logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Guha ijambo abagore bigiye guhesha u Rwanda kwakira inama mpuzamahanga ku buringanira

Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango igaragaza ko itegeko ku mutungo riha abagore uburenganzira bungana n'ubw'abagabo ku mutungo, ryatumye abagore bagera kuri serivisi z'imari bikuba inshuro 2, bava kuri 36% muri 2013 bagera kuri 63% muri 2016, ndetse imibare ikaba igaragaza ko muri 2018, 38% by'abagore baka inguzanyo muri banki n'ibigo by'imari ingwate zabo ari ubutaka.

Kuri Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Amb. Soline Nyirahabimana, ngo u Rwanda rwavuye kure mu bijyanye n'uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'abagabo n'abagore.

Kuba u Rwanda rwarakuyeho amategeko na politiki zahezaga umugore kuri ubu rukaba rufatwa nk'intangarugero mu kwimakaza uburinganire aho 61% by'abagize umutwe w'abadepite ari abagore ndetse muri guverinoma bakaba bagera hafi kuri 50%, biri mu byatumye ruhabwa kwakira inama mpuzamahanga ku buringanire, Global Gender Summit, iteganyijwe kuva tariki 25 kugera 27 Ugushyingo.

Iyi nama itegurwa na za banki mpuzamahanga n'ibindi bigo mpuzamahanga by'imari, birimo na Banki Nyafrika itsura amajyambere, AfDB.

Iyi banki igaragaza ko nko mu rwego rw'imari, ubusumbane hagati y'abagabo n'abagore bubarirwa muri miliyari 42 z'amadorali ya Amerika, igihombo iyi banki ivuga ko kiri mu bidindiza iterambere ry'umugabane.

Mu ijambo yagejeje ku Nteko ya 74 y'Umuryango w'Abibumbye i New York tariki 24 Nzeri uyu mwaka, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarutse ku kibazo cy'ubusumbane hagati y'abatuye Isi, anatumira abari bayitabiriye i Kigali mu nama mpuzamahanga yiga kuri icyo kibazo.

Yagize ati "Nta gushidikanya ko ikibazo cy'ubusumbane mu Isi cyakemuka ari uko dufatanyije twese. U Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo harimo guha abagore n'abakobwa uburenganzira n'amahirwe. Ni no muri urwo rwego mfashe uyu mwanya ngo mbatumire mu nama mpuzamahanga ku buringanire izabera i Kigali mu kwezi k'Ugushyingo."

Ni ku nshuro ya 4 iyi nama igiye kuba, nyuma yo kubera i Manille muri Philippines, Istanbul muri Turkey na Washington muri USA.

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top