logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

APR FC isohotse mu matsinda ya CECAFA Kagame Cup idatsinzwe

Mu mukino wa nyuma wo mu itsinda C wakinwe kuri uyu wa kane warangiye APR FC itsinze Heeagan FC yo muri Somalia  4-0 bituma isoza imino itinjijwe igitego.

Umukinnyi Usengimana Danny yatsinzemo ibitego 2

Ibitego bibiri bya Usengimana Danny byabonetse mu minota itatu y’igice cya mbere ndetse ikindi gitego cyatsinzwe na Niyomugabo Jean Claude ku munota wa 15. Igice cya mbere cy’umukino kirangira ari 3-0.

Ku munota wa 83 Mugunga Yves yatsinze igitego cya kane cya APR FC biba 4-0.

Undi mukino wakinwe muri iri tsinda Proline FC yo muri Uganda yaserewe nyuma yo gutsindwa na Green Eagles FC yo muri Zambia ibitego 2-1.

APR FC na Green Eagles FC yo muri Zambia nizo zabonye itike yo gukomeza muri 1/4.

APR FC izahura n’izaba iya kabiri mu itsinda D naho Green Eagles FC izakina n’izaba iya mbere mu itsinda rya D.

APR FC isoje imikino yo mu itsinda iyoboye n’amanota ikenda, yatsinze imikino yose. Green Eagles ni iya kabiri n’amanota atandatu.

Kuri uyu wa gatanu

Saa 15:30: Bandari vs Azam FC

Saa 18:00: Mukura VS vs KCCA

Sugira Ernest rutahizamu utaratsinda igitego muri iri rushanwa

Heegan FC yo muri Somalia ni abasore bananutse kandi bakiri bato

APR FC isohotse mu matsinda idatsinzwe igitego

APR FC yabanje mu kibuga

Yvonne IRADUKUNDA
UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top