logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Nkore iki? Mabuja yansabye ko dusohokana kandi mbona byansenyera urugo

Ndagisha inama, basomyi ba Umuseke si ngombwa ko nivuga amazina yange, gusa mfite ikibazo maranye igihe nkeneye ko abandusha ibitekerezo bangiramo inama.

Ndi umugabo wubatse, mfite umugore n’abana bane, nari umukene cyane ariko ubu maze kwiyubaka, kandi ubushobozi bwange nabukuye ku mugabo (Databuja) nakoreraga akazi gatandukanye mu rugo.

Nari nkennye cyane, ntagira ipantalo, mba mu nzu imeze nka nyakatsi, ariko nkagira umugabo ukize nakoreraga akazi gatandukanye ko kumufasha kuko yajyaga kurangura mu mahanga, nkamufasha gupakurura imizigo, ndetse akantuma ahantu hatandukanye, anyizera cyane.

Nyuma y’igihe kitari gito twamaranye, umugore we yaranyikundiye, ansabira Databuja kunyongeza amafaranga yampaga, ndetse nyuma Mabuja akajya ampa ibyo kurya njyana imuhira, ku buryo iwange ikibazo k’inzara cyacitse, ndetse bimwe nange nkagurisha ntera imbere.

Mabuja yaje kuntera inkunga ndubaka, ubu mfite inzu nziza ndetse yamfashije kugura moto ku buryo inyinjiriza amafaranga ku kwezi, mbega ubuzima bwarahindutse.

Ubu nange ndikorera, kuko ubushobozi ndabufite. Aho naviriye mu rugo rwe, Mabuja akomeza kumpamagara, ansaba guhura na we tugasohokera ahantu kure y’aho dutuye tukaganira.

Bakunzi ba Umuseke ndabasaba kungira inama kuri iki kibazo, kubera ko nubwo Mabuja wazamuye imibereho yange, mwubaha kandi ntinya ko aho twasohokera uwari Databuja yahamenya, bikaba byavamo ikibazo, ndetse akantera ikizere cyose yangiriye.

Mabuja yaransabye ngo nzamwiture ineza yankoreye, ariko mbona na byo ntazi icyo iyo mvugo ye isobanuye kubera ko nta kintu na kimwe mbona namwitura kuko n’ubu andusha cyane ubushobozi!

Ese ubaye mu kimbo cyange wangira iyi he nama ko numva gusohokana na Mabuja bishobora kunsenyera urugo!

Iki kibazo ntinya kukibwira umugore wange kuko numva ko abimenye yakeka ibintu byinshi, urugo rwange rugasenyuka.

 

Ndabasaba ngo mungire inama.

Murakoze.

Umusomyi

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top