logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Dr Scientific abinyujije mu ndirimbo yavuze imyato perezida Kagame-Video

Dr Scientific abona u Rwanda rukomeje kwesa imihigo

Ubusanzwe uyu mugabo azwiho kuba ari umuhanzi ariko kandi akaba n'umuvuzi gakondo wamaze kubigira umwuga.

Amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi zigaruka ku muco nyarwanda n'izibanda ku mibanire ya sosiyete nyarwanda harimo n'izishishikariza rubanda nyamwinshi kwitabira ibikorwa bya Leta.

Nyuma yo kwibanda kuri uwo mujyo rero,Dr Scientific yaje kwitegereza ibikorwa by'indashyikirwa u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha imiyoborere myiza maze ahanga indirimbo yise 'Ubuyobozi bwiza'ivuga ku mukuru w'igihugu Perezida Paul Kagame watumye ibyo byiza bigerwaho.

Mu mikarago igize iyo ndirimbo hari aho Dr Scientific agira ati"Yagize ati : iyo ndeba ibyiza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amaze kugeza ku banyarwanda nasanze nta kintu namwitura uretse kumucyeza ndetse no kumushimira ibyo byiza mutura indirimbo nise Ubuyobozi bwiza"

Ibi yabigarutseho kandi nyuma yo kubona ko Perezida kagame yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi none hakaba hashize imyaka 25 abanyarwanda batekanye kandi babanye neza ku buryo bugaragara haba mu gihugu ndetse no mu mahanga.

Iyi ndirimbo ayishyize hanze nyuma yo gukora izindi zitandukanye nazo zibumbiyemo ubutumwa buriwese yisangamo.Muri izi harimo nka Tereza,batabare,mwri wa mwiza n'izindi.

Izi zose zikaba zikubiye kuri album ye azashyira hanze mu minsi iri imbere aho kuri ubu akomeje gushyira imbaraga mu bindi bihangano.

Tubibutse ko uyu mugabo uretse impano yo kuririmba afite,asanzwe ari n'umuganga gakondo akaba akuriye ikigo (African culture medicine ltd) gifasha abarwayi batandukanye.

ushaka gukurikira ibikorwa bye wamusanga ku rukuta rwe rwa facebook (Sibomana Jean Bosco) kuri instagram (Dr Scientific). Ndetse izi ndirimbo ze ziri kuri Album ye wazisanga kuri Channel ya you tube yitwa Direction music.

Indirimbo ubuyobozi bwiza ya Dr Cientific

Iyi yitwa 'Tereza'

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top