WebRwanda.com

🔒
❌
There are new available articles, click to refresh the page.
Today — May 25th 2019Your RSS feeds

Kaminuza ya Kibogora yiyemeje gutanga ubumenyi buherekejwe n'ubumuntu #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Kaminuza ya Kibogora Polytechnic iherereye mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba. Kugera i Kigali uturutseyo bisaba gukora urugendo rw'amasaha ari hagati y'atanu n'atandatu mu modoka.

Dr Sosthene Habumuremyi, umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibogora Polytechnic avuga ko impamvu bakoze urwo rugendo bakaza gusura urwibutso rwa Kigali ari uko rufite amateka, rukagira n'ibimenyetso bifatika kandi bivuga neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Turaza tukongera tukareba amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yakozwe, bikadutera umwete wo kurushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwiyemeza ko bitazongera.”

Dr Sosthene Habumuremyi, umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibogora Polytechnic
Dr Sosthene Habumuremyi, umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibogora Polytechnic

Dr Habumuremyi avuga ko by'umwihariko kuba basuye urwibutso rwa Kigali babijyanisha n'ibyo bakora by'uburezi bagasanga ibyo babonye hari isomo bikwiye kubasigira.

Ati “Mu by'ukuri kaminuza zahoze zibanda kera ku guha ubumenyi (Science) abanyeshuri, ariko muri iki gihe kaminuza hejuru y'ubumenyi zitanga, zifite n'inshingano zo kwigisha ubumuntu.

Ati “Kuko wigishije umwana ubumenyi, akarangiza amashuri ariko adafite indangagaciro za kinyarwanda, nta cyo yamarira sosiyete nyarwanda. Kuza hano gusura urwibutso rero ni ukumuha zimwe muri izo ndangagaciro yakagombye kugira, cyane cyane indangagaciro yo kumenya ububi bwa Jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo, ndetse no kumva ko agomba guharanira ko iyo Jenoside itazongera kubaho haba mu Rwanda ndetse n'ahandi ku isi.”

Ndagijimana Daniel, umwe mu bandi bo muri Kaminuza ya Kibogora basuye urwo rwibutso avuga ko kuri urwo rwibutso bahamenyera amateka y'ibyahise, bigatuma babasha gutegura neza ahazaza.

Ndagijimana Daniel yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside
Ndagijimana Daniel yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside

Ati “Twabonye uko u Rwanda rwari rumeze mbere, rwari u Rwanda rufite umuco, rushyira hamwe, ubukoloni nyuma buje bucamo abantu ibice, abantu batangira kurangwa n'amacakubiri yabagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abantu barapfuye, ndetse amahanga arebera, ariko u Rwanda rwongera kwiyubaka rubifashijwemo n'Inkotanyi zabohoye igihugu zigahagarika Jenoside.”

Ati “Ibyo nkanjye w'urubyiruko bintera imbaraga zo gukorera u Rwanda kuko mfite abambanjirije kandi bafite icyerekezo cyiza.”

Ndagijimana kandi avuga ko nk'urubyiruko bagomba gukura isomo ku rubyiruko rwababanjirije kuko rwakoresheje imbaraga zarwo mu gusenya igihugu, urubyiruko rw'ubu rukaba rugomba gukoresha ingufu zarwo mu byubaka.

Ati “Rero nk'urubyiruko, ibyabaye tuzi ko byagizwemo uruhare n'urubyiruko rwashyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo abantu bapfe. Ariko nkanjye w'urubyiruko rwa none, ibyo ntabwo bishobora kubaho kubera amateka mbonye. Twahombye abantu benshi n'ubukungu bwinshi.”

“Nkanjye w'urubyiruko wageze hano rero, nzabasha gushishikariza urundi rubyiruko, mbabwira uko amateka ya mbere yari ameze, ndetse n'aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.”

“Ndashima inkotanyi ku bw'igikorwa cyiza zakoze, kandi nanjye ingufu zanjye zose nzaharanira kuzikoresha nubaka u Rwanda rwambyaye.”

Tuyizere Patrick avuga ko gusura urwibutso byabongereye umwete wo kurushaho guharanira ko ibyabaye bitazongera
Tuyizere Patrick avuga ko gusura urwibutso byabongereye umwete wo kurushaho guharanira ko ibyabaye bitazongera

Mugenzi we witwa Tuyizere Patrick avuga ko gusura urwibutso bibafasha kumenya amateka yaranze igihugu yakigejeje kuri Jenoside, bikabatera gufata ingamba z'uko ibyabaye bitazasubira.

Yagize ati “Amateka nari nsanzwe nyazi, naranayigaga, ariko mbonye byinshi biri muri uru rwibutso ntari nsanzwe nzi. Nka biriya binyamakuru bya Kangura byigishaga uburyo ubwicanyi bugomba gukorwa, bakabyigisha ku maradiyo n'ahandi henshi. Nabyumvaga ariko nari ntarabibona, sinumve neza uburyo byategurwaga n'uburyo byashyirwaga mu bikorwa.”

“Barabyigishijwe barabikangurirwa cyane. Ubushishozi bashyizemo ni bukeya. Inama naha urubyiruko ni ukurangwa n'ubushishozi kandi tugaharanira ko amateka nk'aya atazongera mu gihugu cyacu ndetse n'ahandi ku isi.”

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibogora buvuga ko bafite gahunda yo kuzasura izindi nzibutso, gusura inzibutso za Jenoside kikaba ari igikorwa bateganya gukora buri mwaka.
Uyu mwaka wa 2019 basuye urwibutso rwa Kigali tariki 24 Gicurasi, mu gihe mu mwaka utaha bafite gahunda yo gusura urwibutso rwa Bisesero ruherereye i Karongi mu Ntara y'Iburengerazuba.

Kibogora Polytechnic ni kaminuza izwiho kuba yigisha abaforomo n'ababyaza, ikagira n'andi mashami yigamo abiga kwigisha. Hari n'ishami ryigisha abakora muri Laboratwari kwa muganga, hakaba n'ishami ryigisha Iyobokamana (Théologie), ndetse n'ishami ry'ubukungu ribamo utundi dushami dutandukanye.

Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yatangiye muri 2012 ishyizweho n'ababyeyi bo muri ako karere, ariko nyuma baza kuyegurira Itorero ry'Abametodiste.

Imaze gushyira hanze abanyeshuri basaga 1000 bakora mu nzego zitandukanye, iyo kaminuza ikaba yarabaye igisubizo cy'abajyaga kwiga hanze mu bihugu bituranye n'u Rwanda by'umwihariko mu Burengerazuba bw'igihugu, aho wasangaga n'ubumenyi bamwe bakuragayo bukemangwa.


Polisi y'u Rwanda iranyomoza amakuru yo kuvogera igihugu cya Uganda #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y'u Rwanda rivuga ko muri iryo joro inzego z'umutekano z'u Rwanda zari mu kazi kazo ko gucunga umutekano, zihagarika umuntu wari utwaye moto zimukekaho kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa mu buryo butemewe, ariko aho guhagarara, atangira guhangana no kwanga gukurikiza ibyo zamusabaga.

Abandi bantu ngo bahise baza bifatanya n'uwo muntu wari utwaye moto, bashaka guhangana n'inzego z'umutekano bifashishije imipanga, banagerageza guhungira muri Uganda. Byabaye ngombwa ko inzego z'umutekano z'u Rwanda zikoresha izindi mbaraga, zirasamo abantu babiri bahasiga ubuzima, umwe akaba yari Umunyarwanda, undi ari uwo muri Uganda.

Nyuma y'uko abo bantu bari bamaze guhungira ku butaka bwa Uganda, ngo nta kindi gikorwa cyongeye kubaho cyo kubakurikirana.

Abo bantu ngo basize iyo moto ndetse n'imyenda ya caguwa yari ipakiye.

Nyuma y'icyo gikorwa cyabaye, abayobbozi muri ako gace byabereyemo ku mpande z'ibihugu byombi, u Rwanda na Uganda, bahuye kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019 kugira ngo bagenzure ibyabaye.

Uruhande rw'u Rwanda rwari ruhagarariwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian na ACP Emmanuel Hatari, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba.

Uruhande rwa Uganda rwari ruhagarariwe n'abayobozi mu Karere ka Rukiga barimo Alex Akampikaho, CSP Byaruhanga n'Umuyobozi wungirije wa Polisi muri Kabare.

Abo bayobozi kandi baganiriye n'abaturage baturiye umupaka w'ibihugu byombi, babashishikariza kurangwa n'imibanire myiza.

Babasabye no kwirinda kwambutsa umupaka ibicuruzwa mu buryo butemewe, no kwirinda ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge.

Itangazo rya Polisi y'u Rwanda rivuga ko hahise hatangira iperereza kuri uko gushyamirana kwabayeho.

Polisi y'u Rwanda kandi yabeshyuje amakuru akubiye mu itangazo ryashyizwe ahabona n'umuvugizi wa Polisi ya Uganda na bimwe mu bitangazamakuru byavugaga ko inzego z'umutekano zavogereye igihugu cya Uganda zikurikiranyeyo abo bantu.

Itangazo ryashyizweho umukono n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, rivuga ko inzego z'umutekano z'u Rwanda zizakomeza gukora kinyamwuga nk'uko ari byo bisanzwe bizirangwaho.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Richard Sezibera, na we, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko nta bashinzwe umutekano b'u Rwanda bambutse umupaka.

Fake news: no such thing happened. Detailed response in a few!! https://t.co/IFbsvtqeGf

— Richard Sezibera (@rsezibera) May 25, 2019

No crossing of borders.... https://t.co/TugdjYNGLx

— Richard Sezibera (@rsezibera) May 25, 2019


Huye: MINEDUC yaboherereje abanyeshuri 90 haza 27 gusa #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Ishuri rya Tekiniki ryitiriwe Musenyeri Mubiligi ryigisha ibijyanye n
Ishuri rya Tekiniki ryitiriwe Musenyeri Mubiligi ryigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga

Padiri Denis Kiyenje, ari we uriyobora, avuga ko aba banyeshuri bagombaga kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga iri shuri ryigisha.

Akeka ko mu byatumye hitabira bakeya harimo kuba iri shuri ryigenga, mu bagombaga kurizamo hakaba abibwiraga ko nibaza bazacibwa amafaranga menshi, nyamara atari byo.

Agira ati “Iyo abana tubohererejwe na Minisiteri y'Uburezi batanga amafaranga angana n'ayo bari gutanga mu bindi bigo bya Leta, ibihumbi 80, kuko Leta hari ayo ibatangira. Hiyongeraho amafaranga y'impuzankano n'ibindi bikenerwa mbese nk'uko bimeze mu bigo bya Leta bicumbikira abanyeshuri.”

Padiri Kiyenje anavuga ko n'abaje kwiga nk'abanyeshuri bigenga badacibwa amafaranga menshi kuko ku yo aboherejwe na Leta batanga hiyongeraho ibihumbi 10 ku gihembwe.

Aho abanyeshuri barara
Aho abanyeshuri barara

Impamvu baca amafaranga makeya ngo ni ukubera ko iri shuri ritagamije ubucuruzi, ahubwo gutanga uburere ku bana b'Abanyarwanda.

Ati “Nta yindi nyungu tugamije uretse kurera neza, no guharanira ko umwana turera avamo umuntu muzima uzagirira akamaro igihugu na kiliziya.”

Kuri ubu iri shuri riri kwigwamo n'abanyeshuri 67, nyamara rifite ubushobozi bwo kwakira 200 biga banaba mu kigo.

Ryemerewe kwigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga mu mwaka wa 2015. Abanyeshuri baharangije bwa mbere muri 2017 hamwe n'abaharangije muri 2018, ku itariki ya 24 Gicurasi 2019 bahawe impamyabushobozi.

Abanyeshuri barangije muri TVET yitiriwe Musenyeri Mubiligi muri 2017 na 2018 bahawe impamyabushobozi tariki 24 Gicurasi 2019
Abanyeshuri barangije muri TVET yitiriwe Musenyeri Mubiligi muri 2017 na 2018 bahawe impamyabushobozi tariki 24 Gicurasi 2019

Mu baharangije hari abatangiye kwiga muri kaminuza. Bishimira ko bahakuye ubumenyi buhagije butuma babasha kwiga bitabaruhije ugereranyije n'abize ahandi.

Gentil Rafiki ubu uri kwiga muri IPRC Karongi agira ati “Ibyo twiga usanga twebwe twarabyizeho, kubimenya ntibitugore. Usanga tunasobanurira bagenzi bacu bize ahandi. Bituma tubona umwanya wo gukora ku mishinga tuba dusabwa mu myigire yacu.”

Padiri Kiyenje avuga ko biteguye kwagura iri shuri ku buryo rizajya ryakira abana 500.

Yifuza ko amasezerano bagiranye na Minisiteri y'Uburezi yo kuboherereza abana batsinze ibizamini bya Leta yakomeza, kandi iyi minisiteri ikanabafasha gusobanurira ababyeyi ko abana batsinze ibizamini bya Leta baboherereza bariha amafaranga nk'ay'abandi biga mu mashuri ya Leta acumbikira abanyeshuri.

Gentil Rafiki avuga ko kwiga ibijyanye n
Gentil Rafiki avuga ko kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga muri TVET Msgr Mubiligi byatumye kwiga muri IPRC Karongi bimworohera

Afurika y'Epfo: Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Cyril Ramaphosa (Amafoto) #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Perezida Cyril Ramaphosa w'imyaka 66 y'amavuko yemejwe n'Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y'Epfo nka Perezida w'icyo gihugu tariki 22 Gicurasi 2019. Ni nyuma y'uko ishyaka rye rya ANC ryari ryegukanye intsinzi mu matora y'Abadepite yabaye tariki 08 Gicurasi 2019.

Muri ayo matora, ishyaka ANC ryegukanye intebe 230 mu myanya 400, imyanya ingana na 57,5%, ikaba ari yo mike iryo shyaka ryabonye mu mateka yaryo kuva mu myaka 25 ishize ubwo muri icyo gihugu hakurwagaho ubutegetsi bwa ‘Apartheid' bwashyiraga imbere ivangura hagati y'abirabura n'ab'uruhu rwera.

Perezida Ramaphosa afite akazi katoroshye ko kuzahura ubukungu bw'icyo gihugu butifashe neza ndetse no gushaka ikibazo cy'abaturaage benshi b'icyo gihugu badafite akazi.

Agiye kuyobora manda y'imyaka itanu nyuma y'uko n'ubundi yari asanzwe ayobora icyo gihugu arangiza manda uwo yasimbuye Jacob Zuma atabashije kurangiza.

Bwana Zuma yeguye muri Gashyantare 2018 nyuma yo kotswa igitutu n'abamusabaga kwegura bamushinja ibyaha bya ruswa.

Hari ubushake bugaragara bwo kunoza umubano w'ibihugu byombi, u Rwanda na Afurika y'Epfo, umubano wakunze kurangwamo agatotsi mu myaka ishize, biturutse ahanini ku kuba u Rwanda rushinja Afurika y'Epfo gucumbikira bamwe mu bafite imigambi yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda barimo Kayumba Nyamwasa n'ishyaka rye rya RNC.

Muri iyi minsi kandi havugwa ikibazo cy'Abanyarwanda bashaka kwerekeza muri Afurika y'Epfo ariko kubona Visa ntibiborohere.

Ubwo ANC yari imaze gutsinda amatora, bigaha Cyril Ramaphosa icyizere cyo gukomeza kuyobora Afurika y'Epfo, Perezida Kagame yaramushimiye, amwizeza ubufatanye n'imikoranire myiza igamije iterambere ry'ibihugu byombi.

Congratulations Mr. President @CyrilRamaphosa on your well deserved victory. We wish you,the ANC and the people of South Africa success! We look forward to continuing even stronger cooperation between our people and nations towards our shared goal of prosperity!

— Paul Kagame (@PaulKagame) May 13, 2019

Cyril Ramaphosa yarahiriye kuyobora Afurika y
Cyril Ramaphosa yarahiriye kuyobora Afurika y'Epfo muri manda y'imyaka itanu

Ubwo yarahiraga kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019, Perezida Matamela Cyril Ramaphosa yasezeranyije Abaturage ba Afurika y'Epfo ko azakora neza inshingano ze, ko azubaha Itegeko Nshinga n'andi mategeko, kandi ko azaharanira iterambere ry'Igihugu n'iry'Abaturage muri rusange.
Ati “Imana Ibimfashemo.”

I, Matamela Cyril Ramaphosa, swear that I will be faithful to the Republic of South Africa and will obey, observe, uphold and maintain the Constitution and all other law of the Republic and devote myself to the well-being of the Republic and all of its people. So help me God. pic.twitter.com/FfZwYQClnP

— Cyril Ramaphosa 🇿🇦 (@CyrilRamaphosa) May 25, 2019


Baretse umugambi mubisha wo gukwirakwiza virusi itera SIDA (Ubuhamya) #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Bamwe mu bahinduye imyumvire yo gukwirakwiza virusi itera SIDA
Bamwe mu bahinduye imyumvire yo gukwirakwiza virusi itera SIDA

Batatu muri bo bafashijwe n'Umuryango w'ivugabutumwa AEE kureka uwo mugambi, bahishuye byinshi ku wa 24 Gicurasi 2019 ubwo hakorwaga ubukangurambaga no gupima ku bushake virusi itera SIDA mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera.

Umwe muri abo bangavu w'imyaka 24 y'amavuko akeka ko yanduye SIDA afite imyaka 22, akaba ngo yarabujijwe gukomeza gukwirakwiza ubwo bwandu amaze kwanduza benshi.

Ati "Sinakubwira ngo ni bangahe naryamanye na bo ngamije kubanduza SIDA ariko ni benshi cyane, nahoraga mvuga nti 'si jye wayiteye, nanjye ngomba guha buri wese unsabye".

Avuga ko iyi mitekerereze bayihuriyeho hafi ya bose mu bakobwa bicuruza biganjemo abangavu batewe inda z'imburagihe.

Bagira inama abanduye kudakwirakwiza ubwandu bagamije kwihimura
Bagira inama abanduye kudakwirakwiza ubwandu bagamije kwihimura

Leta ivuga ko buri mwaka abakobwa barenga ibihumbi 17 bafite guhera ku myaka 13 kuzamura baterwa inda zitateguwe.

Mu bandi batanze ubuhamya batewe inda bakiri bato barimo uwabyaye afite imyaka 15 y'amavuko akaba ari nabwo ngo yanduye virusi itera SIDA akimara gusama iyo nda, kandi ngo yari yaratangiye umwuga w'uburaya mbere yaho.

Uwo mukobwa ubu ufite imyaka 22 kuri ubu agira ati "Natekereje kwanduza abantu benshi nta n'uwo mbibwiye, uwanjyanye ku kigo nderabuzima muri 2018 mu mahugurwa ya AEE ni we watumye imyumvire ihinduka".

Ati "Nari maze kwanduza abantu benshi cyane rwose mu myaka nk'irindwi namaranye ubwandu bw'agakoko gatera SIDA nta miti mfata, nkaba nsaba urubyiruko kwifata kuko abantu benshi barimo kwandura".

Mugenzi we w'imyaka 24 na we akomeza ashimangira ko kuva mu mwaka wa 2012 kugera muri 2018 ubwo yahabwaga amahugurwa, ngo yari amaze kwanduza abantu atabasha kubara.

Umwe mu basore bumvise ubuhamya bw'aba bakobwa yahise atangira kujujura ati "turashize!"

Ubwo yaganiraga na Kigali Today nyuma yaho, uwo musore yakomeje ashimangira ko abahungu bafite umuco wo kugura ku kilo(kugura abakobwa baryamana), ngo bafite ibyago bikomeye.

Umuyobozi wungirije w
Umuyobozi wungirije w'Umuryango AEE muri Kigali, Irahari Gilbert

Umuyobozi wungirije w'umuryango nyafurika w'Ivugabutumwa "Dreams AEE/Kigali", Irahari Gilbert, avuga ko abakobwa batewe inda hamwe n'abo babyaye, ngo bakeneye ubufasha butandukanye, amahugurwa kugira ngo bahindure imyumvire, ndetse no kwigishwa imyuga.

Ati"Abakobwa bafite imyaka hagati ya 10-24 hamwe n'abana babyaye bagera kuri 5,415, ni bo bahawe ubufasha bw'ibanze, amahugurwa n'inyigisho mu mirenge 10 kuri 15 igize akarere ka Gasabo".

"Ingaruka zari zarabayeho ni uko abana 2,407 b'aba bakobwa bari barataye ishuri, ndetse n'aba bakobwa ubwabo bagera ku 1,261 babyariye iwabo ntabwo bigaga".

Bwana Irahari avuga ko bafite imbogamizi y'amikoro adahagije kugira ngo bagere mu gihugu hose, kandi ngo nta wundi muryango aramenya utanga ubufasha nk'ubwabo.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w'Umurenge wa Remera, Kalisa Jean Sauveur, ashimangira ko hari n'abandi bakobwa atamenya umubare bari mu murenge ayobora bakeneye gutabarwa.

Nyuma y
Nyuma y'ubukangurambaga, Umuryango AEE wapimye ku bushake virusi itera SIDA

Rwamagana: Urukundo rutuma hari abashakana batipimishije SIDA #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Habayeho igikorwa cyo gusuzuma ku bushake virusi itera SIDA
Habayeho igikorwa cyo gusuzuma ku bushake virusi itera SIDA

Niyonagira Ernestine avuga ko yabanye n'umugabo we batipimishije kubera urukundo kandi bikaba bitababujije kubana neza.

Ati " Hari igihe umuntu akundana na mugenzi we kubera urukundo rwinshi ntibibe ngombwa ko bipimisha bagahita bibanira."

Avuga ko icyakora ngo hari igihe kigera warwara ugatangira kwikeka ko waba warashatse uwanduye.

Yabitangaje ku wa 24 Gicurasi 2019 mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wabereye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.

Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, umuyobozi w'ibitaro bya Rwamagana, avuga ko kwipimisha bifasha abantu kumenya uko bahagaze bagafata n'umwanzuro.
Agira ati "Hari abantu bamenya ko banduye ari uko barwaye bakaremba. Ni byiza kwipimisha ukabimenya kare waba wanduye ugafata imiti hakiri kare kuko birinda kurwara ukaremba."

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko SIDA ayimaranye imyaka 17 kandi kwipimisha kare byatumye atangira imiti hakiri kare ndetse SIDA ayirinda umuryango we.
Ati " Kuyimarana imyaka myinshi ni uko nabimenye mbere mfata ingamba zo kutabyara no kutanduza umugore wanjye. Ikindi nakurikije inama z'abaganga."

Abantu 3% ni bo bafite virusi itera SIDA mu gihe mu bakora uburaya, 57% ari bo bafite iyi virusi.

Abaturage bari bitabiriye ubukangurambaga ari benshi
Abaturage bari bitabiriye ubukangurambaga ari benshi
Hatanzwe n
Hatanzwe n'udukingirizo dufasha mu kuboneza urubyaro no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA

Ba Veterirneri batubahiriza itegeko rigenga ibiciro byo kuvura bahagurukiwe #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Abaveterineri barasabwa kubahiriza iteka rigena ibiciro byo kuvura amatungo
Abaveterineri barasabwa kubahiriza iteka rigena ibiciro byo kuvura amatungo

Iteka rya Minisitiri no 017/11.30 ryo ku wa 21 Ukuboza 2017, rishyiraho ikigereranyo cy'amafaranga yishyurwa umuganga w'amatungo (Veterinaire), ryerekana ibiciro bya serivisi zitandukanye abo baganga bakora ariko ntibyubahirizwa, cyane ko n'aborozi batarizi bigatuma bahendwa.

Iryo teka ryagiyeho biturutse ku cyifuzo cy'Urugaga rw'abaveterineri mu Rwanda (RCVD), bagamije guca akajagari kabaga muri uwo mwuga, kuko buri wese yakoraga uko abyumva, haba hari n'ibyo yangije ntabiryozwe.

Ngirumugenga Jean Pierre, umworozi w'ingurube wabigize umwuga, avuga ko na we iby'iryo teka atabizi, ko iyo veterineri aje kumuvurira itungo baciririkanya.

Agira ati “Iryo tegeko ntaryo tuzi, ese ubundi ribaho? Iyo mpamagaye Veterineri ngo amvurire itungo turaciririkanya nko kugura ikintu mu isoko. Birumvikana ko bishyiriraho ibiciro akenshi bakaduhenda kuko buri wese aguca amafaranga uko abyumva, ibiciro si bimwe ku kintu kimwe”.

Uwo mworozi atanga urugero rw'amafaranga yishyuye umuveterineri wabaze ingurube ye igiye kubwagura (Césarienne), bikaba bihabanye cyane n'ikiri mu itegeko.

Ati “Umuveterineri yabaze ingurube yanjye igiye kubwagura biriya bita césarienne, anca ibihumbi 45Frw, nta kindi nagombaga gukora narayamuhaye. Hari kandi uwantereye urushinge inka, umuti nawiguriye, anca ibihumbi bitatu (3000)”.

Ayo mafaranga ni menshi kuko iryo tegeko rivuga ko kubaga itungo rigufi nk'ingurube igiye kubwagura, igiciro kiri hagati y'ibihumbi 10 na 20Frw, na ho gutera urushinge itungo munsi y'uruhu cyangwa mu mutsi igiciro kiri hagati ya 500 na 2000Frw.

Twagirimana Innocent, umworozi wo mu Karere ka Muhanga, na we avuga ko iryo teka atarizi, akanavuga ko bakunze kubura aba veterineri mu gihe babakeneye.
Ati “Twebwe aborozi iryo tegeko ntiturizi cyane ko na veterineri w'umurenge atararitubwira. Tugira n'ikibazo cyo kutabonera veterineri igihe tumushakiye, ushobora kumuhamagara inka irinze ngo aguterere intanga akahagera nyuma y'amasaha nk'atanu ikaba yarinduka”.

Abo borozi bombi ariko bavuga ko abaveterineri bakorera Leta babavurira amatungo nta kindi babishyuje uretse imiti, gusa ngo ikibazo gihari ni ukubabona.

Umwe mu baveterineri bigenga waganiriye na Kigali Today, avuga ko iryo tegeko arizi kandi ko agerageza kuryubahiriza.

Ati “Iryo tegeko barariduhaye twese, tuba turifite iyo tujya kuvura amatungo. Gusa hari bamwe muri twe baryirengagiza bagamije indonke ziri hejuru bagahenda abaturage kuko bo batarizi”.

Abatubahiriza iryo tegeko bararye bari menge
Umwe mu bayobozi mu Rugaga rw'abaveterineri mu Rwanda (RCVD) akaba anakuriye urwo rugaga mu mujyi wa Kigali, Dr Rubagumya Emmanuel, avuga ko barimo gukangurira abaveterineri iryo tegeko mu rwego rwo kubarinda ibihano.

Ati “Turi mu bukangurambaga buzamara ukwezi bwo kumenyekanisha iri teka ku baveterineri bose ngo baryubahirize kuko kunyuranya na ryo ari ukwica amategeko kandi ko bihanirwa. Ni uburyo bwo kubihanangiriza kuko ibiciro byose birimo, bityo ko bigomba gukurikizwa”.

Dr Rubagumya avuga kandi ko urugaga rwatangiye guhana abakora amakosa y'umwuga ateza igihombo abaturage nk'uko iryo teka ribiteganya, anatanga urugero.

Ati “Hari umuveterineri wabaze ingurube y'umuturage igiye kubwagura bisaba ko ayikorera césarienne, yabikoze atiteguye, atanafite ibikoresho bihagije bituma iyo ngurube ipfa n'ibibwana byayo 12. Yahanishijwe kwishyura ibyo byose kandi arabikora, turateganya no kumuhagarika mu kazi mu gihe runaka”.

Akomeza agira inama abaturage yo gukoresha abaveterineri bemewe n'urugaga, bakajya babanza no kubereka ibibaranga.

Ati “Turagira inama aborozi yo gukoresha abaveterineri bo mu rugaga, bakabanza kubereka amakarita abaranga kuko bose bayafite. Utayifite ntiyemerewe gukora uwo mwuga cyane ko anagize ibyo yangiza, umworozi atabona aho abariza ngo arenganurwe”.

Ushaka kumenya ibikubiye muri iryo teka yifashisha Interineti akandika muri ‘Google', nimero yaryo, agahita abona byose kuri ryo.


Abanyamaguru basobanuriwe ibyo bagomba kwirinda byateza impanuka #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Ubusanzwe bizwi ko nta munyamaguru ugira ikosa, gusa hari ibintu by'ingenzi umunyamaguru ukoresha umuhanda agomba kwitaho kugira ngo agere iyo ajya nta kimuhungabanyije.

Kugira ngo umunyamaguru abashe kugerayo amahoro, hari ibimenyetso byo mu muhanda agomba kubahiriza, nk'uko umupolisi wabahuguraga, ACP Murenzi Sebakondo yabibabwiraga.

Yagize ati “Icya mbere, hari inzira zabugenewe kugira ngo umunyamaguru yambukiremo, kandi nubwo haba harabugenewe, hari ibyo agomba kubahiriza kuko nko muri ‘feu rouge' agomba kureba ko umutuku watse uhagarika imodoka akagenda nabwo atirukanka.”

Yakomeje avuga ko hari n'ahandi habugenewe hatari za ‘feux rouges' ariko hafite ibimenyetso biyobora abanyamaguru aho yagize ati “Aho ngaho na ho, ni ho agomba kureba ati ‘ese nta modoka zambukiranya?' Iyo zitambukiranya akaba yahageze, yatangiye kugenda, n'abanyabiziga na bo twarabigishije kandi no mu gitabo cy'amategeko y'umuhanda birimo. Iyo umunyamaguru yatangiye kugenda, ubwabo baribwiriza bagahagarara.”

Kwirinda ibyarangaza umunyamaguru ni kimwe mu byo ACP Murenzi Sebakondo yababuriye. Ati “Ikindi ni uko umunyamaguru akwiye kwirinda kwambuka ahabugenewe avugira kuri telefone cyangwa se yambaye twa tu ekuteri(écouteurs) twabo! Byamutera uburangare! Ni byinshi rero bakwiye kwirinda , kugira ngo badahura n'impanuka,kandi banyuze ahabugenewe.”

Harerimana Aphrodis, umwe mu banyamaguru bahabwaga ubwo bukangurambaga,yatanze icyifuzo ko hagenwa icyapa kibuza abanyamaguru gukora ayo makosa babwiwe.

Abamotari kimwe n
Abamotari kimwe n'abatwara ibindi binyabiziga barasabwa kubahiriza uburenganzira bw'abanyamaguru

Ati “Nyuma y'ibyo mutubwiye,ndatekereje nti ahari uwashyiraho utwapa twanditse mu magambo n'iyo yaba make ariko atuburira, ku buryo n'iyo yaba nta muntu uhari wo kutuyobora, umuntu yabisoma akamenya uko yitwara cyane muri feux rouges.”

Uwitwa Gatera Guido we yavuze ko hari amwe mu makosa abanyamaguru bakora bayatewe n'abatwaye ibinyabiziga, asaba ko na bo babibabuza. Yasabye abashoferi n'abanyamaguru kandi kubahiriza ikoreshwa ry'umwanya urimo imirongo wagenewe abanyamaguru ubafasha kwambukiranya umuhanda(zebra crossing).

Ibi abihera ku kuba bamwe mu banyamaguru n'abatwaye ibinyabiziga batubahiriza uburyo uwo mwanya ugomba gukoreshwa. Ngo hari aho usanga nk'abanyamaguru bahuriramo bagatangira guhoberana ntibihute ngo bave mu nzira, cyangwa se ugasanga utwaye ikinyabiziga ageramo ntahagarare mu gihe nyamara hari abanyamaguru barimo kwambuka.

Iki gikorwa cy' ubukangurambaga cyatangiye mu kwezi kwa gatanu, kikaba kizamara ibyumweru mirongo itanu na bibiri(52),ari na byo bingana n'umwaka . Ni igikorwa cyo kumenyesha abakoresha umuhanda ibyo bagomba kwirinda kugira ngo impanuka zitabatwara ubuzima, cyangwa se ngo zibakomeretse.


Rayon Sports yegukanye igikombe cya cyenda cya Shampiyona #Rwanda via @kigalitoday

By Editor


Ni umukino ubanziriza uwa nyuma Rayon Sports yasabwaga gutsinda ngo yegukane igikombe cya Shampiyona, aho Rayon Sports yitsindiye Kirehe ihita inegukana igikombe cya Shampiyona.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 25, ku gitego cyatsinzwe na Jules Ulimwengu.

Ku munota wa 37, Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri kuri Penaliti yatewe neza na Michael Sarpong, igice cya mbere kirangira Rayon Sports iyoboye n'ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri cy'umukino, Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya gatatu, igitego cyatsinzwe na Jules Ulimwengu, ndetse na Michael Sarpong aza gutsinda igitego cya kane, umukino urangira ari ibitego 4-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Mazimpaka André, Iradukunda Eric Radu, Irambona Gisa Eric, Manzi Thierry (c), Habimana Hussein, Mutsinzi Ange, Donkor Prosper, Mugheni Fabrice, Manishimwe Djabel, Jules Ulimwengu na Michael Sarpong.

Kirehe FC: Musoni Theophile, Nkurikiye Jackson, Habimana Youssuf, Nzabonimpa Prosper, Cyuzuzo Ally, Habumuremyi Gilbert, Karim Patient, Masum Abdallah, Muhoza Trésor, Bugingo Samson, Kanani Abuba.

Photos: Plaisir Muzogeye


Urubanza rwa Nsabimana Callixte: Abakozweho n'ibitero bya FLN barashaka kuregera indishyi #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Mu kwezi kwa gatandatu 2018, i Nyaruguru abarwanyi ba FLN bigambye gutwika imodoka y
Mu kwezi kwa gatandatu 2018, i Nyaruguru abarwanyi ba FLN bigambye gutwika imodoka y'uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyabimata

Aba bavuga ko kuba Nsabimana yaratangiye kuburanishwa ari byiza kugira ngo aryozwe ibyaha yakoze, ariko bagasaba ko bakwiye guhagararirwa mu rubanza kugira ngo hazabeho guhabwa indishyi z'akababaro.

Igitero cya FLN mu Karere ka Nyaruguru cyahitanye abantu batatu, gikomeretsa babiri. Cyatwitse inzu imwe, imodoka, Moto, ndetse kinasahura amatungo, imyaka n'imyambaro by'abaturage.

Igitero cyo mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe, cyo cyahitanye abantu batandatu, gikomeretsa 19, gitwikirwamo imodoka ndetse kinasahura bimwe mu byo abagenzi bari bafite.

Mukashyaka Josephine utuye mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, yaburiye umugabo we Munyaneza Fidèle mu gitero cya FLN cyo ku wa 19 Kamena 2019 mu Murenge wa Nyabimata. Uwo mugabo yari asanzwe ari umuyobozi w'ishuri, akaba kandi yari Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Nyabimata.

Mukashyaka avuga ko bashimishijwe no kuba Nsabimana Callixte wari umuvugizi wa FLN wiyemereye ko yagize uruhare muri icyo gitero yarafashwe, akaba yarashyikirijwe ubutabera.

Gusa Mukashyaka avuga ko umugabo we wishwe ari we wamufashaga kurera abana, akavuga ko byari bikwiye ko ababuze ababo muri ibyo bitero bahabwa umwanya wo kuregera indishyi mu rubanza rwa Nsabimana Callixte wiyita Sankara.

Agira ati “Nk'ubu umugabo ni we wamfashaga kurera abana, baracyari bato cyane, urumva nyine ni ibibazo. Sinzi niba wenda ubutabera buzamutegeka gutanga indishyi. Nta kintu bigeze batubwira niba wenda hari uruhare twagira muri urwo rubanza, nta kintu tubiziho”.

Mukashyaka kandi avuga ko nk'ababuriye ababo muri ibyo bitero, igihe urubanza rwazatangira kuburanishwa mu mizi, Nsabimana wabigizemo uruhare yazajyanwa kuburanira aho byakorewe.

Ati “Bibaye byiza rwose, yazaza kuburanira ahakorewe icyaha, hanyuma nyine n'indishyi z'akababaro akazitanga”.

Umugabo yasigiye Mukashyaka abana babiri, uw'imyaka 11 n'uw'imyaka irindwi.

Ingabire Marie Chantal utuye mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, na we yaburiye umugabo we, Maniraho Anatole, mu gitero FLN yagabye mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.

Maniraho yari asanzwe ari umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu Rwunge rw'Amashuri rwa Nyabimata.

Uyu mugabo yasigiye Mukashyaka abana babiri, barimo umukuru w'umwaka n'amezi atandatu, ndetse n'uwo yasize ataravuka, kuko ubu aribwo yujuje amezi atandatu.

Ingabire na we avuga ko ibyo gufatwa no kugezwa mu rukiko kwa Nsabimana Callixte wiyita Sankara abyumva mu makuru kimwe n'abandi.

Avuga ko nta ruhare na ruto yigeze ahabwa mu rubanza rwa Nsabimana ngo abashe kuregera indishyi, agasaba ko habaho kwibuka ko abahitanywe n'ibitero bya FLN bari bafatiye runini imiryango yabo.

Ati “Ubuzima ntibworoshye cyane cyane ku bana b'impinja ndera jyenyine. Bararwara, ni jye biba bireba, mbese byose bindi ku mutwe. Niba hari ukuntu yatanga indishyi ku bantu yagiriye nabi yategekwa kubikora”.

Umuvugizi w'Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda, Faustin Nkusi, yabwiye Kigali Today ko urubanza rwa Nsabimana Callixte rukiri mu ntangiriro, aho aburana ifunga n'ifungura ry'agateganyo.

Nkusi yavuze ko igihe cyo kuburanisha uru rubanza mu mizi nikigera, abagizweho ingaruka n'ibitero by'umutwe wa FLN Nsabimana yari abereye umuvugizi na bo bazaba bafite uburenganzira bwo kuregera indishyi.

Nkusi kandi avuga ko icyo gihe nikigera, abafite aho bahuriye n'urwo rubanza bose bazabimenyeshwa, hanyuma abashaka kuregera indishyi bakabikora.

Ati “Mu gihe dosiye yaregerwa mu rukiko, iregerwa kugira ngo aburanishwe mu mizi y'urubanza, na bo bashobora kugaragara mu rubanza bakaregera indishyi nta kibazo. Bazamenyeshwa, kuko iyo victims (abakozweho) bahari bamenyeshwa ko dosiye yamaze kuregerwa. Bafite ubwo burenganzira rero bwo kuza bakaregera indishyi, ni uburenganzira bwabo”.

Nsabimana Callixte wiyise Sankara akurikiranyweho ibyaha 16 byiganjemo iby'iterabwoba, ubwicabyi, kurema umutwe w'ingabo utemewe, guhakana Jenoside, gutwika, gusahura, gukubita no gukomeretsa, n'ibindi.

Ubwo yagezwaga mu rukiko kuwa kane tariki 23 Gicurasi 2019, aburana ku ifunga n'ifungura ry'agateganyo, Nsabimana Callixte yemereye urukiko ibyaha byose aregwa, ndetse aboneraho kubisabira imbabazi abo byagizeho ingaruka, Abanyarwanda bose ndetse n'umukuru w'igihugu.

Umwanzuro ku gufungwa by'agateganyo iminsi 30 cyangwa kuburana adafunze, uzasomwa ku wa kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2019, saa cyenda z'igicamunsi.


Menya uko unywa amazi: igihe cyo kuyanywa, ingano yayo n'akamaro bigufitiye #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Kunywa amazi ahagije ni ingenzi ku buzima bwiza bw
Kunywa amazi ahagije ni ingenzi ku buzima bwiza bw'umuntu

Abahanga bemeza ko mu gihe cy'ubushyuhe buringaniye, umuntu mukuru akwiye kunywa amazi ari hejuru ya litiro ebyiri ku munsi. Ubusanzwe umubiri w'umuntu utakaza Litiro imwe y'amazi mu nkari ndetse andi mazi angana atyo atakara binyuze mu byuya, mu myanda yo ku musarane ndetse no mu mwuka duhumeka. (Aho ushobora kubibona neza iyo uteze indorerwamo ku munwa ugahumeka).

Hari impamvu nyinshi zituma umubiri wa muntu ukenera amazi menshi

Mu gihe cy'ubushyuhe, mu gihe uri gukora imirimo isaba ingufu, mu gihe umuntu yihagaritse, mu gihe umuntu arwaye. Umuntu wese akenera ikigero cyihariye cy'amazi bitewe n'ibiro, imiterere y'ikirere utuyemo ndetse n'uburyo umuntu abaho; imirimo akora n'ibindi.

Brad Kolowich, Jr. umutoza w'imyitozo ngororamubiri ukorera muri Leta ya Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umunyamakuru w'inzobere mu biganiro by'ubuzima, Robert J. Davis bemeza ko umuntu agomba kunywa amazi menshi cyane mu gihe ari gukora imyitozo ngororamubiri.

Agaragaza ingano nyayo y'amazi umuntu agomba kunywa mu gihe ari mu myitozo ngororamubiri, bakavuga ko atari ngombwa kunywa icupa ryose ry'amazi mu gihe wakoze imyitozo itarengeje isaha. Mu gitabo cyabo cyitwa “Fitter Faster: The Smart Way to Get in Shape in Just Minutes a Day”, bagaragaje ko mu gihe umuntu yakoze imyitozo ngororamubiri itarengeje iminota 60, icupa ry'amazi rya mililitiro 500 riba rihagije.

Ni mu gihe Robert J. Davis na Brad Kolowich, Jr.,nabo bagaragaje ko kunywa amazi menshi uri gukora imyitozo ngororamubiri bishobora gutera ibibazo.

Ingano y'amazi Umuntu agomba kunywa bijyanye n'ibiro bye

Nkuko tubikesha kigalilive.com, Umuntu utanywa amazi menshi usanga ahorana umunaniro ukabije, kuribwa bya hato na hato, umutwe udashira, Kunanirwa gutera akabariro uko bikwiye n'izindi ngaruka, gusa umuntu unywa amazi neza kandi ku gihe ahorana ubuzima buzira umuze.

Ni byiza ko umuntu abasha kumenya ingano y'amazi akwiye kunywa bitewe n'ibiro bye kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza, butarangwamo n'indwara zidasobanutse.

Dore rero ingano y'amazi ukwiye kunywa bitewe n'ibiro ufite:

Umuntu ufite ibiro 36 Agomba kunywa Litiro 1.2 z'amazi k'umunsi,
Umuntu ufite ibiro 45 Agomba kunywa Litiro 1.5 z'amazi k'umunsi,
Umuntu ufite ibiro 54 Agomba kunywa Litiro 1.7 z'amazi k'umunsi,
Umuntu ufite ibiro 63 Agomba kunywa Litiro 2 z'amazi k'umunsi,
Umuntu ufite ibiro 72 Agomba kunywa Litiro 2.3 z'amazi k'umunsi,
Umuntu ufite ibiro 81 Agomba kunywa Litiro 2.6 z'amazi k'umunsi
Umuntu ufite ibiro 91 Agomba kunywa Litiro 3 z'amazi k'umunsi,
Umuntu ufite ibiro 100 Agomba kunywa Litiro 3.3 z'amazi k'umunsi,
Umuntu ufite ibiro 109 Agomba kunywa Litiro 3.5 z'amazi k'umunsi,
Umuntu ufite ibiro 118 Agomba kunywa Litiro 3.8 z'amazi k'umunsi,
Umuntu ufite ibiro 127 Agomba kunywa Litiro 4.2 z'amazi k'umunsi,
Umuntu ufite ibiro 136 Agomba kunywa Litiro 4.5 z'amazi k'umunsi,
Umuntu ufite ibiro 145 Agomba kunywa Litiro 4.7 z'amazi k'umunsi,

Burya abana nabo bagomba kunywa amazi ahagike kandi buri munsi
Burya abana nabo bagomba kunywa amazi ahagike kandi buri munsi

Akamaro k'amazi mu mubiri

umutihealth.com bavuga ko bitangaje kubona ukuntu Amazi ari ingirakamaro kandi atarimo intungamubiri nyamara atariho natwe tutaabaho. Mu bigize iyi si dutuye amazi niyo yihariye ubuso bunini ndetse no mu mubiri wacu wose 2/3 ni amazi. Si twe gusa dukenera amazi ngo tubeho kuko ibinyabuzima byose aho biva bikagera bibaho kuko amazi ariho. By'umwihariko mu mubiri wacu muri rusange, amaraso agizwe na 83% by'amazi ibisigaye bikaba ibindi nk'insoro, imikaya igizwe 75% n'amazi , ubwonko bukagirwa na 74% amazi naho amagufa ni 22% amazi.

Bavuga kandi ko “Amazi agira uruhare runini mu mikorere y'umubiri wacu, nko kuringaniza ubushyuhe, igogorwa ry'ibiryo, gusohora imyanda mu mubiri, kugira uruhu rwiza, n'ibindi binyuranye.”

1. Niyo agenga ingano y'amaraso n'amatembabuzi yose y'umubiri,
2. Niyo akora amacandwe atuma tubasha kumira ibyo turiye,
3. Afasha mu kunyereza no guhindukira amaso no mu ngingo,
4. Atuma umubiri ugira ubushyuhe budahindagurika,
5. Niyo atuma habaho ubwivumbagatanye bw'ibinyabutabire mu mubiri,
6. Afasha kwinjiza no gutwara intungamubiri mu bice bitandukanye,
7. Atuma ubwonko bubasha gukora,
8. Ashinzwe ubuhehere by'uruhu,
9. Asohora imyanda y'ibyo twariye ndetse n'indi yose ikomoka ku mikorere y'umubiri.

Igihe k'ingirakamaro cyo ku nywa amazi ku mubiri wa muntu

Inyarwanda.com bavuga ko atari byiza gutegereza ko ubanza kugira inyota ngo ubone kunywa amazi, mu gihe cyose ufite icyo urimo gukora, uba urimo gutakaza amazi menshi n'ubwo aba ataragukamamo ngo utangire kugira inyota.Bityo ni byiza kubyimenyereza kuyanywa igihe cyose. Ku munsi, umuntu atakaza amazi cyane cyane mu nkari (litiro 0.5 ), mu guhumeka (0.3 l), ndetse no mu kubira ibyuya, bityo rero nibura umuntu yarakwiye kunywa litiro 0.6 z'amazi, andi akava mu biryo. Na ho kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza, umuntu mukuru yari akwiye kunywa ibirahure umunani ku munsi. Iki kigero gishobora kugabanuka cyangwa kikiyongera bitewe n'igitsina (abagabo bakwiye kunywa menshi), imirimo ndetse n'imiterere y'aho umuntu atuye.

Ni byiza kandi kuyanywa nibura iminota 30 mbere yo gufungura, gukora siporo, cyangwa kuryama, kugira ngo aho umubiri uyakenereye uyabone. Ntako bisa rero kunywa ibirahuri bibiri by'amazi mu gitondo ubyutse. Amazi yose, yaba ashyushye cyangwa akonje agira umumaro utagereranywa mu mubiri w'umuntu.

Amazi kandi ushobora kuyafata igihe cyose ni yo waba uri kurya nk'uko bitangazwa na Hélène Baribeau, umuhanga mu by'imirire, gusa bishobora gutuma uhaga vuba kubera ko wanyweye amazi menshi. www.mayoclinic.org ho bagaragaza ko ugomba kunywa ikirahuri cy'amazi kuri buri funguro n'igihe uri kurya,ukanywa amazi mbere,mu myitozo,na nyuma yayo. Ugomba kunywa amazi kandi mu gihe wumva ufite inzara kuko bigufasha kumera nk'uyicogoje. Hélène Baribeau akomeza avuga ko kunywa amazi ashyushye bifasha Ku bantu bakunda kwiyiriza.

Abahanga mu by'imirire bemeza ko abantu bakunda kwiyiriza ubusa bakwiye kunywa amazi ayunguriye, Amazi ayunguruye ni amazi yatandukanyijwe n'imyunyungugu akomoka kugucanira amazi akabira ubundi ibyo bitonyanga bikaza kuvamo amazi.

Nkuku tubikesha umutihealth.com, Kunywa amazi ukibyuka ni ingenzi cyane ku mubiri, kuko biwufasha kongera gukora neza. Tekereza nawe kuba umaze amasaha 7 cg 8, ntacyo kunywa urashyira mu kanwa, niba warabyitegereje neza, ukunda kubyuka wumva mu nkanka hokera cg humagaye cyane; ibi nibyo biba iyo uryamye!
Kubera kumara amasaha menshi usinziriye, umubiri utangira kugenda ugira umwuma kubera ntacyo kunywa uba uri gufata. Niba ujya ubyuka wumva wumagaye, iyi niyo mpamvu ibitera.


N'amarira menshi, Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza yeguye #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Theresa May wayoboraga u Bwongereza kuva mu 2016 azahagarika imirimo ye tariki 13 Kamena 2019
Theresa May wayoboraga u Bwongereza kuva mu 2016 azahagarika imirimo ye tariki 13 Kamena 2019

May ntiyashoboye guhisha amarangamutima ye ubwo yagezaga ijambo ry'ubwegure bwe kuri BBC, kuri uyu wa 24 Gicurasi 2019, May yagaragaje akababaro atewe no kuba atarashoboye gukura igihugu cye muri EU mu gihe we n'abo bahuje imyumvire bumvaga ko ari byo biha Ubwongereza ejo heza.

Mu ijambo yavuganye ikiniga kinshi ryarangiye asutse amarira, May yagize ati “Politiki yacu ishobora kuba yarataye umurongo ariko hari byinshi byo kwishimira muri iki gihugu, hari byinshi bitanga icyizere cy'ejo hazaza.”

N'amarira acunshumuka mu maso, ati “Nababwira byinshi byanejeje kuri uyu mwanya birimo nko kuba narabaye Minisitiri w”Intebe w'umugore muri iki gihugu, nizere ko ntari uwa nyuma. Sineguye rero kubera inabi nifuriza iki gihugu ahubwo ndagira ngo ntange umwanya wo kurushaho gukorera igihugu nkunda.”

May yagizwe Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza ku wa 13 Nyakanga 2016 asimbuye David Cameron, kugira ngo ayobore inkundura yo gukura Ubwongereza mu Muryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi (EU), nyuma y'uko abaturage b'iki gihugu bari bamaze gutora muri Kamarampaka umwanzuro ko bagomba gusohoka muri uwo muryango.

PM @Theresa_May makes a statement in Downing Street https://t.co/eg4ElQMXVR

— UK Prime Minister (@10DowningStreet) May 24, 2019

N'ubwo yibwiraga ko byoroshye ariko kuko abaturage b'igihugu cye bari bamaze kubitorera ntibyamworoheye kuko hahise hatangira imyigaragambyo ikomeye, abenshi biganjemo urubyiruko basaba ko Ubwongereza butava muri uwo muryango kuko babonaga bizabatesha amahirwe menshi muri rwego rw'ubukungu, imirimo ndetse n'ishema n'igitinyiro Ubwongereza bwari bufite mu ruhando mpuzamahanga.

Iryo hangana ry'ibitekerezo ryatumye bakomeza gucuma amatariki yo gusohoka muri uwo muryango n'ubwo n'ibihugu byari bisigaye muri EU byakomezaga kubotsa igitutu ngo buzuze ibasabwa mu masezerano basinye ashyiraho uwo muryango mbere yo kuwusohokamo.

Kuri iyi nshuro ya gatatu, May agerageza kumvisha Inteko ko ari ngombwa ko Ubwongereza buva muri EU ariko igakomeza kwinangira abenshi mu bayigize bagenda biguru ntege ari na ko bagaragaza impungenge zo kuva muri EU, May akaba yahisemo kwegura kugira ngo ibyo biganiro byo kureba uko bayivamo bizayorwe n'uzamusimbura kuko we yabonaga Inteko imunaniza.

May akaba yatangaje ko azarekura inshingano ze nka Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza ku wa 13 Kamena uyu mwaka.


Amazi, ku isonga ry'ibyo ukwiye gutekerezaho mbere yo gutura muri Kigali #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Ikibazo cy
Ikibazo cy'amazi muri Kigali kiri mu biri gushakirwa umuti urambye n'inzoga zibishinzwe

Mu cyegeranyo cya Kigali Today yasanze igiciro cy'amazi kiva ku mafaranga 10 y'u Rwanda kikagera kuri 250FRW bitewe n'igihe ndetse n'agace umuntu atuyemo.

Samuel Habumuremyi, umusore wo mu kigero cy'imyaka nka 26 utunzwe no kuvomera abantu amazi ku Giticyinyoni mu Mudugudu wa Kiruhura mu Murenge wa Kigali, avuga ko ijerekani y'amazi ari ubuntu, ariko ubwo buntu na bwo burabahenda kuko umutumye amwishyura hagati ya 100FRW na 200FRW bitewe n'aho ari, uvuye kuri kaburimbo.

Agira ati “Hano amazi arabura cyane, nko mu kwezi ashobora kuzamo icyumweru kimwe gusa, n'ubu amaze icyumweru ataza.”

Uretse uruhombo rw'amazi akomoka mu musozi ruri ku Giti cy'Inyoni udafite amazi mu rugo avomaho, nta handi hafi aho hari akazu k'amazi. Ibi bigatuma iyo mazi yabuze biba ingumi kuri ako kazu k'amazi ariko bikanaba amahirwe ku bakarani bavomera abaturage amazi.

Mu Karere ka Nyarugenge, mu bice bya Nyamirambo ahitwa ku Mumena, ku mavomo rusange (utuzu tw'amazi), ijerekani y'amazi igura 20FRW ariko waba uyakeneye ushaka kuyavoma mu rugo rw'umuturanyi ufite ikigega cy'amazi ukayagura kuri 50Frw mu gihe, iyo yabuze bikaba ngombwa gutuma umukarani kuyakuzanira umwishyura 250FRW.

Alphonse Hitimana, umucuruzi uturanye n'akazu k'amazi ku Mumena, agira ati “Ajya abura ariko nyine iyo yabuze uha umukarani 50FRW yo kujya kukuvomera ku ijerekani yavayo ukamwongera 200FRW.”

Muri ako karere gafatwa nk'akarere k'ubucuruzi, ku Gitega mu Murenge wa Gitega, ijerekani y'amazi ku tuzu tw'amazi igura 10FRW ariko yabura ukaba witeguye kwishyura umukarani uyakuzanira 100FRW ku ijerekani imwe.

Jean Bosco Dusabe, umwe mu batuye muri ako gace agira ati “Iyo yabuze dutuma abana kuyatuzanira ku mpombo ziri kuri Ruhurura ya Mpazi tukabaha 100FRW ku ijerekani.”

Umanutse gato ukagera Kimisagara muri ako karere, usanga ho ku tuzu tw'amazi ijerekani igura 30FRW mu gihe abayabitse mu bigega mu ngo zabo bayagurisha 50FRW naho yabura abakarani bakayabazanira kuri 100FRW.

Nyamara, wagera hirya gato, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata, ugasanga ku tuzu tw'amazi ijerekani igura 20FRW ariko umukarani uyabashyiriye igihe yabuze akabaca 200FRW, mu gihe abayafite mu bigega mu ngo bayagurisha 50FRW.

Ni mu gihe i Jabana mu Murenge wa Jabana muri ako karere ho nta mazi na mba ahaba ku buryo abahatuye bibasaba gutuma abakarani mu gishanga ku matiyo y'amazi bakayabagezaho mu ngo ahagaze hagati ya 150 na 200FRW.

Kimironko muri Gasabo naho, amazi usanga ari ingorabahizi, aho ku tuzu tw'amazi usanga agura 20FRW, mu ngo z'abaturage agatangirwa 100FRW naho ababitse ay'imvura bakayagurisha kuri 50FRW.

Naho mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kanombe usanga ku tuzu tw'amazi ijerekani bayigurisha 30FRW mu gihe abafite ibigega mu ngo usanga ijerekani bayitangira 100FRW naho watuma umukarani ukamwishyura 150FRW.

Mu Gatenga ho ku tuzu tw'amazi usanga ijerekani ari 10FRW, abayacuruza mu ngo bakayagurisha 50FRW naho abakarani bakayabavomera kuri 150 FRW cyangwa 200FRW bitewe n'aho ari ho, mu gihe i Masaka ahenshi ku tuzu tw'amazi agura 30FRW abandi bakayavomera ubuntu ku mariba naho bayatuma abakarani bakabishyura 150FRW ku ijerekani mu gihe abafite ibigega mu ngo bayacuruza kuri 100FRW.


Igiswahili cyemejwe n'amategeko mu Rwanda kiri he? #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Kuva Igiswahili cyakwemerwa ngo gikoreshwe mu nzego z'ubutegetsi, ntikirakoreshwa mu nyandiko zikomeye nk'Igazeti ya Leta, mu byemezo by'inama y'Abaminisitiri, ibyemezo by'inkiko, amatangazo ya Leta n'ahandi, mu gihe u Rwanda rusigaye rugendwa cyane n'abanyamahanga cyane cyane abo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), aho urwo rurimi rukoreshwa cyane.

Ahanini abavuga urwo rurimi mu Rwanda ni abarumenyeye mu mahanga bitewe n'amateka y'Abanyarwanda, kandi ntibaba bararwize ku buryo na bo barwigisha abandi, ahubwo baruvuga uko babyumva bitewe n'igihugu babayemo, batitaye ku by'amategeko arugenga.

Abandi barukoresha ari na bo bavamo abarimu bake barwigisha, ni abarwize mu mashuri yisumbuye na kaminuza mu ishami ry'indimi.

Icyakora ubu Igiswahili mu mashuri cyongeye gushyirwamo imbaraga kuko mu yisumbuye cyatangiye kwigishwa nk'isomo, gusa ngo haracyari imbogamizi mu myigishirize yacyo nk'uko bitangazwa n'Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'igihugu cyita ku burezi (REB), Dr Ndayambaje Irénée.

Agira ati “Kuva habaho impinduka mu nteganyanyigisho yatangiye gukurikizwa muri 2016, igiswahili na cyo cyarateganyijwe. Ikibazo kigihari ni icy'abarimu bake bacyize neza babasha kucyigisha ndetse n'icy'ibitabo by'abarimu n'iby'abanyeshuri kuko ari ururimi rushya”.

“Icyakora ubu amashuri makuru na za kaminuza batangiye kucyigisha ku buryo mu gihe kiri imbere abarimu bazaboneka, gusa inzira iracyari ndende ngo abanyeshuri bacu babe barwisanzuramo”.

Akomeza avuga ko mu marushanwa yo kwandika akunze guhuza abanyeshuri bo muri EAC, abana b'Abanyarwanda bandika neza mu Cyongereza no mu Gifaransa ariko ko ntawandika mu Giswahili, ngo akaba abona hagikenewe imbaraga nyinshi.

Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, Igiswahili cyigishwa isaha imwe mu cyumweru kandi ngo cyigishwa mu buryo buciriritse kuko muri icyo cyiciro nta barimu bacyize neza bahari, nk'uko byatangajwe n'umwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri.

Mu itangazamakuru na ho Igiswahili kiracyari gike

Mu bitangazamkuru byandika kuri Internet (Online) byo mu Rwanda bisaga 80, nta na kimwe cyandika mu rurimi rw'Igiswahili kimwe n'ibyandika ku mpapuro.

Amaradiyo atatu yonyine mu yasaga 30 ni yo afite umwanya urwo rurimi rwumvikanamo, aha twavuga Radio Rwanda igira amakuru y'Igiswahili y'iminota 15 buri munsi uretse ku wa gatandatu no ku cyumweru, Isango Star igira ikiganiro cy'isaha n'igice mu cyumweru, n'ibiganiro ahanini by'imyidagaduro.

Kuri Radio Salus bagira ikiganiro kimwe gitambuka ku wa gatandatu kimara amasaha abiri n'igice, kibamo amakuru atandukanye n'imyidagaduro ndetse n'abaturage bagahamagara ariko ngo abahamagara ni bamwe nk'uko bivugwa na Vincent Hategekimana ugikora.

Ati “Abaduhamagara ni bamwe kandi ukumva bakivuga bashakisha, mbese ntacyo bazi. Gusa wumva bafite ubushake bwo kukimenya kuko baranatwandikira ukabona babikunze nubwo bibagora kucyandika, mbese haracyari ikibazo mu kugikoresha”.

Mu mateleviziyo ho ahakoreshwa Igiswahili ni kuri Televiziyo y'u Rwanda honyine, na ho ni ikiganiro cy'isaha imwe kiba ku wa gatandatu, na cyo kikaba kiri mu rwego rw'imyidagaduro.

Nshimyumukiza Janvier Popote, umwe mu banyamakuru bakoresha urwo rurimi ari na we ukora ikiganiro mu Giswahili ku Isango Star, avuga ko igikwiye kugira ngo urwo rurimi rutere imbere ari uko haboneka abarwandikamo ibitabo benshi.

Ati “Kugeza ubu nta bantu bahari bashora imari mu kwandika ibitabo, abandika mu Giswahili rero ni mbarwa kuko iyo ndi mu kiganiro abantu bampamagara bambaza aho bagurira ibitabo simbashe kubasubiza. Uretse Mwalimu Malonga wanditse udutabo tunyuranye, nta wundi Munyarwanda wandika mu Giswahili”.

“Itangazamakuru na ryo ryakagombye kongeramo urwo rurimi kuko rikurikirwa n'abantu benshi. Abampamagara kenshi iyo ndi mu kiganiro bambwira ko ntaho bacyize uretse gukurikira radio bakamenya kukivuga, nubwo kiba kirimo udukosa ariko ni intambwe nziza kuko baba batinyutse”.

Akomeza avuga ko hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hari udushuri tw'abigenga bamamaza bavuga ko bigisha indimi, ariko ngo iyo ugezemo henshi nta Giswahili bigisha bitewe no kubura abarimu babishoboye.

Abaminuje mu Giswahili mu Rwanda bitezweho kugiteza imbere

Doctor Emmanuel Ahimana uyobora ishami ry'Indimi n'Ubumenyamuntu (Humanities and Languages) muri Kaminuza y'u Rwanda (College of Education) avuga ko Igiswahili mu baturage bo mu Rwanda kikiri ku rwego rwo hasi, usibye nibura ku rwego rwa Kaminuza aho urwo rurimi rwigishwa ku buryo buteye imbere.

Ati “ikibazo ni uko Abanyarwanda bakunda cyane ururimi rwabo rw'Ikinyarwanda. Ku isoko usanga nta n'umwe uvuga urundi rurimi rwo mu mahanga. Muri Kiliziya na ho ni uko bimeze.”

Doctor Ahimana avuga ko gukoresha indimi z'amahanga ari ingenzi kuko bituma abanyamahanga bamenya iby'iwanyu, bakabikurikiranira hafi.

Nubwo imikoreshereze y'Igiswahili ikiri inyuma, Ahimana avuga ko hari icyizere cy'uko urwo rurimi ruzatera imbere kuko hari abarangiza kaminuza bararwize neza bakaba bitezweho gusangiza ubwo bumenyi abandi Banyarwanda.

Ahimana avuga ko mu myaka itanu ishize hari abanyeshuri babarirwa muri 200 bamaze gusoza amasomo yabo, bakaba bafite ubumenyi buhagije mu Giswahili kuko bakize babijyanisha no kukigisha.

Doctor Ahimana asaba Abanyarwanda ikintu kimwe cy'ingenzi: Kudafata umuntu bumvise avuga ururmi rw'amahanga ngo bamwite umwirasi.

Naho ku kibazo cy'abavuga ko mu Rwanda nta bitabo byinshi bihari byigisha Igiswahili, Ahimana avuga ko Abanyarwanda bakwiye gushishikarira gusoma ibintu biri kuri Interineti (Online) kuruta kuba imbata z'ibyanditse mu bitabo bisohoka ku mpapuro.

Imibare igaragaza ko ururimi rw'Igiswahili ruvugwa n'ababarirwa muri miliyoni 200 biganjemo abo mu Burasirazuba bwa Afurika cyane cyane mu bihugu bya Tanzania, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, u Burundi, Somalia no mu yindi miryango y'abantu igiye iherereye mu bice byo hirya no hino ku mugabane wa Afurika.


Abanyarwanda 7/10 barumva batabyara ngo barenze abana batatu #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Nyina w
Nyina w'aba bana yababyaye umunsi umwe avuye gutora abadepite, umwe ahita amwita Mukadepite

Bose barahuriza ku kuba ngo bifuriza abana babo ubuzima bwiza ndetse no kwigabaniriza imvune zo kubyara no kurera abana benshi.

Uwitwa Ingabire w'imyaka 23, yarangije amashuri atandatu abanza, acuruza ibiribwa muri resitora, akaba avuga ko amaze kubyara umwana umwe kandi yifuza kuzamukurikiza babiri bonyine.

Manweli(Emmanuel) Jean-Damascene w'imyaka 24 yarangije kwiga amashuri atatu yisumbuye, acunga umutekano, aracyarimo kurambagiza, ngo arifuza ko uwo bazarushingana azamubyarira abana batatu gusa.

Nikuze Suzane w'imyaka 35 yarangije kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza, afite iduka rye, akaba yifuza kuzabyara abana batatu gusa ku mpamvu z'uko ngo ashaka kubahaza neza mu byo abareresha.

Mutuyeyezu Prisca w'imyaka 25, ni umubaruramari, arimo kurambagizwa, akaba avuga ko we n'inshuti ye bemeranyijwe kutazarenza abana batatu.

Umusaza Furere w'imyaka 81, atuye i Burera, ni umuhinzi kandi akaba Umukuru mu Itorero ry'Abadiventisite, akaba ashyigikiye gahunda yo kuboneza urubyaro.

Avuga ko yabyaye abana batandatu, ariko ko iyo aza kuba akibyara muri iki gihe ngo atari kurenza abana batatu.

Ati "Iyo wabyaye abana udashobora kurera, uba urimo kugwiza ingabo za Satani kuko iyo babuze ikibatunga bariba".

Mushimiyimana Therese w'imyaka 25, acuruza ku gataro, afite umwana umwe ariko akavuga ko azamukurikiza babiri ubundi akarekeraho.

Tuyizere Maxime w'imyaka 30 yarangije kwiga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, acuruza Imyenda, akaba avuga ko afite umwana umwe ariko nawe ngo yifuza kumukurikiza babiri gusa.

Dufitumukiza Jean Claude w'imyaka 57, yarangije kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza, ni umushoramari mu bucuruzi bw'imiti.

Avuga ko akibyara yifuzaga abana babiri kugira ngo azajye abatembereza mu modoka y'ivatiri we n'umufasha we bagakwirwamo bose, ariko ngo yaje kubyara abana bane.

Bayingana Jean Pierre w'imyaka 35, yarangije amashuri atandatu yisumbuye akaba atwara abagenzi kuri moto (ni umumotari), avuga ko afite abana bane kandi atazarenza abo.

Niyonzima Isae w'imyaka 29, yarangije kwiga amashuri atanu abanza, akaba akora akazi k'ubumotari, ntabwo arashaka umugore(arimo kurambagiza), ariko ngo abo Imana izamuha bose azarera abo.

Ati "Sinzaboneza urubyaro kuko Imana yadusabye kubyara tukagwira tukuzura isi, ntabwo rero nasuzugura Imana".

Wowe urifuza kuzabyara abana bangahe? Kubera iki?


Umunyarwandakazi yakoze ikoranabuhanga rifasha abarwayi ba Diyabete kwiyitaho (Video) #Rwanda via @kigalitoday

By Editor

Akora ubushakashatsi ku ndwara ya Diyabete, kuko ibyerekeranye n'ubuvuzi n'ubuzima rusange (Public Health) ari na byo yiga.

Avuga ko impamvu yahisemo kwibanda kuri Diyabete mu masomo ye ari ukubera ko ihangayikishije isi muri iki gihe.

Kabeza avuga ko yiyemeje gutanga umusanzu we mu gufasha abarwayi ba Diyabete, indwara yanamutwariye umwe mu babyeyi be
Kabeza avuga ko yiyemeje gutanga umusanzu we mu gufasha abarwayi ba Diyabete, indwara yanamutwariye umwe mu babyeyi be

Imibare yo muri 2017 y'urugaga mpuzamahanga rushinzwe ibyerekeranye na Diyabete igaragaza ko miliyoni 425 z'abantu bakuru babana na Diyabete. Muri bo, miliyoni 212 babana na Diyabete batazi ko bayifite.

Claudine Kabeza ati “Muri rusange tubishyize mu mibare ifatika twabona ko umuntu umwe mu bantu 11 ku isi arwaye Diyabete. Noneho umuntu umwe mu bantu babiri bayirwaye ntabwo azi ko ayirwaye. Urumva ni ikibazo gihangayikishije isi muri rusange.”

Mu Rwanda, imibare iherutse gushyirwa ahagaragara n'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima (RBC) igaragaza ko mu Rwanda hari abantu bakuru ibihumbi 187 n'abantu 280 barwaye Diyabete.

Imibare y'Ishyirahamwe ry'Abarwayi ba Diyabete mu Rwanda yerekana ko mu Rwanda hari abana, abangavu n'ingimbi bagera ku 1500 bafite Diyabete yo mu bwoko bwa mbere.

Ati “Muri rusange urumva ko Diyabete ari ikibazo gihangayikishije Isi n'u Rwanda by'umwihariko.”

Mu bindi byamuteye gukora ubushakashatsi kuri Diyabete ngo ni uko iyo ndwara bafitanye amateka mabi kuko yamutwaye umubyeyi we (nyina).

Kir
Kir'App ni uku igaragara muri Telefone

Ikoranabuhanga yakoze ni uburyo (Application) bushyirwa muri telefoni zigezweho (Smartphone) bwitwa ‘Kir'App Inshuti muri Diyabete'. Ni izina rifitanye isano n'ijambo ry'ikinyarwanda ‘kira' ribwirwa umuntu witsamuye, bamwifuriza gukira cyangwa se kugira ubuzima bwiza.

Impamvu yakoze ubwo buryo bushyirwa muri telefoni ngo ni uko kuri iki gihe umubare w'abantu bakoresha telefoni ugenda wiyongera kandi bikaba byakorohera umuntu ufite telefoni ngendanwa kubona amakuru aho yaba ari hose.

Ati “Iyo porogaramu irimo ubumenyi n'amakuru yose umuntu urwaye Diyabete yakenera kugira ngo amenye uko yiyitaho muri ubwo burwayi.”

Iyo Porogaramu kuyikoresha muri telefoni ni Ubuntu, nta Internet isaba.

Ibindi bisobanuro kuri iyi Porogaramu biri muri iyi videwo ikurikira:


Gatabazi yabwiye uwatumye abaturage basaba kwimurwa, ko nakomeza azakurikiranwa mu butabera #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Guverineri Gatabazi yavuze ko ubworozi bufite amabwiriza n'amategeko abugenga
Guverineri Gatabazi yavuze ko ubworozi bufite amabwiriza n'amategeko abugenga

Ibi byavuzwe kuri uyu wa gatatu tariki 22 Gicurasi 2019, ubwo Guverineri JMV Gatabazi hamwe n'abandi bayobozi mu ntara y'Amajyaruguru berekezaga mu mudugudu wa Rugeshi wo mu kagari ka Bukinanyana Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze ngo bakemure ikibazo cyari cyaragoye inzego zibanze kugeza ubwo bamwe mu batuye uyu mudugudu basaba kwimurwa.

Ni ikibazo cy'inka z'uwitwa Nizeyimana Jacques zimaze igihe zona imyaka y'abaturanyi be, n'urugomo bakorerwa n'abashumba bazo kugera ubwo ibitangazamakuru bya Kigali Today byabyanditse mu nkuru yari ifite umutwe ugira uti “Abatuye Rugeshi barasaba kwimurwa kubera umutekano muke batezwa n'inka z'umuturanyi n'abashumba bazo.”

Muri ibi biganiro byahuje aba baturage n'umuturanyi uregwa kubahungabanyiriza umutekano, abafashe ijambo bagaragarije Guverineri ko bifuza ko iki kibazo gihabwa umurongo.

Nizeyimana Jacques wororeye inka mu ifamu yateje amakimbirane
Nizeyimana Jacques wororeye inka mu ifamu yateje amakimbirane

Muhikira Sebastien, umwe mu baturage bafitanye amakimbirane n'uyu mworozi yagize ati “Bwana Guverineri, tugutuye agahinda dufite twese utubabarire uturenganure; kuko uyu mworozi arimo kutubuza amahoro, imbaraga zacu n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze twarananiwe; niba afite itegeko yihariye rimurengera cyangwa rimuha ubudahangarwa bwo guhonyora uburenganzira bw'abatuye Umudugudu wose byaratuyobeye”.

Abagaruka kuri ibi bibazo by'amakimbirane barimo n'abahatuye kuva mu mwaka wa 2010 bavuga ko bakihasanze, nyamara ngo iyo bagerageje kukigaragaza ibyemezo bifatwa byo kuriha ibyangijwe no kumubuza kubisubira nta na kimwe yubahiriza.

Guverineri Gatabazi yavuze ko uburenganzira bwo korora bujyana n'inshingano zo kubahiriza amabwiriza n'amategeko yo kororera mu kiraro cyangwa ku butaka inka zisanzuriyeho, bitaba ibyo ubirenzeho akabihanirwa.

Ati "Kuva uyu munsi usabwe guhita ushyira mu bikirwa icyemezo cyafashwe n'inteko y'abaturage kandi nubirengaho, tukongera kumva wongera guteza abaturage ibibazo, ikizakurikiraho ni ukugushyikiriza ubutabera".

Muhikira umwe mu baturage bafitanye ikibazo na Nizeyimana avuga akarengane kabo
Muhikira umwe mu baturage bafitanye ikibazo na Nizeyimana avuga akarengane kabo

Kuba urwuri rw'uyu mworozi rutazitiye bigatuma inka zahuka mu mirima y'abaturangi uko zishakiye, Guverineri yahise amusaba kubahiriza umwanzuro wafashwe mu nteko y'abaturage yateranye tariki ya 14 Gicurasi 2019 wo kugabanya inka ze zikava ku 10 hagasigaramo eshatu ari nazo byagaragaye ko afitiye ubushobozi bwo kuhororera kandi akazubakira ikiraro.

Guverineri Gatabazi, yibukije ko abantu badashobora gukomeza kwihanganira ko umuntu umwe akomeza guteza umutekano mucye abatuye umudugudu wose.

Uru rwuri ruzitijwe igice kimwe imiyenzi, hakaba n'ahandi harangaye ku buryo bworohera inka kurusohokamo zikajya kurisha ahandi. Abajijwe impamvu rutazitiye mu buryo butuma zigumamo imbere; Nizeyima yavuze ko nta bushobozi afite kereka ahawe igihe gihagije akabushaka.

Muri ibi biganiro, Nizeyimana wari utuje, ahawe ijambo yavuze ko ko umwanzuro wafashwe yawakiriye kandi yiteguye kuwushyira mu bikorwa.

Yagize ati "natangiye gushaka abaguzi, ubu hari uwo ntegereje uza kuzireba tukumvikana kugira ngo azitware".

Inzego z'umutekano zagaragaje ko zamugiriye inama kenshi zo kwitwara neza mu baturage
Inzego z'umutekano zagaragaje ko zamugiriye inama kenshi zo kwitwara neza mu baturage

Aganira na Kigali Today yagize ati “Ntabwo nakomeza gushimishwa n'amakimbirane mfitanye na bagenzi banjye inka zikomeza kubonera. Ubu ndi gushakisha umukiriya kuko ni cyo ndi kubona cyampa amahoro kandi bukaba aribwo buryo mbona buzamfasha kwegeranya ubushobozi bwo kuzororera ahantu hujuje ibisabwa”.

Abaturage bo muri uyu mudugudu ngo biteze ko uyu mwanzuro wafashwe ugiye gutuma ikibazo gikemuka.

Umwe muri bo ati “Twari twarabuze amahoro kugeza ubwo benshi muri twe twifuza kwimurwa aha hantu, ariko umurongo ubuyobozi bugihaye uraduha icyizere cy'uko tugiye guhinga noneho tukeza, tugasagurira amasoko kuko ubundi bitapfaga kubaho kubera ko byabaga byaragiwe, byibwe cyangwa byatemaguwe”.

Guverineri Gatabazi ngo yatunguwe n'uko umuntu ananirwa kumvikana n'abatuye mu mudugudu hafi ya bose kugeza ubwo ananirana mu nzego z'ibanze. Yabasobanuriye ko iki kibazo yakimenye nyuma y'uko cyagejwejwe mu itangazamakuru, aho n'ubuyozi bw'inzego nkuru basomye ayo makuru bukamubaza impamvu cyananiranye gukemurwa.

Hari abatuye muri uyu mudugudu batakaje icyizere kugeza ubwo barimo abifuje kuwimurwamo bakajya ahandi
Hari abatuye muri uyu mudugudu batakaje icyizere kugeza ubwo barimo abifuje kuwimurwamo bakajya ahandi

Yagize ati “Ndashimira itangazamakuru ryanditse inkuru ivuga iki kibazo kuko iyo bitaba gutyo ntabwo twari kukimenya; ni kwakundi usanga abantu badakemura ikibazo hakiri kare bakazisanga cyateje izindi ngaruka zitari nziza, rero ntabwo dukwiye kureberera abantu bafite amakosa cyangwa babangamiye abandi mu buryo ubwo aribwo bwose”.

Ati kandi “Ndasaba abaturage kujya mutanga amakuru aho mubonye ikibazo, cyananirana hari inzego nyinshi zifatanya namwe kugikemura amazi atararenga inkombe”.

Ku zindi mpungenge abaturage bagaragaje z'imyaka yabo y'agaciro k'amafaranga arenga ibihumbi 60 iheruka koneshwa n'umushumba waragiraga izi nka witwa Nsabimana, kuri ubu wanatorotse akaburirwa irengero n'ikibazo cy'imbago z'imirima bavuga ko zaranduwe n'uyu Nizeyimana hahise hashyirwaho itsinda ry'abayobozi basabwe kubikurikirana bigakemuka mu gihe kidatinze.

uburyo urwuri ruzitiye bworohera inka kurusohokamo uko zishakiye
uburyo urwuri ruzitiye bworohera inka kurusohokamo uko zishakiye

Musanze: Ndahayo ukekwaho kwica umugore we ashobora kuba yariyahuye muri Mukungwa #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Ndahayo Jean de Dieu ukekwaho kwica umugore we. Habonetse umurambo bivugwa ko ari uwa Ndahayo ushobora kuba yariyahuye mu Mugezi wa Mukungwa
Ndahayo Jean de Dieu ukekwaho kwica umugore we. Habonetse umurambo bivugwa ko ari uwa Ndahayo ushobora kuba yariyahuye mu Mugezi wa Mukungwa

Kigali Today ikimara kumva iby'ayo makuru, yavuganye n'Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, avuga ko ayo makuru na we yayumvise ariko ko atahita yemeza ko ari we, avuga ko bategereje kumenya icyo ibitaro bya Ruhengeri byemeza nyuma yo gusuzuma uwo murambo kuko umurambo ari ho wahise woherezwa.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Ruhengeri yavuze ko uwo murambo wamaze kugezwa muri ibyo bitaro, na we akaba yari ategereje ibiva mu isuzuma ririmo gukorerwa uwo murambo.

Icyakora uwo murambo ukimara kuboneka mu mugezi wa Mukungwa, abantu ngo bahamagaye undi mugore wa Ndahayo (inshoreke) yemeza neza ko uwo murambo ari uwa Ndahayo.

Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 20 Gicurasi 2019 ahagana saa mbili z'ijoro nibwo hamenyekanye inkuru y'urupfu rw'uwitwa Ntakirutimana Eustachie wishwe atewe ibyuma. Hahise hakekwa umugabo we, Ndahayo Jean de Dieu w'imyaka 45 y'amavuko wahise aburirwa irengero.

Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yahamirije Kigali Today iby'aya makuru, polisi ihita itangira gushakisha uyu mugabo ku bufatanye n'izindi nzego zishinzwe umutekano.

CIP Alexis Rugigana yagize ati: “Twasanze yicishijwe ibyuma n'umupanga. Kumugeraho byadusabye kubanza kwica urugi kuko yamaze kumwica akamukingirana, agahita atoroka; umurambo (w'umugore) twahise tuwujyana ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma”.

Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru kandi yavuze ko bamenye amakuru avuye mu baturanyi y'uko nyakwigendera yari amaranye imyaka icumi n'uwo mugabo bikekwa ko ari we wamwivuganye, ariko bakaba batari bafitanye umwana. Ngo yamuciye inyuma atera inda umukozi wabakoreraga, kugira ngo umugabo abihishe akaba yari yarimuriye umukozi mu Murenge wa Kinigi, aba ari ho amutungira.

CIP Rugigana yasabye abantu kujya batanga amakuru hakiri kare y'ingo zirangwamo amakimbirane kugira ngo hirindwe ingaruka ziyaturukaho, dore ko bikekwa ko urupfu rw'uwo wari umugore we rwaba rufitanye isano n'iyo myitwarire y'umugabo we.

Yagize ati: “Mu ntara y'Amajyaruguru turacyafite ikibazo cy'abagore bahishira ihohoterwa n'amakimbirane bakorerwa n'abo bashakanye nyamara tuzi neza ingaruka zabyo zivamo n'urupfu”.

Nyakwigendera Ntakirutimana Eustachie yari asanzwe ari umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Kabere, ishuri riherereye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, ubu bakaba bari batuye mu Murenge wa Kimonyi na wo wo muri ako karere.

Inkuru bijyanye:

Musanze: Polisi irimo gushakisha uwitwa Ndahayo ukekwaho kwica umugore we


Ibura ry'amazi: Ibyago bya bamwe, inyungu ku bandi #Rwanda via @kigalitoday

By Editor
Ibi bigega ngo bimaze imyaka itanu. Icy'umweru kijyamo 20 km3, cyaguzwe Miliyoni 3.5 naho igitukura kijyamo 12 Km3 cyaguzwe Miliyoni 1,5. Biherereye Kabeza
Ibi bigega ngo bimaze imyaka itanu. Icy'umweru kijyamo 20 km3, cyaguzwe Miliyoni 3.5 naho igitukura kijyamo 12 Km3 cyaguzwe Miliyoni 1,5. Biherereye Kabeza

Samuel Hubumuremyi, umusore wo mu kigero cy'imyaka nka 26, wavuye iwabo i Kinazi mu Karere ka Ruhango agiye gushaka ubuzima muri Kigali, avuga ko yatangiye akora akazi ko gutwaza ababa bagiye guhaha Nyabugogo, ariko aza gusanga amafaranga akuramo ntacyo yamugezaho kuko uwo yatwazaga atamurengerezaga 200FRW hakaba ubwo bwira nta na 1,000FRW akoreye.

Agira ati “Nabonaga ntacyo mvanamo, mpita nshaka ibihumbi 120FRW ngura iyi ngorofani kuko nabonaga amazi akunda kubura, ntangira kujya mvomera abaturage bakampa amafaranga hagati ya 100 na 200FRW ku ijerekani bitewe n'aho nyatwaye.”

Habumuremyi wari ufite amajerekani 22 kuri iyo ngorofani ubwo twamusangaga i Kiruhura mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali, yatubwiye ko ashobora kuvomera abantu nibura amajerekani 100 y'amazi ku munsi.

Bishatse kuvuga ko tubariye ku mpuzandengo y'amafaranga 150 ku ijerekani, Habumuremyi ashobora kwinjiza ibihumbi 450FRW ku kwezi abikesha kuvomera abaturage, mu gihe we yishyura ku ivomo rya Giticyinyoni amafaranga ibihumbi bitanu y'ifatabuguzi.

Bamwe batunga imiryango yabo babikesha kuvomera abantu amazi
Bamwe batunga imiryango yabo babikesha kuvomera abantu amazi

Mu gihe Habumuremyi kuvomera abaturage amazi byamuviriyemo umushinga ukomeye kuko avuga ko ateganya kugura izindi ngorofani eshatu agashaka abandi bakozi bazajya bamufasha nyuma yo kubona ko afite abakiriya benshi, abakiriya be bo barira ayo kwarika, kuko badakunze kubona amazi kandi bari ku kilometero kimwe gusa uvuye ku Ruganda rw'Amazi rwa Nzove.

Marie Mukangira, umugore uri mu kigero cy'imyaka nka 55 akaba n'Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abagore (CNF) mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagali ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali, avuga ko ababazwa no kuba babura amazi cyane nyamara byitwa ko begereye Uruganda rw'Amazi rwa Nzomve. Uruganda rw'Amazi rwa Nzove ruri nko kuri km ebyiri gusa uvuye i Kiruhura.

Mukangira akagira ati “Muri iki gihe turimo kubura amazi cyane ntituzi ikibitera, hari n'igihe hashira n'ibyumweru bibiri, bitatu nta na rimwe aje.”

Mukangira avuga ko n'ubusanzwe mu kwezi usanga babona amazi nk'icyumweru kimwe, ubundi bakagura n'abakarani baba bagiye kuyavoma udafite amafaranga ngo akajya kuvoma ay'igishanga.

Amajerekani ni igikoresho gikora akazi kenshi cyane muri Kigali
Amajerekani ni igikoresho gikora akazi kenshi cyane muri Kigali

Si mu bice bya Nyabugogo gusa amazi yabaye ikibazo kuko Bosco Havugimana, umugabo wo mu kigero cy'imyaka nka 27, avuga ko na we atunzwe no kuvomera amazi abaturage bo mu bice bya Kibagabaga na Kimironko.

Havugimana avuga ko yavuye iwabo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru muri 2013 agiye gushaka ubuzima muri Kigali, atangira akora akazi muri imwe muri resitora zo muri Kimironko na Kibagabaga mu Karere ka Gasabo bakamuhemba ibimbi 7FRW ku kwezi, ariko aza kuvumbura ko mu gace yakoreragamo harimo ikibazo gikomeye cyamufasha kwihangira umurimo.

Agira ati “Muri resitora bampembaga udufaranga duke nkabona tutantunga noneho nza kureba nkabona muri aka gace amazi akunda kubura. Muri 2014 mpita nsezera nkanjya mvomera abantu amazi bakampa amafaranga.”

Avuga ko yatangiye yikorera ijerekani y'amazi ku mutwe uwo ayishyiriye akamwishyura 200FRW, noneho uwo avomeye akamurangira undi bituma abantu bamumenyera bimutera kugura igare ry'ibihumbi 30FRW ryo kumufasha kuvoma ngo ahaze abakiliya be.

Kuri ubu, Havugimana avuga ko ari rwiyemezamirimo ufite akazi gahoraho kandi kamuhemba neza kuko afite resitora ebyiri ndetse n'ingo nyinshi avomera ku buryo buhoraho hakaba n'abamutuma iyo amazi yabuze gusa.

Mu ma saa tanu z'amanywa kuri uyu wa 20 Gicurasi 2019, ubwo twari tumusanze i Kibagabaga ahetse amajerekani ane y'amazi ku igare, Havugimana yadutangarije ko yari amaze kugeza ku bakiliya be amajerikani 32 akaba yari agikomeje akazi.

Bagurisha amazi bakurikije urugendo bakoze bayazana ndetse n'uko nabo bayaguze
Bagurisha amazi bakurikije urugendo bakoze bayazana ndetse n'uko nabo bayaguze

Yagize ati “Ubundi abakiliya basanzwe bahoraho banyijiriza ibihumbi bitandatu ku munsi ariko iyo amazi yabuze nkorera 12,500FRW nibura ku munsi kuko uretse abampaye akazi gahoraho icyo gihe undi umpamagaye wese anyishura 250FRW ku ijerekani.”

Yakomeje agira ati “Urebye ibura ry'amazi ya WASAC risa n'irigenda rigabanuka ariko iyo yabuze ashobora kubura n'ukwezi kose.”

Havugimana avuga ko bimutungiye umuryango ndetse n'umwana we ngo akaba yiga mu ishuri yishyura ibihumbi 47FRW ku gihembwe i Kagugu mu Murenge wa Gisozi.

Ibibazo by'amazi byatumye bagura ibigega batangira ubucuruzi

Mu 2000, Marie Rose Mukamutungirehe, umubyeyi wo mu kigero cy'imyaka nka 50 yabonye mu gace atuyemo ka Kibagabaga bakunze kubura amazi, yiyemeza kubaka robine (ivomo) akajya agurisha abaturanyi be amazi.

Mukamutungirehe avuga ko kubera ko aho ivomo rye riri hasa n'aho ari hasi, ivomo rye ntirikunze kubura amazi, bigatuma ibice bikikije Kibagabaga byose bijya gushaka amazi ku ivomo rye.

Agira ati “Twebwe amazi yacu ntajya abura keretse ari nk'itiyo yatobotse. Nk'abatuye za Kimironko usanga baza kuvoma hano kuko ho amazi akunda kubura cyane.”

Avuga ko nibura mu cyumweru yinjiza ibihumbi 40FRW kubera ubucuruzi bw'amazi, mu gihe yishyura ku mafaranga 330 kuri metero kibe.

Bamwe bahitamo kuyatwara muntoki iyo aho bayajyana ari hafi
Bamwe bahitamo kuyatwara muntoki iyo aho bayajyana ari hafi

Nyuma yo kubona ko muri ako gace, amazi akunda kubura cyane, muri 2014, Mukamutungirehe yaguze ikigega cya litiro ibihumbi bitanu, ni ukuvuga amajerekani 250, kimufasha gufata amazi y'imvura mu rwego rwo kugira ngo ibura ry'amazi ridahungabanya ubucuruzi bwe.

Agira ati “Iyo amazi yabuze amazi yo muri iki kigega nyacuruza mu minsi ibiri cyangwa itatu akaba ararangiye kandi ijerekani nyigurisha 50FRW mu gihe aya robine nyagurisha 20FRW.”

Ahitwa Bibare mu Murenge wa Kimironko, umukecuru wo mu kigero cy'imyaka nka 70 uzwi nka Maman Alain, afite ibigega bibiri by'amazi kimwe mu gipangu iwe, kimwe kikaba gipima litiro ibihumbi bitanu.

Maman Alain ufite inzu zikodeshwa zirenga icumi mu gipangu iwe, avuga ko yaguze ibyo bigega agamije gukemura ikibazo cy'amazi ku bakiliya bakodesha iwe, kuko ngo amazi yabonaga umugabo agasiba undi muri ako gace.

Cyakora agira ati “Gusa nyine urumva, amazi iyo yabuze n'abaturanyi baza kuvoma iwanjye, ijerekani nkayibagurisha ku mafaranga 100.”

Mu gihe ikibazo cy'ibura ry'amazi kandi cyakunze kumvikana mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko kuri 12, abaturage baho mu 2012 bishyize hamwe binyuze mu budehe biyubakira ikigega cya metero kibe eshanu bagamije gufata amazi bakazajya babona ayo bakoresha igihe amazi yabuze.

Gusa, ako kagega kabaye iyanga maze Umuryango utari uwa Leta witwa World Vision wiyemeza kubakira abo baturage Ikigega cya metero kibe 65 kuri miliyoni 40FRW ariko abo baturage na bo babigiramo uruhare rw' 10%.

James Ryakatonda, umwe mu bakora kuri ibyo bigega, agira ati “Hano amazi ajya abura cyane, twebwe rero ibi bigega bifata amazi tukayabika noneho tukazayafungura ari uko amazi ya WASAC yabuze kugira ngo abaturage babone aho bavoma. Icyo gihe ijerekani tuyibahera 50Frw.”

Ryakatonda avuga ko iyo amazi yabuze, ibi bigega babyifashisha mu kugurisha abaturage amazi nibura mu gihe cy'iminsi ine.

Uretse aha twasuye, abaturage cyane cyane mu karere ka Kicukiro bihangiye imishinga yo gucuruza amazi, bagura ibigega cyangwa ibishashi bijyamo amazi, bakavoma amazi yaje, ariko bitewe n'ibura ry'amazi bavomerwa n'imodoka zijya ziyavana mu mirenge yo hirya aho amazi aboneka, bityo nabo bakagurisha abandi.


Umujyi wa Kigali wahawe igihembo cyo guteza imbere imibereho y'abaturage #Rwanda via @kigalitoday

By Editor


Iki gihembo cyatanzwe na Newcities ku bufatanye n'Umuryango Novartis Foundation wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'Umujyi wa Montreal muri Canada, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2019, Umujyi wa Kigali ugikesha siporo rusange izwi nka “Car Free Day” iba kabiri mu kwezi.

Muri “Car Free day”, abatuye mu Mujyi wa Kigali bose bagirwa inama yo guparika amamodoka bagahurira mu Mujyi wa Kigali rwagati bagakora siporo.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Umujyi wa Kigali uvuga ko “Car Free Day” “igamije kubungabunga ubuzima bw'abaturage bakora imyitozo ngororamubiri ariko kandi ikanagira uruhare mu kurengera ibidukikije.”

Ibyo bihembo byiswe “Wellbeing City Awards”, bitanzwe ku nshuro ya mbere , bigamije gushimira imijyi ishyira imbere imibereho y'abayituye mu igenamigambi yayo ndetse na politiki z'ibihugu.

Imijyi isanga 100 yo mu bihugu 27 hirya no hino ku isi yari yitabiriye gupiganira ibyo bihembo, ariko Newcities n'abafatanyabikorwa bahitamo imijyi itanu gusa harimo n'Umujyi wa Kigali ari na wo byarangiye wegukanye intsinzi.

Gahunda ya Siporo rusange ikorwa kabiri mu kwezi mu Mujyi wa Kigali ni kimwe mu bikorwa byahesheje amanota meza uwo mujyi
Gahunda ya Siporo rusange ikorwa kabiri mu kwezi mu Mujyi wa Kigali ni kimwe mu bikorwa byahesheje amanota meza uwo mujyi

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Marie Chantal Rwakazina, agira ati “Ni ibyishimo bikomeye kuba Umujyi wa Kigali wegukanye intsinzi nk'umujyi uharanira guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.”

Rwakazina akomeza avuga ko bitanga icyizere kuri siporo rusange ya “Car Free Day” nka gahunda igamije guteza imbere ubuzima rusange n'imibereho myiza y'abatuye Kigali.

Yashimiye abaturage ba Kigali, cyane cyane abitabira Car Free day igihe cyose ndetse n'abafatanyabikorwa bafasha mu gutuma iyi gahunda igenda neza, ndetse anavuga ko bazakomeza guteza imbere iyi siporo.

John Rossant, Umuyobozi wa NewCities ari na wo washinze uyu muryango, agira ati “Imibereho myiza itangirira mu gutegura igishushanyo mbonera, ariko ntibigarukire aho. Uyu muryango uharanira imijyi itanga umunezero n'ubuzima bwiza ifata imibereho myiza nk'izingiro ry'ibigomba gushingirwaho mu gutegura no kuyobora imijyi.”

Yakomeje agira ati “Akanama kacu gatanga amanota rero kishimiye kumva umuhate Umujyi wa Kigali wabishyizemo kuko tubona ‘Car Free Day' igenda itera imbere kandi Kigali irakataje mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Uretse Umujyi wa Kigali, indi mijyi yegukanye ibihembo muri “Wellbeing City Award” irimo Santa Maria wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera guteza imbere umuryango (community), Pune wo mu Buhinde kubera guteza imbere ubukungu no guha amahirwe angana abawutuye, Lisbon wo muri Portugal kubera guteza imbere ibidukikije ndetse na Milan wo mu Butaliyani kubera guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Iyi mijyi uko ari itanu, ikaba izashyirizwa ibihembo byayo ku wa 19 no kuwa 20 Kamena 2019 i Montreal muri Canada.


❌