WebRwanda.com

πŸ”’
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayThe Kigali Post

Se wa Meghan Markle yahisuye ko mu bukwe bwe bwa mbere, abatumirwa bahawe urumogi

By KP

Nyuma yo kutagaragara mu bukwe bw'umukobwa we ubwo yasezeranaga kubana n'igikomangoma Harry, Thomas Markle n'umukobwa we Meghan Markle bakomeje kudacana uwaka dore ko nubwo ku ruhande rw'umukobwa agerageza gusaba se gucururuka, uyu musaza we uburakari bukiri bwose.

Thomas Markle uvuga ko yifuza kwiyunga n'umukobwa we, aherutse kuvuga ko akiri umwana yajyaga amwandikira utubaruwa amubwira ko "Ndagukunda n'umutima wanjye wose ubu n'iteka ryose. (...) Icyo nifuza gusa ni ukugutera ishema."

Kuva Meghan Markle yashyingiranwa na Prince Harry, ntavuga rumwe na se umushinja kumushyira ku ruhande

Nubwo inshuti za hafi za Meghan Markle zihamya ko inshuro imwe gusa ariyo yagiranye ikiganiro na se nyuma yo gushyingiranwa na Prince Harry, ubwo yamubuzaga gukomeza kuvugana n'itangazamakuru, cyangwa se ntazongere kumubona na rimwe mu buzima, uyu musaza ntabikozwa ndetse aherutse kumena andi mabanga ubwo yaganira na Mail.

Meghan Markle n'umugabo we wa mbere

Thomas Markle yavuze ko mu bukwe bwa mbere bw'umukobwa we ubwo yasezeranaga na Trevor Engelson, abatumirwa bahawe impano z'udufuka turimo urumugi.

Uyu musaza yakomeje avuga ko ubu bukwe bwari bwabereye muri Jamaica ndetse nta numwe byatunguye muri ibi birori byari bihagarariwe n'umukobwa we, gusa nyuma y'imyaka ibiri ngo baje gusenya urugo rwabo.

Meghan Markle na se Thomas Markle

Misiri: Bashenguwe n'amashusho y'abakerarugendo bakoreye imibonano mpuzabitsina ku gasongero ka 'Piramide za Gizeh'

By Nizeyimana Selemani

Amashusho y'umugabo n'umugore bakomoka muri Danemark, bari mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina ku gasongero k'imwe muri piramide za Gizeh, akomeje guca ibintu hirya no hino ku isi ari nako ashengura by'umwihariko Misiri.

Ubusanzwe kuzamuka Piramide ngari za Gizeh mu ijoro birabujijwe, ariko muri aya mashusho y'iminota itatu yashyizwe hanze n'umufotozi w'umunya-Danemark, aba bakunzi bagaragara bari kuzamuka iyi piramide ubona banezerewe mu masaha asatira ijoro.

Uyu mugore ubwo yazamukaga piramide afatwa amashusho n'umukunzi we


Ubwo bari bageze ku gasongero wabonaga bishimye

Nyuma yo kugera ku gasongero kayo bakaruhuka, umugore abanza kugaragara arimo kuhanywera itabi, maze nyuma agaragara asa nkurimo yiyambura imyenda yo hejuru nyuma bakanerekana ifoto basa nk'abari gukora iki gikorwa cyagakwiye kuba mu ibanga rya babiri, ibyashenguye abanya-Misiri bose basanzwe bubaha izi piramide kubera igisobanuro cyazo gikomeye mu mateka y'igihugu cyabo.

Yanahanywereye itabi

Amashusho agaragaza yiyambura

Kugeza ubu iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika cyamaze gutangiza iperereza kuri ibi, aho by'umwihariko hazabanza kurebwa niba koko aya mashusho ari ayanyayo.

Src:7sur7

Amerika: Trey Max yasubiyemo 'Roho yanjye' ya The Ben ayigira 'Gospel' -YUMVE HANO

By Nizeyimana Selemani

Nyuma y'imyaka ibiri, The Ben ashyize hanze indirimbo 'Roho yanjye' igizwe n'imitoma y'urukundo, ikanakundwa cyane aho yarebwe ku rubuga rwa youtube n'abarenga miliyoni nyamara nta mashusho ifite, kuri ubu mugenzi we Trey Max yasubiyemo iyi ndirimbo mu buryo bwa 'Cover' ayita Mana yanjye.

Ni indirimbo yakoze mu njyana neza neza ya Roho yanjye anifashisha amwe mu magambo yayo ariko we ayigira iy'ivugabutumwa kuko imitoma The Ben yakoresheje atera inkumi, Trey Max we imwe muri yo yayikoresheje asingiza ubwiza bw'Imana.

Kanda hano hasi wumve Roho yanjye ya The Ben

Mu kiganiro kigufi twagiranye n'uyu musore w'umunyarwanda umaze igihe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera muzika, yatubwiye ko yabanje kuba umufana ukomeye wa The Ben ashingiye cyane ku buryo yitwara mu buzima busanzwe, ariko bigeze ku ndirimbo ye 'Roho yanjye' biba akarusho.

Kanda hano hasi urebe amashusho y'iyi ndirimbo 'Mana yanjye' ya Trey Max

Trey Max yagize ati "Nabanje kuba umufana ukomeye wa The Ben bitewe n'uburyo yitwara, yicisha bugufi kandi akaba asabana bituma nkunda indirimbo ze cyane, ariko byageze kuri 'Roho yanjye' biba akarusho. Gusa uko nyumvise nkiyumvamo iyobokamana cyane, nibwo natangiye kugenda nkusanya amagambo numva yajyana nayo nyakoresha mu buryo bwa gospel birangira nyikoreye cover muri gospel."

Trey Max

Uyu musore yakomeje atubwira ko yishimiye uburyo iyi ndirimbo yakiriwe, by'akarusho akaba yanejeje n'uburyo nyir'ubwite, The Ben nawe yamugaragarije ko yakoze akazi keza. Trey Max arasaba abakunzi b'umuziki kumva iyi ndirimbo ndetse n'itangazamakuru rikayicuranga kuko ifite ubutumwa bwiza.

Kicukiro: Umugabo n'umugore baketsweho gusambana hitabazwa gupima amakariso yabo

By KP

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, bivugwa ko bose bafite abo bashakanye byemewe n'amategeko baketsweho gusambana biba ngombwa ko hitabazwa gupima amakariso yabo.

Ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018, nibwo uyu mugabo n'umugore bivugwa ko bacaga inyuma abo bashakanye baguwe gitumo bari kumwe bavanye ahantu bikekwa ko ari mu icumbi nkuko iyi nkuru dukesha IGIHE ibivuga.

Bivugwa ko abaturage bari barabwiye umugabo w'uyu mugore ko hari umuntu ujya usambana n'uwo bashakanye.

Bavuga ko uyu mugore yabeshye umugabo we ko arwaye, maze undi amutiza imodoka ngo ajye kwivuza ku Bitaro bya Masaka.

Akihagera yinjijemo imodoka arayiparika ahita ahamagara iy'undi [bivugwa ko ari inshoreke ye] araza baragenda.

Ababonye bagenda bahise bahamagara uwo mugabo nawe ahita afata indi modoka ajya kuri ibyo bitaro. Ahageze yahamagaye umugore we ariko ntiyitaba.

Byabaye ngombwa ko ategereza, hashira igihe kigera ku isaha n'igice aba aribwo umugore we n'undi mugabo bari bajyanye baza, akibakubita amaso ati β€œNdabafashe muvuye gusambana” atangira gushaka kurwana n'uwo mugabo wundi.

Muri ako kanya umugore ngo yahise abwira uwo bari kumwe ngo agonge umugabo we, abashinzwe umutekano aho barahagoboka.

Abari aho ntibajijinganyije kwitabaza inzego z'umutekano zifata uyu mugore n'uwo bari kumwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masaka, Donatien Murenzi, yabwiye IGIHE, ko abaganga bo ku bitaro bya Masaka bakimara kubapima n'amakariso yabo bombi, yahise yoherezwa ku bitaro bya Kacyiru.

Ati β€œNibyo byarabaye ariko hakimara kuza inzego z'umutekano hifashishijwe ibitaro bya Masaka biba ngombwa ko babapima ku buryo nyuma banohereje amakariso yabo ku bitaro bya Polisi n'ibindi bimenyetso.”

Uyu mugore n'umugabo bivugwa ko ari inshoreke ye kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Masaka.

Diane Rwigara na nyina bagizwe abere

By KP

Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi bagizwe abere n'urukiko rukuru ku byaha byose baregwaga n'Ubushinjacyaha. Urukiko rwanzuye ko ibimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze mu iburanisha byose nta shingiro bifite. (inkuru y'Umueke)

Diane Shimwa Rwigara na Adeline Mukangemanyi Rwigara baregwa ibyaha bahuriyeho byo guteza imvururu muri rubanda, gukurura amacakubiri, no gukwirakwiza ibihuha byangisha abaturage ubutegetsi buriho. Hakiyongeraho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano kuri Diane Rwigara.

Batawe muri yombi muri Nzeri umwaka ushize, urubanza rwabo rutangira mu Ukwakira rurimo na Anne Rwigara Uwamahoro waje kurekurwa.

Bakigirwa abere byari ibyishimo bikomeye

Adeline Mukangemanyi utarahwemye kujyana Bibiliya mu rubunza, yashimiye Imana bikomeye

Diane Rwigara na nyina baburanye bahakana ibyaha bashinjwa, Ubushinjacyaha bwo bwaburanye bugaragaza ishingiro ry'ibyo bubashinja buhereye cyane cyane ku biganiro bagiye bagirana n'abo mu muryango wabo cyangwa abandi.

Diane Rwigara yishimiye uyu mwanzuro

Mu iburanisha riheruka Adeline Mukangemanyi yafashe umwanya munini asobanura ibyaha ashinjwa, agaragaza ko ibyo ashinjwa byose bishingiye ku byamubayeho nyuma y'urupfu rw'umugabo we Assinapol Rwigara, we ahamya ko yishwe.

Uyu munsi ku isomwa ry'uru rubanza Inteko y'abacamanza bane (4) yinjiye mu cyumba k'iburanisha saa munani zuzuye nk'uko byari biteganyijwe bahita batangira gusoma urubanza nubwo abaregwa bari batarahagera bose.

Bahageze bakerereweho abacamanza bakomeza isomwa ry'urubanza bahereye mu bihe bishize uko rwagiye ruburanishwa. Umucamanza yahereye kuri Adeline Mukangemanyi.

Umucamanza yavuze ibyo Ubushinjacyaha bushinja Mukangemanyi yavugiye kuri telephone na bagenzi be cyangwa bene wabo ko ntashingiro bifite kuko bitagize icyaha kuko ibyo yavuze atabivugiye mu ruhame, urukiko rwavuze ko icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda yaregwaga kitamuhama.

Umucamanza yavuze ko icyaha Mukangemanyi aregwa cyo gukurura amacakubiri nta bimenyetso bifatika bimushinja bihari kuko ibyo yavuze byose atabivugiye mu ruhame cyangwa mu itangazamakuru ahubwo ari ibyo yavugiye kuri telephone abwira umuvandimwe we. Iki cyaha nacyo kikaba kitamuhama.

Urukiko rurasanga ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko DianeRwigara yakoze yarabivugiye mu itangazamakuru, n'uregwa yemera ko yavuganye n'itangazamakuru.

Umucamanza yavuze ko Ingingo ya 19 mu Itegeko Nshinga ivuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwe bwo kugaragaza ibitekerezo bye.

Ku cyaha cyo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho kiregwa Diane Rwigara Umucamanza yisunze amategeko ahana ibyaha ariho ubu yavuze ko Ubushinjacyaha butagaragaza aho bihuriye no kwamamaza ibihuha bityo iki cyaha kitamuhama.

Urukiko rwavuze ko kugaragaza ibitekerezo by'umuntu biri muburenganzira mpuzazamahanga u Rwanda rwayashyizeho umukono.

Umucamanza yavuze ko kuba Diane Rwigara yaravuze ko β€˜ubukungu buri mu maboko y'abantu bari mu ishyaka riri ku butegetsi, kuba hari abantu baburirwa irengero, kuba Komisiyo y'amatora ikora ibyo itegetswe' n'ibindi ngo ntaho bigaragara ko byateje imvururu muri rubanda.

Umucamanza avuga ko mu iburanisha Ubushinjacyaha butagaragaje uko ibyo Diane Rwigara yavuze byakuruye amacakubiri cyangwa bikangisha abaturage ubutegetsi buriho, ko ibyaha ubushinjacyaha bwareze Diane Rwigara nta shingiro bifite.

Umucamanza yavuze ko ibyo Diane Rwaigara yavugiye mu banyamakuru Ubushinjacyaha bukabishingiraho bumurega nta shingiro bufite.

Ku cyaha cy'inyandiko mpimbano, Urukiko ngo rusanga Ubushinjacyaha nta perereza bwakoze ngo bumenye koko ko Diane Rwigara yariganye imikono bamurega, nta n'umuntu wagaragaje ko yamusinyishije ku ngufu kugira ngo yemererwe kwiyamamaza.

Nubwo Kigali Forensic Laboratory yagaragaje ko imikono Diane Rwigara yatanze mu gushaka kwiyamamaza ku mwanya w'umukuru w'igihugu ari imihimbano, ngo nta kigaragaza ko iyo mikono ari Diane Rwaigara wayihimbye. Ubushinjacyaha kandi ngo ntibugaragaza ko yayijyanye kuri Komisiyo y'amatora abizi ko ari imihimbano.

Kandi ko Ubushinjacyaha nabwo bwemera ko Diane Rwigara yari afite abamuhagarariye mu turere, bityo iki cyaha nacyo nta shingiro iri mu kukimurega.

Nyuma y'isaha n'iminota 45 umucamanza asoma uru rukiko, yavuze ko abaregwa bombi ari abere ku byaha byose baregwaga n'Ubushinjacyaha kuko ibimenyetso by'ubushinjacyaha nta shingiro bifite.


Adeline Mukangemanyi yabwiye itangazamakuru ko yishimye cyane

Diane Rwigara yavuze ko agiye gukomeza ibikorwa bya politike

Amafoto:IGIHE

RDC: Loni iri gushakisha abasirikare bayo babiri baburiwe irengero

By Nizeyimana Selemani

Ubuyobozi bw'ingabo z'Umuryango w'Abibumbye, Loni ziri mu butumwa bw'amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, zatangaje kuri uyu wa Gatatu ko zirimo gushaka abasirikare babiri bazo baburiwe irengero kuva haduka imirwano i Beni mu burasirazuba bw'iki gihugu.

Ibi ni ibyatangajwe na Florence Marchal umuvugizi w'izi ngabo ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru i Kinshasa aho yavuze ko bari gukora ibishoboka byose muri iyi minsi ngo aba basirikare babuze babe bakongera kuboneka.

Aba basirikare bari bamwe mu bitabiriye mu kwezi gushize igikorwa cya gisirikare cyari gihuje ingabo ziri mu butumwa bw'amahoro za Loni muri Kongo (Monusco) n'ingabo z'igihugu mu kurwanya inyeshyamba z'abanya-Uganda b'abayisilamu za ADF mu gace ka Beni mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

"Ku ruhande rwa Monusco, abasirikare 4 nibo bari babuze ariko ku ikubitiro babiri bahita baboneka ari bazima.", Florence Marchal wakomeje avuga ko ubu imibare bafite igaragaza ko abasirikare babo barindwi aribo bapfuye, 13 barakomereka naho abandi 2 baburirwa irengero nyuma y'iyi mirwano yabaye ku ya 14 Ugushyingo 2018.

Src:BBC

George H.W Bush ushyingurwa kuri uyu wa Kane, yasomewe misa -Amafoto

By Nizeyimana Selemani

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Ukuboza 2018 ni bwo George H.W Bush wabaye Perezida wa 41 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasezeweho bwa nyuma nyuma yo kwitaba Imana ku wa Gatanu ushize.

Ni mu gitambo cya misa cyabereye St. Martin's Episcopal Church i Texas aho uyu mukambwe watabarutse afite imyaka 94 y'amavuko, yakunze gusengera kuva mu myaka 50 ishize, aha akaba ari naho yaraye ijoro ryose mbere yuko aza gushyingurwa kuri uyu wa Kane.

Ubwo indege ya Air Force One yafotorwaga igeze i Houston ivanye umubiri wa Bush i Washington DC habareye umuhango wa Leta wo kumusezeraho



Abo mu muryango wa George H.W Bush bururuka indege

Umuhungu wa nyakwigendera, George W Bush n'umugore we Laura Bush


Bakoze urugendo rw'iminota 45 bava ku kibuga cy'indege berekeza St. Martin's Episcopal Church aho Bush yasengeraga

Ubwo umurambo wa George H W Bush wagezwaga St. Martin's Episcopal Church

Muri uyu muhango, abo mu muryango we ba hafi barangajwe imbere n'umuhungu we George W Bush na we wayoboye Amerika bari mu b'imbere bari bitabiriye, gusa hari n'abandi barimo Perezida wa Amerika Donald Trump n'abandi ba perezida bayoboye iki gihugu nka Barack, Bill Clinton, Jimmy Carter bose bari baherekejwe n'abagore babo.

Nyakwigendera Bush n'umugore we Barbara, imyaka 50 yari ishize umuryango mugari wabo usengera hano


Ingabo nizo zari zitwaye umurambo

Ubwo Perezida Trump n'umugore we Melania Trump bwo bageraga ahabereye umuhango wo gusezera Bush

Perezida Trump na Melania Trump, hamwe n'abigeze kuyobora Amerika n'abagore babo Barack Obama na Michelle Obama, Perezida Bill Clinton na Hillary Clinton, Jimmy Carter na Rosalynn Carter bose bari bunze ubumwe mu gushyigikira George W Bush mu gusezere se George H.W. Bush

Muri rusange uyu muhango witabiriwe n'abagera ku bihumbi 3000 barimo n'abanyacyubahiro batandukanye baturutse mu bihugu by'inshuti nk'igikomangoma Charles cy'Ubwongereza, shansoliye (Chancellor) w'Ubudage Angela Merkel n'abandi.


Rev Russell J. Levenson Jr yashyize ibiganza ku isanduku ya nyakwigendera aramusabira


Umuhungu we Bush yafashwe n'ikiniga ubwo yavugaga ijambo

Perezida Bush wabaye Perezida wa 43 wa Amerika asezera ku mubyeyi we wabaye perezida wa 41 w'iki gihugu cy'igihangage



Umuvandimwe we Jeb n'umugore we Laura Bush bagerageje kumwihanganisha ubwo yari agarutse mu byicaro bye avuye kuvuga ijambo

Yagerageje kwiyumanganya araseka


Igikomangoma cy'Ubwongereza Charles

Source:Dailymail

Miss Akiwacu Colombe yasoje kaminuza mu Bufaransa- Amafoto

By KP

Nyampinga w'u Rwanda 2014, Miss Akiwacu Colombe yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Bufaransa aho amaze imyaka itatu atuye.

Nkuko yabitangaje ku rukuta rwe rwa Facebook, Miss Akiwacu yasoje muri INSEEC Bachelor.

Miss Akiwacu Colombe hamwe na bamwe mu banyeshuri biganaga bari bishimiye gusoza amasomo yabo

Avuga ko nyuma yo gusoza iki cyiciro ari intangiriro y'urugendo rushya. Yashimiye buri wese wagize uruhare mu iterambere rye by'umwihariko umuryango we wagiye umushyigikira muri buri ntambwe y'ubuzima bwe. Ati "Sinabona icyo mbitura ku byo munkorera ariko ndizera ko mbatera ishema n'ibyishimo."

Tubibutse ko Miss Akiwacu Colombe yabaye Nyampinga w'Iburasirazuba 2014 mbere yo kuzamuka ku rwego rw'igihugu akegukana ikamba rya Miss Rwanda. Ni umwe muri ba nyampinga bakundwa cyane, yanahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2016.

Uyu Nyampinga yavuye mu Rwanda mu 2015 yerekeza mu Bufaransa aho yakomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga aho akunze gusangiza abamukurikirana ibikorwa akora harimo umwuga wo kumurika imideri ateza imbere ndetse akaba akunze no kugaragara akora siporo ngororamubiri.

Miss Akiwacu Colombeyasoje kaminuza

Israel: Polisi yongeye gusaba ko Netanyahu n'umugore we batabwa muri yombi

By Nizeyimana Selemani

Polisi yo mu gihugu cya Isiraheli yatangaje kuri iki Cyumweru ko yasabye itabwa muri yombi rya Minisitiri w'intebe w'iki gihugu Benjamin Netanyahu n'umugore we Sara kubera uburiganya na ruswa bashinjwa, icyemezo kije ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka.

Umushinjacyaha Mukuru, ubu agomba kwemeza niba bagomba gutabwa muri yombi aho mu byaha bakurikiranyweho harimo kugerageza kumvikana n'ikinyamakuru cyo muri iki gihugu kwandikwaho inkuru ibabogamiyeho, maze nacyo kikabona ubufasha bwa guverinoma bushobora kuba bwarabyaye amamiliyoni y'amadorali yagombaga kwinjira muri Bezeq, ikigo cy'itumanaho gikomeye cyane muri Isiraheli ari nacyo nyiri Walla.

Benjamin Netanyahu n'umugore we Sara basabiwe gutabwa muri yombi

Benjamin Netanyahu yahise atera utwatsi iyi myanzuro ya polisi. Mu itangazo yashyize hanze yagize ati "Nzi neza ko abayobozi bashoboye, nyuma yo gukora iperereza kuri iki kibazo, bazahuriza ku mwanzuro umwe: ko ntacyigeze kuba kuko ntacyabaye."

Muri Gashyantare uyu mwaka, Polisi nabwo yari yasabye ko Netanyahu yatabwa muri yombi agakurikiranwaho ibirego bibiri yashinjwaga. Bamukekagaho we na bamwe mu bo mu muryango we kuba barakiriye miliyoni y'ama- shekels( asaga miliyoni 280 z'amafaranga y'amanyarwanda) yavuye mu mpano zitandukanye bakiriye harimo amatabi ahenze, amacupa y'inzoga zihenze (champagne) ndetse n'imirimbo bahawe na bamwe mu baherwe nabo bakabizeza ubufasha mu mafaranga cyangwa mu bundi buryo bwihariye.

Impano nyinshi kandi zihenze bahawe nazo zabaye ikirego

Mu kindi kirego, abakora iperereza bari bakurikiranyeho Netanyahu kumvikana na banyiri Yediot Aharonot ko bamwandikwaho inkuru iri mu nyungu ze mu kinyamakuru gikomeye muri Isiraheli.

Ikipe ya Palermo yanyuzemo Cavani na Dybala, yagurishijwe atarenga ibihumbi 10,000Frw

By Nizeyimana Selemani

Ikipe y'umupira w'amaguru y'ababigize umwuga ya Palermo, kuri ubu ibarizwa muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu Butaliyani, yaguzwe amayero 10 (ni ukuvuga angana n'ibihumbi 10,129Frw) nk'igiciro cyo kurangiza umuhango (un prix symbolique) aho yagurishijwe ikigo kugeza ubu cyagizwe ibanga cy'i London mu Bwongereza.

Aya makuru yahamijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Ukuboza 2018 n'uwahoze ari Perezida w'iyi kipe ndetse akaba yari na nyirayo, Maurizio Zamparini.

Iyi kipe y'amateka mu Butaliyani yagurishijwe amayero 10 gusa

Palermo kuri ubu iyoboye urutonde rw'icyiciro cya kabiri mu Butaliyani yaguzwe aya mafaranga nk'igiciro cyo kurangiza umuhango dore ko yari irimo umwenda ukabije ungana na miliyoni 22 n'ibihumbi 800 by'amayero (arenga gato miliyari 23 z'amafaranga y'u Rwanda), aya akaba agomba kwishyurwa n'abaguze iyi kipe.

Maurizio Zamparini wari waguze iyi kipe miliyoni 15 z'amayero(asaga miliyali 15 Frw) mu 2002

Ubwo yatangazaga ko iyi kipe yayigurishije, Maurizio Zamparini w'imyaka 77 y'amavuko, mu butumwa butandukanye busezera yanyujije ku rubuga rw'iyi kipe yagize ati "Mu gutekereza gusa ku hazaza h'ikipe n'abafana ba Palerme, n'ikiniga cyinshi nasinyiye kuyivamo, n'agahinda kenshi cyane... Yagurishijwe amayero 10 kuri nyirayo mushya wanemeye kwishyura imyenda Palerme yari ifite y'amayero miliyoni 22.800.000."

Uyu mugabo yongeyeho ko "Hazaba inama mu cyumweru gitaha, hagati y'abahagarariye ba nyir'ikipe bashya, ikipe ndetse n'umujyi wa Palerme"

Ku buyobozi bwe, Maurizio Zamparini waguze iyi kipe mu 2002 amayero miliyoni 15, yayifashije kugaruka mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani (Serie A) mu 2004 nyuma y'imyaka 31 itahakandagira. Nuri Werurwe 2017, umugabo w'umucuruzi w'umunyamerika ufite ikomoko mu Butaliyani yasimbuye ku buyobozi Zamparini bw'iyi kipe yambara ibara ry'iroza.

Paulo Dybala ni umwe mu bakinnyi bo muri Amerika y'Amajyepfo bazamukiye muri Palermo

Ni ikipe muri iyi myaka ya vuba yanyuzemo abakinnyi bamamaye ku mugabane w'Uburayi barimo abanya-Argentine Paulo Dybala na Javier Pastore, umunya-Uruguay Edinson Cavani, umutaliyani Andrea Barzagli, bagiye batwara ibikombe mu zindi kipe bakomerejemo umwuga wabo.

Edinson Cavani nawe yubakiye izina muri iyi kipe mbere yo kwerekeza muri Napoli na PSG

Javier Pastore nawe yagiriye ibihe byiza muri Palermo

Palermo yamanutse mu cyiciro cya kabiri mu 2014, maze mu mwaka ukurikiyeho yongera kuzamuka mbere yo kongera kumanuka mu mwaka w'imikino 2016/2017.

Cameroun yambuwe uburenganzira bwo kwakira igikombe cya Afurika (CAN 2019)

By Nizeyimana Selemani

Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'amaguru muri Afurika (CAF) yamaze kwambura igihugu cya Cameroun uburenganzira bwo kuzakira igikombe cya Afurika (CAN 2019) ndetse kuva kuri uyu wa Gatandatu amarembo arafunguye ku bindi bihugu byifuza kuyisimbura.

Hari hamaze igihe hari ugushidikanya kuri iki gihugu cy'umupira w'amaguru aho cyakunze kunengwa kuba kigenda biguruntege mu kubaka no kuvugurura ibikorwa remezo mu mijyi yagombaga kuzakira iyi mikino harimo n'amasitade.

Iyi ikaba ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye Cameroun yamburwa aya mahirwe nkuko byatangajwe na CAF ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ugushyingo 2018 nyuma y'inama yabereye i Accra muri Ghana.

Ahmad Ahmad, Perezida wa CAF yavuze ko igihugu kizasimbura Cameroun kizamenyekana mu mpera z'uyu mwaka

Ibi bije nyuma yaho komisiyo yihariye yari yashyizweho na CAF yo kureba aho imyiteguro igeze, yasuye iki gihugu ubugira kane ariko baza guhamya ko babona kititeguye kwakira iri rushanwa rizaba rihuza ku nshuro ya mbere mu mateka amakipe 24 ya Afurika.

Igihugu cya Maroc ni kimwe mu bikomeje guhabwa amahirwe yo kuba cyakwakira iyi mikino.

Cameroun niyo ibitse iki gikombe

George H.W Bush wabaye Perezida wa Amerika, akanayibyarira undi, yatabarutse -Incamake y'amateka ye

By Nizeyimana Selemani

Ku myaka 94 y'amavuko umukambwe George H.W Bush wabaye perezida wa 41 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatabarutse nkuko umuryango we wabibitse muri uru rukerera rwo ku wa Gatandatu, bikandikwa n'ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu.

George W. Bush umuhungu wa nyakwigendera nawe wabaye Perezida w'umu-Repubulike wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahamije urupfu rwa se mu itangazo yasomye mu izina ry'umuryango we. Ati "Jeb, Neil, Marvin, Doro hamwe nanjye ubwanjye dufite agahinda ko gutangaza ko nyuma y'imyaka 94 yamuranze, umubyeyi wacu yapfuye. George H. W. Bush yari umugabo wubashywe cyane akanaba umubyeyi mwiza buri muhungu cyangwa umukobwa yakwifuza."

George H. W. Bush yayoboye CIA anayobora Amerika

Ahagana ku isaha ya saa yine z'ijoro z'i Dallas, Umuvugizi w'uyu muryango, Jim McGrath nawe yari yatangarije Associated Press ko uyu mugabo yapfuye nyuma y'amezi 8 gusa umugore we Barbara Bush nawe avuye ku isi y'abazima.

Yabaye Perezida wa Amerika kuva 1989 kugeza 1993

George Bush yabaye Perezida wa 41 wa USA hagati ya 1989 na 1993 nyuma yo kuva Visi-Perezida ku bwa Perezida Donald Reagan. Yanagize amahirwe adahirwa na benshi yo kubona umuhungu we George W. Bush nyuma y'imyaka 8 na we ateye ikirenge mu cye akinjira muri White House nka Perezida wa 43 w'iki gihugu cy'igihangage.

Intambara yo mu kigobe (guerre du Golfe)

George H. W. Bush yayoboye ndetse atsinda intambara yo mu kigobe muri Irak mu 1991. Ubwo yiyamamariza mandat ya kabiri, uyu mugabo wanayoboye CIA yatsinzwe n'umu-DΓ©mocrate Bill Clinton mu matora yabaye mu mpera z'umwaka 1992.

Inkuru irambuye ku mateka ye iracyakorwa...(ukomeze gusura iyi nkuru)

Siti True Karigombe yasohoye indirimbo ikomatanyirije hamwe ubuhanga bwa muzika bw'abo ku Nyundo -Yumve hano

By KP

Siti True Karigombe ni umwe mu bahanzi b'abaraperi bari kuzamuka, babikora baranabyize ku ishuri rya Muzika ryahoze ku Nyundo. Kuri ubu akaba yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Urudashoboka' yanakozweho na Might Popo umuyobozi w'iri shuri rya muzika.

Ni ndirimbo usangamo uruhurirane rw'ubuhanga n'ubumenyi bwo ku ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo, ubu ryimukiye i Muhanga. Inyikirizo yayo yaririmbwe na Neema Rehema nawe wize kuri iri shuri mu gihe yanacuranzwe mu buryo bwa live muri studio na Sebeya Band nayo igizwe n'abizi kuri iri shuri.


Siti True Karigombe ni umuraperi ukunze kuvanga injyana igezweho n'injyana gakondo

Akomoza ku mwihariko w'iyi ndirimbo, Siti True Karigombe yagize ati "Twayicuranze live muri studio mbifashijwemo na SEBEYA Band, undi mwihariko nuko umuyobozi w'iri shuri ryadufashije kwiga umuziki, Might Popo nawe yamfashije, yacuranzemo guitar na Igor Mabano ashyiramo ingoma, maze producer Trackslayer ahuza ibyo bicurangisho byose."

'Urudashoboka' ni ndirimbo ishingiye ku nkuru mpamo y'urukundo rw'umwe mu nshuti z'uyu muraperi Siti True Karigombe.

Kanda hano hasi wumve iyi ndirimbo

Siti True avuga ko nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimo anateganya guhita ayikorera amashusho mu minsi ya vuba ndetse akaba yifuza gukomeza gukora cyane ngo ashinga imizi mu ruhando rwa muzika.

Ku bakunzi b'uyu muhanzi, tubibutse ko ari umwe mu bazagaragara mu gitaramo cyo kumurika album ya Mc Tino giteganijwe kuba ku ya 08 Ukuboza 2018 muri Wakanda Kabeza.

Kigali: Babou na Mutu bateguye igitaramo cya Electro Acoustic Live Concert kuri uyu wa Gatanu

By KP

Umuraperi Babou n'umuhanzi Mutu bateguriye abakunzi ba muzika n'abanyeshuli by'umwihariko bari mu biruhuko igitaramo bise "Electro-Acoustic-Live-Concert" mu rwego rwo kubinjiza neza mu mpera z'umwaka.

MUTU (Mutuzo) asanzwe azwiho ubuhanga mu gucuranga gitari utibagiwe no kuririmba neza dore ko yasoje amasomo ya muzika ku Nyundo akaba anabarizwa mu itsinda rya Sebeya ricurangira abahanzi mu bitaramo bitandukanye birimo Primus Guma Guma Super Star mu gihe Babou ari umuhanzi n'umuririmbyi w'injyana ya Rap/Hip-Hop aho kuva afite imyaka umunani yakomeje kwigaraza neza ku rubyiniro akaba ari no mu bahanzi baririmba imbonankubone.

Icyapa cyamamaza iki gitaramo

Paterson uri gutegura iki gitaramo yatubwiye ko aba bahanzi Mutu & Babou biteguye bihagije kandi bari bushimishe cyane abitabira iki gitaramo kibera kuri Mamba-Club kimihurura kuva 18h30 kugeza 22h00 aho kwinjira ari ubuntu.

Reba indirimbo "African Child" by Mutu feat. Babou

Kirehe: Umunyeshuri wakoraga ibizamini bya leta yitabye Imana

By KP

Mutesi Auxilia wakoreraga ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu Karere ka Kirehe yitabye Imana nyuma y'igihe gito avuye kwa muganga.

Nkuko tubikesha IGIHE, uyu mukobwa w'imyaka 20 yigaga ku Ishuri rya APAPEN i Kirehe mu bijyanye n'Ubukerarugendo.

Mutesi yabanje kurwarira mu Bitaro bya Kirehe biri i Nyakarambi. Abaganga babonye atoye agatege bamwoherezwa mu rugo, ari naho yaguye mu ijoro ryo ku wa 24 Ugushyingo rishyira ku Cyumweru, ku wa 25 Ugushyingo 2018.

Aya makuru yemejwe n'Umukozi w'Akarere ushinzwe Amashuri Yisumbuye n'ay'Imyuga, Hatsindintwari TΓ©lesphore.

Yatangarije IGIHE ko β€œUyu mwana yatangiranye ibizamini n'abandi ku wa kabiri. Ku wa Gatatu yagize ikibazo tumujyana kwa muganga ikizamini cy'uwo munsi ntiyagikora gusa ibindi bizamini byose yarabikoze nubwo yabikoreraga kwa muganga. Ku wa Gatanu ni bwo bamusezereye ajya iwabo kuko ari hafi. Mu ijoro ryacyeye nibwo batubikiye ko byarangiye.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro mu rukerera ahagana saa cyenda z'ijoro ngo ukorerwe isuzuma, mbere yo kugarurwa mu rugo.

Amakuru iki kinyamakuru gikesha abo mu muryango we ni uko yarafite ikibazo cy'impyiko n'urwagashya. Yitabye Imana yari asigaje ibizamini bibiri ngo asoze amasomo.

  • November 26th 2018 at 02:09

Burera: Umugabo yishe umugore we amutemesheje umuhoro

By KP

Umugabo w'imyaka 36 yishe umugore we witwa Mujawamariya Marceline w'imyaka 35, amutemesheje umuhoro. Bivugwa ko uyu muryango wari umaze igihe kinini ufitanye amakimbirane. Uyu muryango wari utuye mu Murenge Rwerere, Akagari ka Gashoro, mu Karere ka Burera.

Amakuru y'urupfu rw'uyu mugore yamenyekanye muri gitondo cyo ku wa 25 Ugushyingo 2018. Abaturanyi b'uyu muryango bahamije ko bari basanzwe babana mu makimbirane ahanini ashigiye ku mitungo no kuba uyu mugabo yari azwiho guca inyuma umugore we gusa batari bazi ko bigeze aho umwe yakwica undi.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, avuga bakimara kubimenya uyu mugabo yahise afatwa ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye.

Ati β€œTukimara kumenya ko uyu Nshimiyimana yishe umugore we, twahise dutangira kumukurikirana, yafashwe muri iki gitondo [cyo ku cyumweru] anagerageza gutoroka, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye kugira ngo akurikiranweho iki cyaha akekwaho.”

Umunyamabanga Nhingwabikorwa w'Umurenge wa Rwerere, Nsengimana Aloys, yavuze ko uyu muryango wari usanzwemo amakimbirane yo kutumvikana ku mikoreshereze y'umutungo wabo.

Ati β€œ Mbere nko mu mezi umunani ashize, uyu muryango wabagamo amakimbirane akabije ashingiye ku mutungo, umugore yangaga ko umugabo awusesagura awujyana mu nshoreke, twarabaganirije ndetse banatwemerera ko bagiye kubana mu bwumvikane.”

β€œIntandaro y'uru rupfu bivugwa ko yatewe n'uko umugabo yashakaga kwaka inguzanyo muri Sacco, umugore akamwima ibyangombwa by'ubutaka kuko atizeraga ko aya mafaranga azayazana mu rugo, ahubwo azayajyana mu ndaya.”

Uyu mugabo na Mujawamariya Marceline bari bafitanye abana bane. Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya Butaro.

Inkuru ya IGIHE

  • November 26th 2018 at 01:58

Perezida Kagame yasabye ko hafatwa ingamba zikumira amavuta atukuza

By Jolie Chadia

Perezida Kagame yasabye Minisiteri y'Ubuzima na Polisi y'Igihugu kugira icyo zikora bwangu mu gukumira amavuta ahindura uruhu.

Ibi yabitangarije kuri Twitter, nyuma y'ibitekerezo byinshi byatanzwe kuri iyi ngingo aho benshi bagarukaga ku buryo byangiriza uruhu ndetse bikanatera uburwayi, naho abandi bagahamya ko binangiriza ubwiza karemano bw'abanyarwanda.

Uretse kubinenga gusa, abandikaga kuri Twitter banasabaga Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuziranenge, RBS ndetse na Minisiteri y'Ubuzima kugira icyo babikoraho kuko benshi bakomeje kubyirunduriramo, nyamara bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw'abantu.

Nyuma Nyakubahwa Paul Kagame, abicishije kuri Twitter ye, yanditse ati " Ni bimwe mu byangiriza ubuzima. Birimo ikoreshwa ry'ibinyabutabire bibujijwe. Minisiteri y'Ubuzima na Polisi y'Igihugu bakwiye kubihagurukira vuba cyane."

Amavuta atukuza benshi bita Mukorogo amaze gusakara henshi mu gihugu ndetse n'ubwo amavutsa arimo ikinyabutabire cya Hydroquinone cyangiriza cyane uruhu akaba yarabujijwe kwinjira mu gihugu, ariko ntihabura abakiyakoresha.

Kirehe: Umunyeshuri wakoraga ibizamini bya leta yitabye Imana

By KP

Mutesi Auxilia wakoreraga ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu Karere ka Kirehe yitabye Imana nyuma y'igihe gito avuye kwa muganga.

Uyu mukobwa w'imyaka 20 yigaga ku Ishuri rya APAPEN i Kirehe mu bijyanye n'Ubukerarugendo.

Mutesi yabanje kurwarira mu Bitaro bya Kirehe biri i Nyakarambi. Abaganga babonye atoye agatege bamwoherezwa mu rugo, ari naho yaguye mu ijoro ryo ku wa 24 Ugushyingo rishyira ku Cyumweru, ku wa 25 Ugushyingo 2018.

Aya makuru yemejwe n'Umukozi w'Akarere ushinzwe Amashuri Yisumbuye n'ay'Imyuga, Hatsindintwari TΓ©lesphore.

Yatangarije ikinyamakuru Igihe ko β€œUyu mwana yatangiranye ibizamini n'abandi ku wa kabiri. Ku wa Gatatu yagize ikibazo tumujyana kwa muganga ikizamini cy'uwo munsi ntiyagikora gusa ibindi bizamini byose yarabikoze nubwo yabikoreraga kwa muganga. Ku wa Gatanu ni bwo bamusezereye ajya iwabo kuko ari hafi. Mu ijoro ryacyeye nibwo batubikiye ko byarangiye.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro mu rukerera ahagana saa cyenda z'ijoro ngo ukorerwe isuzuma, mbere yo kugarurwa mu rugo.

Amakuru dukesha abo mu muryango we ni uko yarafite ikibazo cy'impyiko n'urwagashya. Yitabye Imana yari asigaje ibizamini bibiri ngo asoze amasomo.

  • November 25th 2018 at 18:23

Uburyo abagabo bica buhoro buhoro ariko nta gushidikanya urukundo rw'abagore babo

By Jolie Chadia

Urukundo ruravuka, rugakura ndetse rukaba rwanapfa mu gihe rudafashwe neza. Nubwo benshi bibwira ko iyo wakunze umuntu na we akagukunda kandi akanakwemerera ko mubana ubuzima bwose biba bihagije, nyamara sibyo kuko tubona benshi batandukana cyangwa ukumva bicanye; birumvikana ko urukundo rwabo ruba rwapfuye burundu

Abahanga bagereranya urukundo n'ikimera, bakavuga ko kimwe n'urubuto ruterwa mu butaka kugira ngo rwere uko bikwiye ruba rukomba kubagarirwa, rukuhirwa, rugashyirwamo ifumbire n'ibindi byinshi, n'urukundo iyo utarwitayeho rurarumba cyangwa rugapfa ndetse rukaba rwanahindura isura rukabyara urwango rukomeye.

Nubwo gupfa k'urukundo byaba impamvu ituruka ku mpande zombi, yaba ku mugore cyangwa umugabo, kuri ubu tugiye kugaruka ku makosa mato abagabo bakora akaba yakwica buhoro buhoro urukundo abagore babo babakunda kugeza ubwo basigara ntana gake basigaranye ndetse bikaba byahinduka urwango.

1. Kutabaha umwanya

Biragoranye cyane ko umugore abaho mu gihe adahawe umwanya, ngo yitabweho. Ni nk'umwuka ahumeka, ibyo kurya bimutungira umutima. Nubwo waba wagize umunsi bubi ntabwo ari impamvu yo kumwima umwanya. Niba utabona umwanya wo kumwibutsa ko afite imbaraga kandi ko umukunda, birasa n'aho ibyanyu bitarimo guhura. Ibi bizatuma atangira gutekereza ko utakimukenye. Iyo utita ku mugore wawe, uba usa n'umweruriye ko iherezo riri bugufi.

2. Kutamubwira amagambo meza

Abagore bakunze cyane kubwira abagabo babo ibyiza bababonamo kuko bazi neza ko ari ingirakamaro. Nyamara nabo burya baba babikeneye. Niba yagutekeye neza, niba yakiriye neza abashyitsi, niba yakoze isuku uko bikwiye, niba ari umunyabwenge, niba azi kuganira n'ibindi byiza byinshi agira; ni byiza kumwereka ko wabibonye kandi byagushimishije ndetse ukaba wanamugaragariza ko ari umugore ukubereye.

3. Kutamukorera ibikorwa by'urukundo (Romance)

Benshi ibi babiheruka mu gihe cy'ukwezi kwa buki. Indabyo zihumura neza, amagambo aryoheye amatwi, uturirimbo dutuje turimo amagambo y'urukundo, impano zitunguranye n'ibindi nk'ibyo. Bene utu tumenyetso duto duto ku bagabo ntabwo ari ingenzi cyane ndetse babibona nk'umuteto, ko atari ibintu bidakenewe. Nyamara ku bagore ni ibindi bintu kuko bimuha icyizere ko uha agaciro umubano wanyu. Umugore anezezwa cyane n'akantu gato akorewe n'umugabo we amugaragariza ko urukundo amukunda ruri mu bimuraje ishinga, bityo nawe akagira umurava wo kurusigasira.

4. Guhora umubwira amakosa ye

Kunenga umuntu ukoze ikosa bishobora kubaka cyangwa gusenya. Kunenga umugore kenshi cyane nubwo yaba ari mu makosa biramubangamira cyane. Aha mwumve neza ko bidasobanuye ko utagomba kwereka umugore wawe aho yakosheje, ariko mu gihe habaye ikosa mu rugo igisubizo si uguhita umwereka ko ibibaye ariwe ntandaro yabyo, ngo n'irindi kosa niriba bigende bityo, bihore ari nk'indirimbo. Iyo bigenze bityo, umugore atangira kwibona nk'utagira akamaro. Nyamara burya umugore wawe ni umuntu mukuru, niba akoze ikosa bikaba bigaragara ko ariwe biturutseho wabimubwira ariko ntibibe ibihoraho. Ikindi kandi mwirinde cyane kubashyiraho amakosa rusange agaragara mu rugo kuko ibyo bituma akubona nk'umunyagitugu kurusha uko akubona nk'umufasha kwisubiraho. Niba ubonye umugore wawe hari aho afite intege nke, gerageza kumwereka inzira nziza yo kwisubiraho aho kumugira umunyabyaha.

5. Kumugereranya n'abandi

Ese wakwishimira ko umugore wawe ahora akugereranya n'abandi? Wakwishimira kumva ko umugabo bakorana afite ubwanwa bwiza kurusha ubwawe, ko umugabo muturanye atekereza neza kukurusha n'ibindi nk'ibyo? Ndahamya ko byakubabaza. Ni kimwe rero no kuri we. Niba utinyuka kubwira umugore wawe ko undi mugore uzi hari ibyo amurusha rwose bimuhwaniye no kumubwira ko ntacyo agikora mu rugo rwawe. Ikindi kandi nubwo utabimubwira ariko ubitekereza burya uba watangiye kubona ko wibeshye mu mahitamo yawe bityo ukaba wabimugaragariza mu bundi buryo.

Bagabo, nimureke gufata abagore banyu nk'umurima mwamaze gusarura ahubwo mubabone nk'urubuto mwateye mu murima, mugomba kwitaho mu buryo bwose kugira ngo rujye rubaha umusaruro ukwiye.

Ibisubizo 15 bya Emery Bayisenge, utifuza gupfa atubatse urusengero

By KP

Yatangiye gukina umupira by'umwuga ubwo yahamagarwaga mu ishuri ry'umupira w'amaguru (Academy) rya FERWAFA muri 2010, nyuma aza guhamagarwa mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17 yakinnye igikombe cy'isi muri 2011.

Ni umukinnyi kandi wagiye aca mu makipe atandukanye yo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, aho nyuma yo gusohoka mu Isonga FC, yinjiye muri APR FC aho yamaze imyaka ine, nyuma ahita yerekeza gukinira hanze ahera muri Maroc mu ikipe ya KΓ©nitra AC, ayivamo ajya muri JS El Massira nayo yo muri Maroc, hanyuma aza kujya muri Algeria mu ikipe ya USM Alger aho atamaze igihe kinini.

Aha Emery yari amaze gusinya muri KΓ©nitra AC

1. Wavukiyehe? Ryari?
Navutse ku itariki ya 2 Ugushyingo, 1994. Mvukira i Butare.

2. Ufite amashuri angahe?
Mfite amashuri 6 yisumbuye ariko ndateganya gukomeza.

3. Ni iyihe Match yawe y'ibihe byose
Navuga ko ari ebyiri. Iya mbere ni iyo twaboneyemo itike yo kujya mu gikombe cy'isi cy'abatarengeje imyaka 17. Iya kabiri ni iyatangiye CHAN ya 2016, imwe yabereye mu Rwanda.

4.Ni ikihe gitego cyagushimishije cyane kurusha ibindi, cyaba icyawe cyangwa icy'undi muntu?
Igitego cyanjye cyanshimishije ni igitego natsinze muri Eritrea ndi mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17

5. Ni uwuhe mwanya ubona ugoranye cyane mu kibuga
Rutahizamu (Attaque)

Bayisenge ahamya ko gutaha izamu ariwo mwanya ugoranye mu kibuga

6.Umukinnyi w'ibihe byose muri ruhago
Cristiano Ronaldo

7. Uwo mu Rwanda?
Mbuyu Twite

8.Umwenda waguhenze muyo waguze yose?
Ipantaro naguze amadorali 15, icyo gihe ndumva yarampenze cyane

9. Mu kibuga, nihe hari imbaraga zawe nyinshi
Passe (uburyo bwo gutanga umupira)

10. Ni he ufite intege nke?
Mu muvuduko

Nubwo yemera ko azi gutanga neza umupira, ngo umuvuduko si ibintu bye

11. Ni uwuhe muntu wigiraho byinshi
Muri ruhago nigira cyane kuri Kaka, naho mu buzima busanzwe nigira kuri Perezida Paul Kagame, ibintu bye byose biba biri ku murongo

12. Ni ikihe kintu wumva utagomba kuva ku isi udakoze
Kubaka urusengero. Njyewe ku giti cyanjye, mu myemerere yanjye, Urusengero ni ikintu nubaha, rero mba numva Imana ninshoboza ngomba kubikora.

Emery Bayisenge ni umukristo mu itorero rya Zion Temple, arifuza kubaka urusengero

13. Ni ikihe kintu cyaguhenze mubyo utunze byose
Ni kera, ariko hari Telephone naguze amadolari 800. Ndumva aricyo kintu cyampenze, niba nibuka neza.

14. Ni iyihe mpano ikomeye wahawe mu buzima bwawe
Bibiliya nahawe na mama

15. Ni uwuhe muhanzi ukunda
Chris Brown

Nyuma yo kuva muri USM Alger, kugeza ubu Emery ntakipe afite.

Kuri ubu Emery nta kipe afite

Kevin Monnet Paquet yashyize yemera gukinira Amavubi, anakomoza ku mpinduka zabaye mu Rwanda nyuma ya Jenoside

By Nizeyimana Selemani

Lyon na Saint-Etienne ni imwe muri 'derby' zikomeye cyane ndetse zimaze igihe muri shampiyona y'Ubufaransa. Mbere y'uko aya makipe acakirana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ku mukino ubimburira iy'umunsi wa 14, RMC Sport yagiranye ikiganiro na Kevin Monnet Paquet ayitangariza byinshi bijyanye n'uyu mukino anakomoza ku gukinira Amavubi.

Kuva agitangira kwigaragaza, Kevin Monnet Paquet yagiye yifuzwa mu bihe bitandukanye n'ikipe y'u Rwanda ariko uyu musore wakiniye icyiciro cya nyuma cy'ikipe nto y'Abafaransa (France Espoir) imikino 7, agatera utwatsi Amavubi gusa ntabwo yagize amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe ya mbere y'Ubufaransa nubwo byasaga nkaho aricyo cyifuzo cye cya mbere.

Kevin Monnet Paquet(iburyo) yakiniye France Espoir, icyiciro cya nyuma cy'abato mbere yo guhamagarwa mu ikipe nkuru

Kuri ubu rero uyu musore wa Saint-Etienne urimo usatira imyaka 30 y'amavuko yavuze ko yifuza kwambara umwambaro w'Amavubi, ikipe y'igihugu nyina akomokamo ndetse na we yabayemo mu gihe gito mu bwana bwe. Ibi akaba yabigarutseho ubwo yaganiraga n'iki kinyamakuru cy'imikino gikomeye mu Bufaransa, RMC Sport.

"Hashize igihe kinini nifuza gusubirayo. Mbitekerezaho kenshi. Barampamagaye kenshi. Ntabwo buri gihe byabaga biteguye neza. Ariko se kubera iki bitashoboka? Mbere y'uko nsoza gukina ruhago by'umwuga, ntekereza ko nzahakinira. Kugira ngo nsubire ku nkomoko ya mama, aho nabaye.", Kevin Monnet Paquet.

Kevin Monnet Paquet uvuka kuri se w'Umufaransa na nyina w'Umunyarwanda, ashobora gukinira Amavubi

Nzi aho u Rwanda rwavuye

Kevin Monnet Paquet yavukiye mu Bufaransa ahitwa Bourgoin-Jallieu (Isère), nyuma yimukana n'umuryango we mu Rwanda aho yaje kuva yerekeza muri Togo mbere yo gusubira mu Bufaransa.

"Urwibutso rwanjye rwa mbere ku mupira w'amaguru ni igihe nari muri Afurika. Nabaye muri Afurika igihe nari umwana. Natangiye kureba umupira kuri televiziyo muri CAN ya 1996. Muri Afurika ruhago irenze kuba siporo. U Rwanda ni igihugu cya mama. Mbere gato y'intambara (Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994) twagiye muri Togo tuhaba imyaka ibiri, nyuma ngaruka mu Bufaransa.", Kevin Monnet Paquet wahise anakomoza ku bihe bikomeye nyina n'abo mu muryango we babayemo.

Yagize ati "Nzi ibyo mama yanyuzemo ubwo yari muto, ibyo abantu bo mu muryango wanjye babayemo. Nzi aho u Rwanda rwavuye. Ntabwo nabyibagiwe. Ntekereza ko u Rwanda rwahindutse cyane nyuma y'uko mpavuye, bwaba ari uburyo bwiza bwo gusubirayo. Niba hari icyo twafasha ku iterambere rya ruhago byaba byiza. Ntekereza ko nzasubirayo mbere yo gusoza umupira."

Kevin Monnet Paquet yari umwe mu bakinnyi 11 ba Saint-Etienne batangiye mu mukino batsinzwemo na Lyon 1-0

Tubibutse ko mu gihe Kevin Monnet Paquet yaba aje gukinira Amavubi umukino yagaragaramo ari uwo Amavubi azasuramo Cote d'Ivoire ku mukino wa nyuma w'itsinda mu gushaka itike yerekeza muri CAN 2019, aho nyuma y'imikino itanu Amavubi ari aya nyuma mu itsinda n'amanota 2.

Kevin Monnet Paquet ashobora kuba umwe mu bakinnyi Amavubi azaba ashingiyeho mu gushaka itike y'igikombe cya Afurik 2021 n'igikombe cy'isi 2022

Ibirakaza Kanye West ariko umugore we adashobora kureka

By Jolie Chadia

Mu kiganiro na Ellen DeGeneres, umugore wa Kanye West, Kim Kardashian yatangaje ko hari ibyo ajya akora bikarakaza umugabo we ariko kandi ko bitamukundira kubireka.

Uyu mugore wamamaye n'umuryango we muri filime mpamo, abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bakunze kubona amafoto ashyiraho arimo agaragaza imyanya ye y'ibanga. "Ushobora kugirana ibibazo n'umugabo wawe mu gihe usangiza abandi amafoto nk'aya." Kim abwira Ellen

Kwifotoza aya mafoto binezeza Kim ariko Kanye we ntabikunda

Yakomeje amusobanurira ko nubwo we hari ubwo ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto yambaye utwenda tw'imbere gusa agira ngo yishimishe gusa, avuga uburyo birakaza umugabo we nubwo aba azi ko Kim we bimunezeza.

Bene aya mafoto ababaza cyana Kanye West

Ati "Ntabwo nteka nambaye ikariso gusa. Kanye akunda kubona ko binshimisha ariko biramubangamira. Rimwe na rimwe hari ubwo nshyiraho amafoto nitonze, ubundi nkifuza gukora ubusazi, kuko mba maze iminsi nkora cyane naniwe, murabizi. Aho rero ahita arakara. Bihoraho."

Kim Kardashian na Kanye West bamaranye imyaka barushinganye, bakaba bafitanye abana 3.

Rubavu: Ingeso yadutse yo gusabira abageni mu nzu zikodeshwa ntivugwaho rumwe

By Nizeyimana Selemani

Muri iki gihe bimaze kuba akamenyero ko ahenshi imihango yo gusaba no gukwa ibera mu nzu zikodeshwa, zaba izisanzwe zakira inama cyangwa inzu mberabyombi cyangwa izagenewe gusa uwo muhango, ibitavugwaho rumwe n'abatuye akarere ka Rubavu cyane cyane abatuye mu mirenge y'icyaro.

Ubusanzwe mu mateka y'uburyo ubukwe bwakorwaga mu Rwanda rwo hambere, tuzi ko umukobwa yasabirwaga iwabo ku musozi avukaho, ariko uko iminsi igenda birasa nk'ibigenda bifata indi sura uyu muhango ukavanwa iwabo w'umukobwa ukajyanwa ahandi hantu runaka akaba ariho hazamenyeshwa inshuti n'abavandimwe bazitabira ubukwe.

Umuhango wo gusaba no gukwa usigaye ukunda kubera mu nzu cyangwa ubusitani bwakodeshejwe kure cyane y'iwabo w'umukobwa

Iyo uganiriye n'abantu batandukanye kuri iyi ngingo, usanga bamwe mu babirwanya, bavuga ko ibi bishobora kugira ingaruka mbi cyane mu mibanire y'umuryango, ndetse uretse no kwangiza umuco, bishobora kubyara n'amahano.

Mukanoheli ImmaculΓ©e wo mu murenge wa Busasamana ufite imyaka 49 y'amavuko, avuga ko ibi ari uguta umuco ngo kuko bene ubwo bukwe unasanga hari bamwe mu bo mu miryango buheza.

Yagize ati "Nabonye barataye umuco, kuko usanga akenshi ubukwe nk'ubwo n'imiryango nyirizina yose y'abo bana itarimo, baragiye bifatira ku ruhande bakurikije uko bareshya, niba ari abakire, afite iwabo h'imiryango ikennye ntarebe ba se wabo ba nyirasenge, agafatira hejuru iyo bari, ibyo bintu narabibonye mbona atari byiza cyane kuko niyo iwanyu haba hakenye ntabwo wakwica ku miryango, ubwo rero muri babandi bagufi (bakennye) bavukana nawe, urabyumva ubukwe nk'ubwo bwabereye iyo ntibabutaha."

Mukanoheli ImmaculΓ©e abona gusabira umukobwa mu nzu zikodeshwa ari uguta umuco, ikibabaje ngo n'iwabo mu cyaro byarahageze

Mukanoheli twamubajije ingaruka abona ibi byagira ku muryango nyarwanda ndetse n'icyifuzo cye, maze mu magambo ye aterura agira ati "Umuco bawukuyeho, ubwo rero mbona ingaruka zirimo ni uko abantu bavukana nyirizina basa nk'abatatanye, indi ngaruka mbonamo nuko ubundi umukobwa yajyaga ahantu iwabo babizi n'imiryango ibizi, ubu ingaruka zizabamo nuko nyine abana bashobora gukurira iyo, bagakurira mu mahanga, hakaba igihe umwe mu miryango y'abasigaye wenda mu cyaro ishobora gutunga mushiki wabo atazi ngo ni mushiki we kubera ko bataziranye, ubwo rero rwose bataye umuco, umuryango kera warateranaga bakajya inama bakareba ibibazo biri mu miryango bakabikemura ariko ubu umuco waratakaye."

Yakomeje agira ati "Ibyo kandi bizana n'indi mico, ubu ibyabagaho kera ntawukibyitaho akenshi usanga ibyo bakora ari ukurangiza imihango gusa kuko kera baramenyaga ngo hari inzoga za ba nyirasenge, hari iza nyina wabo, hari iz'abasaza be, ariko ubu ibyo bintu ntibikibaho, wumva gusa ngo hatanzwe amafaranga ku mukobwa batitaye ku bya ba nyirasenge, ibikorerwa mu bukwe nyirizina nabyo bigasa nko kurangiza umuhango."

Bizumuremyi Petero Selesitini asanga gusabira umukobwa iwabo byarateraga ishema ababyeyi n'urungano rukamwigiraho

Bizumuremyi Petero Selesitini nawe utuye mu murenge wa Busasamana, avuga ko gusabira mu nzu zikodeshwa bidakwiye, ngo kuko niyo iwabo w'umukobwa haba ari hato, ku bwe yumva ntacyahabuza gusabirwa. Ati "Arega biba ari ni ishema ku muryango w'umukobwa bikanatera ishyaka urungano rwe baba baturanye, ariko ubu abantu bagiye biga imico itandukanye bita vision kandi njye mbona ari ukwangiza umuco."

Ku rundi ruhande ariko hari abandi bavuga ko umuco ukura ndetse hakaba ibigenda byinjizwamo bijyanye n'igihe ari nayo mpamvu badatinda cyane ku kuba ubu gusabira mu nzu zikodeshwa bigezweho.

Twaganiriye n'umukobwa w'imyaka 28, akaba amaze imyaka ikabakaba itanu acuruza imyenda y'abageni, ku bwe avuga ko asanga koko hari ibyahindutse muri gahunda z'ubukwe harimo n'iyi ngingo yo gusabira mu nzu zabugenewe ariko ko bijyanye n'igihe gusa bishobora guhenda kurusha uko byakorwaga mbere.

Mu magambo ye yagize "Ntabwo bisa ariko twe tujyana n'iterambere gusa ubu amafaranga ni menshi, ubukwe bwa kinyarwanda bwa kera bwatwaraga amafaranga make naho gusabira mu nzu wakodesheje byo byaterwa n'amahitamo ya ba nyiri ubukwe, baramutse ariko babyifuza babona biboroheye ndumva nta kibazo byagateye kuko icy'ingenzi ni uko uwo muhango uba."

Musenyeri Habiyambere Alexis we asanga gusabira mu nzu zikodeshwa bitagakwiye kuba ikibazo

Undi wagize icyo avuga kuri ibi ni Musenyiri Habiyambere Alexis wahoze ayobora Diyoseze ya Nyundo ariko ubu akaba ari mu kiruhuko kizabukuru. Uyu mukambwe avuga ko umuco ukura kandi ukajyana n'ukuri kw'ibigezweho, ko icyangombwa ari ukurangwa n'ubupfura no koroherana.

Akomoza ku byo gusabira mu nzu zikodeshwa, yagize ati "Ubu se niba watumiye abantu, ukaba ukomoka ku musozi uhanamye, bigoranye kuhagera n'imodoka n'ibindi, uzuriza abantu imisozi ngo ni umuco, hari ibidakwiye guteza ikibazo ugereranije n'igihe turimo. Gukorera ubukwe muri iyo nzu byaba bitwaye iki?"

Dr Nzabonimpa Jacques ushinzwe ubushakashatsi n'iterambere ry'Umuco mu Nteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco

Gusa ku ruhande rw'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco nabo basaba ko hagakwiye gusubira ku isoko y'uburyo imihango y'ubukwe bwo hambere bwakorwaga kuko byari bifite igisobanuro na kamaro gakomeye mu muryango nkuko babigaragaje mu bushakashatsi ku bukwe bamuritse mu 2017 ndetse bikaba byanashimangiwe n'ushinzwe iterambere ry'Umuco, Dr Nzabonimpa Jacques mu kiganiro twagiranye.

Yagize ati "Ibyo twanabivuzeho muri bwa bushakashatsi. Abenshi usanga bajya no kubana batarigeze bagera iwabo wundi, bataziranye pe. Urumva urugero niba uhuriye n'umuntu ku ishuri mugakundanda mukemeranya kubana, mugakorera ubukwe muri za nzu z'inkodeshanyo usanga imiryango itamenyanye kandi ubundi tuziko ubukwe byari nko guhana amaboko bukanahuza imiryango."

Dr Nzabonimpa yanongeyeho ko ubu buryo bwo kujya mu nzu zikodeshwa ari bwo bunatuma akenshi ubukwe busigaye buhenda cyane kubera uburyo kuzishyura ndetse no kuzitegura neza (decoration) byihagazeho, ibi bigatuma bamwe batinya gukora ubukwe, agasaba ko ubukwe bwagumana umwimerere bwahoranye.

Rubavu: Urubyiruko rwo mu cyaro rurasaba kwegerezwa Inganda Ndangamuco n'amarushanwa ya Nyampinga

By Nizeyimana Selemani

Inganda ndangamuco ni uburyo abantu bahuriza hamwe impano bafite z'umwimerere kandi ziganisha ku muco maze bakazibyaza umusaruro runaka ubagirira umumaro ukaba wanakagirira igihugu. Gusa nubwo mu bice by'umujyi izi nganda zigenda zikura zikanakomera, abatuye mu cyaro bo uretse no kuzibona bamwe ntibazisobanukiwe.

Ubwo twasuraga Akarere ka Rubavu, mu Ntara y'Uburengerazuba twasanze benshi mu rubyiruko rutuye rwagati mu mujyi rugerageza kumva izi nganda n'akamaro zifite mu iterambere ry'umuco ariko ku rundi ruhande abatuye mu cyaro basa nk'ababihariye abatuye mu mujyi, abandi ntibanabisobanukiwe gusa iyo ugerageje kubasobanurira bavuga ko ari ibintu byiza nabo bagakwiye kwegerezwa kuko byabagirira akamaro kandi bikanatanga umusanzu mu iterambere ry'umuco n'igihugu muri rusange.

Nyirarukundo Donata utuye mu Murenge wa Busasamana, ubwo twamubazaga niba hari icyo yaba azi ku Nganda Ndangamuco yavuze ko ntazo yari azi, gusa nyuma yo kuzisobanurirwa yifuza ko zanatezwa imbere iwabo. Ati "Birumvikana ko ari ibintu byafasha urubyiruko bagenzi banjye benshi tutabasha kugera mu mujyi mu buryo bworoshye ngo twerekane impano zacu. Benshi rwose baba bafite impano mu by'umuco ariko zidupfira ubusa."

Musayidizi Vestine akorera mu mujyi wa Rubavu

Musayidizi Vestine w'imyaka 22 y'amavuko umaze imyaka ibiri acuruza mu mujyi wa Rubavu ibihangano byiganjemo iby'ubugeni bikorerwa mu Rwanda ndetse bigaragaza umuco warwo, yavuze ko abona iduka akoramo rigira uruhare mu kwigisha umuco n'amateka abantu baturutse mu bice bitandukanye baje gusura Rubavu, agakangurira inzego zibishinzwe gushyira imbaraga no kongerera ubumenyi urubyiruko rwifuza kwinjira mu bugeni n'ubuhanzi bakegerezwa inganda ndangamuco.

Muri rusange urubyiruko n'ababyeyi twaganirije bahuriza ku kuba inganda ndangamuco ziramutse zigejejwe no mu cyaro byafasha urubyiruko rwinshi kujijuka no kwiteza imbere badasize umuco ahanini babinyujije mu buhanzi n'ubugeni, ndetse bigafasha no mu kwidagadura ariko bishingiye ku muco.

Mu kiganiro Kigali Post yagiranye na Dr Nzabonimpa Jacques ushinzwe ubushakashatsi n'iterambere ry'Umuco mu Nteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco, yamaze impungege urubyiruko rutuye mu cyaro, ashimangira ko umushinga wo kwegereza ingnda ndangamuco uturere dutandukanye ugeze kure.

Dr Nzabonimpa Jacques

Mu magambo ye yagize ati "Hari ibyo turimo gukora. Urabona ziriya nzego zihagarariye ziriya nganda ndangamuco inyinshi zakoreraga i Kigali nibyo, ariko dufatanije n'uturere turashaka kubimanura ku rwego rw'uturere. Abahanzi mu byiciro bakoreramo bikabasanga ku buryo noneho atari ngombwa ko ibikorewe i Kigali bitabageraho."

Yongeyeho ati "Niba inzego tuvuge nka Rwanda Art Council (Inama y'Igihugu y'Abahanzi) cyangwa ariya mafederasiyo yose y'abahanzi yakoreraga i Kigali adafite ababahagarariye mu rwego rw'intara cyangwa ku rwego rw'akarere bivuga ko ni ibikorwa byiza inzego za leta zifite n'ayo mafederasiyo ubwayo ntibibageraho kubera ko biguma kuri babandi bari hano i Kigali. Rero mu kwezi gutaha (Ukuboza) dufatanije n'uturere icyo ngicyo turagikemura."

Amarushanwa ya nyampinga barasaba ko nayo bayegerezwa akareka kugarukira gusa mu mijyi

Mu bindi urubyiruko rwo mu cyaro rusaba nuko irushanwa rya nyampinga w'igihugu baryegerezwa kurushaho. Umukobwa ukorera mu mujyi wa Rubavu ariko uvuga ko akomoka mu Murenge wa Nyamyumba, yakomoje ku marushanwa y'ubwiza ya ba Nyampinga ahamya ko impamvu usanga abakobwa batuye mu cyaro batayitabira ari uko batayegerezwa.

Ati "Urabona uko babambika cyangwa se nawe ukareba ba nyampinga, nyampinga araza avuye gukoresha imisatsi, akaza yambaye umwenda mwiza, uhenze cyangwa ugezweho, babandi bashobora kwitinya kuko ibyo ntabyo afite. Nonese wafata uriya w'i Nyamyumba aje yambaye imyenda imeze ukuntu uramubwiye ngo najye muri Nyampinga, ntabwo yabyemera nta nubwo yatekereza ko bimureba cyeretse bihereye n'ubundi aho mu cyaro kuko n'ubundi iteka biza mu mujyi nta na rimwe babijyana mu cyaro."

Uwitwa Uwimpuhwe Nicole, umukobwa w'imyaka 19 ufite urubavu ruto n'uburebure buhagije busabwa ba Nyampinga, we ubwo twaganiraga tumusanze mu murenge wa Busasamana, yavuze ko na we abona ba Nyampinga ntacyo bamurusha ariko yumva ari igikorwa gifite abo kireba, we bitamureba. Ati "Byaba byiza babigejeje no mu cyaro, tukitinyuka tukumva ko bitureba twese, kuko twamaze kwishyiramo ko ari ibintu byo mu mujyi kuko ari naho buri gihe bibera, iyo byaje mu Ntara yacu y'Uburengerazuba, ntibirarenga Rubavu mu mujyi."

Undi mubyeyi witwa Nzayisenga nawe utuye mu murenge wa Busasamana yavuze kuri nyampinga ashimangira ko ari irushanwa ryiza, ariko asaba ko haba ubuvugizi rikanagezwa hasi mu mirenge y'icyaro.

Yagize ati "Ni igikorwa cyiza kuko bigaragaza ko mu Rwanda hari abakobwa beza bazi n'ubwenge. (...) Hari imyumvire mike hamwe no kwitinya ariko natwe mu cyaro dufite abakobwa beza, ariko ni ukwitinya no kutajijuka ndetse no kutagezwaho amakuru. Dushobora kubyumva kuri radiyo ngo abakobwa bagiye mu irushanwa ariko ino iwacu ntabyo twari tuzi, tugashiduka byabaye naho natwe ino mu cyaro dufite abakobwa beza."

Dr Nzabonimpa Jacques ashyigikiye ko irushanwa rya Miss Rwanda ryagezwa no mu cyaro

Ku bijyanye nuko bakwegerezwa amarushanwa y'ubwiza by'umwihariko igikorwa cya Nyampinga. Dr Nzabonimpa yavuze ko ari igitekerezo cyiza ku bwe yumva yashyigikira. Ati "Ku bijyanye n'ibyo bya nyampinga, ndumva ari igitekerezo cyiza mufite, natwe tuzakigeza ku bategura twumve icyo babikoraho. Ibyakorwa byose kugira ngo abanyarwanda bibabere njyewe ku bwanjye ndabishyigikiye."

Ubusanzwe irushanwa rya Nyampinga w'igihugu rizenguruka intara enye zigize u Rwanda n'umujyi wa Kigali ariko usanga hari imijyi isa nkaho yabaye igicumbi cyayo aho nko mu Ntara y'Uburengerazuba ribera mu mujyi wa Rubavu, mu Ntara y'Amajyaruguru rikabera mu mujyi wa Musanze, mu gihe mu Ntara y'Amajyepfo ribera rwagati mu mujyi wa Huye naho mu Ntara y'Iburasirazuba rikabera i Rwamagana cyangwa i Kayonza, nyamara ibyifuzo bya benshi twaganiriye bakifuza ko iri rushanwa ryajya risimburana mu turere kugira ngo n'abo mu duce two mu cyaro baritinyuke kandi baryibonemo.

Busasamana: Imihango y'ubukwe ihangayikishije abifuza ku rushinga n'ababyeyi babo

By Nizeyimana Selemani

Kwishyingira, bizwi nko kwicikiza ni ingeso yeze cyane muri tumwe mu tugari tugize umurenge wa Busasamana ho mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba aho benshi mu bakobwa bakomoka mu miryango itifite bimaze kuba nk'umuco ko aho gusabwa ngo banakwe, ubukwe butahe, bahitamo kugenda ninjoro.

Ni ibintu bimaze gufata intera ikomeye ndetse ubu bimaze kumenyerwa by'umwihariko mu kagari ka Kageshi aho yaba ababyeyi, abasore n'inkumi bose bahuriza ku kuba haramutse hatagize igikozwe mu maguru mashya ubukwe bushobora gucika burundu ku batishoboye.

Umukecuru witwa Ikitegetse Sesiliya wavutse mu 1942, ubwo twaganiraga, yagize ati "Twe twarasabwe turasezerana, turashyingirwa none ubu bari gushyingira umukobwa ufite ibintu gusa, udafite inka, intama,...ntibamujyana. Ibi biri gutuma abakobwa bagenda ninjoro."

Ikitegetse Sesiliya aganira n'abanyamakuru bahuguriwe gukora inkuru z'umuco n'ururimi bari basuye umurenge wa Busasamana ku bufatanye bw'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco hamwe n'Inama Nkuru y'Itangazamakuru

Yakomeje asobanura ko imiryango isa nk'iyamaze kwakira ibi kuko bitagitungurana nka mbere. Ati "Usanga rero ba bakobwa bafite iwabo bagufi (bakennye) bahura n'abasore nabo bagufi, bakitwikira ijoro. Ukoze ubukwe biba ari gake cyane kandi ari byiza, ariko uwijyanye aherekezwa n'uducurama kandi ibyo nibyo biri kuba cyane."

Abicikije, baharanira gusezerana imbere y'amategeko, iby'ubukwe babifata nk'amateka atabareba

Nyirabufite Florence w'imyaka 31 y'amavuko, utuye mu kagari ka Kageshi, mu murenge wa Busasamana, akaba ari umwe mu bagore bubatse ingo 'baricikije' ubwo twaganiraga, yatangiye asobanura uko kwicikiza bikorwa. Yagize ati "Ni nko kuvuga ngo umusore araje arakubariye, mukajya inama akakubwira ngo ntabwo tuzagenda ku manywa nawe urabibona ntibyoroshye, nuko mukagenda ninjoro, ababyeyi bo barabyakiriye, ibyo birakorwa cyane hano."

Tumubajije uko byakirwa mu muryango w'aho batuye, yagize ati "Aho dutuye, iyo umaze kugerayo, urabona nyine mugize nk'ubushobozi bwo gusezerana, muragerageza mu gasezerana mu murenge, iby'ubukwe byo rwose ntawubitekereza."

Nyirabufite Florence (iburyo) na Munsabire Marie Chantal (ibumoso), abagore babiri 'bicikije' ijoro riguye

Munsabire Marie Chantal nawe yagiye yicikije, iyo muganira akubwira ko ubu rwose bitoroshye ndetse nta n'uwamuseka ku musozi w'iwabo kuko nta kundi byagombaga kugenda.

Ati "Mbere ku bintu byerekeranye n'ubukwe byari byoroshye, ariko ubu ni ibintu bitoroshye kubera ko uri umukobwa utifite ntabwo wakwifuza gukora ubukwe, kuko ubu ni ugukora ubukwe akenshi imirima ikagenda, amatungo agashira ku babyeyi, ukabona wa mubyeyi nyiri umukobwa iyo amaze gushyingira asigarana ubukene bukabije. Baravunika bikabije, byabaye agahomamunwa."

Mukanoheli ImmaculΓ©e, umubyeyi w'imyaka 49 y'amavuko w'umupfakazi ufite abana bane harimo umwe washinze urugo, we avuga ko asanga inkwano zariyongereye ariko bikanajyana n'uko birangira ababyeyi b'umukobwa aribo bakoresheje amafaranga menshi mu bukwe bigatuma cyane cyane abatifite bicikiza.

Ati "Mu gusaba no gukwa, ubu inkwano zariyongereye, ariko mu bigaragara nubwo ziyongereye usanga akenshi ababyeyi b'umukobwa aribo bavunika cyane. Hari igihe iwabo w'umuhungu batanga nk'ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ngo ni inkwano z'umukobwa ariko mu bigaragara yazajya gushyingirwa ugasanga hari kugendamo nka za miliyoni n'imigereka."

Mukanoheli ImmaculΓ©e umubyeyi uvuga ko ababyeyi b'abakobwa basigaye bakubitikira mu bukwe bw'abana babo bagahitamo kwakira kwicikiza(kwishyingira)

Yakomeje agira ati "Kera batangaga inka, none ubu ufite inka arayitanga n'ufite amafaranga arayatanga ariko ubu ikintu mbona kiri kugora umubyeyi w'umukobwa nuko muri ya mafaranga havamo ibyambikwa by'iwabo w'umuhungu, nyuma nanone tukabona banashoreye n'inyana nyine, n'imirima, uri kumva rero, njye nasanze umubyeyi w'umukobwa ari we uri kuvunika cyane."

Bizumuremyi Petero Selesitini bakunda kwita Depite, nawe ni umugabo w'imyaka 46 wubatse ufite umugore n'abana batanu, imfura ye ikaba yarubatse urugo, gusa nawe ashimangira ko ubu ibintu byahindutse.

Yagize ati "Njyewe navutse ababyeyi banjye bakiriho, hari ibya kera rero mu byo gushyingira ariko ubu byarahindutse, ukumva bamwe barabyita ngo vision ariko njye nsanga atari vision, cyane cyane iyo urebye ku bakobwa n'abasore usanga abantu bafite ikibazo cyane cyane ari nk'abakobwa, aribyo bakunze kuvuga ngo 'kwicikiza', urumva rero cyane cyane abakobwa bafite amikoro make kuvuga ngo arabona umugabo ni ikibazo, ariko kera siko byahoze, kera mu kurambagiza, barambagizaga ibyo bita imbuga,..ariko ubu byinshi byarahindutse."

Bizumuremyi Petero Selesitini

Yakomeje agira ati "Gukwa ntabwo byari ikiguzi ahubwo byari ishimwe ku babyeyi b'umukobwa, ariko ubu usanga ari ikibazo ari n'igihombo ku babyeyi babyaye umukobwa aho kugira ngo agire ibyiza usanga ari ibibazo, ugasanga agurishije agasambu amatungo, ugasanga abana basigaye mu rugo basigaye bari gupfapfana, bityo benshi bagahitamo kugenda ninjoro."

Nyuma yo kumva ibitekerezo bitandukanye by'ababyeyi, twavugishije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Kageshi, Bwana Gacamena Jean Nepo udahakana ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera, ariko avuga ko nk'ubuyobozi bagerageza gusaba abaturage by'umwihariko ababyeyi kutananizanya mu gukora ubukwe, ariko bugataha.

Tubibutse ko uku kugenda ninjoro byeze mu murenge wa Busasamana, bishimangira ubushakashatsi bwakozwe n'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco bugashyirwa ahagaragara muri Kamena 2017, aho bwagaragaje ko ikibazo cy'inkwano mu turere dutandukanye tw'igihugu ari inzitizi mu bashaka gushinga ingo kubera amananiza bashyirwaho.

Ubu bushakashatsi bukagira inama abaturage yo gukora ubukwe bujyanye n'amikoro bafite ariko bugataha kuko ari umwe mu mirage myiza twarazwe n'abakurambere .

Amavubi U23 yanyagiwe na Congo Kinshasa U23 ahita asezererwa

By Nizeyimana Selemani

Nyuma y'uko banganyije 0-0 mu mukino ubanza wabereye i Rubavu, ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 23 muri ruhago yasezerewe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyinyagiye ibitego 5-0 mu mukino wo kwishyura wakiniwe i Kinshasa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2018.

Ni mu rugamba rwo guhatanira itike y'igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri mu Ugushyingo 2019.

Nkuko byagenze mu mukino wa mbere wabereye kuri Stade Umuganda ku ya 14 Ugushyingo 2018, ikipe y'igihugu ya Congo Kinshasa yarushije bigaragara abasore ba Mulisa Jimmy ndetse biranabakundira ibitego bari baburiye i Rubavu, bageze i Kinshasa biboneka hakiri kare biranarumbuka. Ku munota wa 6 gusa bari bamaze guhagurutsa abafana babo, ndetse igice cya mbere cyarangiye bari imbere n'ibitego 2-0. Mu gihe mu gice cya kabiri bateretsemo ibindi bitego 3.

Abasore b'Amavubi bari babanjemo mu mukino ubanza

Nubwo iyi kipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23 yari ifite amazina akomeye asanzwe amenyereye amarushanwa arimo nka Nshuti Dominique Savio wari ubayoboye, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Nshuti Innocent, Mutsinzi Ange, Nsabimana Aimable, Byiringiro Lague uri kwigaragaza muri shampiyona n'abandi nta kinini babashije gukora kuko baganjijwe mu buryo bukomeye n'abasore ba Congo Kinshasa barimo Dieu Merci Mukoko, Nelson Felix Balongo, Peter Mutumosi Zulu, Glody Likonza na bagenzi babo.

Congo Kinshasa yaruhije Amavubi mu mikino yombi

Nyuma yo gusezerera u Rwanda, Congo Kinshasa igomba guhura na Maroc maze izatsinda igahita ikatisha itike.

Rayon Sports yemeje amakuru y'umukinnyi mushya w'umunya-Brazil uri mu nzira aza i Kigali

By Nizeyimana Selemani

Nyuma yaho ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bumaze impungenge abafana bayo bababwira ko bamaze kumvikana n'umutoza wabo Robertinho ku masezerano mashya nyuma y'uko yagerwaga amajanja n'izindi kipe, kuri ubu iyi kipe iranashimangira ko hari umukinnyi w'umunya-Brazil uri mu nzira aza muri Gikundiro.

Aya ni amakuru yahamijwe na Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Frederick uzwi nka Freddy ubwo yaganiraga na Radio Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2018 ku ngingo zitandukanye zirebana n'amakuru mashya avugwa muri iyi kipe.

Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Frederick (Freddy)

"Umunya-Brazil arahari, yagombaga kuba yaranageze hano ariko icyaje kubitinza ni uko urabona ubu kugira ngo umukinnyi w'umunyamahanga yemererwe gukina mu Rwanda agomba kuba afite Work Permit (uruhushya rwo gukorera mu Rwanda).", amagambo ya Freddy utatangaje umwanya uyu mukinnyi akinamo n'ikipe aturutsemo.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nyuma y'aya mategeko mashya areba abakinnyi b'abanyamahanga 'byabaye ngombwa ko hari impapuro tuboherereza gusabira iwabo cyangwa se tukazibasabira, uyu munya-Brazil, icyiza twabonye ko yabanza kuzishaka."

Muhirwa Frederick yakomeje avuga ko nta gihindutse uyu mukinnyi yaba yageze i Kigali bitarenze iminsi ibiri. Ati "(...)Ariko ejo (ku wa Mbere) amakuru yari uko yari amaze kuzibona (impapuro), nibaza ko uyu mugoroba ari bwo yagombye guhaguruka iwabo ku buryo mu minsi ibiri yakabaye ahageze. Twabamenyesha mu gihe byaba byarangiye."

Muhire Kevin agiye kujya mu igeragezwa mu Misiri

Muri iki kiganiro ku murongo wa telefone cyatambutse mu makuru ya siporo ya saa sita kuri Radiyo Rwanda, uyu muyobozi yanahamije ko Muhire Kevin agiye kujya mu igeragezwa ry'ibyumweru bibiri mu Misiri aho agomba kugenda ku ya 22 Ugushyingo 2018. Yavuze ko uyu musore yari amaze iminsi arambagizwa n'amakipe menshi arimo Gor Mahia, Young Africans na Enyima ngo yari yamushimye cyane, ariko bakaba bahisemo iyi kipe yitwa Misr Lel Makkasa SC yo mu Misiri kubera ko shampiyona yaho yateye imbere kandi ibiganiro biri kugenda neza.

Bimenyimana Bonfils Caleb ngo amakuru amwerekeza muri TP Mazembe ni ibihuha

Ku makuru y'uko Bimenyimana Bonfils Caleb yaba yifuzwa na TP Mazembe bivugwa ko ishaka kumutangaho miliyoni zirenga 100 z'amafaranga y'u Rwanda, Visi Perezida wa Rayon Sports yabihakanye avuga ko ari ibihuha kuko iyi kipe itarabagezaho cyo kifuza avuga ko ahubwo uyu musore yifujwe bikomeye na Enyimba ariko we ubwe arabyanga ngo kuko atahakunze.

Yagize ati "Ni ibihuha TP Mazembe ntabwo iratwegera. Enyimba niyo yamwifuje ariko Caleb we ntiyahakunze, we ashaka kujya ku mugabane w'u Burayi."

Ku masezerano y'umutoza Robertinho wari usanganywe agomba kurangira kuri Noheri ya 2018, Muhirwa Freddy yagize ati "Uyu mutoza twarumvikanye, ibintu yadusabye byose twarabyemeye yaba imishahara, kumuha inzu, kumuha imodoka, uduhimbazamusyi ku mikino yatsinze byose twarabirangije, ubu igisigaye na kontaro ukurikirana inyungu ze (manager) yamaze kuyiduha twarayisomye n'ejo nayisomye hamwe na Perezida(Muvunyi) n'uwo mu manager na Robertinho dusanga nta gikenewe gukurwamo cyangwa kongerwamo."

Yakomeje avuga ati "Ubu igisigaye gusa nuko impande zombi tuzicara tugashyira mu bikorwa ibijyanye n'ayo masezerano ubundi tugasinya, ariko kugeza ubu twarumvikanye, gusa nyine akeza karigura njye birananshimisha iyo numva ko Robertinho abandi bamushaka. Ni umutoza mwiza!"

Nta gihindutse Robertinho ashobora gusinya amasezerano mashya muri Rayon Sports

Miss Rwanda 2019 igeze mu mahina, iby'ingenzi bisabwa abakobwa bifuza guhatanira ikamba

By Nizeyimana Selemani

Ku nshuro ya 8 mu mateka y'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hagiye gutorwa Nyampinga w'igihugu uzambikwa ikamba nka Miss Rwanda 2019, agasimbura Miss Iradukunda Liliane wabaye nyampinga w'u Rwanda 2018.


Nyampinga w'u Rwanda 2018, Miss Iradukunda Liliane agiye gusimburwa

Nkuko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa ribivuga kwiyandikisha ku babyifuza bose bizatangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ugushyingo 2018 nk'ibisanzwe iri rushanwa rikazagendera ku bintu bitatu by'ingenzi ari byo: 'Ubwiza, Ubwenge n'Umuco'.

Ibisabwa abakobwa bifuza guhatanira iri kamba ntibyahindutse ugereranije no mu bihe bishize. Ibyo ni:

* Kuba afite ubwenegihugu bw'u Rwanda
* Kuba ari hagati y'imyaka 18 na 24 y'amavuko
* Kuba byibuze yararangije amashuri yisumbuye
* Kuba azi neza ikinyarwanda ariko akaba azi na rumwe mu zindi ndimi z'amahanga hagati y'Icyongereza, Igifaransa cyangwa Igiswayili
* Kuba byibuze afite uburebure bwa 1,70m
* Kuba atarabyaye
* Kuba witeguye kuguma mu Rwanda byibuze mu gihe wambitswe ikamba mu gihe cy'umwaka
* Kuba utiteguye gukora ubukwe mu gihe uzamara wambaye ikamba
* Kuba witeguye guhagararira u Rwanda aho ariho hose mu gihe bibaye ngombwa
* Kuba yiteguye gukurikiza amategeko n'amabwiriza agenga Miss Rwanda

Tubibutse ko kwiyandikisha bizajya bikorerwa ku rubuga rwa Missrwanda.rw , ahagenewe kwiyandikisha (handitse mu rurimi rw'icyongereza:Registration). Abategura iri rushanwa bavuga ko intego yabo ari ukongerera ubumenyi umwana w'umukobwa, guteza imbere umuco nyarwanda, no kugira uruhare muri rusange mu iterambere ry'igihugu.

Gicumbi: Umusirikare witwaje intwaro yateshejwe n'umurinzi wa Sacco, agerageza kuyiba

By Nizeyimana Selemani

Mu murenge wa Kaniga ho mu karere ka Gicumbi mu ntara y'Amajyaruguru haravugwa inkuru y' umusirikare w'u Rwanda ufite ipeti rya Private wagerageje gutera 'Sacco Tugendane n'igihe Kaniga', ariko ateshwa atabashije kugera kuri uyu mugambi

Nk'uko umunyamakuru wa Radio na Tv1 wageze ahabereye ibi, yabitangaje ngo uyu musirikare yarashe amasasu agera kuri atandatu mu butaka arwana n'umusekurite wari uri ku burinzi, birangira yirutse ariko bamwirukaho baramufata.

Uyu musirikare bivugwa ko yuriye urugo asimbukira ahagana ku muryango imbere, aho yahise asanga umurinzi baragundagurana agerageza kumwaka imbunda anabasha kubigeraho nubwo yamurumye amaboko akamukomeretsa.

Uyu murinzi w'iyi Sacco yaje kunganirwa n'abantu bahanyuze ahagana saa tanu z'ijoro bavuye ku mirimo babasha gufata uyu musirikare ubwo yageragezaga guhunga nyuma yo guteshwa akanakwa ibikoresho yari yitwaje harimo imbunda, ' scie Γ  mΓ©taux' n'ibindi yari kwifashisha ashyira mu bikorwa umugambi we.

Nyiraneza Edith, umucungamutungo w'iyi sacco ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa Radio na Tv1 yagize ati "Sacco yatewe, iterwa n'umuntu wari witwaje intwaro ku bw'amahirwe umukozi wa Isco umurinzi wacu yabashishije kumurwanya ndetse anamwaka n'intwaro yari yitwaje, aratoroka aragenda ariko arafatwa."

Amakuru y'uko uyu wafashwe ari umusirikare w'u Rwanda, yemejwe na Lt Colonel Mugemangango Innocent umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda. Ati "Hari umusirikare wa RDF uri mu bakekwa, uwo musirikare yafashwe (...) ubu iperereza ryatangiye."

Bamwe mu batuye muri aka gace ibi byabereyemo by'umwihariko abanyamuryango b'iyi Sacco batangaje ko bishimiye ko iki kigo cy'imari cyabo kitibwe gusa bakavuga ko batewe impungenge n'ibi byabaye aho uwagakwiye kubacungira umutekano ari we wafashwe agerageza kuwuhungabanya, bakaba basaba ko yakanirwa urumukwiye.

Ibyemezo by'inama y'abaminisitiri idasanzwe yo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Ugushyingo 2018

By Nizeyimana Selemani

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Ugushyingo 2018, Inama y'Abaminisitiri Idasanzwe yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y'Abaminisitiri yemeje imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yo ku itariki ya 24 Ukwakira 2018.

2. Inama y'Abaminisitiri yamenyeshejwe:

a) Uko u Rwanda rwitwaye mu bushakashatsi bwakozwe na Banki y'Isi ku byerekeye aho ibihugu bigeze mu korohereza ishoramari muri Raporo ya Doing Business 2019;

b) Aho gahunda yo kubarura umutungo kamere igeze;

c) Itangizwa ry'uburyo bushya bwo kwihutisha ishyirwamubikorwa rya Gahunda yo gufasha Abanyarwanda bari mu cyiciro cy'ubukene n'icy'ubukene bukabije gutera imbere no kwigira.

3. Inama y'Abaminisitiri yemeje:

a) Ingamba zivuguruye z'Uburyo bwo Kwishyurana mu Rwanda 2018-2024;
b) Politiki ivuguruye y'Umutungo Bwite mu by'Ubwenge;
c) Politiki y'Igihugu y'Ubuziranenge;
d) Gahunda y'Igihugu y'Ubwishingizi bwo mu rwego rw'Ubuhinzi n'Ubworozi;
e) Ishyirwaho ry'Urwego rushinzwe Umutungo Kamere w'Amazi;
f) Ko u Rwanda ruba Umunyamuryango w'Ikigo gishinzwe Iterambere
cy'Umuryango Mpuzamahanga w'Ubufatanye mu Bukungu n'Iterambere (OECD Development Centre).

5. Inama y'Abaminisitiri yemeje Imishinga y'Amategeko ikurikira:

* Umushinga w'Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 19 Nzeri 2018, hagati ya Guverinoma y'u Rwanda n'Ikigo cy'Ubuyapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA), yerekeranye n'impano ingana na miliyari ebyiri na Miliyoni magana atandatu na mirongo itatu n'eshanu z'Amayeni y'Ubuyapani (2,635,000,000 JPY) agenewe umushinga wo kunonosora imiyoboro ihuza sitasiyo nto z'amashanyarazi no kuyakwirakwiza mu baturage (Igice cya 3);

* Umushinga w'Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 05 Ugushyingo 2018, hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n'inguzanyo ingana na Miliyoni cumi n'enye n'ibihumbi magana atatu z'Amadetesi (14,300,000 DTS) agenewe umushinga wo kuvugurura imicungire y'imari ya Leta, yemerewe kwemezwa burundu.

* Umushinga w'Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 19 Nzeri 2018, hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Banki Mpuzamahanga y'Iterambere nk'intumwa y'Ikigega cyo Gutera Inkunga Gahunda y'Isi yo Guteza Imbere Ubuhinzi n'Ubwihaze mu Biribwa, yerekeranye n'impano ingana na Miliyoni makumyabiri n'esheshatu n'ibihumbi magana atatu z'Amadolari y'Abanyamerika (26, 300, 000 USD) agenewe umushinga wo kwagura ubuhinzi burambye n'ubwihaze mu biribwa;

* Umushinga w'Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 16 Ugushyingo 2018, hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n'inguzanyo ingana na Miliyoni mirongo inani n'icyenda n'ibihumbi magana atandatu z'Amadetesi (89, 600, 000 DTS) y'inkunga ya kabiri igenewe politiki y'iterambere ry'urwego rw'ingufu mu Rwanda;

* Umushinga w'Itegeko ryemera u Rwanda kuba mu bihugu bigendera ku masezerano yasinyiwe y'i Viyeni ku wa 21 Gicurasi 1963 yerekeye uburyozwe bw'ingaruka ziterwa n'ubumara bwa kirimbuzi;

* Umushinga w'Itegeko ryemerera u Rwanda kubahiriza amasezerano y'Arusha yerekeye kurinda ubwoko bushya bw'ibihingwa yemejwe ku wa 06 Nyakanga 2015 i Arusha, muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, mu rwego rw'Umuryango Nyafurika wo kurengera Umutungo Bwite mu by'Ubwenge mu bice bitandukanye bigize umugabane wa Afurika (ARIPO).

6. Inama y'Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

* Iteka rya Perezida ritiza Ofisiye Mukuru n'Abofisiye bato 34 muri Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso Bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga Bikoreshwa mu Butabera (RFL);

* Amateka ya Minisitiri w'Intebe agena inshingano, imbonerahamwe y'imyanya y'imirimo, imishahara n'ibindi bigenerwa abakozi bo Nzego zikurikira:

a) Serivisi z'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe;
b) Minisiteri y'Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT);
c) Minisiteri y'Ibidukikije (MoE);
d) Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINIEMA);
e) Minisiteri y'Ibikorwaremezo (MININFRA);
f) Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI);
g) Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC);
h) Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC);
i) Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane (MINAFFET);
j) Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE).

* Iteka rya Minisitiri w'Intebe rishyiraho Ahantu Hihariye mu by'Ubukungu mu Bugesera (BSEZ).

* Iteka rya Minisitiri w'Intebe ryemerera Bwana KATANISA Peter wari Umujyanama wa Minisitiri muri Minisiteri y'Ibidukikije guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

* Iteka rya Minisitiri w'Intebe ryemerera Dr. MURINDAHABI Ruyange Monique, wari Umuyobozi w'ishami ryo Gukumira indwara (Director of Prevention Unit) mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

* Iteka rya Minisitiri ritiza ba Su-Ofisiye bato 15 bo muri Polisi y'u Rwanda bakajya muri Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso Bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga Bikoreshwa mu Butabera (RFL);

* Iteka rya Minisitiri rishyiraho Liyetona Moses Ndoba na Serija Bihezande Bernardin Magnus nk'Abanditsi b'Urukiko mu Rukiko rwa Gisirikare.

7. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko:

a) Madamu BURCU CEVIK wa Repubulika ya Turukiya ahagararira Igihugu ye cya Turukiya mu Rwanda nka Ambasaderi, afite ikicaro i Kigali;
b) Bwana RICHARD MUGISHA ahagarira inyungu za Repubulika ya Lituwaniya mu Rwanda afite ikicaro i Kigali.

8. Inama y'Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

Muri Serivisi z'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe (PRIMATURE):

* NGUGABE Chris: Economic Advisor;
* KARUHANGA Wilson: Macroeconomic Policy Analyst.

Muri Minisiteri y'Uburezi

* KAGERUKA Benjamin: Head of Department of Basic Education and Quality Assurance;
* RUGAZA Julian: Director General of Corporate Services;
* BAGUMA Rose: Director General of Education Policy and Planning.

Mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere rya Transiporo (RTDA)

* MUNYAMPENDA Imena: Umuyobozi Mukuru (Director General).

Mu Kigega cy'Imari yo Gusana Imihanda (RMF)

* SIBOMANA Mathias: Umuyobozi Mukuru (Director General).

Mu Nama y'igihugu y'Amashuri Makuru (HEC)

* NTUKANYAGWE MICOMYIZA Michelle: Head of Policy, Planning, Scholarship & Fund Management Department.

Mu Kigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'imiti mu Rwanda (FDA):

* KABATENDE Joseph: Head of Food and Drugs Assessment and Registration Department (FDAR);

* GISAGARA Alex: Head of Food and Drugs Inspection and Safety Monitoring Department (FDI & SM);

* BERWA Françoise: Chief Finance;

* IRASABWA Clarisse: Drug and Health Technologies, Assessment and Registration Division Manager (DHTR);

* MUSANGWA Desire: Food Assessment and Registration (FAR)
Division Manager;

* MUNYANGAJU Edouard: Drug and Food Inspection and Compliance
(DFI) Division Manager;

* NTIRENGANYA Lazare: Pharmaco-Vigilance and Food Safety Monitoring
(PV & SM) Division Manager;

* MUKUNZI Antoine: Quality Control Lab (QCL) Division Manager.

Mu Ishuri Rikuru ry'u Rwanda ry'Imyuga n'Ubumenyingiro (RP):

* Dr. UWAMARIYA Valentine: Deputy Vice Chancellor in charge of Trainings, Institutional Development & Research;

* Dr. RUBERWA Alexis: Deputy Vice Chancellor in charge of Finance and Administrative.

Mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi Mu Rwanda (REB)
NGOGA James: Head Teacher Development and Management Department.

Mu Kigo cya Leta gishinzwe Guteza imbere Ubumenyingiro n'imyigishirize y'imyuga mu Rwanda (WDA)

* GATABAZI Pascal: Umuyobozi Mukuru (Director General);
* INGABIRE Winfred: Head of Qualifications Standards & Accreditation Departement.

Muri Integrated Polytechnic Regional Centers (IPRCS).

* NDAYAMBAJE Fortunate: Head of Corporate Services Division, IPRC Kigali;
* RUDAHIGWA Oswald: Head of Corporate Services Division, IPRC Ngoma;
* Senior Superintendent KABUYE David: Principal, IPRC Gishari;
* INGABIRE Dominique: Vice Principal in Charge of Academic Affairs, IPRC Gishari;
* KAYITSINGA Jean Marie Vianney: Head of Corporate Services Division, IPRC Gishari;
* Dr. NSABIMANA Ernest: Principal, IPRC Karongi;
* Eng. UMUKUNZI Paul: Vice Principal in Charge of Academic Affairs IPRC Karongi;
* MUSABE Liliane: Head of Corporate Services Division, IPRC Karongi;
* Major Dr. TWABAGIRA BarnabΓ©: Principal, IPRC Huye.

Mu rwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB):

* BATETA Jeanne: Inspector;
* BANYUNDO DieudonnΓ©: Inspector;
* MUKARUGINA Valerie:Inspector;
* MBABAZI Modeste: Communication Analyst;
* UMUHOZA Marie Michelle: Investigation Analyst;
* KAMARAMPAKA ConsolΓ©e: Chief Investigator at Provincial Bureau;
* RUZAYIRE Prosper: Chief Investigator at Provincial Bureau;
* MUKAMANA Belline: Chief Investigator at Provincial Bureau;
* GASIRABO FΓ©licien: Chief Investigator at Provincial Bureau;
* RUTARO Herbert: Chief Investigator at Provincial Bureau.

Muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi /MINECOFIN

* TUYISENGE Faustin: Director of Central Government Internal Audit Unit;
* KUBWIMANA Gratien: Director of Local Government Internal Audit Unit.

9. Mu bindi:

* Minisitiri muri Perezidansi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuva tariki ya 4 kugeza tariki ya 9 Ukuboza 2018 mu Rwanda hateganyijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa muri 2018.

Yayimenyesheje kandi ko u Rwanda ruzifatanya n'amahanga kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa uzaba ku itariki ya 9 Ukuboza 2018. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni β€œGutsinda urugamba rwo kurwanya ruswa, iterambere rirambye mu Rwanda”.

* Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko:
Kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 23 Ugushyingo 2018, u Rwanda ruzakira Inama ya 11 Ngarukamwaka y'Abagira Uruhare mu gufata Ibyemezo bijyanye n'ubwishingizi. Iyi nama izayoborwa n'Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatorewe kuzayobora uwo muryango;

Kuva ku itariki ya 20 kugeza tariki ya 22 Ugushyingo 2018, muri Kigali Convention Centre hazabera Inama ya 22 y'Akanama k'Impuguke ka Komisiyo Nyafurika Ishinzwe ubukungu mu Muryango w'Abibumbye (UNECA) – Ibiro by'Akarere k'Afurika y'Iburasirazuba (SRO-EA).

* Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Imibereho myiza yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abafite ubumuga ku itariki ya 3 Ukuboza 2018. Ibirori bizabera mu Turere twose.

Ku rwego rw'Igihugu, uwo munsi uzizihirizwa mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro. Ibirori byo ku rwego rw'Igihugu bizabanzirizwa n'Icyumweru cyahariwe Abamugaye kizatangira tariki ya 24 Ugushyingo 2018.

* Minisitiri w'Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje ko:

U Rwanda ruzifatanya n'amahanga kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Uburenganzira bwa Muntu ku itariki ya 10 Ukuboza 2018. Ku isi hose kandi hazaba hizihizwa isabukuru y'imyaka 70 y'Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu. Ku rwego rw'Igihugu, ibyo birori bizabanzirizwa n'Icyumweru kuva ku itariki ya 1 kugeza kuya 9 Ukuboza 2018 yahariwe Ubukangurambaga ku mahame y'Uburenganzira bwa;

Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yashyizwe mu rwego rwa β€œA” ku nshuro ya kane. Iki kiciro gishyirwamo Inzego zita ku burenganzira bwa muntu zubahiriza amahame y'Uburenganzira bwa Muntu;

Urwego rw'Ubucamanza rufatanyije n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubushinjacyaha bateguye Icyumweru cyahariwe Ubutabera kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2018.

* Minisitiri w'Urubyiruko yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko:

Gahunda y'Intore mu Biruhuko 2018 iteganyijwe kuva tariki 24 Ugushyingo kugeza tariki 20 Ukuboza 2018 ku rwego rw'Akagari. Ku rwego rw'Igihugu iyi gahunda izatangirizwa mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Kageyo, mu Kagari ka Kageyo, ahazaterwa ibiti mu muganda rusange w'impera z'Ukwezi;

Ikiciro cya gatatu cy'Itorero Urunana rw'Urungano kizatangira ku tariki ya 5 kigasozwa ku ya 11 Ukuboza 2018. Iki kiciro kizahuza urubyiruko 616 rufite imyaka iri hagati ya 21 na 35 kirimo urubyiruko 200 rw'Abanyarwanda baba mu bihugu byo hanze. Uru rubyiruko ruzanitabira Inama y'Igihugu y'Umushyikirano iteganyijwe kuva ku itariki 12 kugeza kuya 14 Ukuboza 2018.

* Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko Umunsi Nyafurika wahariwe Inganda uzizihizwa ku itariki ya 20 Ugushyingo 2018 mu gace kahariwe Inganda i Kigali.

* Minisitiri w'Ibidukikije yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 27 Ugushyingo 2018 muri Kigali Serena Hotel hateganyijwe kubera Inama y'Abaminisitiri bashinzwe Kubaka Ubufatanye mu Guteza imbere amahoro n'Umutekano no Gucunga neza Umutungo Kamere mu Karere k'Ibirunga.

* Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko amatora ya Komite zigize ihuriro ry'abana azaba kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 07 Ukuboza 2018. Amatora azabanzirizwa n'inama z'abayobozi b'Inzego z'Ibanze (Akarere, Umurenge, Akagari n'Umudugudu) ku bijyanye n'amatora ya komite zigize ihuriro ry'abana azaba ku itariki ya 30 Ugushyingo 2018. Komite z'abana zigizwe n'abana 104,622 bazatorerwa guhagararira abandi zizashyirwa ku nzego zose z'imiyoborere y'Igihugu.

Iri tangazo ryashyizweho Umukono na Marie Solange KAYISIRE Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w'Intebe Ushinzwe Imirimo y'Inama y'Abaminisitiri.

Kwambara inkweto ndende, uburyo bwo kuberwa ariko butera uburwayi bukomeye

By KP

Bimwe mu bishimisha umuntu ni ukwambara akaberwa. Ku bagore n'abakobwa bo rero biba umwihariko kuko ari abantu bakunze guhangayikishwa n'uko bagaragara mu bandi. Uretse imyenda rero, inkweto bambara bitewe n'uko zireshya zishobora kubagiraho ingaruka ku buzima bwabo, ahanini bitewe n'uko ziba zireshya.

Twifuje kumenya ingaruka iyi myambarire ishobora kugira ku buzima bwabo maze twegera Dr Mugenzi Dominiue Savio, Muganga w'inzobere mu kuvura indwara n'imvune z'amagufa ukorera ku ivuriro β€˜Ejo Heza Surgical Center' riherereye mu Kiyovu munsi ya Galaxy Hotel, maze adusobanurira byinshi kuri zo.

Yagize ati β€œUbushakashatsi bwagaragaje ko uburwayi bw'ibirenge bugaragara ku bagore kurusha abagabo (inshuro 4) kandi ibi biterwa cyane cyane n'inkweto ndende abagore bambara.

Muri rusange iyo umuntu ahagaze cyangwa agenda, ibiro bye byose biba byikorewe n'ibirenge. Dukurikije uko ikirenge giteye, iyo umuntu agenda nta nkweto yambaye, 43% y'ibiro bye biba byikorewe n'igice cy'imbere cy'ikirenge, naho 57% biri ku gatsinsino. Iyo agatsinsino kigiye ruguru kuri sentimetero 2 (2cm), 50% by'ibiro biba biri imbere, hanyuma na 50% bisigaye bikajya mu gatsinsino.

Uko sentimetero zuzamuka rero niko ibiro byo ku gatsinzino bigenda bigabanuka bijya ku gice cy'imbere cy'ikirenge. Bitewe rero n'uko inkweto umuntu yambaye zireshya, uko agatsinsino kagenda kajya hejuru niko amagufa yo mu matako n'umugongo ahengamira imbere.

Ibi rero bigira ingaruka ku buzima cyane cyane ubw'amagufa yo mu birenge, amaguru n'umugongo. Mu ngaruka ziterwa no kwambara izi nkweto harimo nko kubabara mu kagombambari (aho ikirenge gifataniye n'ukuguru), kubabara no guhinyagara mu gice cy'akaguru munsi y'intege, kubabara aho inyama z'umubiri w'umuntu ziba zitereye ku magufa, kugorama no kubyimba amagufa y'ikirenge, kubyimba ibirenge, kwangirika cyangwa gusaza vuba kw'amagufa y'ikirenge, byatera kandi n'uburwayi bw'umugongo.”

Asoza, Dr Dominique Savio, yagiriye inama abagore bakunze kwambara inkweto ndende, ati β€œAbantu bambara izi nkweto nabagira inama yo kubigabanya, bakazambara mu gihe ari ngombwa koko kandi bakirinda kurenza byibura sentimetero 4 cyangwa 5. Mu gihe kandi bahitamo inkweto bambara, bajye bahitamo inkweto zikozwe mu buryo n'igice cy'imbere kiba kiri hejuru, bityo agatsinsino ntikazazamuka cyane. Ikindi kandi abantu bakuru bajye barinda abana bato bagikura kwambara inkweto ndende kuko bituma amagufa yangirika kandi zikagira n'ingaruka ku mikurire yabo.”

Urubuga sain-et-naturel.com, rwo nyuma y'ibi byose, rugira abagore inama yo kwambara inkweto zitaremereye kuko ngo bivuna cyane amavi, ruvuga kandi ko mu gihe uzikuyemo ugomba gurora massage (massage), y'ibirenge kugira ngo uruhure amagufa n'imikaya by'ibirenge kuko biba byiriwe bikora umurimo utabyoroheye.
Abagore rero bagomba kuzirikana ko n'ubwo inkweto ndende zibongerera ubwiza no kuberwa, ingaruka ku buzima bwabo nazo ni nyinshi kandi ngo kwirinda biruta kwivuza.

Kigali: RIB yatangije iperereza k'umugore wahanutse mu igorofa ya 10 muri Hotel, bikekwa ko yiyahuye

By Nizeyimana Selemani

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangiye iperereza ku cyateye urupfu rw'umugore uri mu kigero cy'imyaka 36, wahanutse mu igorofa ya 10 ya Ubumwe Grande Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Byabaye kuri uyu wa Gatandatu saa tatu n'iminota itanu z'ijoro, gusa ngo yari yahageze saa munani z'amanywa.

Amakuru avuga ko uyu mugore witwa Mugege Olga ukomoka mu Burundi ariko ufite ubwenegihugu bw'u Bubiligi, yari asanzwe ajya kunywera muri iyi hoteli ari kumwe n'umugabo w'umuzungu.

Nyakwigendera yari umurundikazi ufite ubwenegihugu bw'Ububiligi

Bivugwa ko akihagera yatse Fanta, ubwa nyuma yaka MΓΌtzig ntoya imwe mbere yo kwiyahura.

Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yabwiye Igihe, dukesha iyi nkuru ati β€œUmurambo wageze ku bitaro bya Kacyiru, igisigaye ni ugukora iperereza kugira ngo tumenye icyateye uru rupfu, twahawe amakuru ko hari umuntu wiyahuye umanutse ku igorofa ya 10 akikubita hasi agahita apfa, turashaka kumenya amakuru uko yari abayeho, abo yabanaga nabo n'ibindi byose.”

Mbabazi avuga ko uwo mugore ngo yagiye mu kabari bisanzwe, babona arasimbutse aguye hasi.

Kizito Mihigo yakoze igitaramo cya mbere nyuma yo gufungurwa (AMAFOTO)

By KP

Nyuma y'amezi abiri ahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame, umuhanzi Kizito Mihigo yagaragaye bwa mbere ataramira abakunzi be.

Iki giitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi muri Kiliziya ya Mutagatifu Karoli Rwanga i Nyamirambo. Kizito Mihigo yabanje kuririmba anacuranga mu gitambo cya Misa aho yafatanyaga na Chorale Saint Augustin.

Kizito yataramanye na Chorale Saint Augustin

Nyuma ya Misa, yatanze igitaramo cy'indirimbo ze zikunzwe muri Kiliziya nka Arc en Ciel, Nyina wa Jambo, Inuma, anaririmba ubugira kabiri iyo aherutse gushyira hanze yise Aho kuguhomba yaguhombya. Iyi ndirimbo abakirisitu baje kumusaba no kuyisubiramo mu gusoza.

Tariki ya 15 Nzeri 2018, Kizito Mihigo nibwo yafunguwe nyuma y'imbabazi yahawe na Perezida Kagame.

Ni igitaramo cye cya mbere nyuma yo gufungurwa kwe

Uyu muhanzi yatangaje ko agiye kuzenguruka paruwasi zitandukanye mu Rwanda ataramira abakirisitu.




Inkuru ya Igihe

Uwahoze ari umugore wa P Diddy yapfuye bitunguranye

By Nizeyimana Selemani

Kim Porter w'imyaka 47 wabaye umugore w'umuraperi rurangiranwa P.Diddy mu gihe cy'imyaka 13, yasanzwe iwe yapfuye.

Nkuko TMZ yabitangaje, Kim Porter yagiye kuryama hakiri kare ku wa Gatatu w'iki Cyumweru, iwe aho yari atuye mu kibaya cya San Fernando nyuma y'uko atiyumvaga neza. Bukeye bwaho umuryango we wagerageje kumukangura, gusa basanga uyu mukinnyi wa filime akanaba umunyamideri yamaze gupfa.

Kim Porter yitabye Imana ku myaka 47

Kim yari aherutse gukorera urugendo muri Afurika, ndetse bamwe barakeka ko yaba yarahakuye uburwayi.

Kim Porter na P.Diddy bafitanye abana batatu barimo Christian w'imyaka 20 ndetse n'impanga D'Lila Star na Jessie James bari hafi kuzuza imyaka 12 y'amavuko. Uyu mugore kandi yari asanganywe undi mwana w'umuhungu w'imfura ye w'imyaka 27 y'amavuko na we warezwe igihe kinini na P.Diddy.

Kim na P.Diddy babanye imyaka 13

Nubwo bari baratanye, Kim na P.Diddy bari bakomeje kugirana imibanire myiza bakomeza kuba umuryango.

Umunyamakuru wa CNN washwanye na Trump na White House, yabatsinze asubirana uburenganzira bwe

By Nizeyimana Selemani

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ugushyingo 2018, Umucamanza w'i Washington yategetse ibiro bya Perezida wa Amerika, White House gusubiza mu maguru mashya uburenganzira bwo gutara amakuru muri ibi biro, umunyamakuru wa CNN, Jim Acosta wari wambwambuwe nyuma yo guterana amagambo na Perezida Trump.

Ku wa Gatatu w'icyumweru gishize ku ya 07 Ugushyingo 2018 ni bwo White House, yatangaje ko ihagaritse uburenganzira bwemerera Jim Acosta gutara inkuru muri ibi biro by'umukuru w'igihugu, icymezo cyaje nyuma y'umunsi umwe ateranye amagambo mu buryo bukomeye na Perezida Trump ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru cyamaze isaha n'igice muri White House.

Jimy Acosta yabazaga Perezida Trump ibibazo bijyanye na politike ye ku bimukira no kwivanga k'u Burusiya mu matora, kugeza ubwo uyu muperezida yanze kumusubia agasaba ko yakwamburwa micro

Yifuzaga gukomeza kubaza ibibazo mu gihe ushinzwe gusaranganya micro we yashakaga kuyimwaka

Nyuma y'iki cyemezo cyanatumye Jim Acosta adatara inkuru muri White House ku wa Gatandatu ushize, byatumye iyi shene ya televiziyo ya CNN ku wa Kabiri w'iki Cyumweru itangaza ko yatanze ikirego isaba ko yo n'umunyamakuru wayo barenganurwa.

Ubwo umucamanza yasomaga imyanzuro y'uru rubanza ku mugoroba wo ku wa Gatanu (byari mu gitondo muri USA), yateruye avuga ko Perezida Trump na White House ye bagomba gusubiza uburenganzira Jim Acosta bwo gutara inkuru muri White House.

Ku ruhande rwa Jim Acosta wari witabiriye uru rubanza, yahise atangaza ati "Ndifuza gushimira bagenzi banjye bose bo mu itangazamakuru banshyigikiye muri iki Cyumweru, kandi ndashaka abacamanza ku cyemezo bafashe uyu munsi. Reka dusubire ku murimo."

Nyuma y'uyu mwanzuro kandi CNN yahise ishyira hanze itangazo ryishimira iki cyemezo, aho yagize iti "Twanyuzwe n'ibi kandi dutegerezanije igishyika imyanzuro yuzuye mu minsi iri imbere. Turashimira tubikuye ku mutima buri wese utarashyigikiye gusa CNN, ahubwo wanashyigikiye ubwisanzure, ubwigenge no gukomere kw'itangazamakuru rya Amerika."

Perezida Trump na CNN rurageretse, iyi shene ya televiziyo yagejeje 'White House' mu nkiko

By Nizeyimana Selemani

Shene ya televiziyo ya CNN yatangaje kuri uyu wa Kabiri ko yajyanye ibiro by'umukuru w'igihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) mu nkiko babashinja kuba ku wa Gatandatu ushize, umwe mu banyamakuru bayo yarakumiriwe nyuma yo guterana amagambo na Perezida Donald Trump.

Nkuko iyi shene ya televiziyo yabitangaje, yavuze ko 'yajyanye ibiro bya Trump mu rukiko rw'i Washington', ikaba isaba ko "umunyamakuru wayo utara inkuru muri White House, Jim Acosta yakongera guhabwa uburenganzira yambuwe bwo gutara izo nkuru."

Jim Acosta uherutse guterana amagambo na Perezida Trump bikamuviramo guhagarikwa gutara inkuru zo muri White House

Umwunganizi mu mategeko (avocat) wa CNN, Ted Boutrous ubwo yari imbonankubone kuri iyi televiziyo, yagize ati "Biragaragara ko icyemezo (cyo guhagarika Jim Acosta) cyafashwe hagendewe ku byari bibumbatiye inkuru (content) yataye.", bityo agaragaza ko uyu munyamakuru yahonyorewe ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bye.

Umwunganizi mu mategeko wa CNN yavuze ko bamaze kurega White House

Yakomeje avuga ko "Donald Trump yagiye kenshi yibasira CNN na Acosta (...) ntabwo dushobora kwemera ko White House ijugunya hanze abantu, kubera ko gusa itishimiye inkuru batara."

Ku wa Kane w'icyumweru gishize ku ya 08 Ugushyingo 2018 ni bwo White House, yatangaje ko ihagaritse uburenganzira bwemerera Jim Acosta gutara inkuru muri ibi biro by'umukuru w'igihugu, icymezo cyaje nyuma y'umunsi umwe ateranye amagambo mu buryo bukomeye na Perezida Trump ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru cyamaze isaha n'igice muri White House.

Acosta ubwo yari muri White House mbere gato y'itegeko rishya rihamukumira burundu

Yifuzaga gukomeza kubaza ibibazo mu gihe ushinzwe gusaranganya micro we yashakaga kuyimwaka

"Urabizi? Ukwiye kundeka nkayobora igihugu, na we ukayobora CNN (...) Nta kinyabupfura ugira ndetse uri umuntu udashobotse, CNN ikwiye guterwa ikimwaro nuko uri umukozi wayo,...!", amwe mu magambo Donald Trump yabwiye Acosta ubwo uyu munyamakuru yangaga gutanga micro nyuma yo kubaza ibibazo byinshi byungikanye birimo ibirebana n'abimukira n'iperereza ku kwivanga k'u Burusiya mu matora ya Amerika, kugeza ubwo Trump yanze kumusubiza.

White House yo yari yisobanuye ko yahagaritse uyu munyamakuru kugeza igihe hazasohokera ikindi cyemezo, atari ukubera ibibazo yabazaga, ahubwo ngo yazize imyitwarire idahwitse yagaragaje imbere y'umwana wimenyereza akazi (stagiaire ) wari ushinzwe gusaranganya micro.

CNN na Perezida Trump ntibarebana neza kuva mu mezi ashize

Hashize iminsi CNN na Perezida Donald Trump badacana uwaca aho Perezida Trump atahwemye kunenga iyi shene ya televiziyo gutangaza amakuru atariyo "Fake News", gusa ku rundi ruhande bivugwa ko ishyirahamwe ry'abanyamakuru bo muri White House bashyigikiye mu buryo bw'ibanga CNN muri iki kibazo.

Mu mashusho, reba uko uyu munyamakuru yateranye amagambo na Trump

RDC: Tshisekedi na Kamerhe bateye utwatsi amasezerano y'i Genève

By Nizeyimana Selemani

Tshisekedi na Kamerhe bari biyemeje gusezera burundu ibikorwa bya politike mu gihe baba batubashye amasezerano y'i Genève.

Ibi byatangajwe na fondasiyo Kofi Annan yari iyoboye ibiganiro bya politike byaje kwemeza ku Cyumweru, Bwana Martin Fayulu nk'umukandida uhuriweho n'abatavuga rumwe na Leta ya Kinshasa mu matora ya Perezida wa Repubulika ategerejwe ku ya 23 Ukuboza 2018.

Mu magambo yashyizwe hanze na 'fondasiyo Kofi Annan', nkuko tubikesha BBC yabikuye ku rubuga rw'uyu muryango, abayobozi 7 batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Congo bari barahiye bati "Nindamuka ntubashye ibyo niyemeje, nzashyira akadomo ku bikorwa byanjye bya politike kandi nzaba nkojeje ikimwaro igihugu."

FΓ©lix Tshisekedi, Perezida w'ishyaka rya UDPS na Vital Kamerhe uyobora UNC basinye amasezerano, ariko baza kuyikuramo ku wa Mbere w'iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2018, yemezaga Martin Fayulu nk'umukandida uhagarariye amashyaka yose atavuga rumwe n'ubutegetsi.

Aba bayobozi bombi basobanuye ko impamvu bikuye muri aya masezerano y'i Genève ari ukubera kubaha ibyifuzi by'abarwanashyaka babo, bamaganye aya masezerano bityo bafaa icyemezo cyo kuyasesa kugira ngo bidahungabanya amashyaka yabo.

Vital Kamerhe aherutse kuvuga ubwo yaganiraga na Radio Okapi ko "UNC yiteguye kugirana ibiganiro n'andi mashyaka mu rwego rwo kuraba uko bakwitabira amatora."

Ibibazo 6 by'ingenzi wibaza kugira ngo wubake umubano uhamye n'uwo muzarushinga

By Jolie Chadia

Gushinga urugo rugakomera kandi rukaramba muri iyi minsi si ikintu cyorohera benshi. Amezi ya mbere y'uburyohe, hanyuma buri wese agatangira kubona ukuri gutandukanye n'uko yari yarabyishyizemo, ibikunze gutuma ububabare bwo gutandukana buba igikomere cy'ibihe byose.

Ariko se ni irihe banga abarambana bakoresha? Nubwo igisubizo kidahita kiboneka cyuzuye, umunezero abakundana bahuriyeho, ni imbuto zera ku mubano wabo bombi. Dore ibibazo bimwe umuntu yakagombye kwibaza ndetse akagira icyo abikoraho kugira ngo umubano we n'uwo yahisemo uzarambe.

1. Njye ku giti cyanjye mpagaze nte mu buzima bwacu twembi?

Akenshi iyo abakundanye bahisemo gukomezanya urugendo nk'abahuje icyerekezo, ukunze gusanga uko imyaka igenda ihita umuntu agera aho yiyibagirwa burundu nk'umuntu ku giti cye. Buri gihe ugasanga uratekereza kuwo mwashakanye, urubyaro, umuryango n'ibindi biba byaraje mu buzima bwawe, bigatuma wowe ubwawe nk'umuntu ku giti cye wibagirana.

Ibuka ko mu mubano wawe n'umuryango mushya washinze na we uri umuntu ku giti cyawe, ufite inshingano ariko kandi ugomba kubaho ubuzima bwe ku giti cye. Kugerageza guhuza ubuzima bwawe bwite n'ubuzima bw'umuryango nta bibangamiye ibindi ni ikintu buri wese yakagobye gukora; bitabaye ibyo usubiza amaso inyuma ugasanga usigaye ubereyeho kunezeza abandi gusa bigatuma utangira kwanga ubuzima ubayemo.

2. Ni iki mugenzi wanjye anzaniye mu mubano wacu no mu buzima bwanjye

Mu bihe byiza n'ibihe by'ibibazo, ni ngombwa ko wibaza umwanya uwo mukundana ahagazemo mu buzima bwawe. Na we afite itandukaniro, hari byinshi byiza ashyira mu buzima bwanjye mu buryo butandukanye. Ariko se ni ibiki? Ni ibihe byiza afiye binyuzuza? Nabaho nte adahari? Ni gute kubana na we bimfasha gutera imbere mu buzima bwanjye?

Uku guha agaciro uwo mukundana, ukazirikana ibyiza afite bigufitiye akamaro mu burizma, bituma mu bihe bigoye mubasha gufatanya nta guseta ibirenge.

3. Ni ubuhe buryo bwiza bwo kuganira mu bakundana?

Nta bantu bashobora kubana neza ngo barambane, badafite uburyo bwiza bwo kuganira. Mu mubano nyawo, abakundana bagomba kugira igihe cyo kubwirana amakuru, gutegana amatwi, kubwirana ibyifuzo byabo byose. Hari kandi n'ubundi buryo bwo kuganira mu by'urukundo, bakarema isi ya bombi, bakaganira ku gutera akabariro, guteteshanya, kubwirana amagambo meza y'urukundo n'ibindi nk'ibyo bituma urukundo rukura.

4. Ni gute dushaka gukorana nk'abahisemo kubana

Iki ni ikibazo gikunze kwirengagizwe ariko gikunze kugusha benshi mu mutego. Gutandukanya ubuzima bw'akazi n'ubuzima bwawe bwite, kugabana imirimo yo mu rugo, uburyo bwo gukurikirana ubuzima bw'abana, n'ibindi nk'ibi. Ni ibintu abantu bakunze kwibwira ko byikora gutyo gusa, nyamara biba byiza iyo ibi ubiganiriyeho n'uwo ukunda mugahuza ibitekerezo by'uburyo muzatwara urugo rwanyu mu rwego rwo kwirinda amakimbirane.

5. Ese dufite icyerekezo kimwe?

Amarangamutima ni ikintu cy'ingenzi, no kugira icyerekezo nabyo ni uko. Kugira inzozi zimwe no kubaka intambwe ku yindi imishinga izatuma muhumeka umwuka umwe mu gihe kizaza. Niba mwifuza gushinga umuryango, umubare w'abana muzabyara, aho muzatura, n'ibindi nk'ibi. Mu gihe ibyo mwifuzaga bigenda bihinduka nabyo mugenda mubiganiraho mukagira aho muhuriza, ibi bigatuma mwubaka icyizere kirambye hagati yanyu.

6. Twembi duhagaze dute mu mubano wacu n'abandi?

Nubwo mu bihe bya mbere, ibya rubanda muba mutarabiha agaciro, uko iminsi igenda yicuma niko bagenda binjira mu buzima bwanyu buhoro buhoro. Ni gute se mwabasha kwisanga mu mubano wanyu na rubanda? Inshuti n'umuryango mwabahaye uwuhe mwanya? Uruhare bagira ku mibanire yanyu ni uruhe? Ibi byose ni ibibazo buri wese ushaka ko urugo rwe rukomera agomba kwibaza kugira ngo mutazaba ba nyamwigendaho ariko kandi ntimuzasamare ngo mube muri rubanda nyamwinshi nk'abatagira ubwigenge.

Kizito Mihigo yashyize hanze indirimbo ya mbere kuva yava muri Gereza -VIDEO

By Nizeyimana Selemani

Nyuma y'igihe kinini abakunzi be batabasha kumva ibihangano bye bishya, kuri ubu Kizito Mihigo yasubukuye ibikorwa bye by'ubuhanzi nyuma y'amezi hafi abiri ashize afunguwe ku bw'imbabazi za Perezida Kagame.

"Aho kuguhomba yaguhombya" ni cyo gihangano gishya, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n'izikangurira abantu amahoro, ubumwe n'ubwiyunge, yatangiriyeho.

Kizito Mihigo yongeye gukora mu nganzo

Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bugarura abantu ku Mana, ikaba yaratunganyijwe mu buryo bw'amashusho na Mariva, aho bigaragara ko aya mashusho yafatiwe kuri Diyoseze ya Kabgayi.

Ku rubuga rwe rwa Youtube, Kizito Mihigo ubwo yasobanuriraga abakunzi be iby'ingenzi bamenya kuri iki gihangano kibimburiye ibindi, yagize ati "Bavandimwe, nimwakire indirimbo nabemereye. Nayise "AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA". Nicyo gihangano cya mbere nshyize ku mugaragaro nyuma yo kuva muri Gereza. Ni ubutumwa bwa gikristu bumvuye ku mutima. Ndizera ko iyi ndirimbo izafasha abakunzi b'ibihangano byanjye, cyane cyane abemera Imana, kuyikomeraho no kuyigarukira mu gihe bari kure yayo."

Yongeyeho ati "Igihe ubutunzi n'ibyubahiro byo ku isi byaturangaje tukayitera umugongo, ishobora kwemera ko tubibura ariko tukongera tukayigana kuko ariyo Nyirubuzima. Aho kuduhomba, yakwemera ikaduhombya tugasubira ku isuka tugatangira bundi bushya ariko tukayigarukira nka wa mwana w'ikirara. Mugire Amahoro !"

Kanda hano hasi urebe iyi ndirimbo

Uretse SIDA, menya indwara umubyeyi yakwanduza umwana mu gihe amutwite

By Jolie Chadia

Iyo umwana ari mu nda ya nyina atungwa n'ibiturutse kuri nyina, akenshi bica mu ngobyi umwana aba arimo (placenta) ari nayo imuhitiramo ibigomba kumutunga ngo akure ndetse ikanamurinda ibyamugirira nabi

Ariko kandi hari indwara zimwe na zimwe iyi ngobyi idashobora kurwanya ngo izibuze kwinjira mu ngobyi. Twaganiriye na Dr Rulisa, umuganga w'inzobere mu kuvura indwara z'abagore (Gynecologue) maze atubwira zimwe muri zo.

Dr Rulisa ati β€œNi nyinshi ariko wenda mpereye hano mu Rwanda hari nka VIH/SIDA, Hepatite , ndetse no mu bushakashatsi twakoze twasanze na malaria umubyeyi ashobora kuyanduza umwana ari mu nda. Hari na Infections zandura ni nk'izitwa toxoplasmose, rubeole(iseru), ariko nka ziriya abagore bakunze kugira mu gitsina zo ntabwo zanduza umwana ari mu nda.”

Nyamara nubwo muganga yatubwiye ko izi ndwara umubyeyi ashobora kurwara mu gitsina zidashobora kugera ku mwana, ababyeyi benshi bavuga ko hari ubwo umwana avukana ibibazo by'uburwayi bw'amaso maze abaforomo bakamubwira ko yabitewe na bene izi ndwara zo mu gitsina.

Kuri iyi ngingo, Dr Rulisa yadusobanuriye agira ati β€œIyo yarwaye bene izo ndwara zo mu gitsina, umwana akavuka mu buryo busanzwe (ibi abantu bakunzwe kwita kubyara neza), ariko umuganga wamubyaje atabanje kubitegura ngo amuhe umuti, nibyo ashobora kumwanduza ariko ntaba yamwanduje akiri mu nda ahubwo umwana yandura ari uko ageze mu gice iyo ndwara irimo. Nta handi hantu umwana ashobora kurwara, ayo mavangingo yanduye aba ari mu gitsina cy'umugore, aho umwana aca ntashobora kwanduza uruhu cyangwa ahandi keretse mu maso gusa.”

Dr Rulisa kandi yatubwiye ko n'igihe umuganga wabyaje umwana atabashije guha umubyeyi umuti ngo arinde umwana kwandura avuka, hari umuti uhabwa umwana agakira mu gihe gito.

Yagize ati β€œAya maso arakira. Iyo muganga yabiketse, ko umubyeyi afite ubwo burwayi, akamubyaza neza hanyuma akamuhanagura, hari umuti dutanga wo gushyira mu maso witwa Tetracycline kugira ngo umwana atazahura n'ibibazo bikomeye by'amaso. Akenshi mu bitaro abana iyo bavutse bakunda kubaha uwo muti kugira ngo niba umwana yanduye abe yakira kuko ntabwo ari uburwayi bukomeye akenshi bihita bikira. Hari n'ubwo umwana atabona uyu muti ariko kubera ubwirinzi bw'umubiri we bikikiza.”

Twasuye n'urubuga passeportsante.net, aho bavuga izindi ndwara umubyeyi ashobora kwanduza umwana mu gihe amutwite harimo nka diyabete.

Niyo mpamvu buri gihe umubyeyi utwite aba agomba kwisuzumisha kenshi gashoboka, yaba yumva ari muzima cyangwa atameze neza kugira ngo ubuzima bwe bubungwabungwe ariko kandi hanitabwe cyane kubw'uwo atwite arindwe kuzavukana bimwe muri ibi bibazo.

❌