logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Dr Nteziryayo Faustin yagizwe Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga asimbuye Prof Sam Rugege

Kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2019, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya b'Urukiko rw'Ikirenga aho Dr Nteziryayo Faustin yagizwe Perezida warwo asimbuye Prof Sam Rugege.

Itangazo ryaturutse mu Biro by'Umukuru w'Igihugu riragira riti ''Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo (iya 153, iya 86 n'iya 156; None ku wa 4 Ukuboza 2019 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho: Bwana Dr NTEZIRYAYO Faustin, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Madamu MUKAMULISA Marie Thérèse, Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga."

Prof Sam Rugege yasimbuwe ku mwanya wa Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yari amazeho imyaka 8

Dr Nteziryayo Faustin ntabwo ari izina rishya mu buyobozi bw'u Rwanda dore ko yakoze imirimo itandukanye aho yanabaye Minisitiri w'Ubutabera kuva mu 1996 kugeza mu 1999, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda; Umuyobozi Mukuru w'Urwego Ngenzuramikorere (RURA); Umujyanama mukuru mu by'amategeko muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

Mukamulisa Marie Thérèse we yari asanzwe ari Visi Perezida w'Urukiko rw'Ubujurire, akaba asimbuye Kayitesi Zainabu Sylvie.

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top