logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Ibicuruzwa 9 bitumizwa hanze bizashyirirwaho “Umusoro ku byaguzwe”

Abadepite bagize Komisiyo y’imari n’Umutungo by’Igihugu basubitse ibo kwiga ingingo ku yindi Umushinga w’Itegeko rigena umusoro ku byaguzwe, bavuga ko abawuzanye batawunonosoye neza ngo uhure n’ibyari bisanzwe mu itegeko.

Mu bizashyrirwaho umusoro ku byaguzwe birimo n’ibikomoka kuri peteroli

Umushinga w’itegeko rishyiraho umusoro ku byaguzwe, abawugejeje ku Badepite bavuga ko ukubiyemo ibijyanye n’Umusoro wakwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe.

Mu bicuruzwa bizashyirirwaho uwo musoro ni Ibikoresho by’ikoranabuhanga, amata ya NIDO, amazi mvaruganda, essence, itabi, divayi, liquor, inzoga (beer) n’ibindi.

Kagame Charles Komiseri wungirije ushizwe amategeko mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) avuga ko uyu mushinga w’itegeko worohereza ibikorerwa mu Rwanda, no kubyongerera agaciro.

Ati “Ni itegeko risanwe, ikiriho ni ukurivugurura kugira ngo turihuze n’ibihe bigezweho, twasobanuye impamvu z’umushinga w’itegeko ariko ntiturajya ku ngingo ku yindi.”

Avuga ko iri tegeko rigamijwe korohereza ibikorerwa mu Rwanda bigasoreshwa ku giciro kiri hasi.

Gusa ngo iki ni ikifuzo cya Guverinoma, Inteko ni yo ifite ijambo rya nyuma yo kubyiga no kubyemeza.

Kagame avuga ku nyungu abahinga ibivamo divayi n’izindi nzoga ati “Aya ni amahirwe ku Banyarwanda bari basanzwe bahinga ibintu bivamo ziriza nzoga, itegeko nirihinduka bizaba amahirwe ku bahinzi no ku bifuza kubihinga kuko isoko rizaba rinini.”

Muri uyu mushinga w’itegeko havuguruwemo n’ingingo zijyanye n’ibihano kuko amoko y’ibihano yari mu mushinga w’itegeko ngo wasangaga anyuranyije n’ingingo zimwe na zimwe zigena ibihano kandi ziri muri uyu mushinga w’itegeko.

Abadepite ntibatangiye gusesengura uyu mushinga nk’uko byari biteganyijwe, basabye ko abawuteguye bawusubiramo bakabanza bakanoza inyito yawo.

Perezida wa Komisiyo y’Imari n’umutungo by’iguhuhu,  Prof. Omar Munyaneza, avuga ko gusesengura umushinga w’itegeko byasubitswe kuko hari zimwe mu nyito z’itegeko zidasobanutse.

Ati “Bagiye kurinoza kuko batubwiye ko icyahindutse ari ingingo ya kane itegenya umusoro ku byaguzwe turebye dusanga ryose risa nk’aho barivuguruye.  Twabasabye ko bagenda bakarinoza neza kuko mu itegeko risanzwe hari ibyagiye bihindurirwa inyito.”

Mu cyumweru gitaha nibwo RRA bazasubira muri Komisiyo biga neza ingingo ku yindi mu zigize iri tegeko.

Umushinga w’Itegeko rishyiraho umusoro ku byaguzwe; uri mu myanzuro yemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye tariki 7 Kamena 2019.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top