logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Basketball: Byiringiro Yannick wakiniraga APR yerekeje muri Tigers #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

Byiringiro Yannick yari amaze imyaka ine muri APR BBC
Byiringiro Yannick yari amaze imyaka ine muri APR BBC

Ku wa gatatu tariki ya 04 Ukuboza 2019 nibwo Byiringiro Yannick yemeje amakuru yo gusinya kwe. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yavuze impamvu yatumye asezera muri APR BBC. Yagize ati "Mu by'ukuri nta yindi mpamvu yatumye mpitamo gusinyira Tigers ni uko nshaka gutera imbere ndavuga kuzamura urwego rw'imikinire."

Byiringiro Yannick wasinye imyaka ibiri muri Tigers yavuze ko yasanze intego ze zihura n'iza Tigers.

Byiringiro Yannick ukina nka Nimero imwe ( Meneur) yaje muri APR FC avuye muri ETENI i Gisenyi aho yari asoje amashuri yisumbuye.

Byiringiro Yannick arakinira Tigers mu irushanwa ribanziriza Shampiyona (BK Preseason tournament 2019) ritangira kuri uyu kane aho Tigers ikina na Patriots BBC saa kumi n'ebyiri z'umugoroba muri Petit Stade.


Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top