logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Hakenewe Minisiteri y’Ubworozi- Umudepite, Ibitagenda muri bwo si ukubera ko itariho-PM

Depite Hindura Jean Pierre avuga ko urwego rw’Ubuhinzi n’ubworozi rwagutse bityo ko rukwiye kugira Minisiteri ebyiri ku buryo habaho ishinzwe Ubuhinzi ukwayo n’indi y’Ubworozi cyangwa se hakabaho ba Minisitiri babiri. Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko kuba haboneka umusaruro udashimishije mu bworozi bitashakirwa impamvu ku kuba iriya Miniteri idahari ariko ko hari n’urwego rubushinzwe ku rwego rw’igihugu.

PM Ngirente yamaze impungenge uyu mudepite kuko hari urwego rushinzwe ubworozi ku rwego rw’igihugu

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagejeje ku nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite na Sena agaragaza ishusho y’Ubucuruzi, yavuze ko urwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi rwagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Yatanze ingero z’ibyagezweho kuva muri 2013 ko umusaruro w’Ibirayi wazamutseho 70,9% , umusaruro w’umuceri wiyongeraho 21% naho umusaruro w’ibigori uzamukaho 50%.

Depite Hindura Jean Pierre uvuga ko urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi nk’ipfundo ry’ubukungu bw’u Rwanda rukwiye kwitabwaho kandi ruhagabwa imbaraga zishoboka zituma rukora byinshi kugira ngo ruzamuke.

“MINAGRI ikora byinshi ariko ntibigaragara kuko isabwa byinshi, Ubuhinsi n’ubworozi aho tuva ni kure, umusanzu w’Ubuhinzi n’ubworozi tubonye ntabwo ari wo wakagombye kuba uhari.”

Iyi ntumwa ya rubanda yatanze ikifuzo ko MINAGRI ikwiye guhabwa urundi rwego ruyunganira, yavuze ko hakwiye kujyaho Indi Minisiteri yihariye ishinzwe Ubworozi.

Ati “Itaba na Minisiteri y’Ubworozi yihariye hakajyaho Minister of State (Umunyamabanga wa Leta) w’Ubworozi wihariye ubibazwa umunsi ku wundi.”

Depite Hindura avuga ko hari Guverinoma z’ibihugu bitandukanye ziba zifite ba Minisitiri batandukanye muri uru rwego nka Minisitiri w’Uburobyi “bitewe n’agaciro baha uburobyi mu bihugu byabo.”

Avuga agaciro k’ubworozi gakwiye kwitabwaho kuko Umukuru w’igihugu akazirikana abinyujije muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yatangije kugira ngo buri munyarwanda agire imibereho myiza.

Hon Hindura ati “Bitinde bitebuke rwose birakwiye kugira ngo tubone umusaruro mwiza mu buhinzi n’ubworozi ungana n’ibyo dushyiramo icyo kintu gikwiye gukomeza gutekerezwaho.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yamaze impungenge Hon Hindura ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) isanzweho itananiwe inshingano zayo.

Ati “Irakora nka Minisiteri kandi ikora neza, ariko kuba haboneka ikitagenze neza mu musaruro w’Ubuhinzi cyangwa w’Ubworozi ntabwo ari uko hatariho Minisitiri ushinzwe Ubworozi.”

Dr Ngirente avuga kandi ko umwaka ushize ubwo hakorwaga amavugurura y’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), iki kifuzo cy’umudepite cyazirikanywe kuko muri kiriya kigo hashyizwemo umuyobozi ushinzwe Ubworozi.

Ati “Ubu hari umuyobozi mukuru wa RAB ushinzwe uUbuhinzi n’Ubworozi ariko mu bamwungirije harimo ushinzwe Ubuhinzi n’undi ushinzwe Ubworozi ukwe ubazwa haba mu bushakashatsi no mu kwigisha abaturage.”

Avuga ko ibi bisubiza kiriya kifuzo. Ati “Ntabwo icya ngombwa yitwa ko ari Minisiteri ariko ubu hari urwego muri RAB rushinzwe ubworozi ku rwego rw’Igihugu.”

Uyu munsi ubwo abadepite n’abasenateri baganiraga na Minisitiri w’Intebe

Imirimo y’Inteko rusange yari iyobowe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top