logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Mukantagazwa Domitilla wamenyekanye ayobora GACACA yahawe imirimo mishya

Uyu mugore yaherukaga kumvikana muri politiki y' u Rwanda mbere ya 2012 inkiko GACACA zitarasozwa ku mugaragaro.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w' Intebe w' u Rwanda Dr Edouard Ngirente rivuga ko Perezida Kagame yagize Mukantaganzwa umuyobozi wa RLRC kandi ko agomba guhita atangira inshingano.

Mukantaganzwa yasimbuye Dr Aimable Havugiyaremye wagizwe umushinjacyaha mukuru mu cyumweru gishize asimbuye Jean Bosco Mutangana wari umaze imyaka 3 kuri uyu mwanya.
Komisiyo y' igihugu yo kuvugurura amategeko, ishinzwe gusuzuma amategeko no kuyakoraho ubuvugizi kugira ngo avugururwe mu buryo bubereye abaturage.

Magingo aya zimwe mu nzego nkuru z' ubutabera mu Rwanda zifite abayobozi bashya kuko umushinjacyaha mukuru yahinduwe, na Perezida w' urukiko rw' ikirenga mushya akaba yarashyizweho ejo tariki 4 Ukuboza 2019.

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top