logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Junior wo mu Gasobanuye yikuye mu irushanwa ati “Bariteguye nk’inama y’ubukwe”

  • Ati “Abateguye amarushanwa ntibazi na film dusobanura”

Bugingo Boniface uzwi nka Junior Giti muri film zisobanuye yikuye mu ryo guhemba abakora ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Awards) ngo kuko abariteguye batabanje kumumenyesha kandi bakabikora hutihuti. Ati “Bariteguye nk’inama y’ubukwe.”

Junior Giti yikuye muri iri rushanwa ry’ibikorerwa mu Rwanda

Iri rushanwa ryateguwe na Karisimbi Events Presents, rigaragaramo ibyiciro bitandukanye ririmo n’uwasobanuye Film neza (Movie Interpreter) kirimo Rocky, Yakuza, P.K na Sankara ndetse na Junior wamaze gusezera.

Junior Giti avuga ko abateguye iki gikorwa batigeze bamumenyesha kuko yabimenye ari uko uru rutonde rushyizwe hanze.

Ati “Iyo andi marushanwa yateguwe, bamara nk’igihe cy’ukwezi bateguza abantu ku mateleviziyo no ku maradiyo ngo muzatore kuri nimero iyi n’iyi.”

Avuga ko kuba ibi bitarakozwe bishobora no gutuma abakunda ibikorwa bye batamenya ibyerekeye iri rushanwa kugira ngo bamushyigikire.

Junior ukunze kwiyita amazina menshi arimo Gitikimizimirefu, Magagari avuga ko abakunzi b’ibikorwa bye biganje mu bice by’icyaro badakunze gukoresha imbuga nkoranyamabaga bityo ko batapfa kumenya iby’iri rushanwa kuko ryamenyekanishijwe kuri izi mbuga.

Uyu mugabo ukomeza kunenga abateguye iri rushanwa, agira ati “Ntabwo batanze uburyo bushobokeye buri wese kugira ngo abe yabasha gutanga ijwi rye ku muntu akunda.”

Uyu musobanuzi wa Film umaze kwamamara mu Rwanda avuga ko bariya bateguye iki gikorwa batazi ibikorwa byabo byo gusobanura film.

Ati “Ntibajya banafata umwanya ngo bazirebe, ni ukuvuga ngo bakoze ibyo batazi uko bikorwa n’ukuntu bicuruzwa.”

Avuga kandi ko iri rushanwa ryateguwe mu gihe gito ku buryo abari kurihatanamo bamwe banabimenye ryaratangiye kuba.

Ati “Ntabwo wategura irushanwa nk’aho uri gutegura inama y’ubukwe kandi na yo urabanza ugateguza abantu bakayitabira.”

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top