logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Nzaririmba na Patoranking aririmbe, twembi turi abahanzi bakuru- Queen Cha

Umuhanzi ukora indirimbo zo mu bwoko bwa R&B Queen Cha avuga ko kuba yashyizwe ku rutonde rwo kuzaririmbana n’abandi bahanzi mu gusurutsa abazitabira Youth Connekt Africa Summit barimo na Patoranking atari ibintu bibi ariko ngo nta n’ikidasanzwe kirimo. Ngo nawe n’umuhanzi mukuru.

Queen Cha avuga ko kuririmba kuri stage imwe na Patoranking nta gitangaje kirimo

Queen Cha avuga rwose ari byiza kuririmbira hamwe n’umuhanzi uri ku rwego rwa Patoranking ariko ngo abafana be by’umwihariko n’aba muzika muri rusange ntibagomba kumva ko umuhanzi w’Umunyarwanda aririmbiye hamwe n’uw’umunyamahanga ari igitangaza.

Ati: “ Rwose ni byiza kuririmbana n’umuhanzi uwo ariwe wese ariko ntabwo bigomba gufatwa nk’igitangaza. Ni ibintu bisanzwe. Patoranking azaririmba nanjye ndirimbe”

Ku rutonde rw’abahanzi bazasusurutsa abazitabira Youth Connekt Africa Summit harimo Meddy, Patoranking, Bruce Melodie, Charly&Nina na Queen Cha.

Igitaramo cyabo kizabera muri Kigali Arena.

Queen Cha yemeza ko azaririmba indirimbo ze zisanzwe ariko zikunzwe kurusha izindi.

Joselyne UWIMANA

UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top