WebRwanda.com

πŸ”’
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Before yesterdayMakuruki.rw | Amakuru Asesenguye !

Umutungo utimukanwa ugurishwa muri cyamunara uherereye ku Ruhuha/Bugesera (1)

By Makuruki

Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko tariki ya 06/09/2019 guhera saa tatu (11h00) za mu gitondo azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ubaruwe kuri UPI: 5/07/13/04/654.

Aho umutungo uherereye:

Akagari ka Kindama
Umurenge wa Ruhuha
Akarere ka Bugesera

Ibindi bisobanuro mwahamagara kuri 0788350276/0788560241.

Soma itangazo ryose hasi:

  • August 30th 2019 at 08:58

Inzu igurishwa muri cyamunara iherereye Rwamagana (1)

By Makuruki

Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko tariki ya 25/09/2019 guhera saa munani z'amanywa (14h00) azagurisha muri cyamunara inzu ibaruye kuri UPI: 5/01/06/03/1040.

Iyi nzu iherereye mu kagari ka Karambi, umurenge wa Muhazi, akarere ka Rwamagana mu ntara y'burasirazuba.

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri nimero: 0788687111/073867111

Soma itangazo ryose hano:

  • August 30th 2019 at 08:48

Umutungo utimukanwa ugurishwa muri cyamunara uherereye Kirehe (1)

By Makuruki

Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu boze babyifuza ko tariki ya 24/09/2019 guhera saa cyenda z'amanywa azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ubaruye kuri UPI: 5/05/02/02/103.

Uyu mutungo uhereye mu kagari ka Cyunuzi, umurenge wa Gatoli, akarere ka Kirehe mu ntara y'Iburasirazuba.

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri nimero ya telefoni: 0787896889/0733634707

Soma itangazo ryose hasi:

  • August 30th 2019 at 08:20

'Igihugu kizakurengera' Min. Nduhungirehe abwira umuhanzi wa Gospel wiyemereye ko ari umutinganyi

By Bikorimana Alexis

Mu minsi ishize inkuru ya Umuhanzi w'indirimbo zo guhimbaza Imana, Albert Nabonibo yareruye avuga ko ari umutinganyi kandi ko abimazemo igihe ibintu byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga , Amb Olivier Nduhungirehe yasabye Albert Nabonibo gukomeza inzira y'ubuhanzi yatangiye atitaye ku magambo.

Amb. Nduhungirehe ati, "Abanyarwanda bose bavuka banganya uburenganzira n'ubwisanzure. ivangura iryo ariryo ryose ntiryemewe kandi rihanwa n'amategeko (mu ngingo ya 16 y'Itegeko Nshinga)"

Yongeyeho ati, "Ndagusabye komeza uririmbe, uhimbaze Imana. iki gihugu kizakurengera"

Mu butumwa, Minisitiri Nduhungirehe yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko amategeko y'u Rwanda arengera buri wese abantu bose bavuka bangana bityo ko amategeko y'u Rwanda azarengera uyu muhanzi.

Mu minsi ishize, Albert Nabonibo yavuze ko yatangeje ko ari umutinganyi yiteguye ko bishobora kutakirwa neza ariko ko yiteguye guhangana n'ingaruka zabyo.

Yari yagize ati, "Byanze bikunze umuntu azabaho, abazabyakira bazabyakira abatazabyakira na bo nta kundi nabigenza kuko sinacika mu bantu, ni ikintu cyo kurwana nacyo buri munsi".

Ku mbuga nkoranyambaga abantu banyuranye bagaragaje ibitekerezo byabo kuri Albert Nabonibo ufatwa nk'umuririmbyi wa mbere wa bene ziriya ndirimbo utangaje ko ari umutinganyi mu Rwanda.

Nta tegeko mu mategeko ahana y'u rwanda rihana ababana bahuje ibitsina (Abatinganyi), gusa na none ntibemerewe gusezerana imbere y'amategeko.

JPEG - 78.9Β kb
Ndungirehe yibukije ko abanyarwanda bose bavuka bagakomeza kubaho banganya uburenganzira
JPEG - 39.9Β kb
Albert nabonibo yiyemereye ko ari umutinganyi kandi yabitangiye cyera

Umutungo utimukanwa ugurisha muri Cyamunara uherereye Kabatwa/Nyabihu (2)

By Makuruki

guhera saa tanu za mugitondo (11h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ubaruye kuri UPI: 3/04/04/03/1445.

Uyu mutungo uherereye mu kagari ka Gihogwe, umurenge wa Kabatwa, akarere ka Nyabihu mu ntara y'Iburengerazuba.

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri nimero ya telefoni: 0788541023/0785377374.

Soma itangazo ryose hano:

  • August 30th 2019 at 05:06

Musanze: Visi Meya ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu yatawe muri yombi

By Bikorimana Alexis

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu karere ka Musanze, Ndabereye Augustin yatawe muri yombi akurikiranweho gukubita umugore we.

Amakuru agera kuri Makuruki.rw ni uko umugore w'uyu muyobozi yakuruwe imisatsi n'umugabo we bikamuviramo gukomereka bikomeye.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi.

RIB iti, "Twataye muri yombi Ndabereye Augustin umuyobozi w'akarere ka Musanze wun girije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu aho akurikiranweho gukubita umugore we."

RIB ivuga ko ubu Ndabereye Augustin afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza, mu gihe iperereza kubyo akurikiranweho rigikomeza.

Umugore wa Ndabereye Augustin wakomeretse cyane kuri ubu ari kwitabwaho n'abaganga mu bitaro bya Ruhengeri.

Umutungo utimukanwa ugurishwa muri cyamunara uherereye I Nyagatare (3)

By Makuruki

Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko ku wa 03/09/2019 guhera saa cyenda z'amanywa(15h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ubaruwe kuri UPI: 5/02/10/07/133 .

Aho umutungo uherereye:

Akagari: Nyagatare
Umurenge: Nyagatare
Akarere: Nyagatare

Ibindi bisobanuro mwahamagara kuri 0787896889/0733634707.

  • August 30th 2019 at 01:29

Umutungo utimukanwa ugurishwa muri cyamunara uherereye i Musha/Rwamagana (3)

By Makuruki

Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko tariki ya 04/09/2019 guhera saa tanu (11h00) za mu gitondo azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ubaruwe kuri UPI: 5/01/09/04/1076 .

Aho umutungo uherereye:

Umurenge: Musha
Akarere: Rwamagana
Intara: Uburasirazuba

Ibindi bisobanuro mwahamagara kuri 0788350276/0788560241

Itangazo rirambuye hasi:

  • August 30th 2019 at 01:26

Van Dijk yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza i Burayi ahigitse Messi na Ronaldo-AMAFOTO

By Bikorimana Alexis

Myugariro w'Umuholandi ukinira ikipe ya Liverpool mu Bwongereza yegukanye igihembo gihabwa umukinnyi mwiza ku mugabanne w'i Burayi.

Ni ibirori byabereye mu mujyi wa Monaco mu Bufaransa, aho abantu bari bahanze amaso ibihangange mu mupira w'amaguru.

Virgil Van Dijk wafashije Liverpool gutwara igikombe cy'amakipe yabaye aya mbere iwayo (UEFA Champions League), afasha ikipe y'Ubuholandi kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Uburayi cyatwawe na Portugal, ukongeraho ikipe ye ya Liverpool yabaye iya kabiri muri shampiyona y'Abongereza.

Uretse Virgil wahawe iki gihembo, Lionel Messi ukomoka muri Argentine agakinira ikipe ya Barcelona FC yo muri Espagne yahembwe nka rutahizamu mwiza nyuma yo gutsinda ibitego 57 mu mwaka w'imikino wa 2018-2019.

Mu bandi bahembwe harimo umuzamu wa Liverpool Allison Becker wafashije ikipe ye ya Liverpool gutwara Champions League ndetse akaba yarafashije cyane igihugu cye cya Brazil gutwara igikombe cya Copa Amerika.

Frenkie de Jong yagejeje yahembwe nk'umukinnyi mwiza wo hagati nyuma yo gufasha ikipe ya Ajax kugera mu mikino ya 1/2 itarahabwaga amahirwe.

JPEG - 89.4Β kb
Messi, Ronaldo na Van Dijk nibo bahataniraga igihembo cy'umukinnyi mwiza
JPEG - 89.9Β kb
Virgil Van Dijk na Becker bakina muri Liverpool begukanye ibihembo
JPEG - 75.1Β kb
De Jong, Becker, Van Dijk na Messi begukanye ibihembo
JPEG - 84.1Β kb
De Jong yafashije Ajax kugera muri 1/2 cya Champions League yegukanye igihembo
JPEG - 93.2Β kb
Messi yegukanye igihembo cya rutahizamu mwiza

Ebola yongeye kugaragara muri Uganda

By Makuruki

Minisiteri y'ubuzima muri Uganda yemeje ko hari umuntu basanganye indwara ya Ebola mu karere ka Kasese mu burengerezuba bwa Uganda.

Uyu ni umwana w'umukobwa w'imyaka icyenda wavanye na nyina muri DR Congo kuwa gatatu w'iki cyumweru baje kwivuza.

Kasese muri Uganda ni agace kari kuri 140Km uvuye mu mujyi wa Beni cyangwa uwa Butembo muri DR Congo.

Ibizamini by'amaraso byagaragaje ko uyu mwana afite Ebola ejo kuwa kane.

Uyu mwana yari yaketsweho iyi ndwara ubwo ku mupaka wa Mpondwe bapimaga abambuka bakamusangana umuriro ukabije no kuva amaraso mu kanwa.

Ubu yashyizwe mu bitaro bya Bwera mu ishami rishinzwe kuvura Ebola nk'uko umunyamakuru wa BBC muri Uganda abivuga.

Mu kwezi kwa gatandatu muri aka gace ka Uganda hagaragaye abantu babiri bafite Ebola.

Umugabo w'umunya-Uganda n'umugore we w'umunye-Congo bapfushije abana babo babiri bafashwe na Ebola bagiye hakurya muri Congo.

Ebola muri DR Congo imaze gufata abantu 3,000 kuva mu kwezi kwa munani umwaka ushize, abarenga 1,800 yarabahitanye nk'uko bivugwa n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima.

Hashize iminsi hari imiti iri kwifashishwa mu kuvura Ebola, abahanga bavuga ko ivura neza ku kigero cya 90%. Hari kandi uruingo rw'iyi ndwara ariko rudahagije kuri bose.

Ibihugu by'u Rwanda n'u Burundi byafashe ingamba zikomeye mu gusuzuma abambuka umupaka wabyo na DR Congo birinda ko iyi ndwara ibageraho.

Umutungo utimukanwa ugurisha muri Cyamunara uherereye Kabatwa/Nyabihu (1)

By Makuruki

Ushinzwe Kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko tariki ya 05/09/2019 guhera saa tanu za mugitondo (11h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ubaruye kuri UPI: 3/04/04/03/1445.

Uyu mutungo uherereye mu kagari ka Gihogwe, umurenge wa Kabatwa, akarere ka Nyabihu mu ntara y'Iburengerazuba.

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri nimero ya telefoni: 0788541023/0785377374.

Soma itangazo ryose hano:

  • August 29th 2019 at 13:30

Umutungo utimukanwa ugurishwa muri cyamunara uherereye i Musha/Rwamagana (2)

Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko tariki ya 04/09/2019 guhera saa tanu (11h00) za mu gitondo azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ubaruwe kuri UPI: 5/01/09/04/1076 .

Aho umutungo uherereye:

Umurenge: Musha
Akarere: Rwamagana
Intara: Uburasirazuba

Ibindi bisobanuro mwahamagara kuri 0788350276/0788560241

Itangazo rirambuye hasi:

Umutungo utimukanwa ugurishwa muri cyamunara uherereye I Nyagatare (2)

Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko ku wa 03/09/2019 guhera saa cyenda z'amanywa(15h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ubaruwe kuri UPI: 5/02/10/07/133 .

Aho umutungo uherereye:

Akagari: Nyagatare
Umurenge: Nyagatare
Akarere: Nyagatare
Ibindi bisobanuro mwahamagara kuri 0787896889/0733634707.

Umujyi wa Kigali wongeye gukusanya ibikomerezwa mu muziki bigiye gutaramira Abanya Kigali ku buntu

Umujyi wa Kigali watangije igitaramo ngarukakwezi kizacya kiba buri wa Gatanu wa nyuma w'Ukwezi , ni ukuvuga uwa Gatanu ubanziriza umunsi w'umuganda rusange ukorwa mu Gihugu hose.

Ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka nibwo Umujyi wa Kigali watangije ibi bitaramo mu mwanya mugari wahariwe abanyamaguru mu mujyi wa Kigali rwagati (Car Free Zone) mu rwego rwo gususurutsa abaturage b'Umujyi wa Kigali.

Ni igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y'icyabaye ku wa 26 Nyakanga 2019 cyari cyateguwe neza kandi kikaba cyarishimiwe n'abari baje kukireba.

Ubu Umujyi wa Kigali ukaba watangaje abahanzi ubu bazaza gutaramira Abatuye Umujyi wa Kigali nk'ibisanzwe kandi iki gitaramo ni ubuntu.

1.Dany Vumbi: Ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi . Muri iyi minsi akaba yarashyize indirimbo hanze yitwa β€œ Abana babi” yahise izamura umubare munini w'abamukurikira ndetse ubu akaba yashyize hanze indi ndirimbo nshya yise”Suko batereta” yakoranye na Titi.

2. Mico the Best: Uyu ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu ruhando rwa Muzika. Yakoze indirimbo nyinshi zikunzwe zirimo: Indahiro, Jamais, Twembi……

3. King James: Uyu nawe ni umwe mubikomerezwa bya Muzikia Nyarwanda, yatwaye ibikombe byinshi mu marushanwa y'Umuziki Nyarwanda. Azwi ku ndirimbo zirimo amagambo yuje urukundo twavuga : Igitekerezo, birandenga, Ni iki utabona, Buhoro buhoro, Abo bose….

4. Orchestre irangira: Hazahagaragamo umuhanzi Makanyaga Abdour uzwi ku Njyana ya β€œKarahanyuze” kandi umuziki akora ukaba ufite abafana benshi.

5. Itorero Indatirwabahizi: Imbyino za Kinyarwanda.
6. Phiona Mbabazi: Umuhanzi wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Tusker Project Fame mu 2013 .


Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo

INGINGO Z'INGENZI Z'URWANDIKO RWA MUSHAMA BIGIRIMANA MURURA Alexis RUSABA GUHINDURA IZINA

Uwitwa MUSHAMA BIGIRIMANA MURURA Alexis mwene SHARAMAGWE na NATORE utuye mu Mudugudu wa Kagara Akagari ka Nyabisindu Umurenge wa Remera Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, uboneka kuri telephone: 00250788306455, ubarizwa mu gihugu cy'Ubwongereza kuri aderesi zikurikira: 5 Nelson street. Weaste, Salford, Manachester United Kingdom. M5 5WQ.

Yasabye uburenganzira bwo gusimbuza izina MUSHAMA izina SHAMA no gukura izina BIGIRIMANA mu mazina asanganywe MUSHAMA BIGIRIMANA MURURA Alexis akitwa Alexis MURURA SHAMA mu Irangamimerere.

Impamvu atanga ni uko aya mazina Alexis MURURA SHAMA ari yo akoresha mu gihugu cy'Ubwongereza.

Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n'amategeko, gusimbuza izina MUSHAMA izina SHAMA no gukura izina BIGIRIMANA mu mazina asanganywe MUSHAMA BIGIRIMANA Murura Alexis bityo akitwa Alexis MURURA SHAMA mu gitabo cy'Irangamimerere kirimo Inyandiko ye y'Ivuka.

Bukuru Christopher yakoze imyitozo ya mbere muri APR FC yitegura imikino y'igikombe cy'Agaciro 2019-AMAFOTO

By Makuruki

Bukuru Christophe ikipe ya APR FC iheruka kugura muri Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere atangaza ko yishimiye kuba yaragiriwe icyizere n'ikipe y'ingabo z'igihugu.

Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Kanama 2019 nibwo ikipe ya APR FC yatangaje ko yisubiyyeho ku cyemezo yari yafashe cyo kudakina imikino y'Igikombe cy'Agaciro Development Fund 2019.

APR FC yari yatangaje ko itazitabira iyi mikino kubera abakinnyi bayo 8 bari mu ikipe y'igihugu abandi batatu bakaba bafite ikibazo cy'imvune. Gusa kuri ubu babiri mu bari mu mvune bamaze kugaruka mu myitozo.

Ku itariki ya 21 Kanama 2019, nibwo APR FC yasinyishije imyaka ibiri Bukuru Christopher ukina hagati afasha ba rutahizamu imukuye muri Rayon Sports, akaba ari mu bakinnyi bafashije iyi Kipe kwegukana igikombe cya Shampiyona cy'umwaka ushize.

Ubwo Bukuru yashyiraga umukono ku masezerano, APR FC yari mu Gihugu cya Kenya mu mikino ya Gisirikare. Ubwo iyi Kipe yagarukaga yahawe ikiruhuko cy'iminsi itatu, mu gihe bamwe mu bakinnyi bayo ari bwo bahamagarwaga mu Ikipe y'Igihugu Amavubi yitegura umukino wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi azakinamo na Seychelles Tariki 05 Nzeri mu murwa mukuru Victoria. Byabaye ngombwa ko Bukuru ategereza igicamunsi cyo kuwa 28 Kanama, ubwo APR FC yasubukuraga imyitozo ku Kibuga cya Shyorongi, yari igizwe n'abakinnyi batahamagawe mu Mavubi ndetse na bamwe bagize Ikipe y'Intare.

Ku Itariki ya 21 Kanama 2019, nibwo APR FC yasinyishije imyaka ibiri Bukuru Christopher ukina hagati afasha ba rutahizamu imukuye muri Rayon Sports, akaba ari mu bakinnyi bafashije iyi Kipe kwegukana igikombe cya Shampiyona cy'umwaka ushize.

Ubwo Bukuru yashyiraga umukono ku masezerano, APR FC yari mu Gihugu cya Kenya mu mikino ya Gisirikare. Ubwo iyi Kipe yagarukaga yahawe ikiruhuko cy'iminsi itatu, mu gihe bamwe mu bakinnyi bayo ari bwo bahamagarwaga mu Ikipe y'Igihugu Amavubi yitegura umukino wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi azakinamo na Seychelles Tariki 05 Nzeri mu murwa mukuru Victoria. Byabaye ngombwa ko Bukuru ategereza igicamunsi cyo kuwa 28 Kanama, ubwo APR FC yasubukuraga imyitozo ku Kibuga cya Shyorongi, yari igizwe n'abakinnyi batahamagawe mu Mavubi ndetse na bamwe bagize Ikipe y'Intare.

Bukuru Christopher w'imyaka 22 akaba yarerekeje muri APR FC aturutse muri Rayon Sports yakiniye umwaka umwe wa 2018-19, akaba yarayigezemo avuye muri Mukura VS.

JPEG - 971.3Β kb
Akigera ku kibuga cy'imyitozo cya Shyorongi yahawe ikaze n'Umutoza wungirije Nabiyl Bekraoui
JPEG - 1.5Β Mb
Nabiyl aterana ubuse na Myugariro Mutsinzi Ange uri gufasha Bukuru kwisanga mu Ikipe
JPEG - 1.1Β Mb
Bukuru igihe yategaga amatwi inama z'abatoza
JPEG - 494Β kb
Yakomereje mu myitozo igorora ingingo hamwe na bagenzi be
JPEG - 1.3Β Mb
Myugariro Buregeya Prince ari mu bagarutse mu myitozo nyuma y'ikiruhuko cy'iminsi itatu
JPEG - 1.8Β Mb
Imyitozo y'uyu munsi yari yiganjemo iyo kugorora ingingo
JPEG - 1.2Β Mb
Umutoza Mugabo Alex aha imyitozo abanyezamu be Ahishakiye Herithier (iburyo) ndetse na Ntwali Fiacle (ibumoso)

Inzu igurishwa mu cyamunara ku wa 06/09/2019 iherereye I Nyagatovu muri Kimironko

By Makuruki

Umuhesha w'inkiko w'umwuga aramenyesha abantu bose ko ku wa Gatanu tariki ya 06/09/2019 saa ine za mu gitondo hazagurishwa mu cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n'inzu iri mu kibanza gifite UPI: 1/02/09/03/889 .

Aho umutungo uherereye:

Akagari: Nyagatovu
Umurenge: Kimironko
Akarere: Gasabo
Intara: Umujyi wa Kigali
Ibindi bisobanuro mwahamagara kuri 0788304132.

Soma itangazo ryose hasi

  • August 29th 2019 at 05:05

Nyanza: Umugabo yatemye abantu batanu, 2 barapfa

By Makuruki

Gisagara Innocent wo mu mudugudu wa Kinyoni, akagari ka Gati, umurenge wa Muyira mu karere ka Nyanza yatemye abantu batanu yica mubyara we n'umwishywa we abandi batatu barakomereka.

Uyu mugabo (Innocent) ngo yari yabyutse ashaka gutema mushiki we bivugwa ko bashobora kuba bari bafitanye ikibazo cy'amasammbu.

Uyu mushiki we ngo yagerageje kumuhunga agenda amutema ikigenda, abonye amubuze yadukira umuhungu we (Umwishywa we) w'imyaka 12 aramutema ahita apfa, ari nako abazaga gutabara nabo yabatemaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muyira, Murenzi Valens aganira n'Umuseke yavuze ko aya makuru ariyo ko Gisagara Innocent wishe aba bantu asanzwe ari umwicanyi kuko yanabifungiwe akaba yari amaze imyaka itatu gusa afunguwe.

Yavuze ko uriya muhungu w'imyaka 32 watemye abantu yitwa Gisagara Innocent akaba asanzwe ari β€œumwicanyi” kuko ngo yahamijwe icyaha cyo kwica undi muntu n'Urukiko, akatirwa igifungo k'imyaka itandatu, yari amaze imyaka itatu avuye mu buroko.

Yavuze ko yari afitanye amakimbirane na mushiki we ashingiye ku butaka n'imitungo by'iwabo.

Ati β€œYashakaga gutema mushiki we, yamwirukankanye agenda amutema aramucika, atema umwana we w'umuhungu w'imyaka 12 ku ijosi ahita apfa, amaze kumutema yakomeje gushakisha nyina, amubuze ahura n'umukobwa w'imyaka 17 ashaka kumutema undi afata umuhoro amukomeretsa ikiganza, ariruka aramusiga, undi yatemye ni umugabo w'umuturanyi na we yamutemye mu mu mutwe aramukomeretsa agiye gutabara.”

Murenzi avuga ko hapfuye abantu babiri barimo mubyara w'uriya mugabo n'umwana wa mushiki we, abandi batatu bakomeretse, babiri bagiye kwa muganga i Nyanza, undi avurirwa ku kigo nderabuzima.

Avuraga ku ntandaro y'aya makimbirane yagize ati β€œAmakimbirane afitanye na mushiki we ashingiye ku butaka, ngo hari ibiti bya avocat uyu muhungu yagurishije, umukobwa amubaza amafaranga undi ntiyagira icyo amuha, yashakaga no kugurisha isambu, mushiki we arabyanga.”

Yavuze ko mbere uriya muhungu na mushiki we babanaga mu nzu y'iwabo, ariko nyuma umuhungu yirukana mushiki we mu nzu.

Mama wabo afungiye icyaha cya Jenoside yagizemo uruhare, ubuyobozi ngo ntibwari kubagabanya isambu kandi umubyeyi akiriho.

Uriya mukobwa ngo yashatse umugabo barananiranwa, asubira iwabo kubera ko umuhungu (musaza we) yari amaze kwica umuntu agafungwa, ni we wakoreraga urugo ariko aho uyu muhungu afunguriwe yikubiye imitungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muyira yabwiye Umuseke ko bihanganishije abaturage, ati β€œTurabasaba ko amakimbirane ashingiye ku butaka n'andi bafitanye bajya bayavuga mbere mu buyobozi kugira ngo akemuke hadapfuye abantu nka bariya kuko urabona ko hari n'abatemwe ntaho bahuriye n'uyu muryango.”

Gisagara Innocent bivugwa ko asanzwe akoresha ibiyobyabwenge yajyanwe kuri sitatiyo ya RIB ya Muyira.

Brexit: Minisitiri w'Intebe yahagaritse Inteko ibyumweru bitanu

By Makuruki

Mu buryo butunguranye mu gitondo cy'ejo ku wa gatatu, Boris Johnson, Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza, yatangije igikorwa cyo guhagarika imirimo y'Inteko Ishinga Amategeko .

Bivuze ko abadepite bafite igihe gito kurushaho cyo kuganira ku rugendo rwo kwikura mu muryango w'ubumwe bw'Uburayi (EU) k'Ubwongereza, bizwi ku izina rya "Brexit".

Inteko Ishinga Amategeko y'Ubwongereza igiye kuba ihagaritswe mu gihe cy'ibyumweru bitanu mbere y'itariki ya 31 y'ukwezi kwa cumi uyu mwaka, itariki Ubwongereza bwitezweho kuva muri EU.

Ni ukuvuga ko hasigaye ibyumweru icyenda ngo iyo tariki igere. Abantu bashaka ko Ubwongereza buguma muri EU bari kuvuga ko iryo hagarikwa ry'inteko ari ihirikwa ry'ubutegetsi ndetse na bamwe mu bashyigikiye ko Ubwongereza buva muri EU banenze icyo gikorwa.

Johnson arashaka gutangiza igihembwe gishya cy'inteko, kirimo na gahunda nshya, ku itariki ya 14 y'ukwezi kwa cumi.

Aho kuba igihe cy'ikiruhuko gisanzwe cy'ibumweru bitatu cyo mu gihe cy'umuhindo ('automne'), inteko ubu izasoza imirimo nyuma gato y'itariki ya 10 y'ukwezi gutaha kwa cyenda.

Mu gihe bafite igihe gito cyane, abadepite bagorwa no kubuza ko Ubwongereza buva muri EU nta masezerano bugezeho.

Inteko Ishinga Amategeko iteka ihagarika imirimo yayo mu gihe cy'ibyumweru bicye ku muhindo.

Ariko ubu bwo ntwabwo ari ikiruhuko gisanzwe, Johnson ari kugabanya kurushaho igihe k'imirimo y'Inteko mu gihe nyamara yari icyenewe bikomeye muri iki gihe.

Ku ikubitiro, byari biteganyijwe ko Ubwongereza buva muri EU ku itariki ya 29 y'ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Nyuma yaho Inteko yangiye inshuro eshatu amasezerano Ubwongereza bwari bwumvikanye n'ibihugu bigize EU, itariki ntarengwa yarongerewe. Ubu iyi tariki yashyizwe ku ya 31 y'ukwezi kwa cumi.

Johnson, wari umwe mu bategetsi b'ingenzi bashakaga ko Ubwongereza buva muri EU na mbere yuko aba Minisitiri w'intebe, yasezeranyije ko naza azakura Ubwongereza muri EU yapfa cyangwa yakira bwava muri EU nta masezerano agezweho cyangwa yagerwaho.

Ariko, benshi mu badepite batavuga rumwe n'ubutegetsi ndetse na benshi bo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Conservative ntabwo bashaka ko Ubwongereza buva muri EU gutyo imbokoboko, nta masezerano y'imikorere mishya bagiranye.

Bafite ubwoba ko byakwangiza ubukungu bw'Ubwongereza, bigatuma ibiciro byiyongera, ndetse bikagabanya isoko ry'Ubwongereza mu Burayi aho kuri ubu ari bwo buhahirana nabwo cyane.

Abo badepite baburiye Johnson ko baziyambaza amategeko kugira ngo Ubwongereza butava muri EU nta masezerano ashyizweho umukono. Ndetse bashobora ko gutora batera icyizera leta ye.

Guhagarika Inteko byemewe n'amategeko?

Yego. Ni ibintu ubusanzwe biba hagati y'impera y'igihembwe kimwe cy'imirimo y'Inteko n'intangiriro y'ikindi. Ariko, ubu uko ibintu bimeze biratandukanye.

Ikirego mu rukiko cyo kubihagarika cyagorana, kuko ubu leta nta tegeko na rimwe yarenzeho.

Iri gukoresha gusa ibiteganywa n'Inteko, mu gihe Bwana Johnson ari kugerageza gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije yiyamamaza - gukura Ubwongereza muri EU.

Abadepite bashobora kubahiriza uko kuba Inteko ihagaritswe, harimo n'ibyago ko Ubwongereza bwava muri EU nta masezerano, cyangwa se bagategura amatora yo gutera icyizere leta iriho.

John Bercow, umukuru w'Inteko, yavuze ko guhagarika ibikorwa byayo biteye uburakari ku itegekonshinga kandi bigamije gutuma abadepite bataganira ku kuva muri EU k'Ubwongereza.

Umwamikazi se we akabizamo gute?

Abifitemo ijambo, nubwo atari rinini. Uko bimeze, leta igomba kumusaba uruhushya rwo guhagarika Inteko.

Ibi ubusanzwe ni umuhango: Umwamikazi azibukira ibya politiki. Iyo aza kuba yabyanze ntatange urwo ruhushya, ibyo byari kuba bibaye agashya katari bwabeho mbere yaho.

Inteko ashinga amategeko izasubira ku kazi kayo ku wa kabiri w'icyumweru gitaha, ku itariki ya gatatu y'ukwezi gutaha kwa cyenda, ariko ihite ijya mu kiruhuko.

Johnson naramuka ageze ku byo ashaka, Inteko izongera gusubira ku kazi ku itariki ya 14 y'ukwezi kwa cumi, habura ibyumweru bibiri n'igice ngo Ubwongereza buve muri EU.

Ariko mu gihe abadepite baramuka batoye batera icyizere leta iriho mbere y'uko itariki ya 10 y'ukwezi gutaha kwa cyenda igera, byaba bivuze ko Ubwongereza bwajya mu matora rusange mu kwezi kwa cumi.

UN irashinja Zimbabwe Gutegekesha Igitugu

By Makuruki

Uhagarariye Umuryango w'Abibumbye muri Zimbabwe Bishow Parajuli aravuga ko itoteza rikorwa na leta ku batavuga rumwe n'ubutegetsi mu myigaragambyo bimaze kugera ku rugero rutari urwo kwihanganirwa.

Uyu mukozi w'Umuryango w'Abibumbye yabwiye abanyamakuru ko ibihano byashyizweho n'ibihugu by'amahanga ataribyo byateye izahara ry'ubukungu bwa Zimbabawe. Arasaba ko leta ya Emerson Mnangagwa ishyiraho gahunda zo gukurura abashoramari mu bakomeje gutinya gushora imari muri icyo gihugu.

Bishow Parajuli aravuga ko ahangayikishijwe n'uko abatavuga rumwe n'ubutegetsi bimwe uburenganzira bwo kwigaragambya ku kibazo cy'ubukungu bwifashe nabi bakaba bakomeje guhigwa bukware.

Leta ya Mnangagwa ivuga ko irimo gukora iperereza rigamije gushakisha uri inyuma y'inyerezwa n'ihohoterwea ry'abatavuga rumwe n'ubutegetsi baherutse gukora imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi.

Tatenda Mombeyarara,ukuriye itsinda ry'abashishikariza abandi guharanira uburenganzira bwabo arwariye mu bitaro biri i Harare nyuma yo ngufatwa n'abantu 10 bitwaje intwaro. Yemeza ko abamufashe bunyago bakamwica urubozo ari abakozi b'inzego z'umutekano.

❌