logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

YouthConnekt2019: Ba Minisitiri b’urubyiruko barenga 20 mu bihugu bya AU bazitabira

Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko avuga ko mu Baminisitiri b’urubyiruko mu bihugu bigize Umuryango wa Africa yunze ubumwe (AU), abatumiwe mu nama ngarukamwaka y’urubyiruko ivuga ku ikoranabuhanga yitwe Youth Connekt Summit Africa izaba kuri uyu wa Gatatu, abagera kuri 20 bamaze kwemeza ko bazayitabira. Izabera muri Kigali Arena ifungurwe na Perezida  Paul Kagame.

Nibwo bwa mbere izaba ibereye mu nzu mberabyombi igezweho yitwa Kigali Arena

Iriya nama kandi izitabirwa n’umushoramari Ashish Thakkar, ufite ibikorwa bye mu Rwanda akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’Ubwongereza.

Uyu yatangije uruganda rukora telefoni zigezweho zitwa Mara Phones.

Iyi nama izitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo Didier Drogba wamamaye mu ikipe ya Chelsea yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza, akaba ari uwo muri Cote d’Ivoire, hazaba harimo n’abahanzi bakomeye muri Africa barimo uwo muri Nigeria witwa Patrick Nnaemeka Okorie uzwi cyane ku izina rya Patoranking.

Hatumiwemo kandi abahagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, (UNDP), bakorera mu bihugu byose bya AU.

Inama izaba guhera kuri uyu wa Gatatu taliki 09 -11 Ukwakira, 2019.

Izabera mu nyubako mberabyombi igezweho ya Kigali Arena iri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ikaba yakira abantu 10 000 bicaye.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi nama kuva yatangira muri 2013 avuga ko hari akamaro igirira urubyiruko rwayitabiriye. Kimwe mu by’ingenzi ni uko ruhura n’abantu bafite ibitekerezo bitera abagitangira ubushabitsi akanyabugabo, bakitinyuka bagakora.

Ati:“Ikintu k’ingenzi nabonye muri iyi nama ni uko rwiyemezamirimo muto ahura n’abandi bakuze bakazamura urwego rwe  bakamutera akanyabugabo (inspiration) agakora akiteza imbere.”

Atanga urugero rw’umunyemari w’Umushinwa witwa Jack Ma waje muri imwe muri ziriya nama agatanga ikiganiro yemeza ko cyagiriye benshi akamaro.

Undi ngo ni umuhanzi w’icyamamare Aliaune Damala Badara Akon Thiam wamenyekanye cyane ku izina rya Akon na we waje agatanga ikiganiro cyafashije benshi.

Uyu rwiyemezamirimo ufite uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi rukabyongerera agaciro, avuga ko Youth Conneckt Summit Africa muri iki gihe yashyizeho gahunda iha urubyiruko uburyo bwo kurushanwa mu mishinga ikoze neza ikazahabwa inkunga. Iki na cyo aragishima.

Youth Conneckt ku rwego rwa Africa igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kane ariko izayibanjirije zari izo ku rwego rw’u Rwanda gusa.

Biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi 10.

Kugeza ubu Youth Connekt ikorwa mu bihugu 10 by’Africa

Dieudonnee NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top