logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

APR FC itsinze 1-0 Bugesera FC yamaze iminota 83 ikinisha abakinnyi 10

Umukino wahuzaga APR FC na Bugesera FC waberaga ku kibuga cya Bugesera urangiye APR FC itsinze 1-0. Ni igitego cyatsinzwe ku munota wa 30 w’igice cya mbere. N’ubwo Bugesera FC yagerageje kwishyura ariko byanze umukino urangira utyo.

APR FC yatsinze Bugesera FC igitego 1-0

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kenda (15h00’), kuri Stade ya Bugesera. Bugesera FC ikaba ari yo yakiriye APR FC.

Mbere y’uko umukino utangira byari bigoranye kwinjira kuko hari hafunguye umuryango umwe bityo hakaba habaye umubyigano.

Umukino waje gutangira kandi witabiriwe na benshi kuko Stade yari yuzuye.

APR FC yatangiye isatira, ku munota wa kabiri yari igiye kubona igitego ariko umunyezamu wa Bugesera FC, Janvier Kwizera akuramo umupira nyuma awuhereza Lague Byiringiro.

Ba rutahizamu ba Bugesera FC basatiriye izamu rya APR FC ariko biranga.

Ku munota wa 7 Jimmy Mbaraga yatanze umupira muremure ahereza Peter Otema ariko umunyezamu Omar Rwabugiri ku ruhande rwa APR FC asohoka nabi agongana na Otema uyu amukubita umugeri bahita bamuha ikarita itukura.

Bugesera FC  yaje kubona amahirwe yashoboraga kuvamo igitego ku munota wa 19’ nyuma y’uko Nzabanita David ahereje neza umupira Jimmy Mbaraga ntiyawugeraho ugarurwa nabi n’umunyezamu Rwabugiri, David asonzemo umupira uca hirya gato y’izamu rya APR FC.

Ku munota wa 30’ APR FC yabonye igitego, nyuma y’uko  Danny Usengimana yahererekanyije neza umupira na Omborenga maze Bukuru Christophe ahereza Djabel Manishimwe na we aboneza mu izamu umupira biba 1-0.

Ku munota wa 37’ Imanishimwe Emmanuel yongeye kuzamukana umupira ku ruhande rw’ibumoso asiga ab’inyuma ba Bugesera FC ariko agaruye umupira mu rubuga rw’amahina ubura uwushyira mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC iri imbere na 1-0 bwa Bugesera FC.

Nyuma yo kumva inama z’abatoza abakinnyi bagarutse mu gice cya kabiri, Bugesera FC igakina ishaka kwishyura igitego yatsinzwe.

Ku munota wa 10 APR FC yabonye uburyo bwiza Imanishimwe Emmanuel bakunda kwita Mangwende yacenze ba myugariro ba Bugesera ariko Bizimana Joe umupira arawumutanga.

Iminota 15 ya mbere y’igice cya kabiri amakipe yose yakinaga neza yatakana ariko Bugesera FC yari ifite abakinnyi batuzuye ntibashe kubyaza umusaruro imipira yabonaga.

Ku munota wa 60 umutoza wa APR yakoze impinduka maze akuramo Byiringiro Lague yinjizamo Ishimwe Kevin. Ku munota wa 64’ Bugesera yashoboraga kubona igitego nyuma y’uko Jimmy Mbaraga  acenze Manzi Thierry maze atanze umupira ubura uwukoraho.

Umupira waje kurangira bikiri igitego 1-0

Abakinnyi 11 ba Bugesera babanjemo:

Kwizera Janvier, Nzabanita David, Ngarambe Ibrahim, Wilonga Jacques, Rubibi Bonk, Bizimana Joe, Mustapha Francis, Ishimwe Issa Papy, Peter Otema, Shaban Hussein na Jimmy Mbaraga

Abakinnyi 11 ba APR FC babanjemo:

Rwabugiri Umar, Manzi Thierry, Mushimiyimana Mouhamed, Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Niyonzima Olivier, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Usengimana Danny na Mugunga Yves.

Abafana bari benshi ariko aho kwinjirira ari hamwe

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cyabo

[email protected] KUBWAYO

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top