logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Pique wateye inda Young Grace ati “Gutwita ntibitegurwa”

Hubert Pique wari umukunzi wa Young Grace yahamije amakuru y’itandukana ryabo ndetse ko ari ibintu bisanzwe, anavuga ko gutwita k’uriya wahoze ari umukunzi we batigeze babitegura.

Pique avuga ko gutwita atari ibintu abantu bategura

Urukundo rwa Young Grace na Pique Hubert rwamenyekanye muri Kamena 2018 aba bombi bahorana agatoki ku kandi cyane mu irushanwa rya Guma Guma uyu mukobwa yari ahatanyemo.

Mubyaranze urukundo rwabo harimo kwambikana impeta umwe asaba undi ko yazamubera umugore. Batandukanye kandi mugihe biteguraga kubyara umwana w’imfura.

Mukiganiro Pique yagiranye na Umuseke yavuze ko urukundo rwe na Young Grace rwarangiye.

Ati “Young Grace twarakundanye nawe urabizi gusa mu rukundo bibaho ko utandukana n’umuntu hakaza impamvu runaka ituma ruhagarara ariko yo si ngombwa ko tuyibwira bose kuko iri hagati yacu gusa.”

Young Grace na Pique batandukanye batarabyara umwana wabo w’imfura, aherutse no gukoraho indirimbo  avuga ko Se na Nyina bamutegerezanyije yombi.

Ku bijyane no kuba yaramuteye inda barabiteguye cyangwa byarabatunguye Pique we avuga ko gutwita Atari ibintu umuntu ategura.

Ati “ Gutwita ntabwo ari ikintu umuntu apanga kuko ni ibintu biri aho ngaho gusa ariko sinavuga ko biba umuntu yabipanze.”

Kuba Young Grace ariwe watangaje mbere ko yatandukanye na we ngo kubivuga ntakibazo cyari kibirimo ngo ikibi keretse iyo aza kubeshya abantu.

Hari abibaza niba Young Grace yaramukundana cyangwa se yaramubeshye ko amukunda ari ukugirango amushake ho urubyaro.

Pique we ngo ntacyo yabivugaho ngo kuba ataramukundaga niwe uzi ukuri bitewe ni kiri ku mutima we.

Kuba yaratandukanye na Young Grace ngo ntabwo bisobanuye ko ari umwanzi we ngo bazakomeza bavugane ariko nta rukundo ruri hagati yabo nkuko byari bisanzwe.

Uyu musore utifuza gutangaza icyamutandukanyije na Young Grace yabwiye Umuseke ko ubu no gukina umupira w’amaguru yabihagaritse agiye kujya gukora akandi kazi.

Ati “Nabishyize ku ruhande kugira ngo ndebe ko hari ahandi nakura ubuzima aho ndi ni ho buri kuruta gukina umupira.”

Pique yari yaramwambitse impeta amusaba ko bazabana akaramata none inzozi zabo ntizibaye impamo

Young Grace aritegura kubyara umwana w’imfura nta mukunzi

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top