logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

‘Icyumba cy’umukobwa utishoboye’ cyagera no muri Kaminuza zose – Ndayisaba

Eustache Ndayisaba uyobora Ihuriro ry’abanyeshuri bose bo mu Rwanda (amashuri abanza, ayisumbuye na za Kaminuza) avuga ko kugira ngo umukobwa arusheho gutsinda amasomo ye akwiye koroherezwa mu kubona ibikoresho by’isuku aho yiga.

Eustache Ndayisaba avuga ko buri Kaminuza ibaye ifite icyumba umukobwa utishoboye yajya aboneramo ibikoresho by’isuku ku buntu byatuma atsinda kurushaho

Ndayisaba wari waje gutangiza irushanwa rigamije kureba abakobwa b’intyoza mu biganiro mpaka bigamije kurushaho gusobanurira urubyiruko uburenganzira bwabo, yabwiye Umuseke ko ibicuruzwa byashyirwa muri kiriya cyumba bikwiye kujya bitangirwa ubuntu.

Avuga ko nubwo Leta yakoze byinshi ngo izamure uburezi bw’umukobwa hamwe no mu zindi nzego ze z’ubuzima, ariko ngo uko byagenda kose abakobwa bakenera byinshi kurusha abahungu.

Ati: “Urugero nko ku banyeshuri baba bari muri Kaminuza, umukobwa azakenera byinshi birimo ibikoresho by’isuku, amafaranga yo kugura ibyo yisiga kugira ngo akomeze kuba umukobwa wiyubashye n’ibindi…”

Yasabye ko za Kaminuza zareba uko zashyiraho icyumba kirimo ibikoresho by’ibanze abakobwa bakenera kugira ngo uw’amikoro make ajye abihererwa ubuntu.

Ngo Kaminuza zibishatse byakorwa bityo abakobwa bakiga badahangayikiye kuzabura ibikoresho by’isuku bakenera buri kwezi.

Eustache Ndayisaba avuga ko byatuma biga neza, bagatsinda kandi ntibaterwe inda zitateganyijwe biturutse  ku kurarikira ibyo batakwiha cyangwa ngo babihabwe n’ababyeyi babo.

Kubera ko abakobwa bose batanganya ubushobozi bitewe n’aho baturuka n’aho bakuriye, Ndayisaba avuga ko gushyiraho icyumba kigenewe gufasha abakobwa batishoboye muri bo byazamura imitsindire.

Ngo hari aho biri ariko bishyirwe muri Kaminuza zose…

Bamwe mu bakobwa baganiriye n’Umuseke bavuze ko rwose kuba abakobwa batishoboye bahabwa icyumba kibafasha ari ikintu kiza.

Delphine Iraguha wiga ibyerekeye ubutegetsi bwite bwa Leta(public administration) muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, avuga ko byafasha mu ngeri zitandukanye harimo kubona cotex hafi kandi kuri make, bagahabwa ibitanda byo kuryamaho igihe bumvise baribwa cyane kuko bibababaza bikaba byatuma bataka bakabangamira abandi, bagahabwa ibyuma biteka icyayo cyangwa igikoma kuko babikenera iyo bari muri biriya bihe kandi habamo ubwiyuhagiriro.

Thacienne Menyugaruke wiga muri Kaminuza ya Nyagatare avuga ko icyumba nka kiriya ari ingenzi. We avuga ko muri kiriya cyumba hagombye kubamo n’imiti igabanya ububabare kuko hari ubwo buza ari bwinshi kuri bamwe bukabazonga.

Ati: “ Ni ukuri  birakwiye. Naguha nk’urugero hari abana b’abakobwa(abangavu) baba ari abakene bigora kubona ibikoresho by’isuku cyane nk’igihe bari mu mihango kiriya cyumba kirabasha ndetse na za ‘pain killers bakazihabwa ndetse n’inama.”

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ibiganiro mpaka  bizarangizwa…

Kuri uyu wa Gatanu nibwo abanyeshuri bashoboye gutsinda ikiciro cya mbere k’ijonjora mu biganiro mpaka byabereye muri Kaminuza yigenga ya Kigali bazatoranywamo abatsinze kurusha abandi bakazahembwa.

Hatumiwe Kaminuza umunani zifite abanyeshuri benshi kurusha izindi muri Kaminuza 18 ziri muri Kigali ariko bizakomeza no mu zindi Ntara.

Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi azareba uko biriya biganiro bizagenda atange n’ibihembo ku batsinze.

Iri rushanwa ryiswe Girls Get Equal rirakorwa ku bufatanye n’Umuryango utagengwa na Leta, witwa Plan International Rwanda.

Iyo abakobwa bahuye bakungurana ibitekerezo ku buzima bwabo bigirira benshi muri bo akamaro.( Uturutse ibumoso ujya i Buryo) Phyilis Kabano, Sonia Rugwiro na Mireille Umutoni mu biganiro mpaka byabereye Akillah Institute( Photo: Michael May/NPR)

Delphine Iraguha avuga ko icyumba cy’umukobwa muri Kaminuza cyashyirwaho n’ibindi akenera mu isuku ye

Thacienne Menyugaruke wiga muri Kaminuza ya Nyagatare nawe asanga icyumba nka kiriya kigomba kuba muri Kaminuza zose, izigenga n’iza Leta

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top