WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayYEGOB|Entertainment News

Umuhanzi Ostrich Rumasha yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise ‘Igitero cy’Amateka’ – YUMVE

By Jules Didier

Umuhanzi Ostrich Rumasha umaze kumenyerwa cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye cyane cyane zirimo ubutumwa bamwe bakunze kugenda bavuga ko bubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, kuri ubu yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye nshya yise ‘Igitero cy’Amateka’.

Umuhanzi Ostrich Rumasha
Umuhanzi Ostrich Rumasha

Mu kiganiro YEGOB yagiranye n’umuhanzi Ostrich Rumasha yagize ibyo adutangariza kuri iyi ndirimbo ye ndetse na gahunda ye ya muzika iri imbere dore ko arimo no gutegura umuzigo (mixtape) azageza ku bafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda mu gihe cya vuba. Mu magambo ye bwite, Ostrich Rumasha yagize ati: ” Nshimishijwe cyane nuko abafana banjye bakiriye iyi ndirimbo yanjye nshya ‘Igitero cy’Amateka’. Ni indirimbo nahimbye nshaka gushimisha abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange kandi mbahishiye byinshi mu gihe kizaza birimo cyane cyane mixtape yanjye yitwa ‘Zahabu mu kimoteri’ nzabagezaho vuba”.

Umuhanzi Ostrich Rumasha
Umuhanzi Ostrich Rumasha

Ibyo nasaba abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange ni ugukomeza kunshyigikira bakomeza kumva no kureba ibihangano byanjye ndetse banabisangira n’inshuti zabo ku mbuga nkoranyambaga kuko hari byinshi mbahishiye kandi nizeye ko bizabashimisha – Umuhanzi Ostrich Rumasha.

Umutoza wa Chelsea yahishuye abakinnyi babiri bakomeye atifuza muri iyi kipe.

By Jean Claude HARERIMANA

Umutoza wa Maurizio Sarri,yatangaje ko abakinnyi be bakomeye babiri barimo Danny Drinkwater na Victor Moses bakwiriye kwishakira andi makipe kuko nta mwanya yababonera mu ikipe ye.

Nk’uko tubikesha Metro ngo Sarri yatangaje ko aba bakinnyi bari bakomeye ku bwa Antonio Conte, batashoboye kwinjira mu mikinire ye bityo bakwiriye kwishakira ahandi berekeza bakabona umwanya wo gukina bihagije.

Yagize ati “Drinkwater ashoboye gukina mu kibuga hagati iyo uri gukinisha abakinnyi babiri.Namubwiye uko mbona ibintu mu mezi abiri ashize.Moses ni umukinnyi uca ku mpande agaruka kugarira ntabwo ari umu winger cyangwa umukinnyi w’inyuma.Bakwiriye gukora cyane ariko uko bigaragara baratandukanye.”

Drinkwater ntarabasha gukina umukino n’umwe muri Chelsea,mu gihe Victor Moses yinjiye mu kibuga asimbuye inshuro 2 gusa muri Premier League,byatumye Sarri atangaza ko aba bombi bakwishakira andi makipe.

Reba impano idasanzwe Hamisa Mobetto yiguriye nyuma yo kwibasira Diamond amwita umuteramwaku.

By Jean Claude HARERIMANA

Hamisa Mobetto wagacishijeho n’umuhanzi Diamond Platnumz nyuma bakaza gushwana mu kwezi gushize, yamaze kwiha impano y’imodoka nshya nyuma y’igihe gito atangaje ko uyu muhanzi yamuteraga umwaku bagikundana ngo ntagire icyo yigezaho.

Umwuka mubi hagati ya Diamond na Hamisa Mobeto wabyutse mu kwezi gushize, nyuma y’uko uyu muhanzi ashinje uyu mukobwa banafitanye umwana w’umuhungu kujya kumucishiriza inzaratsi kugira ngo amukundwakaze.

Ngiyi imodoka Hamisa Mobetto yiguriye.

Mobetto watangiye kwerekana ko ashobora kubaho ku giti cye adateze amaso kuri uyu munyamuziki w’ikimenyabose muri Tanzania, yamaze kwigurira imodoka itukura nshya yo mu bwoko Toyota Vanguard. Iyi modoka ije yiyongera ku yindi yo mu bwoko bwa Toyota RAV 4 yaguriwe na Diamond bahoze bakundana. Ni nyuma y’uko uyu munyamideri yari amaze kubyarana na Diamond Dylan, umwana w’umuhungu bafitanye.

Magingo aya Hamisa Mobetto aherereye Houston muri Leta ya Texas muri leta zunze ubumwe za Amerika, aho yagiye aherekejwe n’umuhanzi w’iwabo muri Tanzania witwa Christian Bella. Byitezwe ko aba bombi bazabonana na Lira Galore, umwe mu banyamideli bakomeye muri Amerika.

Hamenyekanye abakinnyi batatu bakomeye ba Real Madrid bashinjwa kwirukanisha umutoza wabo.

By Jean Claude HARERIMANA

Abafana b’ikipe ya Real Madrid babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bakomeje gushinja abakinnyi batatu bakomeye b’ikipe ya Real Madrid aribo:Gareth Bale,Sergio Ramos na Karim Benzema, bavuga ko aribo batumye umutoza w’iyi kipe witwa Julen Lopetegui yirukanwa kubera imyitwarire yabo mibi.

Julen Lopetegui.

Aba bakinnyi batunzwe agatoki n’abafana ba Real Madrid ko batigeze bitanga ijana ku ijana kugira ngo ikipe itsinde ibintu byatumye Julen Lopetegui yirukanwa mu ijoro ryo kuwa mbere w’iki cyumweru.

Bale wakagombye kuba yarasigaye ariwe muyobozi wa Real Madrid yitwaye nabi cyane ndetse imvune ze za hato na hato zagabanyije umusaruro we biviramo Lopetegui kwirukanwa aho byatumye abafana basaga ibihumbi 43 batora ko ariwe mukinnyi wa mbere wamwirukanishije.

Ku mwanya wa kabiri mu matora yakorewe ku kinyamakuru Marca cyo muri Espagne,hajeho myugariro Sergio Ramos usanzwe ari na kapiteni wa Real Madrid wari usigaye ayitsindisha ku buryo bukomeye.Yatowe n’amajwi y’abafana ibihumbi 40.

Ku mwanya wa 3 mu bakinnyi bashinjwe n’abafana ba Real Madrid kwirukanisha umutoza Julen Lopetegui hajeho Umufaransa Karim Benzema watowe n’abafana basaga ibihumbi 35.Abandi baje mu 10 barimo Raphael Varane n’amajwi 30,500, Marco Asensio n’amajwi 27,500 mu gihe Toni Kroos, Isco, Thibaut Courtois na Marcelo aribo basoje.

Hamisa Mobetto yahishuye akaga gakomeye yahuye nako ubwo yabanaga na Dianond.

By Jean Claude HARERIMANA

Hamisa mobetto ni umwe mu bakobwa b’abanyatanzaniya bafite izina rikomeye mu kumulika imideli itandukanye, ariko kumenyakana kwe cyane ni mu gihe yari mu rukundo na Diamond Platnumz aho banabyaranye umwana, Uyu mukobwa akaba yahishuye ko ubwo yari kumwe na Diamond yahoraga amutera umwaku ngo nta kazi gakomeye yari kubona bari kumwe.


Hamisa Mobetto ahamya ko mu gihe cyose yamaranye na Diamond byari imyaku gusa , ariko ngo kugeza magingo aya arashima Imana kuba batagicana uwaka kandi ko afite ubuzima bwiza , akanabona akazi gatandukanye hanze ya Tanzania ugereranije n’igihe yumvikanaga ari kumwe na Diamond mu rukundo.

Hamisa kuri ubu uri kubarizwa muri Amerika i Texas mu rwego rwo kugaragaza Club ,aganira n’itangazamakuru rya Tanzaniya yabahamirije ko impamvu nta kazi yabonaga cyera hose ngo wari umwaku yaterwaga na Diamond.

Hamisa ati”urabona ubu njye ndikubona akazi kenshi kandi keza,ibintu bituma nishima ngatangara cyane,aya mahirwe ntabwo nayabonaga mbere ndikumwe na Diamond mu rukundo,mbega wagirango nari ndoze n’imyaku myinshi ,ariko ubu nyuma yo kumureka burundu amahirwe niyo gusa,mbese imyaku ntayo ngifite”.

Umva amagambo y’ubwiyemezi Zlatan Ibrahimovic yavuze kuri Manchester United yahoze akinira.

By Jean Claude HARERIMANA

Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic ukina mu ikipe ya La Galaxy yishongoye bikomeye kuri Manchester United maze avuga ko ahenze cyane ku buryo iyi kipe itabona amafaranga imuhemba aramutse agarutse kuyikinira muri Mutarama ubwo shampiyona ya MLS izaba isojwe.

Uyu rutahizamu ukunze kuvuga amagambo yiganjemo kwirarira cyane,yabwiye abanyamakuru ko ahenze cyane ku buryo Manchester United ya Jose Mourinho itabona amafaranga yo kumuha kugira ngo agaruke kuyikinira muri Mutarama nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa.

Yagize ati “Ntabwo bishoboka.Ndishimye hano kandi icyo ndi gutekereza ni umukino dufite ku cyumweru.Ndahenze cyane ku buryo ntabwo najyayo.”

Zlatan yasuzuguye Manchester United yahoze akinira.

Bimaze iminsi bivugwa ko Jose Mourinho yifuza kugarura Ibrahimovic kugira ngo amufashe mu busatirizi buhagaze nabi cyane ko Romelu Lukaku atagitsinda ibitego gusa yaba Mourinho na Zlatan Ibrahimovic bahakanye aya makuru.

Ikipe ya Real Madrid yamaze gutangaza igihe izurukanira umutoza wayo ndetse n’umusimbura we yamenyekanye.

By Jean Claude HARERIMANA

Ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne yatangaje ko izaba yamaze kwirukana umutoza wayo witwa Julen Lopetegui kuwa mbere, ndetse uwahoze ari umutoza wa Chelsea witwa Antonio Conte niwe ngo ugomba kuzahita asimbura uyu mutoza nk’uko Goal ducyesha iyi nkuru ibitangaza.

Antonio Conte ugomba gusimbura umutoza w’ikipe ya Real Madrid.

Ni nyuma y’uko iyi kipe imaze imikino itanu yose yo muri Shampiyona ya Espagne izwi ku izina rya La Liga itarabasha gutahukana amanota atatu, ndetse ikaba yaraye inyagiwe ibitego bitanu byose kuri kimwe na mucyeba wayo w’ibihe byose ariwe FC Barcelona.
Nyuma yo gutsindwa kuri uyu mukino wari ufite kinini uvuze ku hazaza ha Julen Lopetegui mu ikipe ya Real Madrid, uyu mutoza agomba guhita yerekwa imiryango isohoka muri iyi kipe kuri uyu wambere ndetse agahita asimburwa na Antonio Conte.

Julen Lopetegui.

Ikipe ya Real Madrid yamaze kuganiriza Antonio Conte ukomoka mugihugu cy’ubutaliyani akaba ari mu kiruhuko kugeza ubu, ndetse uyu mugabo w’imyaka 49 y’amavuko yiteguye kwerekeza I Madrid gusimbura Julen Lopetegui.

Bivugwa ko uyu mutoza yigeze kwifuzwa na Real Madrid ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi y’uyu mwaka, gusa biza guhurirana n’uko uyu mugabo yari agifite amasezerano mu ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’ubwongereza, gusa ubu noneho uyu mutaliyani yiteguye kwerekeza Santiago Bernabeu gutoza iyi kipe.

Reba imyambarire ya Zari yongeye kuvugisha abatari bake.

By Jean Claude HARERIMANA

Mu munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 28 Ukwakira nibwo Zari Hassan abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasakajeho amafoto yiyambitse umwambaro wa bikini utavugwaho rumwe n’abantu benshi ndetse ari kumwe n’umwana we Prince Nillan yabyaranye n’icyamamare Diamond.

Aya mafoto Zari yashyize hanze harimo agaragaza ikimero cye ndetse n’imiterere ye mu mwambaro wa bikini ufite ibara ryirabura.

Mu bitekerezo bitandukanye byasakajwe kuri iyi foto bamwe babwiye Zari ko kuri ubu amerewe neza ndetse yahindutse cyane, mu gihe abandi bamubwiraga ko Diamond nabona aya mafoto azifuza kongera kumugarukira bitagishobotse.

Bombori bombori mu rukundo rwa Diamond n’umukobwa w’ikizungerezi yasimbuje Zari.

By Jean Claude HARERIMANA

Nta kwezi kurashira hamenyekanye urukundo rw’ikibatsi hagati ya Diamond Platnumz n’umukobwa w’ikizungerezi wamenyekanye ku mazina ya Kimnana, uyu mukobwa bikaba byaravugwaga ko bameranye neza ndetse yavuye kumwereka umuryango ndetse n’umukobwa yatangiye kwimenyereza umuryango nk’umwali witegura kubabera umukazana.

Gusa kuri ubu uru rukundo rwahinduye isura nyuma y’aho aseberejwe imbere y’amarembo y’urugo rwa Diamond Platnumz umugabo wahiriwe no gusimburanya abagore n’abakobwa nk’uhinduranya imyamabaro bituma yewe n’abashaka gukunadana na we basabwa kwitonda nkugira umutima ukomeye.
Uyu mukobwa rero benshi bemeza ko yakuruwe n’ifaranga ndetse n’izina by’uwo yasangaga atitaye ku mubare w’abakobwa n’abagore bakundanye na Diamond nyamara abahiriwe bakaba ari hafi ya ntabo, ubu na we yatangiye kurira ayo kwarika nyuma yo kwisanga yakundanye na Diamond none urukundo rwabo rutaramara na kabiri rukaba rurangiye.

Nk’uko tubikesha ibitangazamakuru bya hariya muri Tanzaniya byaganiriye n’inshuti zabo za hafi ndetse n’ababyiboneye, amakuru ahari ni uko ku mpamvu zitaramenyekana Kimnana yasutswe hanze atorora inyuma nuko na we ahita ahamagara moto iraza iramutwara yisubirira mu rugo iwe dore ko yari yaramaze kwimukira mu nzu ya Diamond i Madale.
Gusa uyu mukobwa Kimnana ntabwo ari we mukobwa wa mbere ukundanye na Diamond ndetse agakorerwa nk’ibyo yakorewe, ari na yo mpamvu akwiye kwiyakira kandi agakomeza umutima nk’uko abamaze kumenyera Diamond bakunze kubivuga.


Igitangaje ariko ni uburyo Diamond ashwanye n’uyu mukobwa Kimnana bari bamaranye igihe gito ariko bakaba bagaragazaga urukundo rw’ikibatsi dore byavugwaga ko uyu mukobwa afite amahirwe menshi yo kwigarurira umutima w’uyu mugabo akaba yasimbura Zari batandukanye muri Gashyantare none bashwanye batamaranye na kabiri n’iby’ubukwe ntabivuzwe. Ibyo kwa Diamond ni rwigere urumpe.

Ifoto idasanzwe Oda Paccy yakoresheje yamamaza indirimbo ye nshya ,yatumye ahabwa ibihano bikarishye.

By Jean Claude HARERIMANA

Umuhanzikazi nyarwanda ,Oda Paccy uherutse gushyira hanze Ifoto yamamaza indirimbo ye nshya itaravuzweho rumwe n’abanyarwanda bose yambuwe ubutore n’umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ukwakira nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto yamamaza indirimbo nshya umuhanzikazi Oda Paccy agiye gushyira hanze iriho ikibuno cy’umukobwa cyambaye ubusa ndetse n’amagambo yanditse mu buryo bwibajijweho n’abatari bake.

Ngiyi ifoto Paccy yashyize hanze yamamaza indirimbo ye.

Indirimbo ’Ibyatsi’ ya Oda Paccy bitewe n’uburyo yanditsemo aya magambo ’Ibya’ hanyuma ’Tsi’ akayishyira ukwayo,byatume abantu batandukanye bigenda bibatangaza abandi nabo bakaba basiba ijambo ’Tsi’ bagasigaza ’Ibya’ bitewe nuko nubundi iri jambo uwaryanditse atarifatanyije kandi nyamara ari ijambo rimwe ritarimo abiri.ng

Iri niryo tangazo Bamporiki Edouard yashyize ahagaragara.

Bitewe n’uburyo Iyi foto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga byatumye umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu ashyira hanze itangazo ryambura ’UBUTORE’ uyu muhanzikazi ubu utakiri ’INDATABIGWI’ nk’uko byasohotse mu itangazo YEGOB ifitiye Kopi.

Mukuru wa Diamond yahishuye ibanga ry’uyu muhanzi benshi batari bazi.

By Jean Claude HARERIMANA

Romy Jones ,umuvandimwe w’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzaniya witwa Diamond Platnumz yahishuye ko ari we wamufashije kumenyakana akaba ageze kurwego ariho kuri ubu.

Muri 2009 ubwo Diamond yari ataramenyekana , uyu Jones yakoreraga radio imwe ikomeye yo muri Tanzaniya ndetse akaba ari bwo yatangiye gucuranga indirimbo z’uyu muhanzi cyane bituma zimenyekana nk’uko uyu mugabo abihamya. Jones aganira n’itangazamakuru akaba yavuze ko mbere y’uko atangira gufasha umuvandimwe we (Diamond) ngo nta muntu n’umwe wari umuzi,ari nabyo byatumye ngo yiyemeza kumufasha.

Yagize ati:“mu buzima bwa Diamond yahoze yifuza kuba umunyamuziki, gusa ntamuntu numwe wari umuzi.Byatumye mufasha rero aramamara.Kumenyekana kwe ni ikintu cyanshimishije cyane.”

Kuri ubu Romy Jones n’umwe mu bakozi ba Diamond aho anamwungirije mu buyobozi bwa Wasafi Records.

Uwahoze ari umukinnyi ukomeye wa Manchester United yashimagije bikomeye Cristiano bahoze bakinana.

By Jean Claude HARERIMANA

Uwahoze ari myugariro w’ikipe ya Manchester United witwa Nemanja Vidic yatangaje amagambo yiganjemo gushimagiza cyane rutahizamu ukinira ikipe ya Juventus witwa Cristiano Ronaldo, umukinnyi bakinanye igihe kirekire mu ikipe ya Manchester United.


Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Omnisport, Nemanja Vidic yatangiye agira ati:”Uba ucyeneye kugira abakinnyi bameze nkawe (Cristiano Ronaldo) mu ikipe yawe. Abakinnyi nk’abo bahora bagusunika. Ntabwo bajya bashimishwa n’uburyo basanzwe bakinamo, baba bifuza gukora ibyisumbuyeho bagakomeza gutera imbere kandi uba ucyeneye abakinnyi nka bariya mu ikipe yawe”.

Uyu mugabo kandi yakomeje agira ati:”Iyo umunsi urangiye, baba ari abakinnyi b’icyitegererezo kuko baba ari abakinnyi b’abahanga kandi b’abanyamwuga ndetse bakaba ari intangarugero kubandi bakinnyi bagenzi babo, aho baba babigiraho uburyo bagomba gukoramo.Namaze imyaka myinshi nkinana na Cristiano Ronaldo, twegukanye ibikombe byinshi, rero dufite byinshi byiza twibuka, ndetse biraza kumubera byiza cyane kuba yagarutse Old Trafford”.

Umva amagambo Cristiano Ronaldo yasubije umukinnyi ukomeye wa Real Madrid uherutse kumwibasira.

By Jean Claude HARERIMANA

Ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne imaze igihe iri mu bihe bibi nyuma y’uko rutahizamu wayo w’ibihe byose witwa Cristiano Ronaldo ayisohotsemo akerekeza mu ikipe ya Juventus ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi.

Ubwo aheruka kubazwa niba ikibazo nyamukuru kiri muri iyi kipe cyaba giterwa n’uko Ronaldo yayivuyemo, umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Real Madrid witwa Isco yatangaje ko kuba Ronaldo yaragiye atari cyo kibazo nyamukuru gihari.

Mu magambo ye, Isco yagize ati:”Abantu bose bamaze igihe kinini babivuga. Gusa ntabwo dushobora kuvuga ku muntu udahari. Njya nkumbura Gareth Bale na Dani Carvajal iyo batari kumwe natwe.”Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Espagne kandi yakomeje agira ati:”Hari ibisubizo byinshi byo gutsinda ibitego. Ntabwo twarira kubera umuntu utarigeze yifuza kubana natwe.”

Abajijwe uburyo yakiriye aya magambo ya Isco, Cristiano Ronaldo yasubije muri aya magambo:”Byose nibyo. Ntabwo ushobora kurira. Ntabwo nshobora kuvuga kuyandi makipe.Buri wese azi amateka nakoze muri Real Madrid kandi icy’ingenzi cyane ni umukino w’ejo wa Manchester United. Ntabwo arijye ugomba kuvuga kubihe bibi by’abandi.”

Neymar n’umukunzi we bongeye gutungurana kubera ibyo bakoze.

By Jean Claude HARERIMANA

Umukinnyi w’ikipe ya PSG, Neymar Jr n’umukunzi we, Umunyamideli Bruna Marquezine bongeye gutungura bikomeye abatari bake nyuma yo gufata icyemezo cyo guhagarika ubucuti bwabo burundu, nyuma y’igihe gito nanone bari bamaze biyunze.

Ubwo yari mu kirori kimwe cyo muri Brazil, Bruna Marquezine niwe watanze aya makuru y’uko atari umukunzi wa Neymar, kuko ngo ku wa Kane w’icyumweru gishize,yamusabye ko bakongera guhagarika umubano wabo nyuma y’amezi make bari bamaze biyunze nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Sun.

Yagize ati :“Ni icyemezo yafashe ku giti cye,ariko ndacyamwubahana ndetse ndacyamukunda kubera ibyo njye nawe twaciyemo.Murabizi sinkunda kuvuga ku buzima bwanjye bwite ariko ubu mbikoze kubera ko ari ngombwa ndetse n’iyi nshuro yonyine.”

Biravugwa ko aba bombi batandukanye bapfuye amatora ari kubera muri iki gihugu ndetse ibinyamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko batari bahuje imyumvire ku bakandida bari kwiyamamaza muri Brazil.

Neymar yatangiye gukundana na Bruna Marquezine w’imyaka 23 muri 2012,baza gutandukana bitari ibya burundu bapfuye ko uyu mukobwa yanze ko bashyingiranwa ariko bongeye kwiyunga mu mpera z’umwaka ushize none birangiye batandukanye burundu.

Diamond Platnumz yashenguwe n’agahinda kubera umukunzi wa Wema Sepetu.

By Jean Claude HARERIMANA

Umuhanzi Diamond Platnumz yagize ishyari n’agahinda nyuma y’aho Wema Sepetu bahoze bakundana atangarije bidasubirwaho umukunzi we mushya, ndetse ngo bateganya kubana.
Diamond yakanyujijeho mu rukundo na Wema mu 2012 baza gutandukana mu 2014, Diamond ahita atangira gukundana na Zari babanye mu nzu imwe bakanabyarana abana babiri gusa urukundo rwabo rukagera ku musozo mu ntangiro z’uyu mwaka.

Diamond na Sepetu bakanyujijeho.

Wema nyuma yo gutandukana na Diamond ntabwo yahiriwe cyane mu rukundo kuko yakundanye na Idris Sultan uri mu bakomeye mu myidagaduro ya Tanzania kubera ko yatwaye Big Brother Africa 2014, baza gutandukana uyu mukobwa akuyemo inda y’umwana yari amutwitiye.

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu, nibwo Wema Sepetu yagaragaje umukunzi we mushya. Ku ifoto yashyize ku rubuga rwa Instagram aryamanye n’uyu musore mu buriri, yahise yandikaho amagambo agira ati: “Umugabo wanjye w’ahazaza”.

Nyuma yo gushyira iyi foto kuri uru rubuga, Diamond nawe ntiyazuyaje kuko yahise yandika amagambo aherekejwe n’ifoto ye yumvikanisha ko nawe yaba umugabo mwiza w’uyu mukobwa bigeze gukundana bigakomera. Mu magambo yanditse yagize ati:
Umugabo wawe w’ahazaza [ashyiraho udutangaro n’akamenyetso ko kwinginga] … cyangwa njye simbikwiye?”

Ngubu ubutumwa bwa Diamond.

Amagambo ya Diamond Platnumz yakuruye impaka ndende mu bamukurikira bamwe bazana iby’umubano we na Hamissa Mobetto baherutse kubyarana. Diamond ntasiba mu itangazamakuru avugwa mu nkuru zo kwiruka mu bagore.Yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’abakobwa benshi barimo Jokate Mwengelo, Wema Lynn, Sepetu, Zari baherutse gutandukana,Husna Kimnana ugezweho muri iyi minsi n’abandi benshi.

Mu gihe rero abantu bibwiraga ko ntacyo Diamond agiteze kwa Sepetu dore ko yamuhemukiye kenshi nyamara barakundanye igihe kirekire akamusimbuza umuherwekazi Zari witambitsemo Sepetu na Diamond biteguraga kubana none naho batandukaniye ntiyigeze amwitaho nyamara mu bigaragara Sepetu yari agikunda uyu mugabo Diamond.

Diamond yatamajwe bikomeye n’umwe mu bagore be, ashyira hanze amabanga yo mu buriri.

By Jean Claude HARERIMANA

Umuhanzi Diamond Platnumz wagiye unyura mu buriri bw’abagore benshi batandukanye yashyizwe hanze n’uwahoze ari umukunzi we witwa Lynn maze avuga uburyo uyu muhanzi yitwara mu buriri.

Uyu munyamideli Lynn ndetse akaba n’umwe mu bakobwa bakoreshwa mu mashusho y’indirimbo yifashishije urukuta rwe rwa SnapChat yahishuye uburyo Diamond yitwara mu gitanda aho yavuze ko uyu mugabo atera akabariro umunota umwe akaba ararangije.Uyu mukobwa akaba yakomeje avuga ko nubwo Diamond arangiza vuba ariko ngo ashimisha abagore cyane ngo kuko iyo arangije (gusohora) ashobora kongera gutera akabariro inshuro zigera muri zirindwi atararananirwa.

Ndanda yihakanye Anita Pendo nyuma yo kubyarana umwana wa kabiri.

By Jean Claude HARERIMANA

Umukinnyi Ndanda Alphonse umaze kubyarana abana babiri n’umunyamakuru Anita Pendo ,yatangaje ko atagifitanye umubano wihariye n’uyu wari uzwi nk’umugore we ndetse ahamya ko bamaze gutandukana.

Ndanda na Anita Pendo bamaze imyaka imyaka 2 bakundana aho byavuzwe ko bakundana muri 2016, ndetse muri kanama 2018 bibarutse umwana w’umuhungu witwa Tiran. Kuwa 05 Ukwakira 2018 yibarutse undi mwana wa kabiri bise Ryan.Byagiye bivugwa kenshi ko Anita Pendo na Ndanda batandukanye, ariko aba bombi bakabyamaganira kure, ndetse ababivugaga bacecekeshwa n’inda ya kabiri uyu mugore yasamye kandi akemeza ko yayitewe n’umugabo wa mbere.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Ukwakira 2018, Ndanda Alphonse abinyujije ku rubuga rwa Instagram yahishuye ko yamaze gutandukana na Anita Pendo ko ikibahuza ari abana babyaranye.

Yagize ati “Amaso yanjye ari kuri Tiran na Ryan ibindi abantu bibwira n’ibyo bibeshyera sibyo..abambaza ibijyanye na Mum wabo murekeraho plz ,abanyandikira babimbaza ukuri kwa byo ni uko ntabana nawe ntuye Kacyiru agatura Remera,,mfite ubuzima bwanjye nawe akagira ubwo, rero ndumva ndi munzira zanjye no kumenya ejo hazaza hanjye n’abana banjye.”

N’ubwo Ndanda yahishuye ko yatandukanye na Anita Pendo ntabwo yavuze igihe batandukaniye n’impamvu yabiteye.

Tunda wongeye gufatirwa mu cyuho agira ibihe byiza na Diamond ,yabwiye amagambo akomeye abamwibasiye.

By Jean Claude HARERIMANA

Ni kenshi hakunze kuvugwa inkuru z’umubano wihariye w’umukobwa ukiri muto Tunda Sebastian, Umutanzaniya ugaragara nk’umwana dore ko n’imyaka ye ibishimangira na Diamond Platnumz umugabo ufite umwihariko w’ubuhehesi no gukunda abagore n’abakobwa.

Diamond na Tunda mu bihe byiza.

Hagiye hagaragara ibimenyetso bitandukanye ko umubano wabo utagarukira mu muhanda gusa no mu gitanda waba ugeramo, n’ubwo batabura kubihakana ariko noneho nyuma y’igihe kirekire batavugwa bongeye gufatirwa mu cyuho barimo kugirana ibihe byiza, ibintu byatumye bongera kugarukwaho ndetse banibazwaho.

Nyuma y’aho hongeye kuagaragara amashusho n’amafoto ya Diamond Platnumz n’uyu mukobwa Tunda Sebastian bahuje urugwiro ndetse Abatanzaniya bagasakuza cyane, uyu mukobwa yasobanuye ko bahuriye mu birori “Jibebe” bya Diamond byari byatumiwemo n’umunyarwandakazi Shaddyboo, kandi ngo video zagaragaye ntizikwiye kuba ikibazo cyane.

Ngubu ubutumwa bwa Tunda.

Aya makuru ya Diamond na Tunda yongeye kugarukwaho ubwo mu ntangiriro z’iki cyumweru hajyaga hanze amashusho yabo bombi bari babyinana indrimbo ariko ubona bahuje urugwiro, benshi bati:”Tunda yasubiye kwa Diamond”.Mu gusubiza uyu mukobwa yavuze ko byari ibirori gusa nta kindi kibyihishe inyuma ndetse ahakana yivuye inyuma ko yaba yarasubiranye na Diamond nk’uko byavuzwe hashingiwe kuri ayo mashusho yabo, mu butumwa burebure yacishije kuri Instagram aho yagize ati:“Ndabasabye mwitonde!…Sinshaka guhuzwa n’amagambo akomeje kuvuga yaturutse ku mashusho yagaragaye ejobundi, byari ibirori kandi byararangiye, ntimuhatirize kunyinjiza mu yandi makuru atandukanye n’ayo”…. Ndetse akaba yagiye anihanangiriza abagiye bamuvuga.

Hamisa Mobetto yaciye agahigo katarakorwa n’undi mugore uwari we wese.

By Jean Claude HARERIMANA

Umunyamideli akaba n’umuhanzikazi, Hamisa Mobetto wakunze kuvugwa mu itangazamakuru cyane bitewe n’umubano yagiranye n’umuhanzi Diamond Platnumz ndetse bakanabyarana umwana w’umuhungu, kuri ubu ari kubyina intsinzi nyuma y’aho agaciye agahigo ko kuzuza millioni imwe y’abarebye (views) amashusho y’indirimbo ye nshya kuri YouTube ,mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa.

Uyu mugore utamenyerewe mu ruhando rwa muzika, yatangaje ko yatunguwe bikomeye n’uburyo indirimbo ye ya mbere yise “Madam Hero” yakunzwe cyane ndetse ikuzuza miliyoni ya views mu gito cyane,ibintu bidakunze kubaho ndetse bikaba byamugize umugore wa mbere muri Afurika y’uburasirazuba ukoze indirimbo ,igahita irebwa cyane bingana kuriya mu byumweru 2 gusa.

Yifashishije urukuta rwe rwa instagram ,Mobetto akaba yashimiye cyane abafana be bakomeje kumuba hafi bakamutera ingabo mu bitugu, ndetse abasabira umugisha ku Mana, anabasaba gukomeza kumushyigikira.

Paul Pogba yahishuye inzozi zikomeye afite ku hazaza he.

By Jean Claude HARERIMANA

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa akaba akina hagati mu kibuga mu ikipe ya Manchester United witwa Paul Pogba, yatangaje ibyo yifuza kugeraho mu bihe biri imbere, ibintu byashimishije abakunzi ba Manchester United.

Paul Pogba, amaze igihe kinini agarukwaho cyane mu itangazamakuru, ahanini kubera umubano utari mwiza afitanye n’umutoza w’iyi kipe, Jose Mourinho.Gusa ariko n’ubwo bimeze bityo, Paul Pogba ntabwo yigeze ahagarara gutekereza k’ukuba yakegukana igikombe cya shampiyona y’abongereza izwi ku izina rya English Premier League ndetse na UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’iburayi.

Aganira na Le Figaro, Paul Pogba yatangaje ko afite inzozi zikomeye mu gihe kiri imbere.Yagize ati:”Inzozi zajye? Ni ukwegukana Premier League, Champions League, Euro ndetse no kuba umwe mu bakinnyi beza ku isi. Ndifuza kugira icyo nkora kumateka ya ruhago. Ngafata icyemezo gikwiye, ngatsinda ibitego byinshi cyane.”

Ikipe ikomeye yahishuye ko ikeneye Zinedine Zidane wifuzwa bikomeye na Manchester United.

By Jean Claude HARERIMANA

Bimaze iminsi bivugwa ko ikipe ya Manchester United yifuza gusinyisha Zinedine Zidane kugira ngo asimbure Jose Mourinho uri mu mazi abira,ariko bishobora kuyigora kuko uyu mutoza ashobora gusinyira ikipe ya Bayern Munich mu minsi iri imbere.

Niko Kovac akomeje kotswa igitutu.

Bayern Munich iri gutsindwa umusubizo ndetse umutoza wayo Niko Kovac yatakarijwe icyizere n’abafana ndetse na bamwe mu bayobozi be byatumye batangiye kuganira na Zidane kugira ngo aze asimbure uyu mutoza w’umunya Croatia.Nyuma y’imikino 7 ya Bundesliga Kovac ari ku mwanya wa 6,byatumye abayobozi b’iyi kipe bamusaba gusubiza ibintu ku murongo cyangwa se yubikirwe imbehe.

Zinedine Zidane akomeje kwifuzwa na Manchester United na Bayern Munich.

Ikinyamakanakuru RMC cyavuze ko Zidane ayoboye urutonde rw’abatoza 3 iyi kipe yifuza gusimbuza uyu mugabo w’imyaka 46 bakuye muri Eintrackt Frankfurt mu mpeshyi ishize.Uretse Zidane,Bayern Munich irifuza abandi bafaransa babiri barimo Laurent Blanc na Arsene Wenger kugira ngo baze bazure iyi kipe ihatse izindi mu Budage.

Mu minsi ishize uhagarariye Zidane yavuze ko uyu mutoza atiteguye kwerekeza mu bwongereza kubera imikinire yaho byatumye benshi baha amahirwe iyi Bayern Munich.

Diamond Platnumz yakoze igikorwa kidasanzwe ku isabukuru ye y’amavuko(AMAFOTO)

By Jean Claude HARERIMANA

Icyamamare muri muziki Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya yateye abanyatanziya benshi kumwibazaho bikomeye nyuma y’ibirori bidasanzwe by’isabukuru ye y’amavuko yakoze.


Ni ibirori uyu muhanzi yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 29 y’amavuko yari yujuje. Ikinyamakuru SDE dukesha iyi nkuru cyanditse ko uyu muhanzi w’abana batatu ,yakoze igikorwa cyashimishije benshi ubwo yafashaga abatuye mu gace ka Tandale yakuriyemo ari umukene kandi ataramenyekana.Diamond akaba yaratanze amafaranga yo kuzavuza abana 1000, moto makumyabiri(20) aziha urubyiruko , afasha ibigo by’amashuri biri muri ako gace ndetse aha n’igishoro cyo gutangira imishinga ku bagore bagera Ku ijana.


Iyi sabukuru ya Diamond ikaba yari yateguwe n’abagize WCB abereye umuyobozi,aho we n’inshuti n’umuryango bakomereje ibirori by’iyi sabukuru mu bwato bwari bwateguwe nk’uko byagiye bigaragara mu mafoto atandukanye uyu muhanzi yagiye ashyira Ku mbuga nkoranyambaga ze.

NTIBISANZWE: Umukobwa washyingiwe adafite umugabo yatunguye abatari bake.

By Jean Claude HARERIMANA

Muri rusange tumenyereye ishyingiranwa rya babiri ni ukuvuga umugore n’umugabo tutirengagije ko hanateye ishyingiranwa ry’abahuje ibitsina aho umukobwa n’umukobwa, umugabo ku mugabo bemeranwa kubana nk’umugabo n’umugabo. Gusa ntitwari tumenyereye uwiyemeza kwiyambika impeta akibera umugore yewe n’umugabo.Kuri ubu rero haravugwa umukobwa ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda wiga mu kiciro cya kabiri Kaminuza, kubera igitutu cy’ ababyeyi byatumye afata icyemezo cyo gushyingiranwa nawe ubwe.

Uyu mukobwa witwa Lulu Jemimah w’ imyaka 32 wiga muri Kaminuza yo mu Bwongereza Oxford University mu kwezi kwa munani uyu mwaka ubwo yizihizaga isabukuru ye y’ amavuko ni bwo yakoze ubu bukwe budasanzwe nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Uyu mukobwa avuga ko ababyeyi be bahoraga bamushishikariza gukora ubukwe nyamara ngo muri we icyo ashyize imbere ni ukwiga ubukwe bukaza nyuma.

Ubu bukwe budasanzwe bwabereye Quepasa bar ahitwa Kisementi, mu mujyi wa Kampala. Uyu mukobwa yatumiye inshuti n’ abaturanyi yambara agatimba ageza ijambo ku batumirwa ryumvikanyemo ko yabuze umugabo.Lulu yagize ati:“Nafashe iminota yo gusobanurira inshuti zanjye ko nta mukwe uraba ahari bamwe ntabwo ari bishya kuri bo”

Ubu bukwe bwitabiriwe n’ abagera kuri 30 bukurikiranwa n’ abanyamakuru. Nyir’ubwite byaramushimishije kuko yumva yafashe icyemezo cyiza kitamubangamiye we n’ amasomo ariko ababyeyi babaye nk’ abakubiswe n’ inkuba.Ababyeyi icyo bashishikarizaga umukobwa wabo ni ugushaka umugabo akagira abana ndetse akanagura umuryango gusa ibyo yakoze wakwibaza niba hari icyo bizafasha.
Lulu ati:“Nujuje imyaka 16 papa yanyandikiye imbwirwaruhame ngeza ku bantu mama aransegera. Muri iryo sengesho mama yansabiye kuzabona umugabo mwiza”


Uyu mukobwa yatangaje ko kandi bamwe mu nshuti ze bumvise igitekerezo cye cyo gushyingiranwa nawe ubwe bakamutwerera.Lulu yari asanzwe ari umunyamakuru wigenga anashinzwe ibijyanye n’ itumanaho mu Muryango Mpuzamahanga ushinzwe abinjira n’ abasohoka. Muri 2013 yabonye buruse yo kujya kwiga ibijyanye n’ amafilime muri kaminuza mu gihugu cya Australia, muri 2017 atangira kwigira diplome y’ ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Bwongereza.

Zari yongeye kujomba ibikwasi Diamond Platnumz babyaranye.

By Jean Claude HARERIMANA

Umunyamideli akaba n’umuherwekazi Zari Hassan yongeye kwibasira Diamond Platnumz wahoze ari umugabo we maze amunenga avuga ko atubahiriza inshingano ze zo kwita ku bana be babyaranye nk’umubyeyi.

Zari yifashishije urubuga rwe rwa Snapchat yanenze cyane Diamond avuga ko abeshyeshya abana be impano z’amafuti ariko akabima urukundo rwa kibyeyi , ibintu ngo bizatuma batazigera bamwibuka.Yagize ati:”Ibyo ni bibi cyane ku bana bawe, bazahora bibuka undi muntu utari wowe.Hari izindi mpano bashaka amafaranga adashobora kugura.”

Ubwo Diamond yasuraga abana be muri Afurika y’Epfo.

Nubwo Zari avuga ko Diamond atajya asura abana be, ariko ni kenshi uyu muhanzi yagiye ashyira Ku mbuga nkoranya mbaga amwe mu mafoto yifotoje yagiye gusura abana be muri Afurika y’Epfo ibintu benshi bagiye bamushimira.

Kim Kardashian yashyize hanze amafoto yambaye umwenda ukozwe mu buryo butangaje.

By Jean Claude HARERIMANA

Kim Kardashian yashyize hanze amafoto yambaye umwenda ukozwe mu buryo butangaje ubwo yamamarizaga kompanyi yitwa Chanel vintage ikora ibijyanye n’imirimbo ndetse n’ibikoresho bitandukanye.

Kim Kardashian kuri ubu ufatwa nk’umwe mu banyamideli babigize umwuga kuri iyi si ya rurema yongeye gushyira hanze ifoto yiyambitse umwambaro wakozwe na kampanyi yitwa Chanel vintage ubusanzwe izwiho gukora imyenda igezweho ,amasakoshi y’abagore ndetse n’ibindi bikoresho by’umurimbo.

Iyi foto yashyize kuri instagram yambaye umwambaro uzwi nka Bikini ukozwe mu buryo budasanzwe aho akareba gafunga amabere gakozwe mu buryo butamenyerewe aho byashatse kwerekana ko kaba ariko kagiye guhita kajya ku isoko kubera ko batangiye kubyamamaza.

Umuhanzi Methuselah yashyize hanze indirimbo ‘Laila umwana wani’ ikoze mu njyana nyarwanda – YUMVE

By Jules Didier

Umuhanzi Methuselah wamamaye cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye harimo iyitwa Zezenge, Oh Mama ndetse n’iyitwa You and I kuri ubu yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye yise ‘Laila umwana wani’ akomeza gushimangira umwimerere w’umuziki nyarwanda.

Methuselah

Mu kiganiro kirambuye YEGOB yagiranye na Methuselah, twatangiye tumubaza impamvu yahisemo gukora umuziki mu njyana nyarwanda maze adusubiza agira ati: “impamvu nahisemo gukora umuziki mu njyana nyarwanda ni ukongera kugarura injyana nyarwanda mu matwi y’abakunzi b’umuziki nyarwanda kuko byagaragayeko benshi mu bahanzi batakibanda cyane ku njyana nyarwanda mu mitegurire y’umuziki wabo.

Methuselah
Methuselah

Abajijwe ku bijyanye n’iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Laila umwana wani’, Methuselah yadusubije mu magambo ye agira ati:’ Iyi ndirimbo nayihimbye mu rwego rwo Gukomeza gushimisha abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange kuko byagaragaye ko banshyigikiye kandi banteye ingabo mu bitugu muri muzika yanjye. Iyi ni indirimbo nakoze nizeye ko izashimisha abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange nkaba nanabasaba Gukomeza kunshyigikira bumva indirimbo zanjye ndetse banazisangiza inshuti zabo.

Gracious Gra3ce yashyize ahagaragara indirimbo “No Other God” ahamya ko Imana ariyo nkuru kandi isumba byose

By Jules Didier

Umuhanzikazi Gracious Gra3ce yashyize ahagaragara indirimbo ye ya kabiri yise “No other God” ahamya ko Imana ariyo nkuru kandi ko isumba byose. Iyi ndirimbo ya kabiri ya Gracious Gra3ce yise “No other God” ije ikurikira iyitwa “Wa Musozi” yakoze ku mitima ya benshi.

Gracious Gra3ce

Mu kiganiro kirambuye Gracious Gra3ce yagiranye na YEGOB, twatangiye tumubaza icyamuteye kuririmba iyi ndirimbo adusubiza mu magambo agira ati: “Natekereje ukuntu Imana ari nkuru kandi isumba ibindi bintu byose twabasha kubona cyangwa gutekerezaho. Nanditse indirimbo kugirango nibutse abantu ko Imana ari nziza kandi nta rindi zina risumba izina ry’Imana ishobora byose. Ikindi, ni ugusubizamo abantu ibyishimo n’amahoro kumva ko bakunzwe n’Imana kuva cyera bataranayimenya. Amwe mu magambo ari mu ndirimbo avuga ngo “No Other God can mend broken hearts, heal our pain save our souls, only you the name above all names” aya magambo asobanuye “Nta yindi Mana ikiza imitima ikomeretse, idukiza imibabaro, uretse wowe zina risumba ayandi. Ubu ni ubutumwa bwongera kwibutsa ko ibyo bakeneye byose ari Imana isumba byose yonyine ibasha kugira icyo ibikoraho kandi ari Imana nziza. Ni indirimbo yongera gusubizamo umuntu umunezero n’amahoro kumva ko ufite Imana isumba byose yagukunze urukundo ruhebuje utaranayimenya.

Gracious Gra3ce
Gracious Gra3ce

Abajijwe ibijyanye nibyo ateganyiriza abafane be, Gracious Gra3ce yagize ati: “Ndabanza gushimira abantu bose bangaragarije urukundo ku ndirimbo yanjye ya mbere Wa Musozi. Ni ukuri Imana ibahe umugisha, ni umunezero kubona umurimo w’Imana utera imbere. Nanditse indirimbo nyinshi kandi mba nifuza zose kuzijyana muri studio. Sinavuga ngo ni ejo cg ukwezi gutaha, ariko uko nzajya nshobozwa, indirimbo nshya izajya igera hanze kandi ndizera ko izajya ibera umugisha abayumvise. Gufatanya ubuhanzi n’amasomo ntago biba byoroshye ariko dushobozwa byose na Kristo umpa imbaraga niyo mpamvu twizeye ko nibindi bizashoboka nko gukora izindi ndirimbo”.

Gracious Gra3ce

Twagize amatsiko yo kumenya ku bijyanye na video y’iyi ndirimbo tubaza Gracious Gra3ce maze nawe adusubiza agira ati “Urebye umushinga wa video uba ari munini kuko ufata igihe n’ibindi byinshi bijyana na video, kandi ndi umunyeshuri, n’amasomo mfite ubu ansaba umwanya munini cyane. Gukora video nabyo biri mu bikenewe, ariko ntago ntekereza ko ari vuba cyane”.

Kanda hano urebe indirimbo ya mbere ya Gracious Gra3ce yitwa Wa Musozi

Adi Top by Meddy

By Jules Didier
 Adi Top
Adi Top

Download Now


Meddy yashyize ahagaragara indirimbo “Adi Top” igaragaramo abakobwa b’ikimero – VIDEO

By Jules Didier

Umuhanzi  Ngabo Medard Jobbert uzwi cyane ku mazina y’ubuhanzi nka Meddy yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Adi Top” mu gitondo cyo kuri uyu wa kane. Ni mu gihe hari hashize iminsi mike Meddy atangarije abanyarwanda, n’abandi bakunzi be abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram ko abahishiye indirimbo nshya yise “Adi Top”.

Umuhanzi Meddy

Iyi ndirimbo yasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Pastor P  n’amashusho yakozwe na Lick Lick. Ni indirimbo iri mu rurimi rw’icyongereza, yumvikanamo amagambo umusore abwira umukunzi we, bari mu bihe byo kwishimana ati “ubuzima ni bugufi, iruhukire, nsoma, nkuvane Miami, nkujyane Mombassa, nkuvane Mombassa, dutahe i Kigali…..”. Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo abakobwa b’ikimero, baba banafatanya n’uyu musore kubyina.

Aya ni amwe mu mafoto y’abakobwa b’ikimero agaragara mu ndirimbo “Adi Top”

“Adi Top” ibaye indirimbo ya kabiri Meddy ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2018, nyuma ya Lose Control yakoranye na The Ben.

Manchester United yamaze gutangaza igihe izirukanira Jose Mourinho.

By Jean Claude HARERIMANA

Ubuyobozi bwa Manchester United bwamaze gutakariza icyizere Jose Mourinho ndetse biravugwa ko bwamaze gufata umwanzuro wo kumwirukana mu cyumweru gitaha igihe cyose azaba adatsinze ikipe ya Newcastle United.

Nkuko bivugwa n’ikinyamakuru The Sun,benshi mu bayobozi ba Manchester United bamaze gukura amaboko kuri uyu munya Portugal ndetse biravugwa ko icyumweru gitaha kitaramusiga muri iyi kipe y’igihangange.Manchester United yaherukaga gutangira nabi shampiyona mu mwaka wa 1989 none Mourinho yabigaruye aho benshi mu bafana basabye ko yirukanwa kubera umwuka mubi yateye mu ikipe.

Zinedine Zidane niwe uhabwa amahirwe menshi yo kuzasimbura Mourinho.

Abayobozi bategereje kureba niba Mourinho azikura imbere ya Newcastle ku wa Gatandatu,aho bazahita bamwirukana bamusimbuze Zidane bivugwa ko ari kwiga icyongereza kugira ngo aze afate aka kazi.
Jose Mourinho azahabwa akayabo ka miliyozi zisaga 30 z’amayero naramuka yirukanwe na Manchester United cyane ko agifitanye amasezerano n’iyi kip

Umva igitutsi kibi Zari yatutse Diamond ku isabukuru ye y’amavuko.

By Jean Claude HARERIMANA

Tariki ya 02 Ukwakira buri mwaka niyo tariki umuhanzi Diamond Platnumz yizihirizaho isabukuru ye y’amavuko.Ni muri urwo rwego rero ubwo inshuti n’abavandimwe be bamwifurizaga ibyishimo n’ihirwe mu buzima bwe, Zari babyaranye bagatandukana we yamwoherereje ubutumwa burimo igitutsi gikabije aho yamugereranyije n’inyamaswa izwi ku izina rya “Kima” ijya kumera nk’inkende.

Ngubu ubutumwa bwa Zari.

Zari yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ifoto y’abana 2 babyaranye maze yongeraho amagambo ababaje cyane agamije gutuka Diamond. Yagize ati”“ Happy birthday mwenye vikima vyake“.Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:” Isabukuru nziza Se w’inkende”.
Ubu butumwa ntibwakiriwe neza umubare munini w’abakurikirana aba bombi bababajwe nabyo bamwe babifata nk’agasuzuguro abandi bagaragaza ko bashyigikiye Zari.

Ngiyi inyamaswa Zari yagereranyije na Diamond.

Twabibutsa ko Diamond na Zari bashakanye ndetse babyarana abana 2.Intandaro yo guhangana hagati y’aba bombi yatewe n’uko Diamond yabyaranye n’abagore benshi hiyongeraho agasuzuguro no gutotezwa bihoraho ahitamo kwahukana ajya kwita kubana be.

Hamenyekanye impamvu eshatu nyamukuru zatumye Cristiano Ronaldo ava muri Real Madrid akerekeza muri Juventus.

By Jean Claude HARERIMANA

Ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi y’uyu mwaka, nibwo rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe ya Real Madrid, Cristiano Ronaldo yasohotse muri iyi kipe akerekeza mu ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Benshi mu bakunzi ba ruhago bahise bibaza impamvu nyamukuru yatumye uyu mukinnyi asohoka muri iyi kipe yo mugihugu cya Espagne nyuma yo kuyikinira imikino igera kuri 438 akayitsindira ibitego bigera kuri 450.Nk’uko ikinyamakuru cyitwa El Mundo kibitangaza, ngo hari impamvu eshatu nyamukuru zateye uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Portugal gusohoka mu ikipe ya Real Madrid yari amaze gufasha kwegukana igikombe cya UEFA Champions League (irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi) ubugira gatatu yikurikiranya.

Impamvu ya mbere, ni ikibazo cy’imisoro yo mu gihugu cya Espagne: mu mwaka wa 2017 nibwo Cristiano Ronaldo yahamwe n’icyaha cyo kunyereza imisoro mu gihugu cya Espagne aho yahanishijwe igifungo cy’imyaka igera kuri ibiri, gusa akaza gutanga miliyoni 18.8 z’amayero, igihano cyatumye uyu mukinnyi atangira gutekereza ibyo gusohoka mu gihugu cya Espagne.

Real Madrid hanze kongera amasezerano ya Cr7.

Impamvu ya kabiri ni uburyo ikipe ya Real Madrid yanze kongera amasezerano ya Cristiano Ronaldo (amasezerano yari ku mugira umukinnyi uhembwa agatubutse kurusha abandi) nyuma y’aho Neymar Jr yari amaze kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’ubufaransa, transfer yatumye uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil aba umukinnyi uhenze mumateka ya ruhago ndetse akaba n’umukinnyi uhembwa agatubutse kurusha abandi.Cristiano Ronaldo rero akaba atarashimishijwe n’uburyo atari guhembwa amafaranga menshi aho yarushwaga umushahara na Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona ndetse na Neymar Jr ukinira ikipe ya PSG.

Impamvu ya gatatu, ni uburyo Cristiano Ronaldo yari afite inyota yo kuyobora ikipe ya Juventus mu rwego rwo gushaka gutangira ubuzima bushya mu yindi kipe ndetse n’ikipe ya Real Madrid yari ikomeje gutinda gutangaza ku mugaragaro ko Ronaldo ariwe mukinnyi wayo w’ibihe byose.

Menya inkomoko y’ijambo OK rikoreshwa n’abatari bake ku Isi.

By Jean Claude HARERIMANA

OK cg OKAY ni ijambo rizwi mu nguni zose z’isi, rididibuzwa n’uruhinja kugera ku mukambwe rikaba rikoreshwa n’umuntu ushaka ko kugaragaza ko yemeye gukora icyo bamusaba.Ijambo OK ntirisaba urivuga kuba yarageze mu ishuri. Ni ijambo ryarenze imbibi z’ururimi ryakomotsemo riba umutungo wa nyinshi mu ndimi zivugwa ku Isi.

Inkomoko y’iryo jambo ntivugwaho rumwe ariko iyahurijweho n’abashakashatsi batandukanye iratangaje kuko OK ihagarariye amagambo adatangizwa n’imwe muri izo nyuguti.Hari abavuga ko iryo jambo rifite inkomoko ku ryitwa ‘okeh’ ryo mu rurimi rwitwa Chocktaw, ruvugwa n’Abahinde gakondo batuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Hari n’abandi bavuga ko ryaba rituruka ku rurimi rwitwa Wolof ruvugwa muri Sénégal, Gambia na Mauritania.Icyakora, abanyamateka benshi bemeza ko OK ihagarariye amagambo abiri ‘All Correct’ yakoreshwaga umuntu yemera ibyo abwiwe agaragaza ko ari byo cyangwa se ari ukuri.
Bivugwa ko iri jambo ryamamaye mu myaka ya 1830 ubwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari hagezweho gukoresha impine z’amagambo aho kuyavuga cyangwa kuyandika uko yakabaye.Icyo gihe abantu bashoboraga gukoresha OMF aho kuvuga ‘Our first men’ bagakoresha SP aho gukoresha “Small Potatoes’ na OW mu mwanya wa ‘All right’.

Ikinyamakuru Huffington Post kivuga ko ‘OK’ bwa mbere yakoreshejwe mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru Boston Morning Post muri Werurwe 1839.Inzobere mu mateka zivuga ko iryo jambo ryatangiriye gukoreshwa no mu bindi binyamakuru by’i Boston birangira rije gukwira rigera no mu Burayi.Bavuga ko kuba rihagarariye amagambo adasa n’inyuguti zirigize bitatindwaho kuko icyo gihe hari inyuguti nyinshi zakoreshwaga nk’impine ariko zidahuye neza n’amagambo zihagarariye.

Batanga urugero rw’impine NC yakoreshwaga ihagarariye ‘Nuff Ced’ mu Cyongereza kizima bivuze ‘Enough said’.Ubwamamare bw’ijambo OK bushingirwa ku buryo ryakoreshejwe cyane mu gihe cyo kwiyamamaza kwa Martin Van Buren, washakaga manda ya kabiri yo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1840.

Iryo jambo ryatoranyijwe n’abamwamamazaga, gusa bo barihisemo ngo risimbure akabyiniriro ke ‘Old Kinderhook’. Kinderhook ni agace ko muri New York Buren yavukagamo.Kuva icyo gihe OK ryakomeje gukoreshwa cyane, rigera n’aho ricengera indimi zidafite aho zihuriye n’Icyongereza.

Izindi mpine zakoreshejwe mu gihe OK yavukaga zagiye zizima uko iminsi yagiye ishira, nyamara ryo rirushaho kwamamara.Iri jambo ryaragutse riva mu kuba impine yemeranya n’icyavuzwe, rigera aho gukoresha nka ntera. Niryo rikoreshwa ku bikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa na telefoni, rikumenyesha ko niba ushaka kugira icyo wemeza urikandaho.

Ni ugutegereza tukareba niba izindi mpine zikunze gukoreshwa muri iki gihe nka LOL (Laughing out Loud), LMAO (Laughing My Ass Off) zizaramba nka OK.

Umva amagambo y’imitoma Shaddy Boo yabwiye Diamond ku isubukuru ye y’amavuko.

By Jean Claude HARERIMANA

Umunyarwandakazi Shaddy Boo wamamaye cyane Ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amafoto ndetse n’amashusho akurura ab’igitsinagabo ashyira hanze, ndetse bikavugwa kenshi ko yaba agirana umubano wihariye n’umuhanzi Diamond Platnumz, yifurije uyu muhanzi isabukuru nziza y’amavuko ye mu magambo y’imitoma aryoheye amatwi.

Shaddy Boo wakunze guhakana kenshi ko adakundana na Diamond nk’uko benshi babikekaga ahubwo akavuga ko ari inshuti ye bisanzwe,yamubwiye amagambo adasanzwe ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza.Shaddy Boo yifashishije urukuta rwe rwa Instagram akaba yashyize hanze ifoto ya Diamond ndetse yongeraho n’amagambo akomeye.

Ngubu ubutumwa bwa Shaddy Boo yageneye Diamond.

Yagize ati:“uyu munsi in umunsi w’Isabukuru yawe y’amavuko.Nkwifurije imigisha myinshi ndetse no kuramba.Imana ikomeze ikurinde ibibi byose, ndetse n’ibibazo bitandukanye byo muri iyi Si.Ndasaba Imana ngo ikomeze ibane nawe mu iterambere ryawe, mu muziki wawe no mu rugo [email protected]”.

Umwarimukazi watewe inda n’umunyeshuri we bari mu ndege akomeje kunengwa bikomeye.

By Jean Claude HARERIMANA

Umwarimu witwa Eleanor Wilson w’imyaka 29 wasambanye n’umunyeshuli we w’imyaka 16 mu bwiherero bwo mu ndege barimo, akomeje kunengwa n’abatari bake nyuma y’aho uyu munyeshuri amutamaje maze akabwira abannyeshuli bagenzi be ko uyu mwarimu yamubwiye ko agiye gukuramo inda yamuteye.

Wilson wasambaye n’umunyeshuri we, ndetse akamutera inda.

Uyu mwarimu wari usanzwe afite umukunzi, yasambaniye mu ndege n’uyu munyeshuli we mu mwaka wa 2015, ubwo yari afite imyaka 26 bavuye ku kibuga cy’indege cya London Heathrow muri Kanama.Uyu mugore Wilson ukomoka ahitwa Dursley mu Bwongereza, yamamaye mu binyamakuru ku munsi w’ejo nyuma yo gukurwaho ibirego yakurikiranwagaho n’urukiko birimo guhohotera umwana utarageza ku myaka y’ubukure akamukoresha imibonano mpuzabitsina.

Urukiko rwa Bristol rwabwiwe n’ubushinjacyaha ko uyu mwarimu wigisha ku kigo cya Bristol secondary school,ariwe watangiye gushotora uyu munyeshuli amwandikira ubutumwa bwuzuyemo amagambo y’urukozasoni no kumusembura ngo baryamana ndetse ubwo bari bicaranye mu ndege yakomeje kumukorakora birangira bagiye gusambanira mu bwiherero nk’uko The Sun dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Wilson yahise yirukanwa ku kazi nyuma yo gusambanya umunyeshuri we.

Uyu munyeshuli yabwiye polisi ko uyu mwarimu ariwe wamuhamagaye amujyana mu bwiherero bakorana imibonano mpuzabitsina yamukuyemo imyenda.Umubyeyi w’uyu muhungu utavuzwe amazina yavuze ko yakundaga kubona ubutumwa bw’uyu mwarimu muri telefoni y’uyu mwana we akagira ngo ari kumufasha kutiheba cyane ko yari amaze iminsi atandukanye n’umukunzi we.

Ubwo uyu mwarimu wigisha Physics yabwiraga uyu munyeshuli ko yamuteye inda ndetse agiye kuyikuramo,yagize ubwoba,abikwirakwiza ku ishuli bituma ubutabera butangirana gukurikirana uyu mugore.

Diamond Platnumz yahishuye ko agiye gukorera igikorwa kidasanzwe uwahoze ari umukunzi we.

By Jean Claude HARERIMANA

Mu gihe mu gihugu cya Tanzaniya hakomeje kuvugwa inkuru ibabaje y’uburwayi bw’umukobwa uzwi nka Hawa wamenyekanye cyane ubwo yakundanaga na Diamond Platnumz mu myaka 8 ushize bakaza no gukorana indirimbo bise “Nitarejea”, kuri ubu Diamond yamaze gutangaza ko agiye gutanga akayabo ngo uyu mukobwa avuzwe.

Diamond na Hawa bahoze bakundana.

Uyu muhanzikazi Hawa,haherutse kuvugwa inkuru itangaza ko ubuzima bwe buri habi cyane hafi yo gushiramo umwuka ,aho yarwaye cyane , amakuru amwe akaba ashimangira ko byatewe no kunywa ibintu bifite arukoro(alcohol) nyinshi irenze urugero bigatuma umubiri we ubyimba cyane uzaho ibibyimba byuzuyemo amazi.
Mu gihugu cya Tanzania ubuvuzi bw’uyu mugore Hawa busa n’ubwananiranye ,aho ngo agomba kuzajya kwivuriza mu Gihugu cy’Ubuhindi.

Hawa washatse umugabo ariko bakaza gutandukana yaje kuba umukene ku buryo butangaje abivanga no kwiyahuza ibiyobyabwenge.Hawa yakomeje gutakambira Diamond Platnumz nk’umuntu babanye mbere yaba Wema Sepetu,Hamisa ,Wopler n’abandi ngo abashe kumutera inkunga , ubusabe bwa Hawa, Diamond yatinze kubwumva aho benshi baneze Diamond bavugaga ko yaba yarirengagije ubuzima bwe na Hawa babayemo.

Hawa yararwaye araremba.

Kera karabaye Diamond akaba yemeye ko azashaka amafaranga akavuza Hawa mu Buhindi.Uyu muhanzi abinyujije kuri Twitter yagize ati:”ndi kumushakira uburyo yajya mu Buhindi kwivuza,yahuye(Hawa) n’ibibazo byinshi kuri we, kwivuza ntabwo bizajya hasi ya Milioni 50 ariko nzayashaka ntakibazo”.

Umuhanzi Kanye West yamaze gushyira hanze izina ritangaje asigaye yitwa.

By Jean Claude HARERIMANA

Umuraperi Kanye Omari West w’imyaka 41 , yifashishije konti ye ya Twitter yatangaje ko yamaze guhindura amazina ye maze akajya yitwa akazina ka “Ye”.Uyu muraperi avuga ko Ye bishobora kuba impine y’izina rye risanzwe, gusa ngo rinafite igisobanuro mu bijyanye n’imyemerere mu by’idini.

Bivugwa ko uyu muraperi yari asanganwe aka kazina “Ye” nk’akabyiniriro dore ko alubumu ye ya munani yasohoye mu kwezi kwa Kamena yayitiriye iri zina.Kanye West avuga ko iri zina rifitanye isano na Bibiliya.At I: “ Ndemera ko ‘Ye’ ari ijambo rikoreshwa cyane muri Bibiliya, hanyuma muri Bibiliya risobanura ‘you’ (wowe)” .

Ibi Kanye West yabitangaje ubwo yari agiye kumurika album ye ya Munani yise iri zina.
Yakomeje agira ati :“Ku bw’ibyo ndi wowe, ndi twebwe, ni twebwe. “Ye”Byerekana icyiza cyacu, ikibi cyacu, ibidasobanutse, byose. Iyo albumu yerekana uwo turi.”

Cristiano Ronaldo yibasiye bikomeye umugore umushinja kumusambanya ku ngufu.

By Jean Claude HARERIMANA

Rutahizamu wa Juventus ukundwa na benshi mu bakunzi ba ruhago,Cristiano Ronaldo,yatangaje ko umunyamideli uherutse gutangaza ko yamufashe ku ngufu,yabeshye ndetse yifuza kuba icyamamare akorehseje izina ry’iki cyamamare.

Cr7 n’umugore umushinja kumufata ku ngufu.

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Cristiano Ronaldo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho atangaza ko ibyo umugore witwa Kathryn Mayorga w’imyaka 34 aherutse gutangariza ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage ko yamufashe ku ngufu ari ibinyoma byambaye ubusa ndetse ashaka kwamamarira ku izina rye.Yagize ati “Oya ,oya,oya.Ibyo bavuze uyu munsi ntabwo aribyo.Ni ibihuha,ni ibinyoma.Barashaka kwamamara bagendeye ku izina ryanjye,gusa ibi birasanzwe mu buzima.Ndishimye kandi meze neza.”

Mayorga usigaye ari umwarimu muri US,yavuze ko ubwo yahuraga na Cristiano Ronaldo mu mwaka wa 2009 yari umunyamideli ndetse Ronaldo yamufatiye ku ngufu mu bwogero bwa Hoteli yitwa Palms ku wa 13 Kamena 2009.Uyu mugore yavuze ko we na Ronaldo bahuriye mu kabyiniro ka Palms aho iki cyamamare cyari cyari cyakoreye ibiruhuko nyuma y’imikino.
Nk’uko inyandiko y’ikinyamakuru Der Spiegel ibivuga,Ronaldo yatumiye Mayorga n’inshuti ye kumusura mu nzu ye yari acumbitsemo kugira ngo baze kumutembereza muri bumwe mu buvumo yifuzaga gutemberamo.

Mayorga yavuze ko akimara kubona ubu butumwa yandikiwe na Ronaldo,yamubwiye ko atakwemera kunyura mu buvumo kuko adashaka kwanduza ikanzu ye,Ronaldo amubwira ko arashaka uko abigenza.
Ubwo uyu mugore yageraga aho Ronaldo yari acumbitse yamuhaye ipantaro n’umupira ajya kwambarira mu bwogero, Ronaldo amusangamo amusaba ko baryamana aranga,amufata ku ngufu.Mayorga yavuze ko Ronaldo yamujyanye mu cyumba,amubwira ko yifuza ko baryamana arabyanga ndetse agerageza kwirwanaho gusa biranga amufata ku ngufu.

Mayorga yavuze ko mu mwaka wa 2010 Ronaldo yamwegereye amuha akayabo k’ibihumbi 287 by’amapawundi kugira ngo aceceke ntazagire uwo abwira ko yamufashe ku ngufu,gusa yahungabanyijwe n’ibyo yakorewe ariyo mpamvu yabishyize ku karubanda.Uyu mugore yashyize hanze amafoto ari kumwe na Cristiano Ronaldo mu kabyiniro ko mu mujyi wa Las Vegas ,bahuje urugwiro cyane ndetse byavuzwe ko uhagarariye Ronaldo mu mategeko yavuze ko baryamanye bombi babyumvikanyeho.

Hamisa Mobetto yahishuye imyaka ye ,benshi baratungurwa.

By Jean Claude HARERIMANA

Umunyamideli Hamisa Mobetto ukomeye cyane hariya mugihugu cya Tanzania akaba n’Umwe mu bagore babyaranye na Diamond Platnumz kuri ubu bafitanye umwana umwe w’Umuhungu witwa Dylan yongeye kuvugisha benshi mu bafana be ubwo yahishuraga imyaka yari afite atangira gukundana na Diamond, ibintu byatumye benshi bemeza ko uyu mugore yaba yarabeshye imyaka ye y’amavuko afite ubu.


Hamisa Mobetto n’Ubwishongozi bwinshi cyane yakomeje kwihenura kuri Zari Hassan amushinja ko ashaje ndetse akamwumvisha ko we akiri muto dore ko yamubwiraga ko we afite imyaka 22 gusa y’Amavuko.Mukiganiro Hamisa mobetto yagiranye n’Umunyamakuru witwa Willy M Tuva yakomoje ku rukundo rwe na Diamond Platnumz aho avuga ko iki cyamamare muri muzika ya Tanzaniya ndetse no mu karere k’Africa y’Uburasirazuba yatangiye ku mutereta afite imyaka 16 y’Amavuko gusa.

Yagize ati :“Nari nkiga mu mashuri y’isumbuye , icyo gihe nari ngeze mu mwaka wa kabiri, nari mfite imyaka nka 16 cyangwa 17, Diamond nibwo yatangiye kujya amvugisha , akanyitaho ndetse akampa ubushobozi bwo kuba nakwigurira ibintu bitandukanye birimo telephone n’Ibindi. Nanjye mwizeza kujya mwita inshuti y’ibihe byose.”


Nyuma yo gutangaza aya magambo benshi bahise batangira kubara imyaka Hamisa ashobora kuba afite basanga arengeje imyaka 25 dore ko uyu mugore yakunze guhamya kenshi ko amaze imyaka 10 akundana na Diamond.Mu minsi yashize nibwo Hamisa Mobetto yashinjwaga amarozi ubwo byavugwaga ko ashaka kuroga Diamond Platnumz ngo arusheho ku mukunda. Hamisa abajijwe ibi yatangaje ko iryo jwi ryumvikanye rivuga uburozi koko yariwe ariko anabisabira imbabazi.

Nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo ye ‘Mukobwa Mwiza’, umuhanzi Emma Mucyo yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo na Queen Cha

By Jules Didier

Umuhanzi Emma Mucyo wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera ubuhanga yagaragaje mu miririmbire ye kuri ubu yamaze gutangaza ko yifuza gukorana indirimbo na Queen Cha, umwe mu bahanzikazi bakomeye cyane hano mu Rwanda. Ni nyuma yuko uyu muhanzi amaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye yise “Mukobwa Mwiza” ikomeje kugenda ishimisha abantu benshi bitewe n’ubuhanga yakoranywe.

Umuhanzi Emma Mucyo

Mu kiganiro kirambuye YEGOB yagiranye n’umuhanzi Emma Mucyo yadutangarije ko yifuza gukomeza gukora umuziki we no gufatanya n’abandi bahanzi bagenzi be guteza umuziki nyarwanda imbere. Abajijwe impamvu yavuze ko yifuza kuzakorana indirimbo na Queen Cha, umuhanzi Emma Mucyo yadusubije mu magambo agira ati: “Kuva na kera umuhanzikazi Queen Cha naramukundaga ndetse nkanakunda imiririmbire ye kuri ubu niwe muhanzi mfata nk’ikitegererezo kuri njyewe ni nayo mpamvu nyamukuru nanjye ubu nifuza kuzakorana indirimbo nawe ndetse nkaba nizeye ko nzabigeraho”.

Umuhanzi Emma Mucyo
Umuhanzi Emma Mucyo
Umuhanzi Emma Mucyo

Mu gusoza, umuhanzi Emma Mucyo yagize ibyo asaba abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange mu magambo agira ati: “ibyo nasaba abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange ni ugukomeza kunshyigikira bumva banatunga ibihangano byanjye ndetse banabisangiza inshuti zabo kandi nanjye mbijeje ko ntazabatenguha. Nzakomeza kubakorera umuziki w’umwimerere. Murakoze”.

❌