logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Episode 28: Ganza atumiwe kuririmbira umuntu ukomeye, ubwoba buramutaha

Duherukana….

Ubwo nari ntoboye maze nkazbwira Mwiza nti,

“Mwi! Ibyakubayeho nawe si wowe gusa wihangane nagerageje kugushaka ahantu hose ndakubura barinda aho baduhamagara kuri stage urabura, nyuma yo kukubura….bagukuye mu marushwanwa!”

Mwiza acyumva ibyo yabaye nk’ ukubiswe n’ amashwanyarazi ibintu biba ibindi atangira gusakuza cyane…..

Mwiza yarasakuje ararira ajugunya byose, mbona ashaka gukuramo imyenda no kwicara hasi hasi nanjye nkomeza kumufata  mwihanganisha ariko byari bigoranye.

Narebye hirya ndeba hino mbura umfasha kuko bose basaga nabagiye kuryama, nashatse guhamagara ariko mbona bitaba ari byo nkomeza kwinginga Mwiza, gusa byanyeretse ko atifuzaga guta ayo mahirwe”

Muri uko kwinginga Mwiza nabonye umuntu uza udusanga…yari wa mukobwa w’ umustar wakanyujijeho mu kahise wabaga ari MC mu marushwanwa twari twarajemo.

We-“Hey! Byagenze bite hano? Uyu mwana agize ikihe kibazo? Ese ni wowe Ganza! Ngize amahirwe nanjye reka nguhe congratulation, nakumvaga ndetse nkakubona ku mafoto ariko ntabwo nari nzi ko nawe witabiriye aya marushanwa! Ese koko ni wowe waririmbye “umwiza wo mu buto?”

Njyewe-“Hhhh! Ni njyewe rwose”

Yarampobeye numva  ndishimye, muri ako kanya namenye neza ko koko ndi undi ntari nzi ko ndiwe”

We-“Hanyuma se bite ko mbona uyu mukobwa arira? Uyu mwana yashimishijwe nawe cyangwa?”

Njyewe-“Eeh! Oyaa, ahubwo ngize Imana muraje, uyu ni Mwiza twari kuririmbana mu marushwanwa, yagize ikibazo cyatumye ataboneka ku rubyiniro, niyo mpamvu mwamuhamagaye mukamubura, kubyakira byamunaniye rwose muce inkoni izamba…..”

We-“Yeee? Niba ari icyo kiri kumuriza ahubwo mureke wigendere, niyo waba ufite impano gute ariko udashobotse ntacyo byakugezaho, ntimwabonye abo bafashe banywa ibiyobyabwenge? Wasanga anwe ariho avuye…”

Mwiza-“Oyaa…oya ni ukuri kw’ Imana ntabiyobyabwenge nanyoye”

We-“Ese ubundi Ganza! Kuki wahisemo kuririmbana nuyu mukobwa? Ubundi se avuye heheniba atavuye mu mabi?”

Akimbwira atyo koko natangiye kwibaza impamvu nahisemo kuririmbana na mwiza, natangiye kumva ko nahubutse, narebye kumubwira aho yari avuye ariko ndyumaho, ahubwo numva ko avuye mu mabi koko.

Nahise mubwira,

Njyewe-“Urabona….nako….nyine ubundi….”

We-“Ganza! Igendere, mureke n’ abafunzwe ntabwo bari biyanze, erega burya amahirwe aza rimwe mu buzima, iyo uyirengeshejwe amaherezo wisanga mu marira”

Ako kanya nasize Mwiza aho ntambika nganira na wa mukobwa wakanyujijeho kuri njye nafataga nk’ umuntu ukomeye, twagiranye ibiganiro by’ amateka nzahora nibuka, ambwira uko yatangiye urugamba akaba ageze aho yari ageze uwo munsi, narabikunze.

Nyuma amaze kunsezera naragarutse, ngize ngo njye kuryama agatima karanga, nsubira hahandi nari nasize Mwiza ariko ngezeyo sinahamusanga, nkomeza aho twararaga, ngezeyo nsanga ntawuhari, nkomeza kuri chambre ye ndakomanga.

Nakomanze nka gatanu ariko ntiyakingura, nkomeza mu cyumba cyanjye ndirambika ndaryama.

Mu gitondo nabyutse kare nkomeza muri restaurant gufata icyayi, ariko ibintu byari byabaye ibindi, abantu bose bari bamenye ngatambuka bafotora wa mugani wa wa wundi.

Uwo mugoroba amarushanwa yari gusozwa, njye nabandi bari batsinze usibye Jay Jay wari wajyanywe kubazwa byinshi twahawe amabahasha ndetse twemererwa ubufasha bw’ umwaka wowe mu gukora indirimbo ndetse no gutegura ibitaramo.

Byari ibyishimo byinshi kuri njyewe, Mwiza we ntiyongeye kugaruka mu bandi, yategereje umunsi wo gutaha.

Mu ibahasha nasanzemo ibihumbi magana abiri ndishima cyane bitavugwa, umunsi wo gutaha nanjye nariyemeye nkodesha taxis voiture nitura ineza Mwiza, ntaha kigabo nubwo we yari atashye kibwa nako kigwari.

Tukigera kuri studio twasanze inkuru yahadutanze, sinamenye ko ibyabaga byose byabageragaho,

Producer-“Aahhhh! Welcome Ganza!”

Producer yarampobeye numva ndishimye cyane, koko namenye neza impamvu yampisemo, yahise ahindukira areba Mwiza wari ufite amasoni menshi…

Producer-“Dore mbese? Ariko buriya hari abantu mu buzima batazagira icyo bigezaho, Mwi! Koko uratinyuka ukitesha amahirwe ya mbere mu buzima? Ntabwo nshaka kumva ibisobanuro byawe, kuva ubu ndakwirukanye”

Mwiza-“Oya wee! Oya mumbabarire….”

Mwiza yatangiye kwisobanura cyane ariko ntacyo byari gutanga kuko Producer nari mwizeye ko iyo yafataga umwanzuro yabaga awufashe, Valens wari uri aho yakomezaga kundeba nabi ari nako akomeza guhekenya amenyo.

Yahise avuga,

Valens-“Umva Papa! Nanjye kabisa niba wirukanye Mwiza bye! Ntabwo  ngishaka kubana namwe niba muturutisha imicuko tweretse game? Natwe iyo tujyayo twari gutsinda di”

Producer-“Valens! Koko nawe? Ubu se niki kitivugira? Niba twari twizeye Ganza na Mwiza, Ganza akaba atahanye umudende,….”

Valens-“Oya! Muzahahe muronke, nagiye kandi”

Valens yagiye atyo kubera ishyari ry’ ibyo nari ngezeho atumvaga nkwiye, nongeye kwibuka aho twahuriye numva agahinda karanyishe, nta kundi, nakiriye ibyo ntabashaga guhindura ndamureka aragenda.

Natashye mu rugo numva ngendera mu bicu, gahunda ya mbere nari nshyize imbere yari iyo kwimuka, nkava kwa Papa Peace wari utangiye kungera amajanja kubera Kevine, nibwo namenye neza ko habaho ba suger dady najyaga numva.

Nagezeyo ndakingura ndinjira ndiruhutsa, mfata telephone yanjye, Kevine utari wakamenya byose, byari umwanya mwiza wo kumuha inkuru nziza yavuye mu ndirimbo nziza y’ amateka mpamo yanjye nawe…..umwiza wo mu buto,.

Yahise anyitaba vuba…

Kevine-“Hello ma Boo!”

Njyewe-“Yambiiiiii! Umeze neza mukunzi unkwiye umwiza wo mu buto wangabiye amahirwe nkambikwa ikamba kubera amateka y’ urukundo rwo mu buto?”

Kevine-“Yoooh! Ndaho shenge nari ntegereje ko umpamagara, none ndishimye kuba ugiye kumbwira….oya rwose nkeneye kumva inkuru nziza”

Njyewe-“Hhhhh! Fora ngiye kukubwira iki?”

Kevine-“Oya sha Ganza, amatsiko mfite arahagije, kuva ijoro umbwira ko ugiye ku rubyiniro ntabwo nagohetse, nakomeje kugusabira ngo Imana ibe kumwe nawe utsinde”

Nikije umutima, amagambo ya Kevine yitura mu ndiba y’ umutima umukunda, maze ndamubwira,

Njyewe-“Ooooh! Kevi! Nishimiye kukubwira ko natsinze kandi….”

Ngikomeza kuvuga Kevine yanshiye mu ijambo, asakuza cyane kubera ibyishimo, muri ako kanya numvise ijwi ry’ umugabo ndarimenya, yari Papa we,

Papa Kevine-“Puuuu! Winsakuriza! Jya gusakuriza hirya! Nta soni!”

Ako kanya telephone yarikupye menya ko yari abangamye agiye hirya gato nkuko Papa we yari abimutegetse.

Nyuma y’ akanya gato yongeye kumpamagara mubwira uko byagenze arishima cyane ni ukuri byose ndabyumva, byari amateka y’ urukundo rwanjye nawe.

Nyuma y’ iminsi micye narimutse mva kwa Papa Peace nigira mu nzu nini ndetse ngura n’ ibikoresho byiza byo munzu biciriritse, Ntwari mukuru wanjye ndetse na Annie baje kumenya ibyanjye birabatungura cyane ndetse barangarukira uwo munsi baje iwanjye bari kumwe ntumira Kevine ngo aze abakire.

Bakigera iwanjye ak’ ubuvandimwe n’ amaraso amwe karigaragaje maze ndabahobera mbaha ikaze,

Annie-“Mana weee! Ganza! Aha niho usigaye uba? Umu star! Hhhhhhh! Mbega weee!”

Njyewe-“Yego ni hano mba, Ntwari kalibu rwose iwanjye”

Ntwari-“Urakoze sha Ganza…nako ariko nyine….”

Ntwari yabuze icyo avuga ndabibona, yasaga nufite icyasha ku mutima, ariko byo birumvikana, yibutse uko yamfashe mu gihe nari mbuze byose kubera urukundo.

Ako kanya Kevine wari hirya ategura ibyo kurya yahingutse aho akenyeye igitenge nk’ umukobwa w’ umutima uberewe no gushyashyanira abashyitsi, arabasuhuza baramwishimira,

Kevine-“Eeeh! Abashyitsi baje? Kalibu Ntwari!”

Nongeye kwishimira ko umukobwa wa Afande yakiranye ikaze umukozi w’ iwabo, burya koko urukundo rupfukamisha umwami ku butaka rugatwara umutima kandi bigoye no kuwurebamo.

Twaraganiye biratinda mbabwira uko byaje nabo bambwira uko banyumvise kuri radio, ibyishimo byabaye byinshi Kevine aratugaburira mbega namubonaga nk’ umugore wejo hazaza.

Amasaha yarakuze turabaherekeza barataha, njye na Kevine dusubira mu rugo dutangira kuganira uko byagenze, turishimana by’ abakundana ariko tugira aho tugarukira kuko kuri uwo munsi nari narizeye ko mufite mu biganza, igihe kizagera nkarya ibihiye.

Mvuye kumutegera moto ku muhanda ngo imucyure Producer yarampamagaye ndikanga kuko ubundi atajyaga ampamagara mu ijoro,

Njyewe-“Hello Papa!”

Producer-“Hhhhh!  Ntiwumva se! Utangiye kumenya kuvuga nk’aba star…nako nk’ abataramu, umeze ute se Star?”

Njyewe-“Eeh! Hhhhh! Cyane kabisa! Nari kumwe n’ umwiza wo mu buto nawe urabyumva byari byiza birenze ibibaho!”

Producer-“Hhhhh! Ntiwumva se! Ariko mujye mwishimisha gusa wibuke…..”

Njyewe-“Wigira ikibazo erega! Si nakubwiye umunsi ntazibagirwa twari mu marushanwa abandi bakagenda njyewe ngasigara”

Producer-“Ni ukuri ndabyibuka kandi ndacyagushimira, sasa nagiraga ngo nkubwire….nkubwire ko nakuboneye ikindi kiraka”

Njyewe-“Wooow! Ntiwumva se!”

Producer-“Hari mukuru wanjye uzizihiza isabukuru y’ imyaka makumyabiri n’ itanu amaze asezeranye”

Njyewe-“Okey! Ni ryari se? Ni hehe? Ndasabwa iki?”

Producer-“Bizaba kuri taliki ya 25/12 aho bizabera uzahamenya uhageze, yanyemereye imodoka izakuzana, ni mukuru wanjye w’ umuntu ukomeye, amafaranga uziyandikira kuri cheque”

Njyewe-“Ngo…ngo? Ibyo se birashoboka?”

Producer-“Cyane rwose! Ko wikanze se utinye iki sha Ganza?”

Koko narikanze mu mateka yanjye nari naratinye kubera ibyambayeho gusa nihagazeho maze ndamubwira

Njyewe-“Oya! Oya ! Nta kibazo”

Producer-“Umbabarire ntumpakanire kuko akunda indirimbo zawe, yewe nizo agenda yumva mu modoka, yanyuzeho ngo uzaze anakubone, ubwo rero nizere ko uri tayari”

Njyewe-“Nta kibazo ndi tayari rwose”

Producer-“Sawa turi kumwe umu star wacu!”

Producer yakupye telephone nitsa umutima, mu by’ ukuri ubwoba bwari bwose nibaza, ese uwo muntu ukomeye wifuza kumbona ndetse akifuza ko muririmbiraa……………………………………..

 

Ntuzacikwe na Episode ya 29 yiyi nkuru ku munsi wejo

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top