanza rw’abacyekwaho kwica Col. Karegeya appeared first on bwiza.com.

RDC: Sibomana wari umuyobozi w’inyeshyamba yishyikirije Leta

By Itangishatse Theoneste

Kavubi Sibomana wari umuyobozi w’inyeshyamba za Nyantura, ku wa Mbere w’iki cyumweru yishyize mu maboko ya Leta ari kumwe n’indwanyi ze 222. Izi nyeshyamba zishyikirije Leta mu gace ka Kirumbu, Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bakaba beretswe itangazamakuru ku wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2019, mu...

The post RDC: Sibomana wari umuyobozi w’inyeshyamba yishyikirije Leta appeared first on bwiza.com.

Nyamasheke: Abarokotse Jenoside ntibavuga rumwe n’akarere ku iyimurwa ry’urwibutso

By Itangishatse Theoneste

Abarokotse Jenoside bo mu Mirenge ya Kanjongo, Kagano n’ahandi  bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kibogora ruri mu murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko bafite impungenge ko uru rwibutso rushobora kwimurwa nk’uko babyumva, ariko ko bitabanezeza kubera amateka yihariye agace rwubatswemo gafite. Abafite ababo barushyinguyemo...

The post Nyamasheke: Abarokotse Jenoside ntibavuga rumwe n’akarere ku iyimurwa ry’urwibutso appeared first on bwiza.com.

Before yesterdaybwiza

u Burundi:Nta munyepolitiki uzongera hugabwa ijambo mu misa-Kiliziya gatolika

By Tuyizere JD

  Kiliziya gatolika mu Burundi yatangaje kuri uyu wa 17 Mata 2019 ko nta muntu uwari we wese  uzongera guhabwa ijambo mu gihe cya misa  Atari umulayiki. Mu itangazo  inama y’abepisikopi  gatolika mu Burundi yashize hanze, yagaragaje ko ihagaritse umuco w’abantu bishingikiriza ubabasha bafite muri politiki  mu gihugu bakibwira ko...

The post u Burundi:Nta munyepolitiki uzongera hugabwa ijambo mu misa-Kiliziya gatolika appeared first on bwiza.com.

Ubushakashatsi: Ubwoya bw’imbwa bugira udukoko duke ku tw’ubwanwa bw’umuntu

By Tuyizere JD

Mu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’ubumenyi bushingiye ku buzima mu Busuwisi, bakoze basanze ubwanwa bw’umuntu buba bubitse udukoko twinshi kuruta utw’ubwoya bw’imbwa bubika. Ni ubushakashatsi bwari bugamije kureba niba imbwa zidashobora kwanduza umuntu indwara bitewe n’udukoko tuba mu bwoya bwazo, batungurwa no gusanga umuntu ufite ubwanwa bwinshi ari we kibazo...

The post Ubushakashatsi: Ubwoya bw’imbwa bugira udukoko duke ku tw’ubwanwa bw’umuntu appeared first on bwiza.com.

Kenya: Ubwo abapolisi barebaga Barça na Man. U, amabandi yabibye imbunda

By Tuyizere JD

Kenya-Ubwo abapolisi barebaga umupira wa FC Barcelona na Manchester United mu mikino ya UEFA Champions League, amabandi yabaciye mu rihumye yiba imbunda eshatu. Amakuru dukesha Nile Post aravuga ko ubu bujura bwabereye ku kigo cy’abapolisi cya Kobujoi mu gace ka Nandi. “Abapolisi bose bari bavuye ku kigo bagiye kureba umupira...

The post Kenya: Ubwo abapolisi barebaga Barça na Man. U, amabandi yabibye imbunda appeared first on bwiza.com.

Hahishuwe ukuntu Moise Katumbi yafashije Kabila kugera ku butegetsi n’uko yahemukiwe nyuma

By Nsengiyumva Denis

Uwahoze akuriye inzego z’ubutasi za Zambia, Xavier Chungu, aremeza ko umunyapolitiki Moise Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, yatanze inkunga y’asaga miliyoni 20 z’amadolari mu rugamba rwo gukura Congo mu butegetsi bwa Mobutu Sese Seko yari amazeho imyaka 32. Mu kiganiro cyatambutse kuri Diamond Tv, Chungu (uri ku ifoto...

The post Hahishuwe ukuntu Moise Katumbi yafashije Kabila kugera ku butegetsi n’uko yahemukiwe nyuma appeared first on bwiza.com.

Burundi: Umupolisi yarashe umuturage wari wanze kumugurira inzoga

By Itangishatse Theoneste

Umupolisi uzwi ku izina rya Mwarabu wakoraga kuri sitasiyo ya polisi muri Komini Mugina, Intara ya Cibitoke, yishe arashe mu ijoro ryo ku wa 16 Mata 2019, umugabo witwa Didace Nsanze, uri mu kigero cy’imyaka 30, amusanze mu kabari. Uyu mugabo yarasiwe i Rugajo, abari bahari bakavuga ko uwishwe yinjiye...

The post Burundi: Umupolisi yarashe umuturage wari wanze kumugurira inzoga appeared first on bwiza.com.

Birangiye Omar al-Bashir ashyizwe mu gihome

By Itangishatse Theoneste

Omar al-Bashir wahoze ari Perezida wa Sudani yajyanywe muri gereza irinzwe bikomeye ya Kobar yo muri icyo gihugu, nyuma y’iminsi ahiritswe ku butegetsi n’igisirikare ku gitutu cy’abigaragambya. Abo mu muryango we batangaza ko yatwawe ku wa kabiri nijoro tariki ya 16 Mata 2019, akajyanwa muri iyo gereza iri mu murwa...

The post Birangiye Omar al-Bashir ashyizwe mu gihome appeared first on bwiza.com.

Davido yasobanuye impamvu agiye kumara ukwezi adakora kuri telefoni

By Itangishatse Theoneste

David Adedeji Adeleke uzwi ku izina rya Davido yavuze ko agiye kumara ukwezi kose adakora kuri telefoni ze cyangwa ngo agire ibiganiro yari asanzwe agirana n’inshuti ze ku mbuga nkoranyambaga. Ashimangira ko agiye guhugira ku mushinga wo gushyira hanze album. Davido yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwe wa Instagram aho avuga...

The post Davido yasobanuye impamvu agiye kumara ukwezi adakora kuri telefoni appeared first on bwiza.com.

❌