logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Ngoma: Min. w’Uburezi muri Rhineland Palatinate ati “Uburezi ni urufunguzo rw’Ibyishimo”

Minisitiri w’uburezi mu ntara ya Rhineland Palatinate, Dr. Stephanie Hubig ejo wari wasuye amwe mu mashuri yo mu karere ka Ngoma, yibukije abaanyeshuri ko uburezi ari urufunguzo rw’Ibyishimo n’imibereho myiza.

Dr. Stephanie Hubig yasabye abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete

Iyi ntara ya Rhineland Palatinate mu Budage isanzwe itera inkunga Leta y’u Rwanda by’umwihariko mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Minisitiri w’uburezi muri iriya ntara ya Rhineland Palatinate, Dr. Stephanie Hubig ari kumwe na Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda, Dr Eugene Mutimura ejo basuye amwe mu mashuri yo mu karere ka Ngoma asanzwe aterwa inkunda n’iyi ntara, bashima urwego amaze kugeraho kubera ubufatanye bwayo n’andi yo muri Rhineland Palatinate.

Dr. Stephanie Hubig yibukije abanyeshyri biga mu rwunge rw’amashuri (G.S) rwa Gahima na IPRC Ngoma ko bagomba kwiga babihaye agaciro kuko bizabafungurira amarembo yo kuzabaho neza mu bihe biri imbere.

Ati «Uburezi ni urufunguzo rw’ibyishimo ni ipfundo ry’ubuzima bwiza, mwebwe abanyeshuri mwiga byinshi bivuze ko arimwe mugomba kuzagira umuryango mwiza wejo hazaza. Ningombwa rero ko mwita kumasomo mwiga mukayakurikirana neza uko yakabaye.”

Ministiri w’uburezi mu Rwanda, Dr Mutimura Eugene yavuze ko ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’intara ya Rhineland Palatinate buri gufasha uburezi bw’u Rwanda kuzamuka.

Avuga ko hari andi masezerano u Rwanda rugiye kugirana na Rhineland Palatinate na yo azakomeza kuzamura uburezi.

Ati «Ikindi kubera ko bafite ibikorwa bafatanyije n’aya mashuri, abanyeshuri bazajya babanza bageyo bige byinshi bagaruke ku ishuri buzuza ibyo bize.»

Umubano wa Leta y’u Rwanda n’Intara ya Rhineland Palatinate umaze imyaka 35, ushingiye ahanini ku kuzamura imibereho y’abaturage by’umwihariko biciye mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Abanyeshuri bo muri G.S Gahima bibukijwe ko ibyo biga ari byo bizabafungurira imiryango y’imibereho myiza

Min. Dr Eugene Mutimura yavuze ko umubano wa minisiteri zombi watangiye gutanga umusaruro

Basuye ibikorwa remezo byo muri aya mashuri

Abo muri IPRC Ngoma bo berekanye ibyo bamaze kugeraho

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Iburasirazuba

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top