logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

MINALOC yamaganye iby'icyemezo cyo gutaha ubukwe, Padiri abisabira imbabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

Paruwasi Mwamikazi w'Intumwa Nyamata
Paruwasi Mwamikazi w'Intumwa Nyamata

Ni nyuma y'uko Kigali today isohoye inkuru ifite umutwe ugira uti‘Umugatolika w'i Nyamata ntiyemerewe gutaha ubukwe mu rindi dini adafite uruhushya rwanditse', benshi mu bayisomye bakaba baramaganiye kure ibyakozwe n'uyu mupadiri bavuga ko bibangamiye ubumwe bw'Abana b'Imana n'ubw'Abanyarwanda by'umwihariko.

Mu ibaruwa yanditse akanayishyiraho umukono 19h50, Padiri Emmanuel Nsengiyumva ukuriye paruwasi Mwamikazi w'Intumwa, yakuyeho icyo cyemezo guhera ku isaha urupapuro yanditse yarushyiriyeho umukono.

Yaboneyeho kandi gusaba imbabazi abo icyo cyemezo cyaba cyarabereye imbogamizi.

Yagize ati “mboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi uwo ari we wese icyo cyemezo cyabereye imbogamizi mu bwisanzure bw'abana b'Imana ariko cyane cyane mu bumwe bw'Abanyarwanda; si icyo cyari kigambiriwe nshyiraho icyo cyemezo cyanditse.”

Iyi ni yo baruwa ya Padiri Emmanuel Nsengiyumva asaba imbabazi
Iyi ni yo baruwa ya Padiri Emmanuel Nsengiyumva asaba imbabazi

MINALOC yamaganiye kure iki cyemezo ivuga ko kibangamiye ubumwe bw'Abanyarwanda

Ubwo yari yifatanyije n'abakristu b'itorero EPR mu gusoza Igiterane ngarukamwaka gihuza abakristu b'iri torero n'abashumba mu karere ka Rwamagana, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof. Shyaka Anastase yamaganye ibyo gusaba uruhusa kugirango wemererwe gutaha ubukwe bw'undi muntu.

Yagize ati “Igihugu cyacu twiyemeje kurwanya amacakubiri ayo ariyo yose kandi dukomeye ku ihame ry'ubumwe n'ubwiyunge. Ntitwakwemera ibyo kubwira Abanyarwanda ngo ntujye kwa mugenzi wawe kuko mudahuje ukwemera. Twubahe igihugu n'amahame remezo yacyo.”

Prof. Shyaka yavuze ko idini rizana ibyo gusaba kwemererwa ngo umuntu abashe gushyigikira mugenzi we mu birori riba ritangiye kuzana amacakubiri, bityo nka Leta y'u Rwanda bakaba batakwemera ko ihame ry'ubumwe n'ubwiyunge u Rwanda rwimakaje rikandagirwa.

Prof. Shyaka yasabye amadini kwirinda ikintu cyose cyakubakirwaho amacakubiri mu banyarwanda, cyaba gishingiye ku moko, ku gitsina ku madini cyangwa ikindi.

Yasabye kandi ihuriro ry'amatorero n'amadini ko ryakora ku buryo barusheho gukorana kuva hejuru kugera hasi, kugirango ibyemezo bifatwa bibe biri mu nyungu za benshi himakazwa ihame ry'ubumwe bw'Abanyarwanda.


Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top