logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Kuba Umuyobozi mwiza ni uguca bugufi ukiga – Past. Rick Warren

Mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri yiswe ‘Purporse Driven Leadership’ (Ubuyobozi bufite Intego) yahuje abarenga 2000 muri Kigali Convention Centre barimo abayobozi mu nzego za Leta, abikorera ndetse n’abanyamadini, yateguwe n’Umuvugabutumwaya Pastor Rick Warren yasabye abayobozi kwiga kuba beza kuko ari byo bizana umusaruro.

Past. Rick Warren avuga ko umuyobozi mwiza ufite intego aca bugufi akiga

Pastor Rick Warren mu gutangiza iki gikorwa yakomoje ku nzozi zo gukora igiterane nk’iki yagize mu myaka 15 ishize, aho ngo yumvaga azicaza inzego eshatu, zirimo abikorera, abayobozi muri Leta n’Abanyamadini.

Yavuze ko ari ibintu amaze imyaka cumi n’itanu bimuri ku mutima.

Pator Rick Warren yavuze ko imyaka 16 ishize apfushije umwana we muto kandi yakundaga, icyo gihe ngo umwana amaze gupfa yahise yumva ko yaza mu Rwanda.

Ati “Nkimara kuva mu gahinda ko gupfusha umwana wanjye numva naza hano mu Rwanda kuko ni mwebwe muzi uburemere bw’agahinda.”

Pastor Rick Warren yagiye agaruka cyane ku kuba Umuyobozi mwiza, abwira abayobozi ko uko bazarushaho kwiga ari nabwo bazarushaho guca bugufi, bakaba abayobozi beza.

Ati “Mureke kumva ko muzi ibintu byose kandi nta n’icyo muzi. Kwiga uburyo waba umuyobozi mwiza nibyo bizabazanira umusaruro.”

Pastor Rick Warren yagiye abuza abayobozi kwiyemera ati “Mwese, buri wese ashobora kutwigisha, kandi nawe muri Leta cyangwa abanyamadini hari ibyo watwigisha. Mukeneye kureka kwiyemera tugakorera igihugu maze kigatera imbere.”

Pastor Rick Warren, washinze Saddleback Church, urusengero ruba muri California muri America, ibiganiro bye byanitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame. 

Nibura abantu 2000 barimo abayobozi muri Leta, abikorera n’abanyamadini bakurikiye ibi biganiro

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top