logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Episode 28: Ibitambo by’ umwiza wo mu buto bitangiye kugaragara

Producer yakupye telephone nitsa umutima, mu by’ ukuri ubwoba bwari bwose nibaza, ese uwo muntu ukomeye wifuza kumbona ndetse akifuza ko muririmbira”

Nakomeje kwibaza byinshi mbura amahitamo gusa mfata ku mutima ndiruhutsa,

Njyewe-“N’ ubundi ntabwo nari nzi ko nzaba Ganza ndiwe, hari icyo Imana yavuze kigomba gusohora, niba ari amahirwe yanjye ntabwo azambyarira ibyago, niba kandi ari umwaku wanjye….”

Nageze aho ndaruca ndarumira, hari nka saa yine z’ ijoro njya mu buriri ndaryama.

Mu gitondo nakanguwe n’ umuntu wakomangaga ndabyuka ndakingura, nakubise amaso, umugabo ntazi ngira ubwoba, nibajije ikimugenza cyane ko usibye Kevine, Ntwari, ndetse na Annie nta wundi muntu wari uhazi,

Njyewe-“Mwaramutseho?”

Yari umugabo ugaragara n’ urebana igitsure, yabanje guceceka hashize akanya arambwira,

We-“Ganza! Ntabwo unzi ariko njye ndakuzi niyo mpamvu ngeze hano utandangiye”

Muri ako kanya natangiye kwibaza aho yaba anzi, natangiye gukeka ko yaba anzi nk’ umuhanzi ariko kandi mbonye igitsure ke numva ngize igishyika, ndeba kumuha kalibu ngo yinjire ariko umutima urambuza.

We-“Ushobora kumpa kalibu se tukicarana nkakubwira ikingenza?”

Njyewe-“Ariko nifuzaga kubanza kukumenya mbere yo kuguha kalibu?”

We-“Ganza! Ntabwo nje aha kukugirira nabi, nje ngo tuganire ukuntu wakomeza gutera imbere”

Njyewe-“Ok! Kalibu”

Twarinjiye yicara mu ntebe, hashize akanya gato,

We-“Nitwa Ignace, ndi umukozi ushinzwe isuku kwa Kevine”

Njyewe-“Kevine?”

We-“Ignace! Yego, ibyabaye byose narabibonye, uko waje mu rugo, uko wahowe umukobwa wa Boss n’ ibind”

Njyewe-“Yeee?”

Ignace-“Kevine niwe wandangiye hano kuko namusezeranyije kuzamubera umushumba w’ urukundo rwanyu nkishima amarira yaririye hagati y’ abashyitsi bakomeye adapfa ubusa”

Njyewe-“None se…nako…”

Natangiye kwibaza impamvu Kevine yohereje uwo mugabo ngo aze kandi ibyanjye nawe twari twaramaze kubishyira ku murongo, ntangira kumva yarakosheje ndetse mpita mbwira wa mugabo,

Njyewe-“Eeeh! Wakwihangana gato nkajya hanze gato ko hari akantu kihutirwa nari nibagiwe gukora?”

Ignace-“Nta kibazo”

Narahagurutse ka kamenyero kanjye ko kubyuka mfata telephone katumye nyisohokana nigira hirya kuri douche nkanda nimero za Kevine, telephone icamo ariko ntiyitaba, inshuro ebyiri zirangiye nyishyira mu mufuka ndagaruka,

Njyewe-“Ndatekereza ahari ntatinze, nuko komeza umbwire ndakumva”

Ignace-“Rero nari nje kuguhumuriza ngo nkubwire ko mpari nk’ umurinzi wanyu, rwose nzaba mpari ni kalibu no mu rugo, kevine najya aguhamagara uzajye uza, nzajya mbacungira”

Muri ako kanya nanone nongeye gusubira mu ntekerezo ariko zintegeka kwikiriza gusa.

Uwo mugabo yakomeje kumbwira byinshi muteze amatwi,

Ignace-“Buriya rero Kevine icyo yansaba cyose nagikora, maze imyaka cumi n’ itanu nkora iwabo, nahageze akiri muto, ariko amaze gukura yakuze ampamagara oncle, ibyo Papa we akabimubuza buri munsi,

Yakomeje kumbera akanyoni kandirimbira ubwo nabaga naguye agacuho, iyo yajyaga kwiga nabaga nzi ko inzara aigiye kumbona kuko ari we wanyitagaho akamenyera uruhisho”

Njyewe-“Ese?”

Ignace-“Nuko nyine nakomeje kubona ibimubaho byose, niko kumusanga musaba icyo namufasha, arambwira ngo icyo nakora cyose naba nkoze cyane kandi yazanyitura”

Njyewe-“Eeeh! Rwose uri umuntu mwiza sinzi icyo nakubwira, uri umuntu mwiza pe”

Ignace-“None se koko muracyashamikanye nkuko yabimbwiye? Nari nzi ko mwatandukanye burya uva mu rugo Boss ahuhaye umugeri mwiza mwiza ugutegeka kibuno mpa amaguru?”

Njyewe-“Hhhhh! Winyibutsa biriya bihe, ariko ntibyapfuye ubusa kuko Kevine ubu turacyari kumwe, birya byose byari amatakirangoyi, ahubwo se, uzi ko nibagiwe kukwakira kandi uri umushyitsi w’ imena?”

Ignace-“Wa mugani nakomeje kwibaza…”

Njyewe-“Nkwakirize iki se?”

Nkivuga ako kanya Ntwari yinjiye adakomanze, Ignace amubonye arikanga cyane, ahaguruka vuba barebana nk’ amasegonda icumi,

Ntwari-“Eeeh! Bite bite?”

Ignace-“Ni amahoro shofe!”

Ntwari-“Burya se naha ujya uhatemberera?”

Ignace-“Rimwe na rimwe jya mpagera rwose”

Ntwari-“Eeeh! Ganza! Ufite amazi yo kunywa? Eeeh! Nanjye mba hano ruguru gutya, kuri uriya muryango, nari ndamukanye inyota kandi amazi yanjye yashize”

Ntwari yavuze atyo ndikanga cyane, namenye neza ko hari icyo ari kumukinga maze nyamusukira vuba ndamuhereza,

Ntwari-“Sawa sawa reka ngende, turasubira”

Ignace-“Sawa Shofe! Sawa rwose”

Amaze kugenda,

Nyewe-“Uriya musore se muraziranye?”

Ignace-“Yego, ni umushoferi wa Boss, ntabwo nari nzi ko aba hano, buriya nabyo ndabimenye, ahubwo reka ngende atitegura akantanga mu kazi kandi ngomba kugerayo mbanza koza imodoka”

Njyewe-“Uuuh? Uhise ugenda? Wamubajije se igihe agererayo ahubwo aho kugira ngo ugende wiruka amasigamana?”

Ignace-“Oya ndamwubaha, reka ngende ahubwo…”

Ignace yarahagurutse abanza kwanga no kwemera ko muherekeza, mugeza ku irembo aragenda.

Nasubiye mu rugo nkinjira mu nzu nasanze Ntwari yifashe mu mayunguyungu arantumbira ndikanga cyane,

Njyewe-“Hhhhhh! Ntwari rwose, burya uzi gukina umuntu witurije? Ewana nemeye pe, wamenya kwirwanaho utunguwe, none se ubundi wahise ujya hehe? Nako ahari ni muri douche…”

Ntwari yakomeje kundeba adahumbya, muri ako kanya namenye ko hari icyo nari nakoze ntari nzi.

Njyewe-“None se…ko undeba nabi kandi? Ni Ignace se? Ignace ni umuntu mwiza buriya sinzi uko nabikubwira, buriya ngo aradushyigikiye cyane ni nkawe nyine….”

Nkivuga, Ntwari yanshiye mu ijambo ndetse akomeza kuvuga cyane,

Ntwari-“Ganza! Nabikubwiye kenshi ko utajya utekereza kabiri, iwawe hahora hakinguye uwo ari we wese araza akinjira nta soni?”

Njyewe-“Ushatse kuvuga iki Bro?”

Ntwari-“Uratinyuka ugaha umwanya Ignace umwizerwa wa Papa Kevine kandi uzi ko wasezeranye na Kevine gukundana mu ibanga kugeza hahandi ho guhura akakwirengagiza cyangwa akagutuka?

Uriya Ignace niwe watumye Papa Kevine amenya ko Kevine yamuhungiye iwacu mu cyaro….”

Njyewe-“Oya…ngo…ngo…umwizerwa wa Papa Kevine? Ngo niwe watumye bamenya iwacu mu cyaro?”

Ntwari-“Hmm! Noneho ikikubaho sinkizi, nako reka nsiganwe wenda namutangayo, kandi narakubwiye ntiwumva! Uriya mukobwa wirahuriyeho uzajya ukongoke”

Ntwari yambwiye atyo nubwoba bwinshi nkomeza kumutakambira musaba imbabazi ko ntari nzi ko yaje kuneka, nkomeza kumubaza icyo nakora ariko agenda atambwiye.

Natangiye kwibaza aho mpungira ariko ndahabura, mfata telephone ndeba nimero za Kevine, ako kanya ahita ampamagara, wagira ngo ishyamba ryari ryahiye.

Nitabye vuba,

Njyewe-“Hello! Kevi! Kevi!…”

Kevine-“Karame! Bite ko umpamagarana igihunga Ganza? Byagenze bite sha?”

Njyewe-“Oya oya Kevi!”

Kevine-“Ariko se ko numva uvuga nabi koko?”

Njyewe-“Koko kuki utantungiye agatoki? Kuki utambwiye ko Ignace…”

Kevine-“Ignace? Ignace umuzi hehe Ganza?”

Nikije umutima ntangira kuvuga nitonze kuwemeye byose, maze mbwira Kevine uko byagenze.

Nyuma yo kumubwira byose,

Kevine-‘Oooh! Ese nibyo? Ganza! Humura rwose Ignace ndamuzi neza bihagije ibyo Ntwari yakubwiye sibyo, tuza utekane”

Njyewe-“Ngo? Ntwari se niwe wambeshye cyangwa? Ubwo se yaba yari agamije iki?”

Kevine-“Nanjye binyobere?”

Kevine yanturishije umutima ariko nkomeza kwanga kutabyemera, arakupa nicara aho, nyuma y’ akanya gato nitekerezaho narahagurutse ntangira gushaka icyayi ari nako niyumvira uturirimbo, nkiri muri ibyo numvise telephone niruka njya kwitaba.

Nakanze yes numva urusaku rw’ abantu benshi, kumwumva byari bigoye, navuze allo nyinshi, nkumva abantu bavuga ngo nasubire mu modoka atabacika.

Bwa bwoba bwirema mu kanya nkako guhumbya bwabaye bwinshi muri ako kanya numva imiryango yimodoka irifunze, nibwo namwumvise neza,

Ntwari-“Ganza! Ganza! Nkoze ibara”

Njyewe-“Ibara? Bigenze bite? Mbwira bigenze bite?”

Ntwari-“Nabaye nkiva iwawe mba mbonye nguwe Ignace yurira moto, ubwo mba nongeje umuriro ngo mutange mu rugo ndetse muterete mbe na namuha amafaranga ngo aceceke, ku muvuduko twese twari turiho nimye inzira motari feri ziranga mba ndabagonze, none ngo Ignace birarangiye”

Njyewe-“Ooooh my God! Ntibishoboka, Ignace ntabwo yari ari uwo ukeka ko ari we, ntabwo byumva wishe umuntu ubishaka, Ntwari ubikoze ubishaka…wishe umuntu kubera Ganza?”

Muri ako kanya nahise mukupa, njugunya telephone aho, ibitambo by’ umwiza wo mu buto byari bitangiye kugaragara…………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 30 yiyi nkuru ku munsi wejo

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top