logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Obasanjo yashinjwe gukwirakwiza amatwara akaze ya Islam

Alhaji Hassan Ardo uhagarariye Nigeria muri Repubulika ya Trinidad and Tobago yashinje uwahoze ayoboye Nigeria, Olusegun Obasanjo ko ari we watumye Nigeria igendera ku matwara akaze ya Islam ubwo yemeraga ko igihugu kijya mu rugaga rw’ibihugu byemera Islam nk’idini rya Leta (Organisation of Islamic Countries, OIC).

Obasanjo ngo niwe wabaye nyirabayazana w’ubuhezanguni muri Nigeria

Ardo yavuze ibi asubiza ibyari byatangajwe na Obasanjo ko guhindura Nigeria igihugu kigendera ku matwara ya Islam byari  muri gahunda y’akazi za Muhamadu Buhari uyobora Nigeria muri iki gihe.

Yavuze ko umusingi w’ibi byose washinzwe ubwo Obasanjo yari ayoboye Nigeria, akibaza uburyo Obasanjo yahindukira agashinja uwo ari we wese ibyo we ubwe yikoreye ari Perezida.

Ambasaderi Alhaji Hassan Ardo yavuze ko ku butegetsi bwa Obasanjo, Nigeria yinjiye mu muryango w’ibihugu byaba Islam (OIC), ari nabwo Leta zimwe na zimwe zigize Nigeria zatangiye gukoresha amategeko ya ‘sharia’ kandi Obasanjo akabyemera.

Ati: “Nasomye ibyo uwahoze ari Perezida Olusegun Obasanjo yavuze ngo Muhammadu Buhari afite muri gahunda ye guhindura Nigeria igihugu cy’amatwara akaze ya Islam ndaseka.”

Yavuze ko kwibagirwa ko Obasanjo ari we winjije Nigeria muri uriya muryango w’ibuhugu bigendera ku mahame ya Islam byaba ari ukwibagirwa vuba.

Alhaji-Hassan-Jika-Ardo ahagarariye Nigeria mu birwa bya Trinidad and Tobago. Ibirwa bya Trinidad and Tobago bituranye na Venezuela.

Gen. Dr. Olusegun Obasanjo yabaye Perezida wa Nigeria hagati ya 1999 na 2007.

Ibirwa bya Trinidad ana Tobago bituranye na Venezuela.

Daily Post
UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top