WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Yesterday — May 31st 2020IGIRE

Kirehe:Abaturage bakusanyije amafaranga ngo bahabwe umuriro w’amashanyarazi biranga biba iby’ubusa

By Chief Editor

Bamwe mu baturage batandukanye bo mu midugudu igize akagari ka Mubuga mu murenge wa Musaza akarere ka Kirehe bavuga ko bamaze igihe kitari gito basaba umuriro w’amashanyarazi bakagerekaho no kwishakamo ibisubizo ngo bawikururire,ariko nabyo byaranze biba iby’ubusa.Ibintu babona ko bitagorana biramutse bishyizwemo ubushake dore ko aho ugarukira habegereye.

Aba baturage ni abatuye mu midugudu itandatu ariyo Kiyovu,Ryabega,Kanogo,Rwamuhazi,Runyinya na Ryarugaza bavuga ko bahereye kera mu 2015 basaba umuriro bigera n’aho ubuyobozi bw’akarere bubasaba gukusanya amafaranga barabikora.Ubwo uko ibihe byagiye bisimburanwa,abandi bo muyindi mirenge barawubonye ariko iyo midugudu uko ari itandatu irasigara kugeza nubu.

Uwitwa Rukeshangabo Jean Marie Vianney wo mu mudugudu wa Kiyovu akagari ka Mubuga umurenge wa Musaza wanashinzwe igikorwa cyo gukusanya amafaranga,aganira na IGIRE yavuze ko bahereye kera bawushaka banagerekaho no kugira igitekerezo cyo kuwikururira bakusanya amafaranga biranga biba iby’ubusa ntibawuhabwa.

Ati”Twawirutseho tuwusaba dukusanya miliyoni ebyiri ngo baze baduhe uwo muriro birapfa, ubwo urumva ko twibereye mu bwigunge aha ngaha.

Twashakaga kugira ngo twikururire tuwuturukije aho Abatuniziya bari bagejeje ahantu hitwa mu Kaziba igihe byari bikiri EWASA ikorera i Kibungo birinda bigera i Nyakarambi tugenda tuwusirisimbaho kugeza magingo aya nta muriro turabona”.

Akomeza agira ati”Ubwo noneho baratubwira ngo twandike abantu, icyo gihe nanditse abantu 400.Maze kubandika, nuko tubibwira akarere,umurenge n’akagari bose bari babizi.Ubwo baratubwira ngo ingengo y’imari ntiyabakundira ko umuriro bawugeza aha,ngo reka babanze bawujyane Gasarabwayi ubwo twebwe tuzagerwaho mu gihe kizaza kiri imbere”.

Bakimara kubabwira ibyo,bahisemo kujya gufata amafaranga yabo bari barahaye akarere barayabasubiza batangira kwigurira imirasire y’izuba.

Mu genzi we avuga ko kuba badafite umuriro w’amashanyarazi bibadindiza bigatuma batabasha gukora ibikorwa by’iterambere nko kugura ibyuma bisya n’ibindi bikenera umuriro w’amashanyarazi ufite ingufu.

Ati” Biratudindiza mu iterambere umuntu aba akwiriye kuba yagura icyuma gisya gikoresha umuriro ariko kuba nta muriro dufite urumva kiba ari ikibazo. N’aya mashanyarazi y’izuba yaje araduhenda bikabije rwose umuriro ni ngombwa turawukenye cyane”.

Twahereye kera tuwusaba bakavuga ngo tuzabakorera ubuvugizi ariko kugeza n’ubu umuriro ntawo turabona”.

Avuga ko ibyuma bisya bihaba bikoresha mazutu ariko iyo byapfuye bakora urugendo rurerure bajya aho bita mu mujyi ubwo kugerayo bagakoresha amasaha agera kuri atanu kugenda no kugaruka naho kuri moto bakabaca ibihumbi bibiri.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yabwiye IGIRE ko ibyo bamwe mu baturage bavuga byo kutagira umuriro w’amashanyarazi ari ukuri ariko abatuye mu kagari ka Mubuga byibura bo hari imidugudu ifite umuriro ugereranyije n’imwe mu mirenge ifite utugari tutanafite n’umudugudu numwe ufite umuriro.

Ati”Imirenge irimo Mpanga,Kigarama,Mushikiri,Musaza Nasho ndetse na Kirehe,ifite utugari aho usanga akagari kose nta muriro gafite.Muri uko gusaranganya rero niho twibanda.

Meya Muzungu avuga ko utugari tutarageramo umuriro na muke turimo;akagari ka Nasho muri Mpanga ahantu hubatse umurenge n’ikigo cya RAB cyahubatswe kirimo umushinga wo kuhira , akagari ka Kabuga muri Musaza kose kandi gafite santere nini y’ubucuruzi na koperative ihinga ibigori,akagari ka Gasarabwayi kose ,akagari ka Cyanya muri Kigarama,akagari ka Nyabigega muri Kirehe ndetse n’akagari ka Ntaruka muri Nasho.

Akomeza agira ati” Ubu icyo dushyize imbere nta handi twashyira amashanyarazi tutararangiza ibyo bice ubona bidafite na gakeya. Iyo dukoze imishinga twita cyane kuri babandi bataragira na gito babona. Akenshi ahantu dushyira amashanyarazi tuba tureba n’ibikorwa by’ubukungu bihakorera ariho haba hihutirwa kurusha ahandi”.

Arasaba abaturage kwihangana kuko kuhashyira umuriro w’amashanyarazi bijyana n’ubushobozi ariko bagakomeza kugura imirasire y’izuba,nabo bakazagerwaho mu bihe bizaza.

Ati”Ikizere twabaha cya mbere nabo ni uruhare rwabo kuko bijyana n’ubushobozi uko bwabonetse.Nabo icyo nabasaba bashakishe imirasire y’izuba kuko hari sosiyete zitanga iyo mirasire bijyanye n’ubushobozi bw’umuntu”.

Gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi (NST1) iteganya ko mu 2024 buri rugo ruzaba rucana umuriro w’amashanyarazi cyangwa uwukomoka ku ngufu z’izuba.

Ni mu gihe mu karere  ka Kirehe umuriro w’amashanyarazi wahageze mu 2010, kuri ubu bageze ku gipimo hafi cya 50% ari naho ubuyobozi bw’akarere buhera busaba abaturage kwihangana bakabanza bagasaranganya n’ibindi bice bitarabona na mukeya.

The post Kirehe:Abaturage bakusanyije amafaranga ngo bahabwe umuriro w’amashanyarazi biranga biba iby’ubusa appeared first on IGIRE.

USA:Hagaragajwe ibyabaye mu minota 30 ya nyuma y’ubuzima bw’umwirabura wishwe n’abapolisi

By Chief Editor

Imyigaragambyo yo kwamagana urupfu rw’Umunyamerika w’umugabo ufite inkomoko muri Afurika wapfiriye mu maboko ya polisi yatumye ubuzima busa n’ubwahagaze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nyakwigendera yitwa George Floyd wari ufite imyaka 46 y’amavuko, yapfuye nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi hanze y’iduka ryo mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota.

Amashusho agaragaza gutabwa muri yombi kwe ku itariki ya 25 y’uku kwa gatanu, yerekana umupolisi w’umuzungu, Derek Chauvin, atsikamira ijosi rya Floyd mu gihe yari yatsikamiriwe hasi.

Chauvin w’imyaka 44, yamaze kuregwa urupfu rwe.

Ibihe bikuru byagejeje ku rupfu rwa Floyd byabaye mu minota 30 gusa. Dushingiye ku byavuzwe n’abatangabuhamya, amashusho n’amatangazo yatanzwe n’abategetsi, dore ibyo tuzi kugeza ubu.

Byatangiriye ku kivugwa ko ari inoti mpimbano y’amadolari 20.

Ikirego kijyanye n’iyo noti cyatanzwe ku mugoroba wo ku itariki ya 25 y’ukwezi kwa gatanu, ubwo Floyd yaguraga ipaki y’itabi ry’isigara (cigarettes) mu iduka ryitwa Cup Foods ricuruza imboga.

Mu kwibwira ko inoti amaze guhabwa y’amadolari 20 ari mpimbano, umukozi wo muri iryo duka yahise atanga ikirego kuri polisi.

Floyd yari amaze imyaka myinshi aba mu mujyi wa Minneapolis nyuma yo kwimuka iwabo ku ivuko mu mujyi wa Houston muri leta ya Texas.

Hari hashize igihe akora nka ‘bouncer’ mu gucunga umutekano mu nzu z’ibitaramo muri uwo mujyi. Ariko, cyo kimwe n’Abanyamerika bandi benshi, yahindutse umushomeri bitewe n’iki cyorezo cya coronavirus.

Floyd yari asanzwe ari umukiliya uhoraho w’iryo duka rya Cup Foods. Yari umukiliya mwiza umenyerewe utari warigeze na rimwe ahateza ikibazo, nkuko Mike Abumayyaleh, nyir’iryo duka, yabibwiye televiziyo NBC yo muri Amerika.

Ariko uwo nyir’iduka ntabwo yari ku kazi uwo munsi. Uwo mukozi we w’urubyiruko, mu gutanga icyo kirego kuri iyo noti atashize amakenga, yakoze ibyo amabwiriza y’akazi asanzwe ateganya.

Yahamagaye nimero 911, ku isaha ya saa mbili n’umunota umwe z’ijoro zaho.

Inyandiko-mvugo yatangajwe n’abategetsi ikubiyemo ko uwo mukozi wo mu iduka yabwiye uwamwitabye ko yasabye uwo mukiliya kumusubiza iryo tabi ry’isigara ariko “ntabwo ashaka kubikora”.

Nkuko iyo nyandiko ikubiyemo icyo kiganiro kijyanye no gutanga ikirego ikomeza ibivuga, uwo mukozi wo mu iduka avuga ko uwo mugabo agaragara nk'”uwasinze” kandi “ntiyibashije”.

Nyuma gato y’uko guhamagara, nka saa mbili n’iminota 8 z’ijoro, abapolisi babiri barahageze.Floyd yari yicaranye n’abandi bantu babiri, bari mu modoka iparitse hafi aho.

Nyuma yo kwegera iyo modoka, umwe muri abo bapolisi witwa Thomas Lane yasohoye imbunda ye ategeka Floyd kumanika amaboko ye.

Muri iyo nyandiko-mvugo y’ibyabaye, abashinjacyaha ntibasobanura impamvu Lane yasanze ari ngombwa ko asohora imbunda ye.

Abashinjacyaha bavuga ko Lane “yashyize ibiganza bye kuri Floyd, akamukurura akamuvana mu modoka”. Nuko Floyd “yirwanaho yanga gushyirwaho amapingu”.

Ariko amaze gushyirwaho amapingu,Floyd yacishije macye akurikiza ibyo Lane yamusobanuriraga amubwira ko atawe muri yombi kubera “gutanga inoti mpimbano”.

Kugundagurana byabaye ubwo abapolisi bageragezaga gushyira Floyd mu modoka yabo.

Ahagana ku isaha ya saa mbili n’iminota 14 z’iryo joro, Bwana Floyd “yaragagaye, atembagara ku butaka, abwira abapolisi ko atinya kuba ahantu hafunganye”, nkuko iyo nyandiko-mvugo ikomeza ibivuga.

Chauvin arahagera. We n’abandi bapolisi bagize uruhare mu rindi gerageza ryo gushyira Floyd mu modoka ya polisi.

Muri iryo gerageza, ryabaye saa mbili n’iminota 19 z’ijoro, Chauvin yakuye Floyd ku ruhande rwerekeye ku bagenzi, bituma yitura hasi, nkuko iyo nyandiko-mvugo ibivuga.

Ahitura yubitse amaso, amapingu akimuriho.

Icyo gihe nibwo ababibonye batangiye gufata amashusho ya Floyd byagaragaraga ko ababaye cyane.

Uko yapfuye birenze ukwemera

Ibyo bihe byo muri ako kanya, byafashwe kuri telefone zigendanwa nyinshi bigasakazwa ku mbuga nkoranyambaga, ni byo byarangiye bibaye ibya nyuma aho umutima wa Floyd wari ugitera.

Yacigatiwe n’abapolisi, mu gihe Chauvin we yamutsikamizaga ivi rye ry’ibumoso riri hagati y’umutwe n’ijosi bya Bwana Floyd.

Muri ayo mashusho,Floyd akomeza kumvikana agira ati: “Simbasha guhumeka”. Agatabaza nyina ari nako atakamba ati, “nyabuneka, nyabuneka, nyabuneka”.

Mu gihe cy’iminota 8 n’amasegonda 46, Chauvin yagumishije ivi rye ku ijosi rya Floyd, nkuko raporo y’ubushinjacyaha ibivuga.

Hashize hafi iminota 6 muri icyo gihe,Floyd yataye ubwenge. Amashusho y’ibyabaye agaragaza ko icyo gihe ari bwo Floyd yacecetse, abari bashungereye bakinginga abapolisi ngo barebe niba umutima we ugitera.

Nuko umwe muri abo bapolisi bandi witwa JA Kueng arabikora, arebera ku mpera y’ikiganza cy’iburyo cya Bwana Floyd “abura umutsi”. Ariko nubundi abapolisi bamugumaho.

Ku isaha ya saa mbili n’iminota 27 z’iryo joro,Chauvin akura ivi rye ku ijoshi rya Floyd. Adakoma, ashyirwa ku kagare k’abarwayi ajyanwa n’imodoka y’imbangukiragutabara (ambulance) ku kigo nderabuzima cya Hennepin County Medical Center.

Byatangajwe ko yapfuye amaze isaha imwe agejejweyo.

Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, Floyd yari yaganiriye na Christopher Harris, imwe mu nshuti ze za hafi. Iyo nshuti ye yari yamugiriye inama yo kugana ikigo gitanga akazi k’ibiraka.

Harris avuga ko guhimba inyandiko bitari biri muri kamere ya Bwana Floyd.

Harris yagize ati: “Uburyo yapfuyemo burenze ukwemera. Yaratakambye ngo ntiyicwe…”

“Iyo ugerageje uko ushoboye ngo wizere imiterere y’ubu butegetsi, ubutegetsi uzi ko atari wowe bwashyiriweho, iyo iteka uhora ushaka ubutabera unyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko ntushobore kububona, igihe kiragera ugatangira kwishakira ubutabera ukoresheje amaboko yawe bwite”.

The post USA:Hagaragajwe ibyabaye mu minota 30 ya nyuma y’ubuzima bw’umwirabura wishwe n’abapolisi appeared first on IGIRE.

Ibyaranze urugendo rwageze tariki 31 Gicurasi 1994 ubwo ONU yemezaga ko mu Rwanda habaye Jenoside

By Chief Editor

Guverinoma y’abicanyi n’imitwe y‘abicanyi iyishamikiyeho bikomeje kwihutisha Jenoside yakorerwaga Abatutsi, mu gihe impaka mu Muryango w’Abibumbye ku nyito y’ubwicanyi bwakorerwaga mu Rwanda zarimo zirangira.

Mu gihe Guverinoma y’abicanyi yashishikarizaga abaturage b’Abahutu gutsemba Abatutsi ikanabitangira amabwiriza, mu Muryango w’Abibumbye bari bakirwana n’amagambo yo kwemeza inyito y’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

Tariki ya 25 Gicurasi 1994 Guverinoma y’abicanyi yari yahaye aba Perefe bose amabwiriza yo gutegura gahunda yo kwirinda. Amahanga yari amaze kumenya ubwicanyi bwari bwibasiye Abatutsi bose mu gihugu cyose, ni yo mpamvu habaye ikifuzo cyo guhisha ubwo bwicanyi.

Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’abicanyi, Jean Kambanda, yahamagariye abaturage kwitabira ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Abaturage b’abasivili bahabwaga imyitozo ya gisirikare ibigisha uburyo bwo guhiga no kwica Abatutsi.

Kapiteni w’umunya Senegal wa MINUAR, Mbaye Diagne, yishwe n’igisasu cyamuguyeho cyamusanze kuri bariyeri arimo gutabara Abatutsi abicanyi bashakaga gukura mu modoka za MINUAR ngo babice.

Impaka z’urudaca mu Nama y’Umutekano w’Umuryango w’Abibumbye ku bwicanyi bwakorerwaga abatutsi, zatumye abicanyi bakomeza kubatsemba

Kubera ko kwiga ubwicanyi bukabije bwakorerwaga mu Rwanda byihutirwaga cyane, tariki ya 24 Gicurasi, Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yatumije inama yihutirwa i Genève, itumijwe na Canada. Nyuma y’iyo nama hafashwe icyemezo tariki ya 25 Gicurasi 1994, cyemezaga ko hari ibyaha bya jenoside byakorewe mu Rwanda, kinemeza kandi ko hagomba kubaho iperereza mpuzamahanga ku bwicanyi Abatutsi bakorerwaga mu Rwanda.

Muri raporo yashyikirijwe tariki ya 31 Gicurasi 1994 Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye, ni ho hagaragajwe ku nshuro ya mbere ku mugaragaro ko mu Rwanda hakozwe Jenoside.

Iyo raporo yari ishingiye ku makuru yatanzwe na  Iqbal Riza na Maurice Baril wari umujyanama wa gisirikare w’Umunyamabanga Mukuru wari yasuye u Rwanda hagati y’amatariki ya 22 na 27 Gicurasi 1994.

Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye yari yakomeje kwirengagiza ikibazo cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi kuva tariki ya 7 Mata 1994. Twibutse ibi bikurikira :

Tariki ya 21 Mata 1994, Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye, mu cyemezo cyayo 912, yagabanyije ubushobozi buhabwa MINUAR iyisigira gusa abasirikare 250. Nyamara kandi General Dallaire wayoboraga MINUAR yoherezaga buri munsi Umuryango w’Abibumbye za raporo zasobanuraga ubwicanyi bukabije Abatutsi bakorerwaga mu Rwanda.

Tariki ya 24 Mata 1994, nibwo bwambere Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye yize ikibazo cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda. Perezida w’iyo nama, yashatse gushyira ibihugu byari biyigize, imbere y’inshingano yari iyabo yo gutabara, mu gihe byaba bigaragaye ko hari Jenoside yakorerwaga mu Rwanda, nkuko biteganywa n’Amasezerano Mpuzamahanga Akumira Agahana icyaha cya Jenoside (1948).

Tariki ya 28 Mata 1994, Ambasaderi wa Repubulika Tchèque, Karel Kovanda, yasabye Inama y’Umutekano kwiga ikibazo cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi ariko biba iby’ubusa nticyitabwaho.

Ashingiye ku makuru yavaga mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, Ambasaderi Kovanda yemeje ko guverinoma y’u Rwanda yarimo ikorera Jenoside Abatutsi. Bimwe mu bihugu by’ibihangange bifite icyicaro gihoraho mu Nama y’Umutekano byamuteye hejuru kuko ngo imvugo yakoreshaga itari ikwiye muri iyo Nama.

Uwayoboraga Inama y’Umutekano, Ambasaderi Colin Keating, nawe yavuze ko hari amakuru amugeraho yemeza ko hari ibikorwa by’ihohotera rikabije n’ubwicanyi byari byibasiye Abatutsi.

Bimwe mu bihugu by’ibihangange bifite icyicaro gihoraho mu Nama y’Umutekano, birangajwe imbere na Leta zunze ubumwe z’Amerika, byanze ko hakoreshwa ijambo Jenoside. Nyamara, guhera tariki ya 7 Mata 1994, Abatutsi barimo abana, abagore, abagabo, urubyiruko n’abari mu za bukuru, bose baricwaga ku mugaragaro kubera gusa ko ari Abatutsi, kandi ubwo bwicanyi bwarakomezaga mu bice by’u Rwanda byari bikigenzurwa na guverinoma y’abicanyi.

Mu nama yo kuwa 25 Gicurasi 1994 ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, abayitabiriye bemeje ko hari Jenoside yakorerwaga mu Rwanda kandi ko igomba gukorerwa iperereza.

Kuri uwo munsi na none iyo Komisiyo yafashe icyemezo 1994 S-3/1 cyo gushyiraho umuntu ugomba kuzakora iperereza mu Rwanda ku bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

Mbere, Komiseri Mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye, Ayala Lasso, wari umaze igihe gito agiyeho, yari yasuye u Rwanda hagati y’itariki ya 11 na 12 Gicurasi 1994. Muri raporo ye, yavuze ko hari ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bose kandi hose mu Rwanda.

Kuva mu kwezi kwa Mutarama 1994, General Romeo Dallaire, wayoboraga MINUAR, ntiyahwemye kubwira inzego z’Umuryango w’Abibumbye ibikorwa bya Leta byo gutegura Jenoside.

Kubera impamvu zitarasobanuka, inzego z’Umuryango w’Abibumbye zagombaga gufata ibyemezo byo gukumira no guhagarika Jenoside zakomeje kubyirengagiza ntizagira icyo zikora.

Bimwe mu bihugu by’ibihangange bifite icyicaro gihoraho mu Nama y’Umutekano byashoboraga gukumira Jenoside mu gihe byashoboraga kuba byaritaye ku bimenyetso simusiga byagaragazaga ko izaba vuba. Biteye kwibaza uruhare rwa bimwe muri ibyo bihugu. Mu gihe cyo kuba byakumira Jenoside cyangwa bigatabara, byakoze uko bishoboye kugirango MINUAR itongererwa ububasha.

Ibihugu bifite icyicaro gihoraho mu Nama y’Umutekano byari bizi ko mu byumweru bibiri bibanza byo mu kwezi kwa Mata 1994 hashoboraga kuba Jenoside nkuko byerekanwaga n’amakuru yavaga ahantu hizewe nka MINUAR, CICR na OXFAM.

Ahubwo bimwe muri ibyo bihugu byakomeje kuvuga ko ubwicanyi bwitirirwaga jenoside bwari inkurikizi z’intambara hagati y’amoko, bituma byongera urujijo kuri Jenoside yakorerwaga Abatutsi no ku nshingano zo gutabara.

Amahanga yangaga kubona ukuri kw’ibyabaga mu Rwanda kuva tariki ya   7 Mata 1994. Byagombye gutegereza amatariki yo hagati mu kwezi kwa Gicurasi 1994 kugira ngo ijambo Jenoside rikoreshwe ku rwego mpuzamahanga.

Dr BIZIMANA Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG

The post Ibyaranze urugendo rwageze tariki 31 Gicurasi 1994 ubwo ONU yemezaga ko mu Rwanda habaye Jenoside appeared first on IGIRE.

Abagore bari mu kaga bumva batekanye ndetse bafitiye ikizere abapolisi b’abagore ugereranyije n’abagabo

By Chief Editor

Ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi wari umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri hirya no hino ku Isi mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Ni umunsi ngarukamwaka, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Abagore mu butumwa bwo kubungabunga amahoro: Urufunguzo rw’amahoro.”

Ni insanganyamatsiko igaragaza uruhare rw’abagore mu bikorwa by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.

Uyu munsi wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 20 ubwo umwanzuro w’akanama gashinzwe amahoro, umwanzuro 1325 uvuga ku bagore, amahoro n’umutekano.

Carporal Justine Kanyana, ni umupolisikazi w’u Rwanda uri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS).

Yagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yari abajijwe niba bitamukomerera kuba ari umupolisikazi.

Yagize ati “Turashoboye ndetse cyane nk ’abagabo, n’ubusanzwe
muri kamere y’abagore ni abantu babungabunga amahoro. Turishimira ko Umuryango w’Abibumbye uzirikana uruhare rw’abagore bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro”.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CIP Jean Bosco Kabera ahamya ko abagore n’abakobwa baba bari mu bihugu byugarijwe n’intambara bumva batekanye iyo babonye bacungiwe umutekano na bagenzi babo.

Ari”Ni iby’agaciro kuba mu myanya ya mbere mu kugira abagore mu butumwa bw’amahoro kuko bifasha imiryango iri mu kaga.

Abagore n’abakobwa bari mu kaga bumva batekanye ndetse bafitiye ikizere abapolisi b’abagore ugereranyije n’abagabo.Ibi bikorohera abari mu butumwa bw’amahoro kubarinda”.

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bakora ibikorwa bitandukanye bihindura ubuzima bw’aho bari nko guteza imbere isuku n’isukura, gutanga ubuvuzi ndetse n’ibikoresho by’amashuri.

Kugeza ubu u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abagore benshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku Isi.

The post Abagore bari mu kaga bumva batekanye ndetse bafitiye ikizere abapolisi b’abagore ugereranyije n’abagabo appeared first on IGIRE.

Somalia:Igisasu giteze mu butaka cyahitanye abantu b’umuryango umwe bari mu modoka

By Chief Editor

Abantu bagera ku 10 bishwe n’igisasu cyari giteze mu butaka nyuma yaho imodoka ya bisi nto (minibus) bari barimo ikigongeye hafi y’umurwa mukuru Mogadishu wa Somalia.

Polisi n’ababibonye nibo bemeza aya makuru.Ibiro ntaramakuru Reuters bitangaza ko benshi muri abo bagenzi bari abo mu muryango umwe.

Bari barikwerekeza ku itabaro (mu muhango wo gushyingura) ubwo iyo modoka yagongaga icyo gisasu.

Nta mutwe wari wigamba iturika ry’icyo gisasu.

Ariko, intangondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya isilamu zo mu mutwe wa al-Shabab zikunze gutega ibisasu mu butaka ku nkengero z’imihanda minini.

Umuhanda icyo gisasu cyaturikiyeho uri ku ntera ya kilometero zigera kuri 20 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Mogadishu. Ukunze kugendwamo n’imodoka za leta n’iz’abasirikare.

Umupolisi Farah Hassan yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko abahitanwe n’igisasu ari batandatu ariko ko Imibare ishobora kwiyongera.

Ati”Kugeza ubu tuzi ko igisasu cyishe abantu batandatu kigakomeretsa n’abandi… Umubare w’abapfuye ushobora kuza kwiyongera”.

The post Somalia:Igisasu giteze mu butaka cyahitanye abantu b’umuryango umwe bari mu modoka appeared first on IGIRE.

Igikomangoma cy’u Bubiligi cyanduriye coronavirus mu birori

By Chief Editor

Igikomangoma cyo mu Bubiligi cyanduye coronavirus nyuma yo kwitabira ibirori mu gihe cy’ingamba za ‘guma mu rugo’ muri Espagne, nkuko bitangazwa n’ubwami bw’Ububiligi.

Ubwami bw’Ububiligi butangaza ko igikomangoma Joachim w’imyaka 28 y’amavuko, yakoreye urugendo muri Espagne agiye gukorayo imenyereza-mwuga (stage/internship) ku itariki ya 26 y’uku kwezi kwa gatanu.

Iminsi ibiri nyuma yaho, yagiye mu birori mu mujyi wa Córdoba mu majyepfo y’igihugu, mbere yuko asanganwa Covid-19, indwara y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Amakuru y’ibitangazamakuru byo muri Espagne avuga ko iki gikomangoma, mwishywa w’Umwami Philippe w’Ububiligi, yari umwe mu bantu 27 bari bitabiriye ibyo birori.

Nkuko bikubiye mu mategeko agenga ‘guma mu rugo’ muri uwo mujyi wa Córdoba, ibirori byitabiriwe n’abantu bangana gutya byaba byarenze ku mategeko kuko kugeza ubu hemewe guterana kw’abantu batarenze 15.

Polisi ya Espagne yatangiye iperereza kuri ibyo birori. Abo byagaragara ko barenze ku mategeko bashobora guhanishwa gucibwa amande agera ku bihumbi 10 by’ama-euro (ni arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda).

Bivugwa ko buri muntu wese witabiriye ibyo birori ubu ari mu kato.

Igikomangoma Joachim, umuhungu muto cyane mu b’igikomangomakazi Astrid akaba ari no ku mwanya wa 10 ku bashobora kuba umwami w’Ububiligi, bivugwa ko afite ibimenyetso byoroheje bya coronavirus.

Rafaela Valenzuela, uhagarariye leta ya Espagne aho i Córdoba, yamaganye ibyo birori avuga ko ababyitabiriiye ari “abantu badashyira mu gaciro”.

Yagize ati: “Ndumva ntunguwe kandi byandakaje. Igikorwa nk’iki cyabaye mu gihe mu gihugu turi mu cyunamo cyo kwibuka abantu benshi cyane bamaze gupfa”.

Iby’ibyo birori byatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru El Confidencial cyo muri Espagne, cyasubiyemo amagambo akubiye mu nyandiko y’abategetsi bo mu karere ka Andalusia, ariko nticyavuga izina ry’igikomangoma.

Ibitangazamakuru byo mu Bubiligi nyuma byaje kwemeza ko igikomangoma Joachim yari muri Espagne, kandi ko ariho akiri.

Bizwi ko icyo gikomangoma kimaze igihe gikundana n’umugore wo muri Espagne, bitangazwa ko yitwa Victoria Ortiz.

The post Igikomangoma cy’u Bubiligi cyanduriye coronavirus mu birori appeared first on IGIRE.

Kuba umubare w’abagenzi kuri moto utazahinduka bizatuma igiciro cy’urugendo kiguma uko cyahoze mbere

By Chief Editor

Bamwe mu bamotari bavuga ko batazahindura igiciro cy’urugendo ngo bitwaje icyorezo cya coronavirus kuko umubare w’abagenzi bari basanzwe batwara kuri moto utaziyongera cyangwa ngo ugabanuke nk’uko byagenze ku mamodoka atwara abagenzi.

Ibi ni bimwe abamotari bagarutseho ubwo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 30 Gicurasi 2020 Polisi y’u Rwanda  ikorera mu Karere ka Rwamagana ku bufatanye n’inzego zitandukanye barimo ,  basobanurira abamotari uko bagoma kwitwara bubahiriza amabwiriza yashyizweho n’Urwego Ngenzuramikorere RURA mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus mu mwuga wabo bazazubukura ku wa mbere tariki ya mbere Kamena 2020 nyuma y’amezi asaga abiri.

Ubusanzwe ingendo mu mamodoka zakorwaga zitarenga mu ntara cyangwa umujyi wa Kigali ariko mu modoka hakajyamo hafi kimwe cya kabiri cy’abagenzi bari basanzwe bajyamo bitewe no kwirinda kwegerana nk’imwe mu ngamba zo kwirinda coronavirus.

Igabanuka ry’umubare w’abagenzi mu modoka ryatumye ibiciro by’ingendo byiyongeraho 47% ku byari bisanzweho ni ukuvuga ko mbere ya coronavirus ahantu umugenzi yatangaga 1000Frw, asigaye atanga 1500Frw.

Ibi byatumye abagenzi bitegura kujya bagenda kuri moto bagira impungenge ko no kuri moto ibiciro biziyongera kubera coronavirus nk’uko byiyongereye ku modoka.

Gusa abamotari bakorera mu Karere ka Rwamagana bavuga ko batazitwaza icyorezo cya CIVID-19 ngo bace abagenzi amafaranga y’umurengera bitewe n’uko umubare w’abagenzi kuri moto utahindutse.

Umwe muri bo witwa Uwamungu David avuga ko coronavirus itaba urwitwazo ngo bongere ibiciro kuko n’umubare w’abagenzi moto itwara utahindutse,bityo ibyo bikazatuma igiciro kiguma uko cyari kimeze mbere ya coronavirus.

Ati: “Moto ubundi ni umuntu umwe itwara ntabwo rero tuzazamura ibiciro bitewe nuko wenda nta mubazi dufite tuzajya tugerageza gutwarira amafaranga make nk’uko twari dusanzwe dukora.Nta kintu tuzahindura ngo Ni uko bijyanye n’ibi bihe bya Coronavirusi”.

Mugenzi we witwa Rushigayiki Gaspard avuga ko kuba nta cyahindutse mu ngendo nta n’icyahinduka ku byerekeranye n’ibiciro.

Ati:“Nta kibazo dufite ku biciro….kuko ingendo twagendaga ziracyari zazindi nta kigeze gihinduka ngo urugendo rwabaye rurerure  nta kibazo tubifiteho”.

Gusa bavuga ko icyo basabwa n’inzego za Leta n’izubuzima kijyanye no kubahiriza no gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid19,bazayashyira mu bikorwa ndetse bakanakebura bagenzi babo bazashaka gutandukira bakarenga ku mabwiriza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizerimana Hamdun mu kiganiro kigufi na IGIRE,yavuze ko abamotari bakwiye gukomeza gukorera mu murongo bakoreragamo mbere birinda kuzamura ibiciro kandi bakabikangurirwa n’ababayobora.

Yagize ati:”Ibyari byo byose ntekereza ko ariyo kampanye iriho, mbere y’uko batangira ni uko tubaha amabwiriza ya RURA n’ubwo hari amabwiriza atari muri ariya banditse ariko birabujije biraziririjwe kuba bakongeza ibiciro bitwaje Covid-19.Ni ukuvuga ngo rero mu byo bagomba kubibabwira.

Yakomeje asaba abamotari bagiye gusubukura akazi kabo ko gutwara abagenzi kuri moto ko bakwiye kubahiriza ibyo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi ko polisi n’izindi nzego bazakurikirana uko bikorwa.

Ati:”Bagomba kubashishikariza gukoresha ikoranabuhanga…ariko batazamuye ibiciro.Ubwo rero tuzakomeza kubikurikirana dufatanya n’abayobozi b’amakoperative y’abamotari,Polisi n’izindi nzego duhererekanya amakuru ku buryo bidashobora kubaho”.

Kwemerera abamotari gutwara abagenzi ndetse no gufungura ingendo hagati y’umujyi wa Kigali n’intara, byatewe n’uko minisiteri y’ubuzima iherutse gutangaza ko ubwandu bwa coronavirusi butakigaragara cyane imbere mu gihugu  ahubwo ko umubare munini  w’abandura coronavirisi  biganje mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka.

Minisiteri y’ubuzima yibutsa abaturarwanda kutirara ngo bumve ko icyorezo nta gihari,ubwo ko bakwiye gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho na Leta ndetse n’Inzego z’ubuzima arimo; kwambara agapfukamunwa iteka umuntu avuye mu rugo,gusiga intera ya metero hagati y’umuntu n’undi ndetse no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kenshi gashoboka.

Abamotari barasaba bagenzi babo kuzakurikiza amabwiriza yo kwirinda coronavirus
Abamotari barasabwa kutazitwaza icyorezo cya covid19 ngo bazamure ibiciro kandi uko bakoraga akazi mbere nta cyahindutse

The post Kuba umubare w’abagenzi kuri moto utazahinduka bizatuma igiciro cy’urugendo kiguma uko cyahoze mbere appeared first on IGIRE.

Rwamagana:Inka imwe yahawe muri Girinka yamuhaye inka zirindwi abikesha guha agaciro umushumba

By Chief Editor

Ingabire Theodeta utuye mu mudugudu wa Kabeza akagari ka Gihumuza umurenge wa Gahengeri yemeza ko kuba inka yahawe muri gahunda ya Girinka yarororotse ikava kuri imwe zikagera kuri zirindwi, byatewe n’uko yigomwe ibyo yakariye akajya abisangira n’umushumba uzitaho ndetse no kwicisha bugufi imbere ye.

Ingabire ni umupfakazi w’imyaka 63 y’amavuko ufite abana batatu akaba atunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi bw’inka yahawe muri gahunda ya girinka.

Kuri we ngo nubwo hari bamwe mu bantu bahabwa Inka muri gahunda ya girinka bakazifata nabi,baba batazi agaciro kazo ariko iyo yahawe yayitayeho uko bikwiye arayorora irabyara aritura ndetse n’abo yoroje boroje abandi.

Avuga ko izo nka zamugiriye akamaro gakomeye kuko zamufashije kurihirira umwana we amafaranga y’ishuri kugeza asoje amashuri yisumbuye ndetse amafaranga yazikuyemo amufasha kubaka inzu.

Ati”Bampaye inka imwe irabyara uwo nituye nawe aha abandi.Izisigaye zigenda zibyara ndikenura ndetse hari n’umwana w’umukobwa zafashije kwiga ubu ararangije.Ikindi n’iyi nzu nizo zamfashije kuyubaka.

Iyo zibyaye kubera ko ntabashije korora inka zirenze izo ndazigurisha, nkagurisha akanyana kakamfasha guhinga kuko ntakibasha guhinga ndetse Kandi zimpa ifumgeri nkayihingisha“.

Ingabire avuga ko ibanga yakoresheje kugira ngo inka yahawe ibashe kororoka mu gihe abandi zibananira,ari uko aha agaciro umushumba akigomwa ibyo yakagombye kurya wenyine bakabisangira kugira ngo agire umuhate wokumufatira inka neza nta kwiganda.

Ati”Njyewe ndibabaza icyo nakariye nkakigabana n’uwuzimfa nkashaka umushumba aho mfata amata mbonye nkayakuraho ayo abana banywa,ayasigaye nkayakuramo amafaranga y’uwumfasha.
Igihe udafite umushumba,burya ntiwabasha korora ariko ndigora nkashaka umushumba kuko nta gihe mba ntamufite.Muzi uko abashumba bananirana ariko ndabyihanganira tukumvikana.Nta nubwo bakunda kunanira mbacira bugufi kugira ngo inka zanjye zibone ibyo kurya“.

Avuga ko mbere atarabona inka ya girinka,yahoraga yigunze byakubitiraho ko ari umupfakazi, bikarushaho gukomera ariko nyuma y’uko azibonye ubuzima bwe bwarahindutse ku buryo zamufashije muri byinshi birimo no gakuruza umuriro w’amashanyarazi ndetse no guteza imbere ubuhinzi bwe abikesha ifumberi.

Muhinda Augustin,umusigire w’umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahengeri avuga ko abaturage bahawe inka muri gahunda ya girinka,zibafasha kwitezimbere bakemura bimwe mu bibazo bahura nabyo kubona ifumberi.

Ati”Abaturagi barimo kwitezimbere muri gahunda yagirinka,birabafasha kubona ifumberi,kubona amata ndetse no kwitezimbere muri rusange abanyeshuri bakiga.Mu by’ukuri gahunda ya girinka ni gahunda ifite akamaro gakomeye mu murenge wacu wa Gahengeri”.

Avuga ko muri uyu murenge nta bantu bafata nabi inka bahawe muri girinka kuko bagiye bakora ubukangurambaga bwo kwigisha abantu uko bafata Inka neza.

Ati“Twagiye dukora ubukangurambaga hirya no hino tubabwira ngo umuntu wese agomba kwita ku nka ye nk’uko bikwiye.Ntekereza ko mu murenge wacu nta bantu dufite batita ku nka zabo.”

Asaba abaturage bazajya bahabwa inka,kujya bafatira isomo kuri Ingabire maze bakazifata neza bityo bigatuma zibagirira akamaro ndetse na sosiyete nyarwanda muri rusange.

Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba gafite imirenge imyinshi abayituye batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi bw’amatungo magufi n’amaremare nk’inka,intama,ihene,inkoko b’ayandi atandukanye.

Izi nka uko ari enye za Ingabire kongeraho eshatu yagurishije hamwe zikaba zirindwi zakomotse ku nka imwe yahawe
Ingabire agaya abahabwa inka muri gahunda ya girinka bakazifata nabi
Gitifu Muhinda avuga ko gufata neza Inka bikorwa n’aborozi biterwa n’ubukangurambaga bahabwa n’ubuyobozi

The post Rwamagana:Inka imwe yahawe muri Girinka yamuhaye inka zirindwi abikesha guha agaciro umushumba appeared first on IGIRE.

Mu Rwanda umuntu wa mbere yahitanwe na covid19 mu gihe 250 bamaze gukira

By Chief Editor

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020, umuntu wa mbere wari urwaye COVID-19 yitabye Imana kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020.

Itangazo rya Minisante riravuga ko uyu murwayi witabye Imana ari umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi wahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba.

Iri tangazo kandi rivuga ko uwo murwayi yitaweho n’abaganga mu kigo cyagenewe kuvura Coronavirus, ariko akaba yaje gupfa azize kwangirika imyanya y’ubuhumekero.

Ni mu gihe uyu munsi kandi habonetse abarwayi bashya bane ba Covid-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 359.

Abo bantu bane babonetse mu bipimo 1,368 byafashwe uyu munsi, ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa bikaba ari 66,976 ari na byo byabonetsemo abarwayi 359.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko abantu batatu mu bari barwaye COVID-19 bakize kuri uyu wa Gatandatu, abamaze gukira bose hamwe bakaba ari 250.

The post Mu Rwanda umuntu wa mbere yahitanwe na covid19 mu gihe 250 bamaze gukira appeared first on IGIRE.

Imba mutima z’Abanyarwandakazi bari mu butumwa bw’amahoro ku isi nuko binjiye muri uyu mwuga

By Chief Editor

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana no guha agaciro ubwitange bw’abari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ku Isi abanyarwandakazi baburimo bavuze inzira banyuzemo yatumye bisanga muri uyu mwuga w’ubutwari.

Ni Umunsi wizihijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, uba n’umwanya wo kunamira abarenga 3,900 baburiye ubuzima bwabo mu butumwa bw’amahoro bwa Loni guhera mu mwaka wa 1948, barimo 102 bapfuye mu mwaka ushize.

Uwo munsi wahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’umwanzuro 1325 w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, ushimangira uruhare rw’abagore mu kubungabunga amahoro ku Isi.

Ibitangazamakuru byo mu Rwanda byaganiriye n’abasirikare b’abagore bari mu butumwa bw’Amahoro bwa Loni mu bihugu bitandukanye, bagaragaza uburyo kwinjira mu gisirikare byabahinduriye ubuzima ndetse bakaba bakomeje kugira uruhare rukomeye mu guhindura Isi nziza kurusha uko bayisanze.

Umwe muri bo ni Lieutenant Mwiza Ariane w’imyaka 25 y’amavuko, akaba mu ngabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro i Juba muri Sudani y’Epfo. By’umwihariko ni umupilote w’indege z’Umuryango W’abibumye zifashishwa mu butumwa bw’Amahoro bwa UNAMISS.

Lt. Mwiza winjiye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) mu mwaka wa 2013; ni umwe mu basirikare barenga 6,000 u Rwanda rwohereje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye bikunze kurangwamo intambara nka Sudani y’Epfo (Juba),  Sudani (Dafur) no muri Repubulika ya Centrafrique (CAR).

Ubwo Lt. Mwiza yarangizaga amashuri yisumbuye mu Ishuri Ryisumbuye rya Lycée Notre Dame de Citeaux riherereye i Kigali, yiyumvagamo ko urugendo rwe rw’ubuzima ruzakomereza mu gisirikare, kuko yabonaga uwo mwuga nka bumwe mu buryo bwamugeza ku nzozi zo gukorera Igihugu cyamubyaye.

Lieutenant Mwiza Ariane ukora nk’Umupilote mu butumwa bw’amahro bwa Loni

Lt. Mwiza avuga ko mu mwaka wa 2017, ubwo yoherezwaga bwambere mu butumwa bw’amahoro, byamubereye amahirwe yo kumenyana no gukorana n’abantu batandukanye basangiye umurimo, ndetse binamufasha kumenya ni gukorra mu mico y’abantu itandukanye.

Uretse ikirere gitandukanye n’icy’u Rwanda, avuga ko ubutumwa bw’amahoro bwamubereye umuyoboro wo kongera ubumenyi mu mwuga akora akunze.

Ati:  “Uyu mwuga wo gutwara indege uracyafite abagore bake cyane, kandi ibyo bishobora kuba biterwa n’uko abantu usanga bashidikanya ku kuba batwarwa n’umupilote w’umugore; ariko uko ibihe bihita bigenda bihinduka. Mu by’ukuri, kuri ubu hari abashimishwa cyane no kumenya ko ari umupilote w’umugore ugiye kubatwara.”

Yibukije urubyiruko rw’abakobwa ko igisirikare ari umwuga wigisha byinshi kandi utanga ubwisanzure buhagije bwo gukurikira inzozi za buri wese mu myuga n’ubumenyi bitandukanye

Ati: “Ushobora kwinjira mu gisirikare ugakora mu gihugu cyangwa ukajya mu  butumwa bw’amahoro nk’umuganga, umwubatsi cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose. Kuba mu gisirikare ni yo mahitamo meza arenze andi yose nakoze.”

Amashimwe y’ababyeyi basize imiryango mu Rwanda

Maj. Uwineza Stella w’imyaka 39 y’amavuko ni undi Munyarwandakazi byasabye gusiga umugabo bamaranye imyaka 11  n’abana batatu ba byaranye, akajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo.

Uwineza yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu mwaka wa 2002, akaba yaragiye mu butumwa bwa mbere bwa Loni i Darfur muri Sudani (UNAMID) mu mwaka wa 2011.

Mu mwaka wa 2019 ni bwo yongeye koherezwa muri Sudani y’Epfo aho ari kugeza ubu.

Maj. Uwineza avuga ko koherezwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni byamwongereye ubunararibonye mu mwuga w’Igisirikare, ndetse bimuha n’amahirwe yo gukorera mu bice bitandukanye no mu mico inyuranye.

Avuga ko imbogamizi ahura na zo akenshi zifitanye isano no kuba kure y’umuryango we igihe kinini, ariko ahamya ko uburyo umuryango we umushyigikira bwamufashije gukurikira inzozi ze no kuba umubyeyi icya rimwe.

Ati: “Ntabwo byoroshye ariko ndashimira umugabo wa nge ku buryo anshyigikira akananyumva; yita ku muryango iyo ntahari, bityo ibyo bimfasha gushyira umutima ku mirimo nkora. Ikindi kandi mvugana na bo buri munsi, kuko kumenya uko umunsi wabo wagenze biramfasha cyane.”

Avuga ko ubunararibonye bw’imyaka 18 amaze ari umwofisiye bwamusigiye urwibutso rukomeye bunamuremera amahirwe yo kongera ubumenyi.

“[…] Nagize amahirwe menshi yatumye nishimira ubuzima ndetse menya gutandukanya iby’ingenzi n’ibitari ingenzi mu mahitamo ya nge n’ibyemezo mfata buri munsi “

Yibukije urubyiruko rw’abakobwa ko kuba umusirikare ugakorera Igihugu ukirimo cyangwa uri hanze yacyo bisaba ubwitange no kumenya kwiyobora, waba uri umugabo cyangwa umugore.

Ati: “Ku bakobwa bato b’iki gihe,  mwagize amahirwe yo gukurira mu gihugu gitanga amahirwe angana kuri buri wese. Ntimukite ku byo abantu bavuga. Murashoboye kurusha uko mubitekereza kandi mwagera ku cyo ari cyo cyose igihe mufite umuhate n’ubwitange.”

Maj. Mutesi Dinah ni undi Munyarwandakazi w’imyaka 36 y’amavuko winjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu mwaka wa 2003, akoherezwa mu butumwa bw’amahoro bwa mbere mu mwaka wa 2010.

Avuga ko nk’Umunyarwandakazi wakuriye mu buhungiro, yakuze yiyumvamo kuzaba umusirikare.

Kuri ubu Mutesi afite umugabo n’abana babiri ariko yagize amahirwe yo gushakana n’umusirikare, bityo nta mbogamizi nyinshi ahura na zo zijyanye no guhuza umuryango n’akazi.

Ati: “Buri gihe numvikana n’umugabo wa nge uko dukomeza ubuzima, ariko na none ikoranabuhanga riradufasha cyane kuko ni ryo riduhuza tukavugana buri munsi.”

Na we yibukije abakobwa bakiri bato ko bashoboye kandi bagera kuri byinshi igihe cyose bafite kwiyobora (self-discipline ).

U Rwanda mu butumwa bw’amahoro

Kugeza ubu u Rwanda rukurikira Ethiopia na Bangladesh mu kugira uruhare rukomeye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, aho uyu munsi rwohereje abantu 6,316 bari mu butumwa bw’amahoro nk’abasirikare, abapolisi cyangwa abakozi basanzwe.

Ingabo z’u Rwanda za mbere zagiye mu butumwa bw’amahoro mu myaka 15 ishize, bukaba ari ubutumwa  bwatangiye ari ubw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU Mission) i Darfur muri Sudani, nyuma buza guhinduka ubwa Loni ubwo bwahurizwagamo ingabo ziturutse mu bihugu bitandukanye.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kwizihiza Umunsi wahariwe abari mu Butumwa bw’Amahoro, igira iti: “Abagore mu Butumwa bw’Amahoro: Urufunguzo rw’Amahoro.”

Mu nzego zose zikubiye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, abagore bagiye bagaragaza umwihariko mu nshingano zitandukanye nka bagenzi babo b’igitsina gabo.

Mu mwaka wa 1993, abagore bari bagize 1% ry’ababungabunga amahoro ku Isi ariko imibare y’umwaka wa 2019 yerekana ko abagore bagize 4.7% by’abasirikare na 10.8% by’abapolisi boherejwe muri ubwo butumwa.

Kugeza ubu ku Isi muri rusange, harabarurwa abari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni bagera ku 95,000. Muri bo abasirikare n’abakopisi ni 90,905.

Source:Imvaho nshya

The post Imba mutima z’Abanyarwandakazi bari mu butumwa bw’amahoro ku isi nuko binjiye muri uyu mwuga appeared first on IGIRE.

Umumotari uzafatwa atakije mubazi igihe cy’urugendo bizamushyira mu bihano

By Chief Editor

Urwego ngenzuramikorere (RURA) rutangaza ko umumotari uzafatwa atakije mu bazi mu gihe azaba ari mu rugendo bizamuviramo guhagarikirwa akazi.

Ni mu gihe hasigaye amasaha make ngo gahunda yo gusubukura ibikorwa byo  Gutwara abagenzi kuri moto nyuma y’amezi asaga abiri batemerewe gutwara abagenzi bitewe no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus.

Umuyobozi muri RURA ishinzwe gutwara abantu n’ibintu Anthony Kulamba avuga ko abamotari bazitwaza ko bagiye mu bindi bintu nko gutwara abagore babo n’abana kuri moto ntibatse mubazi, bazafatirwa imyanzuro irimo no kuba bahagarikirwa gukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto.

Agira ati “Tuzajya duhana abazajya badashyiraho mubazi zabo bitwaje ko bagiye mu bukwe n’ibindi kuko bakwiye no kumenya gukoresha mubazi bakibarira izo ngendo bakoze bakareba ibyo bashoyemo kuko tuzajya tubagenzura tubereke igihe bakoresheje mubazi n’igihe batazikoresheje utabyubahirije tube twamufatita ibihano birimo no kubahagarikira akazi”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abatwara abangenzi kuri moto Daniel Ngarambe, avuga ko hazajya habaho kugenzura uburyo gukoresha mubazi byitabwaho kuko ari bwo buryo bwemerewe gukoreshwa mu kwishyuza umugenzi uzafatwa yarenze ku mategeko azahanwa.

Agira ati “Abamotari bitonde kuko nanjye nshobora kuza nkagutega ngira ngo ndebe uko ukurikiza amabwiriza. None se bazabwirwa n’iki uwo batwaye! Kudashyiraho mubazi bivuze gushaka kwishyurana mu ntonki kandi ari byo turi kwanga”.

mubazi ihagaze agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250 iri gutangirwa ubuntu ku bamotari bo mu Mujyi wa Kigali, hakaba hateragnyijwe ko nibura mubazi ibihumbi 10 zizaba zamaze guhabwa abamotari kugeza ku wa mbere tariki ya 01 Kamena 2020.

Mubazi kuri moto igiye gutangira gukoreshwa ku buryo umumotari azajya yishyuza abagenzi abanje kwerekwa uburebure bw’urugendo akoze, ibyo bikiyongeraho kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo umumotari abashe kwishyura 10% by’amafaranga yishyuwe kuri mubazi.

Igiciro cy’urugendo kikaba ari amafaranga 300frw kuri kilometero ebyiri za mbere ni ukuvuga, ayo akiyongera bitewe n’urugendo rurengaho.

Gusa mu bice by’icyaro abaturage bagaragaza ko bashobora kutoroherwa no kwishyura hakoreshejwe mobile money na Airtel Money kimwe no mu mujyi, aho bigaragara ko kwishyura muri ubwo buryo bifite umubare ntarengwa, ibyo RURA ikaba igiye kubiganiraho na kompanyi z’itumanaho kugira ngo zizorohereze abaturage.

The post Umumotari uzafatwa atakije mubazi igihe cy’urugendo bizamushyira mu bihano appeared first on IGIRE.

Abasirikare baregwa gufata abagore ku ngufu bamwe barekuwe abandi bafungwa iminsi 30 y’agateganyo

By Chief Editor

Urukiko rw’Ubujurire rwa Gisirikare rwahaye igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 abasirikare babiri muri batanu baregwaga kwiba, gukubita no gusambanya abagore ku gahato muri Kangondo i Nyarutarama.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi nibwo urukiko rwafashe iyo myanzuro.

Aba basirikare uko ari batanu Bose bahanaguweho ibyaha byo guta izamu no kwinjira mu nzu z’abaturage nta burenganzira.Ni nyuma yo kubura ibimenyetso bifatika byatuma bakomeza kubikurikiranwaho.

Aba basirikare b’ipeti rya Private(Pte) bari bahawe igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 ku itariki 13 Gicurasi 2020, bahita bajurira.

Amazina yabo ni Pte Ndayishimiye Patrick, Pte Nishimwe Fidele, Pte Gatete François, Pte Gahirwa John na Pte Twagirimana Theoneste, ndetse n’umusivili witwa Ntakaziraho Donat wari umunyerondo, ariko ntabwo we yigeze ajurira.

Nyuma yo kumva kwiregura kwabo kwabaye mu cyumweru gishize ku wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2020,Urukiko rwategetse ko Pte Patrick Ndayishimiye hamwe na Pte Nishimwe Fidèle bafungwa by’agateganyo, ku bw’impamvu ruvuga ko zikomeye zituma ibyaha bibahama.

Urukiko rusanga Pte John Gahirwa, Pte François Gatete na Pte Theoneste Twagirimana nta mpamvu ifatika yatuma bakomeza gukurikiranwaho guhishira ibyaha bya Pte Ndayishimiye Patrick na Pte Nishimwe Fidèle.

Pte Ndayishimiye Patrick yari yireguye avuga ko uwamureze ko yamusambanyije ku gahato ngo bari basanzwe baziranye, ndetse ko baryamanye mbere yaho mu kwezi kwa mbere kwa 2020.

Yavuze ko umugore umushinja kumufata ku ngufu muri Werurwe 2020 ari ibinyoma yahimbye agamije kumwihimuraho, kuko ngo Pte Ndayishimiye yari yaramwanze ashingiye ku myitwarire mibi yamubonyeho.

Pte Ndayishimiye yavuze ko iyo aza gusambanya uwo muntu ku gahato ngo atari kubura gutabaza, kandi ko imyenda bivugwa ko yari yambaye itandukanye n’iyo abasirikare bambara boherejwe gucunga umutekano mu baturage.

Pte Ndayishimiye yakomeje yiregura avuga ko uwamureze yavuze ko yasambanyijwe na Ndayishimiye Patrick ufite inyinya, w’igikara kandi mugufi biringaniye, nyamara Urukiko rukaba rwasanze uregwa nta nyinya afite kandi atari igikara.

Urukiko ariko rwasanze uwo bari kumwe Pte Nishimwe Fidèle ari we ufite inyinya kandi na we aregwa gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato, n’ubwo yireguye avuga ko itariki bivugwa ko yakoze icyo cyaha ngo atari yagiye mu kazi, yewe ngo nta n’imibonano mpuzabitsina yakoze.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa Pte Ndayishimiye Patrick avuga ko aregwa n’uwitwa Shema, ngo ntacyo yakoze ahubwo uwo Shema yakubiswe n’abandi bantu.

Shema avuga ko yakubiswe na Pte Ndayishimiye Patrick ku itariki ya 24 Werurwe 2020, mu gihe umutangabuhamya we avuga ko yakubiswe tariki ya 12 Werurwe 2020.

Pte Ndayishimiye avuga ko igihe kivugwa ko yakubise Shema ngo atari yagiye mu kazi, ndetse ko muri raporo y’umutekano ikorwa buri munsi, nta na hamwe higeze havugwa ko hari abasirikare bamereye nabi abaturage.

Ubushinjacyaha buvuga ko abatanze ikirego bashinja Pte Ndayishimiye Patrick kubakubita buri gihe uko aje ku kazi mu mudugudu wa Kangondo II muri Nyarutarama.

Pte Ndayishimiye Patrick yari yireguye ku cyaha cy’ubujura avuga ko abamurega ntabo azi kandi ibyo ntabyabaye, mu gihe ubushinjacyaha bwo buvuga ko yabyemeye mu gihe hakorwaga inyandikomvugo.

Umwunganizi mu mategeko w’aba basirikare, Me Moses Sebudandi yari yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bihagije bufite, kuko ngo ibyo buvuga byose bishingiye ku magambo adafite ibindi biyashyigikira.

The post Abasirikare baregwa gufata abagore ku ngufu bamwe barekuwe abandi bafungwa iminsi 30 y’agateganyo appeared first on IGIRE.

Umusaza w’imyaka 77 yakuruye imodoka n’umugozi uziritse mu ijosi avugishije benshi [Amafoto]

By Chief Editor

Umusaza w’imyaka 77 wo mu mujyi wa Akwa Ibom muri Nijeriya yavugishije abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’amafoto yashyizwe kuri interineti.

Uyu mugabo yamenyekanye nk’umugabo ukomeye kurusha abandi kugeza ubu mu mujyi wa Akwa Ibom afatwa nk’igitangaza.

Yagaragaye ku mafoto atandukanye yerekana imbaraga zidasanzwe abantu benshi abatera ubwoba.

Nk’uko amakuru atangazwa na Ghgossip abivuga,ngo imbaraga z’uyu musaza w’imyaka 77 zingana n’imbaraga z’abagabo 10 bishyize hamwe.

Bivugwa kandi ko abagabo bagera ku 10 badashobora kumutsimbura ngo bamukure aho ahagaze yabishatse bitewe n’imbaraga zidasanzwe afite.

Uyu mugabo yagaragaye mu mafoto yambaye umugozi mu ijosi arimo gukurura imodoka nyuma y’uko abantu bamutegeye ngo ayikurure ayikure aho ihagaze.

The post Umusaza w’imyaka 77 yakuruye imodoka n’umugozi uziritse mu ijosi avugishije benshi [Amafoto] appeared first on IGIRE.

Imyigaragambyo yatewe n’urupfu rw’umwirabura yafashe indi ntera hatwikwa sitasiyo ya polisi[Amafoto]

By Chief Editor

Nyuma y’urupfu rw’umwirabura muri Leta zunze ubumwe za Amerika hahise hatangira imyigaragambyo mu mujyi wa Minneapolis abigaragambya batwitse sitasiyo ya polisi.

Imyigaragambyo yongereye umurego nubwo guverineri wa leta ya Minnesota yategetse ko ku mihanda hoherezwa abasirikare amagana ngo bagarure ituze.

Perezida Donald Trump yatangaje ko “ibihazi” biri “kwangiza kuzirikana” George Floyd w’imyaka 46, wapfuye kuwa mbere. Ubutumwa bwe Twitter yahise ‘ibuhisha’.

Amashusho yafashwe yerekanye ko uyu mugabo w’umwirabura yashinzwe ivi ku ijosi n’umupolisi w’umuzungu kugeza ubwo atakibasha kunyeganyega, nyuma byatangajwe ko yapfuye.

Abigaragambya bahagaze imbere ya resitora bari bamaze gutwika mu muiyi wa Minneapolis kuri uyu wa Gatanu

Umuryango wa Floyd wasabye ko abapolisi bane bagize uruhare mu ifatwa rye baryozwa urupfu rwe. Gusa abashinjacyaha bavuze ko bakiri gukusanya ibimenyetso.

Ibyabaye kuri Floyd byabyukije umujinya w’abavuga ko polisi yica abirabura muri Amerika, abigaragambya bagiye mu mihanda no muri Chicago, Los Angeles na Memphis.

Uko byagenze mu ijoro ryo kuwa Kane

Mu minsi micye ishize inzu nyinshi zaratwitswe ziba umuyonga izindi zirasahurwa.

Kuwa kane, polisi yarashe ibisasu by’imyuka iryana mu maso n’iy’imipira mu kugerageza gutatanya abigaragambya bari benshi cyane imbere ya stasiyo ya polisi yitwa 3rd Precinct hafi y’aho Floyd yafatiwe.

Gusa aba bapolisi baganjwe n’umubare munini w’abigaragambya basubira inyuma maze aba nabo batwika inyubako ya polisi n’izindi ebyiri ziyegereye.

Amwe mu mazu nayo yatwitswe nyuma y’urupfu rwa George Floyd

Polisi ya Minneapolis ivuga ko iyi nzu yayo yari yasohowemo abantu bose mbere ya saa yine z’ijoro “mu nyungu z’ubuzima bw’abayikoreramo”.

Abisabwe n’ukuriye umujyi wa Minneapolis, Tim Walz guverineri wa Minnesota yategetse ko ingabo zijya kugarura ituze, avuga ko aka karere kari “mu bihe bidasanzwe by’umutekano”.

Yavuze ko ubusahuzi n’ubugizi bwa nabi byabaye kuwa gatatu nijoro byatumye ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byangirika.

Mu itangazo yasohoye yagize ati: “urupfu rwa George Floyd rukwiye guhabwa ubutabera, ntirukwiye guteza izindi mpfu no gusenya”.

Perezida Trump we kuwa kane yavuze ko ibiri kuba i Minneapolis ari “intege nke z’ubutegetsi bwaho” anababurira ko niba bo bibananiye ashobora koherezayo ingabo ngo “zikore akazi neza”.

Trump nyuma yanditse kuri twitter ko yavuganye na guverineri wa Minnesota ko ingabo ziri kumwe nawe, yongeraho ko “ubusahuzi nibutangira, kurasa nabyo bitangira”.

Ubutumwa bwe kuri Twitter bwahise buhishwa n’uru rubuga nkoranyambaga, ruvuga ko burimo amagambo anyuranyije n’amahame ya Twitter abuza guhamagarira urugomo.

Abigaragambya bagiye mu tubare ducuruza ibinyobwa bisindisha n’ibidasindisha barabyangiriza

Kuwa gatatu, ukuriye umujyi wa Minneapolis yasabye ko umupolisi uboneka yashinze ivi kuri George Floyd akurikiranwa. Kugeza ubu we n’abandi batatu bari kumwe birukanwe mu gipolisi.

Igitabo cy’abapolisi muri leta ya Minnesota kirimo uburyo abapolisi batozwa gukanda umuntu ijosi ariko ntibafunge inzira z’umwuka. Ibyo bifatwa nk’uburyo bwo gufata ukekwa ariko butamwica.

Uko imyigaragambyo yatangiye

Yatangiye kuwa kabiri nimugoroba ubwo abantu amagana bahuriraga aho George Floyd yafatiwe n’aba bapolisi.

Abateguye iyi myigaragambyo bagerageje uburyo yaba mu mahoro ndetse bashaka kubahiriza amabwiriza yo kutegerana, basubiragamo bati: “Simbasha guhumeka” na “Yashoboraga kuba njye”.

George Floyd yapfuye nyuma y’uko abapolisi bamushinze ivi ku ijosi aratakamba banga kumubabarira

Mu ijoro ryo kuwa gatatu, abigaragambya bageze ku bihumbi, batangira guhangana na polisi bayitera amabuye nayo ibatera ibyuka biryana mu maso.

Babaye benshi imbere ya stasiyo ya polisi maze abapolisi bakora uruzitiro rwabo ngo babuze uwari wese kwinjira aho bakorera.

Ese ubu haravugwa iki nyuma y’urupfu rwa Floyd?

Umuvandimwe we, Philonise Floyd, ejo kuwa kane yabwiye CNN ko yifuza igihano cy’urupfu ku bapolisi babigizemo uruhare.

Ati: “Sinzongera kubona umuvandimwe wanjye.Turashaka ubutabera”.

Avugana amarira, Philonise yavuze ko abapolisi “bishe umuvandimwe wanjye ku manywa y’ihangu” bagomba gufatwa kandi ko “arambiwe kubona abagabo b’abirabura bapfa”.

Stephen jackson floyd wafataaga nyakwigendera nk”umuvandimwe we yavuze ko yababajwe n’uru rupfu

Yongeyeho ko yumva impamvu abigaragambya bari gukora ibyo bariho bakora.

Ati: “Sinababuza kuko barababaye – bafite umubabaro nk’uwo nanjye mfite”.

Medaria Arradondo ukuriye polisi ya Minneapolis yasabye imbabazi ku “kababaro, ishavu n’ihungabana” byavuye ku rupfu rwa Floyd kandi ko ibiro ayoboye byagize uruhare mu “gutakaza icyizere” mu mujyi.

Michelle Bachelet, ukuriye iby’uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye yamaganye urupfu rwa Floyd avuga ko “ivanguramoko rikwiriye hose” rigomba kwamaganwa.

Ushinzwe itangazamakuru mu biro bya perezida wa Amerika ejo yabwiye abanyamakuru ko Bwana Trump “yababaye cyane” abonye amashusho y’urupfu rwa Floyd, kandi ashaka ko ubutabera bukora.

Ibyamamare n’abakinnyi bakomeye barimo John Boyega, LeBron James, 50 Cent, Beyonce, na Justin Bieber bagaragaje akababaro kabo ku byabaye.

Byagenze gute kuri George Floyd?

Abapolisi bahamagawe kubera amadorari y’amahimbano begereye Bwana Floyd wari mu modoka ye kuwa mbere.

Polisi ivuga ko yasabwe gusohoka mu modoka akabyanga maze akambikwa amapingu akayisohorwamo. Polisi ivuga ko yabonekaga nk’ufite “ikibazo cy’ubuzima”.

Amashusho ahari kugeza ubu ntabwo agaragaza uko ubushyamirane bwatangiye kugeza ashyizwe hasi.

Umupolisi w’umuzungu aboneka yashinze ivi ku ijosi rya Floyd uyu ari gutsikimba amubwira ati: “simbasha guhumeka” na “ntunyice”.

Abapolisi bane bafashe uyu mugabo batangajwe ko ari; Derek Chauvin, Tou Thao, Thomas Lane na J Alexander Kueng.

Ibinyamakuru muri Minneapolis bivuga ko Bwana Chauvin ari we washinze ivi ku ijosi rya Floyd.

Ihuriro ry’abapolisi muri Minneapolis rivuga ko aba bapolisi bari gukorana neza n’abashinzwe iperereza. Rikavuga ko “ubu atari igihe cyo kwihutira ku mwanzuro”.

Iri huriro rivuga ko “rigomba kureba amashusho yose. Rikanategereza ibisubizo by’isuzuma ry’abaganga”.

Umwe muri bari bapolisi birukanwe bane – Derek Chauvin, w’imyaka 44 – amaze kuregwa inshuro 17 mu myaka 19 yamaze mu gipolisi nk’uko ibvugwa na Associated Press.

The post Imyigaragambyo yatewe n’urupfu rw’umwirabura yafashe indi ntera hatwikwa sitasiyo ya polisi[Amafoto] appeared first on IGIRE.

Ibyo u Rwanda na RDC baganiriyeho mu nama yabahuje mu rwego rwo kurwanya Covid19

By Chief Editor

Leta  y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zasinye amasezerano agamije  ubufatanye mu gusuzuma no kuvura icyorezo cya COVID-19 n’ibindi byorezo.

Ni umusaruro w’ibiganiro byahuje Intumwa za Guverinoma ya  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’u Rwanda ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020, i Rubavu ku mupaka munini uhuza ibihugu byombi.

Ibyo biganiro byabereye ku Mupaka Munini wa La Corniche, byitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ndagijimana Daniel, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof.  Shyaka Anastase na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye.

Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Daniel Ngamije yasangije abayobozi bo muri DRC; umuhate n’ibikorwa by’Igihugu cye kiriho gikoresha mu guhanga n’iki cyorezo kitaragira uwo gihitana mu Rwanda.

Dr Ngamije yavuze ko u Rwanda ruriho rukoresha imbara zishoboka kugira ngo iki cyorezo kiranduke bityo iki gihugu gikomeze guhahirana n’ibihugu by’ibituranyi birimo n’iki cy’umuvandimwe cya DRC.

Abayobozi bahagarariye ibihugu byombi kandi biyemeje guhana ubufasha bugamije korohereza buri gihugu kubona ubushobozi bwo gupima kiriya cyorezo ndetse no kungurana ubumenyei mu kukivura.

Ibihugu byombi kandi byiyemeje guhanahana amakuru agamije kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo ndetse n’ibikoresho kimwe n’ubumenyi bwafasha ibi bihugu muri urur rugamba.

Aba bayobozi bo muri ibi bihugu kandi banaganiriye uburyo ubucuruzi bihuriyeho bwakomeza gukorwa ariko hanirindwa ikwirakwira ry’iki cyorezo gihangayikishije Isi.

Minisitiri Wungirije w’Umutekano muri RDC Innocent Bokele Waraka, yasobanuye ko na bo batangiye ingamba zigamije guhangana n’icyo cyorezo zirimo na gahunda ya guma mu rugo cyane cyane mu gace ka  Gombe hagerereye mu Murwa Mukuru Kinshasa kagaragayemo cyane iki cyorezo.

The post Ibyo u Rwanda na RDC baganiriyeho mu nama yabahuje mu rwego rwo kurwanya Covid19 appeared first on IGIRE.

❌