WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Yesterday — August 20th 2019Murakaza neza !

Umugore wo muri Kenya yaciye agahigo ko kumara amasaha menshi atetse

By Nsanzimana Ernest

Maliha yatangiye guteka ku wa Kane tariki 15 Kanama ageza ku Cyumweru tariki 18 saa yine z' igitondo agitetse.

Yatsinze umunya-California, wamaze amasaha 68 n' iminota 30 n' isagonda 1 atetse mu Ukuboza 2018.

Ubwo yaganiraga n' itangazamakuru kuri Kenya Bay Beach Hotel i Mombasa, Maliha amarira y' ibyishimo yamubungaga mu maso kuko yari amaze gutangazwa ko ariwe utsinze.

Yagize ati “Ndashimira Imana, umuryango wanjye, Pwani Oil Company n' undi wese wabigizemo uruhare kugira ngo ngere kuri iyi nsinzi. Nejejwe no kuba umugore wa mbere muri Afurika uhawe iyi title”

Uyu mugore wabyimbye amaguru kubera guhagarara umwanya munini yatetse amoko 400 y' amafunguro atandukanye.

Mu mafunguro yatetse harimo ayo muri Kenya n' ayo ku rwego mpuzamahanga arimo amoko 10 ya pizza. Ibyo yatetse birimo amandazi, biryani, chapati, coconut beans, chicken periperi, githeri, mukimo, ifi yumutse, bacon n' amoko atandukanye y' imitobe.

Ubwo yatangazwaga ko atsinze ntabwo yabashaga kugenda kubera umunaniro. Yagize ati "Buri masaha 12 nafataga akaruhuko k' iminota 30 gusa ndashimira Imana kuba mbigezeho ngiye gufata umwanya uhagije nduhuke”.

Maliha yatangiye kwitoza mu mpera za 2018, ubwo yaherukaga kwitoza muri Kamena uyu mwaka yamaze amasaha 54 atetse.

Umuyobozi wa Pwani Oil Company, Rajul Malde yashimiye uyu mugore avuga ko afite icyizere ko Guinness World Record izafasha uyu mugore agatemberera mu bihugu bitandukanye yerekana inteko zo muri Kenya bigafasha Kenya guteza imbere ubukerarugendo.

Mu byumweru bibi biri imbere nibwo Guinness world records izatangaza bidasubirwaho ko uyu mugore wo muri Kenya ariwe waciye agahigo ko kumara igihe kirekire atetse imaze gusuzuma amashusho camera zafashe uyu mugore atetse.

Uyu mugore niyandikwa muri iki gitabo azaba asanzemo abandi Banyakenya basiganwa ku maguru barimo Tegla Lorupe, Paul Tergat, Daniel Komen na Samuel Wanjiru.

Dail nation yatangaje ko undi Munyakenya wanditswe muri iki gitabo cy' abanyaduhigo ni Joseph Love, 1992 yakamye inka 30 mu masaha 24 akoreshe amaboko.

Muri Mata 2018, Maliha nabwo yari yemerewe kwitabira iri rushanwa ariko ntabwo yabashije kuryitabira mu Ukuboza 2018 kuko atari yakabonye amafaranga yamufasha kugura ibikoresho.

Kugira ngo abashe kubigeraho yafashijwe na cameraman wamufashe video yacaga kuri youtube Live, akanamufotora amafoto, hari abamuhaye amafu yo kwifashisha n' ibindi.

Mashami Vincent yagiriwe icyizere ngo akomeze atoze Amavubi

By Nsanzimana Ernest

Ishyirahamwe ry' umupira w' amaguru mu Rwanda rwatangaje ko Mashami Vincent yongereye amasezerano y' umwaka umwe.

Abatoza babanje gutekerezwaho, harimo Umwongereza Stephen Constantine wigeze gutoza Amavubi mu myaka yashize, ariko ntiyaza kwemezwa.

Umutoza Mashami Vincent ubu afite inshingano zo gutegura Amavubi afite imikino itandatu muri uyu mwaka, aho uwa mbere ubura ibyumweru bibiri gusa ukaba.

Iyi ni imikino Amavubi afite mu minsi iri imbere

Gushaka itike y'igikombe cy'isi

02/09/2019: Seychelles vs Rwanda
09/09/2019: Rwanda vs Seychelles

Gushaka itike ya CHAN

20/09/2019: Ethiopia vs Rwanda

18/10/2019: Rwanda vs Ethiopia

Gushaka itike ya CAN 2021

11/11/2019: Mozambique vs Rwanda

19/11/2019: Rwanda vs Cameroun

Muri Kanama 2018 nibwo Mashami Vincent yagizwe umutoza w' Amavub.

U Rwanda na Uganda byateguriwe amasezerano y' ubwumvikane

By Nsanzimana Ernest

Aya masezerano azaganirwaho na Perezida w' u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Mu kwezi gushize kwa 7 nibwo Angola na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bemeye kuba abahuza b' u Rwanda na Uganda.

Ni mu gihe hari Abanyarwanda bashimutiwe muri Uganda mu bihe bitandukanye bagafungirwayo binyuranyije n' amategeko.

Uganda ishinja u Rwanda ko rwafunze umupaka wa Gatuna, gusa u Rwanda rurabihakana rukavuga ko icyabaye ari uguhagarika ikoreshwa ry' uyu mupaka ku makamyo kubera imirimo yo kuwagura. Iyi mirimo yararangiye umupaka ntiwongera gukora nk' uko byahoze.

U Rwanda rushinja Uganda gutera inkunga imitwe irurwanya irimo RNC, na P5. Ibi byanemejwe na raporo y' impuguke z' umuryango w' abibumbye yo mpera z' umwaka ushize wa 2018.

Tariki 12 Nyakanga 2019, Perezida Jão Laurenςo wa Angola yatumiye Kagame, Museveni na Tshisekedi wa RDC baganira kuri gahunda yo guhangana n' ibibazo by' umutekano muke mu karere.

Kigali: Habaye igiterane cy'ivugabutumwa cy'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cyakorwaga mu 'marenga'

By Nsanzimana Ernest

Iki giterane ngarukamwaka cy'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baturutse mu bice byose by'igihugu cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Urukundo ntirushira".

Iki giterane cyitabiriwe n'abasaga 600 biganjemo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, cyakorwaga mu marenga y'ibibenyetso by'Ikinyarwanda.

Umuvugizi w'amakoraniro y'abahamya ba Yehova mu Mujyi wa Kigali, Nkurikiyinka Valens yavuze ko bateguriye abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga iki giterane kugira ngo nabo bagaragarizwe urukundo.


Nkurikiyinka Valens Umuvugizi w'amakoraniro y'abahamya ba Yehova mu Mujyi wa Kigali

Yagize ati "Mu muryango w'Abahamya ba Yehova twateguye iki giterane kugura ngo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagaragarizwe urukundo. Aba bantu barisaga cyane iyo bari kugaragarizwa urukundo. Kuko urukundo iyo abantu babasha kurugaragaza bunga ubumwe."

Yavuze ko Abahamya ba Yehova bagize uruhare rukomeye benshi mu gufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kwiyakira no kwigirira icyizere muri Sosiyete Nyarwanda kubera inyigisho babaha babasanze aho batuye.

Yanavuze ko muri ibi biterane bigishwa inyigisho zo muri Bibiliya zifasha abantu mu guhindura ubuzima bwabo.


Sibomana Eric ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ngo nyuma y' iki giterane agiye gusangiza abandi ibyo yakigiyemo

Sibomana Eric ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga witabira iki giterane, yavuze ko yacyungukiyemo byinshi birimo kwaguka mu mitekerereze, kuba inshuti na Yehova Imana ye no kumenyana n'abandi benshi bahuriye muri iki giterane.

Yavuze ko inyigisho zishingiye ku rukundo bize zamucengeye ku buryo yizeye ko azabishyira mu bikorwa akazarushaho kuba umucyo w'aho atuye n'aho akorera.


Umuvugabutumwa nawe yakoreshaga ururimi rw' amarenga

Yagize ati "Ubu niteguye gufasha abantu benshi cyane ngendeye kubyo nigiye muri iki giterane by'umwihariko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga."

Mujawumukiza Eva nawe ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yavuze ko yafashirijwe cyane muri iki giterane kubera inyigisho nziza z'urukundo yigiyemo.


Mujawumukiza Eva yashimye inyigisho z' urukundo yigiye muri iki giterane cy' abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Ngo nk'umuhamya wa Yehova agiye kuba umunyu w'Isi yigisha abantu kurangwa n'urukundo.

Umuyobozi w'urubyiruko rwibumbiye mu muryango w'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda (Rwanda National Union of the Death) Bizimana Jean Damascene, yavuze ko yashimishijwe n'iki gikorwa kuko bikomeza ubumwe bw'abafite ubumuga by'umwihariko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.


Bizimana Jean Damascene umuyobozi w'urubyiruko rw'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Yashimangiye ko ibikorwa nk'ibi bibahuriza hamwe bituma bakomeza kwigirira icyizere.

Bizimana avuga ko nk'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bifuza ko ururimi rw'amarenga rwakwemezwa nk'ururimi rwemewe mu Rwanda kugira ngo nabo bisange muri Sosiyete Nyarwanda.

Yashimye cyane abo mu muryango w'Abayehova bateguye iki giterane ngo kuko ibikorwa nk'ibi bibafasha gukora ubuvugizi.

Yagize ati "Ikibazo tugira ni Communication(itumanaho), twifuza ko ururimi rw'amarenga rwemezwa nk'izindi ndimi zikoreshwa mu gihugu, gusa ariko igiterane nk'iki kiradufasha gukora ubuvugizi."



Baririmbaga bakoresheje amarenga

Iki giterane cy'iminsi itatu cyakozwe mu buryo bw'amarenga, aho inyigisho zatangwaga zose, ubuhamya ndetse no kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana byose byakorwaga mu buryo bw'amarenga y'ibimenyetso.

Perezida Kagame arasura Namibia

By Nsanzimana Ernest

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y' Ububanyi n' amahanga ushinzwe ubutwererane muri Afurika y' Iburasirazuba, amb. Olivier Nduhungirehe, yabwiye The New Times ko Perezida Kagame agira ibiganiro na Hage Gottfried Geingob.

Nduhungirehe kandi yavuze ko uretse ibi biganiro ku mubano w' ibihugu byombi hanateganyijwe isinywa ry' amasezerano rusange y' ubutwererane hagati y' ibi bihugu.

Kugeza ubu Polisi y' u Rwanda n' iya Nambia bisanzwe bifitanye amasezerano y' ubutwererane mu by' umutekano ashingiye mu masezerane impande zombi zashyizeho umukono mu Ugushyingo 2015.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Namibia ruje rukurikira inzinduko amaze iminsi agirira mu bihugu bigize SADC birimo Zambia, Mozambique, South Africa, Botswana, Angola, Madagascar na Zimbabwe.

Nduhungirehe ati "Birerekana ko imibanire imeze neza”

Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana wagutunga kandi ukabaho neza –Gakwaya

By Muhizi Olivier

Ibi yabivuze mu kiganiro n'abanyamakuru ubwo habaga umuhango wo gusinyisha umuhanzi mushya Babou Melo uri mu bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wasangaga Kagame Manzi Justin muri iyi nzu ifasha abahanzi .

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 nibwo umuhanzi Babou Melo yinjiye ku mugaragaro muri Sky Label ndetse asinya umwaka umwe muri iyi nzu ifasha abahanzi baririmba umuziki wo kuramyo no guhimbaza imana .

Gakwaya yabwiye abanyamakuru ko ikintu bashingiyeho basinyisha Babou ari uko babonye ari umuhanzi mwiza kandi ufite impano , ikindi ngo ni umuhanzi utaragerageje kuvangavanga injyana nk' uko abandi bahanzi bagenzi be babigenje ngo kuko mu migabo n'imigambi yabo barifuza guteza imbere abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Gakwaya Jean de Dieu umuyobozi wa kompanyi yitwa Sky Entertainment Group ifasha abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana .

Babou avuga ko yishimira kuba abonye abamufasha mu muziki we ko hari byinshi abona bigiye guhinduka yagize ati "Ni ibyagaciro kuba nakiriwe muri Sky Label ndizera neza ko bizamfasha byinshi mu muziki wanjye ndetse no kumenyekanisha ibihangano byanjye bityo ubutumwa bwiza bukagera kuri benshi.”

Babou akomeza avuga ko nawe ibyamugoraga byari byinshi, agashikama akarwana nabyo gusa ngo ubu inzozi ze zibaye impamo ndetse abonye abagiye kumutiza imbaraga bityo ngo abakunzi be bitegure byinshi byiza.

Avuga ko ari umugisha kubona abamufasha gutunganya umuziki we

Kagame usanzwe ufashwa na Sky Label yahishuye ko mu gihe yaragikora umuziki yifashije byamugoraga cyane gusa ngo ubu byaroroshye kubera ko babimufasha byose ku buryo nawe abona umwanya wo gukora ibye ndetse akabona n' umwanya wo gukora umuziki .

Umukiliya yarashe umukozi wo muri resitora watinze kumuzanira umugati

By Nsanzimana Ernest

Abakoranaga n' uwarashwe bahise bahamagara polisi mugenzi wabo akimara kuraswa mu rutugu hakoreshejwe pisitori mu ijoro ryo ku wa Gatanu. Ibi byabereye mu burasirazuba bw' umujyi wa Paris.

Imbaraga zose zakoreshejwe ngo uyu mukozi w' imyaka 28 atabarwe nta musaruro zatanze bituma uwarashwe apfira aho yarasiwe.

Polisi ikorera mu mujyi wa Paris yatangarije ibiro ntaramakuru by' Abafaransa ko yatangiye iperereza kuri iki kirego ndetse ko uwarashe agishakishwa
Uyu mugabo wari witwaje intwaro yazabiranyijwe n' uburakari ubwo yabonaga uwagombaga kumuzanira sandwich ari kubikora gahoro gahoro.

Iyi resitora uyu mukozi yarasiwemo imaze amezi atageze kuri atanu itangiye gukora, gusa agace irimo hakunze kugaragara ibyaha biterwa n' ikoreshwa ry' ibiyobyabwenge n' ubusinzi.

Umugore w' imyaka 29 uturanye n' iyi resitora yavuze ko iyi resitora nta kibazo yari iteje.

Skol yasohoye icupa rishya yinjira mu bufatanye bushya n'abanyarwenya

By Muhizi Olivier

Ingingo nyamukuru y'iki kiganiro n'abanyamakuru,ni ukwerekana inzoga ya Skol Ragga yahinduriwe ibirango(Brand) aho uzajya ayireba ainyuma azajya abonaho urwenya bityo bikamufasha kuruhuka.

Mu rwego rwo kurushaho gusakaza iki kinyobwa kuri buri wese,hari intero bise “Live-Laugh-Lager” tugenekereje bisobanura ngo”baho,useka winywera lager).

Emilienne Benurugo ushinzwe gukurikirana inyungu z'ibinyobwa bya Skol (Brand manager) yavuze ko igihe ari iki ngo abakunda ibinyobwa bya Skol babinywe banamwenyura ari nako barushaho kugira amafu aho bari hose.

Ati”Igihe kirageze ngo abakunda Skol Lager bayinywe ariko banaseka.Ni uburyo Skol yatangije aho tuzajya dusanga abakiliya bacu aho banywere tuyibahe ari nako abanyarwenya babasetsa.

Yongeyeho iyi gahunda izajya ibera mu tubari runaka abanyarwenya bakabasangayo bakabasetsa.Ikindi kandi ngo n'uko hazajya haba gahunda yo guha umwanya abanyarwenya bakizamuka bakagaragaza impano yabo bityo bakaba bafashwa kuyizamura.

Umwihariko wa Skol lager ni uko ubwayo iryoshye kandi ngo ikaba itera amafu ku bayinyweye, ikindi kandi ikaba igura amafaranga macye ahwanye n'ubushobozi bwa buri wese.

Skol Lager yahinduriwe icupa ariko umusemburo wo ntiwahindutse

Ibi bikorwa byose bizajya bimenyekana hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga z Skol Brewery ltd zirimo facebook,instagram n'izindi zitandukanye.

SKOL Lager isanzwe ntabwo yahindutse ndetse n'umusemburo nta kintu bahinduyeho ahubwo icyo bahinduye ni uburyo igaragara inyuma.

uru ruganda rwa Skol ruzafatanya n'abanyarwenya batandukanye mu kwamamaza iyi nzoga

‘Iyo tuza kuba twaratekinitse imibare nitwe twari twibeshya' Perezida Kagame [AMAFOTO]

By Nsanzimana Ernest

Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro we na Perezida wa Namibia Geingob bagiranye n' abanyamakuru kuri uyu wa Kabili tariki 20 Kanama 2019.

Perezida Kagame yavuze ko kuba u Rwanda ruharanira gutera imbere rutabikorera gushimwa ahubwo rubikorera Abanyarwanda. Perezida Kagame yabwiye abo muri Namibia ati “Niba mubona mukanumva mushobora gusubiza ibibazo byazamuwe n' ibyo bihuha”.

Perezida Kagame avuga ko mu myaka 12 ishize umusaruro w' ubuhinzi wiyongereye mu Rwanda ngo ndetse Abanyarwanda bashoboye kwihaza mu biribwa kurusha mbere.

Umukuru w' igihugu avuga ko kuri interinete atariho hantu ho gushakira ukuri kuko haba amakuru y' ukuri n' amakuru atariyo.

Ati “Turamutse duhimbye imibare twaba turi kwibeshya nta wundi twaba tubeshya. Abo batwandikaho inkuru ntabwo aribo dushaka guhaza no gushimisha. Dushaka kwihaza”.

Ibi Perezida Kagame abitangaje mu gihe mu ntangiriro z' icyumweru gishize ikinyamakuru Financial Times cyo mu Bwongereza cyasohoye inkuru ivuga ko muri 2015 u Rwanda rwahimbye imibare rugaragara ko umubare w' abakene wagabanutse.

Banki y' Isi n' Ikigo cy' ibarurushamibare mu Rwanda byamaganye iyo nkuru ya Financial Times gusa iyo utembereye ahitaruye imijyi yo mu Rwanda usangayo Abanyarwanda babayeho mu bukene bukabije barimo n' abagorwa no kubona amafunguro abiri ku munsi.



Ne- Yo waririmbye Miss Independent na Meddy bagiye gutaramira mu Rwanda

By Nsanzimana Ernest

Byatangajwe n' Ikigo cy' Igihugu cy' Iterambere RDB mu kiganiro cyagiranye n' abanyamakuru kuri uyu wa Kabili tariki 20 Kanama 2019.

Umuhango wo kwita izina abana 25 b' ingagi uzabera mu karere ka Musanze tariki 6 Nzeli 2019.

Uyu muhango kandi uzitabirwa n' umunyamideli uzwi cyane Naome Campbell, umukinnyi w' umupira w' amaguru Tony Adams wamenyekanye muri Arsenal na Louis Van Gaal watoje amakipe nka Manchester United yo mu Bwongereza na Barcelona yo muri Espagne.

Umuyobozi w' Ishami ry' ubukerarugendo muri RDB , Belyse Akaliza yavuze ko Urwego rw' ubukerarugendo mu Rwanda rukomeje gutera imbere kuko umwaka ushize wa 2018 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo 1 711 000 bivuze ko biyongereyeho 8% ugereranyije no mu mwaka wa 2017.

Mu bikorwa biteganyijwe mu muhango wo kwita izina uyu mwaka u Rwanda ruhaza inka 729 zizahabwa abatishoboye muri gahunda yo gufasha abaturiye za pariki. Abazahabwa inka ni abo mu turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu.

Kuva muri 2005 buri mwaka mu Rwanda haba umuhango wo kwita izina abana b' ingagi.

Muri mwaka kandi 10% ku mufaranga yavuye mu bukerarugendo akoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere abaturage baturiye za pariki.

Kuva muri 2005 u Rwanda rumaze gukoresha mu bikorwa biteza imbere abaturiye za pariki miliyari 5 na miliyoni 23.


Ne-Yo wamamaye mu ndirimbo Miss Independent azasusurutsa abazitabira kwita izina 2019


Umunyamideli Naome Campbell nawe azita izina ingagi

Tony Adams ni umwe mu bashyitsi bategerejwe mu Kwita Izina

Ngabo Medard , Meddy nawe ategerejwe mu Rwanda ngo asusutse abazitabira kwita izina 2019

Louis Van Gaal ni umwe mu bashyitsi bategerejwe mu Rwanda

Uko amababi y' intoryi aribwa kandi akaba n' umuti w' impyiko

By Nsanzimana Ernest

Izi mboga zifasha mu kuyungurura amaraso by' umwihariko iyo uziriye zikiri mbisi. Mu burengerazuba bwa Afurika by' umwihariko mu gihugu cya Nigeria hari abantu benshi barya amababi y' intoryi. Barimo abo mu bwoko bw' aba Akwukwo Anyara bo muri Leta ya Igbo n' abitwa aba Mkpuru Anyara.

Amababi y' intoryi muri iki gihugu bayafata nk' ibiryo ariko nanone bayafata nk' umuti n' urukingo by' impyiko.

Amababi y' intoryi abamo vitamine B na C n' ubutare bwa potassium na calcium bifitiye akamaro umubiri w' umuntu mu buryo bwinshi.
Uko wakoresha amababi y' intoryi mu gusukura impyiko zawe

1.Ronga aya mababi ukoresheje amazi meza,
2.Keka aya mababi nk' uko ukeka imboga,
3. Yashyire mu isafurira isa neza ushyiremo amazi meza aringaniye,
4. Yateke mu gihe cy' iminota 10,
5. Yungurura ayo mazi uyashyire mu icupa.

Africa24.infos yatangaje ko aya mazi iyo umuntu anyoyeho ikirahure kimwe , mu gihe cyo kwihagarika imyunyu itari ngombwa mu mubiri n' ibindi bintu byose byashoboraga kumutera uburwayi bw' impyiko bisohoka.

Mu Isi umuntu umwe mu bantu 10 afite uburwayi bw' impyiko abari hagati ya miliyoni 5-10 buri mwaka bahitanywa n' uburwayi bw' impyiko.

Ibarura ryakozwe muri uyu mwaka wa 2019 ryagaragaje ko mu Isi abantu miliyoni 2 bari kwifashisha uburyo bwifashisha ibyuma byunganira impyiko mu kuyungurura amaraso ‘dialyze' kugira ngo bakomeze kubaho.

Rubavu: Haravugwa ubusambanyi bukabije mu itorero, ubutekamutwe, amarozi n'ibindi - VIDEO

By Chief Editor

Kugirango umuntu abashe kumva neza ibiteye isoni bivugwa muri iri torero, byasaba ko ubanza ukamenya uko ryashinzwe, abariyobora, amasano bafitanye ndetse n'abagiranye ikibazo uko cyaje n'igihe cyaziye. Amakuru ikinyamakuru Ukwezi cyakuye aha ku Gisenyi, ni uko iri torero ryashinzwe na Nsengayire Baudouin, waje kwiyita Intumwa y'Imana "Apotre" atarigeze asengerwa cyangwa ngo yige ibya tewolojiya, ahubwo yarayoboraga icyumba cy'amasengesho. Uwo barishinganye witwa Jean de Dieu baje gushwana, uyu akavuga ko yarimusizemo kubera ubusambanyi n'ubutekamutwe bwe.

Hagenimana Baudouine, kugeza ubu ni umuyobozi wungirije w'iri torero. Mu buhamya bwe, avuga ko amaze imyaka 12 asambanywa n'umuyobozi we Nsengayire Baudouin. Avuga ko muri 2007 yatangiye kumusambanya afite imyaka 16 y'amavuko, akamutera ubwoba amubwira ko niyibeshya akabivuga azahura n'ishyano kuko ngo ntawuvuga umukozi w'Imana. Asobanura kandi ko yamuteraga ubwoba ko naritobora azajya ararana n'inzoka.

Uyu mukobwa ashimangira ko Nsengayire yaje kumusezeranya ko azamuha umwanya ukomeye mu itorero, mu myaka micye akaza kumugira umuyobozi wungirije ndetse ngo byateje impaka mu itorero kuko yamugize umuyobozi akiri muto. Kuva ubwo niwe wari umwungirije, ari umuvugabutumwa utarabyize utaranasengewe nk'uko we ubwe abyiyemerera. Si ibyo gusa kuko kugeza ubu se w'umukobwa ari we wari umudiyakoni mukuru, nayo nyina akaba umudiyakonikazi.

Uyu mukobwa akomeza avuga ko Nsengayire wari warasabye ababyeyi b'uyu mukobwa ko bamufata nk'umwana mu rugo, yakomeje kujya amusambanya akabihisha ababyeyi kubera ubwoba, kugeza mu mwaka ushize ubwo yabyeruriraga nyina. Agaragaza ko yamwangije ndetse ko yumva azabikurikirana mu matageko.

REBA VIDEO Y'UBUHAMYA BWA HAGENIMANA BAUDUOINE HANO:

Nyina w'uyu mukobwa we avuga ko ajya kumenyana na Nsengayire Baudouin, we yari asanzwe asengera muri ADEPR naho umugabo we ari muri Kiliziya Gatolika. Yemera ko yafatanyije n'uwo wiyita umukozi w'Imana mu gutekera imitwe umugabo we, bakamubeshya ubuhanuzi bwaturutse ku Mana bwatumye ahinduka akaba umurokore nkabo, ndetse bakamubeshya ko Imana yategetse ko batanga ikibanza cyo kubakamo urusengero. Avuga gusa ko atari azi ko uwo mukozi w'Imana yamusambanyiriza umwana, akaza kubimenya nyuma.

UMVA IBYO NYINA W'UYU MUKOBWA WE YAVUZE HANO:

Hagati aho ariko ngo Nsengayire Baudouin, yaje gufata uyu mwana w'umukobwa witwaga Hagenimana Gerturde, amubatiza Hagenimana Baudouine kugirango amazina yabo agirane isano. Umukobwa na nyina bahamya ko ibyo byakozwe uwo Nsengayire avuga ko yabyeretswe n'Imana, ko umwungirije agomba kugira amazina nk'ajya kumera nk'aye.

Ku rundi ruhande ariko, se wa Hagenimana Baudouine we ntavuga rumwe n'umukobwa we ndetse na nyina ntibahuza. We yemeza ko umukobwa we yakundanaga na Nsengayire Baudouin, ndetse ko uwo muvugabutumwa yari yaramubwiye ko azarongora umukobwa we akamugira umugore. Uyu anavuga ko kuba imirimo ikomeye y'itorero yari yarayihaye abo mu muryango we, bijyanye no kuba yarabashimiraga uko bitanga mu kubaka itorero. Uyu musaza avuga ko yatanze ikibanza n'amafaranga menshi yo kubaka no gusana urusengero, byose ariko akabivuga aca amarenga nk'uwabikoraga ashimisha uwo yari yitezeho kuzamubera umukwe.

Avuga ko kuva umukobwa we afite imyaka 16, yakururukanaga na Nsengayire ndetse ngo hari igihe yajyaga iwe akamarayo iminsi itatu, byumvikana ko ashobora kuba afite amakuru y'uko baryamanaga, ariko akavuga ko iby'umusore n'umukobwa bakundana atari kubijyamo. We avuga ko icyamubabaje ari ukuntu uwo muvugabutumwa yamutukiye mu rusengero, akamusuzugura akajya anafata ibyemezo atabizi, umukobwa we atabizi n'umugore we atabizi kandi bose bari muri komite y'ubuyobozi bw'itorero.

REBA VIDEO Y'IBYO SE W'UMUKOBWA YATANGAJE HANO:

Intandaro y'ibibazo byose ni ubukwe?

Abakirisitu bo muri iri torero twaganiriye banze ko tubafata amashusho, bahamije ko Apotre Nsengayire yakundanaga byeruye na Hagenimana Bauduoine, ndetse ko byagaragariraga buri wese ko bazashakana bakaba umugabo n'umugore, ndetse bamwe ngo banamwitaga "Mama pasiteri" nk'izina abarokore bakunze guha umugore wa pasiteri wabo. Kuba barajyaga bararana kenshi nabyo bishimangirwa na benshi mu nkoramutima z'iri torero. Umwe muri bo yahamije ko Nsengiyera yasambanyije Haginimana akiri muto, agasaba imbabazi umuryango we abizeza ko azamugira umugore kandi nabo akabagira abantu bakomeye mu itorero

Hari ubuhamya bwa benshi mu bakirisitu kandi bavuga ko Nsengayire yasambanyaga abakobwa benshi bo muri iri torero, mu bo twaganiriye harimo n'umwe mu bemera ko yasambanyijwe n'uwo mukozi w'Imana imyaka irenga itandatu, akamutera ubwoba ko nabivuga azamugirira nabi ariko yabirambirwa akaza kuva mu itorero akanajya kure y'umujyi wa Gisenyi ngo uyu muvugabutumwa we azamubure.

Uwitwa Jean De Dieu, ahamya ko itorero rijya dutangira yari arifatanyije na Nsengayire ariko akaza kurimusigira akisubirira muri ADEPR kuko yamubonagaho ingeso z'ubusambanyi, aho ngo azi benshi mu bakobwa bakiri bato yasambanyaga, hakabamo n'abagore bafite abagabo yasambanyije, barimo umugore w'umusirikare yateye inda bikaza gutuma bamuhiga bikomeye. Uyu anavuga uburyo Nsengayire yaba afite imbaraga zihariye, kuko hari uwo yateje uburwayi bwo mu mutwe akiruka ku musozi. Uyu nawe yahishuye byinshi birimo ubutekamutwe, kwiyita maneko ukorana n'inzego nkuru z'ubuyobozi bw'igihugu n'ibindi byatumye yanzura kumusiga mu itorero.

REBA VIDEO UKO UYU ABISOBANURA HANO:

N'ubwo aba bose bavuga ko Apotre Nsengayire yasambanyaga abakobwa n'abagore benshi, ngo Hagenimana Baudouine niwe bari bazi nk'uzaba umugore we kuburyo intandaro yo gushwana no gusenyuka kw'itorero yabaye ubukwe bwa Nsengayire n'undi mukobwa witwa Umulisa Jeanne, uyu bakaba barasezeranye tariki 3 z'uku kwezi kuburyo ubu bakiri mu kwezi kwa buki. Bamwe bavuga ko uyu Umulisa yaba yarijeje Nsengayire amafaranga menshi bigatuma ahitamo kureka Hagenimana bari bamaranye igihe, ndetse imvururu mu itorero zikaba zaratewe n'uko umuyobozi w'itorero yashakaga gusimbuza Hagenimana ku buyobozi bwungirije agashyiraho uwo basezeranye.

Inkubiri yo gushaka guhangana hagati y'umuyobozi w'itorero n'umwungirije ndetse n'umuryango w'uyu mukobwa bivugwa ko yiteguraga kurongora nyuma akamubenga akishakira undi, nibyo byaje guteza imvururu n'amakimbirane mu itorero biza kugera ubwo ubuyobozi bufunga urusengero kuburyo ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2019 abagiye kuhasengera basanze hari inkeragutabara zikababuza kuhasengera.

Ku ruhande rwa Apotre Baudouin, we yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko ntacyo ashaka kuvuga kuri ibi byose kuko bimwe ari ibyaha bihanwa n'amategeko bityo bikaba bigomba gukurikiranwa niba koko yarabikoze, ikindi yavuze ko iby'ibibazo bye n'abo mu itorero rye biri mu rwego rw'Ubugenzacyaha RIB rurimu kubukirikirana.

U Rwanda na Kongo bagiye gukingira Ebola abambukiranya imipaka barenga ibihumbi 150

By Nsanzimana Ernest

Dr. Jean Jacques Muyembe, umuyobozi w'ibikorwa byo kurwanya Ebola muri DR Congo yabitangaje kuri uyu wa Mbere aho yavuze ko bafite gahunda yo gukingira abantu 64,000 bambuka bajya mu Rwanda.

Bitangajwe mu gihe Minisiteri z' ubuzima z' ibi bihugu ziherutse gusinyana amasezerano y' ubufatanye mu guhangana n' icyorezo cya Ebola.

Dr Muyembe yemeza ko u Rwanda rwatumije inkingo zigera ku 100,000 zo gukungira abacuruzi b' u Rwanda bajya muri Kongo.
Amatariki izi nkingo zizabonekera n'igihe zizatangirwa aramenyekana.

Urukingo rwa Ebola, ruri mu igerageza, rushyigikiwe n'abahanga mu buzima batandukanye harimo n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, OMS nk' uko BBC yabitangaje.

Uru rukingo rukorwa n'uruganda Johnson and Johnson, rutandukanye n'urundi rukorwa na kompanyi ya Merck rutangwa inshuro imwe rwakoreshwaga muri Congo mu mwaka ushize.

Bamwe mu bakora muri ibi bikorwa byo kurwanya Ebola muri DR Congo bavuga ko hari impungenge ku rukingo rwa Johnson and Johnson rutangwa inshuro ebyiri mu minsi 50 kugira ngo rukore.

Ibi ngo bishobora kuba imbogamizi mu burasirazuba bwa DR Congo aho abantu bagenda cyane kandi amakuru y'impuha yihuta.

Dr Muyembe avuga ko nyuma yo gukingira abacuruzi bambukiranya umupaka, urukingo ruzagezwa no mu turere twavuzwemo indwara ya Ebola abadutuye bagakingirwa.

Kuva iyi ndwara yagera mu mujyi wa Goma mu kwezi gushize, ubuhahirane n'urujya n'uruza hagati y'imijyi ya Gisenyi mu Rwanda na Goma muri Congo rwagabanyijwe n'abategetsi bigaragara.

Abantu barenga 1900 bamaze guhitanwa na Ebola muri DR Congo mu mwaka umwe ushize yongeye kuhaduka.

Minisitiri Anite yahishuye ko bagenzi be bari gucura umugambi wo kumwica

By Nsanzimana Ernest

Evelyne Anite yabitangarije mu kiganiro yagiranye n' abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2019 cyabereye mu biro bye I Kampala.

Uyu mugore yavuze ko hamaze kuba inama nyinshi zicurirwamo uyu mugambi zirimo iyabereye muri Kampala Club, n' iyabereye muri URSU (Uganda Registration Service Bureau).

Ati “Telefone yanjye irumvirizwa kandi njya nabumva baganira ku buzima bwanjye bwo hambere”.

Akomeza avuga ko imodoka ye ikurikirwa n' abantu atazi aho agiye hose kugira ngo bamwice gusa we ngo ntabwoba bimuteye.

Minisitiri Anite atekereza ko abo bantu kuba bashaka kumwica bifitanye isano n' akazi akora ko kugenzura imitungo y' abakozi ba Leta.

Ati “Nta gihunga mfite ariko umunsi napfuye ntihazagire usuzuma umurambo wanjye ashaka kumenya icyanyishe. Abagizi ba nabi(mafias) bitambika ubugenzuzi barazwi”.

Mu cyumweru gishize nibwo ubugenzuzi bwatangiye kuzamo amananiza, aya mananiza akorwa n' umuyobozi Bemanya Twebaze ushyigikiwe cyane n' intumwa ya Uganda yungirije intumwa nkuru ya Leta Mwesigwa Rukutana n' uyikuriye William Byaruhanga nk' uko byatangajwe na Chimpreports.

Inkuru bifitanye isano: Minisitiri uherutse kurangiza Kaminuza muri Amerika Museveni yahise amuhindurira imirimo

Perezida Museveni yisobanuye ku birego ashinjwa byo kwiba imitungo ya Leta no gukiza benewabo

By Nsanzimana Ernest

Museveni kimwe n' abandi ba Perezida bamaze imyaka myinshi ku butegetsi afite imitungo myinshi, gusa we avuga ko imitungo afite yayikoreye mbere y' uko aba Perezida.

Uyu mukuru w' igihugu anahakana amakuru avuga ko yateje imbere abaturage bo mu gace avukamo kurenza uko yateje imbere abandi baturage ba Uganda.

Museveni ubwo yasubizaga ibibazo by' abamukurikira ku mbuga nkoranyamba yasubije uwitwa Nsubuga ati “Bwana Nsubuga naguze Rwakitura mu 1967. Amafaranga uvuga nibye ni ayahe? Ese mfite izihe mbaraga?

Rwakitura hari ifamu n' inzu bya Museveni ajya atemberezamo abategetsi n' abanyamahanga bamwe na bamwe bagakorerayo inama.

Horan Nsubaga ashinja Museveni n' imiryango akomokamo ko imitungo bafite ari iyo bibye kurenza uko ari iyo bakoreye.


Perezida Museveni ubwo yatemberezaga ambasaderi wa Amerika mu ifamu ye iri Rwakitura

Uwitwa Prossy Nabulime avuga ko bidashoboka ko amasambu yose Museveni afite yaba yarayaguze akavuga ko isambu Museveni afite ahitwa Kisozi ariyo yanyaze guverinoma ya Uganda. Mu itangazo Museveni yashyize aharagara nabyo yabihakanye.

Ati “Mfite ubutaka I Kisozi, nibyo hari ubutaka bwa guverinoma ariko iruhande rwabwo hari n' ubwanjye naguze mu 1990”.

Akomeza agira ati “Imiryango mvukamo yatangiye kugwiza ubutunzi mu 1966, icyo gihe ni nde wo mu muryango mugari wacu wari ku butegetsi ngo yibe imitungo ya guverinoma, amabuye y' agaciro, ibitoro, n' inkunga z' amahanga?”

Chimpreports yatangaje ko Museveni yaragaraje ko n' abandi baturage batari abakomoka Ankole biteje imbere atanga urugero rw' abaturage ba Kalangala batejwe imbere n' amavuta y' amamesa ati “Aba nabo se ni abo mu muryango wanjye”.

Abaturage ba Bundibugyo bari kwinjiza amafaranga menshi avuye mu ikawa na Cocoa bashaka no gutangiza uruganda rwa chocolate, ni abo “mu muryango wanjye?”

Perezida Museveni ntabwo ikinyamakuru africanhype cyamushyize ku rutonde rw' abaperezida 10 ba mbere bakize muri Afurika.

Impamvu u Burundi bwangiwe kwinjira muri SADC

By Nsanzimana Ernest

Mu gusoza iyi nama Perezida John Pombe Magufuli, wafashe ubuyobozi bw'uyu muryango ubu, yagarutse ku busabe bw'u Burundi bwo kwinjira muri uyu muryango.

Yagize ati "Inama yeretse ubunyamabanga bwayo ibyo u Burundi busabwa guhindura kugira ngo bwemererwe kwinjira mu muryango ya SADC".

Leta y'u Burundi ntacyo iratangaza ku kwangirwa kwinjira muri uyu muryango w'ibihugu 16 w'ubufatanye mu by'ubukungu n'imibereho, politiki n'umutekano.

Muri Gicurasi hari ibinyamakuru byatangaje amakuru yemeza ko u Burundi bwangiwe kwinjira muri uyu muryango kuko butujuje ibisabwa.

Umuvugizi w'umukuru w'igihugu cya Namibia, Alfredo Hengari, icyo gihe yabwiye BBC ko Perezida Hage Gaingob yemeje ko hari ibibazo bikomeye cyane u Burundi bukeneye gutungunya mbere yo kwinjira muri SADC.

Hengari yavuze ko ibyo Perezida Gaingob wari uyoboye uyu muryango yatangaje byari iby'agateganyo kuko umwanzuro wa nyuma wagombaga gufatwa n'iyi nama yo muri Tanzania.

Ibisabwa

Mu 2003, inama ya SADC yemeje ko igihugu kizemererwa kujya muri uyu muryango ari uko gikweije ibi bikurikira: iyubahirizwa ry'amahame ya demokarasi, uburenganzira bwa muntu, imiyoborere myiza n'ubutegetsi bwubahiriza amategeko.

Mu 2017, u Burundi na Comoros byasabye kwinjire muri uyu muryango, Comoros yaremerewe iba igihugu cya 16 kigize uyu muryango.

Muri Mata uyu mwaka, minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Burundi yasuye Perezida Hage Geingob wari uyoboye SADC amubwira ko u Burundi nabwo bwiteguye kuyinjiramo.
Mu kwezi kwa gatanu SADC yohereje ikipe yo kugenzura niba koko u Burundi bwujuje ibisabwa ngo bwinjire muri uyu muryango nk'uko abategetsi babivuga.

U Burundi ntibwiteguye

Raporo y'itsinda ryoherejwe na SADC kugenzura ko u Burundi bwujuje ibisabwa, ivuga ko ubutegetsi bw'u Burundi butaruzuza ibisabwa byose kugira ngo igihugu kemererwe kwinjira muri SADC.

Mu kwezi kwa gatandatu, itsinda ry'umuryango w'abibumbye ryakoze iperereza mu Burundi rivuga ko ryabonye ibikorwa bikomeye by'ubutegetsi bw'u Burundi by'ihohotera ku batavuga rumwe n'ubutegetsi.

Abahagarariye u Burundi mu muryango w'abibumbye bahakanye amakuru y'iperereza ry'iri tsinda ku Burundi, bavuga ibyo ryatangaje ari raporo y'ibinyoma kuko ibintu byifashe neza mu Burundi.

BBC

Umujyi wa Kigali wabonye Abayobozi bashya

By Nsanzimana Ernest

Rubingisa nyuma yo gutorwa yavuze ko akazi yatorewe gakomeye ariko gashoboka. Yagize ati “Inshingano zo kuyobora Umujyi wa Kigali zirakomeye ariko kandi zirashoboka.Turasaba ubufatanye abo dusanze kandi tuzabungabunga ibyo dusanze,tubikomerezeho”.

Umutoni Gatsinzi Nadine,niwe watorewe kuba Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage ku majwi 66,atsinze Musengimana Gentille wagize 23.

Dr Nsabimana Ernest yatorewe kuba Visi Meya w'Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ibikorwaremezo ku majwi 73 ,atsinze Muhutu Gilbert wagize amajwi 18,inteko itora yari igizwe n'abajyanama 91.


Prudence Rubingisa niwe muyobozi mushya w' umujyi wa Kigali


Umutoni Gatsinzi Nadine,niwe watorewe kuba Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage

Dr Nsabimana Ernest yatorewe kuba Visi Meya w'Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ibikorwaremezo

Aba bayobozi batowe nyuma y' uko itegeko rigenga imiterere y' imyanya y' ubuyobozi bw' uyu mujyi rihinduwe uturere 3 tugize umujyi wa Kigali aritwo Nyarugenge , Gasabo na Kicukiro tukamburwa ubuzima gatozi.

Before yesterdayMurakaza neza !

Umujyi wa Kigali wabonye Abayobozi bashya

By Nsanzimana Ernest

Rubingisa nyuma yo gutorwa yavuze ko akazi yatorewe gakomeye ariko gashoboka. Yagize ati “Inshingano zo kuyobora Umujyi wa Kigali zirakomeye ariko kandi zirashoboka.Turasaba ubufatanye abo dusanze kandi tuzabungabunga ibyo dusanze,tubikomerezeho”.

Umutoni Gatsinzi Nadine,niwe watorewe kuba Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage ku majwi 66,atsinze Musengimana Gentille wagize 23.

Dr Nsabimana Ernest yatorewe kuba Visi Meya w'Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ibikorwaremezo ku majwi 73 ,atsinze Muhutu Gilbert wagize amajwi 18,inteko itora yari igizwe n'abajyanama 91.


Prudence Rubingisa niwe muyobozi mushya w' umujyi wa Kigali


Umutoni Gatsinzi Nadine,niwe watorewe kuba Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage

Dr Nsabimana Ernest yatorewe kuba Visi Meya w'Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ibikorwaremezo

Aba bayobozi batowe nyuma y' uko itegeko rigenga imiterere y' imyanya y' ubuyobozi bw' uyu mujyi rihinduwe uturere 3 tugize umujyi wa Kigali aritwo Nyarugenge , Gasabo na Kicukiro tukamburwa ubuzima gatozi.

Burundi: Kiliziya Gaturika irasabwa kutagaragaza uruhande rwayo mu matora ateganyijwe

By Nsanzimana Ernest

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibirori byo guhimbaza umunsi mu kuru wa Assomption, mu izina rya leta, umukuru w'inteko nshingamategeko y'Uburundi yasabye abayora kiliziya kuguma hagati na hagati.

Pascal Nyabenda, umuyobozi w'Inteko nshingamategeko yavuze ko kwerekana aho ubogamiye mu bya politike biyobya abakristu.

Yagize ati “ Buri wese hano afite ikiri ku mutima we, iyo tuje mu rusengero tuba twifuza ko twumva ijambo ry'Imana riduhumuriza ibisigaye bya politike bihurira hirya no hino tuba dufite aho tubyumvira”
Mu gusubiza ibyari bimaze kuvugwa n'umuyobozi w'inteko nshingamategeko, umuvugizi w'inama y'abepiskopi mu Burundi yavuze ko bazavuga ijambo ry'Imana uko riri ntagucisha ku ruhande.

Musenyeri Yohakimu Ntahondereye yagize ati: "Kubera ko rivuga ukuri, ijambo ry'Imana hari aho rigera rikababaza, kandi ntidushobora gucisha iruhande".

Mu kwezi kwa gatandatu k'uyu mwaka, umukuru w'umuryango wa Afrika w'ivugabutumwa yasabye ko insengero zitakongera kwigisha ubutumwa na politike mu Burundi mu gihe bitegura amatora ya 2020.
Umuyobozi w'uyu muryango, Aime Pascal Nduwimana, yavuze ko ubutumwa nk'ubwo butuma abantu babura icyo bafata n'ico bareka.

Idini Gaturika ryo rivuga ko mu gihe ryemewe n'amategeko mu Burundi rifite uburenganzira bwo kwigisha ijambo ry'Imana nk'uko risanzwe ribikora, ariko rikajyana n'ibihe abantu barimo.

Umugore yarokotse nyuma yo gusimbuka indege muri m1600 umutaka ukanga gufunguka

By Nsanzimana Ernest

Tariki 10 Kanama 2019 nibwo uyu mugore wari mu ndege muri metero 1609 yasimbutse ava mu ndege kuko yari yitwaje umutaka, uyu mugore yafunguye umutaka wanga gufunguka arahanuka agwa mu mashami y' ibiti ararokoka nk' uko byemezwa n' abantu babyiboneye.

Denis Demers wabwiye Radio Canada yagize ati “Ni igitangaza. Sinzi ukuntu umuntu yahanuka mu ndege kuriya akarokoka”.

Uko nabibonye umutaka yari yiringiye wanze gufunguka. Yarakomeretse aranavunika ubu ari kwitabwaho n' abaganga.
Polisi yo muri aka gace yavuze ko uyu mugore yari asanzwe afite ubunararibonye mu kumanukira mu mutaka yemeza ko ubuzima bwe butari mu kaga.

Undi mutangabuhamya Oceane Duplessis, yabwiye Canadian Broadcasting Corporation: ati “Twarabirebaga byose twari tuziko ko hari ikintu kibi kigiye kuba. Twari dufite ubwoba bwinshi byinshi cyane”.

Polisi yatangiye iperereza kugira ngo imenye byimbitse icyatumye umutaka wanga gufunguka. Ikigo gishinzwe kumanukira mu mitaka ntacyo kiravuga kuri iki kibazo.

Abahanga bavuga ko umuntu uhanutse mu ndege adafite umutaka amanukana umuvuduko wa metero 120 ku isagonda.

❌