logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Rayon yadutsinze kubera amakosa y’umuntu- E. Nshimiyimana utoza As Kigali

Eric Nshimiyimana utoza As Kigali yaraye itsinzwe na Rayon Sports ibitero 2-0 mu mukino wa Shampiyona, avuga ko uku gutsindwa kwaturutse ku makosa y’umuntu umwe.

Eric Nshimiyimana avugana na Kapiteni Haruna ku mukino w’ejo

Eric Nshimiyimana yirinze kuvuga uwo mukinnyi ushobora kuba wakoze amakosa bigatuma ikipe yabo itsindwa gusa akavuga ko amakosa abiri ikipe ye yakoze yatanze icyuho bigaha amahirwe Rayon Sports ikabatsinda ibitego bibiri birimo kimwe cyabonetse kuri penaliti.

Ati “Ni uburangare bw’umuntu ndetse no gutinda gufata ikemezo.”

Uyu mukino w’umunsi wa Kabiri wa Shampiyona ya 2019-2020, ikipe ya Rayon Sports itsinze As Kigali nyuma y’icyumweru kimwe iyi kipe iyitwaye igikombe cya Super Cup iyitsinze kuri penaliti.

Nshimiyimana avuga ko bakinnye n’iyi kipe ishaka insinzi kuko yari imaze iminsi ititwara neza.

Ati “Icyo bahinduye bari bafite ubushake bwo gutsinda, nyuma y’uko umukino wabanje bakinnye nabi  na Gasogi United, bari bafite imbaraga kandi mu mupira ni zo ziba ari ingenzi cyane.”

As Kigali iri mu makipe yiyubatse mu buryo bugaragara kubera abakinnyi bakomeye yaguze, ubu ifite inota rimwe mu mikino ibiri kuko umukino wa mbere yanganyije na APR FC.

Eric Nshimiyimana avuga ko shampiyona ikiri mbisi ku buryo batahita batakaza ikizere. Ati “Shampiyona iba ari ndende ntabwo wavuga ko byose birangiye dufite umukino nyuma y’iminsi ibiri umupira ubamo amakosa ni yo mpamvu dukunda umupira w’amaguru twabyakiriye.”

Ibitego bibiri Rayon Sports yatsinze As Kigali, harimo kimwe yabonye kuri Penaliti.

Nshimiyimana wirinze kuvuga ko iriya Penaliti itari ikwiye, yavuze ko biriya abiharira ububasha bw’umusifuzi.

Ati “Abasifuzi bagira akazi gakomeye  iyo ari imbere y’umukinnyi agafata ikemeze nka kiriya urabyakira nk’uko nabivuze ashobora kuba afite ukuri cyangwa atagufite ariko ntacyo wahindura igitego cyamaze kwinjira ndumva ntacyo nabivugaho.”

Avuga ko imikino ibiri bamaze gukina yose itari yoroshye kuko bahuye n’amakipe asa nk’ayoboye mu mupira w’amaguru mu Rwanda ku buryo imikino isigaye bafite ikizere.

Ati “Turangije amakipe akomeye nka Rayon Sports na APR FC, igisigaye ni ukureba ukuntu twakura  amanota ku yandi makipe.”

Akomeza agira ati “Ubu ni isiganwa turimo, twatsinzwe umukino ariko hasigaye imikino 28, ntabwo wavuga ko amakipe yose azatsinda, hari imikino tugomba kugenda dutsinda.”

Ikipe ya As Kigali izakina umukino wayo wa gatatu kuri uyu wa gatanu na Bugesera FC, kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top