logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Mara Phone, uruganda P.Kagame yatangije rukora Smart Phone za mbere ‘Made in Rwanda’

Kuri uyu wa mbere, Perezida Paul Kagame yafunguye uruganda rwa Mara Phone, rwa mbere muri Africa rukora telefoni zigezweho zizwi nka ‘smartphones’.

Perezida Paul Kagame asura uruganda rwa Mara Phones ndetse akanarutangiza ku mugaragaro

Perezida Paul Kagame yashimiye abayobozi b’uruganda rwa Mara Phone avuga ko barwitezeho kuzamura uburyo Abanyarwanda babyaza umusaruro ikoranabuhanga rya telephone ngendanwa.

Ati “Gukora smartphones zo ku rwego rushimishije kandi kubigeraho atari ibintu byoroshye, Mara phone ije mu rutonde isanze ibindi bikorwa byiza byakorewe mu gihugu cyacu.”

Uruganda rwa Mara Phone rukora ubwoko bubiri bwa telephone ari zo Mara Z na Mara X, zombi zijyamo SIM Card ebyiri. Mara Z igura Frw 175 750 naho Mara X igura Frw 120 250.

Perezida Kagame yavuze ko Mara Group mu Rwanda ije ihasanga izindi, bigaragaza ikizere iki kigo gifitiye u Rwanda n’akarere muri rusange.

Kugeza ubu mu Rwanda hafi 15%  batunze Smart Phones, Perezida Kagame avuga ko ari umubare muto ariko bifuza gufasha abandi babyifuza kuzitunga.

Ati “Turimo gushakira umuti izo mbogamizi binyuze no mu byo Mara Group itangiye gukorera mu Rwanda. Gutangira gukora kwa Mara Phone bizatuma smartphones zigera ku Banyarwanda benshi, kuko iyo uyihawe baguha igihe cy’ubwishingizi (guarantee), ndetse igiciro gishobora kwishyurwa mu byiciro kugeza ku myaka ibiri, ku buryo twifuza ko byorohera Abanyarwanda uko bishoboka.”

Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko ashimishijwe no kuba Mara Phone yaremeye gukorana n’inzego z’uburezi, kugira ngo abakozi babashe kugira ubumenyi butuma bagera ku ntego zabo.

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula yavuze ko impamvu umubare muke w’Abanyarwanda ari bo batunze Smartphone, ngo ni uko bamwe batabasha kuyigurira, bityo ngo Mara Phones ruzazamura umubare w’abafite Smartphones.

Ati “Kutabasha gutunga Smartphone ni uko ibiciro biri hejuru, bamwe bafite ubumenyi buke mu kuyikoresha ndetse n’ibindi…

Minisitiri  Ingabire Paula yakomeje avuga ko bagiye kureba uburyo Mara Phone izakorana na Banki n’ibigo by’imari nka Sacco kugira ngo umuturage azabashe gutunga Smartphone ayishyuye mu gihe cy’amezi 24.

Umuyobozi Mukuru wa Mara Phone, Ashish Takkar, yavuze ko uyu munsi ari inzozi zikomeye zibaye impamo, atari kuri Mara gusa ahubwo no ku Rwanda na Africa.

Ati “Abaturage bari bakeneye telefoni nziza kandi zihendutse zibafasha guteza imbere imibereho yabo, ariko ugasanga muri Africa bagura ibintu ku masoko bo ntacyo bashyiraho.”

Ashish Takkar yakomeje avuga ko uru ruganda ari rwo rwa mbere rukora smartphones muri Africa.

Ati “Ntibyigeze bibaho, ariko ubu ni cyo gihe cya Africa cyo gukora ibintu bifite ireme ryo ku rwego rwo hejuru kandi ntabwo zizagurishwa muri Africa gusa ahubwo no ku isi yose.”

Uruganda rwa Mara Phones rukoresha abakozi bagera kuri 200 b’Abanyarwanda mu mashami atandukanye.

Mara Phone ifite ubushobozi bwo gukora telefoni 1000 ku munsi. Imaze kugira amaduka atatu acururizwamo telefoni zayo, muri KBC, KIC (ahitwaga UTC) n’iririmo gufungurwa mu isoko rya Nyarugenge.

Biteganywa ko mu mezi abiri ari imbere amaduka azaba amaze kuba umunani, ari naho hashobora gukorerwa telefoni zagize ikibazo.

Telefoni bakora ngo zizaba zihendukiye cyane Abanyarwanda kandi zizacucuzwa no hanze y’u Rwanda na Africa

 

Menya byisumbuyeho Smart Phones zikorwa na Mara Phone

Mara Z ikoresha internet nke kandi yihuta ugereranyije na telefoni zisanzwe, ku buryo niba ari ibintu ushaka gushyira kuri internet (upload) byihuta kuri megabits 150 ku isegonda naho kubikuraho (download) bikaba megabits 300 ku isegonda, bitewe n’uko iyi telefoni ikoresha umuyoboro wa internet wa 4.5 G. Inakoranye Android One.

Ifite camera y’imbere n’iy’inyuma buri imwe ifite megapixels 13, batiri ifite ubushobozi bwa 3075 mAh; ubushobozi bwo kumenya igikumwe cya nyirayo n’ikirahuri gikomeye kandi kibona neza cyo mu bwoko bwa Gorilla Glass gikorwa n’uruganda rwa Corning Inc rwo muri America.

Ku bufatanye na Google uba ifite ububiko butagira umupaka bwaba ubw’amafoto cyangwa amashusho kandi agaragara ku rwego rwo hejuru, ku buryo udakenera kongera ububiko bwayo.

Uretse ububiko bwisanzuye ihabwa na Google, Mara Z inakoranye ubwa 32 GB na RAM ya 3 GB.

Mara X na yo ifite batiri irambana umuriro ya 3500 mAh, camera y’imbere ifite megapixels eshanu n’iy’inyuma ya megapixels 13; ububiko bwa 16 GB na RAM ya 1GB.

Yo niba ushaka gushyira ibintu kuri internet bishobora kwihuta kuri megabits 50 ku isegonda, naho kubikuraho bikihuta kuri megabits 150 ku isegonda. Ifite na yo ikirahuri cya Corning Gorilla Glass n’ubushobozi bwo gukoresha igikumwe mu kuyifunga cyangwa kuyifungura. Yo ikoresha Android Go ituma yorohera abayikoresha mu bijyanye n’ibyo itwara.

Mara X, ushobora kuzigama 40% bya internet yawe, naho nko mu kureba amashusho kuri YouTube ushobora kuzigama internet yawe kuva kuri 70% kugera kuri 80%.

Ubusanzwe ngo iyo umuntu akanze mu mashusho kuri internet ahita atangira gukinika, ariko kuri Mara X banaguha amahitamo, bakakubaza niba ushaka kuyareba mu bwiza bwo hejuru, uburinganiye cyangwa ubuciriritse. Ni ukuvuga ngo nk’amashusho wagakoreshejeho 1 GB, ushobora gukoresha MB 150 cyangwa MB 200 kuri Mara X.

Uruganda ngo ni rwo rwa mbere rukora telefoni zigezweho muri Africa kuva ku kantu gato kugera no ku bikomeye

Izi telefoni ziri ku isoko ryo mu Rwanda

Zifite ikoranabuhanga rigezweho kandi internet yazo irihuta cyane

Perezida Paul Kagame avuga ko ari indi ntambwe ikomeye itewe ku bikorerwa mu Rwanda

Abaturage bazajya bishyura mu byiciro ku bashaka gutunga izi telefoni

Abanyarwanda benshi babonye akazi muri uru ruganda

[email protected] Mara Phone

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top