logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Rutsiro: Barahangana n’ubukana bw’inkuba, ahahurira benshi hashyizwe imirindankuba

Nyuma y’uko Minisiteri ishinzwe Ubutabazi ibonye inkuba ari ikiza gikomeje guhitana abantu benshi yashyize imirindankuba ahantu hahurira abantu benshi mu Karere ka Rutsiro nka kamwe mu twibasirwa no gukubita kw’inkuba cyane zigahitana n’ubuzima bw’abantu. Minisiteri isaba Abanyarwanda gukurikiza inama bagirwa mu bijyanye no kwirinda inkuba.

Rutsiro ahahurira abantu benshi hashyizwe imirindankuba

Kuva mu kwezi kwa 1-9 abantu 38 bahitanywe n’inkuba, bane muri bo ni abo mu Karere ka Rutsiro. Abantu 76 barakomeretse, hapfuye amatungo 67, hasenyuka inzu imwe ya Leta n’izindi enye z’abaturage ndetse hangirika imiyoboro ibiri y’amashanyarazi.

Alphonse Hishamunda ni Umuyobozi w’Agateganyo w’ishamiri ryo gukumira ibiza muri Minisiteri, avuga ko nyuma yo kubona ko inkuba zihitana abantu benshi Leta yashyizeho gahunda yo gushyira imirindankuba ahantu hahurira abantu benshi.

Yagize ati “Aho twayishyize hose byari ngombwa ko tubigisha uburyo bazajya bayikora mu gihe yagize ikibazo bakamenya uburyo bwo kuyibungabunga.”

Avuga ko ababishoboye bashyira imirinda nkuba ku nzu zabo kuko ifite ubushobozi bwo kubarinda ibyago by’inkuba ariko ko ngo hari n’abadafite ubushobozi nk’uko bisanzwe.

Yagize ati “Si ngombwa ko buri muturage wese ashyira umurinda nkuba ku nzu ye, ik’ingenzi ni uko bagomba kwitwararika bakubahiriza inama bagirwa, ni yo ngamba nziza.”

Yatanze urugero aho yavuze ko umuntu aramutse yubatse inzu ya miliyoni 50Frw ugashyiraho umurindankuba wa miliyoni 3Frw uzamara imyaka irenga 10 nta gihombo kirimo.

Akomeza avuga ko Minisiteri y’Ubutabazi imaze gushyira imirindankuba 52 ahantu hahurira abantu benshi hagera kuri  31   bakaba bateganya ko  mu ngengo y’imari ya 2019/2020 hazashyirwaho imirindankuba 50 ahantu hahurira abantu benshi mu karere ka Rutsiro.

Basobanuriwe imikorere y’imirindankuba benshi ngo babonaga bishinze aho batazi akamaro kabyo

Nizeyimana Aime Adrien umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe ibidukikije avuga ko Rutsiro ari hamwe mu Turere twibasirwa n’ikiza k’inkuba.

Yagize ati “Twizeye ko ingaruka ziterwa n’inkuba zigiye kugabanuka, duhereye kuri gahunda y’ubukangurambaga isazwe iriho hakajyaho n’uburinzi bw’imirindankuba yashyizwe ahahurira abantu benshi bigabanyije ibyago byo kuba inkuba zakubita abantu benshi, hari ikizere ko ingaruka zigiye kugabanuka.”

Akomeza avuga ko kuba bafite imirindankuba bidakwiye gukuraho ubwirinzi bwari busanzwe bukorwa kuko ibikorwa byose ari ukugabanya ingaruka ziterwa n’inkuba ngo  igikwiye gukorwa ari ukwirinda .

Abahuguwe ku mikoreshereze y’imirindankuba n’uburyo bwo kwirinda ingaruka ziterwa n’inkuba bavuga ko bungutse byinshi ku bijyanye no kwirinda ibiza by’inkuba ndetse no kubungabunga imirindankuba bahawe.

Ndagijimana Faustin ni umwarimu mu Karere ka Rutsiro ku ishuri ryisumbuye rya Gihinga II, avuga ko bungutse byinshi bijyanye no kwirinda inkuba kuko hari ibyo bitiranyaga.

Yagize ati “Ubu noneho byasobanutse kuko tuzabyigisha abanyeshuri bacu na bo babigeze iwabo bifashe kwirinda inkuba.”

Akomeza avuga ko  ahenshi mu hahurira abantu benshi muri Rutsiro hashyizwe imirindankuba ariko bakaba batari bazi uko ikora n’uko ukwiye kurindwa.

Ati “Kuko twabonye babyubaka ariko ntitwari tuzi ngo bikora gute ngo tube twamenya n’ubuziranenge bwabyo, ariko turasobanukiwe tuzajya tubikurikirana tumenye ahagize ikibazo tuhakosore.”

Bahuguwe ku buryo bwo kwita ku mirindankuba bahawe, na bo bazabisobanurira abandi

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top