logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Uwari ufungiye kwa Kabuga ‘azira ecouteur’ yararekuwe “ngo basanze arengana”

Umugore we bwa mbere aza kuvuga inkuru y’umugabo we ufungiye kwa Kabuga azira ‘Ecouteur’, yamwise Mugisha Jacques, nyuma twaje kumenya ko amazina ye ari mu byangombwa ari Jacques Munyabarenzi, ngo uzina Mugisha yajyaga ari himbwa, yari agiye kumara hafi ibyumweru bitatu afungiye kwa Kabuga ahajyanwa inzererezi, ku wa Gatandatu yararekuwe.

Jacques ashima abagize uruhare mu kurenganurwa kwe

Umuseke wari wasohoye inkuru mu ijoro ryo ku wa kane tariki 3 Ukwakira, rishyira ku wa gatanu tariki 4 Ukwakira 2019, tugaragaza ifungwa rye, bamwe bemeje ko ritari rishyize mu gaciro.

Munyabarenzi avuga yafunzwe avugwaho kwiba utwuma dufasha abantu kumva umuziki bita ‘ecouteurs’ ariko we akemeza ko yarenganaga.

Nyuma yo gufungwa umugore we Jeanette Murekatete yabwiye Umuseke uko byagenze.

Ku wa Gatanu ikibazo cy’umugabo we cyahagurukije inzego zirimo iziharanira uburenganzira bwa muntu n’iz’umutekano ariko bukeye bwaho, ku wa Gatandatu taliki 05 Ukwakira, 2019 Munyabarenzi (wari wiswe Mugisha Jacques) arafungurwa.

Mu kiganiro na Umuseke ati : “Imodoka yamvanye aho nari mfungiye ingeza iwanjye amahoro hanyuma irigendera.”

Umugore we yabwiye Umuseke ko yari yahinduye amazina y’umugabo we abishaka yanga ko igihe inkuru yaba isohotse, abamufashe babigira birebire bakamukura aho yari afungiye kwa Kabuga.

 

Kurikirana ikiganiro yahaye Umuseke ku byamubayeho n’uko yafunguwe…

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top