logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Udushya twa Mwarimukazi wahembwe moto ya miliyoni 1,3Frw ku rwego rw’igihugu

Ntabwo ari moto yonyine yatahanye kuri uriya munsi wa Mwarimu wizihijwe tariki 5 Ukwakira 2019, Minisiteri y’Uburezi yanamuhembye televiziyo igezweho ya “flat screen” ifite pouces 43, ngo nta na rimwe yari yaragenewe igihembo uretse guhabwa certificate cyangwa agahembwa kwitabira amahugurwa.

Mwarimu Ahishakiye Beathe ahabwa ibihembo bye na Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura

Ni Umwarimukazi witwa Ahishakiye Beathe yigisha ku ishuri ribanza  rya Gafunzo (GS Gafunzo) mu Murenge wa Sake, mu Karere ka Ngoma, ni we uherutse guhembwa nk’indashyikirwa ahabwa moto Boxer 150 y’agaciro ka miliyoni 1,3Frw ahabwa na flat screen pouces 43, na certificate.

Avuga ko yahembwe bitewe n’uko yabaye indashyikirwa ku rwego rw’igihugu ahereye ku ishuri yigishaho akagenda azamuka arusha abandi.

 

Udushya yahembewe ni utuhe?

Uyu Mwarimukazi yigisha mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, (ni abana bafite imyaka itandatu kugera ku munani), abanyeshuri be yabashyize mu masibo (itsinda rigizwe n’abantu bake), kugira ngo abashe kumenya buri wese n’ikibazo ke.

Agira ati “Nashyize abanyeshuri mu masibo, akamaro kayo ni ugufashanya mu kwigishanya, gufashanya gukora isuku, korozanya,…”

Yaguze inkwavu eshatu, aziha abanyeshuri yabonaga biga nabi kugira ngo abakundishe ishuri.

Iyo inkwavu zibyaye ntabwo bazigurisha ahubwo Mwarimu n’abanyeshuri be baziha abandi. Iyo urukwavu rwabyayemo amasekurume, abanyeshuri barazigurisha mu mafaranga babonye bakagura ibikoresho by’ishuri, nk’amakaramu n’amakaye.

Umushinga we ubu amaze guha inkwavu abanyeshuri yigisha 20.

Ati “Ntarabaha inkwavu basibaga kenshi, ubu baritabira, usiba ni ufite impamvu kandi yabivuze. Sinkijya mu makaye kureba ko umunyeshuri yasibye, uri mu isibo imwe na we ni we uza kuvuga ko mugenzi we yasibye, ariko buracya akaza kwiga.”

Agashya kandi uyu Mwarimukazi avuga ko katumye ahiga abandi, ni ukwigisha abanyeshuri akoresheje ibikoresho bimwegereye.

Muri kariya Karere yigishamo haba insina, ashaka ibirere akabikata neza, bikavamo inyuguti (alphabet) akabyifashisha yigisha abana bitewe n’uko kubona ibindi bikoresho bigezweho bihenze, kandi ngo bituma bamenya inyuguti abigasha bakazandika bigana izo mfashanyigisho zibari hafi.

Uyu mwarimu anigisha abana be gukina, agendeye n’ubundi ku bikoresho biri aho. Akoresha uducupa duto tw’amazi akatuvanamo udukinisho nk’amagare abana bagenda bacunga bikabafasha gukina bakaruhuka mu mutwe.

Imifuniko ya turiya ducupa ni yo bakoresha abigisha kubara (ngo bayise ibibarisho).

Yahembwe moto na Televiziyo igezweho (flat screen)

 

 

Nkimara guhembwa mbere na mbere nashimye Imana!

Ahishakiye Beathe afite imyaka 48 y’amavuko, arubatse abana n’umugabo we babyaranye abana batanu.

Mbere akora mu Karere ka Huye yigishaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, abanyeshuri be basoza icyo kiciro bagatsinda cyane. Ntabwo yari yarigeze ahabwa igihembo mu buryo bufatika.

Avuga ko nta handi yahembwe mu kazi ke, uretse kuba yarigeze guhabwa certificate, ubundi agahabwa amahirwe yo kwitabira amahugurwa agenerwa abarimu kubera ko yabaga yatsindishije benshi mu myaka itanu yamaze yigisha mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Umuseke wamubajije uko yakiriye ibihembo yagenewe na Minisiteri y’Uburezi, akabihabwa ku rwego rw’igihugu.

Ati “Nabyakiriye neza cyane, nashimiye Imana yo mu Ijuru mbere na mbere, hanyuma nshimira ubuyobozi bwiza, kuko burya udafite ubuyobozi bwiza ntiwagera ku nsinzi. Nahereye ku buyobozi bw’ishuri no kuzamura kuko batuba hafi.”

Uretse uriya mwarimu wahembwe, n’ikigo yigishaho Minisiteri y’Uburezi yagiteganyirije moto.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Fred Mufulukye, aganira n’Umunyamakuru w’Umuseke yagize ati “Byadushimishije kandi ni ishema kuba dufite abarimu b’indashyikirwa, turasaba abarimu bose guharanira kuba indashyikirwa mu mwuga wo kwigisha no kurera abana b’u Rwanda.”

Yavuze ko uburezi ari inkingi ikomeye cyane mu iterambere rirambye ry’Igihugu.

Ati “Gahunda ni ugukurikirana imyigishirize y’abarimu no gukurikirana ko abana bose biga.”

Ikigo yigaho na cyo cyagenewe igihembo cya moto, yakiriwe n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake, n’Umuyobozi w’sihuri rya GS Gafunzo

UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top