logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Rayon Sports yihimuye kuri As Kigali iyitsinda 2-0 byabonetse mu gice cya kabiri

Rwanda Premier League: Umukino wo ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda waberaga kuri Stade ya Kigali, Rayon Sports ibashije gutsinda As Kigali 2-0, byabonetse mu gice cya kabiri.

Wari umukino ukomeye cyane ariko Rayon Sports irusha As Kigali

Rayon Sports na As Kigali, zombie zari zanganyije umukino wazo wa mbere, Rayon Sports yanganyije na Gasogi United 0-0, naho As Kigali inganya na APR FC 1-1.

Imbere y’imbaga y’abakunzi b’aya makipe, umukino waje gutangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zuzuye (18H00’).

Rayon Sports itangira yiharira umukino, iminota 15 y’igice cya mbere yateye imipira itatu ijya mu izamu rya As Kigali.

Kubona igitego ku munota wa 13’ byashobokaga nyuma y’uko Kapiteni Rutanga Eric yahaye umupira Michael Sarpong ateye umupira Ndayishimiye Eric bita Bakame wari mu izamu rya As Kigali arawufata.

Ku munota wa 23’ As Kigali yashoboraga kubona igitego nyuma y’uko kapiteni w’iyi kipe Niyonzima Haruna yacenze ba myugarari ba Rayon Sports maze ahereza umupira Ssentogo Farouk agiye gutera umupira umusifuzi avuga ko yaraririye.

Ku munota wa 26’ As Kigali yabonye andi mahirwe nyuma y’uko Haruna Niyonzima wari wakomeje gukina neza yahereje umupira Kalisa Rachid agiye gutera umupira asigarenye n’umunyezamu wa Rayon Sports, Kimenyi Yves umupira awukuramo.

Ku munota wa 30’umutoza wa As Kigali, yakoze impinduka akuramo Rushenganga Michel nyuma yo kuvunika yinjizamo Rurangwa Mossi.

Ku munota wa 40’ Rayon Sports yashoboraga igitego nyuma y’uko Michael Sarpong acenze ba Myugariro ba As Kigali ateye mu izamu umupira ukubita igiti k’izamu.

Iminota 45’y’igice cya mbere yarangiye maze umusifuzi yongeraho iminota ibiri y’inyongera birangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye n’impinduka, As Kigali yakuyemo Allongo Mba Mathel yinjizamo Nkizingabo Fiston.

Ku munota wa 46’ Rayon Sports yahushije igitego Sarpong yongera gutera igiti k’izamu bwa kabiri.

Ku munota wa 62’ Michael Sarpong yacenze ba myugariro ba As Kigali maze ahereza umupira Oumar Sidibe na we aha Mugisha Gilbert bakunda kwita Barafinda maze umupira awutera hejuru y’izamu.

Igice cya kabiri Rayon Sports yakinaga isatira izamu ishaka igitego, byaje kuyihira ku munota wa 68’ Mugisha Gilbert, bita Barafinda yatsize igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Sarpong.

Nyuma y’uko Rayon Sports ibonye igitego yahise ikora impinduka ikuramo Iranzi Jean Claude yinjizamo Bizimana Yannick.

Ku munota wa 82’ Michael Sarpong yacenze ba myugariro ba As Kigali maze bamushyira hasi, umusifuzi yemeza Penaliti, yaje guterwa na we, maze atsinda igitego cya kabiri. Umukino waje Kurangira Rayon Sports itsinze As Kigali 2-0.

As Kigali yaherukaga gutsinda Rayon Sports mu cyumweru gishize, ku mukino wa Super Cup, aho zanganyije 2-2, ariko As Kigali itwara igikombe itsinze penaliti 3-1.

Imikino yo kumnsi uko yagenze:

Bugesera FC 0-1 APR FC
Rayon Sports 2-0 As Kigali

 

Abakinnyi 11 ba As Kigali babanjemo:

Ndayishimiye Eric, Rusheshangoga Michel, Ishimwe Christian, Songayingabo Shaffy, Bishira Latif, Kalisa Rachid, Ntamuhanga Tumaine, Nsabimana Eric, Haruna Niyonzima (C), Allonga Mba Martel, Ssentogo Farouk.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanjemo:

Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rutanga Eric (C), Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Nizeyimana Miraf, Commodore Olokwei, Oumar Sidibe, Gilbert Mugisha, Iranzi Jean Claude, Sarpong Michael.

[email protected] Adrien/UMUSEKE

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top