WebRwanda.com

πŸ”’
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayagasaro.com

Uko wakwirinda kugenda ugasiga umwana arira

By Astrida

Abana cyane cyane bari hagati y'umwaka n'imyaka itatu ntibaba bashaka gusigara mu rugo iyo babona ababyeyi babo bagiye. Benshi rero bararira ugasanga ababyeyi bakora ibishoboka ngo barinde umwana ako gahinda gusa akenshi babikora nabi. Dore uburyo bwiza wabikoramo :
Mu gihe uri kwitunganya bibwire umwana, umusobanurire aho ugiye kujya igihe ugarukira n'icyo ugiye gukora.
Hageze ko ugenda irinde kumwihisha ngo ugende atakureba ahubwo musezere neza umubwire ko muri bwongere kubonana. Iyo (...)

- Kurera
  • September 17th 2018 at 08:59

Uburyo uvuga bikerekana ko wifitiye icyizere mu kazi.

By Astrida

Uburyo wifata iyo uri kuvuga bifite icyo bimaze mu gutera imbere mu kazi kawe. Ndetse bifite akamaro kanini kuruta ibitekerezo ubwabyo. Kuko bituma abo ubwira bakumva cyangwa ntibakumve. Kubera umuco rero abakobwa baba barakuriyemo usanga uko bifata akenshi biba bihabanye n'ibikenewe mu kazi. Dore uko ugomba kwifata mu gihe uri kuvuga yaba mu nama y'akazi cyangwa se uri gutanga ikiganiro :
Irinde guseka ubusa. Nubwo kugaragara neza kandi udatinyitse ari byiza, gerageze ntuseke birenze (...)

- Ibikorwa
  • September 17th 2018 at 05:09

Inkoko ivanze n'amashaza n'ibigori.

By Astrida

Ibikoresho Amaguru ane y'inkoko cyangwa inusu y'inkoko Imboga 1kg : karoti, amashaza, ibigori, Inyanya 4 Igitunguru kimwe kinini, Tungurusumu intete 1, Persil nke Puwaro nke zikasemo duto. Poivre blanc (white pepper) akayiko, agasenda niba ugakunda, cube maggi 2
Uko bitegurwa
Vanga persil, puwaro, tungurusumu, poivre blanc, akunyu gacye na cube maggi 2
Kata inkoko uyisigeho igice cy'ibyo birungo wavanze, ongeramo amazi nka ml 200 ubiteke iminota 7
Fata imboga uzibize mu (...)

- Ifunguro ry'ingenzi
  • September 17th 2018 at 03:50

Ikanzu y'akazi mu gihe hakonje

By Astrida

Muri iyi minsi hasigaye hari imbeho cyane cyane mu gitondo ndetse imvura inyuzamo ikagwa. N'ubwo iyi mbeho idakabije ariko bisaba kwambara ibijyanye n'ikirere kugirango umererwe neza.
Iyi kanzu rero ni imwe mu zo wakwambara, haramutse hakonje ugiye ku kazi. Ni nziza rero kuko yaguha ubushyuhe buringaniye ku buryo utasinzira mu kazi, kandi nanone ntukonje. Iberanye rero n'abantu bakora mu bigo binini, ukaba wayambara ufite inama, cyangwa uri bwakire abakiliya.
Iyi moderi yahimbwe na Uzuri (...)

- Imyenda /

Puderi ivura ibiheri byo mu maso

Poudre ya Salvatis ni puderi ikoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye z'uruhu zirimo ibiheri by'ibishishi n'amabara yabyo nkuko Anastasie Mukakayumba, umujyanama mu by'imirire iboneye abivuga. Abamaranye rero ibiheri mu maso by'ibishishi iyo bakoresheje iyi poudre, mu gihe gito baba bafite uruhu rwiza.
Ibiheri by'ibishishi (acne) ni ibiheri biza mu maso biba bibyibushye. Akenshi byibasira abageze mu kigero cy'ubugimbi ariko hari n'abakomeza kugira ibyo biheri kugeza bafite hejuru y'imyaka 40. (...)

- Kwiyitaho
  • September 16th 2018 at 17:09

Agakote kameze nka gilet yo mu gitenge

By Patrick

Aka ka veste ko mu gitenge ni umwenda ushobora kurimbana ahantu henshi hatandukanye ndetse ukaba wawambara ku myenda itandukanye.
Iyi veste ushobora kuyambara yonyine mu gihehari ubushyuhe cyangwa ukayirenza hejuru y'indi myenda nko ku ishati mu gihe hari ubukonje cyangwa ku ikanzu mu gihe ushaka kongera ubwiza cyangwa se ikanzu igufashe cyane ushaka kurenzaho akandi kenda kandi ukaba urimbye.
photo: (...)

- Imyenda
  • August 23rd 2018 at 17:22

Uko wakwifashisha ibyo kurya mu kuganira n'uwo mwashakanye

By Astrida

Hari igihe iyo abantu bamaze igihe babana baba batakigira ibihe byiza byo kuganira ugasanga byabaye ibintu bisanzwe. Ibi rero ni bimwe mu bintu wakora bikongera bikazana ibihe byiza byo kuganira wifashishije ibyo kurya : Tegura indryo yihariye ifite icyo ivuze mu rukundo rwanyu ( ifunguro mwasangiye bwa mbere, …) Mufatanye guteka hamwe ibiryo runaka : mujye mu gikoni mwese Mutegurire ifunguro rya mu gitondo abyuke ibintu bimeze neza Nujya muri supermarket reba akantu umugurira : niba (...)

- Urugo
  • August 23rd 2018 at 17:05

Isosi y'ubunyobwa irimo sardine

By Astrida

Ibikoresho
Agakombe k'ifu y'ubunyobwa
Inyanya 3
Igitunguru 1 kinini
Sererli poivron
Agakopo ka sardine 1
Amavuta ibiyiko 2
Uko bitegurwa
Fata ifu y'ubunyobwa uyicishe mu isafuriya yumutse ugaragura , ise nk'iyumutse ariko idashiririye.
Mu yindi safuriya, shyiramo amavuta nashya ushyiremo igitunguru na sereli na poivro zikase
Ongeramo inyanya wahase, ugaragure cyane bishye.
Shyiramo ya fu y' ubunyobwa ugaragure bihwane neza.
Ongeramo amazi ashyushye ureke bibire iminota 15 ku (...)

- Ifunguro ry'ingenzi
  • August 23rd 2018 at 16:16

Uko wakwirinda ingeso yo guhaha birenze urugero

By Astrida

Hari abantu bagira ingeso yo guhora bahaha ibintu byinshi ndetse n'ibyo badakeneye bakabigura. Akenshi birenga urugero rw'amafaranga yabo bagahora baguza kugirango babashe kugura cyangwa kwishyura ibyo bikopesheje. Iyo ni ingeso rero wakwirinda mu gihe ukurikije izi nama : 1. Ishyura ukoreshehe cash cyangwa debit card, wirinde gufata umwenda uzishyura mu bice bice, 2. Kora liste y'ibyo guhaha kandi abe aribyo ugura gusa 3. Irinde gutunda credit cards 4. Irinde kujya mu maguriro bakozemo (...)

- Mu muco
  • August 23rd 2018 at 15:59

Bene wacu barashaka kunshakira aho mbyara nkore iki ?

By Astrida

Muraho basomyi b'agasaro ! nkunda iyi magazine kuko inyubaka cyane. Nanjye ndagirango mungoboke mungire inama.
Maze imyaka umunani nubakanye n'umudamu mwiza cyane nakunze igihe kirekire. none muganga yatubwiye ko adashobora gusama kandi ndabona gucura bidusatira kuko agize imyaka 40 nanjye ngize 36.
Twashatse ibyo kumuteramo intanga (insemination) igiciro cyabyo dusanga tutakigondera ukurikije ubushobozi bwacu twembi. None umuryango wanjye uti reka tugushakire aho ubyara akana kandi (...)

- Ubuhamya
  • August 22nd 2018 at 09:19

Lipstic zigezweho : Metallic

By Astrida

Ibirungo byo ku munwa ( lipstic cyangwa rouge à lèvre) ni ikirungo kitabirwa kurenza ibindi byinshi dore ko cyoroshye kugishyiraho. Mu minsi ishize hari haharawe lipstic bita matte ziba zitayaga. Ubu rero noneho hagezweho lipstic za matte ariko ziba zifitemo akabara karabagirana zikaba zitwa métalique cyangwa se matte métallique .
Uko uyisiga
Urangije kwisiga fond de teint, banza usige ku mperaz' munwa crayon ifite ibara nk'iyo lipstic
Shyiraho lipstic isanzwe ya matte isa nk'iyo ya (...)

- Ibikoresho
  • August 22nd 2018 at 08:55

Nkora imibare nkabona ntari Se w'umwana, nkore iki ?

By Astrida

Muraho ndashaka ko mwamfasha gusobanukirwa no kungira inama.
Mu kwezi kwa gatanu nagize gutya njya mu kabari nywa biere ndi kumwe n' inshuti ariko nza gusinda ariko bidakabije nyuma nza kuhahurira n' umukobwa turi kuri comptoire ubona nta kibazo cye ndamwendereza ndamuganiriza mugurira kamwe bituma tuganira cyane nyuma nza kumubaza niba yakwemera ko dutahana abanza kwanga ageze aho aremera turatahana mu rugo iwanjye biza no kuba ngombwa ko dukora imibonano mpuzabitsina ariko ntitwibutse na (...)

- Ubuhamya
  • August 7th 2018 at 05:42

Igisarubeti cy'ikabutura

By Astrida

Iki gisarubeti cy'ikabutura ni umwambaro wakwambarwa ku munsi wa congΓ©, ufite gahunda zoroheje zo kwirirwa mu rugo , cyangwa se gujyana n'inshuti zawe muri pic nic cyangwa ahantu hari amazi kuruhuka. ushobora no kuyambara uri bwirirwane n'abana mukina ibintu bitandukanye.
Uyu mwambaro kandi ujyendanye n'inkweto zo hasi zifunguye amano kuburyo ahumeka neza nta kintu kimubangamiye.
Agasaro.com
photo : agasaro, (...)

- Imyenda
  • August 7th 2018 at 04:13

Salade ya Jambo n'ibitunguru

By Astrida

Ibikoresho
Ibitunguru by'umweru 2 binini
vinaigre ibiyiko 3 cyangwa umutobe w'indimu 1 nini
jambo 300 gr, zidakasemo uduce duto
maggi 1
mayonnaise akayiko 1 gato
uko ubikora
Kata ibitunguru mu buryo ushaka (ibiziga cyangwa mpande enye)
bishyire mu gasorori ushyiremo vinaigre cyangwa umutobe w'indimu ubimazemo iminota 30
ku ruhande kata jambo mo uduce duto twa mpande enye
Mu gisorori uri buteguremo, kura bya bitunguru muri ya vainaigre ubishyire mu gisorori bitajejeta (...)

- Ifunguro ribanza
  • August 7th 2018 at 04:08

Uburyo bwiza bwo gusukura mu maso igihe cy'izuba

Muri iki gihe cy'impeshyi usanga abantu bamwe batameze neza mu maso kubera ubushyuhe buterwa n'izuba. Bamwe batangira gukanyarara uruhu rwo mu maso kuko baba batazi neza uburyo bwo gukaraba mu maso mu gihe cy'ubushyuhe.
Dore uko wabigenza ;
Jya ukaraba mu maso kabiri ku munsi : Nubwo haba hashyuhsye si byiza ko wakaraba mu maso inshuro zirenze ebyiri ku munsi kuko uruhu rwo mu maso ruba rworoshye cyane, bisaba kurukaraba gahoro kandi gake ku munsi. Karaba mu maso mu gitondo kugirango ibyuya (...)

- Kwiyitaho
  • August 7th 2018 at 03:54

Ibyo ugomba kumenya ku guheka umwana

By Astrida

Guheka umwana ku mugongo ni ibintu bikorwa kuva cyera mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bya afurika.
Ibyiza byo guheka umwana : ibyiza byinshi rero twavuga nko gutuma umwana yibona muri mama we (niba ari mama we umuheka). Gufasha ibyo yariye kumera neza mu nda (digestion) ndetse bikanamufasha kutaribwa n'ibyo mu nda cyane. Hari kandi no gukomera kw'amagufa y'amatako, Kumva afite umutekano no kuryoherwa n'umunyenga wo mu mugongo n'ibindi byinshi. Ni ibintu byiza rero byo gukorera abana. (...)

- Kurera
  • August 7th 2018 at 03:46

Nta bushake bw'umugabo ngira mbigenze nte ?

By Astrida

Muraho neza bakunzi buru rubuga ndabakunda cyane inama zanyu ziramfasha.
Nyuma yo gushyiraho ikibazo cy'umuntu wagishaga inama, hari benshi bagiye nabo baboneraho bakavuga ibibazo bafite kugirango bagirwe inama. Niba hari uwo wafasha muri aba wamugira inama. Murakoze :
1. ndagisha inama maze imyaka umunani nubatse mfite abana babiri mbanye neza numugabo wange rwose muriyo myaka yose ntacyo mushinja ariko mfita ikibazo ntabushake bwo gukora imibonano ngira nashatse nkiri isugi nta wundi (...)

- Ubuhamya
  • August 1st 2018 at 16:50

Ikanzu zishushanyijemo indabyo

By Astrida

Aya ni amakanzu wajyana mu birori. akaba akozwe muri tissu ishushanyijeho indabyo. Ayo mbara y'indabyo akaba ajyana cyane n'igihe turimo cy'izuba.
by'umwihariko iyi kanzu wayijyana mu birori ukaba urimbye kandi na none bidasakuje cyane.
Photo : modcloth

- Imyenda
  • August 1st 2018 at 16:25

Amakosa y'ubwiza uzirinda gukora ku munsi w'ubukwe bwawe

By Astrida

Umunsi w'ubukwe ni umunsi abakobwa bakora iyo bwabaga biyitaho kugira ngo babe basa neza dore ko amaso ya benshi aba abareba. Rero mu gushaka kwiyitaho hari igihe babikoramo amakosa bikaba byabagiraho ingaruka. Dore amwe mu makossa uzirinda :
Kutita ku gushaka umuntu ugusiga ibirungo ( make up) ugashaka kubyikorera wenyine. Ni byiza kugira umuntu w'umunyamwuga ugusiga ibirungo ku munsi w'ubukwe kandi mukaba mumenyeranye, azi ibyo ukunda n'ibyo udakunda, ku buryo uzamugirira icyizere. Ni byiza (...)

- Kwiyitaho
  • August 1st 2018 at 16:10

Ibirayi bya saute bitekanye na teyi

By Astrida

Ibikoresho ku bantu 4 Ibirayi 700 g ibirayi bito byogeje neza bidahase ariko bikasemo kabiri Amavuta ya olive ibiyiko 4 binini Amavuta ya beurre/butter 25 g Tungurusumu agace 1 gahase gasyonyoye Akababi 1 cyangwa 2 ka teyi umunyu Poivre noir
Uko bitegurwa
Fata isafuriya uri butekemo byaba byiza zimwe zidashiririza. Ushyiremo amavuta ya Olive
Shyiramo n'amavuta ya beurre ureke amavuta ashonge neza
Shyira ku muriro mucye hanyuma wongeremo tungurusumu, ibirayi wakase, na teyi (...)

- Ifunguro ry'ingenzi
  • July 30th 2018 at 11:46

Inkoko ivanze n'imiteja

By Astrida

Ibikoresho ku bantu 4
Inkoko 600 g itarimo amagufa
Amavuta ibiyiko binini 5
Akayiko k'ikirungo cya origan
Utubabi twa teyi 2
Vinaigre balsamique ibiyiko binini 3
Ubuki ikiyiko 1 cuillère à soupe de miel
Agasenda gacye
Imiteja 450 g
Karoti 2 zikasemo uduce duto tureture
Inyanya ziribwa ari mbisi ( tomate cerise)3
Akunyu Uko bitegurwa : 1. Mu gisorori, vanga ibiyiko 4 by'amavuta ya elayo, origan, agasenda, igice cya vinaigre balsamique, ubuki, agasenda n'ibibabi bya (...)

- Ifunguro ry'ingenzi
  • July 19th 2018 at 04:04

Uburyo 3 wakoresha ukagabanya impumuro y'amafi ku ntoki

By Astrida

Iyo umuntu yakoze amafi cyangwa se yakase ibitungu na tungurusumu, asigarana impumuro ku ntoki itari nziza isaba umwanya munini ngo igende. Mu gihe ushaka ko iyo mpumuro igenda vuba dore uburyo bworoshye kandi bwihuse wakura impumuro ya tungurusumu,igitunguru cyangwa amafi mu ntoki zawe :
1. Ukoresheje ikawa : Fata ikawa utarayishyira mu mazi nurangiza uyogeshe mu ntoki nk'isabune bizahita bishira.
2. Fata colgate nurangiza uyisige mu ntoki zawe hanyuma nihashira iminota 5 woge mu ntoki. (...)

- Kwiyitaho
  • July 19th 2018 at 02:59

Ndagisha inama ku byo gutera akabariro

By Astrida

muraho neza,nzi ko abantu duhuriye kuri uru rubuga dukundana kandi dufashanya nta kiguzi,jyewe mumfashe pe Imana izabampembera.
Mfite ikibazo maze imyaka 8 nubatse sindanyara na rimwe numva abandi babivuga nkabyifuza ariko byaranze.najyaga nkoresha sterilet nsanga nayo intera kubura ubushake nyikuramo,wenda aho nyikuriyemo nongeye kumva ubuhehere ariko ikitwa kunyara ntibirambaho pe, mumfashe muraba mukoze.
Ufite ikibazo cyangwa ushaka kuduha ubuhamya watwandikira kuri (...)

- Ubuhamya
  • July 19th 2018 at 02:40

Amakanzu yasimbura imikenyero

By Astrida

Muri iyi minsi hari amakwe menshi , ni byiza guhinduranya imyambaro. Rero mu gihe ushaka kuruhuka imikenyero cyangwa ushaka guhindura wakwambara aya makanzu.
Aya makanzu aba afite moderi nk'iza boubou ariko zidoze mu ma tissu yoroshye yaba ay'imikenyero cyangwa se izindi tissu zoroshye zijya kumera nka mousseline.
Ziba rero zirimbitse kandi ziyubashye ukaba wazijyana mu birori by'amakwe atandukanye.
amafoto : (...)

- Imyenda
  • July 17th 2018 at 10:58

Kolinda, Perezida wa Croitia ni muntu ki ?

By Astrida

Uyu mudamu yamenyekanye cyane kuri iki cyumweru ubwo habaga umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe cy'isi cy'umupira w'amaguru hagati yUubufaransa na Krowasiya.
Kolinda Grabar-Kitarović rero ni perezida w'igihugu cya Croitia guhera mu mwaka wa 2015. Akaba ari we mugore wa mbere ubaye perezida muri icyo gihugu ndetse akaba ari nawe muto mu bandi ba perezida bamubanjirije.
Yavutse mu mwaka 1968 muri croitia ariko icyo gihe cyari igihugu cya Yougoslavie. Yize amashuri ye yisumbuye muri New (...)

- Ibikorwa
  • July 17th 2018 at 04:20

Umunyafurikakazi wa mbere wabonye igihembo cya Nobel

By Astrida

Wangari Maathai, niwe mugore wa mbere w'umunyafurika wabonye igihembo cya Prix Nobel. Icyo gihembo Wangari yakibonye kubera Mouvement yatangije yo gutera ibiti mu gihugu cye cya Kenya, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Akaba yarabonye icyo gihembo mu mwaka wa 2004 nyuma yuko iyo mouvement ye ikwiriye mu bindi bihugu igatera ibiti bigera kuri miliyoni 40 ku mugabane wa Afurika.
Wangari rero yavukiye muri Kenya mu 1940, usibye iyo movement yatangije, yanayoboye croix rouge yo muri (...)

- Ibikorwa
  • July 11th 2018 at 04:21

Isuku y'ibikoresho byo kwiyuhagira

By Astrida

Muri douche haba ibikoresho bitandukanye nk'uburoso bwo kiyunyuguza mu kanwa, ibitambaro byo kwihanaguza, udu tapis n'ibindi. Dore uko wabikorera isuku.
Ibitambaro byo kwihanagura dukunze kwita β€œessui mains” : Nubwo ubikoresha umaze koga nabyo byandura vuba dore ko hari imyanda iba yagusigayeho . Ibi bitambaro rero bigomba guhindurwa buri minsi itatu ngo bimeswe. Kandi mbere y'uko iminsi itatu ishira ukabishyira ahantu byumuka neza buri uko umaze kubikoresha. Kirazira kandi gutizanya ibi (...)

- Kwiyitaho
  • July 11th 2018 at 04:18

Amakosa ababyeyi beza bakora mu kurera abana

By Astrida

1. Kudaha abana umwanya uhagije : Ababyeyi niyo bari mu rugo bakunze kuba bari mu mirimo itandukanye, bareba TV cyangwa telephone. Buri mwana aba akeneye byibura iminota 15 yo kumuganiriza nta kindi kikurangaje ariwe ureba gusa. Umwana akamenya ko afite amahirwe yo kuvuga ibimubangamiye mu buzima bwe, cyangwa kubasobanurira ibintu bitandukanye by'ubuzima.
2. Kudaha abana imirimo bakora mu rugo : Hari ababyeyi bumva ko abakozi bagomba gukora byose ku buryo abana barinda bava iwabo batazi (...)

- Kurera
  • July 10th 2018 at 04:11

Salade ya makaroni

By Astrida

Ibikoresho ku muntu 1
Makaroni 80g zitetse zahoze
jambo 50g zikasemo uduce duto
Karoti irapye 1
Urusenda rwa pili pili 1/2
Igitunguru cy'umutuku 1/2
Tungurusumu agace
Umunyu na poivre
vinaigrette
Uko bitegurwa
Sekura tungurusumu , hata igitunguru ugikate, oza urusenda urukate mo uduce duto cyane.
Mu gisorori cya salade, shyiramo ibyo wakase byose ushyiremo na makaroni na jambon. shyiraho vinaigrette, vanga neza.
Byavuye mu gitabo : "mes petit fast food magiques"
photo (...)

- Ifunguro ry'ingenzi
  • July 10th 2018 at 03:15

Yvonne : yabaye umusirikare agamije kubohora igihugu.

Uwamwezi Yvonne yagiye mu gisirikare cy'inkotanyi 1990 ashaka kugira uruhare mu kubohoza igihugu. Afata icyemezo cyo kujya mu nkotanyi yari umukobwa muto yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri.
Yagiye rero mu gisirikare atabibwiye abo mu muryango we wabaga I Bugande , areka amashuri ajya ku rugamba. Nkuko yatubwiye rero ngo yashakagaga gutabara igihugu cye nk'abandi ati β€œnashakaga kujya ku rugamba nkagira uruhare” tumubajije niba ataragize impungenge zo kuba ari umukobwa kandi icyo (...)

- Ibikorwa /

Ibintu 8 byagufasha kugira imirire myiza

By Astrida

Muri iyi minsi abantu bahagurukiye kugabanya ibiro ariko si ko bose babigeraho. Hari n'abagerageza za regime zitandukanye bakagabanuka ariko bazirangiza bakongera bakabyibuha dore koi zo regime ziba zikakaye. Ibi rero ni bimwe byagufasha ukarya neza kandi utiruhije cyane :
1. Gabanya umunyu uko bishoboka. Hamwe na hamwe wakoresha indimu aho gushyiramo umunyu
2. Gabanya isukari, n'ibindi biba birimo isukari nyinshi. Uko ubanya isukari umubiri urabimenyera ukumva udakeneye byinshi
3. Hitamo (...)

- Kwiyitaho
  • July 3rd 2018 at 03:40

Sandwich ya avoka n'inkoko

By Astrida

Ibikoresho :
Igice kinini cy'umugati muremure
Uduce 2 twa jambo y'inkoko
Avoka nto ihiye neza 1
Indimu 1/2
Poivre
Uko bitegurwa
Kanda indimu ukuremo umutobe
Mu gisorori kinini, shyiramo uduce twa avoka utunombe, ongeramo akayiko k'indimu, shyiramo poivre.
Fata wa mugati uwukatemo kabiri usigeho ya mvange ya avoka
Fata igice kimwe ushyireho za jambo z'inkoko ushyireho hejuru ikindi gice cy'umugati
Hita ubitegura.
NB : ushobora kongeramo concombre cyangwa inyanya bigtewe n'uko (...)

- Ifunguro ry'ingenzi
  • July 3rd 2018 at 03:11

Amakanzu maremare y'ibirori

By Astrida

Muri iyi minsi dutangiye iminsi y'ibirori bitandukanye cyane cyane iby'amakwe, ushobora kwambara ikanzu ndende.
Amakanzu maremare ntago ajya ava kuri mode, ahora arimbitse. Aya makanzu bikaba byiza kuyambara ufite isano rya hafi n'umugeni cyangwa umukwe . ushobora kandi kuyambara ufite imirimo uri bukore mu bukwe.
Amakanzu maremare abera abantu bose, abato ndetse n'abakuze.
Ukeneye amakanzu maremare y'ibirori wahamgara : 0788620915.
photo : (...)

- Imyenda
  • July 3rd 2018 at 02:51

Mbayeho mu buzima bwa β€œ Niko zubakwa”

By Astrida

Mboneyeho nanjye kugisha inama kuko mbona kuri uru rubuga habaho inama zubaka, None nabasabaga ngo mungire inama, maranye n'umugabo imyaka myinshi kuko imfura yacu yatangiye secondaire kandi twasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko ! Nkaba nifuza ko mwangira inama rero kuko imyaka yose tumaranye ni byabindi bya niko zubakwa, ni ukwihangana ariko nk'umuntu hari aho ugera ukumva imbaraga zigushizemo.
Nko gusaba umuntu ko yakorohereza kuko ubuzima buri guhenda aho kugirango akumve akakubwira (...)

- Ubuhamya
  • June 24th 2018 at 16:10

Ibikoresho byagufasha kugira inzara z'umweru

By Astrida

Hari igihe umuntu abona inzara zigenda zahindura ibara zisa n'izijimye. Ibyo biterwa n'ibintu byinshi harimo gkoresha verni mu buryo budakwiriye, kunywa inzoga, kudakaraba neza inzara uvuye muri piscine n'ibindi. ibi rero ni bimwe byagufasha kuzikesha :
Gukoresha igitunguru :
Mu gihe uri mu cyikoni umaze gukata igitunguru ushobora kucyifashisha ukagisiga ku nzara,bituma inzara zereruka kurushaho kandi bikarwanya bacteries zose zatera ikibazo,
Olive oil :
Burya ushobora gufata amavuta ya (...)

- Ibikoresho /

Salade ya laitue n'ubunyobwa

By Astrida

Ibikoresho
Imboga za laitue, 1
Ubunyobwa ikirahure 1
Imineke 2 ihiye
Mayonaise ikiyiko kinini
Indimu 1
Agasenda, akunyu
Uko bikorwa
Tegura laitue, yoze, yireke yumuke, uyishyire mu gisorori cyagenewe salade.
Fata ubunyobwa ubushyire mu mazi ari kubira arimo umunyu. Hita ubukuramo ubukube mu gitambaro cyumutse kugirango ukureho igishishwa .
Kata imineke umaze kuyitonora.
Vanga na za laitue , ubunyobwa, n'imineke. Bivange na mayonnaise,n'uduce duto cyane tw'indimu wakase (...)

- Ifunguro ribanza
  • June 24th 2018 at 15:40

Amakanzu ameze nka T-shirt

By Astrida

Mu gihe mu minsi ishize hari hagezweho amakanzu ameze nk'amashati bite dress top, Muri iyi minsi hari amakanzu ameze nka T-shirt yo akaba yitwa dress T-shirt cyangwa robeT-shirt . Ayo makanzu aba adoze muri tissu ya T-shirt, ndetse ari nayo moderi ku buryo wagirango ni T-shirt ndende ariko ikaba nanone ari ndende igera ku mavi cyangwa hejuru y'amavi gato.
Aya makanzu yambarwa muri gahunda za week end cyangwa zitari akazi, mu gihe ushatse kuyijyana ku kazi washyiraho ikote ku buryo igice cyo (...)

- Imyenda
  • June 24th 2018 at 15:00

Salade y'umuceri na thon

Tumenyereye ko umuceri utegurwa ku buryo butandukanye haba mu kuwuteka utogosheje bisanzwe, kuwutekamo ipirawu n'ibindi. Hari n' ;ubundi buryo wateguramo umuceri bwiyongera kuri ubwo twari dusanzwe tuzi ukaba wategura salade y'umuceri.
Dore uko wategura iryo funguro n'ibikoresho rigusaba : Umuceri garama 250 Inyanya 6 ziri mu rugero Poivrons 3 Akabuwate ka thon cyangwa se sardines Urusenda ruto 1 Sauce vinaigrette Amagi 3 Umunyu
Uko bikorwa Ronga umuceri uwutogose mu mazi arimo umunyu Ronga (...)

- Deseri
  • June 18th 2018 at 04:21

Uko ingofero zijyanishwa bitewe na moderi zazo

By Astrida

Muri iki gihe cy'izuba, kwambara ingofero biba ari byiza bikaba byarinda izuba ariko kandi bikanongera ubwiza ku myenda wambaye. Ni byiza kwitwararika ko mu gihe wambaye ingofero z'izuba , iyo winjiye ahantu mu nzu uyikuramo kuko biba bigaragara nabi, biba bimeze nko kwambara amarinete y'izuba mu nzu cyangwa nijoro.
Dore zimwe mu ngofero zikunzwe kwambarwa ndetse n'uburyo zambarwamo.
1. Ingofero nini cyane y'icyiziga : Yambarwa ku gihe cy'izuba uri hanze, iba irimbitse cyane cyane iyo iriho (...)

- Imyenda
  • June 18th 2018 at 03:40

Njeri Rionge umwe mu bagore b'abacuruzi bakize muri Afrika

By Astrida

Njeri ni umwe mu bagore bakize cyane ku mugabane wa Afrika akaba akomoka muri Kenya. Yatangiye gukora ubucuruzi afite imyaka 20, icyo gihe yacuruza za yoghurt(yaourt) ku ishuri rya Nairobi ari nako akora akazi ko gusokoza muri salon de coiffure y'abantu bakize.
Yatangiye kujya ajya London ku ma ticket ya macye akazana ibikoresho byiza byabaga byarakoze ariko bitabonekaga muri kenya akabigurisha abakiriya be. Yaje kugeraho agira iduka ry'Imyenda, n'izindi business ntoya zitandukanye .
Kuri (...)

- Ibikorwa
  • June 18th 2018 at 05:08
❌