logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Nyagatare: Hari abavuga ko Girinka itabagezeho kandi bari bazikwiye

Mu Murenge wa Rukomo ho mu Karere ka Nyagatare hari bamwe mu baturage bo mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe bavuga ko bimwe inka muri gahunda ya Girinka kandi ngo bafite ubushobozi bwo kuzorora.

Rukomo muri Nyagatare bamwe mu bahatuye bavuga ko bataragerwaho n’inka za Girinka kandi bazikwiye

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukomo buvuga ko gahunda yo gutanga inka ikorwa buri mwaka kandi ngo ikaba itagera kuri bose icyarimwe ariko ngo ni gahunda igikomeza akaba yizeza buri wese ukwiye inka ko azayibona.

Girinka mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rukomo naho irakorwa nk’ahandi mu gihugu, abaturage bagenewe guhabwa izi nka barazihabwa ariko ngo si bose kuko nk’uko abo twaganiriye babivuga bemeza ko bari mu bazikwiriye ariko ko ntazo birengagijwe.

Umuturage utuye mu Mudugudu wa Huriro, mu Kagali ka Gashenyi muri Rukomo ati “Jyewe kubona inka mbona bitakunda kuko nayisabye kenshi barayinyima, ziratangwa abandi barazibonye.”

Undi ati “Inka ziratangwa jyewe barayinyimye, nta n’intama barampa, yewe nta n’ihene.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko bazihawe bazishobora kandi zikabagirira akamaro mu kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi mu bana.

Umugore twasanze mu gasantire ka Rukomo uvuga ko ari mu kiciro cya mbere ati “Nubwo mfite agasambu gato ariko sinabura aho ntera ubwatsi bw’inka. Nayorora rwose ni uko batemera kuyimpa. Nyibonye abana banywa amata, bakiga neza kuko baba bafite ubuzima bwiza.”

Andrew Ndamage Umuyobozi w’Umurenge wa Rukomo muri aka Karere ka Nyagatare yatubwiye ko bigoranye ko abari ku rutonde bose bazibonera rimwe inka ariko ngo ni igikorwa gikorwa buri mwaka, akizeza buri wese ubikwiye ko inka izamugeraho.

Ati “Ntabwo abantu bose bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri bahita babona inka, buri mwaka dutoranya abahabwa inka binyuze mu nteko z’abaturage, ni gahunda ikomeje kurinda igeze ku ntego yayo, izagera kuri buri wese.”

Inka zitangwa muri gahunda ya Girinka zihabwa Abanyarwanda batishoboye bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri ariko hakabanza kurebwa niba uhawe inka koko afite ubushobozi bwo kuzayorora neza.

Ni ukuvuga kuba yabona aho ahinga ubwatsi kandi akaba afite imbaraga zo kubwahira kugira ngo yorore neza iyi inka.

Andrew Ndamage ni we Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo arizeza aba baturage ko buri wese azagerwaho na gahunda ya Girinka ariko ko bizasaba igihe

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Nyagatare

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top