logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Karongi: Abajyanama b’ubuzima bategereje insimburamubyizi y’amahugurwa yabaye muri Gicurasi

Abajyanama b’ubuzima 172 bo mu Murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi bakorera ku Bigo Nderabuzima bitatu bavuga ko basinyiye amafaranga bijejwe y’insimburamubyizi bagombaga guhabwa akomatanyije iminsi itatu, n’ubu bakaba batarayabona.  Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Kibuye, Dr Violette Ayingeneye yabwiye Umuseke ko bitarenze uku kwezi bazaba bayahawe.

Abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Karongi batarabona insimburamubyizi yabo bijejwe ko bazayihabwa bitarenze impera z’Ukwakira,2019

Bamwe muri aba bajyanama b’Ubuzima bavuga ko buri wese yari yandikiwe Frw 3000 ku munsi bakazayahabwa imbumbe ari Frw 9000 kuko bagombaga guhugurwa iminsi itatu.

Bemeza ko bahuguwe mu mataliki ya nyuma ya Gicurasi, 2019 bahugurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Mukungu, mu Murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko basinyishije insimburamibyizi z’iminsi itatu, bityo akavuga ko gusinyira ibintu ntubihabwe ari ugutenguhwa.

Ati: “Mu by’ukuri iyo batubwira ko tugiye mu mahugurwa ariko nta nsimburamubyizi twemerewe twari kubyemera kuko n’ubundi dusanzwe turi abakorera bushake. Ariko iyo wemeye guha abantu insimburamubyizi uba ugomba kuyimuha. Iyo utabikoze byitwa ubuhemu.”

Uyu waduhaye amakuru avuga ko ubwo yumvaga ko bazahabwa iriya nsimburamubyizi, byamushimishije ndetse ngo bamwe bagujije amafaranga abaturanyi kugira ngo babone uko bishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) bizeye ko insimburamubyizi niza bazishyura.

Ati : “Uzi kugira ngo uguze umuntu wizeye ko uzishyurwa, na we ukishyura ariko abantu bakakwambura ? Birababaje.”

Samuel Mukurarinda uyobora Abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Karongi avuga ko ikibazo cyo kutishyurwa gifitwe n’abandi bajyanama bakorera no ku Bigo Nderabuzimba bya Musango na Kirambo. Ngo ntibiri ku Kigo Nderabuzima cya Mukungu gusa.

Ngo yavuganye n’ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kibuye bumubwira ko amafaranga ataraboneka, ko naboneka bazishyurwa.

Mukurarinda avuga ko afite ikizere ko n’iyo byatinda ariko bagenzi be bazishyurwa.

Dr Violette Ayingeneye uyobora Ibitaro bya Kibuye, avuga ko ariya mahugurwa yari yateguwe n’Ikigo k’igihugu cy’Ubuzima, (RBC), bityo ko ari cyo cyagombaga guha insimburamubyizi bariya bajyanama b’ubuzima.

Ati: “Aya mahugurwa bavuga yateguwe na RBC akaba ari na yo yagombaga gutanga insimburamubyizi inyuze kuri ‘compte’ ya koperative z’abajyanama b”ubuzima. Ntabwo yanyujijwe kuri compte y’ibitaro. Hari ayoherejwe ariko hari Ibigo Nderabuzima bitayabonye kuko compte za koperative zanditswe nabi.”

Avuga ko muri ibyo bigo nderabuzima birimo Mukungu na Musango compte za Koperative zabyo zanditse nabi.

Dr Ayingeneye avuga ko bimaze kumenyekana hari abatarabonye amafaranga, ubuyobozi bw’Ibitaro bwandikiye RBC buyisaba kubikosora, ibasezeranya ko bariya bajyanama bazahabwa amafaranga yabo bitarenze uku kwezi kw’Ukwakira, 2019.

Abajyanama bavuga ko batarabona amafaranga yabo ni abo mu Murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top