WebRwanda.com

πŸ”’
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayISIMBI.RW

CAF CL: Igitego cyo hanze gitumye Rayon Sports isezererwa mu mikino nyafurika

By Canisius Kagabo

Rayon Sports isezerewe muri CAF Champions League itabashije kugera mu ijonjora rya mbere, ni nyuma yo gukurwamo na Al Hilal banganya 1-1 mu mikino yombi, Al Hilal yakomeje kubera igitego cyo hanze yatsinze i Kigali.

Nyuma yo kunganya 1-1 mu Rwanda, uyu munsi muri Suadani habaye umukino wo kwishyura w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League maze umukino urangira ari 0-0, igitego Rayon Sports yatsindiwe mu Rwanda gihita kiyikuramo.

Rayon Sports kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro byasabaga gutsinda cyangwa kunganya biri hejuru y'igitego 1.

Umutoza Kayiranga yari yahisemo ko myugariro Hussein Habimana atangira akina mu kibuga hagati, Iragire Saidi afatanya na Rugwiro mu bwugarizi.

Mu gice cya mbere Rayon Sports ntiyasatiriye cyane nta mahirwe menshi y'ibitego yabonye, bitandukanye na Al Hilal yo yasatiriye cyane ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports n'umunyezamu Kimenyi babyitwaramo neza.

Ku munota wa 29, Kayiranga byabaye ngombwa ko akora impinduka zitateguwe aho Rugwiro yagize ikibazo cy'imvune asimburwa na Mugisha Gilbert, byahise bituma Habimana asubira inyuma mu bwugarizi. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri nabi kuko nabwo yahise ikora impinduka itateguye ku munota wa 53, Kakule Mugheni Fabrice yavuyemo kubera imvune hinjiramo Nizeyimana Mirafa

Ku munota wa 70 Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma havamo Iranzi Jean Claude hinjiramo Ciiza Hussein Mugabo.

Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego ariko umukino urangira ari 0-0, biba 1-1, Rayon Sports ihita isezererwa bitewe n'uko Al Hilal yabashije gutsinda igitego cyo hanze.

Biteganyijwe ko igice cya mbere cy'abakinnyi bari bahuguruke muri Sudani saa saba z'ijoro, ikindi gice gihaguruke saa cyenda mu gihe abandi bazahaguruka ejo saa tanu za manywa.

AMAFOTO: Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma, 11 bashobora kubanza mu kibuga

By Canisius Kagabo

Ikipe ya Ryon Sports yaraye ikoreye imyitozo ku kibuga cya Al Hilal Stadium kiri bwakire uyu mukino wo kwishyura iyi kipe iri bukine Al Hilal muri CAF Champions League.

Uyu munsi ku isaha ya saa 19:30' za Kigali, Rayon Sports iramanuka mu kibuga ikina umukino wo kwishyura w'ijonjora ry'ibanze mu mikino nyafurika ya CAF Champions League na Al Hilal yo muri Sudani.

Umukino ubanza wabereye i Kigali, amakipe yombi yanganyije 1-1, bikaba bisaba Rayon Sports gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

Ikipe ya Rayon Sports ubu irabarizwa muri Sudani aho yagiye gukina umukino wo kwishyura, ikaba yaraye ikoze imyito ya nyuma ku kibuga cya Al Hilal Stadium ari nacyo iri bukinireho uyu munsi.

Abakinnyi bose uko bahagurutse mu Rwanda bose bameze neza, nta n'umwe ufite ikibazo nkuko amakuru avayo abyemeza.

Ku bakinnyi bashobora kubanza mu kibuga, Habimana Hussein usanzwe ari myugariro, uyu munsi ashobora kuza gukinishwa hagati mu kibuga afatanya na Kakule Mugheni Fabrice.

Izindi mpinduka zishobora kuba ugereranyije n'ababanjemo ku mukino ubanza, ni uko Amran ashobora kuza guha umwanya Nizeyimana Mirafa, mu gihe Iragire Saidi na we ari buze kuba afatanya na Rugwiro mu bwugarizi.

Dore 11 bashobora kuza kwitabazwa kuri uyu mukino

Kimenyi Yves, Rutanga Eric Β©, Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Iradukunda Eric Radu, Kakule Mugheni Fabrice, Habimana Hussein, Nizeyimana Mirafa, Iranzi Jean Claude, Jules Ulimengu na Michael Sarpong

Hussein araba afatanya na Kakule mu kibuga hagati
Kayiranga Jean Baptiste aganiriza abakinnyi
Mirafa(uri hagati) ashobora kuza kwitabazwa nka nimero 6 akina imbere ya ba myugariro

AMAFOTO: Uhagarariye u Rwanda muri Sudani yasuye Rayon Sports abasaba intsinzi

By Canisius Kagabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, uhagarariye inyungu z'u Rwanda muri Sudani, Major Shyaka Ismael Kajugiro, yasuye ikipe ya Rayon Sports aho yayibukije ko bagomba kwibuka ko u Rwanda ari igihugu gikomeye muri byose.

Iyi kipe iri muri iki gihugu guhera ejo aho yagiye gukina umukino wo kwishyura w'ijonjora ry'ibanze na Al Hilal muri CAF Champions League, umukino ubanza uteganyijwe ku munsi w'ejo ku Cyumweru.

Mu butuma yahaye aba bakinnyi, Major Shyaka Ismael Kajugiro, yababwiye ko bagomba kwibuka ko u Rwanda rukomeye muri byose, bityo ko nta kosa na rimwe bagomba gukora ryatuma batsindwa.

Perezida wa Rayon Sports Sadate(Ibumoso), Major Shayaka Ismael(hagati) na Christine uhagarariye FERWAFA(iburyo)

Yagize ati"ubutumwa tubahaye ni uko bagomba gukomeza kuduhesha umwanya dusanzweho, kuko barabizi ko turi igihugu gikomeye muri byose, tukaba twababwiraga ko turi kumwe nabo, turabashyigikiye, barashyigikiwe, twabasabaga ko bakora iyo bwabaga bagahesha igihugu cyacu ishema nk'uko ari byo byabahagurukije."

Akurikije uko yabonye abakinnyi ba Rayon Sports, ngo nta kabuza bazasezerera iyi kipe kuko bafite imbaraga ndetse na morale yabo iri hejuru.

Yakomeje amara impungenge abanyarwanda bakekaga ko iyi kipe ishobora guhura n'ikibazo cy'umutekano mucye.

Yagize ati"Nabamara impungenge mbabwira ko nta kibazo cy'umutekano mucye bashobora guhura nacyo hano muri Sudani, ibyo mwasomye mu binyamakuru hari ibindi bintu birimo bibera hano cyane cyane navuga ko ari ibya politiki, abari bafite ibyo batumvikanagaho muri politiki yabo nabo baricaraga bakavuana, ntabwo byari ibibazo byari kubuza abajya muri Stade ngo bakine, abahaha batajya mu masoko ngo bahahe."

Abakinnyi bose bameze neza

Umuvugizi w'ikipe ya Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza, avuga ko bashimira cyane Ambasade y'u Rwanda muri iki gihugu kuko yababaye hafi kuva bahageze kugeza uyu munsi, ndetse yemeje ko ibyo babasabye batazabatenguha biteguye gusezerera iyi kipe.

Yagize ati"ubuyobozi bw'Ambasade y'u Rwanda muri Sudani bwadusuye, bari baje kuduha ikaze mu gihugu, kutumara impungenge zigendanye n'umutekano twari twagize mbere yo kuza, ikindi kandi iyo abayobozi nk'aba basuye abakinnyi hari icyo byongera ku bakinnyi, bituma morale izamuka, uhagarariye igihugu cyacu hano yibukije abakinnyi ko u Rwanda ari izina rikomeye, abibutsa uko abanyarwanda bitwara hanze, tukaba twamwereye ko tugomba guhesha ishema u Rwanda. Kuva twagera hano bakomeje kutwitaho kandi ku buryo bugaragara, ibyo badufashije natwe tuzagerageza kubigaragaza mu kibuga"

Kimenyi Yves na Rutanga akanyamuneza kari kose mu maso

Yakomeje avuga ko perezida w'iyi kipe yibukije abakinnyi ari ikipe ikomeye ko bagomba gukora ibishoboka byose bagatsinda Al Hilal, cyane ko mu bakinnyi bajyanye n'ikipe nta n'umwe ufite ikibazo cy'imvune bose bameze neza.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku munsi w'ejo tariki ya 25 Kanama 2019 saa 19:30' z'i Kigali mu Rwanda. Rayon Sports ikaba isabwa gutsinda uyu mukino cyangwa kunganya biri hejuru y'igitego 1 kugira ngo igere mu ijonjora rikurikiyeho, ni nyuma yo kunganya 1-1 i Kigali.

Uhagarariye inyungu z'u Rwanda muri Sudani, Major Shyaka Ismael Kajugiro, yasabye abakinnyi kuzirikana ko u Rwanda ari igihugu gikomeye muri byose
Mukangoboka Christine usanzwe ashinzwe iterambere ry'umupira w'abagore, ni we wagiye ahagarariye FERWAFA
Nizeyimana Mirafa atuje akurikirana ibiganiro
Myugariro Rugwiro Herve avuga uko biteguye nk'abakinnyi
Micheal Sarpong watsinze igitego batsindiye i Kigali, ni umwe mubitezwe ejo
Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yasabye abakinnyi kwibuka ko Rayon Sports ari ikipe ikomeye
Jules Ulimwengu na we ni umwe mu bo Rayon Sports izaba igenderaho
Amran Nshimiyimana uzaba ukina hagati mu kibuga
Nk'ibisanzwe ahantu Nyandwi Sadam ari nta guhisha amenyo, ni umwe mu basore bongerera morale bagenzi be
Irambona Eric Gisa(ibumoso), Iragire Saidi(hagati) na Ciiza Hussein Mugabo(iburyo)

Young Grace yahaye isezerano umwana yabyaye

By Our Reporter

Nyuma yo kwibaruka imfura ye y'umukobwa, umuraperikazi Young Grace yabwiye umwana we ko azamukunda, azamutetesha akanamutonesha, amusezeranya ko nta kintu na kimwe azigera amuburana.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu mu bitaro bya Gisenyi, ni bwo Young Grace yibarutse imfura ye y'umukobwa Diamante.

Uyu muhanzikazi abinyujije mu ndirimbo yahimbiye umwana we yise Diamante, yibazaga uko azaba asa n'igihe azazira, mbese afite amatsiko menshi yo kumubona.

Akimubona, yahise amuha isezerano ryo kutazagira ikintu na kimwe amuburana, ni mu butumwa yashyize kuri Insatgram ye.

Yagize ati"Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 24/08/2019 i saa kumi n'iminota ine z'igitondo, Usumba byose ampaye umwana mwiza w'umukobwa 'DIAMANTE' Icyubahiro ni cyawe Mana. Nguhaye ikaze mfura yanjye @diamant_ya_mama nzagukunda, nzagutetesha, nzagutonesha, ntacyo uzamburana iryo ni isezerano nguhaye! NGAGUKUNDA."

Ubutumwa Young Grace yashyize kuri Instagram

Muri Werurwe 2019 ni bwo young Grace yahishuye ko atwite ndetse ko ari mu byishimo by'uko agiye kuba umubyeyi, ni inda yatewe na Hubert Rwabuhihi [Pique] wari umukunzi we bakaza gutandukana

Ikiganza cya Diamante gifashe urutoki rwa nyina
Nyuma y'amezi 9, Young Grace yibarutse

Umuraperikazi Young Grace yibarutse imfura ye 'Diamante'

By Canisius Kagabo

Umuraperikazi nyarwanda, Abayizera Grace wamenyekanye nka Young Grace yibarutse imfura ye y'umukobwa yamaze guha izina rya Diamante.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2019, ni bwo amakuru yo kwibaruka kwa Young Grace yamenyekanye.

Nyuma y'amezi 9 ategerejwe n'amatsiko menshi, uyu munsi Diamante yavutse aho yavukiye mu bitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu nk'uko Isimbi yabihamirijwe n'umwe mu nshuti za hafi za Young Grace.

Young Grace akaba yibarutse imfura ye na Rwabuhihi Hubert wahoze ari umukunzi we yaranamwambitse impeta amusaba ko bazabana ariko bakaba batandukanye.

Diamante, imfura ya Young Grace avutse mu gihe mu minsi ishize nyina ari we Young Grace yamuhimbiye indirimbo yise 'Diamante', aho aba avuga ko amutegereje n'amatsiko menshi, yibaza uko azaba ameze.

Young yamaze kwibaruka imfura ye

Reba hano indirimbo Diamante ya Young Grace

Sarpong yavuze ba myugariro beza b'abanyarwanda yemera

By Our Reporter

Rutahizamu w'umunya- Ghana ukinira ikipe ya Rayon Sports, Michael Sarpong, yavuze ko muri ba myugariro b'abanyarwanda beza yemera ari Rwatubyaye Abdul na Mutsinzi Ange.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'abakunzi be ku rubuga rwa Instagram mbere yo guhaguruka berekeza muri Sudani gukina na Al Hilal muri CAF Champions League.

Iki kiganiro kibanze ku bibazo by'amatsiko abantu baba bafite kuri uyu rutahizamu, aho na we yagiye ahishura bimwe na bimwe.

Michael Sarpong ubwo yari abajijwe n'umwe mu bafana be ba myugariro beza babiri b'abanyarwanda yavuze ko ari Rwatubyaye Abdul na Mutsinzi Ange Jimmy(bakinanye muri Rayon Sports), n'aho umutoza mwiza wamutoje akaba Robertinho.

Mutsinzi Ange usigaye ukina muri APR FC ni umwe muri ba myugariro yemera
Rwatubyaye Abdul we asigaye akina muri Amerika

Uyu musore kandi yahishuye ko bimwe mu bihe byiza yagize muri Rayon Sports atazibagirwa ari penaliti yatsinze APR FC mu mwaka ushize w'imikino.

Ubwo yari abajijwe umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Cristano yagize ati"Machael Sarpong."

Mu ndyo nyarwanda ngo akunda ibijumba n'inkoko.

Ngo afite inzozi zo kuzakinira imwe mu makipe akomeye ku Isi nka Manchester United cyangwa Real Madrid.

AMAFOTO: Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere muri Sudani idafite Sarpong na Rugwiro

By Canisius Kagabo

Ikipe ya Rayon Sports yaraye ikoze imyotozo ya mbere mu gihugu cya Sudani yitegura umukino wo kwishyura na Al Hilal, iyi kipe ikaba yakoze imyitozo itari kumwe na Rugwiro ndetse na Sarpong bitewe n'ikibazo cy'umunaniro.

Nyuma yo guhaguruka mu Rwanda mu rukerera rw'itariki 23 Kanama bari mu bice bitatu berekeza muri Sudani gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League na Al Hilal, ikipe yose yagezeyo ejo kuwa Gatanu.

Bamwe bahagurutse banyura Entebbe muri Uganda, bakomeza Addis Ababa muri Ethiopia bahita berekeza Khartoum muri Sudani.

Abandi banyuze Nairobi muri Kenya, Addis Ababa, Khartoum ni mu gihe igice cya gaatu cyo cyanyuze Addis Ababa gihita kereza Sudani.

Kubera ikibazo cy'indege, byabaye ngombwa ko bamwe mu batoza basigara, ari bo; Kalyesubura Hannington utoza abanyezamu na Djamal Mwiseneza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi.

Iyi kipe ikaba yarakoze imyitozo ku munsi w'ejo ni mugoroba, mu bakinnyi 19 yajyanye 17 ni bo bakoze imyitozo gusa.

Nk'uko umuvugizi w'iyi kipe Jean Paul Nkurunziza yabibwiye Isimbi, abakinnyi batakoze ni myugariro Herve na rutahizamu Michael Sarpong bitewe n'ikibazo cy'umunaniro.

Biteganyijwe ko uyu munsi ari bwo Rayon Sports ikorera imyitozo ku kibuga cya Al Hilal Stadium kizakira umukino ku munsi w'ejo.

Rayon Sports ikaba isabwa gutsinda uyu mu mukino kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikiyeho, ni mu gihe umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 1-1.

Umutoza Kayiranga Jean Baptiste
Abatkinnyi bakora imyitozo yo guhana hana bakoresheje amaboko
Sarpong na Herve bakurikiranye imyitozo bari muri Stade
Iranzi na Rutanga mu myitozo yo kugorora imikaya
Kimenyi Yves, ntagihindutse ni we uzaba uri mu izamu rya Rayon Sports
Perezida wa Rayon Sports, Sadate na we yakurikiranye imyitozo
Bakoze n'imyitozo ya gukina hagati yabo bakora kuri ballon

Impinduka ku mukino w'u Rwanda na Seychelles

By Canisius Kagabo

Umukino w'ijonjora ry'ibanze mu gushaka itike y'igiko,be cy'Isi cya 2022, wagombaga guhuza u Rwanda na Seychelles tariki ya 2 Nzeri wimuriwe tariki ya 5 Nzeri.

Byari biteganyijwe ko tariki ya 2 Nzeri 2019 ari bwo u Rwanda ruzakina na Seycelles umukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze mu gushaka itite y'igikombe cy'Isi, ukabera muri Seychelles mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 10 Nzeri.

Nk'uko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryabitangaje, uyu mukino ubanza uzabera Seychelles nk'ibisanzwe ariko ube tariki ya 5 Nzeri, mu gihe uwo kwishyura nta mpinduka zabaye uzaba tariki ya 10 Nzeri ubere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa 18:00'.

Iri jonjora ry'ibanze rikaba rigiye guhuza amakipe 28 ya nyuma muri Afurika ku rutonde rwa FIFA, aha hazavamo 14 aho azahita yiyunga kuri 26 ya mbere abe 40 hakorwemo amatsinda 10, buri tsinda rizazamukamo ikipe 1 abe amakipe 10 ahure hagati yayo habonekemo 5 ari nayo azabona itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 cyizabera muri Qatar.

The Ben na Meddy bahataniye igihembo gikomeye muri Amerika

By Our Reporter

Abahanzi babiri b'abanyarwanda bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, The Ben na Meddy bari ku rutonde rw'abahanzi bahataniye ibihembo by'umuhanzi mwiza w'umunyafurika muri USA 'African Entertainment Awards USA'.

Ibi bihembo byatangiye muri 2015, bihabwa umuhanzi w'umunyafurika wakoze neza kurusha abandi. Aba yarakoze indirimbo zigakundwa muri Amerika.

Imwe mu ntego abategura ibi bihembo baba bafite ni uguteza imbere umuziki wa Afurika ukarushaho kumenyekana ku Isi no kuzamura impano z'abahanzi nyafurika

Abanyarwanda babiri, Meddy na The Ben na bo bisanze ku rutonde rw'abahanzi bahataniye ibi bihembo, bakaba bahanganye n'abandi bahanzi bo muri aka karere ka Afurika y'Iburasirazuba ndetse na Afurika yose muri rusange.

Aba bahanzi bakaba bahataniye igihembo cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka β€˜Best Male Artist'.

Abo bahanzi ni; Meddy, The Ben, Omary Faraji Nyembo [Ommy Dimpoz] wo muri Tanzania, Eddy Kenzo wo muri Uganda, Nthumwi Piksy wo muri Malawi, Harmonize wo muri Tanzania, Rayvanny wo muri Tanzania, Jose Chameleone wo muri Uganda na OC Osilliation wo muri Zambia.

Muri ibi bihembo bahaba harimo n'ibindi byiciro bitandukanye, nk'indirimbo nziza y'umwaka, umuraperi mwiza, umu Dj mwiza, umunyamideli mwiza n'ibindi.

Kuri iyi nshuro biteganyijwe ko bizaba tariki ya 19 Ukwakira 2019, bikazabera muri Leta ya New York mu gace ka New Jersey Connecticut.

The Ben na Meddy ku rutonde rw'abahanzi bahataniye ibihembo muri African Entertainment Awards USA

VIDEO: Ndimbati yavuze ikintu ahora yicuza mu buzima bwe

By Our Reporter

Uwihoreye Moustapha uzwi nka Ndimbati muri sinema nyarwanda, yereuye ko ahora yicuza kuba yaratengushye se wahoraga amuhatira gukunda ishuri ariko ntabyiteho.

Aganira na Isimbi, yavuze ko mu buzima umuntu aba yicuza ibintu byinshi ariko we icyo yicuza ari kimwe cyo kuba yaratengushye umubyeyi we.

Yagize ati"icyo nicuza kirahari, papa yakundaga umwana wiga kuko yabaga afite ishyaka ry'uko nakwiga nkarangiza amashuri, ndetse icyo gihe yajyaga ambwira ko nakwiga nkaminuza nkazaba umuyobozi ariko njye ntabwo nigeze mbiha agaciro. Ntabwo nabihaye agaciro, numvaga ntabihaye agaciro nk'uko papa yajyaga abinshishikariza ko nakagombye kwiga ariko njye nkumva gushaka amafaranga ari byo biri imbere."

Uyu mugabo amaze kumenyerwa muri sinema nyarwanda aho akina muri filimi zitandukanye, nka filimi y'uruhererekane ya City Maid inyura kuri televiziyo Rwanda akina yitwa Deao, filimi nto y'urwenya ya Papa Sava ari naho akina yitwa Ndimbati n'izindi.

Reba hano ikiganiro kirambuye na Ndimbati yatangiyemo ubuhamya bukomeye

AS Kigalli isezereye KMC muri CAF Confederations Cup

By Canisius Kagabo

Ikipe ya AS Kigali igeze mu ijonjora rya mbere rya CAF confederations Cup nyuma yo gusezerera KMC yo muri Tanzania ku giteranyo cy'ibitego 2-1.

Tombora y'ijonjora ry'ibanze ry'uko amakipe azahura mu mikino nyafurika ya Confederations Cup, yasize ikipe ya AS Kigali yo mu Rwanda itomboye KMC yo muri Tanzania.

Umukino ubanza wabereye i Kigali kuri Stade Regional ya Nyamirambo, maze amakipe yombi anganya ubusa ku busa, akaba yagombaga gukiranurwa n'umukino wo kwishyura.

Umukino wo kwishyura ukaba wabaye uyu munsi mu mujyi wa Dar es Salaam, ku kibuga cya Uwanja wa Taifa warangiye ku ntsinzi ya AS Kigali y'ibitego 2-1.

AS Kigali yari yavuye mu Rwanda ifite intego yo gusezerera KMC, yatangiye umukino isatira ishaka igitego, ndetse iba yanakibonye hakiri kare gusa Benedata Janvier ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe yabonye.

Ku munota wa 29 Kalisa Rachid yaboneye AS Kigali igitego cya mbere ku ishoti yatereye inyuma gato y'urubuga rw'amahina ku mupira yari ahawe na Ssentongo Farouk.

Ku burangare bwa ba myugariro bwa KMC, Nsabimana Eric Zidane yatsindiye AS Kigali igitego cya kabiri nyuma yo kwisanga asigaranye n'umunyezamu Kaseja ku munota wa 63.

KMC yaje gutsinda igitego cy'impozamarira ku munota wa 87 gitsinzwe na Yussf Ndikumana kuri penaliti nyuma y'uko Songayingabo Shaffy yakoze umupira mu rubuga rw'amahina, maze umukino urangira ari 2-1.

Ibi byari bivuze ko ikipe ya AS Kigali ibonye itike yo kujya mu cyiciro gikurikiyeho isezereye KMC ku bitego 2-1, ikaba izahura n'ikipe izarokoka hagati ya Proline yo muri Uganda na Masters Security yo muri Malawi mu mukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2019, uzabera muri Malawi aho mu mukino ubanza Proline yatsinze Masters Security 3-0.

Ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi, rutahizamu wanditse amateka muri Rayon Sports amaze gusinyira Bugesera FC

By Canisius Kagabo

Rutahizamu w'umurundi, Shabani Hussein Thcabalala wanyuze mu ikipe ya Rayon Sports akanayifasha cyane mu mikino nyafurika, yamaze gusinya amasezerano y'umwaka umwe mu ikipe ya Bugesera FC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo uyu musore wakiniye Rayon Sports, akayifasha kugera mu matsinda y'imikino nyafurika, yasinyiye Bugesera FC bamusanze ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi ku Kanyaru.

Umunyamabanga w'ikipe ya Buesera FC, Sam Karenzi yemereye Isimbi.rw ko bamaze gusinyisha uyu mukinnyi bamusanze ku Kanyaru.

Yagize ati"Yasinye umwaka umwe ushobora kongerwa, tuzayongera mu kwa Mbere, aho yarari yasabye ko basesa amasezerano bitewe n'impinduka bashakaga gukora ku masezerano ye, ni byo twamusinyishirije ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi ku Kanyaru, twari dufite amakuru ko hari indi kipe ishaka kumudutwara ni yo mpamvu."

Bivugwa ko ikipe ya AS Kigali na Kiyovu Sports nazo zarimo zisunika kugira ngo zirebe ko zakwegukana uyu rutahizamu wari wamaze gusesa amasezerano na Ethiopian Coffee SC yo muri Ethiopia.

Shabani Hussein Tchabalala, yinjiye muri Rayon Sports muri Mutarama 2018 ayisinyiye amezi 6, yari avuye mu ikipe y'Amagaju, muri Kamena 2018 yaje gutandukana n'iyi kipe yerekeza muri Baroka FC yo muri Afurika y'Epfo nayo baza gutandukana ahita yerekeza muri Ethiopian Coffee yo muri Ethiopia.

Mu mezi 6 yamaze muri iyi kipe ya Rayon Sports, yarayifashije cyane
Ari kumwe n'umunyamabanga w'iyi kipe, Tchabala yasinye umwaka umwe muri Bugsera FC

Umuhanzi Christopher yinjriwe n'umutekamutwe

By Our Reporter

Umuhanzi nyarwanda mu njyana ya RnB, Muneza Christopher wamenyekanye nka Christopher, araburira abantu kwitondera umuntu urimo kubandikira akoresheje Facebook mu izina rye abakaba amafaranga kuko atari we.

Uyu muhanzi avuga ko yiyitiriwe n'umuntu ataramenya, yagiye kuri Facebook afungura konti mu mazina ye ya 'Topher Muneza' asanzwe akoresha ku mbunga nkoranyambaga.

Abinyijuje ku rukuta rwe rwa Instagram, Christopher yasabye abantu kwitondera uwo muntu kuko atari we.

Yakomeje aburira abantu ko hatagira n'umwe umwoherereza amafaranga kuko ari umutekamutwe.

Yagize ati"Iyi Facebook account si iyanjye. Uyu muntu ari kubandinkira akabasaba amafaranga, ntimukore ikosa ryo kuyamuha. Turacyamukurikirana. Murakoze."

Uyu muhanzi yitabaje inzego zibishinzwe ngo zikurikirane uyu muntu wamwiyitiriye abe yabiryozwa.

Mu minsi yashize ni bwo na none kuri Facebook haje umuntu yiyitirira Butera Knowless amenyesha abantu ko Buravuna afite igitaramo, yatanze nimero(yise iya Buravani) ngo ushaka kumenya byinshi ko yamwibariza, abantu benshi baramuhamagaye ndetse na we atangira kujya abaka amafaranga.

Ubutumwa Christopher yanyujije kuri Instagram ye

Umukunzi wa Diamond, Tanasha yavuze umubare w'abagabo yateretanye na bo

By Our Reporter

Umuhanzikazi, umunyamakurukazi akaba n'umukunzi w'umuhanzi wo muri Tanaznia, Diamond Platnumz yavuze ko atigeze aterwa ubwoba no kuba Diamond yarakundanye n'abakobwa benshi kuko na we mbere yo gukundana na Diamond yahuye n'abagabo 3.

Tanasha yavuze umubare w'aba bagabo bakundanye mbere ya Diamond abinyujije ku mbuga nkoranyambaga asubiza bimwe mu bibazo by'abafana be aho yavugaga ko adashobora gucira urubanza Diamond bitewe n'amateka ye mu gihe cyose yuzuza inshingano ze, cyane ko na we mu minsi yashize yari afite abakunzi mbere yo kumenyana na Diamond.

Yagize atI"buri muntu agira amateka ye n'abakunzi b'ahahise, nanjye mbere yo kumenyana na Diamond(Mondi), nari mfite abakunzi. Nibyo, nari mfite batatu mbere yo guhura nawe. Ukuri sinshobora kumucira urubanza bitewe n'ahahise he. Njye ndeba umuntu uko ameze uyu munsi, niba anyitaho nta kibazo kirimo."

Tanasha Donna akaba yavuze ko yumva yifuza kubyarira Diamond abana benshi, ngo nyuma yo kubyara umwane we wa mbere muri uku kwezi, ateganya ko bazabyara undi hagati y'imyaka 5 n'7.

Tanasha ari hafi kwibaruka umwana we na Diamond

Njyewe nabyumvishe numva binteye ubwoba kuko ntibisanzwe - Kimenyi Yves

By Canisius Kagabo

Umunyezamu w'ikipe ya Rayon Sports, Kimenyi Yves avuga ko yatunguwe n'agahimbazamushyi bashyiriweho mu gihe cyose baba bashije gusezerera ikipe ya Al Hilal, ngo byamukanze abanza kugira ngo ubuyobozi bwibeshye.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda berekeza muri Sudani y'Epfo gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League na Al Hilal, ubuyobozi bw'iyi kipe bwaganiriye n'abakinnyi maze bashyiriwaho agahimbazamusyi ko hejuru cyane.

Umukino ubanza wabereye i Kigali amakipe yombi yanganyije 1-1, kugira ngo Rayon Sports ikonmeze birayisaba gutsinda uyu mukino, aba bakinnyi bari basanzwe bahabwa ibihumbi 25 ku mukino batsinze, ubuyobozi bwababwiye ko nibatsinda baza guhabwa ibihumbi 400 by'amafaranga y'u Rwanda kuri buri mukinnyi.

Aganira n'ikinyamakuru Isimbi mbere yo guhaguruka berekeza muri Sudani, Kimenyi Yves yavuze ko yatunguwe n'amafaranga bashyiriweho.

Yagize ati"Twiteguye neza cyane, buri mukinnyi ameze neza nta kibazo twiteguye kuyisezerera. Ubuyobozi bwadusabye ko tugomba gukora ibishoboka byose tugakuramo Al Hilal, nabo hari ibyo batwemereye, gusa njyewe nabyumvishe bintera ubwoba, byantunguye kuko agahimbazamusyi kari hejuru cyane, ni ubwa mbere nabyumva."

Yakomeje avuga ko bidashobora kubashyira ku gitutu ngo babe bakoresha imbaraga badafite kugira ngo begukane ayo mafaranga bikaba byanabakura mu mukino.

Yagize ati"oya nta kibazo byateza kuko Rayon Sports ifite abakinnyi bakuru bafite ubunararibonye, ntabwo rero nkeka ko byazadukoraho."

Umukino wo kwishyura wa Rayon Sports na Al Hilal uteganyijwe ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2019 i Khartoum muri Sudani.

Kimenyi Yves ubwo yari ku kibuga cy'indege mbere yo kwerekeza muri Sudani

AMAFOTO: Rayon Sports yerekeje muri Sudani gukina na Al Hilal

By Canisius Kagabo

Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League, yerekeje muri Sudani gukina umukino wa kwishyura na Al Hilal.

Umukino ubanza w'ijonora ry'ibanze wabereye mu Rwanda, amakipe yombi yanganyije 1-1, Rayon Sports ikba isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikiyeho.

Abakinnyi 19 ni bo umutoza Kayiranga Jean Baptiste yahisemo guhagurukana mu Rwanda aho azakuramo 18 azifashisha ku mukino uzaba ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2019.

Kubera ikibazo cy'indege byabaye ngombwa ko ikipe igenda mu bice bitatu. Bageze ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe saa 22:21' babanza gusuzumwa ko bujuje ibisabwa.

Hari abanyuze Entebbe muri Uganda bagakomeza Addis Ababa muri Ethiopia bakabona kujya Khartoum muri Sudani.

Abandi baranyura Nairobi muri Kenya bakomeze Addis Ababa berekeza muri Sudani.

Hari n'ikindi gice kiri buhaguruke saa 1:45' kerekeza Addis Ababa bahita berekeza Khartoum muri Sudani, aba biteganyijwe ko ari nabo bazagerayo mbere y'abandi saa 10h z'uyu munsi ku wa Gatanu mu gitondo.

Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate ugiye uyoboye ikipe, yavuze ko byanze bikunze bagomba gusezerera iyi kipe kuko mu biganiro bagiranye n'abakinnyi babibemereye, ndetse ngo nabo hari icyo babemereye yirinze gushyira mu itangazamakuru.

Yakomeje avuga ko impungenge bari bafite basaba ko umukino wakurwa muri Sudani kubera impamvu z'umutekano muke ubu ntazo bafite kuko CAF yabijeje ko ariyo izabacungira umutekano.

Umutoza wungirije Alain Kirasa asohoka mu modoka
Kapiteni wa Rayon Sports, Eric Rutanga yasohokanye camera
Rugwiro Herve, umwe mu basore b'ibigango Rayon Sports ifite
Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza(hagati) ari kumwe na Herve Rugwiro(ibumoso), Radu(Iburyo)
Rwarutabura yaherekeje ikipe ayigeza ku kibuga, aha yari kumwe na Nizeyimana Mirafa
Umunyezamu Kimenyi Yves
Umutoza Kayiranga Jean Baptiste
Nizeyimana Mirafa(ibumoso) na Nyandwi Sadam(iburyo) barimo basezera ku bo basize mu Rwanda
Umuganga w'ikipe, Mugemana Charles(ibumoso) na Alain Kirasa(iburyo)
Rutahizamu Michael Sarpong watsinze igitego mu mukino ubanza(ibumoso) yari kumwe na myugairo Habimana Hussein

AMAFOTO: Canisius KAGABO / ISIMBI.RW

AMAFOTO: Ambasaderi w'u Rwanda muri Sudani yasuye Rayon Sports abasaba intsinzi

By Canisius Kagabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Ambasaderi w'u Rwanda muri Sudani, Major Shyaka Ismael Kajugiro, yasuye ikipe ya Rayon Sports aho yayibukije ko bagomba kwibuka ko u Rwanda ari igihugu gikomeye muri byose.

Iyi kipe iri muri iki gihugu guhera ejo aho yagiye gukina umukino wo kwishyura w'ijonjora ry'ibanze na Al Hilal muri CAF Champions League, umukino ubanza uteganyijwe ku munsi w'ejo ku Cyumweru.

Mu butuma yahaye aba bakinnyi Ambasaderi w'u Rwanda muri Sudani, Major Shyaka Ismael Kajugiro, yababwiye ko bagomba kwibuka ko u Rwanda rukomeye muri byose, bityo ko nta kosa na rimwe bagomba gukora ryatuma batsindwa.

Perezida wa Rayon Sports Sadate(Ibumoso), Amabasaderi Major Shayaka Ismael(hagati) na Christine uhagarariye FERWAFA(iburyo)

Yagize ati"ubutumwa tubahaye ni uko bagomba gukomeza kuduhesha umwanya dusanzweho, kuko barabizi ko turi igihugu gikomeye muri byose, tukaba twababwiraga ko turi kumwe nabo, turabashyigikiye, barashyigikiwe, twabasabaga ko bakora iyo bwabaga bagahesha igihugu cyacu ishema nk'uko ari byo byabahagurukije."

Akurikije uko yabonye abakinnyi ba Rayon Sports, ngo nta kabuza bazasezerera iyi kipe kuko bafite imbaraga ndetse na morale yabo iri hejuru.

Yakomeje amara impungenge abanyarwanda bakekaga ko iyi kipe ishobora guhura n'ikibazo cy'umutekano mucye.

Yagize ati"Nabamara impungenge mbabwira ko nta kibazo cy'umutekano mucye bashobora guhura nacyo hano muri Sudani, ibyo mwasomye mu binyamakuru hari ibindi bintu birimo bibera hano cyane cyane navuga ko ari ibya politiki, abari bafite ibyo batumvikanagaho muri politiki yabo nabo baricaraga bakavuana, ntabwo byari ibibazo byari kubuza abajya muri Stade ngo bakine, abahaha batajya mu masoko ngo bahahe."

Abakinnyi bose bameze neza

Umuvugizi w'ikipe ya Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza, avuga ko bashimira cyane Ambasade y'u Rwanda muri iki gihugu kuko yababaye hafi kuva bahageze kugeza uyu munsi, ndetse yemeje ko ibyo babasabye batazabatenguha biteguye gusezerera iyi kipe.

Yagize ati"ubuyobozi bw'Ambasade y'u Rwanda muri Sudani bwadusuye, bari baje kuduha ikaze mu gihugu, kutumara impungenge zigendanye n'umutekano twari twagize mbere yo kuza, ikindi kandi iyo abayobozi nk'aba basuye abakinnyi hari icyo byongera ku bakinnyi, bituma morale izamuka, uhagarariye igihugu cyacu hano yibukije abakinnyi ko u Rwanda ari izina rikomeye, abibutsa uko abanyarwanda bitwara hanze, tukaba twamwereye ko tugomba guhesha ishema u Rwanda. Kuva twagera hano bakomeje kutwitaho kandi ku buryo bugaragara, ibyo badufashije natwe tuzagerageza kubigaragaza mu kibuga"

Kimenyi Yves na Rutanga akanyamuneza kari kose mu maso

Yakomeje avuga ko perezida w'iyi kipe yibukije abakinnyi ari ikipe ikomeye ko bagomba gukora ibishoboka byose bagatsinda Al Hilal, cyane ko mu bakinnyi bajyanye n'ikipe nta n'umwe ufite ikibazo cy'imvune bose bameze neza.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku munsi w'ejo tariki ya 25 Kanama 2019 saa 19:30' z'i Kigali mu Rwanda. Rayon Sports ikaba isabwa gutsinda uyu mukino cyangwa kunganya biri hejuru y'igitego 1 kugira ngo igere mu ijonjora rikurikiyeho, ni nyuma yo kunganya 1-1 i Kigali.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Sudani, Major Shyaka Ismael Kajugiro, yasabye abakinnyi kuzirikana ko u Rwanda ari igihugu gikomeye muri byose