logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

France: Uwizeye J. Claude yagiye mu ikipe yanyuzemo Teklehaimanot wigeze gutwara T. du Rda

Umunyarwanda ukina umukino wo gusiganywa ku magare, Uwizeye Jean Claude wari umaze imyaka ibiri akinira Les Sables Vendée yo mu Bufaransa yamaze guhingura ikipe ubu yerekeje Pédale Pilotine- Blue Car na yo mu Bufaransa mu mukirwa cya Martinique. Iyi Kipe Uwizeye yinjiyemo yigeze gukinamo Teklehaimanot wigeze gutwara Tour du Rwanda.

Uwizeyimana yakoze amateka yegukanaTour du Guyane

Uwizeye Jean Claude wazamukiye mu ikipe ya Les Amis Sportis y’i Rwamagana, yifujwe n’iyi kipe cyane nyuma yo kwegukana isiganwa mpuzamahanga ryabereye Guyane “Tour de Guyane 2019” ryatangiye kuva tariki 17 rigasozwa 25 Kanama 2019.

Aganira n’Imvaho Nshya, Uwizeye Jean Claude yagize ati “Ni byo nahinduye ikipe ndetse namaze no gusinya amasezerano y’umwaka umwe aho nzakinira iyi kipe ya Pédale Pilotine mu mwaka wa 2020.”

Avuga ko nyuma yo kwegukana “Tour de Guyane 2019” amakipe menshi atandukanye yamwifuje ariko ahitamo ikipe ya Pédale Pilotine kuko ari yo babashije kumvikana ikamuha ibyo yifuzaga.

Iyi kipe ikaba yakinirwaga n’abakinnyi bakomoka muri Eritrea, Daniel Teklehaimanot wegukanye Tour du Rwanda ya 2010 na shampiyona y’Afurika muri 2010 na Tesfom Okubamariam wegukanys shampiyona y’Afurika muri 2013 na 2016.

Uwizeye yashyize umukono ku masezerano muri iyi kipe kuri uyu wa mbere tariki 07 Ukwakira 2019 nyuma y’isiganwa ry’umunsi umwe ryabereye mu Bufaransa Tour de Vendée 2019 tariki 06 Ukwakira 2019 aho yasoje ari ku mwanya wa 65 akaba ari na we mukinnyi rukumbi w’ikipe y’u Rwanda wabashije gusoza muri 6 bari bitabiriye.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top