logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

KNC ashima abafana batumye yinjiza miliyoni Frw 19 akananganya na Rayon Sports

Kakoza Nkuriza Charles uzwi KNC akaba ayobora ikipe iherutse kwinjira mu kiciro cya mbere yitwa Gasogi United  kuri uyu wa Mbere yabwiye abanyamakuru ko umukino ikipe ye iherutse gukina wabaguye neza cyane kuko uretse kuba baranganije ngo banahakuye miliyoni Frw 19 kuko aribo bakiriye umukino.

KNC avuga ko umukino na Rayon ‘wabaye nk’amata abyaye amavuta’

Yavuze ko byabongereye imbaraga zo gukomeza gutsinda kandi ngo abakinnyi ba Gasogi FC biteguye kuzatsinda umukino bazakina na FC Marines kuri uyu wa Gatatu taliki 09, Ukwakira, 2019.

Uyu mukino uzatangira saa kenda z’amanywa ubere kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo muri Nyarugenge.

KNC ati: “Gasogi United ifite ubushake bwinshi bwo gutsinda  no kubona amanota atatu ya mbere icyarimwe kandi tuzabibona ejo dukina na Marines FC. Reka nshimire abakunzi ba Gasogi United baje kudushyigira ku mukino wa mbere nabasaba ngo bazagaruke   barebe umupira mwiza. Ndetse n’abakunzi b’umupira (abafana b’andi makipe) nabo bazaze nkuko nange kuri uyu wa Kabiri nzajya kureba umukino wa Rayon Sports, maze barebe uku duhererekanya umupira”

Avuga ko umukino wa Rayon Sports wababereye mwiza kuko banganyije n’ikipe ikomeye mu Rwanda ndetse bakinjiza na miliyoni Frw 19.

Gahunda y’imikino yo ku munsi wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League):

 Ku wa Kabiri taliki ya 8 Ukwakira, 2019:

Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade de Kigali, 18h00)

Bugesera FC vs APR FC (Stade Bugesera, 15h00)

Ku wa Gatatu taliki ya 9 Ukwakira, 2019:

Gasogi United vs Marines FC (Stade de Kigali, 15h00)

Gicumbi FC vs AS Muhanga (Stade Mumena, 15h00)

Musanze FC vs Police FC (Stade Ubworoherane, 15h00)

Sunrise FC vs Mukura VS (Stade Nyagatare, 15h00)

Espoir FC vs SC Kiyovu (Stade Huye, 15h00)

Heroes FC vs Etincelles FC (Stade Bugesera)

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top