logo
Kwamamaza
add image
Blog single photo

Abashoferi basabwe ko mu minsi mikuru ‘Gerayo Amahoro’ igomba kuba intero n’inyikirizo

Rubavu- Polisi y’Igihugu ifatanyije na Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel-Rwanda ejo batangije ubufatanye mu bukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda buzwi nka ‘Gerayo Amahoro’, basaba abashoferi ko iyi gahunda ikwiye kuzaba umwihariko mu bihe by’iminsi mikuru byegereje.

Ejo ubwo hatangizwaga ubu bufatanye

Muri ubu bukanguramba bugeze ku cyumweru cya 30, ejo haganirijwe abashoferi bo mu karere ka Rubavu bateraniye muri Gare yo mu murenge wa Gisenyi.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’Iburengerazuba, CIP Emmanuel Kayigi yibukije aba bayobozi b’ibinyabiziga ko iminsi mikuru yegereje kandi ko ari igihe gikunze kugaragaramo impanuka nyinshi, abasaba kwitwararika.

CIP Kayigi watsindagiraga ubu bukanguramba bwa ‘Gerayo Amahoro’, yavuze ko buri gutanga umusaruro ushimishije mu kugabanya umubare w’impanuka, asaba abashoferi kuzarushaho kuzirikana iyi gahunda muri kiriya gihe k’iminsi mikuru kuko abakora ingendo baba ari benshi.

Ati «Turasaba abashoferi kandi ko bakwiye kwirinda impanuka muri iki gihe iminsi mikuru yegereje bitewe n’ingendo nyinshi ziba zihari. »

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yasabye n’abagenzi bari muri gare ko bafite uruhare rukomeye muri iki gikorwa, abasaba ko mu gihe abashoferi bakoze amakosa bakwiye kumuhwitura cyangwa bakamenyesha Polisi.

Yagize ati «Niba umushoferi avugira kuri terefoni, cyangwa se afite umuvuduko ukabije mumubuze niyanga muhamagare Polisi muyihe amakuru ibi bizafasha gukemura ikibazo. »

Yanagiriye inama abashoramari mu bucuruzi bwo gutwara abantu, ati «Ba nyiri amamodoka na mwe mwikoresha abashoferi amasaha y’ikirenga kuko bashobora gusinzira bigateza impanuka. »

Jeff Madari uhagarariye Airtel mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko nka sosiyete icuruza serivisi z’itumanaho bifuza ko ubuzima bw’abaturarwanda busugira akaba ari yo mpamvu bifatanyije na Police muri iyi gahunda.

Yavuze ko abanyarwanda bagomba gusoza umwaka mu mahoro bityo ko muri ibi bihe bagiye gufasha police gukomeza gutanga ubutumwa bwo kwirinda impanuka, bakazabikora bajya mu modoka zitwara abagenzi mu gihe cy’ukwezi.

Ubu bufatanye bwa Police y’u Rwanda na Airtel-Rwanda bwatangijwe ejo hashize, bwabereye mu turere dutandukanye.

Polisi itangaza ko mu byumweru 30 ubu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bumaze kugabanya  impanuka ku kigero cya 27%, ariko ikifuzo ari uko impanuka zaba 0%.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzuma, OMS yo mu 2018 yagaragaje ko ku isi abantu miliyoni 1.35 bahitanwa n’impanuka buri mwaka, izo mu muhanda zikaba mu bya mbere mu bihitana ubuzima bw’abana bari hagati y’imyaka 4-14 n’abakuru bari hagati 15-29.

Ubufatanye bwa Police y’u Rwanda na Airtel

Abashoferi basabwe kugenda bazirikana ubuzima bw’abo batwaye

Abagenzi na bo basabwe kujya bavuga ibitagenda

Umuvugizi wa Police CP John Bosco Kabera atanga ubutumwa mu mujyi wa Kigali

Ubuyobozi bwa Airtel na bwo bwasabye abanyarwanda guharanira gusoza umwaka mu mahoro azira impanuka

Umuvugizi wa RURA ACP Tonny Kuramba

UMUSEKE.RW

Recent Comments

Add Comment

* Required information
1000
Powered by Commentics

Comments (0)

No comments yet. Be the first!
Top